Blog

  • Kamonyi-Runda: Umwe mu mabandi ya jujubije abaturage yarashwe arapfa #rwanda #RwOT

    Ak'Amabandi amaze iminsi ajujubya abaturage by'Umwihariko mu Murenge wa Runda kashobotse. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, ahagana ku i saa tatu, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ku muhanda umanuka ugana Kamuhanda, umujura yarashwe arapfa nyuma yo gushikuza terefone umuturage akanashaka kurwanya umupolisi.

    Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP( Chief Inspector of Police) Emmanuel Habiyaremye yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abajura babiri umwe yashikuje umuntu wari mu modoka Terefone yo mu bwoko bwa Samsung, umupolisi wari mu kazi amubinye aramuhagarika, aho guhagarara ahubwo ashaka ku murwanya kuko yari afite n'icyuma yitwaje, aramurasa arapfa.

    Umurambo w'uyu mujura wahise ujyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzumwa. CIP Habiyaremye, akomeza asaba abajura ko bashatse bareka umugambi mubi wo kwiba no guhohotera abaturage kuko Polisi ititeguye kuborohera no kubareka ngo bakomeze bakore ibyo bikorwa bibi birimo kwiba no guhohotera abaturage.

    Ati' Icyo tubwira Abajura bagenzi b'uriya ni uko bitazabahira, akazi bakora ni akazi kabi katemewe, katemewe n'amategeko bitazabahira kandi Polisi itazabaha agahenge'. Akomeza kandi asaba abaturage muri rusange gutanga amakuru neza kandi ku gihe y'aho babona umuntu bakeka ko ari umujura, uwo babona wateza umutekano muke kugira ngo ubwo bufatanye bufashe gukumira ibyaha bitaraba.

    Ikibazo cy'Abajura cyangwa Amabandi muri aka karere ka Kamonyi by'umwihariko mu Murenge wa Runda kimaze iminsi, aho batega abaturage, babasanga mu ngo bakabiba, bakabambura, ndetse bagasiga bakomerekeje bamwe, abandi hari n'abahasize ubuzima. Ubwo hajemo imbaraga ziyongera ku z'abanyerondo ubanza abaturage bagiye kumara iminsi bafite agahenge ari nacyo bamaze iminsi basaba ngo batabarwe cyangwa se batangire kwirwanaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/12/kamonyi-runda-umwe-mu-mabandi-ya-jujubije-abaturage-yarashwe-arapfa/

  • Sénégal: Abanyarwanda n'inshuti zabo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore – #rwanda #RwOT

    Ibyo birori byabereye kuri Ambasade y'u Rwanda i Dakar, tariki ya 10 Werurwe 2023.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagarutse ku butumwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ku wa 8 Werurwe 2023, ku Munsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho yagize ati “Ndashimira abagore bose bo mu Rwanda n'abandi ku Isi ku munsi nk'uyu w'ingenzi. Tuzakomeza gufatanya namwe mu rugamba rw'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kamaro kabwo.”

    Ambasaderi Karabaranga yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwandakazi bagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n'iterambere by'Igihugu cyabo.

    Ibyo bikanashingira ku mahame remezo ari mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, harimo iry'uburinganire bw'Abanyarwanda bose n'ubw'abagabo n'abagore bushimangirwa n'uko abagore bagira nibura 30% by'imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

    Aha yanagaragaje imibare imwe n'imwe nko mu Mutwe w'Abadepite aho basaga 61%, kimwe no mu zindi nzego z'ubuyobozi aho bagera cyangwa basaga 50%. Ibyo bikaba byarashingiye kuri politiki n'ubuyobozi byiza u Rwanda rufite.

    Uyu munsi harishimirwa kandi uko abakobwa bitabiriye amashuri ndetse no mu masomo yabaga yiganjemo abahungu.

    Ubu bagaragara mu bice byinshi biteza imbere ubukungu bw'igihugu, harimo ubumenyi n'ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubuhanzi, ubugeni, siporo n'indi myuga itandukanye.

    Kuri uwo munsi hanabaye ikiganiro ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti “Ntawuhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.

    Ikiganiro cyitabiriwe na Ndeye Awa Gueye w'umunya- Sénegal, akaba ashinzwe ikoranabuhanga mu isosiyeti y'itumanaho Free Senegal.

