Blog

  • Etienne wo muri bigomba guhinduka yavuze uko yatezwe n'abagizi ba nabi bakamusiga ari intere #rwanda #RwOT

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye ku Gisozi ku muhanda werekeza ku kagari ka Musezero ku wa 9 Werurwe 2023.

    Uyu munyarwenya avuga ko byabaye ubwo yari atashye ahagana saa saba z'ijoro, avuye kureba mugenzi we Japhet baganira ku bijyanye n'umushinga 'Bigomba Guhinduka' wahembwe nk'iyahize indi mu Irushanwa 'Innovation Accelerator' (iAccelerator5).

    Ati “Urumva navuye ku ishuri muri ULK saa tatu n'igice z'ijoro mpita njya kureba Japhet ngo musobanurire ibijyanye n'amahugurwa twagize mu gitondo ku bijyanye n'umushinga wacu, kuko we atabasha kuyitabira.'

    'Bigeze saa saba z'ijoro nibwo natashye. Turaturanye cyane kuva iwe ugera iwanjye ni iminota itanu. Maze kurenga gato mvuye mu muhanda manuka nibwo nahuye n'abagabo bane bazamuka baganira, ngira ngo ni abavuye kureba umupira.'

    Umwe muri abo bagabo yahise ahamagara Etienne, agira ngo yamwibeshyeho, hashize akanya uwo mugabo aramusingira aramuniga.

    Ati 'Nkimurenga gato yahise anturuka inyuma amfata mu ijosi turagundagurana kugeza bagenzi be bagarutse, umwe yicara ku mugaguru, undi amfata amaboko, undi na we aniga cyane ngo ntatabaza, mbese ako kanya nabaye nk'utaye ubwenge.'

    'Sinzi uko byegenze nongeye kwisanga ndyamye hasi nta nkweto nambaye, nta telefone, mudasobwa, ibitabo, ibyangobwa byose batwaye.'

    5K Etienne akizanzamuka yitabaje Japhet bajya ku rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, umukozi bahasanze abagira inama yo kubanza kujya kwa muganga kuko 5K Etienne yavaga amaraso mu mazuru.

    Iperereza ryaratangiye ari naryo bategereje ngo bamenye uko byagenze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/etienne-wo-muri-bigomba-guhinduka-yavuze-uko-yatezwe-n-abagizi-ba-nabi

  • Pep Guardiola yahishuye impamvu ikomeye Arsenal iri imbere ku gikombe cya shampiyona kurusha Man City #rwanda #RwOT

    Umutoza Pep Guardiola yibasiye abakinnyi b'ikipe ye ya Manchester City bari guhatanira igikombe,yemeza ko Arsenal yagaragaje ubushake bwinshi bwo guhanganira Premier league kubarusha.

    Umutoza City yariruhukije kuwa Gatandatu ubwo yatsindaga igitego 1-0 kwa Crystal Palace giturutse kuri penaliti ya Erling Haaland ku munota wa 78 w'umukino.

    Iyi penaliti itavugwaho rumwe yatanzwe nyuma y'umwanya munini Man City yashate igitego yahebye burundu ndetse abakinnyi bayo badatanga icyizere cyo kukibona.

    Arsenal yaje gusubiza uyu mukeba itsinda ibitego 3-0 Fulham kuri iki cyumweru ihita isubizamo ikinyuranyo cy'amanota 5.

    Umutoza Guardiola yashimagije Mikel Arteta uko akomeje kwitwara muri uyu mwaka w'imikino by'umwihariko amanota yabonye mu minota ya nyuma bakina na Manchester United, Aston Villa, na Bournemouth.

    Guardiola ati: 'Bamaze imyaka myinshi cyane badatwara Premier League kandi ibyo byabahaye izindi mbaraga zo gutsinda imikino igeze mu minota 93, 96 cyangwa 98.

    Icyo cyifuzo nicyo kintu bafite twe tudafite kuko twatwaye ibikombe byikurikiranya.

    Nk'ibisanzwe muri iki gihugu,iyo utwaye ikintu hanyuma ntutangire neza umwaka w'imikino hanyuma hakaza ikipe imeze neza,utakaza guhozaho.

