Blog

  • Costa Titch yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wari ukunzwe mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro.

    Yapfuye ari mu gitaramo cy’iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg.

    Urupfu rw’uyu muhanzi rwemejwe n’umunyamakuru w’icyamamare muri Afurika y’Epfo Kgopolo Phil Mphela wavuze ko yitabye Imana.

    Costa Titch yari umusore wari ufite imyaka 27. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya 'Amapiano' agezweho ku isi.

    Uyu musore yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

    Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.

    Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n’Isi kuko yayisubiranyemo na Akon.

    Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA n'izindi.

    Yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa “Superstar”.

    Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize. Icyo gihe yakoreye ibitaramo i Kigali na Gisenyi.Costa ubwo aheruka mu Rwanda Costa yari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

    Costa Titch yaguye ku rubyiniro

    REBA BIG FLEXA IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANISHIJE COSTA TITCH

    Ubwo uyu muhanzi yagwaga ku rubyiniro

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126953/costa-titch-yitabye-imana-126953.html

  • Abantu 15 bari mu bitaro kubera ubushera banyoye mu bukwe #rwanda #RwOT

    Abaturage 15 bo mu Karere ka Kicukiro bahuye n'uruva gusenya nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bukabamerera nabi bigakekwa ko bwari bwahumanyijwe.

    Aba baturage nabo mu Mudugudu wa Kagese mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bavuga ko nyuma yo kunywa ubushera aho bari batashye ubukwe mu Karere ka Rwamagana bwabaguye nabi bagatabarwa no kwa muganga.

    Bemeza ko kuba bamerewe nabi babitewe n'ubu bushera, ngo kuko abarwaye bose bafashwe nyuma yo kubunywa, bakaba kandi bose barafashwe kimwe: kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.

    Amakuru avuga ko kwa muganga babwiwe ko bigaragara ko bahumaniye mu byo banyoye byari birimo imyanda. Gusa ngo ubuzima bwabo bumeze neza boherejwe kurwarira mu rugo kandi bazakira.

    Nduwayezu Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, yabwiye itangazamakuru ko abo baturage bajyanywe kwa muganga nyuma yaho bose batangiye kurwara mu nda.

    Ati ' Bakoze ubukwe busanzwe barangije bataha iwacu kuko niho batuye bumva batameze neza bajya kwa muganga abaganga babaha ubutabazi ubu barimo kubitaho nk'ibisanzwe.'

    Inzego zibishinzwe mu Karere ka Rwamagana aho banyoye ubwo bushera zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyari kiburimo cyateye abaturage kumererwa nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abantu-15-bari-mu-bitaro-kubera-ubushera-banyoye-mu-bukwe

  • Kigali: Hibutswe abarenga ibihumbi 20 bishwe n'umutingito na Tsunami mu Buyapani – #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda, Ikigo Mpuzamahanga cy'Abayabapani (JICA) ndetse n'umuryango NPO TER (Think about Education in Rwanda) w'Abayapani, bibutse abashegeshwe n'ibiza byo kuwa 11 Werurwe 2011.

    Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abagizweho ingaruka n'ibiza byabaye mu Buyapani muri 2011 birimo umutingito, Tsunami n'iturika ry'uruganda rw'ingufu za Nucléaire rwa Fukushima yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

    Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango NPO TER (Think about Education in Rwanda) w'Abayapani, wita ku baturage bakeneye ubufasha by'umwihariko wibanda cyane ku burezi, Hirwa Ishimwe Flavien, yavuze ko kwifatanya n'u Buyapani ari ukuzirikana umubano bufitanye n'u Rwanda.

    Ati 'Birerekana ko NPO TER yubatse umubano ukomeye n'u Buyapani haba mu bihe byiza no mu bibi'.

    Uhagarariye JICA mu Rwanda, Shiotsuka Minako, yavuze ko imyaka 12 ishize ari myinshi ariko kwibuka inshuti n'abavandimwe bapfuye bazize ibiza bidashira.

    Ati 'Abantu barenga ibihumbi 20 barapfuye cyangwa baburirwa irengero muri uriya mutingito na Tsunami. N'ubungubu haracyari ibikomere kandi turi mu rugendo rwo kubyomora'.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibiza byagwiririye u Burasirazuba bw'igihugu cye bitabaheranye ahubwo habayeho urugendo rwo kongera kwiyubaka, hubakwa inzu n'ibikorwaremezo by'ubwikorezi.

