Blog

  • Nyaruguru: Barishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugu, barishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho birimo ibikorwaremezo.

    Imyaka 35 irashize umuryango FPR Inkotanyi ubayeho, ubu mu karere ka Nyaruguru barizihiza isabukuru y'iyo myaka uwo muryango umaze ubayeho.

    Clemance Uwamahoro wo mu murenge wa Kivu yagize ati 'Dufite ibitaro benshi bavaga mu murenge wa Kivu bajya kwivuza kure i Kibeho ariko ubu ntibikibaho bahinira hafi.'

    Mugenzi we Mukarurangwa Melanie wo mu murenge wa Nyagisozi nawe yagize ati 'Nari umuntu utazi umuco nahoraga niyumvamo ko nashigajwe inyuma n'amateka uwamvuga wese namutuka, uwo ngiyemo ideni nkamwambuza igitugu ubu narahindutse ahubwo nshishikazwa no gufatanya n'abandi.'

    Emmanuel Murwanashyaka Chairperson ku rwego rw'akarere ka Nyaruguru icyarimwe akanayobora aka Karere, avuga ko abanyamuryango bagomba kurangwa n'indangaciro kugira ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa.

    Ati 'Turasaba  abanyamuryango kurangwa n'indangagaciro nkizaranze abashinze umuryango FPR Inkotanyi kugirango dukomeze dusigasire ibyagezweho tunakomeze dutange urugero rwiza ku nkotanyu nto zirimo abana bacu kugirango umuryango FPR Inkotanyi uzakomeza kwaguka kandi uzahoreho ubuziraherezo.'

    Vedaste Nshimiyimana, Umunyamabanga w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, avuga ko umuryango ukwiye gukomeza kwaguka kandi ukubakira ku rubyiruko.

    Ati 'Tugomba kuba benshi beza bubaka u Rwanda rwacu dushingiye ku rubyiruko dushingiye ku bumwe bwacu ari nacyo abanyamuryango wacu abawushinze bashakaga.'

    Abatuye i Nyaruguru barashima byinshi umuryango wa FPR Inkotanyi umaze kubagezaho, birimo umuhanda wa Kaburimbo, Inganda z'ibyayi, ibitaro bya Munini n'ibindi, abanyamuryango kandi boroje inka imiryango 13 mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri gahunda yatangije ya 'Gira inka mu muryango'

    Théogène NSHIMIYIMANA

    The post <strong>Nyaruguru: Barishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/nyaruguru-barishimira-ibyo-umuryango-fpr-inkotanyi-umaze-kubagezaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyaruguru-barishimira-ibyo-umuryango-fpr-inkotanyi-umaze-kubagezaho

  • Nyagatare: Inka zirenga 100 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zishobora gutezwa cyamunara – #rwanda #RwOT

    Ni inka 102 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro tariki ya 10 Werurwe 2023, mu gihe inama Njyanama z'uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza zafashe umwanzuro ko mu gukumira abajya kuragira muri iki kigo bagakwirakwiza indwara y'uburenge, inka zizajya zifatirwamo nyirazo azajya yishyura amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri imwe.

    Mu itangazo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwashyize hanze, bwavuze ko bushingiye ku myanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere yo kuwa 25 Mata 2021 ko uwakumva izo nka ari ize ko yakwihutira kugera kwishyura amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri nka amaze kugaragaza ibimenyetso ko ari ize akabona kuzihabwa kugira ngo azijyane mu ibagiro.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko nyuma y'iminsi itatu nyiri ayo matungo atari yishyura amande, akarere kazagurisha izo nka.

    Iyo umuturage atanze amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri nka, inka ze azijyana mu mabagiro ari hanze y'Intara y'Iburasirazuba kandi ziba zigomba kubagwa kugira ngo zidasubizwa mu bworozi zigakwirakwiza uburenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-inka-zirenga-100-zafatiwe-mu-kigo-cya-gisirikare-cya-gabiro-zishobora

  • Icyo Casa Mbungo André atekereza ku kuba AS Kigali yakwegukana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André avuga ko abona amahirwe asa n’arimo kugenda ayoyoka kuri iyi kipe y’Abanyamujyi ku kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

    AS Kigali yatangiye shampiyona intego ari ukwitwara neza bakacyegukana, gusa aho urugamba rugeze iyi kipe isa nk’aho ibona kugitwara ari inzozi.