    Arsenal niyo ifite amahirwe kubera ko bari imbere ariko natwe turi hafi aho.Iki ni gikombe cyiza ariko ntabwo nzi ibizaba ku iherezo ry'uyu mwaka w'imikino ariko barabizi ko dushaka kuba hariya.Tuzarwanira kuba hariya kandi ibi ni byiza cyane.

    Man City ifite umukino na RB Leipzig mbere yo gukina umukino wa 1/4 wa FA Cup na Burnley.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yahishuye-impamvu-ikomeye-arsenal-iri-imbere-ku-gikombe-cya

  • FARDC iravugwaho kurasisha indege inzu y'umuturage i Sake iyitiranyije n'indake ya M23 #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Werurwe 2023, kajugujugu z'intambara zarimo zifashishwa na FARDC mu mirwano na M23 mu nkengero z'umujyi wa Sake ,zaribeshye zirasa inzu y'umuturage zizeye ko zirashe ibirindiro bya M23.

    Rwanda Tribune ivuga ko nyuma byaje kumenyekana ko zarashe ku nzu y'umuturage.

    Imirwano yabereye mu nkengero za Sake uwo munsi, ku isaha ya saa tanu za mu gitondo, ubwo FARDC yarimo ikoresha indege z'intambara n'intwaro ziremeye zirasa za bombe mu birindiro bya M23, mu rwego rwo gukumira abarwanyi b'uyu mutwe ngo batinjira mu mujyi wa Sake.

    Kajugujugu yarimo irasa izo bombe, yikanze abarwanyi ba M23 muri centre ya Sake niko kurasa bombe iziko ihamije ku ntego, nyamara nyuma biza kugaragara ko ari inzu y'umuturage utuye muri iyo centre barashe.

    Bivugwa ko kuwa Gatandatu,umutwe wa M23 wafashe umujyi wa sake nyuma y'imirwano ikomeye yari imaze iminsi iwuhanganishije na FARDC ifatanyije na FDLR n'imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura , Mai Mai n'abacanshuro b'Ababazungu.

    Mu masaha ya nimugoroba yo kuwa Gatandatu,abarwanyi ba M23 babashije kwinjira mu mujyi wa Sake rwagati barawigarurira.

    Aya makuru, akomeza avuga ko abasirikare ba FARDC bahise bakizwa n'amaguru , bahungana n'intwaro zabo ubu bakaba bakambitse mu gace ka Mugunga.

    N'ubwo M23 ariyo yagenzuraga umujyi wa Sake, guhera mu gitondo cyo kuwa 12 Werurwe 2023, abarwanyi b'uyu mutwe bawuvuyemo bawusiga mu maboko y' ingabo z'Uburundi ziri mu butumwa bw'Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-iravugwaho-kurasisha-indege-inzu-y-umuturage-i-sake-iyitiranyije-n-indake

  • Ibyamamare byashenguwe n'urupfu rw'umuraperi Costa Titch #rwanda #RwOT

    Iyi ni inkuru yashenguye imitima ya benshi haba abakundaga umuziki we, ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi n'Abanyarwanda yaherukaga gutaramira.

    Uciye ku mbuga nkoranyambaga z'abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika, amagambo yashize ivuga, benshi bari gushyiraho ibimenyetso (emoji) bigaragaza akababaro batewe n'urupfu rwe.

    Umwe mu bagaragaje agahinda kabo ni Nadia Nakai wari umukunzi wa AKA na we uheruka kwitaba Imana. Yagaragaje ko Imana iri kwisubiza aba bahanzi, umwe umwe.

    Diamond Platnumz bakoranye indirimbo bise 'Superstar' yashyize ifoto ye ku rubuga rwa Instagram, ashyiraho emoji nyinshi z'amarira. Niko bimeze no kuri Mboso washyizeho amashusho bari kubyina, agaragaza ko ashenguwe n'urupfu rwa mugenzi we.

