Blog

  • Polisi yafashe ukekwaho kwiba Moto nyuma yo gukubita nyirayo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage bo mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w'imyaka 32 wafatanywe moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.

    Yafashwe ahagana saa munani n'igice z'ijoro nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC 036 C, mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage nyuma yo gutabazwa na nyirayo.

    Yagize ati:'Twahamagawe n'abaturage mu ijoro ryo ku wa Kane, bavuga ko hari moto yibwe uwari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yibwa n'umusore usanze aparitse, amukubita urushyi, ayimukuraho ayikubita umugeri ashaka kuyitwara. Muri uwo mwanya abapolisi bahise batangatangira hafi ahita afatwa atararenga umutaru.'

    Akimara gufatwa yiyemereye ko yari agiye kwiba iyo moto agamije kuzayikuramo ibyuma akabigurisha ukwabyo.

    CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye ucyekwaho kwiba iyo moto afatwa atarabasha gutoroka, agira inama abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakareka ingeso yo kwiba kuko birangira bafashwe bikabaviramo gufungwa kandi ko Polisi itazihanganira ubujura ubwo ari bwo bwose.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisozi kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu ngingo ya 167; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro.

    Ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-ukekwaho-kwiba-moto-nyuma-yo-gukubita-nyirayo

  • Manchester United yiyemeje kongera kugura undi mukinnyi ukomeye wa Real Madrid #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United irashaka kumena Banki igatanga akayabo ku mukinnyi wo hagati wa Real Madrid,Eduardo Camavinga.

    Camavinga w'imyaka 20,yaguzwe na Real Madrid muri 2021 avuye muri Rennes kuri miliyoni 26 z'amapawundi kugira ngo azasimbure Casemiro.

    Nyuma yo kugura umunya Brazil,Casemiro,ikipe ya Man United irashaka gutwara uyu musore muto ufite ubuhanga budasanzwe ngo aze kuyifasha hagati mu kibuga.

    Camavinga amaze kumenyera muri Real Madrid ndetse muri iyi minsi asa n'uwafashe umwanya mu kibuga hagati gusa ngo Real Madrid ibonye ikipe imugura miliyoni 115 z'amapawundi yamugurisha.

    Nkuko Fichajes ibitangaza,ngo Man United yiteguye gutanga aya mafranga ikagura uyu musore.

    Erik ten Hag arashaka gukomeza ikipe ye hagati mu kibuga kandi ngo Camavinga amubonamo ubushobozi budasanzwe.

    Icyakora ngo Real Madrid nta gahunda ifite yo kugurisha uyu musore umaze guhamagarwa inshuro 6 mu ikipe y'igihugu ku mafaranga make.

    United ifite gahunda yo kugura umukinnyi wo hagati mu mpeshyi ndetse haravugwa Frenkie de Jong wa FC Barcelona.

    Mu ba rutahizamu yifuza harimo umwe hagati ya Harry Kane, Tammy Abraham na Victor Osimhen.

    Iyi kipe kandi ngo irifuza umunyezamu usimbura David de Gea aho yifuza umwe hagati ya Illan Meslier wa Leeds United na David Raya wa Brentford.


    Camavinga arifuzwa na Man United

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yiyemeje-kongera-kugura-undi-mukinnyi-ukomeye-wa-real-madrid

  • RIB yafunze umucamanza ushinjwa gushakira impapuro mpimbaro umutoza ngo atoroke igihugu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Twambajimana Eric, ukurikiranyweho gutanga impapuro zihamagaza z'impimbano za RIB zizwi nka Convocation kugira ngo zizifashishwe n'uwahunze igihugu kubona ibyangombwa bimwemerera kwitwa impunzi ya politiki i Burayi.

    IGIHE dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko izo mpapuro zari zohererejwe Rumanzi David wahoze ari Umutoza mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abato, babarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye.

    Iyi Kipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 13 ni yo yegukanye Igikombe cy'Isi 'PSG Academies World Cup' cyabereye mu Bufaransa. Yabigezeho itsinze Brazil kuri penaliti 3-1 nyuma y'uko umukino wari warangiye ari igitego 1-1.

    Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahuriye ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

    Mu gihe bagenzi be basubiraga mu Rwanda aho bageze ku wa 25 Gicurasi 2022, Rumanzi David we yasigaye mu Bufaransa atangira gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi.

    Amakuru IGIHE yahawe n'umuntu umukurikiriranira hafi ni uko nyuma y'igihe ari mu Bufaransa, Rumanzi yagize ikibazo cyo kubona ibyangombwa. Icyo gihe ni bwo yatangiye kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere kugira ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa na RIB ku mpamvu za politiki bityo akaba ari zo azifashisha asaba ubuhungiro.