    AS Kigali yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2022-23 iri imbere ndetse amahirwe ari yose, gusa mu gihe hasigaye imikino 7 ngo shampiyona isozwe basa n’abihebye kuko bagize intangiriro mbi z’imikino yo kwishyura byatumye ubu APR FC iyirusha amanota 10.

    Casa Mbungo André utoza AS Kigali yavuze ko ubu amahirwe bafite ku gikombe ari make ugereranyije na APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ziri imbere.

    Ati “Amahirwe si menshi ugereranyije na APR FC, ugereranyije na Kiyovu na Rayon Sports iracyari imbere yacu urumva ko amahirwe atari menshi cyane ariko twebwe turakomeza guhatana ibyo dukora byose, uwo ari we wese tuzahura tuzakina dushaka gutsinda ni ko kazi kacu nta kindi.”

    Kuba bamaze imikino igera muri 5 nta ntsinzi yavuze ko ari ibihe barimo kandi bibaho, ubu bari mu bihe bibi kandi yizeye ko igihe kigeze bakabisohokamo.

    Ubu AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n’amanota 39, APR FC ya mbere ifite 49, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 47 n’aho Rayon Sports ya 3 ifite 46.

    Casa Mbungo André avuga ko amahirwe ku gikombe kuri AS Kigali arimo kuyoyoka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-casa-mbungo-andre-atekereza-ku-kuba-as-kigali-yakwegukana-igikombe-cya-shampiyona

  • Haringingo wa Rayon Sports amahirwe ayateze kuri AS Kigali yamutesheje amanota #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko kuba yatakaje amanota kuri AS Kigali ari ikipe ikomeye ku buryo yizeye ko izanayatesha Kiyovu Sports na APR FC zimuri imbere akaba we yakwisubiza ayo yatakaje.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 aho ejo AS Kigali yanganyije na Rayon Sports 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis Mbaya Christian yavuze ko kunganya na AS Kigali iri mu rugamba rw’igikombe atari bibi kuko n’amakipe amuri imbere ayifite bityo yizeye ko izabatesha amanota.

    Ati “Nibaza ko AS Kigali na yo ari ikipe iri mu rugamba rw’igikombe kandi ari Kiyovu ari APR FC zose zirayifite, ni ukuvuga ngo uno munsi uko dutakaje amanota na bo bashobora kuyatakaza twe tukayasubizaho.”

    Ku giti cye abona nta kintu na kimwe bahombye, ngo urugamba rw’igikombe ruracyakomeje.

    Ati “Nibaza ko urugamba rugikomeje, tugiye gukora cyane, tugiye kuganiriza abakinnyi. Nta kintu na kimwe kiratakara, imikino ni myinshi.”

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports 46 mu gihe AS Kigali ya 4 ifite 39.

    Haringingo Francis amakiriro ayateze kuri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-wa-rayon-sports-amahirwe-ayateze-kuri-as-kigali-yamutesheje-amanota

  • REG yatangiye neza BAL #rwanda #RwOT

    REG BBC yatangiye neza amajonjora ya Basketball Africa League “BAL” itsinda Kwara Falcons amanota 68-48.

    Ni itsinda rya “Sahara Conference” aho ririmo gukinira muri Senegal.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru aho REG yatsinze agace ka mbere ku munota 16-9.

    Kwara Falcons yaje mu gace ka kabiri yariye karungu aho yaje kukegukana itsinze 20 kuri 15 ya REG. Bagiye kuruhuka ari 31 ya REG kuri 29 ya Kwara Falcons.

    Abasore ba REG bagarukanye imbaraga mu mukino aho agace ka 3 bagatsinze ku manota 24-8, gusa baje gutsindwa aka nyuma ku manota 11-9. Umukino warangiye ari 68-48.

    Delwan Graham wa REG BBC ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino akaba ari na we wayitsindiye amanota menshi aho yatsinze 16.

