Blog

  • Perezida Cyril Ramaphosa yagizwe umwere ku cyaha cy'ubujura bwabereye mu isambu ye #rwanda #RwOT

    Urwego rurwanya ruswa rwo mu gihugu cya Afurika y'Epfo ruvuga ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Perezida Cyril Ramaphosa hari ikintu kibi yakoze kijyanye no kuba yaribwe amadolari y'Amerika 580,000 (miliyoni 630Frw) — ashobora no kuba arenga — yari ari mu rugo rwe rwo ku isambu ye bwite.

    Muri raporo y'ibanze, Kholeka Gcaleka, ushinzwe kurengera inyungu za rubanda, yanzuye ko Ramaphosa atarenze ku mategeko agenga imyitwarire ibereye cyangwa ngo akoreshe nabi umwanya we nka Perezida.

    Iyo raporo irimo ko Perezida yatangaje ibyo kwibwa kwe hashize ibyumweru kubayeho, mu myaka itatu ishize. Ariko iyi raporo ivuga ko Jenerali Majoro Wally Rhoode, umukuru w'abasirikare bacunga umutekano wa Perezida Ramaphosa, yakoze mu buryo budakwiye ubwo yakoraga iperereza ritemewe kuri icyo cyaha.

    Mu mpera y'umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, itsinda ryigenga ryashyizweho n'inteko ishingamategeko y'Afurika y'Epfo ryafashe icyemezo ko Ramaphosa hari ibyo agomba kubazwa, bituma habaho abasaba ko yegura ku butegetsi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/12/perezida-cyril-ramaphosa-yagizwe-umwere-ku-cyaha-cyubujura-bwabereye-mu-isambu-ye/

  • Rayon Sports yanganyije na As Kigali itakaza… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye kuri sitade ya Bugesera aho ikipe ya As Kigali yashakaga kwinyara mu isunzu, ariko ikaza kubanzwa igitego.

    *Uko umukino wagenze*

    15:00″ umukino uratangiye
    10″ As Kigali yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Akuki, ahereza Shabani Tchabalala wateye umupira ugwa mu biganza bya Hakizimana Adolphe.

    21″ Igitego cya Rayon Sports. Kuri koroneri ya mbere ya Rayon Sports, yaje kubona igitego cyatsinzwe na Ojera Joackiam wacunze uko umunyezamu ahagaze, atera umupira ugwa mu nshundura.

    35″ Rayon Sports yongeye ibona amahirwe y’igitego, ku mupira wazamukanwe na Ojera Joackiam watsinze igitego cya mbere, ateye umupira asigaranye n’umunyezamu umupira uca ku ruhande.

    Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mukibuga

    38″ Bishira Ratif yakoze umupira n’intoki, Luvumbu ahannye ikosa umupira ujya hanze.

    45″ igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports, ku busa bwa As Kigali.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya As Kigali ishaka kwishyura igitego, ariko guhamana umupira kuburyo bwabyara igitego bikanga.

    65″Rayon Sports yatangiye kwiganza mu mikino, ndetse itangira kuganza ikipe ya As Kigali itari ifite ibisubizo.

    68″ As Kigali yabonye igitego ku mupira wavuye muri koroneri
    Lawrence Djuma ashota ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mukibuga 

    80″ As Kigali yakomeje gusatira izamu aho Hussein Shabani na Akuki bageragezaga kugera imbere y’izamu, ariko uburyo bw’igitego bukanga.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, ndetse umukino uba ariko urangira.

    As Kigali yahise igira amanota 39, Rayon Sports igira amanota 46, ihita ijya ku mwanya wa 3 inyuma ya Kiyovu Sports yagize amanota 47 nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1. Undi mukino wabaye, Musanze FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, nayo izamuka mu manota igira amanota 30.

    Haringingo yagerageje gushaka igisubizo biranga 

    Cassa arimo gusoma umukino ariko bikanga 

    Olivier Niyonzima saif utarahamagawe mu mavubi, niwe mukinnyi wagoye Rayon Sports cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126972/rayon-sports-yanganyije-na-as-kigali-itakaza-umwanya-wa-kabiri-amafoto-126972.html

  • Gen. Kabarebe yasobanuye ukuntu yakuze yanga… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu cyiciro cya gatatu cya  'Rubyiruko Menya Amateka y'Igihugu Cyawe'. Ni ibiganiro byabereye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.

