Blog

  • Imyaka ibaye itatu COVID 19 yadutse, Isi irazirikana imbaga yahitanywe n'icyo cyorezo #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo isi yinjiye mu mwaka wa 3 ihanganye n'icyorezo Covid 19. n'imyaka yaranzwe n'ibihe bidasanzwe byabangamiye bikomeye ukwishyira ukizana bya muntu.

    Icyorezo Covid cyatumye abantu bongera gusubiza amaso inyuma batekereza ku bwirinzi mu gihe hakwaduka icyorezo nk'iki, aho ubu isi ihanze amaso inkingo ziri gukorwa n'abashakashatsi kandi ubu bakomeje.

    Byasabye ko ibihugu bishora akayabo muri abo bashakashatsi, ndetse horoshywa byinshi kugirango amagara y'abantu aramirwe binyuze mu gukingira abaturage no kubapima mu buryo bwose n'izindi ngamba zikakaye


    Binyuze mu muryango TUMUKUNDE INITIATIVE n'abo bafatanije nka GCAP Global na PVA, Abanyarwanda nabo bifatanije n'isi kuzirikana abazize iki cyorezo cya COVID nubu kigihari, n'ubwo ahenshi kimaze gusa n'igicika intege.

    Umuryango Tumukunde Initiative ni umuryango watangiye ufasha abana harimo abafite ibibazo ugera aho wagura ibikorwa byawo ufasha abana bavukanye ubwandu bwa virusi itera sida, ariko aho covid-19 iziye mu Rwanda batekereje n'uburyo bazirikana imbaga yagizweho ingaruka na covid-19.

    Kuri iyi ncuro, aba bakanguriye Abategetsi b'isi gusubiza amaso inyuma bakisuzuma uburyo bitwaye mu guhangana n'icyorezo cya Covid no guharanira ko amakosa yakozwe atazongera ukundi

    Ni muri urwo rwego basaba abakuru b'ibihugu ku isi kubahiriza ingingo enye zirimo.
    -  Gufasha WHO kubona imibare nyayo y'abagezweho n'icyorezo
    -  Gushora imari ihagije mu bashakashatsi b'inkingo
    -  Gushyira imari mu mishanga ihuriweho igoboka abaturage
    -  Guhagarika imbogamizi zituma hatabaho gusangira amakuru ahamye y'icyorezo

    Mu myaka itatu ishize Covid 19 iri ku isi harabarurwa abantu 757,264,511 banduye icyo cyorezo ,naho 6,850,594 muri bo kirabahitana.
    Hano mu Rwanda honyine abagera kuri 133,170 nibo bacyanduye , naho 1468 kirabahitana.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/imyaka-ibaye-itatu-covid-19-yadutse-isi-irazirikana-imbaga-yahitanywe-n-icyo

  • Umugore n'umugabo bahishuye uko baraye hagati y'intare ntizibarye #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bahuye n'uruva gusenya ubwo imodoka yabo yakoraga impanuka bari mu nzira yerekeza ku bitaro maze barara muri iyo modoka yari yangiritse cyane mu gace kari kuzuyemo intare.

    Mario Titus w'imyaka 46, n'umugore we Grace w'imyaka 34, barokotse mu buryo bw'igitangaza kugira ngo bavuze inkuru idasanzwe y'ubuzima bwabo nyuma yo gukora impanuka bagiye kwa muganga.

    Uyu mugore yari afite ikibazo cyo guhumeka nabi n'umuvuduko ukabije w'amaraso ahitamo kujya kwisuzumisha muri Nzeri 2022.

    We n'umugabo we bari hafi kurangiza urugendo rwabo rw'ibirometero 124 bava mu rugo rwabo i Mata Mata, muri Afurika y'Epf, bagonze icyapa.

    Imodoka yabo yaragonze ihita yangirika bikabije ntiyabasha kongera kugenda.

    Akaga gakomeye bahuye nako uwo mwanya nuko Grace yavunitse amagufa atandatu ku kuguru ndetse agira ibikomere bikomeye cyane, ku buryo yasaga nkaho “yarumwe na shark”.

    Ariko inzozi zabo mbi zari zitangiye – kuko aba babyeyi baheze mu bice by'iyi modoka mu gihe kingana n'amasaha 12.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yahise atangira gutakaza amaraso anata ubwenge.

    Aba bombi, nta n'umwe muri bo wari ufite network kuri telefone kugira ngo basabe ubutabazi – kandi bari ku bilometero birenga 12 uvuye ku bitaro bya Upington.