    REG BBC yatangiye neza BAL

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yatangiye-neza-bal

  • Afurika yasabwe kutazarira mu kwinjiza abagore mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ubwo Umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika, Pan African Movement — Rwanda, wizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Ni ibirori byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imurika rigaragaza ibikorwa n'abagore bo muri Afurika, imyidagaduro n'ibindi.

    Mu kiganiro cyagarutse ku kamaro k'ikoranabuhanga no guhanga udushya bidaheza, Dr Emmanuel Nzeyimana, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango DOT Rwanda, yavuze ko aho isi igana ikoranabuhanga aribwo buzima.

    Ati “Imibare igaragaza ko dufite miliyoni 433 z'abagore badakoresha na rimwe ikoranabuhanga. Ibyo bivuze ko batabasha kugerwaho n'amakuru, ntabwo babasha kwiyungura ubumenyi. Twe twemera ko ikoranabuhanga rikwiriye gukoreshwa kubw'intego runaka, atari ugufasha abantu kugira ubumenyi gusa, ahubwo bube ubumenyi buhindura imibereho ya muntu.”

    Yakomeje agaragaza ko abagore n'abakobwa baramutse bakomeje guhezwa ku ikoranabuhanga, iterambere ryagorana.

    Ati “Urebye aho isi igana, dukeneye cyane ikoranabuhanga n'ubumenyi, abantu bakagira amakuru y'ahari amahirwe [..] tugeze ahantu aho gukora akazi bidasaba ko ujya mu biro, wanakorera mu rugo. Ariko se abantu bafite ubumenyi buzatuma babikora neza?”

    Umwe mu banyamuryango ba Pan African Movement-Rwanda, Bayingana Sifa Seraphina, yagaragaje ko nta terambere rishoboka muri byose, umugore n'umukobwa basigajwe inyuma.

    Yatanze urugero rw'u Rwanda, aho igihugu gikomeje gutera imbere kubera umurongo cyashyizeho ushyigikira abagore n'abakobwa.

    Ati “Uburinganire n'ubwuzuzanye niwo musingi uhamye wo kugera ku iterambere rirambye. Ubifate kimwe no gushyira imbere ikoranabuhanga, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.”

    Bernadette Munyana ushinzwe iterambere ry'umugore muri Minisiteri y'Uburinganire no guteza imbere umuryango, yavuze ko by'umwihariko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu kwigisha abagore n'abakobwa, bakagira ubumenyi buhagije bwo kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu ikoranabuhanga.

    Ati “Ndagira ngo tuzamure ubumenyi bw'abagore guhera mu cyaro, ntibajye mu ikoranabuhanga ari uguhamagara, kohereza ubutumwa n'ubundi bumenyi bw'ibanze, ahubwo dushakishe uburyo babikoresha bamenya ngo rwiyemezamirimo wo hanze ukora ibyo nanjye nkora, abigenza ate? Yageze kuki?”

    Fatimata Inorene ukomoka muri Mali, yavuze ko mu gihe cya Covid-19 aribwo hagaragaye akamaro k'ikoranabuhanga, by'umwihariko ku bakobwa n'abagore.

    Nk'umubyeyi unakora mu bijyanye n'uburezi, yavuze ko abana b'abakobwa bafashijwe bakagerezwa ibikoresho by'ikoranabuhanga, basubiye ku ishuri barungutse byinshi ugereranyije na bagenzi babo batafashijwe.

    Ati “Byagaragaye ko abakobwa bagize amahirwe yo gushyigikirwa n'imiryango bakabona ibikoresho bituma bahanga udushya, ubwo amashuri yafunguraga wabonaga ko batataye umwanya.'

    Komiseri muri Pan African Movement-Rwanda Dr Ismael Buchanan yavuze ko kwinjiza abagore n'abakobwa mu ikoranabuhanga atari ibyo kujyibwaho impaka, ndetse ashimangira ko ari kimwe mu byo umuryango ahagarariye ushyizemo imbaraga.

    Yavuze ko utafata ahantu bigaragara ko ariho isi yerekeza, uhakumire igice runaka cy'abaturage kandi ukeneye iterambere.

    Mu gihe Banki y'Isi yagaragaje ko mu 2020 abakoreshaga Internet muri Afurika bari 30 %, muri uwo mubare muto abagore bari bafitemo uruhare rwa 19% mu gihe mu bihugu bikize abagore bakoresha Internet ari 86 %.

    Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye n'ikoreshwa rya Internet, umwaka ushize cyagaragaje ko abagore bo muri Afurika baba bafite ibyago byo kudatunga telefone igezweho bingana na 30 %, ugereranyije n'abagabo.

    Dr Buchanan Ismael yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho, abagore batarigizemo uruhare

    Abana bagaragaje ubuhanga bwabo mu mbyino n’imyitozo ngororamubiri

    Dr Nzeyimana Emmanuel wa DOT Rwanda yagaragaje ko hakiri icyuho ku bagore bakoresha ikoranabuhanga

    Abatanze ikiganiro bagarutse ku kamaro ko kwifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugore no guhanga udushya

    Bernadette Munyana ushinzwe iterambere ry'umugore muri Minisiteri y'Uburinganire no guteza imbere umuryango, atanga igitekerezo

    Dr Francis Habumugisha na Sina Gerard bari bitabiriye

    Hategekimana Richard uyobora urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, atanga igitekerezo

    Basusurukije abitabiriye mu mbyino zitandukanye

    Ibihugu bitandukanye byari bihagarariwe muri uyu muhango

    Uyu mwana yanyuzwe n’ibi birori, arabigaragaza

    Kirenga Clement (iburyo) acinya akadiho

    Byari ibyishimo ku bitabiriye

    Dr Nzeyimana Emmanuel acinya akadiho n’abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’umugore

    Habaye umwanya wo gucinya akadiho

    Abakobwa b’abanyarwanda batambukana ibyansi mu kwerekana umuco w’igihugu cyabo

    Fadimata Walet Inorene n’umwana we batambuka ku itapi itukura

    Bagaragaje umuco nyarwanda n’ibyiza byawo muri uyu muhango

    Abagore bashishikarijwe kwifashisha ikoranabuhanga mubyo bakora

    Hamuritswe imyambaro itandukanye ikorwa n’abagore muri Afurika

    Umwe mu bagore bo muri Senegal agaragaza ibikorerwa iwabo

    Ibihugu bitandukanye byagaragaje umuco n’uruhare rw’abagore mu iterambere ryabyo

    Ese Urwibutso ya Sina Gerard yamuritse bimwe mu bicuruzwa byayo

    Hagaragajwe imyambaro ya kinyafurika ikorwa n’abakobwa ndetse n’abagore

    Ibikorwa by’abagore n’abakobwa birimo ibiva mu budozi byamuritswe

    Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigamije guteza imbere abagore

    Rwiyemezamirimo Sina Gerard yamuritse bimwe mu bikorwa bye muri uyu muhango

    Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, yitabiriye iki gikorwa

    Hagaragajwe ko ikoranabuhanga aribwo buzima mu minsi iri imbere, bityo ko abagore badakwiriye kurihezwamo

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-yasabwe-kutazarira-mu-kwinjiza-abagore-mu-ikoranabuhanga

  • Intumwa za UN nazo zasabye RDC kwikemurira ibibazo aho gutegereza amahanga #rwanda #RwOT

    Intumwa z'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano,nazo zasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo byayo ikareka kwitega ko bizakemurwa n'amahanga.

    Izi ntumwa ziri muri Congo guhera tariki 8 Werurwe, aho zagiye kureba ibibazo by'umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bw'icyo gihugu no kureba ingamba zihari mu kubikemura.

    Ambasaderi w'u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière ari na we uyoboye izo ntumwa, yavuze ko Loni icyo yatanga ari ubufasha ariko ibindi bigomba gukorwa n'abayobozi ba Congo.

    Ati “Ndashimangira ko Loni idashobora gukora byose yonyine, birareba na RDC ndetse n'ingabo zayo. Nibo mbere na mbere bireba, icyo Loni yakora ni ugufasha. Nta gisubizo cy'ubufindo gihari, si Loni rwose izaza gukemra ibibazo byanyu yonyine.”

    Nicolas de Rivière yavuze ko ibibazo Congo ifite bikeneye ibisubizo binyuze mu biganiro bya politiki ndetse n'ubufatanye mu by'umutekano.

    Ati “Ariko ntimuzategereze ko Loni izaza gukemura ibibazo mu mwanya w'abayobozi ba Congo.”

