Blog

  • Bishop Dr. Fidle Masengo yagaragaje impamvu… – #rwanda #RwOT

    Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

    Iri barura ryanagaragaje ko, ubu Abanyarwanda 402,517 bangana na 3% batagira idini, nyamara mu 2012 abatagira idini bari 0.2%- Bivuze ko bahayeho kwiyongera kwa 2.8% by'abantu bavuye mu matorero atandukanye yo mu Rwanda.

    Kiliziya Gatolika n'ubwo ariyo ifite abayoboke benshi kugeza ubu Rwanda bangana na 40%, yatakaje 4% byabo, kuko mu 2012 bari 44%.

    Abadiventisiti ni 12% (no mu 2012 ni bo byari bimeze), Abayisalamu ni 2% (no mu 2012 nibo byari bimeze)…

    Impuguke mu bukungu akaba n’umusesenguzi. Dr Rusa Bagirishya, aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko uko iminsi ishira ishyira amezi mu myaka, bishoboka ko umubare w’abagana amadini uzagenda ugabanyuka.

    Bagirishya yavuze ko ‘amadini yaje ku ngufu’. Ati “Bayaduhaye tutayakeneye urumva rero ikintu washyizwemo ku ngufu biragoye ngo ukigumemo.”

    Umusesenguzi Mugabo John yavuze ko atagira idini. Avuga ko yakuriye mu itorero nk’abandi, ariko ko aho yakuriye yabonye ibintu ‘bifutamye’ abivamo.

    Umuyobozi w'Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo, yabwiye InyaRwanda ko amatorero n'abashumba bafite akazi gakomeye ko kongera kubwiriza ubwoko bw'Imana bukagaruka mu nzu yayo, kuko nta buzima butarimo Kristo.

    Masengo yavuze ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kimaze hafi imyaka itatu gihungabanya ubuzima bw’abantu ku Isi, zitaragaragara neza zose, kuko zishobora kuzagaragara nko mu myaka icumi iri imbere.

    Uyu mushumba yavuze ko igihe cya Covid-19, abantu bamaze igihe kinini mu ngo kandi ibyo bari bicariye ‘ntabwo ibyinshi byari byiza’.

    Yavuze ko muri Covid-19 ari nabwo ihohoterwa ryiyongereye cyane, ubusinzi buriyongera, abantu batakaza imirimo n’ibindi byasunikiye abantu benshi kuva mu matorero.    

    Masengo ati “Izo mpamvu zose zishamikiye kuri Coronavirus zatumye abantu bamwe bumva y’uko atari ngombwa gusubira mu matorero.”

    Masengo avuga ko Covid-19 yanasize abakiristu bigira ijambo ry’Imana kuri internet ku buryo bamaze kwiyakira badashaka kujya mu materaniro nk’uko byari bisanzwe.

    Yavuze ko ibintu byose ari akamenyero. Ku buryo hari umuntu ukubwira ko asengera mu rugo, kuko yumva ijambo ry’Imana anakora imirimo inyuranye.

    Uyu mushumba avuga ariko ko ibi atari byiza kandi atabishyigikiye kuko ‘Bibiliya iravuga ngo ntimukirengagize guterana kwera’.

    Bishop Masengo usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, impamvu ya kabiri agaragaza, avuga ko ifite aho ihuriye n’abari mu itorero.

    Yavuze ko uko imbuga nkoranyambaga zigenda ziha ijambo abavuga abashumba nabi ndetse ‘n’abiyita abashumba atari abashumba’ basenya umurimo wa gishumba, basa nk’aho badafite imbuto, bituma abantu benshi bibaza impamvu yo kujya mu matorero.

    Yavuze ko urusengero rutarimo abatagatifu, ahubwo rurimo abantu bameze nk’abandi bafite n’intege nke. Ariko ko 'Uko dutinda duheza abafite intege nyinshi zinagaragara akaba aribo bavuga niko twangisha abantu kuza mu matorero’.

    Imana yigize kubwira Eliya ko hakiri ibihumbi byinshi bitarapfukamira Bayali (Baali). Masengo avuga ko uko abakozi b’Imana barushaho kuvuga ko hakiri amatorero mazima, abakiristu bazima, bigenda bibafasha kubwira buri wese gusubira mu itorero.

    Impamvu ya gatatu uyu mushumba avuga ko ni uko abantu muri iki gihe bahugiye mu gushaka imibereho. Ibi, avuga ko bituruka ku gihe cy’imyaka irenga’ ibiri yashize abantu bari mu ngo badakora, bityo ko aho bemerewe kongera gukora benshi bahugiye mu gushaka iby’isi.