    Twambajimana Eric w'imyaka 38 usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yamushakiye impapuro zihamagaza z'impimbano zamufasha kugaragaza ko mu Rwanda ari gutotezwa na RIB ku mpamvu za politiki ariko ziza gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

    Umucamanza Twambajimana Eric kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Icyaha akurikiranyweho cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n'ingingo ya 276, iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umucamanza-ushinjwa-gushakira-impapuro-mpimbaro-umutoza-ngo-atoroke

  • 11 beza b’Amavubi basigaye batahamagawe #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha ku mukino wa Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, ni mu gihe hari bamwe mu bakinnyi birengagijwe.

    Ni imikino y’umunsi wa 3 na 4 w’itsinda L iteganyijwe tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na 27 Werurwe i Huye mu Rwanda.

    Buri wese mu mboni ze aba bona hari abahamagawe batabikwiriye ni mu gihe hari n’ababa batahamagawe hari ababona ko babikwiye, gusa byose ni umutoza ubazwa umusaruro.

    Muri iyi nkuru ikinyamakuru ISIMBI kiragaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 beza birengagijwe kandi barakoze cyane ndetse bagafasha amakipe ya bo.

    Ni abakinnyi batoranyijwe hagendewe ku musaruro wa bo mu makipe ya bo barimo batanga, si uguhinyuza umutoza wahamagaye ariko benshi bahamya ko hari bamwe bakabaye babona umwanya mu bakinnyi bahamagawe.

    Guhamagarwa kwa Iradukunda Simeon wa Gorilla FC, Niyonzima Olivier Seif na Ruboneka Bosco bagasigara ntibyavuzweho rumwe, guhamagara Muhozi Fred hakirengagizwa Haruna Niyonzima no guhamagara Nyarugabo Moise hakirengagizwa Niyibizi Ramadhan na byo benshi babyibajijeho.

    11 beza b’Amavubi basigaye

    Umunyezamu: Hakizimana Adolphe (Rayon Sports)

    Ba Myugariro: Usengimana Faustin (Al Qasim), Buregeya Prince (APR FC), Bugingo Hakim (Gasogi United) na Mucyo Junior Didier (Rayon Sports)

    Abakina Hagati: Niyonzima Olivier Seif (AS Kigali), Ruboneka Bosco (APR FC), Haruna Niyonzima (Al Ta’awon)

    Ba Rutahizamu: Niyibizi Ramadhan (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC) na Gerard Bi Goua

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    11 beza batahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-b-amavu-basigaye-batahamagawe

  • Ibyo wibaza kuri Mpinganzima na Ngwinondebe,… – #rwanda #RwOT

    Batangiye kugarukwaho mu itangazamakuru kuva mu Ukuboza 2021, binyuze mu biganiro binyuranye bagiye bakorera ku miyoboro itandukanye ya Youtube.

    Kubatandukanya bari kumwe biragoye! Iyo umaze igihe uganira n'abo amaso ku maso birakorohera kubamenya n'ubwo kenshi ushobora gusanga wibeshye.

    Mpinganzina Joselyne asanzwe ari umutoza mu itorero Inyamibwa aho atoza kubyina abakobwa. Ni umufasha wa Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iri torero rigiye gukora igitaramo ku wa 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali.

    Ngwinondebe Josette we ni umugore w'abana babiri, umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Ndayisenga. Aba babyinnyi bombi bavukiye kandi bakurira i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo ahitwa ku Mukingo muri Gatagara.

    Bahuje imbaraga, ndetse baherutse gushinga umuyoboro wa Youtube aho bakoresha izina 'Jo Twins', ariko benshi babazi ku mazina ya Mpinga nga Ngwino.

    Mpinga na Ngwino babonye izuba ku wa 14 Ukuboza 1996, bavuka mu muryango w'abana icyenda, nibo babucura (abahererezi).

    Ngwinondebe Josette yavutse saa mbili z’igitondo, n’aho Mpinganzima Joselyne yavutse saa mbili n’iminota 7′- Hari ku wa Kane.

    Mu gukura kw’abo, bakundaga kubyina, ku buryo bavuga ko babitangiye bafite imyaka itatu y'amavuko, babyina muri Kiliziya.

    Ubwo batsindaga ibizamini by’amashuri abanza bahawe kwiga mu bigo bitandukanye, ababyeyi bakora uko bashoboye bituma bashaka ikindi kigo cyo kwigaho. Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwe yarushije undi inota rimwe.