    Yagaragaje ko yakuze yumva akunze ibijyanye by'ikoranabuhanga, ariko ko muri icyo gihe abantu benshi bumvaga ko ayo masomo akwiye guharirwa abagabo, bityo n'aho yigaga hose, umubare w'abagore n'abakobwa wabaga ari muto cyane.

    Yashishikarije abana b'abakobwa kwitinyuka ntihagire ubaca intege, ahubwo bagaharanira kongera ubumenyi mu bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, kuko magingo aya ibikorwa byose by'iterambere ariho bishingiye.

    Yanibukije ababyeyi ko batangirira mu rugo bereka abana b'abakobwa ko badahejwe mu by'ikoranabuhanga.

    Umunyarwandakazi ukora mu mishinga ya USAID, Laurence Uwera, utuye muri Sénégal, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda bwakoze byinshi mu guteza imbere umugore n'umwana w'umukobwa, kandi ko byagize akamaro kanini mu guhindura imibereho y'Abanyarwanda, ubukungu n'iterambere by'Igihugu ndetse bihindura n'imyumvire ya benshi.

    Yagaragaje ko by'umwihariko mu rwego rw'ikoranabuhanga, nta terambere ryagerwaho umwari n'umutegarugori batabigizemo uruhare, akaba ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere umugore kandi rukaba rukomeza kugaragaza ko umugore ashoboye.

    Yacine Dia Ndiaye, nk'Umunya-Senegal uherutse mu rugendo shuri mu Rwanda hamwe n'itsinda ry'abihangiye imirimo b'abagore bagera kuri 12, yashimye byimazeyo gahunda nziza z'u Rwanda.

    Mu byamushimishije harimo uko mu Rwanda hari abagore benshi bihangiye imirimo ikabateza imbere bishingiye kuri politiki nziza y'Igihugu n'uko gutangira gukora ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda byorohejwe, aho ukeneye ibyangobwa abibona adasiragiye.

    Yagaragaje ko ikoranabuhanga rikenerwa cyane muri ba rwiyemezamirimo b'abagore kuko bashobora kumurika no gucuruza batavuye no mu zindi nshingano z'urugo. Yashishikarije abagore ko batakomeza kwitinya kuko bashoboye.

    Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) uri muri Senegal mu kazi, yashishikarije abanya-Senegal gusura u Rwanda kugirango ibihugu bya Afurika birusheho kungurana ubumenyi mu nzego zitandukanye no kongera ubuhahirane.

    Muri ibyo birori habaye kandi irushanwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (QUIZ), ibibazo bikaba byaribanze ku bumenyi mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore, iterambere mu bukungu ry'umugore ndetse n'uburenganzira bwe mu bihugu by'u Rwanda na Senegal.

    Abatsinze begukanye ibihembo bitandukanye birimo itike y'indege yo gusura u Rwanda n'ibindi bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitako n'ibindi.

    Hanashimiwe umwana w'umukobwa witwa Kariza Brune w'imyaka 14, watsinze amarushanwa y'imivugo mu Kinyarwanda, yateguwe n'Inteko y'Umuco ku bana bafite hagati y'imyaka 6 na 15 baba mu mahanga.

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kubakundisha no kubafasha kugira umuhate wo kumenya ururimi rwabo kavukire.

    Habayeho ubusabane mu kwizihiza Umunsi w’Abagore

    Uyu munsi wabaye umugoroba wa kuganira no gusangira

    Ambasaderi Karabaranga ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

    Uyu muhango wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Dakar

    Bamwe mu bitabiriye batsindiye ikawa n’icyayi by’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-n-inshuti-zabo-baba-muri-senegal-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w

  • Umuhanzi w'umunya Afurika y'Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y'Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rw'umuhanzi Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Cota Titch.

    Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro uwbo yari mu gitaramo cy'iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec mu mujyi wa Johannesburg.

    Urupfu rwa Titch rwatangajwe n'ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo birimo umuhanzi Junior De Rocka wari n'inshuti wari usanzwe ari n'inshuti ya nyakwigendera.

    Costa Titch w'imyaka 27, ni umwe mu bahanzi bari bagezweho muri iyi minsi cyane cyane mu baririmba injyana y'Amapiano.