    Ku ruhande rw'u Rwanda nabo bashenguwe n'iyi nkuru. Barimo Bruce Intore wamutumiye mu gitaramo Kivu Fest. Yanditse ati 'Uruhukire mu mahoro muvandimwe'.

    Niko bimeze no kuri MadeBeats wamwifurije kugira iruhuko ridashira, n'abandi barimo nka Queen Cha.

    Uretse mu byamamare kandi umuryango we wagaragaje ko washenguwe n'urupfu rw'umwana wabo bashimira abantu bamushyigikiye ndetse banabasaba gukomeza kubasengera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byashenguwe-n-urupfu-rw-umuraperi-costa-titch

  • Umukinnyi yanize mugenzi we amuhora kumusoma ku munwa bahanganye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Norwich yafashe mu ijosi mugenzi we wa Sunderland aramuniga nyuma y'aho amusomye ku munwa kandi adakozwa iby'ubutinganyi.

    Ikipe ya Sunderland ikomeje kongera amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka iyigarura mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Norwich kuri Carrow Road.

    Abdoullah Ba niwe watsinze icyo gitego muri uyu mukino wari wuzuyemo guhangana,abuza iyi kipe yari mu rugo kuza mu makipe atandatu ya mbere.

    Ibintu byazambye ubwo mu minota ya nyuma umukinnyi wa Norwich winjiye asimbura,Jacob Sorensen na myugariro wa Sunderland,Luke O'Nien bakozanyagaho.

    Ubwo aba bombi barimo barwanira umupira,O'Nien yasunitse Sorensen undi nawe aragenda aragenda hafi no kugonga ibyapa byamamaza.

    Sorensen yagarutse afite umujinya mwinshi hanyuma uyu O'Nien amufata mu mbavu cyane.

    Sorensen yabwiye nabi mugenzi we hanyuma uyu O'Nien aramusoma aseka nibwo uyu yahise amufata ijosi.

    umwe mu basifuzi yahise aza guhosha aya makimbirane gusa abafana ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro cyane.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yanize-mugenzi-we-amuhora-kumusoma-ku-munwa-bahanganye

  • Casemiro yahawe igihano gihanitse nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y'umutuku #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati umaze imyaka afatwa nk'uwa mbere ku isi,Casemiro,ntabwo ari koroherwa mu Bwongereza kuko yahawe ikarita ya kabiri y'umutuku muri Premier League byatumye imikino azahagarikwa yiyongeraho umwe aho yavuye kuri itatu iba ine.

    Casemiro yasohotse mu kibuga ku munota wa 34 ari kurira nyuma yo gukandagira nabi ariko atabishaka umukinnyi wa Southampton,Carlos Alcaraz,byatumye ahabwa indi karita itukura.

    Nubwo yari yabanje kwerekwa ikarita y'umuhondo,ikoranabuhanga rya VAR ryahamagaye umusifuzi Taylor ajya kureba amashusho aho yaje gufata icyemezo cyo guha ikarita itukura uyu munya Brazil.

    Casemiro wahise arira nyuma yo kwerekwa iyi karita itukura,yahojejwe na bagenzi be bakinana ubwo yasohokaga mu kibuga cya Old Trafford.

    Uyu kizigenza wahoze muri Real Madrid yaherukaga guhabwa indi karita itukura kubera imyitwarire mibi yo kuniga umukinnyi Hughes ubwo United yatsindaga ibitego 2-1 Crystal Palace mu kwezi gushize.

    Yahise ahabwa igihano cyo guhagarikwa imikino itatu adakina kuri iyi karita ya mbere y'umutuku yari ahawe ako kanya atabanje guhabwa imihondo ibiri.

    Nyuma y'iyi karita yo kuri Southampton, Casemiro yahawe amakarita abiri asa gutyo mu mikino itatu ya shampiyona aheruka gukina.

    Ibi bigiye gutuma asiba imikino ine yose irimo uwa Fulham, Newcastle, Brentford na Everton kuko itegeko rivuga ko uhawe amakarita abiri atukura aje ako kanya asiba imikino ine aho kuba itatu nkuko bigenda ku ya mbere.