    Grace yahise yibuka ko batambutse ku ntare nyinshi mu muhanda mbere gato y'impanuka,agira ubwoba ko “zirabarya ari bazima.”

    Yatinyaga ko inyamaswa zirakururwa n'impumuro y'amaraso ye mu gihe umugabo we usanzwe ashinzwe kurinda parike yari afite impungenge ko atarashobora “kumurinda.”

    Grace yagize ati: “Ntabwo twigeze tubwira umuntu n'umwe ko tujya mu bitaro kuko byari byihutirwa ku buryo nta muntu n'umwe wari uzi aho turi. Nagerageje gutabaza ariko nta muntu wabonye ubutumwa bwanjye.

    “Umugabo wanjye yagerageje kumfasha gusohoka ariko ntiyabishobora kandi yashakaga kujya gushaka ubufasha ariko nari nabonye intare eshatu mu muhanda mbere yuko dukora impanuka ku buryo twavuze ko niba tugomba gupfa, turapfira hamwe.

    “Byari biteye ubwoba. Hari urusaku, intare zitontoma kandi ndembye. Nari mfite uburibwe bwinshi kandi mfite intege nke kubera gutakaza amaraso.

    “Ubwo numvaga intare zifite urusaku rwinshi nabwiye Mario nti:” oya oya, tugiye gupfa ubu “. Natekereje ko intare zigiye kuza, zikankurura mu modoka zikandya ndi muzima.

    “Natekerezaga ko zihumurirwa n'amaraso yanjye kuko nari natakaje menshi. Twarebaga buri saha tugenda tuvuga tuti 'ni saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ni saa moya z'umugoroba, ba mukerarugendo baraza'. Ntabwo byari byiza. Ndi umuntu ugira ubwoba bwinshi ariko nari nkomeye cyane.

    “Ikintu natekerezaga ni abana banjye. Natekerezaga nti” sinshobora gupfa ubu “. Ngomba kubaho, mfite abana.

    “Twatangiye gusenga dusaba ko turokoka. Hari umwijima n'ubukonje bwinshi, nasenze Imana gushyushya umubiri wanjye w'imbere.”

    Mario yavuze ko ashimira byimazeyo ko impyisi zitari hafi aho kuko umugore we yagumye mu modoka yangiritse.

    Yongeyeho ati: “Uruhande rw'imodoka Grace yari yicayemo rwari rufunguye.

    “Nzi ko muri ako gace haba inyamaswa nyinshi. Ku bw'amahirwe, nta mpyisi zari zihari kuko zimaramaza cyane.

    “Twagize amahirwe ko nta nyamaswa zaduteye kuko nari mpangayikishijwe n'ukuntu ndabasha guhangana n'impyisi cyangwa intare.

    “Twashoboraga kumva zivuza induru kandi ziri hafi. Grace yari yazibonye mbere y'impanuka.”

    Uyu mugabo n'umugore bahuye n'akaga, amaherezo babonye undi mushoferi saa mbiri za mu gitondo bukeye,abasabira ubufasha.

    Inzego zubutabazi zatemye imodoka kugira ngo zitabare Grace wari wafashwe mbere yuko bombi bajyanwa mu bitaro.

    Yatewe amaraso kandi amara n'amezi atanu avurwa kugira ngo abashe gukira ibikomere.

    Abaganga bamubwiye ko ari igitangaza kuba yararokotse nyuma yo kumara amasaha 12 mu bukonje yakomeretse bikomeye.

    Mario yagize ati: “Byaranshimishije ubwo amaherezo ubufasha bwazaga ariko nyuma twabonye ko ibikomere Grace yagize byari biteye impungenge.”

    Grace yongeyeho ati: “Twishimiye cyane kubona abantu. Sinashoboraga kuvamo ku buryo bagombye guca urugi.

    “Muri uwo mujyi hari abaganga bane, nagize amahirwe. Iyo bataba bo ntabwo nari gukira. Nabuze amaraso menshi.

    “N'igitangaza kuba nararokotse. Muganga yavuze ko batatekerezaga ko nzakira kandi kuri bo byari igitangaza.