    Aha twavuga nk'indirimbo yakoze ikamenyekana ndetse igakundwa n'abatari bake yise 'Big Flexa', yafatanyijemo na Banaba Des, Man T, Sdida, Alfa Kat na C'Buda M.

    Kugeza ubu iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 45 mu gihe cy'umwaka umwe imaze isohotse.

     

     

    The post Umuhanzi w'umunya Afurika y'Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y'Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-wumunya-afurika-yepfo-costa-titch-wakunzwe-cyane-mu-njyana-yamapiano-yitabye-imana-aguye-ku-rubyiniro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-wumunya-afurika-yepfo-costa-titch-wakunzwe-cyane-mu-njyana-yamapiano-yitabye-imana-aguye-ku-rubyiniro

  • InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zikunzwe! Kevi… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko mumaze kubimenyera, inyaRwanda ibafasha kumenya indirimbo zikunzwe udakwiye kubura muzo wumva umunsi ku wundi bitewe n'uko ziba zihagaze ku mbuga nkoranyambaga, izicururizwaho umuziki, uko zikinwa zinasabwa mu bitangazamakuru by'amajwi n'amashusho.

    Muri iki cyumweru ibintu byahinduye isura indirimbo nshya zizana imbaraga zikomeye, byatumye zihita zizamuka zijya ku rutonde rw'icumi zafashe bugwate imitima y'abakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Ugereranije n'uko urutonde rw'icyumweru gishize rwari rumeze hajemo abahanzi bandi benshi, gusa umwanya wa mbere ukomeza kwiharirwa na Chriss Eazy, umusore ukiri muto ariko wamaze kwigwizaho mu buryo bwo hejuru abakunzi.

    Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo ya Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yerekeye mu rugendo rw'akazi, karimo n'indirimbo biteganijwe ko azakorana n'abahanzi nka Bien Aime Baraza umaze iminsi mu Bwongereza na Bahati.

    'Reka hashye' nayo ni indirimbo iri mu zihagaze neza ndetse iri mu bihangano bicye bimeze neza biheruka gutunganyirizwa muri Kina Music, iheruka kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa Amerika aho Nel Ngabo yakoreye n'ibitaramo harimo n'icyo yahuriyemo na The Ben.

    'Amayoga' iri muri nkeya zahise zifata bigatuma zisanga kuri uru rutonde mu buryo bwihuse, ikaba yaragiye hanze nyuma ya 'bomboli bomboli' hibazwa ku myitwarire ya Kevin Kade bamwe bavuga ko ari mu rukundo n'umukecuru ukuze, ibisa nk'aho byari ugutwika aka ya mvugo.

    'Komusa' ni indirimbo yaje mu bihe byiza umusore Confy yarimo yitegura gutaramira abanya Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz yahuriyemo na B2C hamwe na Kidum, ikaba imaze gushinga imizi dore ko yaba mu buryo yanditse, amajwi yayo n'amashusho ibyo kugaya bingana na hafi ya ntabyo.

    'No name' ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino mu Rwanda bitewe n'amashusho yayo, inkuru yayo ishingiye kubana bakundwamo n'ababyeyi babo babatabifuza bikarangira badasohoje urugendo rwabo ngo bagere ku isi, ibi ariko sibyo byonyine byatumye igira igikundiro cyo hejuru ahubwo ubuhanga bw'umuhanzi Racine wayikoze n'uburyo ikinnyemo mu mashusho yayo byarushijeho kuyihesha umugisha.

    'Pain Killer' dore n'umubare w'abahanzikazi bakora muri iki gihe ari muto ariko n'ubuhanga umuhate n'udushya agira bituma ahora ateye inyota abantu, yo kongera kureba no kumva icyo akurikizaho byanatumye iyi ndirimbo ihita izamuka cyane mu minsi micye, uwo ntawundi ni Bwiza.

    Kivumbi King muri iyi minsi ari mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda no mu Karere, cyane i Burundi aho amaze iminsi akora indirimbo n'abahanzi baho nka Vania Ice na Kirikou. Nyuma ya 'Jaja' yafashishijemo Juno Kizigenza, yashyize hanze 'Keza' ihita ishimangira ko ari mu bihe bye byiza kubera ukuntu yakiriwe neza.