    Ibi bivuze ko Casemiro azongera kugaragara muri shampiyona kuwa 15 Mata 2023,gusa umutoza we Ten Hag yanenze VAR avuga ko ihuzagurika.

    Abafana ba United barakariye umusifuzi kubera ko yabimye penaliti mu gice cya mbere muri uyu mukino na Southampton banganyijemo 0-0.

    Man United iracyari ku mwanya wa gatatu nubwo yatakaje andi manota nyuma yo kunyagirwa na Liverpool ibitego 7-0 mu mukino waherukaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/casemiro-yahawe-igihano-gikomeye-nyuma-yo-guhabwa-ikarita-ya-kabiri-y-umutuku

  • Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Nkoma ya 2 barasaba kwegerezwa irimbi #rwanda #RwOT

    Abaherutse gutuzwa mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Nkoma ya 2 mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, barifuza gushyirirwa irimbi mu Kagari batuyemo, kuko aho bashyingura ari kure kandi nta bushobozi bafite bwo kugezayo uwapfuye.

    Byari ibyishimo ku miryango igera kuri 72 igizwe n'abantu 312 yimuwe ijya gutuzwa mu Kagari ka Nyamirama, mu Mudugudu wa Nkoma ya 2, inzu batashye tariki ya 14 Gashyantare 2023.

    Nyuma y'iminsi mike batangiye kubona ko kuba nta rimbi ryateganyijwe aho batuye, ari ikibazo kibakomereye, kuko aho bemerewe gushyingura ari kure kandi benshi bakaba nta mikoro bafite yo kugezezayo uwitabye Imana, bakifuza ko bakwegerezwa aho gushyingura.

    Umwe ati 'Badushakira hafi kuko ntawe uterwa yiteguye,badushakira nko mu nkengero zac kugira ngo ntitujye kure. Ni harehare nonese kuva aha utega ujyayo ni 2000 Frw kuri moto. Ubwose wabona imodoka wakodesha ugize ikibazo?'

    Undi yagize ati 'Hafi akagari kose ka Nyamirama nta rimbi kagira, iyo umuntu agize ibyago  ni ukujya gushyingura Karangazi. Hagenda abishoboye.'

    Mugenzi wabo ati 'Urabona iyo umuntu yagiraga ibyago yashyinguraga muri ka kabanza yari atuyemo. Noneho batubwira ko ntawemerewe gushyingura aho yari atuye kandi nta ushobozi dufite bwo kujya muri Karangazi hari irimbi, sinzi rero ikintu leta izadukorerakugira ngo idushakire irimbi hafi. Nk'uko baduhaye umudugudu mwiza, leta y'ubumwe igomba kudushakira ahantu dushyingura kuko ntawe uzi umunsi umuntu azapfira.'

    Guverineri w'Intara y'iBurasirazuba, CG Emmanuel Gasana nk'umwe mu bakurikiye ibikorwa by'iyubakwa ry'uyu mudugudu, avuga ko ikibazo abaturage bagaragaza  kigiye gukemuka babashakira irimbi ribegereye mu kagari batuyemo.

    Ati 'Icya mbere cyo irimbi, turimo gutunganya igishushanyo mbonera cyatuma mu Kagari hashobora kuboneka ahantu batagombye kujya mu murenge kure cyane, hashobora gutegurwa aho abantu bashyingura ababo.'

    Abaturage bifuza guhabwa aho bashyingura mu gihe hagize uwitaba Imana mu  mudugudu batuyemo, ni abahoze batuye mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Karangazi, ahamaze kwegurirwa Abanya-Israel  mu mushinga 'Gabiro Agribusiness Hub Ltd' ugiye kuhakorera ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Kwigira Issa

    The post <strong>Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Nkoma ya 2 barasaba kwegerezwa irimbi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/abatujwe-mu-mudugudu-wicyitegererezo-wa-nkoma-ya-2-barasaba-kwegerezwa-irimbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatujwe-mu-mudugudu-wicyitegererezo-wa-nkoma-ya-2-barasaba-kwegerezwa-irimbi

  • Iburasirazuba: Biyemeje gusubiza mu ishuri abana bagera ku 4000 baritaye – #rwanda #RwOT

    Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yabaye ku wa 12 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Iki Cyumweru cyatangiye tariki ya 7 Werurwe kugeza tariki ya 13, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere ridaheza kandi rirambye.'