    Uyu munsi 90% by'abari bakuwe mu byabo n'umutingito na Tsunami basubiyeyo.

    Amb. Isao Fukushima yavuze ko abahanga bagaragaje ko mu Buyapani hashobora kongera kuba umutingito nk'uwabaye mu 2011, asaba ubufatanye mu gukumira ingaruka ushobora kugira.

    Ati 'Gukumira kubura ubuzima n'imitungo binyuze mu kwirinda ibiza, bikwiye kwibandwaho cyane'.

    Ku itariki ya 11 Werurwe 2011 nibwo habaye umutingito ukomeye cyane uri ku kigereranyo cya 9.0 (magnitude) waje gukurikirwa n'undi wo mu Nyanja uzwi nka Tsunami, byatwaye ubuzima bw'abatari bake.

    Uyu mutingito ukomeye watumye habaho iyangirika ry'uruganda rwakorerwagamo ibisasu by'ubumara, ibintu byatumye abaturage bo mu gace ka Fukushima uru ruganda ruherereyemo bimurwa.

    Buri tariki 11 Werurwe hibukwa abahitanywe n’ibiza byo mu 2011 mu Buyapani

    Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango NPO TER, Hirwa Ishimwe Flavien yavuze ko ari iby’agaciro kwifatanya n’u Buyapani

    Uhagarariye JICA mu Rwanda, Shiotsuka Minako, yavuze ko kwibuka bihoraho

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko igihugu cye kigeze kure cyiyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hibutswe-abarenga-ibihumbi-20-bishwe-n-umutingito-na-tsunami-mu-buyapani

  • Kicukiro: Abaturage 15 barwariye mu ngo nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko bwahumanyijwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba baturage bari batashye ubukwe ahitwa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baza kunywa ubushera ariko ntibwabagwa neza.

    Nyuma y'uko aba baturage ubushera banywereye mu bukwe bubaguye nabi ndetse bakaremba hahise hakekwa ko ibyo banyoye byari bihumanyije bajyanwa kwa muganga batangira kwitabwaho ku buryo ubu bose barwariye mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko hari abaturage 15 banywereye ubushera i Nyakariro mu bukwe nyuma buza kubagiraho ingaruka.

    Yagize ati 'Abaturage batashye ubukwe mu Murenge wa Nyakariro bw'umuvandimwe bakora ubukwe busanzwe barangije bataha iwacu kuko niho batuye bumva batameze neza bajya kwa muganga abaganga babaha ubutabazi ubu barimo kubitaho nk'ibisanzwe.'

    Yongeyeho ko ku bijyanye no kumenya abari babaroze ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakariro n'ubw'Akarere ka Rwamagana n'inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana hashingiwe ku makuru yatanzwe, anashimangira ko ubu aba baturage batangiye kumererwa neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-15-barwariye-mu-ngo-nyuma-yo-kunywa-ubushera-bikekwa-ko

  • Abasore 140 bahawe akazi Iwawa nyuma yo kuhagororerwa – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize ni bwo mu kigo ngororamuco cya Iwawa hasojwe icyiciro cya 23 cy'amasomo ahatangirwa. Mu barenga 3400 basoje, abagera ku 140 bahise bahabwa akazi mu mirimo yo kubaka amashuri n'amacumbi y'abakozi bakora muri iki kigo.

    Abajyanwa mu Kigo gishinzwe igororamuco kiri ku kirwa cya Iwawa mu murenge wa Boneza w'Akarere ka Karongi bigishwa imyuga irimo ubuhinzi, ububaji, ubudozi, ubwubatsi no gutwara ibinyabiziga.

    Tigana Patrick, wo mu karere ka Gasabo wajyanywe Iwawa bwa kabiri kubera kwiba no gucuruza ibyibano, yize umwuga w'ubwubatsi atsinda neza amasomo y'uyu mwuga bituma atoranywa mu banyamahirwe bahawe akazi k'ubufundi.

    Ati 'Nabyakiriye neza kuko biba byiza iyo urangije amasomo ugahita ubona n'akazi bituma ibyo wize utabyibagirwa kandi bituma ugira ubunararibonye mu mwuga wize'.

    Ubwa mbere Tigana ajyanwa Iwawa yigishijwe umwuga w'ububaji, ntiyashobora kuwushyira mu bikorwa kuko nta gishoro yari afite.

    Ati 'Ubu nzava hano mfite igishoro mpite nshyira mu bikorwa inzozi zanjye zo kugira inzu ikorerwamo umwuga w'ububaji'.