    'Slow Whine' nayo ikomeje gufata intera mu Rwanda no hanze yarwo ni iy'umuhanzi Cedric Kgboy wibera muri Canada aho amaze iminsi akora n'ibindi bitandukanye, nyamara umuziki we agakomeza kuwushyira imbere dore ko anafite abafana n'ibitaramo byinshi bikomeye biberayo abitumirwamo.

    Jowest na we uherutse gutigisa ibitangamakuru n'imbuga nkoranyambaga afunzwe, nyuma yo kugirwa umwere no kurekurwa yashyize hanze indirimbo yise 'Kuwa 3' ivuga ibihe bikomeye yanyuzemo afunzwe yise nayo iri muzikomeye kunyura benshi, ndetse inahererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Hirya y'urutonde rw'indirimbo icumi hari izindi ziganjemo inshyanshya, z'abahanzi bafite izina kandi b'abahanga udakwiye gucikwa zirimo Telefone ya M1, Umwanda ya Zeo Trap, Only One ya Imfura The Son, Yes I Do ya Gisa Cyinganzo na Ikenge ya Nessa yahuriyemo na Bushali.

    Urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe kurusha izindi udakwiye gucikwa  muri iyi minsi Kevin Kade na Kozze binjiye mu inyaRwanda Music Top 10 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yahise ifata yitwa ‘Amayoga’Ubuhanga n’udushya Bwiza agira bimaze gutuma abantu baba bategerezanije amatsiko indirimbo zeUretse u Rwanda n’u Burundi bwamaze gukurira ingofero ubuhanga bwa Kivumbi King, umusore ukiri muto ariko umaze kuba mugari mu muzikiChriss Eazy akomeje kuza imbere mu muziki, kuri ubu indirimbo ye ‘Edeni’ niyo iyoboye ahantu henshi no mu inyaRwanda Music Top 10Confy yari akumbuwe, indirimbo ye 'Komusa' yakiriwe neza byanatumye yinjira ku rutonde rw’izikunzwe Cedric Kgboy ari gukora iyo bwabaga ngo no muri Canada umuziki nyarwanda urusheho gushinga imiziIgikundiro cy’umuziki wa Jowest kirushaho kwiyongera umunsi kuwundi, kuri ubu indirimbo ye ‘Kuwa 3’ iri guhererekanwa cyane ku mbuga zitandukanye

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘TELEFONE’ YA M1

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘UMWANDA’ YA ZEO TRAP

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘ONLY ONE’ YA IMFURA THE SON

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘YES I DO’ YA GISA CYINGANZO

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKENGE YA NESSA NA BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126941/inyarwanda-music-indirimbo-10-zikunzwe-kevin-kade-bwiza-na-kivumbi-binjiye-ku-rutonde-126941.html

  • Title:Costa Titch uheruka mu Rwanda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Costa Titch wari umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana y'amapiano yitabye Imana, ubwo yagwaga hasi inshuro ebyiri ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo cyabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo kuri uyu wa Gatandaty tariki 11 Gashyantare 2023.
    Amashusho yakwirarakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu musore w'imyaka 27 ari kuririmba imwe mu ndirimbo ze yarangiza akagwa hasi, ariko abari hafi ye bakamubyutsa vuba agakomeza kuririmba nyuma y'andi masegonda make indirimbo irangiye akongera kugwa agahita ashiramo umwuka.

    Muri ayo mashusho bigaragara ko abakoranabushake bagerageje kumufasha ariko bikaba uby'ubusa.

    Bikimara kumenyekana ko yapfuye, abantu benshi barimo abanyapolitiki, abacuruzi n'abahanzi bagenzi be bashenguwe cyane n'iyi nkuru mbi.

    Aba barimo Diamond platinumz wamaze guhindura ifoto ye imuranga kuri Instagram, agashyiraho uyu nyakwigendera.

    Aba kandi banakoranye indirimbo bise super Star.

    Ntiharamenyekana icyateye urupfu rw'uyu musore nk'uko ibinyamakuru byo muri Afurika y'Epfo bibyabdika.