    Ibi biganiro byabaye nyuma y'urugendo uru rubyiruko  rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

    Ibiganiro byahawe insanganyamatsiko 'Umurage urubyiruko ruvoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Kabarebe yabanje guha uru rubyiruko ikiganiro aruganiriza ku rugamba rwo kubohora igihugu, n'andi mateka yaranze Inkotanyi mu gihe cy'ubuhunzi.

    Yageze aho atanga umwanya w'ibibazo. Umwe mu bamubajije yabajije uko yinjiye mu gisikare, n'aho yari mbere yo kukijyamo.

    Mu gusubiza yabanje ati 'Nagiye mu ngabo kimwe n'abandi. Igihe kigeze nanjye nza mu zindi ngabo zabohoye igihugu. Mbere yo kukijyamo nari umunyesburi, ariko niba hari ikintu nangaga yari umusirikare kubera amateka mabi nanyuzemo.'

    Yakomeje avuga ukuntu ubwo bari mu buhunzi muri Uganda hari igihe yanyuze ku basikare ba Obote, wayoboye iki gihugu yanga abanyarwanda maze bakamurasa urufaya rw'amasasu.

    Ati ' Hari abo nanyuzeho muri Uganda bari aba Obote, yangaga abanyarwanda, ndabakwepa njya ku rundi ruhande. Bambonye bareka gukina amakarita bakinaga barandasa, nkatinya kwiruka… Ngira Imana ntibandasaho ngo bampamye.''

    Arakomeza ati 'Nakuze mbanga, mu 1982 nabwo nongeye gukubitana n'abasirikare b'u Rwanda, icyo gihe  twaraje batwirukanye muri Uganda, abasirikare ba Uganda batuzana mu Rwanda. Abo baraturebye bati u Bugande burabanze no mu Rwanda ntimwerewe kuhaza, bivuze ko n'Imana ibanga, mwigumire muri ayo.'

    'Icyatumaga ntakunda abasirikare, ni ukubera ikinyabupfura gike abo twagiye duhura ndi muto bari bafite.'

    Avuga ko ibi byose biri mu byatumye atangira gukunda igisikare, kugeza yiyemeje we na bagenzi be bari mu buhungiro, kuza kubohora igihugu.

     

    Urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y’akarere ka Gasabo.

    Gen. Kabarebe yasobanuriye uru rubyiruko amateka yo kubohora igihugu Urubyiruko rwari rufite inyota yo kumenya amateka Umwe mu bitabiriye yakabije inzozi, afatana ifoto na Gen. KabarebeUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Merard Mpabwanamaguru yashimiye umuhate uru rubyiruko rufite wo kumenya amateka

    Uru rubyiruko rwasuye n’urwibutso rwa Gisozi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126977/gen-kabarebe-yasobanuye-ukuntu-yakuze-yanga-igisirikare-126977.html

  • Rayon Sports yananiwe gutsinda AS Kigali itakaza umwanya wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, itakaza umwanya wa kabiri wahise ufatwa na Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1.

    Mu mukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona,AS Kigali yari imaze iminsi itsindwa na Rayon Sports yaje kwisubiraho iyitesha amanita atatu ndetse iyikura ku mwanya wa kabiri.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 22 ibifashijwemo na Joachim Ojera nyuma yo gushota mu izamu myugariro was AS Kigali akawuzamura mu nshundura.

    AS Kigali yahushije ibitego byinshi mu gice cya mbere harimo icya Tshabalala yananiwe kuroba umunyezamu Adolphe wari wasohotse nabo.

    AS Kigali yishyuye igitego ku munota was 66 gitsinzwe na Juma Lawrence.Umukino Niko warangiye .

    Kiyovu Sports yafashe umwanya wa kabiri n'amanota 47, irushwa abiri na APR FC ya mbere.