    Uwitonze Bonane wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeli, yajyanywe Iwawa kubera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yabwiye IGIHE ko afite icyizere ko muri aka kazi azahakura urufunguzo ruzamufasha gutangira ubuzima bushya.

    Ati 'Ku munsi dukorera 3000Frw kandi badufata nk'abana bari mu rugo, bakatugaburira, bituma amafaranga nkorera hano mbasha kuyizigama kugira ngo nzave hano mfite nka 300 000Frw'.

    Uwitonze avuga ko igishoro azavana Iwawa kizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga w'ububaji amaze igihe atekerezaho ariko akabura igishoro.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugorora abishoye mu ngeso zitari nziza n'afatanyabikorwa muri uru rugendo.

    Ati 'Uyu mwaka abatsinze neza amasomo y'ubwubatsi twabasabiye akazi mu bikorwa byo kubaka ibyumba bishya by'amashuri n'amacumbi y'abakozi kuko twasanze atari byiza kuzana abafundi n'abayede kandi dufite abasore twigishije kubaka'.

    Ikigo cya Iwawa gifite abaganga icyenda b'inzobere mu ndwara zo mutwe, bafasha abajyanyweyo baramaze kugerwaho n'ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Mufulukye avuga ko abagororerwa Iwawa bashyiriweho amahirwe yo gusurwa n'abo mu miryango yabo, n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu rwego rwo gutegura imiryango yabo kugira ngo itazajya ikomeza kubarebera mu isura bari bafite mbere y'uko bajyanwayo ahubwo ijye ibafasha kudasubira mu ngeso bahozemo.

    Uretse kwigishwa indangagaciro n'amasomo y'imyuga, abajyanwa Iwawa banafashwa kwiyuzuza n'Imana binyuze mu kwigishwa iyobokamana buri wese mu idini rye, ababyitwayemo neza bakavayo babatijwe.

    Abasore 140 basoje amasomo y’ubwubatsi Iwawa bahise bahabwa akazi

    Bavuga ko amafaranga bazakura muri aka kazi azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasore-140-bahawe-akazi-iwawa-nyuma-yo-kuhagororerwa

  • Rulindo: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umumotari – #rwanda #RwOT

    Abakurikiranyweho icyaha banize motari Kwizera Aimée baramwica barangije bajya kumujugunya mu ishyamba.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ngoma tariki 05 Werurwe 2023, hanyuma bafatwa 09/03/2023 mu mujyi wa Kigali aho bari bihishe.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yatangarije IGIHE ko ngo mwibazwa ry'ibanze abo bose bacyekwaho kwica Kwizera Aimée bemeye icyaha bakavugako babitewe no gushaka kwiba moto ngo ariko ntibari baziko bafatwa.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yavuze gutekereza ko wakora icyaha nk'inki ukumva ko utafatwa ni ukwirengagiza ubushobozi bw'inzego z'ubutabera niz'unutekano ndetse n'ubufatanye bw'abaturage nizo nzego. Utekereza ko rero yabikora bikarangira bityo ni asigeho; kuko byanze bikunze uba uzafatwa.

    Icyaha bakurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n'ingingo yi 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

    RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera.

    RIB irashimira abantu bose bagaragaje ubufatanye kugirango abo bagizi ba nabi bafatwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-batatu-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-kwica-umumotari

  • Premier League: Liverpool yarumbye, Chelsea i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu imikino yo ku munsi wa 27 muri shampiyona y’u Bwongereza yatangiye gukinwa, ku ikubitiro saa munani n’igice AFC Bournemouth yaherukaga kwahagiza Arsenal yakiriye Liverpool yaherukaga kwandagaza Manchester United iyitsinda ibitego 7-0. 

    Uyu mukino AFC Bournemouth yawukinnye nku’ko yaherukaga gukina uwa Arsenal, ikaba yakiniye inyuma cyane irwana no kudatsindwa igitego ariko nayo igacungira ku kwirukankana imipira gusa. 

    Ku munota wa 28 byaje kubahira aho Dango Outtara yazamukanye umupira maze Virgir na Robertson bagerageza kuwumwaka ariko biranga bituma ahindura umupira mwiza imbere y’izamu usanga Philip Billing ahita atsinda igitego cya 1.

    Liverpool yahise itangira urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ikanabona amahirwe ariko gushyira mu izamu bikanga. Ku munota wa 80 iyi kipe yanabonye penariti ariko Mohammed Salah ayitera hanze. 