    Masengo avuga ko hari abo baganira bamubwira ko hari ibyo bahugiye, kandi bakizeza ko ibyo nibitunga bazagaruka mu itorero.

    Yavuze nta mpamvu n’imwe yagatumye umuntu ava mu itorero ‘kuko ibyo duhunga mu inzu y’Imana siwo muti twagombye kubihungira hanze’.

    Abavuga ko nta dini bagira! Masengo yavuze ko ibi bitanga umukoro amatorero yo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri buri wese, ku buryo yaba ari uwavuye mu idini n’undi uvuga ko atagira idini yongera kugaruka imbere y’itorero.

    Ati “Ni inshingano y’itorero, biri no mu byo tubwira urubyiruko y’uko ari imbaraga zigomba guhindura abandi.'

    Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, urubyiruko rugize umubare munini! Rurugarijwe ku buryo, ibihugu bisabwa kubitaho, abanyamadini bakabigisha kurusha uko bababwiriza.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize, bwakorewe mu bihugu 20 birimo Amerika, u Buyapani, u Bushinwa, ibihugu byinshi by’u Burayi n’ibihugu bine byo muri Afurika birimo nka Afurika y’Epfo, Nigeria, Misiri na Kenya.

    Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba uko abari hagati y’imyaka 13 kugera kuri 19 y’amavuko bahagaze mu bijyanye n’ubukristu.

    Abakoze ubu bushakashatsi batekerezaga ko ibizavamo, bizaba ishusho y’uko imiryango y’abo ihagaze (y’uru rubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi) ndetse n’uko bizaba bimeze mu myaka 10 iri imbere.

    Ababajijwe ibibazo bose ni abakiristu. Babajijwe ibibazo birimo uburyo bashyira ubukiristu bwabo mu bikorwa, ibisubizo bigaragaza ko 51% ari bo bonyine bavuze ko y’uko bashyira ubukiristu mu bikorwa, ni mu gihe 8% bagaragaje ko babikorera gusa mu miryango no hanze.

    46% y’aba bantu bavuga ko ari abakristu bavuze ko badatunze Bibiliya kandi batajya bazisoma. 58% bavuga y’uko ibyo kuvuga ubutumwa bwiza bitabareba, kandi batajya babigerageza, batanabifite muri gahunda.

    Ikindi babajijwe ni uburyo bahangana n’ibibazo byo mu buzima busanzwe. 60% bavuga y’uko bari mu gahinda gakabije hahandi byitwa guhangayika bumva bageze ku kigero cy’uko batava mu buzima bubi barimo.

    35% bavuze ko bagerageje kwiyahura kubera kuba mu buzima bwo kwiheba. 50% bagaragaje ko bafata ibiyobyabwenge n’aho 48% bavuga y’uko bareba filime z’urukozasoni.

    Banabajijwe uburyo babana n’imbuga nkoranyambaga. Byagaragaye ko abo muri ibi bihugu 20 bakoresha amasaha 7.5 ku mbuga nkoranyambaga.

    Babajijwe ku myitwarire ijyanye n’imibonano Mpuzabitsina. 30% bo muri iyo myaka 13 na 19, bavuze y’uko bakoze imibonano mpuzabitsina kandi byitwa y’uko ari abakiristu.

    Ni mu gihe 35% bavuze y’uko gushakana hagati y’umugabo n’umugabo cyangwa se umugore ku mugore bitabateye ikibazo. 

    Umuyobozi w'Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo yatangaje ko Covid-19 n'abashumba badafite amavuta biri mu byatumye umubare w'Abakiristu mu Rwanda ugabanyabukaho 2.8% mu myaka 10 ishize 

    Bishop Dr. Fidèle Masengo avuga ko urubyiruko ari imbaraga zubaka, bityo ibihugu n'amadini bagomba kubitaho mu rwego rwo gutegura umuryango w'ejo hazaza 

    Huduma James yavuze ko imibare bafite igaragaza ko binyuze mu biterane by'urubyiruko FourSquuare Church itegura, mu mwaka wa 2022 abagera kuri 41 bakiriye agakiza 

    Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Four Square Church, Nshimiyimana Jean [Uri iburyo] yasabye ko hajya hakorwa ubushakashatsi bugaragaza ubuzima bw’iri torero bushingiye ku bikorwa binyuranye bategura