    Ibi yabigezeho itsinze ibitego 2-1 Etincelles FC byatsinzwe na Muhozi Fred ku munota 27 na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 85.Igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe Ciza Hussein ku munota wa 51.

    Kiyovu Sports yahushije penaliti ya ku mupira wakuwemo na Kambale, usanga Iracyadukunda awutera hejuru y'izamu.

    Gutsinwa kwa Kiyovu Sports kwatumye Rayon Sports iba iya gatatu n'amanota 46.

    Ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 39.

    Etincelles FC iyagumye ku mwanya wa karindwi n'amanota 34.

    Musanze FC yafashe umwanya wa 10 n'amanota 30 nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0.

    Uko imikino yose yagenze:

    AS KIGALI 1-1 RAYON SPORTS
    Etincelles 1-2 KIYOVU Sports
    Musanze FC 1-0 Gorilla FC

    Urutonde:

    1. APR FC 49 Pts
    2. KIYOVU Sports 47 Pts
    3. Rayon Sports 46 Pts
    4. AS KIGALI 39 Pts
    .
    .
    14. Rutsiro 21 Pts
    15. Marines 16 Pts
    16. Espoir FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yananiwe-gutsinda-as-kigali-itakaza-umwanya-wa-kabiri

  • Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa 23 wa Shampiona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na As Kigali 1-1, bityo itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC 2-1.

    Mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya As Kigali niyo yari yakiriye uyu mukino w'umunsi wa 23 wa Primus National League, warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

    Rayon Sports izwi nka Gikundiro niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa  22 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cga Uganda, Joackiam Ojera.

    As Kigali yari yakiriye uyu mukino yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n'umunya Kenya Laurence Djuma ubwo hari ku munota wa 68, bityo umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Kunganya kw'aya makipe yombi byatumye ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-1.

    Hari mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda aho ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye yinjiye mu mukino neza ibana igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred naho icyatanze intsinzi gitsindwa na Iradukunda Bertrand.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu munsi, Musanze FC ibifashijwemo na Ntijyinama Patrick uzwi nka Mbogamizi watsinze igitego kimwe cyabonetse mu mukino iyi kipe yo mu majyaruguru y'u Rwanda yatsinze Gorilla FC.

    Kugeza ubu urutonde rwa Shampiona ruyobowe na APR FC ifite amanota 49, irakurikirwa na Kiyovu SC yo ifite amanota 46 naho As Kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 45.

    Ikipe ya Marine FC iri ku mwanya wa 15 naho ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi ariyo ya Espoir FC irisanga ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 14.

    Uko imikino y'umunsi wa 23  yagenze:

    Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

    Gasogi United 2-2 Rwamagana City

    Marine FC 2-3 APR FC

    Mukura VS 2-1 Sunrise FC

    Bugesera FC 2-1 Police FC

    AS Kigali 1-1 Rayon Sports

    Etincelles FC 1-2 Kiyovu SC

    Musanze FC 1-0 Gorilla FC

    The post Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-inganyije-na-as-kigali-1-1-itakaza-umwanya-wa-kabiri-wafashwe-na-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-inganyije-na-as-kigali-1-1-itakaza-umwanya-wa-kabiri-wafashwe-na-kiyovu-sc

  • Ubutumwa bwakababaro bwumuryango wa Costa T… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igicuku yo kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Costa Titch yaba yitabye Imana, aguye ku rubyiniro ariko nta makuru aturuka mu muryango we yemeza iby'urupfu rwe.

    Gusa  hari amashusho ye yasakajwe amugaragaza ari ku rubyiniro, akikubita hasi bwa mbere bakamwegura akongera akikubita hasi bwa kabiri ntiyongere kweguka.

    Mu itangazo umuryango we washyize ku rubuga rwe rwa Instagram, wagaragaje ko amakuru y'urupfu rwe ari impamo.

    Rigira riti 'Urupfu rwakomanze ku rugi rwacu. Rwatwibye umuhungu wacu twakundaga, umuvandimwe akaba n'umwuzukuru mukuru w'umuhungu Constantinos Tsobanoglou wari ufite imyaka 28.  Uwo Afurika y'Epfo yakunze mu izina rya Costa Titch. N'agahinda kenshi, tubabajwe no kwisanga tugomba kwemera ko yapfuye.''