    Umukino warangiye Liverpool itsinzwe igitego 1 bisubiza ubuzima AFC Bournemouth ikomeza kwicuma kuko yahise ijya ku mwanya wa 17 n’amanota 24 naho Liverpool yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 42.

    Mohammed Salah nyuma yo kurata penariti

    Ku isaha ya saa kumi n’imwe kuri sitade ya Leicister City King Power Stadium habereye umukino wayihuje na Chelsea, abakinnyi b’umutoza Graham Potter bari kugenda bajya mu bihe byiza bitwaye neza babona amanota 3 bitabagoye. 

    Igitego cya 1 cya Chelsea cyatsinzwe na Ben Chilwell ku munota wa 11 ahawe umupira na Kalidou Koulibaly, Kai Havertz yatsinze icya 2 ku munota wa 45 ahawe umupira na Enzo Fernandes ndetse na Mateo Kovacic atsinda igitego cya 3 ku munota wa 78 ahawe umupira na Mykhailo Mudryk.

    Igitego 1 rukumbi cya Leicister City cyo cyatsinzwe na Paston Daka ku munota wa 39 ahawe umupira na Ricardo Pereira. Kugeza ubu Chelsea iri ku mwanya wa 10 n’amanota 37 naho Leicester City yo iri ku mwanya wa 16 n’amanota 24.

    Undi mukino ukomeye wabaye saa moya n’igice z’ijoro aho Crystal Palace yari yakiriye Manchester City. Uyu mukino wagoye abasore ba Manchester City kuko bagerageje gushaka ibitego ariko biragorana barinda bagera mu minota 70 bitaraboneka. Erling Haaland ni we waje gutsinda igitego 1 kuri penariti bageze ku munota wa 78. 

    Umukino warangiye Man City ariyo ikiyoboye n’igitego 1-0 bituma iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 61 naho Crystal Palace yo iri ku mwanya wa 12 n’amanota 27.

    Haaland nyuma yo gutsinda penariti yahesheje amanota 3 Manchester City

    Abakinnyi ba Chelsea bari kugenda bitwara neza

    City ikomeje gusatira Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126951/premier-league-liverpool-yarumbye-chelsea-ikomerezaho-na-manchester-city-itsinda-bigoranye-126951.html

  • Samsung 250 yatangiye tombora ya buri cyumwer… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, ku cyicaro cya Samsung 250 kiri mu mujyi wa Kigali, ni bwo iduka rya Samsung 250 ryatangije tombora izamara amezi atatu, aho abakiriya b’iri duka bagura ibikoresho bya Samsung aho bari hose, babazajya bagira amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye nabyo by’ikoranabuhanga.

    Tombora iteye ite?

    Umuntu wese uguze igikoresho muri Samsung 250 uko cyaba kigura cyose, yaba telefone, Sharigeri (Charge), Televiziyo, Amafirigo, n’ibindi bikoresho, ahabwa agapapuro akuzuzaho imyirondoro ye, ubundi akazategereza igihe cya tombora. Iyi gahunda iba ku maduka yose ya Samsung 250 aho ari mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.

    Oliver Nyirabagoyi wabaye uwa mbere mu gutombora, aho yatsindiye Televiziyo ya Samsung ifite puse 32, yavuze ko yagiye muri Samsung 250 kugura telefone bisanzwe atazi ko harimo tombora. 

    Yagize ati: “Naje kugura hano telefone bisanzwe, kuko tuzi ko Samsung 250 igira telefone nziza, naraje nihahira telefone nyigura 120,000 Frw, gusa ntabwo nari nzi ko hari tombora.

    Gusa umuntu wayingurishije yambwiye ko hari tombora, amfasha kujya muri tombora, nditahira. Haciye iminsi, naje guhamagarwa n’umunyamakuru wo kuri BTN TV ambwira ko natomboye, numva birantangaje ndishima cyane.”

    Oliver avuga ko Televiziyo atsindiye igiye kumufasha mu kazi ke. Ati “N’ubundi nari nsanzwe mfite Televiziyo, kuko mu kazi nkora nkenera Televiziyo, ariko iyo nari mfite ngiye kuyikuramo kuko irashaje ubundi nkoreshe iyi nshya.”

    Ndayisaba Dieudonne ushinzwe ubucurizi muri Samsung 250 yavuze ko iyi gahunda izamara amezi agera kuri atatu. Yagize ati”Iyi ni gahunda twashyizeho kugira ngo tubashe kubana neza n’abakiriya bacu, abakiriya beza dushimira cyane bitewe n’ukuntu batugana. 