    Ubu butumwa bw'intumwa za Loni buje nyuma y'iminsi mike na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, agendereye icyo gihugu, akavuga ko ibibazo gifite bizakemuka ari uko ubuyobozi bubigizemo uruhare

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/intumwa-za-un-nazo-zasabye-rdc-kwikemurira-ibibazo-aho-gutegereza-amahanga

  • Biravugwa ko M23 yahushije Perezida wa FDLR nyuma yo kwica abarinzi be 15 #rwanda #RwOT

    Lt.Albert Nsabimana,Ajida Tuteri n'abandi basilikare 13 nibo bahitanywe n' igitero gikomeye umutwe wa M23 wagabye mu birindiro bikuru bya FDLR biri i Bambo.

    N'amakuru yemejwe n'umwe mu bakuru ba Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Gurupoma ya Bambo, Teritwari ya Rutshuru,muri Kivu y'amajyaruguru,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri uyu wa 12 Werurwe 2023.

    Uyu muyobozi, avuga ko Perezida wa FDLR Lt Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Rumuri,yagabweho igitero n'abarwanyi ba M23 kuwa 5 taliki ya 10 Werurwe 2023 mu rukerera rwa mu gitondo mu gace ka Birundure,hagapfa abarwanyi 6 barimo Serija Kirabiranya wari ushinzwe kumutekera.

    Ni imirwano yamaze amasaha abiri ,aho abarwanyi ba FDLR bahise bambuka umugezi wa Rwindi bahungira ahitwa Bambo.

    Isoko y'amakuru ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru iri ahitwa ku Rezo, ivugako kuwa gatandatu,tariki ya 11 Werurwe mu rukerera, abarwanyi ba M23 nanone bubikiriye ijoro babasha gucengera mu birindiro bishya bya FDLR mu gace ka Bambo, byari byashinzwe na Col.Binego ushinzwe umutekano wa Gen.Byiringiro, maze bagaba igitero simusiga muri ibyo birindiro aricyo cyahitanye abarinzi 15 ba Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.

    Abatangabuhamya babyiboneye n'amaso ,bavuga ko abarwanyi ba FDLR barokotse icyo gitero babashije guhungisha Gen.Rumuri bamuhetse mu ngobyi y'abarwayi, banacikisha Gen.Major Busogo usanzwe ari umujyanama we ndetse babasha no gutorokesha Lt.Gen Poete wungirije Gen.Rumuri k'ubuyobozi bwa FDLR.

    Ababyiboneye n'amaso, bahamirije Rwandatribune ko biboneye imirambo irenga 15 irimo uwa nyakwigendera Lt Nsabimana Albert uvuka mu cyahoze ari komini Kayove,uwa Ajida Tuteri wari Komanda wa Porota ishinzwe kurinda Perezidanse ya FDLR.

    Abasesenguzi mu by'umutekano, bavuga ko ubuzima bwa Lt Gen.Iyamuremye Gaston Byiringiro, bugerwa ku mashyi kuko inyeshyamba za M23 zisa n'izamugoteye mu ishyamba rya Kirama n'agace ka Kibirizi bihana imbibi, bakaba basanga amahirwe yo kubaho yaba asigaranye ,ari ayo kwishikiriza umutwe wa M23.

    Ivomo:Rwanda Tribune

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/biravugwa-ko-m23-yahushije-perezida-wa-fdlr-nyuma-yo-kwica-abarinzi-be-15

  • Minisitiri Mbabazi yavuze ku kwigisha amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki 12 Werurwe 2023, ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

    Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu iri ku Kimihurura.

    Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi, abakarani, abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

    Ni muri gahunda yiswe 'Isangano ry'Urubyiruko' yo kuruhuriza hamwe, rukigishwa amateka y'u Rwanda no kuyubakiraho ahazaza heza harwo nah'igihugu. Yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Umujyi wa Kigali n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abaturarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

    Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uru rubyiruko rwasuye ibice bitandukanye, rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rwibutswa uruhare rufite mu guharanira ko ibyabaye bitazongera.

    Ubwo rwageraga ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, rweretswe bimwe mu bikorwaremezo, bibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo indake yakoreshwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waruyoboye.