    Bakomeje bashimira abantu bamubaye hafi mu masaha ya nyuma y'urupfu rwe, bakavuga ko n'ubwo bitoroshye bagerageje kongera kwisuganya, kubera ibyago byabagwiriye.

    Risoza rigira riti 'Umuryango w'aba-Tsobanoglou urabashimira ku bw'urukundo no gushyigikira umuhungu wacu, turizera ko mukomeza kumushyigikira no mu mwuka. Turabinginze mutuzirikane mu masengesho yanyu.''

    Abarimo Wema Sepetu wamamaye muri sinema muri Tanzania, bagiye ahatangirwa ibitekerezo nyuma y'iri tangazo baragaza ko bibabaje. Yagize ati 'Agiye kare cyane.''

    Anitha Pendo nawe mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda, yashyizeho utumenyetso tugaragaza agahinda.

    Abandi benshi bashimiye uyu muhanzi ku bwo kuba mu gihe gito yari amaze ku isi, yaratanze ibyo yari afite.

    Costa Titch wari ukunzwe mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro. Yapfuye ari mu gitaramo cy’iminsi ibiri cya Ultra South Africa, cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye, birimo ibya 'Amapiano' agezweho ku isi.

    Uyu musore yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga, muri Afurika. Yagiye mu Mujyi wa Johannesburg mu 2014  ari naho yatangiye kwinjira mu ruhando rw'imyidagaduro ari umubyinnyi.

    Nyuma yaje guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

    Uyu musore wakomokaga kuri se w'Umugereki na nyina w'Umunya-Afurika y'Epfo, yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.

    Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yagiye hanze mu Ukuboza 2021 yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n’Isi, kuko yanayisubiranyemo n'icyamamare Akon.

    Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA n'izindi.

    Yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa “Superstar”, ndetse na Mbosso bakoranye indirimbo zirimo iyitwa 'Moyo' ndetse na 'Shetani'.

    Costa Titch yari afite umutungo ubarizwa mu bihumbi 200$. Nta mukunzi wigeze umenyekana bakundanye.

    Asize album na Extended Play [EP] zirimo For Real Trappers Only, OMWTFYB, Wonderland EP, Gqom Land na Fallen Kings.

    Yapfuye amaze iminsi mike asinye amasezerano yo kureberwa inyungu na Konvict Kulture Label,  y’umuhanzi Akon ukomoka muri Senegal ariko ukorera umuziki muri Amerika.

    Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga  2022, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu Fest cyabereye mu Mujyi wa Gisenyi.

    Yabanje mu cya  DJ Marnaud yari yise 'Marnaud Music Therapy' cyabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Costa Titch yamaze kwitaba Imana Costa Titch yapfuye nyuma y'aho umuhanzi mugenzi we AKA nawe wo muri Afurika y’Epfo yapfuye mu kwezi kwashizeCosta yaguye ku rubyiniro ahita apfa Umuryango w’uyu muhanzi uri mu gahinda 

     Costa Titch ubwo yagwaga ku rubyiniro

    Reba ubutumwa bwatanzwe n'umuryango w'uyu muhanzi

     

    Reba zimwe mu ndirimbo za Costa Titch

    ​</span><span data-style=”font-size:14.0pt;line-height:115%;font-family:”Verdana”,”sans-serif””>@costatitchworld & @TheDiamondplatnumz  – Superstar ft Ma Gang Official (Official Music Video) | Amapiano” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share” allowfullscreen>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126959/ubutumwa-bwakababaro-bwumuryango-wa-costa-titch-nyuma-yurupfu-rwe-126959.html

  • Hamenyekanye icyo ingabo za Angola zizakora muri RDC #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Angola kivuga ko kizohereza umutwe w'abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y'iminsi agahenge yari yagizemo uruhare kananiwe kugeza ku gusoza imirwano.

    Itangazo ry'ibiro bya Perezida w'Angola ryavuze ko abo basirikare bazoherezwa gufasha gucunga umutekano mu turere tumaze igihe twarafashwe n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 ndetse no kurinda indorerezi zigenzura iyubahirizwa ry'agahenge.