    Muri iyi tombora ntabwo abantu bazatombora Televiziyo gusa nk’uko mwabibonye, ahubwo hari n’ibindi bihembo nk’amagare, Televiziyo na Moto izaba ari igihembo nyamukuru. Umuntu winjiye wese mu iduka, akagura ikintu yiyandika ku gapapuro, tukagasigarana. Ibi bikorwa mu gihe cy’icyumweru, ubundi ku cyumweru tukabahamagara live kuri BTN TV”.

    Arakomeza ati “Biteganyijwe ko iyi tombora izagera muri Gicurasi cyangwa muri Kamena bizaterwa n’igihe ibihembo byateganyije bizarangirira. Iyi tombora kandi, abantu bagura ibicuruzwa byacu mu buryo bw’iyakure, nabo bemerewe kuyijyamo kuko nabo bashobora kugura ikintu bakabandika ubundi bakinjira muri tombora”.

    N’ubwo hatangwaga  ibihembo, abakiriya nk’ibisanzwe bari babukereye bahaha ndetse binjira muri tomboraNdahiro Valens Papy usanzwe ari umunyamakuru wa BTN niwe wari uyoboye ibirori byo gutanga igihemboIyi tombora iha amahirwe buri wese kandi icyo wagura cyose cyikwemerera kujya muri tombora kandi aho waba uri hoseMama Sava uzwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ari kumwe na Ndizeye, nibo bashyikirije Olivier televiziyo yatsindiye bwa mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126915/samsung-250-yatangiye-tombora-ya-buri-cyumweru-oliver-ahita-atsindira-televiziyo-amafoto-126915.html

  • Miss Nyambo, Bruce Melodie na Scovia mu bakom… – #rwanda #RwOT

    Marina ayoboye mu cyiciro cy'umuhanzikazi uhiga abandi aho afite amajwi 59, Miss Nyambo ayoboye ku majwi 1 057 mu cyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugore mwiza, Bruce Melodie ayoboye abandi mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka n'amajwi 317 mu gihe Papa Sava ayoboye abandi bakinnyi ba filime mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza w'umugabo  n'amajwi 424.

    Rumaga ayoboye abandi mu cyiciro cy'umuhanzi mushya n'amajwi 76, Bigirimana Obed akaza imbere mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza aho afite amajwi 52, Scovia Mutesi akaza imbere mu cyiciro cy'uvuga rikijyana n'amajwi 100;

    Chryso Ndasingwa akaza imbere mu cyiciro cy'umuhanzi uhiga mu ndirimbo zihimbaza Imana aho afite amajwi 1 173, Gad nawe akaza imbere mu batunganya indirimbo mu buryo bw'amashusho n'amajwi 205.

    Jojo Breezy nawe akaza imbere mu cyiciro cy'umubyinnyi w'umwaka aho afite amajwi 532.

    Ushobora gutora uwo uha amahirwe unyuze HANO

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutangwa ibihembo bya The Choice Awards (2022); ibi bihembo bikaba bitangwa na ISIBO TV iri ku isonga muri Televiziyo z'imyidagaduro zikomeye mu gihugu.

    Kuri iyi nshuro harimo ibyiciro 13, bihatanyemo abantu babarizwa mu nguni zose z'imyidagaduro. Muri aba harimo abakora filime, abaririmbyi n'abandi. 

    Abayoboye abandi muri The Choice Awards 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126933/miss-nyambo-bruce-melodie-na-scovia-mu-bakomeje-kwanikira-abandi-mu-majwi-muri-the-choice–126933.html

  • Umuraperi B-Threy yarongoye – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Aho ibirori byakurikiwe n'umuhango wo kwishimana n'inshuti n'abavandimwe.

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.

    Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

    Yagize ati 'Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.'

    B-Threy nawe yahise amusubiza  ati 'Nanjye ndagukunda.'

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

    B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

    Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n'abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.

    Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n'abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.

     

    Yahise atangira gukora umuziki by'umwuga kuko yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music.

    Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n'ubundi ariyo yari asanzwe yisangamo.

    B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.

    Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

    B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo 'Nyamirambo' na '2040' yasohoye mu 2019, EP yise 'Shwiii dah!' yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise 'Muheto wa mbere' yasohotse mu 2022.

    B Threy yarongoye Keza Nailla

    Reba ubwiza bwa Nailla warushinze na BThrey 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126940/umuraperi-b-threy-yarongoye-126940.html