     

     

     

     

    Kwisanga mu Itorero Inyamibwa bamazemo imyaka itanu babyina:

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngwinondebe Josette yavuze ko imyaka itanu ishize bari mu itorero Inyamibwa biturutse ku kuba hari irindi torero babyinagamo batisanzuye.

    Yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwinjira mu Inyamibwa binaturutse ku kuba harimo abantu benshi babarizwamo baziranyi, kandi bahafata nko mu rugo.

    Joselyne ati “Hari ukuntu imikoranire iba itameze neza, atari ku by’amafaranga gusa, hari utuntu twinshi mu matorero, hari igihe ubura umwanya ufite akazi kadahuye n’ibyo ng’ibyo, hari ibintu byinshi bikugora ukagereranya ukavuga uti aha se ko ari mu rugo (avuga mu Inyamibwa).'

    Yifashishije urugero rw’ishuri, Ngwinondebe yavuze ko umunyeshuri ajya ku ishuri kwiga agakurikirana amasomo ye igihe cyagera agataha, ariko ko iyo asubiye mu rugo ahiyumvamo by’ikirenga. Avuga ati 'twatashye mu rugo’.

    Akomeza avuga ko kwinjira mu Inyamibwa, ari icyemezo cyaborohereye gufata ‘kuko twari tuziranyi n’abantu bahabyina’. Ati “Ni mu rugo. Ukomanga iwanyu uvuga ngo mwampaye kwinjira.”

    Ngwinondebe akomeza avuga ko imyaka itanu ishize bari muri iri torero barisobanura nk’umuryango, urukundo, aho buri wese agera akisanga. Ati “Ibaze ahantu ugenda umunsi umwe mutahuye ukabakumbura.”

    Kuri we avuga ko nta handi hantu azi yashobora uretse mu itorero Inyamibwa, kandi niho hantu azi afite inshuti nyinshi.

    Urwibutso ku munsi wa mbere binjira mu Itorero Inyamibwa:

    Mpinganzima Joselyne avuga ko umunsi wa mbere binjira mu itorero Inyamibwa bakiranwe ubwuzu, bunguka inshuti kandi babasaba kwiyumva nk’abari mu rugo.

    Ibi bijyana n’uko ababyinnyi bagenzi babo bahise babakira, kandi bababwira ko biteguye kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kwibyina.

    Josette avuga ko binjira mu Inyamibwa bahuriranye n’ikiraka cyo kubyina cyari ku munsi wa gatanu, kandi bari bakiriwe ari ku wa Kane.

    Icyo kiraka cyabereye muri Kigali Convention Center. Avuga ko umunsi wa mbere atorehe bitewe n’uko benshi mu babyinnyi batari baziranyi, kenshi ugasanga bibayeho ko ajya ku ruhande ariko bagenzi bakamugarura mu ngamba no mu biganiro.

    Bigenda bite iyo umwe yabuze mu myitozo y'itorero Inyamibwa:

    Josette avuga ko iyo mugenzi we Joselyne atabonetse mu myitozo we aba atuje cyane acecetse.

    Joselyne akavuga ko harimo itandukaniro rinini cyane. Kandi ko n’ubwo batabana, kenshi bisanga bambaye imyenda ihuje amabara, ugasanga batandukaniye ku kantu gato cyane. Ku buryo hari n’igihe bajya bahuza, bakavugira icyarimwe ijambo rimwe.

    Biteguye kuzatanga ibyishimo mu kwizihiza imyaka 25:

    Mpinganzima avuga ko imyaka itanu ishize bari mu itorero Inyamibwa ari igisobanuro cy’urugendo rw’ingirakamaro bamaze kugenda mu bijyanye no kubyina no guteza imbere.

    Ku buryo ibyo bize n’ibyo bazi, ari byo bazubakiraho muri iki gitaramo. Josette ati “Abantu badafite gahunda yo kuza wikomange ku gatuza uvuge ngo nzaba nahombye.”

    Mpinganzima na Ngwinondebe baherutse gutangiza umuyoboro wa Youtube bise ‘Jo Twins’. Josette avuga ko inshuti ndetse n’abagabo babo ari bo babakanguriye gushinga shene ya Youtube.

    Shene yabo banyuzaho ingingo zitandukanye zirimo kubaganiriza, kubyina, kungurana ibitekerezo byibanda ku bashakanye n’ibindi. 

    Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette, batangaje ko imyaka itanu mu itorero Inyamibwa kubera ko ari umuryango w'urukundo 

    Mpinganzima Joselyne avuga ko atorehewe no kubwira mugenzi we ko afite umukunzi 

    Mpinganzima avuga ko iyo mugenzi we yabuze mu myitozo yicwa n'irungu 

    Ngwinondebe avuga ko mu bihe bitandukanye bisanga bambaye imyenda ihuje ibara

     

    Itorero Inyamibwa riri kwitegura gukora igitaramo, ku wa 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NAMPINGA NA NGWINO

    “>
    VIDEO: Nyatere Bachir- INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126921/ibyo-wibaza-kuri-mpinganzima-na-ngwinondebe-impanga-zimaze-imyaka-5-mu-itorero-inyamibwa-v-126921.html

  • Impundu kwa Keza na The Trainer #rwanda #RwOT

    Laurien Izere [The Trainer] nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Keza Terisky ubu bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

    The Trainer na Keza ubwo bari mu rukundo bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo biyerekaga abakunzi ba bo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bikaba byaraje kubabaza benshi ubwo bavugaga ko batandukanye.

    Nyuma yo gutandukana ni bwo byaje kumenyekana ko Keza Terisky atwite nabwo biteza urujijo aho bamwe bavugaga ko inda atari iya The Trainer abandi bakavuga ko yamwihakanye, gusa uyu mugabo aheruka guhamiriza ISIMBI ko umwana ari uwe.

    Ati “Ntabwo nigeze nanga umwana, umwana ni uwanjye. Keza ntabwo tukiri kumwe, twaratandukanye burundu, habayeho ibintu tutumvikanyeho urumva ntabwo amabanga y’urugo aba agomba kujya hanze, rwari urugo urumva umuntu twari tumaranye umwaka n’igice kandi arantwitiye.”

    Ejo hashize ni bwo haje inkuru z’uko Keza yibarutse umwana w’umuhungu kandi yabyaye neza.

    Ibi kandi byashimangiwe na The Trainer bitewe n’ubutumwa yagiye anyuza ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.

    Yabanje ubugira buti “Shimwa Mana.” Yahise akurikizaho ikiganza cy’uruhinja gifashe urutoki ndetse n’itariki 10.03.2023 (itariki uyu mwana yavukiyeho).

    The Trainer yagaragaje ko yibarutse

    The Trainer na Keza Terisky bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impundu-kwa-keza-na-the-trainer

  • Kamonyi ku isonga mu kugira abanywi b'ibabi benshi #rwanda #RwOT

    Imibare iherutse gutangazwa  n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko 7% by'Abanyarwanda bose ari abanywi b'itabi bahoraho.

    Abatuye Intara y'Amajyepfo nibo barinywa kenshi kurusha ahandi.

    Mu myaka itanu ishize mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima, bwagaragaje ko Intara y'amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mugihugu kugira abaturage banywa itabi ku rugero rwa 9.8%. Akarere ka Kamonyi ni ko gafite abaturage benshi banywa itabi muri iyi ntara.

    Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa itabi kuri ubu byiganje mu bakiri bato bitandukanye na kera aho ryanywebwaga n'abageze mu zabukuru.

    Kubera ko Umunyarwanda akunda gutuma umwana we cyangwa undi aruta, hari abantu batangiye gutumura umwotsi w'itabi bakiri bato cyane ahanini   bitewe n'uko babisabwaga na ba Se cyangwa Sekuru iyo babaga babatumye 'kubadomekera agatabi.'

    Abanyarwanda bo hambere bo bavugaga ko 'nta mugabo' utanywa inzoga n'itabi.

    Umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima Ntaganda Evariste ukora muri serivisi z'indwara zitandura, yabwiye RBA  ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n'iz'ubuhumekero.

    Avuga ko umuntu wese yagombye kuzirikana ko afite inshingano zo kwita ku mubiri we n'ubuzima bwe akabirinda icyabuhumanya cyangwa ngo kibwangize mu bundi buryo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko agiye gukorana n'abandi bafatanyije mu buyobozi bagatangiza ubukangurambaga bwo guhashya itabi.

    Imibare igaragaza ko Akarere ka mbere gafite abaturage banywa itabi ari Kamonyi kuko bangana na 9.8%.

    Yvette Umutesi

    The post <strong>Kamonyi ku isonga mu kugira abanywi b'ibabi benshi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/11/kamonyi-ku-isonga-mu-kugira-abanywi-bibabi-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kamonyi-ku-isonga-mu-kugira-abanywi-bibabi-benshi

  • Abarumwa n'inzoka bakajya kwivuza ku bagombozi bongeye kuburirwa – #rwanda #RwOT

    Kurumwa n'inzoka biri mu ndwara 20 zititaweho zigaragazwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima kigaragaza ko nibura abantu 1500 barumwa n'inzoka buri mwaka mu Rwanda.