    DR MASENGO YAVUZE IMPAMVU ESHATU ZATUMYE ABAKIRISTU BAGABANUKA MU MATORERO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126948/bishop-dr-fidele-masengo-yagaragaje-impamvu-eshatu-zatumye-abakiristu-bagabanyuka-mu-mator-126948.html

  • Rubavu: Umusirikare wa RDF yarashe Abanyekongo babiri bambutse umupaka bitemewe #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu,tariki ya 10 Weurwe 2023,umusirikare wa RDF wari ku burinzi yarashe abaturage bagenda hataracya,bambuka umupaka mu buryo butemewe, hakomereka babiri.

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye nuko byabereye ku mupaka wa Kabuhanga, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rusura mu Mudugudu wa Kambonyi.

    Byamenyekanye ku mugoroba w'ejo hashize tariki, 10/03/2023, mu masaha ya saa 20h15.

    Amasasu abiri yarashe uwitwa Kabange Nepo w'imyaka 17, akaba ari umuturage wa Congo utuye, Nyiragongo-Buhumba-Cyegera, na Biryamunsi Valentin na we w'imyaka 17 utuye muri kariya gace.

    Mbere yo kubarasaho barenze m 5 z'umupaka, ngo abari ku burinzi babanje kubahagarika abanda barangay.

    Umwe isasu ryamufashe mu mugongo, undi akaboko.

    Kabange Nepo yahise ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bikuru bya Gisenyi, naho Biryamunsi Valentin ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugeshi.

    Mayor w'Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yayumvuse, ariko ko akigerageza kumenya neza ibyabaye.

    Kambogo yadutangarije ko ku baturage bo mu Rwanda ubutumwa babuzi ko bitemewe kwambuka umupaka, banyuze mu nzira zitemewe.

    Ntabwo UMUSEKE wabashije kuvugana n'umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda kugeza ubu.

    Imipaka ihuza u Rwanda na Congo irarinzwe cyane, mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe. Hari hashize igihe gito umusirikare wa Congo winjiye ku butaka bw'u Rwanda yasinze, arashwe n'abasirikare b'u Rwanda arapfa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rubavu-umusirikare-wa-rdf-yarashe-abanyekongo-babiri-bambutse-umupaka-bitemewe

  • APR FC yakomereje ibirori kuri Marines FC itajya iyigora #rwanda #RwOT

    Shampiyona y' u Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa 23 aho APR FC yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Marines FC 3-2.

    Marines FC ni yo yari yakiriye umukino kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho APR FC yatangiye umukino isatira cyane ariko Marines ikabyitwaramo neza.

    Marines FC ni yo yafunguye amazamu ku munota 12 ku ishoti Usabimana Olivier yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina umupira ukaboneza mu rushundura.

    APR FC yakoze cyane ishaka kwishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 25 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yatereye mu rubuga rw'amahina.

    Ku mupira Nshuti Innocent yahawe na Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya 2 ku munota wa 26.

    Mwebaze Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku munota wa 42 ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Ishimwe Christian.

    Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego cya 2 ku munota wa 44. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-2.

    Mu gice cya kabiri Marines yashatse igitego cyo kwishyura na APR FC ishaka kongera umubare w'ibitego ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

    Umukino wabereye i Huye ukaba wahagaritswe ugeze ku munota wa 77 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n'ibitego 2 kuri 1 cya Sunrise FC. Imvura yaje kugabanuka urakomeza maze urangira ari 2-1.

    Gahunda y'umunsi wa 23

    Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023

    Gasogi United 2-2 Rwamagana City
    Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023

    Bugesera FC 2-1 Police FC
    Mukura VS&L 2-1 Sunrise FC
    Marines FC 2-3 APR FC

    Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

    AS Kigali vs Rayon Sports
    Musanze FC vs Gorilla FC
    Etincelles FC vs Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yakomereje-ibirori-kuri-marines-fc-itajya-iyigora

  • Angola yiyemeje kohereza abasirikare muri RDC #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Angola cyatangaje ko kigiye kohereza umutwe w'abasirikare kabuhariwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo kubona ko Ingabo za EAC zigenda biguru ntege mu guhosha intambara hagati ya M23 n'ingabo za Leta ya Congo.

    Intego nyamukuru y'uyu mutwe w'ingabo za Angola ugiye koherezwa muri RD Congo ngo ni ugushaka umutekano mu bice inyeshyamba za M23 zigaruriye.