    “Ntekereza ko Imana ifite umugambi kuri njye kandi ntabwo cyari igihe cyanjye cyo kugenda. Igihe cyose nagiraga ikibazo nasengaga Imana kugira ngo ikomeze kumbeshaho kubera abana banjye. Sinshobora kwizera ukuntu nkomeye.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-n-umugabo-bahishuye-uko-baraye-hagati-y-intare-ntizibarye

  • Batawe muri yombi bazira gusakuza cyane mu gutera akabariro polisi igahuruzwa #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bashakanye bagejejwe imbere y'urukiko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe ku munsi w'abakundana byateje urusaku rwinshi bituma abapolisi binjira mu cyumba cyabo cya hoteli.

    Jamie Boultbee w'imyaka 41 n'umukunzi we Kaylie Hursthouse w'imyaka 33, bakodesheje icyumba muri hoteli yitwa Moorlands Izaak Walton i Dovedale, Derbys, kugira ngo bizihize neza umunsi w'abakundanye.

    Ariko “gusakuza bikabije” mu masaha yo mu gitondo cyakurikiyeho byatumye ubuyobozi bwa hoteli buhamagara abapolisi.

    Abapolisi bahawe urufunguzo rwo kwinjira mu cyumba cyabo cyari cyishyuwe amapawundi 100 ku ijoro nyuma y'uko nta muntu wafunguye igihe bakomangaga ku rugi.

    Binjiye basanze madamu Hursthouse yasinze kandi atukana cyane, ari kwangiza umuryango w'ubwiherero.

    Mu rukiko rwa North Staffordshire, aba bombi bahamwe n'icyaha cyo kwangiza umudendezo w'abandi, bategekwa gutanga amapawundi asaga 1.000 ku bashyitsi babangamiwe.

    Umushinjacyaha Karen Wright yagize ati: 'Nta wasubije mu gukomanga ku rugi.

    'Abapolisi bahawe urufunguzo binjira mu cyumba.

    “Hursthouse yari yasinze cyane kandi anuka inzoga.

    'Yarimo atukana kandi ntiyabashaga guhagarara. Boultbee yari aryamye mu buriri.

    Hursthouse yavuze ko icyateye urusaku ari uko bakoraga imibonano mpuzabitsina ikomeye.'

    Aba bombi bahatiwe gutaha batarangije amajoro abiri bari bishyuye kandi buri wese ategekwa kwishyura amapawundi 500 y'indishyi, amapawundi 135 y'ibyo bafashe n'inyongera y'amapawundi 26.

    Bakoresheje amafaranga agera kuri 200 murugendo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/batawe-muri-yombi-bazira-gusakuza-cyane-mu-gutera-akabariro-polisi-igahuruzwa

  • FARDC irashinjwa ubunyamwuga buke irasisha indege abasirikare bayo #rwanda #RwOT

    FARDC ifatanyije n'inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura yagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Camp Lake na Mutaho.

    Nkuko Rwanda TRIBUNE dukesha iyi nkuru ibitangaza,icyo gitero cyagaragayemo ubunyamwuga buke bwa FARDC kuko bahindukiye bakica abantu babo aho kwica inyeshyamba nk'uko byari biteganijwe mbese bigasa n'aho aribo bihiga.

    Ni igitero FARDC ifatanyije n'abaterankunga bayo bagabye kuri M23 kuwa 10 Werurwe, bararwana cyane urugamba rurakomera, urufaya rw'amasasu ruba rwinshi kuburyo FARDC yageze aho yitabaza indenge muri urwo rugamba.

    Igitangaje ni uko iyo ndege yaje gutabara ingabo za Congo aho kurasa inyeshyamba za M23 ahubwo yibeshye ikarasa ingabo za Congo FARDC.

    Iyo ndege yakomerekeje Ingabo za Leta ya Congo nyinshi ndetse izindi zihasiga ubuzima, kugeza ubu ngo ibitaro bya CBCA na Katindo byuzuye inkomere.

    Isoko y'amakuru ya Rwandatribune iri muri ako gace yemeje ko indege ya FARDC yarashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo benshi bagakomereka abandi bakahasiga ubuzima.

    Igisirikare cya Leta ya Congo si ubwa mbere kigaragaje ubunyamwuga buke mu kurashisha indege z'intambara kuko no mu minsi yashize,cyarashishije indege ya Sukhoi-25 aho kugira ngo irase inyeshyamba za M23 barasa abaturage.

    RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-irashinjwa-ubunyamwuga-buke-irasisha-indege-abasirikare-bayo

  • Umusinzi yateye icyuma umugore wari umusabye kugabanya ijwi kuri telefoni #rwanda #RwOT

    Umugore yatewe icyuma n'umusinzi bashwanye ubwo yamwegeraga akamusaba kugabanya kuvugira cyane kuri telefone iruhande rwe.