    Uko yatangiye umuziki

    Ikinyamakuru Briefly kivuga ko Costa yatangiye urugendo rw'umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yiyandikisha nk'umuraperi watwawe n'injyana ya 'Amapiano'.

    Kuva ubwo yigwizaho igikundiro mu bice bitandukanye by'Isi.

    Ni umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi w'impano itangaje.

    Yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga muri Afurika y'Epfo, avuka yitwa Costa Tsobanogolou.

    Yavugaga ko gukorana n'abaraperi barimo Cassper Nyovest, biri mu byatumye ava mu byo kubyina akiyegurira kuririmba.

    Uyu muhanzi kandi avuga ko inama za Nyina, zamubereye umusemburo wo gukomeza gukora umuziki ashyizemo imbaraga.

    Ikinyamakuru Wiki South Africa umwaka ushize wa 2022 cyatangaje ko Costa atunze miliyoni 200,000 z'amadorali yasaruye mu bikorwa birimo gutunganya indirimbo, kwandika indirimbo no kuririmba.

    Amos Bizumuremyi

    The post Title:Costa Titch uheruka mu Rwanda yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/12/titlecosta-titch-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=titlecosta-titch-yitabye-imana

  • Umubiri wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru muri RDF n'umuryango wa nyakwigendera nibo bakiriye umubiri we ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

    Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ibijyanye no gusezera kuri Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi ndetse no kumushyingura bizatangazwa nyuma.

    Tariki 6 Werurwe 2023 nibwo inkuru y'urupfu rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi rwamenyekanye, akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bubiligi.

    Today, the body of Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi arrived in Rwanda from Belgium. Hon Minister of Defence, Maj Gen A Murasira, RDF General and senior officers, family members received the body at Kigali International Airport. Burial arrangements will be communicated later. pic.twitter.com/EdLKOQ60lu

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) March 12, 2023

    Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

    Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

    Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

    Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

    Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme, hamwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

    Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

    Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

    Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

    Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

    Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Umubiri wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe i Kigali kuri iki Cyumweru

    Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru ba RDF n'umuryango wa nyakwigendera bagiye kwakira umubiri we ku kibuga cy’indege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubiri-wa-gen-rtd-marcel-gatsinzi-wagejejwe-mu-rwanda

  • Umuhanzi wari ukomeye muri Afurika y'Epfo yaguye ku rubyiniro arapfa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Costa Titch ukomoka muri Afurika y'Epfo yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johannesburg.

    Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Costa Titch ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y'amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.

    Nyuma y'iminota mike aguye, uyu musore byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.

    Costa Titch wari ufite imyaka 27 y'amavuko yari amaze kuba umuhanzi w'ikirangirire muri Afurika ndetse amaze kuzamura injyana ya mapiano.

    Yatangiye umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

    Yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu Fest, icyakora anabanza kuririmba mu cyateguwe na DJ Marnaud yari yise 'Marnaud Music Therapy'.

    Azwi mu ndirimbo nka 'Big Flexa' yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano',n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-wari-ukomeye-muri-afurika-y-epfo-yaguye-ku-rubyiniro-arapfa

  • Banki ikomeye muri amerika irahombye kubera izamuka ry’inyungu fatizo kuri za banki muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT

    Banki Ikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yitwa “Silicon Valley Bank” imaze gutangaza ko ifunze imiryango kubera igihombo ikomeje guhura nacyo bitewe n’izamuka rikabije ry’inyungu fatizo kuri za Banki zo muri icyo gihugu. Ibi bikomeje gutera impungenge cyane abasesenguzi mu by’ubukungu batangiye kw’ibaza niba hatazakurikiraho izindi banki nazo zigafunga.

    Iyi ni inkuru ya CGTN.

    source : https://news.cgtn.com/news/2023-03-12/Silicon-Valley-Bank-collapse-could-have-major-impact-on-tech-industry-1i7ecsWD9cc/index.html

  • Ngororero: Babiri bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu mudugudu wa Gapfura, akagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo barimo bacukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium mu mugezi.

    Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'ubuyobozi bwa sosiyete ikora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri ako gace.

    Yagize ati 'Bafashwe ubwo bari barimo gucukura amabuye y'agaciro ku mugezi wa Nyarigamba, nyuma y'uko abaturage bababonye bahamagara ubuyobozi bwa sosiyete ya NMC isanzwe ihakorera nayo yiyambaza Polisi. Ubwo abapolisi bahageraga babasanganye ibilo 5 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bamaze gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.”