    Uyu mutwe kandi ngo uzaba ufite inshingano zo kurinda abagize itsinda rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano hagati y'impande zihanganye.

    Kohereza izi ngabo muri Congo ngo ni mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n'inama zitandukanye ku bijyanye n'amahoro n'umutekano muri RD Congo, hakurikijwe inshingano z'ubuhuza mu masezerano ya Luanda.

    Izi ngabo zisanze izindi mbaraga ku butaka bwa RD Congo 21.000 ba MONUSCO, amagana y'Abagande, Abacanshuro b'Abarusiya, Abarundi, Abanyakenya na Sudani y'Amajyepfo binjiye mu gufasha Congo guhagarika umutwe wa M23.

    Abanyecongo basaba ubutegetsi bwabo kubaka igisirikare gihamye kuko umutekano wabo utazashingira ku bihugu by'amahanga bigira akaboko mu guhungabanya umutekano no gusahura imitungo ya Congo.

    Amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi ahanze amaso ibihugu bya SADC nyuma yo gusanga EAC imusaba kuganira byimbitse n'umutwe wa M23 ibintu adakozwa na busa.

    Hategerejwe ko Inteko Ishingamategeko ya Angola yemeza kohereza izi ngabo muri Congo maze zikajya kwesurana byeruye n'umutwe wa M23.

    IVOMO: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/angola-yiyemeje-kohereza-abasirikare-muri-rdc

  • Umuraperi B Trey yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B.Threy yakoze ubukwe na Keza Nailla bamaze igihe bakundana.

    Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe hakaba habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

    Ni ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events muri Gikondo aho umuhanzi w’injyana Gakondo, Cyusa Ibrahim ari we wasusurukije ababwitabiriye.

    Aba bombi bari bamaze igihe bakundana ariko bakaba barabyeruye ko bakundana umwaka ushize wa 2022.

    B Threy biteganyijwe ko tariki ya 16 Werurwe azakora igitaramo cyo kumurika EP yise ‘For Life’ aho bivugwa ko hariho n’indirimbo izaba irimo amashusho yafashwe mu bukwe bwa bo.

    B Threy yakoze ubukwe na Keza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-b-trey-yakoze-ubukwe

  • M23 yarekuye ibice birindwi yari yarafashe #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 rivuga ko uyu mutwe ukomeje gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n'abakuru b'Ibihugu mu Karere.

    Uyu mutwe wibutsa ko tariki 07 Werurwe 2023 uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko uhagaritse imirwano nubwo FARDC n'abambari bayo batahwemye kuwushotora.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti 'M23 inejejwe no gutumira komanda w'igisirikare cy'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse na Komanda w'itsinda rihuriweho rigenzura ibikorwa bya gisirikare kuza bagashyikirizwa ibirindiro tugiye kuvamo ari byo: Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (iminara itatu) ndetse n'ibice bibikikije.'

    Uyu mutwe wa M23 usoza ushimira imbaraga zikomeje kugaragazwa n'abakuru b'Ibihugu byo mu karere mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    Icyakora nanone wasoje umenyesha ko ufite uburenganzira bwo kwirwano mu gihe cyose wagabwaho ibitero ndetse no kurinda abasivile bari mu bice uyu mutwe usigaranye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yarekuye-ibice-bitandatu-yari-yarafashe

  • Abandi bakobwa bo muri Afghanistan bakiriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba-Taliban mu mpera z'umwaka ushize bafashe umwanzuro ubuza abakobwa n'abagore kwiga muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, ibintu byamaganwe ku Isi hose ariko bigafata ubusa.

    Icyo gihe ubwo uwo mwanzuro watangazwaga, Minisitiri w'Amashuri makuru yavuze ko ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. Ni umwanzuro wari uje nyuma y'aho n'ubundi abakobwa bemererwaga kujya mu ishuri ariko bakigishwa n'abarimu b'abagore gusa cyangwa se abagabo bakuze.

    Ntabwo impamvu Leta y'Aba-Taliban yashingiyeho ikumira abagore n'abakobwa mu ishuri isobanutse, gusa ivuga ko bishingiye ku iyubahirizwa ry'amategeko agenga idini ya Islam.

    Umuryango Mpuzamahanga ufasha impunzi n'abashaka ubuhungiro, IOM, uri gufasha aba bakobwa bo muri Afghanistan kuba bakwimukira mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

    Aba bakobwa baherutse kugera mu Rwanda, bakirwa n'Ishuri ryigisha Imiyoborere ryo muri Afghanistan, SOLA.