    Fabills Felipe de Almeida w'imyaka 37 y'amavuko, byabaye ngombwa ko atabarwa n'abari ku muhanda ubwo yavaga amaraso mu gatuza hanze y'akabari muri Brazil.

    Amashusho yafashwe na CCTV yerekana uburyo uyu mugore yatonganye n'uyu mugabo wari waborewe mbere yuko amwica ku ya 4 Werurwe mu mujyi wa Fortaleza.

    Uyu mubyeyi w'umwana umwe yari arangije akazi mu iduka ryaho, yitegura kujya guhura n'inshuti ze mu kabari kari hafi ya sitasiyo ya peteroli muri ako gace.

    Ubuyobozi buvuga ko ukekwaho icyaha Eberson de Oliveira, ufite imyaka 51,yarimo kunywera muri ako kabari ubwo uyu mugore yahageraga.

    Bavuga ko gushwana hagati y'aba bombi kwadutse nyuma y'aho uyu mugabo ahagaze iruhande rwa Fabills atangira kuvugira kuri telefoni mu ijwi riranguruye.

    Mu mashusho yagiye hanze,uyu mugore ngo yasakurije uyu musinzi wari umurembeje kubera urusaku rwe kuri telefoni.

    Ngo ntibyagarukiye aho,uyu mugore yakubise urushyi uyu mugabo biramurakaza niko gufata icyuma akimutera mu gatuza.

    Uyu mugore ngo yagerageje guhagarara ariko birangira abantu bamwuzuyeho baje kureba uko bigenze ari nabwo bahise bamujyana kwa muganga apfa hashize iminsi ibiri.

    Iperereza riracyakomeje kuri uyu mwicanyi wishe uyu mugore wari ufite umukobwa w'imyaka 20.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umusinzi-yateye-icyuma-umugore-wari-umusabye-kugabanya-ijwi-kuri-telefoni

  • Kamonyi: Bahangayikishijwe n'abajura bategera abantu mu mayira – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'iki kibazo kuko ushatse kubarwanya basiga bamukomerekeje bikomeye ndetse hari n'abo biviramo kuhasiga ubuzima.

    Bemeza ko nta munsi ushira mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Runda hatumvikanya abaturage bataka ko bahohotewe n'abagizi ba nabi cyangwa abajura ndetse babategera mu nzira cyangwa bakabasanga mu ngo zabo yaba ku manywa cyangwa nijoro.

    Bavuga ko abantu babiri mu gihe kitageze ku cyumweru ari bo bamaze kugwa muri ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi mu ndetse abamaze gukomeretswa bo ari benshi.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati ' Muzatubabarire muze mwirirwe aha noneho muzabona uburyo abajura bajujubije abaturage kuko nta munsi ushira hatumvikanye nk'abaturage batatu bibwe cyangwa bahohotewe n'abajura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abajura bo mu Murenge wa Runda bakomeje guhohotera abaturage bakizi ndetse hari ibiri gukorwa kugira ngo gikemuke.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri icyo kibazo twaragikurikiranye kandi ingamba zihari ziratanga icyizere ko bitazongera kuko n'ikibazo cyabaye mu minsi ishize ariko kugeza uyu munsi ingamba zihari zihamye ku buryo twumva ko nta muturage wakongera kugira ikibazo.'

    Yakomeje gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi n'umutekano bakawugira uwabo buri wese akumva ko umureba ndetse utareba inzego z'umutekano cyangwa ubuyobozi gusa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bahangayikishijwe-n-abajura-bategera-abantu-mu-mayira

  • Urugo mbonezamikurire rw'abana bato, umuzi w'imitsindire mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Mu 2014, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda y'Urugo Mbonezamikurire y'abana bato, bari munsi y'imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n'ibibazo by'igwingira n'imirire mibi mu bana.

    Ni urugo rutanga uburyo bworoshye bwo kwigisha abana hakiri kare, kubagaburira indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.

    Bamwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw'abana bato rwa Bigogwe, ruri mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, baruvuga imyato kuko abana barunyuzemo batsinda neza mu mashuri abanza.

    Kalisa Gatabazi wo mu mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe, avuga ko abana ba mbere bize mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe, bageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza kandi baba aba mbere.

    Ati 'Iyo tugiye mu mashuri abanza usanga abana banyuze hano ari bo bagenda batsinda baza mu myanya y'imbere kurusha abataragize amahirwe yo kuza hano kuko bava hano bafite ubumenyi cyane'.