    Umubare munini w'abarumwa n'inzoka ni abaturage bo mu Ntara y'Iburasirazuba nka kamwe mu duce dukunze gushyuha cyane, nubwo bimeze gutyo ariko unasanga benshi mu barumwa nzo abajya kwa muganga ari mbarwa abandi bizerera kujya ku bagombozi.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE barumwe n'inzoka bakajya kwigomboza bagaragaje ko hari ibimenyetso bafite bigaragaza ko nubwo bagombowe aho zabarumye na n'ubu hakibarya ndetse harimo n'abagagara amaboko.

    Akimanizanye Valentine wariwe n'inzoka mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yamurumye ubwo yari yicaye mu ruganiriro ku musambi ari konsa umwana.

    Mu kubara iyo nkuru yavuze ko ikimara kumurya ngo iryo joro yahise ajya ku muturage ugombora amuha umuti wa Kinyarwanda ngo awunywe ndetse anamuhambira akaboko.

    Ati 'Nyuma yo gukira agatoki ya nzoka yarumyeho kakomeje kundya bakambwira ngo ndekere gukora kugeza igihe nzoroherwa. Ubu ntabwo agatoki kanjye kameze neza, iyo ndi gukora karandya cyane ku buryo ntashobora gukora, ikindi gakunda kubyimba nkumva ubushagarira buri kundira mu gatuza. Impamvu ntagiye kwa muganga ntabwo nari nzi ko bagira imiti y'uwariwe n'inzoka.'

    Munyemana Patrice utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Nyamirama we avuga ko inzoka yamuriye mu myaka ibiri ishize ajya kwivuza mu bagombozi ariko ngo kuri ubu akaboko kajya kagagara ku buryo nta kintu na kimwe yagakoresha.

    Yagize ati 'Urabona hano dusa nabitaruye ibigo nderabuzima rero inzoka ikimara kundya nabajije abaturanyi bandangira umusaza ugombora aba ariwe njyaho, nkihagera yampaye umuti numva ibyandyaga byose birarekera ndataha ariko hashize ukwezi kumwe ni bwo akaboko katangiye kugaragara na n'ubu biracyari uko.'

    Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yavuze ko kurumwa n'inzoka ari ibintu bisaba ubuvuzi bwihuse cyane kuko ngo uwarumwe nayo aba afite ibyago byinshi byo gutakaza ubuzima cyangwa agasigarana ubumuga.

    Ati 'Hari inzoka yakuruma ubumara bukagenda bukangiza urugingo runaka rukabora bakaba baruca, ushobora kumugara cyangwa ukajya unagagara ukuboko. Icyo abantu bamenya kwa muganga ubuvuzi burahari niba ikurumye ntukwiriye gutegereza ukwiriye guhita ujya kwa muganga.'

    Yakomeje avuga ko abarumwa n'inzoka bakajya ku bagombozi ari imyumvire itari myiza, avuga ko abagombozi nta wakwemeza ko bafite ubuhanga mu kugombora abarumwe n'inzoka ngo kuko hari n'igihe abantu barumwa n'inzoka zidafite ubumara bajyayo yabaha imiti bakagira ngo yabavuye.

    Ati 'Abantu nibajye kwa muganga ni bo bafite imiti yizewe neza, aho kujya mu bagombozi utazi neza niba bikora. Ubu tuzakomeza ubukangurambaga tunongere ubumenyi inzego z'ibanze kugira ngo basobanurire abaturage ko kwa muganga babavura.'

    Abaturage bagiriwe inama yo kujya mu mashyamba, mu mirima n'ahandi hari ibyatsi ko bajya bambara bote n'imyenda ipfutse ku maguru. Banibukijwe kwirinda gukoza intoki ahantu batareba nko mu byatsi n'ahandi hihishe ngo kuko ariho inzoka zikunze kwihisha ku buryo ishobora kukuruma igize ngo ushatse kuyisagarira.