    Rweretswe kandi inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR Inkotanyi, ibibuga by'imipira bifashishaga mu mikino cyangwa imyitozo ndetse n'imisozi ihakikije.

    Aha hose basobanuriwe uburyo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zabyifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiye guhera mu 1990 kugeza mu 1994.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko aya mateka agiye kujya yigishwa mu mashuri kugira ngo bifashe abana gukura bazi aho igihugu cyabo cyavuye.

    Yagize ati “Mu by'ukuri mu bihe byatambutse wabonaga aya mateka tutayahuza n'amashuri ariko ubu abarimu barahuguwe.”

    “Twizeye ko bazajya babasha kwinjiza aya mateka y'igihugu cyacu mu masomo bigisha. Tuzabikomeza kandi dufatanyije na Minisiteri y'Uburezi.”

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari n'ubundi buryo bushobora gutekerezwa ku bantu baba bakora imirimo itandukanye batari abanyeshuri aho nko mu gihe habayeho siporo cyangwa ibindi bikorwa hajya hashyirwamo umwanya wo kwigisha amateka.

    Ati “Ese niba hari siporo dukora, amakuru dutanga ntitwajya dutanga […] tugashyiramo umwanya wo kwigisha aya mateka. Tuzakomeza kubiganiraho turebe uko twabikora neza.”

    Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ibi biganiro byateguwe ngo urubyiruko ruganirizwe ku murage rwavoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside mu 1994.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2023, ni bwo Umujyi wa Kigali watangije Isangano ry'Urubyiruko (Kigali Youth Festival), ahahurizwa hamwe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto n'abandi.

    Dr Mpabwanamaguru yavuze ko kugeza ubu urubyiruko rugera ku bihumbi 200 rwakoze ibikorwa bitandukanye, byakozwe mu mirenge yose 35 igize Umujyi wa Kigali.

    Hakozwe imurikwabikorwa, rwitabira siporo rusange, rukora Umuganda, rukora ibitaramo ndangamurage bisingiza intwari z'u Rwanda n'ibindi.

    Uru rubyiruko ruhabwa ibiganiro bitandukanye n'abayobozi barushishikariza ibikorwa by'ubutwari, gusigasira amateka y'igihugu n'ibindi biba bifite insanganyamatsiko igira iti ''Tujye ku Rugerero twubake u Rwanda twifuza.''

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen Kabarebe James; Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi n’Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard bitabiriye ibi biganiro byabahuje n’urubyiruko

    Urubyiruko rwunamiye runashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Urubyiruko rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, runasobanurirwa uko rwagenze

    Abitabiriye ibiganiro basabwe kubakira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mbabazi-yavuze-ku-kwigisha-amateka-y-urugamba-rwo-guhagarika

  • Gen Kabarebe yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Inkotanyi ku rugamba – #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yabivuze ubwo yagarukaga ku ndangagaciro urubyiruko rushobora kuvoma mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ni urubyiruko rusaga 600 ruhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali aho rwitabiriye ibi biganiro byiswe 'Rubyiruko Menya Amateka yawe” muri gahunda yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda n'uburyo bashobora kuyigiraho bakubaka igihugu.

    Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

    Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abakarani, abanyonzi, abamotari, abakora mu tubari n'amahoteli, abacuruzi ba Me2U, aba-agents ba za banki n'abandi.

    Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko amateka rwabonye ku rwibutso no ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyakozwe n'Abanyarwanda bari bayobowe n'ubutegetsi bubi.

    Ati “Mugomba kuba mwahigiye byinshi cyane kandi mutari muzi kandi muri muri iki gihugu. Ariya mateka mwabonye atari meza ku gihugu cyacu, mabi anagayitse, buriya yakozwe n'abantu. Abanyarwanda bo muri iki gihugu cyacu.”

    Yakomeje ati “Ariya mateka mabi mwabonye ni yo yatumye FPR Inkotanyi, bahaguruka bakiyemeza kuyahindura kugira ngo ahinduke, igihugu kibeho mu mahoro n'umutekano mu gihugu cyabo.”

    Gen Kabarebe yavuze ko nyuma y'imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ubu igihugu kibayeho neza mu mahoro, umutekano ndetse no mu bumwe bw'Abanyarwanda.