    CIP Rukundo yibukije ko gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro bikorwa n'ubifitiye uruhushya rwatanzwe n'inzego zibifitiye ububasha, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abakomeza kugaragara muri ibi bikorwa byangiza ibudukikije bafatwe.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw' Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Abafashwe bashyikirijwe RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-babiri-bafashwe-bacukura-amabuye-y-agaciro-binyuranyije-n-amategeko

  • Cardinal Kambanda yakomoje ku mpamvu zituma u Rwanda rwemera kwakira abimukira – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Cardinal Kambanda yagiranye n'ibiro ntaramakuru bya Vatican, Agenzia Fides. Ni mu gihe Abashumba ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda bose bari mu ruzinduko rw'akazi i Roma ruzwi nka “Ad limina Apostolorum”, kuva tariki 6 – 11 Werurwe 2023.

    Cardinal Kambanda yabajijwe uko politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda yakirwa, hatangwa urugero ku masezerano rwagiranye n'u Bwongereza.

    Yasubije ko u Rwanda rukorwa ku mutima cyane n'ikibazo cy'impunzi n'abimukira by'umwihariko kuko abayobozi barwo babaye impunzi bityo bazi icyo bisobanuye.

    Ati “[Abayobozi] Bafitiye impuhwe abashaka ubuhungiro”.

    Cardinal Kambanda yibukije ko byose byatangiye ubwo hari ibibazo by'abimukira bari barafashwe bunyago n'amatsinda y'abanyabyaha muri Libya, bagahatira imiryango yabo gutanga amafaranga kugira ngo babarekure.

    Aba bantu bari bafite inyota yo kujya i Burayi, baje kwisanga mu maboko y'amatsinda y'abagome babagiriraga nabi, akenshi bamwe bagapfa bataragera i Burayi kubera gufatwa nabi, gukorerwa ihohoterwa n'ibindi.

    Iki kibazo cyaje kugaragazwa mu nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ivuga ko “ari ikimwaro. Aba ni abana bacu, ni iki twakora?”

    Mu 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n'abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.

    Cardinal Kambanda ati “Ababarirwa muri bitatu bya kane by'abimukira bavuye muri Libya bagiye mu bindi bihugu byabakiriye”.

    Muri iki cyumweru icyiciro cya 13 cy'abasaba ubuhungiro 150 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda harimo 75 bakomoka muri Eritrea, 49 bo muri Sudani, barindwi bo muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia na bane bo muri Sudani y'Epfo.

    Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

    Kugeza ubu abagera ku 1500 nibo bamaze kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira nka Canada, Norvège, Suède, Denmark n'ahandi.

    Umwaka ushize u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko.

    Cardinal Kambanda yavuze ko “bishoboka ko u Bwongereza bwifuza kwihuza n'uburyo bw'imikorere busanzwe bukoreshwa bwo kwakira abashaka ubuhungiro n'abimukira, nyuma bagashakirwa ibihugu bibakira cyangwa bagatuzwa mu Rwanda'”

    Ati “Icy'ingenzi ni ukurwanya amatsinda y'abanyabyaha basahurira mu bimukira binjira mu bihugu mu buryo butemewe n'amategeko, aho bahimba inzira zo kunyuzamo abashaka kujya kuba mu mahanga”.

    Amasezerano y'ibihugu byombi avuga ko mu Rwanda ariho hazakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

    Leta y'u Bwongereza isobanura ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ko abantu bazoherezwa bazabaho neza kandi mu buryo budahutaza uburenganzira bwabo.

    Isesengura rya Guverinoma y'u Bwongereza ryagaragaje ko aba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe, rwitezweho gukomeza ibiganiro muri gahunda y'igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.

    Bivugwa ko Braverman azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gitaha, tariki ya 18 Werurwe na 19 Werurwe, akabonana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta.

    Cardinal Kambanda yasobanuye ko abayobozi b’u Rwanda bafitiye impuhwe abashaka ubuhungiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafitiye-impuhwe-abashaka-ubuhungiro-igisubizo-cya-cardinal-kambanda-ku