    Nshimiyimana Ladislas ukora muri RBC yasabye abaturage bariwe n'inzoka kujya bajya kwa muganga

    Akimanizanye Valentine yavuze ko urutoki inzoka yamuriyeho n'ubu rukimurya nyuma yo kwivuza mu bagombozi

    Munyemana Patrice yavuze ko nyuma yo kwivuriza mu bagombozi kuri ubu ukuboko inzoka yamuriyeho akikurwara

    Abarumwa n'inzoka bakajya kwivuza ku bagombozi bongeye kuburirwa ko bashobora guhura n’ibyago


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarumwa-n-inzoka-bakajya-kwivuza-ku-bagombozi-bongeye-kuburirwa

  • Ibyo wamenya ku bagabo bakinnye filime za Yez… – #rwanda #RwOT

    Mu makuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo FaithHUB na Wikipedia, aba bagabo bongereye ukwemera benshi babinyujije mu gukina filime bitwa umwana w’Imana ‘Yezu’.

    1.  Brian Deacon 

    Brian Deacon ni umukinnyi w’Umwongereza, yavutse ku itariki ya 13 Gashyantare 1947, avukiye muri Oxford, ari naho yigiye ibyo gukina filime. Yakinnye ari we Yezu muri iyo filime, yakozwe mu 1979 n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Jesus Film Project. 

    Filime ya Yezu yerekana ubuzima bwe hano ku Isi, ariko hagendewe ku isezerano rishya riri mu ivanjiri ya Luka. Iyi filime yakiniwe mu Misiri, ihindurwa mu ndimi zigera ku 1,200, ndetse irebwa inshuro miriyari nyinshi, nk’uko Wikipedia ibitangaza, niyo filime yarebwe cyane ku Isi.

    Mu buzima busanzwe bwe, Deacon yashatse abagore babiri aribo Rula Lenska, babanye kuva mu 1977 kugeza mu 1987 babyarana umukobwa, Lara Parker Deacon. Mu 1998 Deacon yashakanye na Natalie Bloch. Izindi filime yakinnye harimo ‘The Feathered Serpent’ 

    2.  Jeffrey Hunter 

    Jeffrey Hunter ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika, yavutse ku itariki ya 25 Ugushyingo 1926, avukira New Orleans, i Louisiana, uyu mugabo yakinnye ari Yezu muri ‘King of Kings’ yasohotse mu 1961, ariko iyi filime iza kunengwa havugwa ko itubahirije imico ya Yezu, cyane ko ari yo filime ya mbere yari igaragaje isura ya Yezu.

    Hunter wari n’umunyapolitiki yashakanye na Barba Rush mu 1950, babyaranye umuhungu witwa Christopher. Mu 1957 yongeye gushaka umunyamideri Dusty Bartlett, babyaranye abandi bana babiri Todd na Scott, biyongera ku muhungu w’uyu mugore witwa Steele. Mu 1969 ashakana na Emily McLaughlin.

    Hunter yapfuye ku itariki ya 27 Gicurasi 1969 nyuma y’amezi atatu ashatse McLauglin, urupfu rwe rwabaye ubwo yaravuye i Burayi bari gukina filime ya Universal yitwa ‘If I should Die’ yari amaze amezi 14 akina ariko arwaye indwara ya Hepatitis (Indwara ifata umwijima), muri iyi filime yaje gusimbuzwa George Nader.

    3. Henry Ian Cusick

    Henry Ian Cusick ni umukinnyi wa filime wavukiye Trujillo muri Peru, avuka ku itariki ya 17 Mata 1967, kuri Se w’umu Scottish na Nyina w’umunyaperu. Cusick yakinnye ari Yezu w’Inazareti muri filime ya ‘The Gospel of John’ yasohotse muri 2003. 

    Filime ‘The Gospel of John’ ifite amasaha atatu, isobanura birambuye ibiri mu ivanjire ya Yohani muri Bibiliya Nshya y’icyongereza, iyi filime kandi ifite umwihariko w’uko nta nkuru yo mu gitabo cya Matayo, Mariko cyangwa Luka irimo.  

    Cusick yashakanye na Annie Cusick byaranye abahungu batatu aribo Elie, Lucas na Esau. Izindi filime yakinnye harimo ‘Lost’ akinamo ari Desmond yamugejeje mu bahatanira igihembo cya Primetime Emmy, ndetse yakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’ ari Stephen Finch. 

    4. Claude Heater

    Claude Heater ni umuririmbyi w’umunyamerika, yavukiye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, ku itariki ya 25 Ukwakira 1927, avukira mu muryango w’abakirisitu basengeraga mu rusengero rwa LDS (The church of Jesus Christ of Latter-day Saints).

    Heater yakinnye ari Yezu Kristu muri filime yitwa ‘Ben-Hur’ igaruka ku mategeko icumi y’imana, gusa ntabwo yigeze agaragazwa isura muri iyi filime, agaragazwa gusa ibiganza afasha umucakara w’umuyahudi witwa Yuda, ndetse akongera kugaragazwa umugongo ahetse umusaraba mu nzira ajyanywe kubambwa. 