    Angola yatangaje ibyo ku wa gatandatu, mu gihe izi nyeshyamba, zitangazwa henshi ko zishyigikiwe n'u Rwanda, zari zimaze amasaha mbere yaho zivuze ko zizava mu byaro byinshi zafashe.

    Leta ya Congo izakira neza kuhagera kw'ingabo z'Angola zo kuyifasha mu kurwanya izi nyeshyamba.

    Ariko hari ibyago byuko iyi yahinduka intambara ngari ihuriwemo n'ibihugu by'amahanga.

    Mu myaka irenga 20 ishize, ibisirikare by'ibihugu nibura umunani by'Afurika byarwaniye intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, yahimbwe “intambara y'isi y'Afurika”, yateje umubabaro mwinshi cyane ku baturage b'abasivile.

    Impande zombi ziri mu ntambara – inyeshyamba za M23 n'ingabo za leta ya DR Congo – zashinjanyije kurenga kuri ako gahenge katangiye ku wa kabiri.

    Umutwe wa gisirikare w'ibihugu byo mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba na wo uherutse koherezwa muri ako karere, gakungahaye ku mabuye y'agaciro kakaba kanarimo imitwe y'inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo.

    Abasirikare ba Kenya, bamwe mu bagize umutwe w'ibihugu byo mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba, na bo boherejwe muri RDC.

    Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) uvuga ko mu kwezi gushize kwa kabiri iyi ntambara yatumye abantu 300,000 bata ingo zabo barahunga.

    Mu myaka icumi ishize, abarwanyi ba M23 na bwo bafashe ibice binini by'intara ya Kivu ya Ruguru – ariko nyuma baje gukinagizwa n'ingabo za ONU n'izo mu karere ndetse, bijyanye n'amasezerano y'amahoro, zishyira intwaro hasi.

    Mu ntangiriro y'umwaka ushize ni bwo zatangiye kongera kwisuganya.

    Izi nyeshyamba za M23, zigizwe ahanini n'abatorotse igisirikare cya DR Congo, zafashe intwaro bwa mbere mu mwaka wa 2009 zishinja leta y'iki gihugu guheza ba nyamucye bo mu bwoko bw'abatutsi bo muri iki gihugu ndetse no kunanirwa kubahiriza amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono mbere yaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/hamenyekanye-icyo-ingabo-za-angola-zizakora-muri-rdc

  • U Rwanda rwatangaje akayabo rwungukiye mu gukorana na Arsenal na PSG #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko mu mwaka ushize u Rwanda rwungutse miliyoni miliyoni $160 (asaga miliyari 160 Frw) kubera ubufatanye n'amakipe y'i Burayi arimo Arsenal FC na Paris Saint Germain.

    Ni amasezerano agamije kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda', rukagaragazwa nk'ahantu heza h'ubukerarugendo n'ishoramari.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y'imyaka itatu, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk'icyerekezo cy'ishoramari n'ubukerarugendo.

    Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.

    Kuwa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y'imyaka itatu y'ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w'iyi kipe mu myitozo n'uwo yambara mbere y'imikino no ku kibuga Parc des Princes.

    Mu gitekerezo yanyujije mu kinyamakuru The East African, Akamanzi yavuze ko izo mbaraga u Rwanda rwashyize mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, zitapfuye ubusa.

    Habazwe agaciro k'inyungu u Rwanda rwagize binyuze mu kurwamamaza muri ayo makipe yombi umwaka ushize, kabarirwa muri miliyoni miliyoni $160. Ibi bibarwa harebwa ayo u Rwanda rwari gushora iyo rubinyuza mu kwamamaza mu itangazamakuru mu buryo busanzwe.

    Uku kumenyekana k'ubukerarugendo bw'u Rwanda, Akamanzi avuga ko aribyo byahindukiye bikarwinjiriza miliyoni $445, aturutse mu bakerarugendo basaga miliyoni basuye u Rwanda mu 2022.