    Muri ubu bukangurambaga abaturage basobanuriwe gahunda ya Isange One Stop Center, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko irasezeranywa. Habarurwa abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo bazafashwe gusubizwa mu ishuri, hanandikwa abana batari banditse mu bitabo by'irangamimerere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko muri iki cyumweru babaruye abangavu 3705 babyaye imburagihe, imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko 2626, abana bataye ishuri mu mashuri abanza ni 979, ayisumbuye ni 2947, muri aba bana harimo abatagira aho baba birirwa bazerera.

    Yavuze ko ibi bibaha umukoro nk'abayobozi wo gushaka icyo bafasha aba bana kugira ngo babasubize mu ishuri abandi bashakirwe aho kuba kuko buri mwana wese agomba kuba mu muryango.

    Ku kijyanye n'ingo zitarasezerana imbere y'amategeko yavuze ko mu mezi atandatu ashize bari bafite ingo zirenga 7000 ariko ngo uko bagenda bazegera buhoro buhoro bakabasobanurira ibyiza byo gusezerana na bo bagenda babyumva bakabikora.

    Umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr Gahima Mannaseh, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze gukoresha amadini n'amatorero mu gushakira ibisubizo umuryango nyarwanda kuko abakiristu babo ari bo baturage bakeneye kugira umuryango utekanye.

    Ati 'Abakristu tuyobora nibo baturage b'iki gihugu.Itorero rero rigira uruhare runini mu kubanisha neza imiryango cyane cyane itabana neza aho tubahugura tukabereka uko kubana neza nk'umuryango byarinda abana ihohoterwa.'

    Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire, Rose Rwabuhihi, yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi nyinshi hari intambwe irimo igerwaho. Yasabye inzego z'ibanze kumanuka bakegera abaturage nk'uko babegereye muri iki yumweru kandi bigatanga umusaruro.

    Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye birimo gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko, gusubiza mu ishuri abaritaye ndetse no gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu.

    Umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr Gahima Mannaseh yavuze ko abanyamadini n'amatorero biteguye gufatanya na Leta

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kurandura ibibazo byagaragaye

    Rose Rwabuhihi yasabye abo mu nzego z'ibanze kujya bakoresha imbaraga zingana n’izo bakoresheje muri iki cyumweru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-biyemeje-gusubiza-mu-ishuri-abana-bagera-ku-4000-baritaye

  • Finland: Ikipe ya Diaspora yu Rwanda yabonye… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abanyarwanda muri Finland yitabiriye iri rushanwa ryo mu bukonje (Winter League), ku nshuro ya mbere, uru rugendo rwatangiye tariki 25 Ugushyingo 2022 kugeza tariki 10 Werurwe 2023 basoza imikino y'itsinda A (Group A) ari aba gatatu mu makipe ane yari yemerewe gukomeza, mu makipe umunani yari mu itsinda.

    Iyi kipe igizwe n'abanyarwanda baba mu muryango wa RCFF (Rwanda Community Family and Friends) bishimira ko bamaze kunguka impano zidasanzwe mu guconga ruhago ndetse batekereza ko bazafasha mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 bikenewe.

    Nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangarije inyaRwanda, intego yayo ni uguhuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, bakidagadura ndetse ikazabafasha no gusabana n'izindi 'Diaspora' hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ni muri urwo rwego bitabiriye shampiyona ikinwa mu bukonje (Winter League) ndetse bakaba bari kwitwara neza. Imikino ibiri ya mbere muri iyi şhampiyona ikipe ya RCFF FC yarayitakaje, mu mikino yari isigaye bikubise agashyi banganya n'ikipe y'aba Viyetinamu ikurikiyeho ine yaririmo Marocco na Iraq bayitsinda batayibabariye.