    Ati “Ibyo byose tubikomora ku ndangagaciro z'urubyiruko rwatojwe mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu […] Ntabwo imbaraga za gisirikare gusa zari zihagije, hasabwaga kugira indangagaciro n'amahame remezo.”

    “Indangagaciro Inkotanyi zatojwe mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu ninazo kugeza n'uyu munsi igihugu kigenderaho kugira ngo gitere imbere.”

    Indangagaciro Perezida Kagame yigishije Inkotanyi

    Gen Kabarebe yavuze ko ubwo Maj Gen Paul Kagame yasangaga ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu yasanze zananiwe zasubiye inyuma ariko ahageze aravuga ati “Ntabwo bishoboka ko twaneshwa kubera ko icyo turwanira kirakomeye […] Tugomba kurwana kugeza aho dutsindiye.”

    “Yaraje asanga urugamba rumeze nabi, asanga kurwana gusa n'uwo twitaga umwanzi twari duhanganye, ari we leta nyine yakoraga ibyo bibi, ntabwo byari bihagije. Yasanze agomba kuzana imiyoborere yindi.”

    Indangagaciro Inkotanyi zigishijwe ni zo zatumye urugamba rwo kubohora igihugu rurangira ndetse zanatumye Jenoside ihagarikwa ndetse ubu ni zo zikomeje kubakirwaho igihugu.

    Gen Kabarebe yavuze ko indangagaciro ya mbere ari ugukunda igihugu kurusha uko umuntu yikunda.

    Ati “Yari iyo gukunda igihugu ukacyitangira, ukagitangira amaraso yawe ku buryo n'umuntu n'ubwo yaraswa agapfa usigaye akaba azi ngo uriya icyo yapfiriye cyari ikintu gifite akamaro.”

    “Yapfiriye gukunda igihugu niba ukunda igihugu uragipfira, iyo utagipfiriye uragitanga. Rero indangagaciro yo gukunda igihugu yayitoje Inkotanyi ziramwumva neza.”

    Gen Kabarebe yavuze ko abasirikare ba RPA batangiye urugamba rwo kubohora igihugu ari bakeya ndetse banafite ibikoresho bike cyane.

    Ati “Ingabo za Leta yakoraga ibyo bibi zari zikomeye, urumva ni Leta, ni igihugu. Iyo ari igihugu kiba gifite ingabo kandi gishyigikiwe ni yo mpamvu mu Cyumweru kimwe inshuti z'icyo gihugu cy'u Rwanda zaraje, Abafaransa, Ababiligi, Abazayirwa […] baraje bose batera Inkotanyi.”

    “Inkotanyi urumva ntizari gushobora urwo rugamba zonyine. Icyabashoboje ni indangagaciro zikomeye cyane, Perezida wa Repubulika ahageze yasanze mu by'ukuri Inkotanyi zananiwe, zasubiye inyuma zavuye aho zari zafashe.”

    Yakomeje agira ati “Ariko we ahageze aravuga ati ntabwo bishoboka. Yaratubwiye ngo ntabwo umwanzi yatunesha kuko dufite icyo turwanira, icyo turwanira kirakomeye, turarwanira kubohora igihugu, turarwanira guhindura amateka, guhindura imiyoborere mu Rwanda, guca ubuhunzi, guca akarengane kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda no guteza imbere igihugu cyacu. Ibi ntabwo ari ibintu byatuma tuneshwa, tugomba kurwana kugeza dutsinze.”

    Gen Kabarebe yavuze ko indi ndangagaciro ikomeye inajyana no gukunda igihugu ari ukutireba cyangwa kwitekerezaho.

    Ati “Nta kwireba ku giti cyawe, kwiyitaho wowe ubwawe, kwireba nk'umuntu, ntabwo wakwireba nk'umuntu ngo uvuge uti ndababaye, ndashonje kandi urwanira igihugu n'Abanyarwanda muri rusange. Kwitanga rero no kutibona nk'umuntu ku giti cye ko ufite icyo uharanira kirenze wowe ku giti cyawe, ibyo nabyo yabitoje abasirikare.”

    Indi ndangagaciro ni iyo kugira ubutwari. Kuri Gen Kabarebe ngo ubutwari buratozwa kimwe n'uko ubugwari butozwa.