    Mu makuru dukesha ikinyamakuru IMDb, Heater yashakanye na Maria Dolores Mooers ukomoka Texas, uyu mugore yahuye na Heater ubwo yaragiye gukora ubukwe Iburayi, gusa birangira atagezeyo nyuma yo kugirana ibihe byiza na Heater, baje guhita bibanira gusa ntihazwi niba hari umwana babyaranye.

    Mu 1970, Heater yashakanye n’umugore wa kabiri, Elfriede Biskupek waje gupfa mu 1994 bamaze kubyarana abana babiri. Heater yapfuye ku itariki ya 28 Gicurasi 2020 i California azize indwara y’umutima.

    5. Christian Bale 

    Christian Bale ni umukinnyi w’umumwongereza yavutse ku itariki ya 30 Mutarama 1974, akaba ari umukinnyi mwiza uzwiho guhinduranya amasura iyo akina filime, uyu mugabo yakinnye ari Yezu w’Inazareti muri filime ‘Mary, Mother of Jesus’. yasohotse mu 1999.

    Iyi filime ahanini igaruka ku buzima bwa Yezu kuva avutse kugeza apfuye ariko ahanini yerekana umubano wa muntu yagiranye na Nyina Mariya, ndetse n’urugendo rwa Mariya mu buzima bwa Yezu hano ku Isi, igaruka kandi ku cyifuza Mariya yahaye intumwa ko bakwigisha hose inkuru ya Yezu.   

    Bale yashakanye n’umukinnyi wa filime Sibi Blazic, babyarana abana babiri Emmeline na Joseph Bale. Izindi filime yakinnyemo harimo ‘The Dark Knight’ yakinnyemo ari Batman na ‘Thor: Love and Thunder’ akinamo ari Gorr the god butcher. 

    6. Jim Caviezel

    Jim Caviezel ni umukinnyi w’umunyamerika, yavukiye i Washington ku itariki ya 26 Nzeri 1968, avukira mu muryango w’aba Gatolika buzuye. Caviezel nawe yakinnye ari Yezu muri ‘The Passion of The Christ’ imwe muri filime za Yezu zarebwe cyane nyuma yo kujya hanze muri 2004.

    Iyi filime yerekana byihariye amasaha 12 mbere y’urupfu rwa Yezu, itangirana n’ububabare bwe mu busitani bwa Gestimani, igakomereza ku bugambanyi bwa Yuda Isikariyoti, aho Yezu akubitwa, imibabaro ya Bikira Mariya nk’uko byahanuwe na Simoni, kubambwa n’urupfu bya Yezu, igasozwa n’incamake y’izuka rye. 

    Caviezel kuri ubu ari mu bakirisitu gatolika bakomeye, ndetse yavuze ku kwemera kwe n’ingaruka zikomeye yagizweho no gukina ari Yezu, n’urukundo rudasanzwe afitiye umubyeyi Bikira Mariya, ndetse avuga n’ibihe bidasanzwe yagiranye n’abapadiri bo mu Butaliyani ubwo yakinaga ‘The Passion of The Christ’

    Caviezel yashakanye n’umwarimukazi wa mashuri yisumbuye Kerri Browitt, barera abana batatu bakuye mu Bushinwa barwaye kanseri. Ubwo yarimo gukina filime ‘Angel Eyes’, Caviezel yasabwe gukina akora urukundo ariko arabihakana asobanura ko uretse ko bidahesha agaciro umugore we ariko ari n’icyaha.

    7.  Diogo Morgado 

    Diogo Morgado ni umukinnyi w’umuportuguese, yavutse ku itariki ya 17 Mutarama 1981, mu mujyi wa Lisbon muri Portugal, yakinnye ari Yezu muri filime ‘The Son of God’ ndetse akina no mu yindi y’uruhererekane yitwa ‘The Bible’ nabwo ari Yezu. 

    Son of God yasohotse muri 2014 yongera kwibutsa ubuzima bwa Yezu, iza ikurikira ‘The Bible’ yasohotse muri 2013, ifite amasaha icumi ndetse isobanura mu nshamake amateka ari muri Bibiriya y’aba ayisezerano rishya n’irya kera uhereye ku Intangiriro ukageza ku Ibyahishuwe.

    Morgado yashakanye na Catia Oliveira babyarana abana babiri Santiago na Afonso Morgado, ni umwe mu bakinnyi beza bo mu gihugu cya Portugal. Izindi filime yakinnyemo harimo ‘ Ouro de Verde’ yakinnyemo yitwa Jose Maria Magalhaes cyangwa Jorge Monforte.