    Ni ishuri ry'abakobwa gusa ryo muri Afghanistan mu Mujyi wa Kabul ariko ubwo Aba-Taliban basubiraga ku butegetsi ryimukiye mu Rwanda kuko ritari ryemerewe gukora.

    Ni ryo shuri rifite imikorere nk'iyo muri Afghanistan, aho riha abakobwa uburezi bwo mu mashuri yisumbuye, rikabubakamo ubushobozi bubagira abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Umuyobozi Mukuru wa IOM, António Vitorino, yavuze ko iki gitekerezo cyo gufasha aba bakobwa gukomeza kwiga, kinejeje, ashimira umuhate w'abagore n'abakobwa bo muri Afghanistan.

    Ati 'Iki gikorwa gituma ngira icyizere, kijyanye na gahunda yacu yo gukomeza gukora ubuvugizi hamwe n'abagore n'abakobwa bo mu gihugu, kugira ngo habeho Afghanistan yemera kandi iteza imbere ndetse yubakiye ku ruhare rw'abagore bayikomokamo, kandi ishora imari mu bakobwa.'

    Aba bakobwa bageze mu Rwanda nyuma y'amasezerano IOM yagiranye na SOLA yo kubafasha mu by'ingendo no kwimurira abanyeshuri bayo hanze ya Afghanistan, bakimukira mu kigo iri shuri risigaye rikoreramo mu Rwanda.

    Abo banyeshuri bagejejwe mu Rwanda baherekejwe n'abakozi ba IOM babageza aho SOLA isigaye ikorera mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe mu bakozi ba IOM waherekeje aba banyeshuri yavuze bari bishimiye kujya aho ishuri ryabo ryimukiye.

    Ati 'Mu rugendo mu ndege, umukobwa muto yahawe ingofero n'amadarubindi y'abapilote. Yari yishimye. Yambaye ingofero ye mu rugendo rwose, yambwiye ko ashaka kuzaba umupilote nakura.'

    Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, yavuze ko ubu hashize umwaka Aba-Taliban bakumiriye abakobwa mu mashuri, bimwa uburenganzira bwo kwiga.

    Ati 'Bifite igisobanuro gikomeye kuri njye kuko ubu bageze mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo, nejejwe na IOM ku bufasha bwayo ku buryo bakoze urugendo amahoro bakaba bageze mu ishuri ryacu aho bazakurira bakazavamo abayobozi beza bazasana Afghanistan umunsi umwe.'

    Aba banyeshuri bashya basanze bagenzi babo biga muri SOLA bageze mu Rwanda muri Kanama 2021. IOM isobanura ko izakomeza gufasha mu kwimura abandi bakobwa bo muri Afghanistan bakagezwa aho SOLA ikorera.

    Byari ibyishimo ubwo aba bakobwa bakirwaga mu Rwanda

    IOM ni yo yafashije aba bakobwa bimurirwa mu Rwanda

    Bagenzi babo basanzwe mu Rwanda bari bagiye kubakira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-bakobwa-bo-muri-afghanistan-bakiriwe-mu-rwanda

  • Umugore wa Fireman yamaze kubagwa #rwanda #RwOT

    Kabera Charlotte akaba umugore w’umuraperi Uwimana Francis [Fireman] yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’aho urutirigongo rutangirira (Spinal Cord) biturutse ku mpanuka yakoze.

    Uyu mugore akaba yarabazwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yabagiwe ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital).

    Nyuma yo kugira iki kibazo cya “Spinal Cord” aho yari yavuye mu mwanya (dislocation) byatumye aba paralyze.

    Fireman akaba yabwiye ISIMBI ko kubagwa byegenze neza ndetse nyuma yo kubagwa ubu umugore we ameze neza.

    Hari icyo wifuza gufasha Fireman wanyura kuri iyi nimero 0787708366 (Uwamina Francis).

    Ni ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 .

    Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

    Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari n’aho yabagiwe.

    Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

    Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka 'Ca Inkoni Izamba’, 'Urwikekwe’, 'Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

    Umugore wa Fireman yamaze kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-fireman-yamaze-kubagwa

  • APR FC yatsinze Marines, imvura ihagarika umukino wa Mukura na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 23 aho APR FC yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Marines FC 3-2.

    Marines FC ni yo yari yakiriye umukino kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho APR FC yatangiye umukino isatira cyane ariko Marines ikabyitwaramo neza.