    Ni inyungu ifatika ku bukerarugendo bw'u Rwanda bwari bumaze imyaka ibiri bwarashegeshwe na Covid-19. Akamanzi avuga ko ayo mafaranga yinjijwe, angana na 90 % by'ayo u Rwanda rwavanaga mu bukerarugendo mbere ya Covid-19.

    Ati “Aba bashyitsi ntabwo ari ukwishimira ibyiza by'u Rwanda gusa ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Ubukerarugendo bwahaye akazi ibihumbi by'abanyarwanda kandi amafaranga avamo atuma u Rwanda rubasha kubaka ibitaro mu bice by'icyaro, kwishyurira abana amafunguro ku mashuri, kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage…”

    Akamanzi kandi yagarutse ku ruhare rw'amafaranga ava mu bukerarugendo, aho amwe asubizwa mu baturage baturiye ahari ibikorwa by'ubukerarugendo bakubakirwa ibikorwa remezo, kugira ngo bafashe igihugu kubungabunga ubwo bukerarugendo.

    Nubwo Guverinoma igaragaza ko kwamamaza mu makipe y'i Burayi byatanze umusaruro, hari abakunze kubinenga bavuga ko igihugu gikennye kitakabaye gitera inkunga amakipe akomeye.

    Akamanzi yavuze ko ibyo ari ukwigiza nkana kuko umusaruro uvamo ugaragarira buri wese.

    Ati 'Ni uburenganzira kutemeranya n'imiyoborere y'u Rwanda ariko ubukangurambaga bugamije kubangamira ishoramari mu gihugu kiri mu nzira y'amajyambere kandi rigira ingaruka nziza ku mibereho myiza y'abaturage, ntacyo bimaze, ni ukwikunda.'

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rwatangaje-akayabo-rwungukiye-mu-gukorana-na-arsenal-na-psg

  • Imyigarambyo yo kwamagana Itegeko ry’akazi na pensio mu bufaransa yafashe indi ntera #Rwanda #RwoT

    Iri tegeko rimaze iminsi ry’amaganirwa kure n’abataruge bo mu bufaransa, rimaze kwemezwa na senat y’icyo gihugu ryateje imyigaragambyo ry’abarenga miliyoni z’abantu bisutse mu mihanda bamagana perezida Macro.

    Abapolisi bari kurasa ibyuka biryana mu maso ku geza ubu naurahasiga ubuzima. Tukomeje gukurikirana , inkuru irambuye turayibagezaho, dore uko by;ifashe muri iyi videwo :

     

  • FARDC yakomeje kumena amabombe kuri M23 ngo ive muri Sake #rwanda #RwOT

    Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, ibirindiro bya M23 biri mu nkengero z'umujyi wa Sake bikomeje gusukwaho amabombe y'urudaca.

    Umunyamakuru wa Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru uri Goma, yemeza ko abaturage bose mu mujyi wa Sake,bari guhungira mu gice cy'umujyi wa Goma no mu gace ka Minova bahana imbibi.

    Yavuze ko ku abaturage batuye mu mujyi wa Goma bafite ubwoba bwinshi,kubera urusaku rw'amabombe y'indege z'indwanyi zabyutse ziroha muri Sake mu rwego rwo gukumira abarwanyi ba M23 kugirango badafata Umujyi wa Sake.

    Umwe mu baturage begereye Sake wavuganye na Rwanda Tribune, avuga ko abarwanyi ba M23 aribo bafite ubugenzuzi hafi 1/3 cy'uyu mujyi ,gusa nta rwego rudafite aho rubogamiye rurabyemeza.

    Uyu mutangabuhamya ,avuga ko ibintu bimeze nabi muri Sake koko uyu mujyi wabaye isibaniro ry'ibisasu birigusukwamo n'indege z'intambara.

    Ibi bibaye mu gihe intumwa z'akanama gashinzwe umutekano ku Isi, kasesekaye mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa gatandatu mbere ya saa sita(12h00), mu rwego rwo kureba uko umwuka uhagaze ku kibuga cy'imirwano, ndetse nuko buri ruhande ruri gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guhagarika imirwano,cyasizweho n,umuryango mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yakomeje-kumena-amabombe-kuri-m23-ngo-ive-muri-sake