    Inyungu z'urugo mbonezamikurire zageze no ku babyeyi kuko hanatangirwa inyigisho z'uko abashakanye bagomba kubana, kuboneza urubyaro, guteka indyo yuzuye n'ibindi bigamije kwita ku mwana.

    Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe bishyize hamwe mu itsinda batanga umusanzu uboroheye, uyu munsi bafite inka icyenda zikamirwa abana, undi musaruro ukajya kuri konti bigafasha mu kuvana abana mu mirire mibi.

    Kalisa Gatabazi avuga ko abana banywa amata kabiri mu cyumweru avuye ku nka ababyeyi bishyize hamwe bakorora.

    Ati 'Biraduhuza nk'ababyeyi kandi tuzabona umusaruro w'ibyo twakoze'.

    Umubyeyi wasize umwana mu rugo mbonezamikurire, akora akazi ke atekanye bigatuma n'umusaruro atanga wiyongera.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n'imibereho by'abaturage [RDHS], bwakoze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwagaragaje ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bari bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Ingo mbonezamikurire, zitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhangana n'iki kibazo binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

    Mu mwiherero w'iminsi ibiri wahuje Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, hagaragajwe ko hakenewe gushyira imbaraga nyinshi mu nzego zirimo n'uburezi nk'uko ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire rya 2022 ryagaragaje ko hakirimo ibyuho.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ariko hakenewe ingufu kugira ngo ibyiyemejwe muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha Iterambere NST1 bigerweho.

    Ati 'Hari inzira tugiye kunoza yaba mu byo kwihaza mu byo duhinga mu gihugu cyacu, kunoza uburezi, ibikorwaremezo. Tugeze ahantu hashimishije ariko inzira iracyari ndende'.

    Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko mu mashuri abanza abana bigira igihe ku rugero rwa 89,3%, mu mashuri yisumbuye benshi baratinda ntabwo bigira igihe; abigira igihe ni 22,3%.

    Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo yavuze ko yibukije abafatanyabikorwa ba Leta y'u Rwanda mu iterambere ko hari akazi kenshi ko gukora kandi umusanzu wabo ukenewe cyane.

    Abana barerewe muri ECD bibafasha gutsinda mu mashuri

    Abafatanyabikorwa mu iterambere basuye ECD ya Bigogwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugo-mbonezamikurire-rw-abana-bato-umuzi-w-imitsindire-mu-mashuri

  • Urukiko rwa ONU rwahagaritse urubanza rw'Umunyarwanda Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Abacamanza mu rukiko rwa ONU ruri La Haye mu gihugu cy'u Buholandi babaye bahagaritse urubanza rw'Umunyarwanda Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abacamanza muri uru rukiko, bafashe icyo cyemezo kugira ngo Bwana Kabuga w'imyaka 88 asuzumwe, harebwe uko ubuzima bwe bwifashe, hamenyekane niba yakomeza kuburanywa.

    Kuva urubanza rwe rwatangira, Kabuga Félicien ashinjwa kuba yarakoresheje Radio ye RTLM mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Yashinjwe kandi kuba yarahaye imipanga imitwe y'abicanyi, ibyo Bwana Kabuga ahakana.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, abunganizi ba Kabuga Félicien basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa, bavuga ko afite uburwayi buzwi nka 'dementia' mu rurimi rw'Icyongereza (uburwayi mu biburanga harimo kwibagirwa cyane).

    Félicien Kabuga nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yafatiwe mu mujyi w'i Paris ho mu gihugu cy'Ubufaransa, aho hari hashize imyaka irenga makumyabiri ashakishwa n'ubutabera.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/11/urukiko-rwa-onu-rwahagaritse-urubanza-rwumunyarwanda-kabuga-felicien/

  • Ingabire Victoire n'abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa #rwanda #RwOT

    Mu gihe amasezerano agamije kugarura umutekano muri Kongo ateganya ko imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga isubira mu bihugu ikomokamo, FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire yatangiye ubukangurambaga bwo kubangamira iisenywa n'itahuka ry'abarwanyi ba FDLR.

    Amatangazo amaze iminsi akwirakwizwa na Ingabire Victoire n'abayoboke be, aravuga ko 'impunzi' z'Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa kongo ari ndakorwaho, kuko ari 'uburenganzira bwazo bwo gutura aho zishaka'.