    Ati “Buri muntu wese ashobora kuba intwari, ubitojwe neza ashobora kuba intwari, utojwe kuba ikigwari ashobora kuba ikigwari. Bariya batojwe gukora biriya mwabonye bakoze biriya byo kwica abana, kwica impinja […] kugira gute, ibyo ni ubugwari kandi nabyo byaratojwe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu b'abayobozi mu gihugu bicaye nk'uko twicaye hano, bajya imbere y'urubyiruko nk'uko muri aha ngaha, bazana imipanga baraberekera ibyo bakwiye gukora. Urubyiruko rwamanutse rujya kubikora.”

    “Rero gukunda igihugu, kukitangira n'ubutwari byaratojwe. Inkotanyi zatojwe ubutwari, abantu bose baje ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu bari bameze nkamwe.”

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen Kabarebe James, yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Abasirikare ba FPR Inkotanyi ku rugamba

    Gen Kabarebe yavuze ko iyo hatabaho ubwo butwari ntabwo abari bato bari kwiyemeza kuva mu buzima barimo butandukanye ngo bajye ku rugamba.

    Ati “Abari abanyonzi, abahinzi, abanyeshuri, abasoromaga amakawa n'ibyayi, abari abashumba b'inka […] uruvange rw'abantu. Bose rero kugira ngo ubashyire hamwe ubumvishe ko bagomba gukunda igihugu bakakitangira kari akazi katoroshye.”

    Indi ndangagaciro ikomeye ni iyo kwihangana kuko urugamba rwagombaga gutinda cyane ko rwamaze imyaka ine kuko rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990 rurangira muri Nyakanga 1994.

    Gen Kabarebe ati “Imyaka ine ku rugamba ni miremire cyane, urumva ukabara Noheli ikaza, hakazaza indi n'indi […] uri mu ishyamba, uba mu myobo, urya imvungure, uraswa, unyagirwa, urwara n'ibindi.”

    “Ibyo byose byasabaga indangagaciro yo kunamba, amanywa n'ijoro ukanamba, ukiyemeza, kutaruha no kudacogora. Ibyo iyo ubifite, uba ufite imbaraga kurusha n'ufite amasasu n'abasirikare benshi.”

    Gen Kabarebe yahishuye ko hari ubwo bamaraga iminsi itatu cyangwa ine batariye ariko bagakomera kuri ya ndangagaciro yo kunamba.

    Ati “Byose biba ari mu mutwe. Kunamba bijyana n'indangagaciro yo kwihangana, ukihanganira byose bishoboka. Izo ndangagaciro zose namwe zabafasha mu buzima bwanyu, ntabwo zisaza kandi ntabwo zihinduka. Namwe murazikeneye uyu munsi.”

    Indi ndangagaciro yavuze yafashije Inkotanyi ni ukudahinduka ku cyo bari bariyemeje.

    Ati “Kuza ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, umwaka wa mbere, uwa kabiri, urugamba ntirurangire […] ntabwo ugomba guhindura ibitekerezo byawe, ugomba kuguma uri wa wundi ntuhinduke. Ikintu wiyemeje mu mutwe wawe ntukwiye guhinduka.”

    Yakomeje agira ati “Niba wiyemeje uvuga uti iki gitekerezo mfite ni cyiza, ntuzagite. Ugomba kukigumaho, Inkotanyi rero ntabwo zigeze zihinduka, uko zatangiye urugamba niko zarurangije, ntabwo zigeze zihinduka.”

    Gen Kabarebe yavuze kandi ko hari izindi ndangagaciro abakiri bato bakwigira mu rugamba rwo kubohora igihugu zirimo iyo guhitamo neza, kugira intego ndetse no kugira intekerezo nziza.

    Izindi ndangagaciro zirimo gukoresha bike ukabibyazamo byinshi, kugira imyitwarire myiza no kwitonda, kumvira no kudasigara inyuma ahubwo bakajyana n'ibihe bigezweho.

    Urubyiruko rwunamiye runashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Urubyiruko rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, runasobanurirwa uko rwagenze

    Abitabiriye ibiganiro basabwe kubakira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-indangagaciro-zikomeye-maj-gen-paul-kagame-yatoje-inkotanyi