    8. Chris Sarandon 

    Chris Sarandon ni umukinnyi w’umunyamerika yavutse ku itariki ya 24 Nyakanga 1942, yakinnye ari Yezu muri filime ‘The Day Christ Died’ yakinwe hagendewe ku gitabo cya Jimmy Bishop, utarigeze ubyishimira ndetse agasaba ko izina rye rikurwamo.

    Sarandon yashakanye n’abagore batatu, umukinnyi wa filime Susan Sarandon bahuye ubwo yigaga ibyo gutunganya filime muri Kaminuza Gatolika ya Amerika, yongera gushaka umunyamideri Lisa Ann Cooper, babyaranye abana batatu baratandukana ashakana n’umuhanzikazi Joanna Gleason.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126895/ibyo-wamenya-ku-bagabo-bakinnye-filime-za-yezu-126895.html

  • Riderman yizihije isabukuru ari i Burayi afun… – #rwanda #RwOT

    Ubajije umwana muto n'umusaza mukuru izina Riderman, byagorana gusanga atarizi. Ni mu gihe kuko uyu mugabo amaze imyaka igera kuri 17 atangiye umuziki yakoreyemo ibitendo byinshi birimo, kuzuza sitade nto no kugira umubare munini w'abafana banyurwa cyane n'ibihangano bye.

    Kuwa 10 Werurwe 1987 ni bwo yabonye izuba, bivuze ko yujuje imyaka 36. Umugore we yamwifurije isabukuru y'amavuko mu buryo budasanzwe, ashyira hanze ubutumwa burebure bumushimira cyane. 

    Ati: “Umunsi mwiza w'amavuko rukundo. Nkukunda buri munsi kandi urwo ngukunda ntirujya rurekeraho gukura kuva amaso nahura na we.'

    Akomeza agira ati: 'Sinzi uko iteka ubigenza kugira ngo undememo ibyuyumviro by'urukundo bishya mu bihe byose, ntujya urecyeraho kuntungura waba uri hafi cyangwa kure, sinzigera ngira irungu hamwe na we, ibyo nakundaga byose nkiri inkumi byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe.'

    Yongeraho ati: 'Ubu iyo nicaye mu bandi tutari kumwe, umutima uba uterera aho uri n’ibitekerezo, iyo ndebye nabi byisangira wowe. Igihe kinini kuba udahari binyibira ibitekerezo kandi iyo bibaye hari ubwo nshiduka byarenze igipimo bikandwaza nkabura igaruriro.'

    Nadia avuga ko kandi ikintu gikomeye yifuza ati: 'Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe. Nkwigiraho byinshi cyane kandi nterwa ishema n’uwo uri we.'

    Agaruka kandi ku rukumbuzi afitiye umugabo we uri mu kazi ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cy'u Bufaransa, ati:'Nubwo kurera ari uguhozaho, kubana n’umugabo w’imyitwarire n’imyifatire myiza nk’iyawe bigabanya umurimo wo gusobanura igikwiye kuranga umuntu wubaha Imana;

    Umubyeyi, umugabo, umwana mwiza, umukwe mwiza, umuvandimwe, incuti nziza, umukozi witanga, umuntu ukunda igihugu, umujyanama mwiza, umwuzukuru mwiza, umuntu w’ubumuntu, imfura kuko ibikorwa byawe biriranga bikanasobanura byose .'

    Asoza agira ati: 'Urakoze wowe dusangiye roho. Komeza umbere umugabo mwiza n’umubyeyi nahoze nifuriza abana banjye, ni cyo cyonyine nkeneye kandi ibyo byose bituma ngukunda nk’aho bitigeze kubaho. 

    Urahishiwe kugobera bigashyira cyera biragutegereje hano abakobwa n’imfura yawe nabo ni uko sinzi aho uzahera. Riderman imigisha ikomeze gutemba mu buzima bwawe mukundwa.'

    Riderman na Nadia Farid Ishmael basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu 2015, bakaba bafitanye abana 3 barimo babiri bato b’impanga.

    Ishmael Nadia yakunze bikomeye kuva ku munsi wa mbere Riderman kugera n’ubu Ikinyacumi kirirenze bamenyanye n’imyaka igera ku munani biyemeje kubana akaramata

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126916/riderman-yizihije-isabukuru-ari-i-burayi-afungurirwa-igitabo-cyurukundo-nurukumbuzi-numugo-126916.html