    Gucyura abajenosideri ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI barabyita 'guhutaza impunzi', ariko mu by'ukuri ikigamijwe ni ukubungabunga FDLR kugirango ikomeze imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, no kwica Abatutsi b'Abanyekongo.

    Birazwi ko buri kwezi FDU-INKINGI imisanzu bise'impamba', igice kimwe kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kikoherezwa muri FDLR. Urutonde rw'abatanga amafaranga, ndetse n'ayo buri wese atanga turarufite, tukazarutangaza igihe tuzabonera ko ari ngombwa. Birumvikana rero ko Ingabire Victoire atakwishimira ko umufatanyavikorwa'FDLR' akomwa mu nkokora.

    Abanyarwanda bahungiye muri Kongo mu mwaka w'1994 bakaba n'ubu baranze gutaha, ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n'abana babo bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Si impunzi zisanzwe, ahubwo nibo barwanyi ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye batabariza.

    Twibuke ko muri 94 Abanyarwanda batahungiye muri Zayire gusa(Kongo ya none).Hari benshi cyane bagiye muri Tanzaniya, mu Burundi n'abandi. Abo ntibanatinzeyo, kuko ibihugu bahungiyemo bitabemereye kurema imitwe yitwara gisirikari. Bakigera ku mupaka bambuwe intwaro, ndetse batuzwa kure y'umupaka ibyo bihugu bisangiye n'uRwanda.

    Aberekeje muri Kongo bo bagumanye intwaro zabo ndetse bahabwa n'inzindi, abasirikari bakomeza ibikorwa byabo, urubyiruko ruhabwa inyigisho za gisirikari, none dore imwe mu ngaruka zikomeye ni umutekano muke muri Kongo no mu karere kose muri rusange.

    Ngabo rero abo Ingabire Victoire na FDU-INKINGI bita impunzi ngo zigomba gufatwa nk'amata y'abashyitsi, ndetse ngo bakaba bagomba gushyikirana na Leta y'uRwanda ngo batahe'mu cyubahiro'.

    Ariko nka Ingabire Victoire wahamwe n'ibyaha birimo gukona n'imitwe y'abagizi ba nabi, akaza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika, ajya yibuka ko isubiracyaha rigira ibihano byihariye?

    Imyitwarire y'uyu mugore-mugome igaragaza kwima agaciro imbabazi yahawe.Ngo 'ubaha amata bakaruka amaraso koko'.

    The post Ingabire Victoire n'abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-nabayoboke-be-baratabariza-fdlr-ngo-idasenywa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-nabayoboke-be-baratabariza-fdlr-ngo-idasenywa

  • Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y'imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023 #rwanda #RwOT

    Umunya Esipanye utoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Carlos Alos Ferrer yahawe amasezerano y'imyaka ibiri nyuma yaho ayo yari asanganywe ageze ku  musozo  wayo.

    Ibyo kongera amasezerano kuri Carlos bije nyuma yaho ayo yari afite ari kugana ku musoza wayo, ni amasezerayo yari yahawe umwaka umwe.

    Ubwo hari tariki ya tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umunya-Esipanye ariwe ugiye gutoza Amavubi ku masezerano y'umwaka umwe.

    Icyo gihe FERWAFA yagize ati 'twishimiye kumenyesha ko Bwana Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abagabo mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe'.

    Nyuma yaho ayo masezerano ageze ku musozo, hafashwe umwanzuro ko yongererwa andi y'imyaka ibiri iri imbere, ni amasezerano agiye gukomeza ahereye ku mikimo ibiri iri imbere aho Amavubi azahura na Benin i Cotonou mu mukino ubanza ndetse nundi uzabera i Huye.

    Ni imikino y'umunsi wa gatatu w'amatsinda yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire.

    Muri aya masezerano yasinywe, biravugwa ko harimo kuba Carlos aramutse atajyanye u Rwanda mu gikombe cy'Afurika yahita atandukana n'Amavubi, ndetse amasezerano ye agahita aseswa.

    Mu gutegura imikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Benin, Carlos Alos Ferrer yahise atangaza urutonde rw'abakinnyi azakoresha muri iyo mikino.

    The post Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y'imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/carlos-alos-ferrer-utoza-amavubi-yahawe-amasezerano-yimyaka-ibiri-asabwa-kurenga-amatsinda-ya-can/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=carlos-alos-ferrer-utoza-amavubi-yahawe-amasezerano-yimyaka-ibiri-asabwa-kurenga-amatsinda-ya-can