    Marines FC ni yo yafunguye amazamu ku munota 12 ku ishoti Usabimana Olivier yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukaboneza mu rushundura.

    APR FC yakoze cyane ishaka kwishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 25 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

    Ku mupira Nshuti Innocent yahawe na Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya 2 ku munota wa 26.

    Mwebaze Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku munota wa 42 ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Ishimwe Christian.

    Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego cya 2 ku munota wa 44. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-2.

    Mu gice cya kabiri Marines yashatse igitego cyo kwishyura na APR FC ishaka kongera umubare w’ibitego ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

    Umukino wabereye i Huye ukaba wahagaritswe ugeze ku munota wa 77 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n’ibitego 2 kuri 1 cya Sunrise FC. Imvura yaje kugabanuka urakomeza maze urangira ari 2-1.

    Gahunda y’umunsi wa 23

    Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023

    Gasogi United 2-2 Rwamagana City
    Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023

    Bugesera FC 2-1 Police FC
    Mukura VS&L 2-1 Sunrise FC
    Marines FC 2-3 APR FC

    Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

    AS Kigali vs Rayon Sports
    Musanze FC vs Gorilla FC
    Etincelles FC vs Kiyovu Sports

    APR FC yatsinze Marines

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-marines-imvura-ihagarika-umukino-wa-mukura-na-sunrise-fc

  • Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z'u Rwanda ari ukwiyahura #rwanda #RwOT

    Col Nshimiyamana Augustin wari uzwi ku kazina ka 'Bora Manasseh' wahoze akuriye iperereza ryo hanze muri FDLR yahaye ubutumwa bukomeye FDLR na FARDC ko ibyo gutera u Rwanda ari ukwiyahura.

    Col Nshimiyimana umaze gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza amahugurwa I Mutobo yagarutse ku bufatanye bwa FARDC na FDLR mu kurwanya M23 yibutsa FDLR ko uyu munsi ifasha FARDC ejobundi ikayitera.

    Ibi yabivuze kuri uyu wa kane ubwo yari mu kigo cya Mutobo aho yagarutse ku buzima bwe mu mashyamba ya Kongo mbere yuko atabwa muri Kongo.
    Yagize ati 'Twari twariyemeje ko tuzarwanya igihugu cy'u Rwanda twumva tuzagihirika nyine kuberako abategetsi twari dufite batubwiye ko kiri mu maboko y'abanyamahanga'

    Abenshi mu barwanyi ba FDLR baracyafite uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda kuri ubu noneho babifashijwemo na Perezida Tshisekedi.

    Yagarutse ku ngengabitekerezo irangwa mu mitwe ifatanya na FARDC ariyo Nyatura na APCLS. Yagize ati 'Nyatura tuyishinga kwari ugukorana na FDLR kuko ari abahutu b'abakongomani'
    Col Nshimiyimana avuga mubishuka FDLR ari amasasu n'imbunda igisirikari cya Kongo kijya kiyiha ariko abibutsa ko intwaro atarizo zifata igihugu gusa.

    Yongeyeho ko gutera u Rwanda ari ukwiyahura kuko nta makuru bafite kuri RDF igisirikari cy'u Rwanda.Yavuze ko nk'umuntu wari ushinzwe iperereza nawe nta makuru yari afite ariko ageze mu Rwanda yatangajwe n'uburyo igisirikari cy'u Rwanda cyubatse.

    Yitanzeho urugero ati 'Andi makuru barayabona ariko amakuru ku gisirikari cy'u Rwanda ntayo. Nari ndi mu bashinzwe ubutasi ariko ntabwo twabonaga. Amakuru y'igisirikare cy'u Rwanda arahishe cyane kuko ntako tutagira rwose, nageragezaga gusesera ariko ntayo wabona'

    Colonel Augustin Nshimiyimana yafatiwe muri Kivu ya ruguru akuwe ku rusengero, nk'uko byatangajwe nuwo mutwe igihe yafatwaga

    Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk'uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

    Icyo gihe 'Curé Ngoma' wari umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ati: 'Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata'. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by'umuryango we bwite.

    The post Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z'u Rwanda ari ukwiyahura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwahoze-akuriye-iperereza-muri-fdlr-yatangaje-ko-gutera-ingabo-zu-rwanda-ari-ukwiyahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwahoze-akuriye-iperereza-muri-fdlr-yatangaje-ko-gutera-ingabo-zu-rwanda-ari-ukwiyahura