    Baje ku mwanya wa 3 mu itsinda A n’amatora 13

    Iyi kipe ikinamo abanyarwanda batandukanye bagiye gutura muri Finland, bari basanzwe bakinira amwe mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse ikinamo n'urundi rubyiruko rwakuriye muri Finland bamwe muri bo banakina mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cya shampiyona y'igihugu mu babigize umwuga.

    Umutoza mukuru wa RCFF FC ni umunyarwanda Mwizerwa Japheth usanzwe anatoza ikipe yo mu cyiciro cya gatatu yitwa VJS mu gihugu cya Finland.

    Jean Baptiste, Kapiteni wungirije akaba umunyezamu wa RCFF FC, avuga ko bibateye ishema kwamamaza u Rwanda binyuze mu gutsinda imikino yose ndetse nk'abakinnyi ubwabo bari gutekereza kuzegukana iki gikombe.

    Ati: 'Twakoze akazi gakomeye nk'ikipe kuko twatangiye dutsindwa n'amakipe yoroshye gusa byadusabye gushyira hamwe nk'ikipe, twishakamo intsinzi, aho twaboneye umutoza byaradufashije kurushaho mu bijyanye n'imikinire no kwitwara neza.

    Arakomeza ati “Ndumva imbaraga nyinshi twahuje ari ugukunda igihugu. Twishimiye kugera kucyo twaharaniye kandi turahamya ko kuba tugeze muri 1/4, yeah! n'igikombe turagishaka kuko ikipe zirimo zose ntacyo ziturusha.'


    Intego ni igikombe nk’uko bishimangrwa na Kapiteni wungirije akaba n’umuzamu

    Ashimira buri muntu watanze imbaraga ku ikipe kugira ngo babone intsinzi, harimo umutoza n'abakinnyi muri rusange ndetse n'abakinnyi bagiye bakora ingendo ndende kugira ngo batange umusanzu mu kwimana u Rwanda ngo bagere muri 1/4, agatangaza ko nk'abakinnyi mu kwezi kwa Mata 2023, bizera kuzazamura iki gikombe.

    Imikino ya 1/4 iyi kipe ya RCFF FC ihagarariye u Rwanda muri Shampiyona ikinirwa mu gihe cy'ubukonje (Winter League) itegereje kuzakina n'ikipe izaba iya kabiri mu itsinda B (Group B) tariki 31 Werurwe aho izahura n'imwe mu bigugu birimo Nigeriya na Algeria.

    Imikino ya 1/4 n'imikino RCFF FC izakenera abafana cyane nk’uko bitangazwa na MUGASA Iko Perezida w'ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri FINLAND (RCFF), aho asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo iyi kipe gere kubyo yiyemeje.

    'Ndasaba abanyarwanda baba muri Finland gukomeza gushyigikira RCFF Football Team, badutera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye, kugira ngo iyi 'Team' ikomeze itere imbere! Inateza imbere umuryango muri rusange.' –MUGASA Iko Perezida wa RCFF

    Twabibutsa ko iyi kipe isanzwe ifite n'umuterankunga mukuru 'John's Coffee' wanabahaye umwambaro (Jersey) banaserukanye muri iyi şhampiyona. John Ntaganda asanzwe afite ibikorwa by'ubucuruzi muri iki gihugu cya Finland aho acuruza ikawa mu iduka ryitiriwe izina rye 'John's Coffee' riherereye mu mujyi wa Helsinki mu nyubako Mall Of Tripla.

    Iyi kipe ifasha kandi umuryango Nyarwanda (RCFF) mu imwe mu ntego zabo yo guhuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, bakidagadura ndetse ikanafasha no gusabana n'izindi 'Diaspora' hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    Umutoza Mwizerwa Japheth atanga amabwiriza ku bakinnyi be

    Iyi shampiyona ikinwa mu bukonje, bamwe mu bakinnyi ba bifubitse!!

    Umukino wari uwa nyuma mu itsinda A

    Karera Hassan yishimira igitego

    Hano ni mbere y’umukino ubwo abakinnyi bari barimo kwishyushya

    Karera na myugariro Gaby bakoze akazi gakomeye ngo iyi kipe ibone itike ya 1/4

    Karera Hassan wakiniraga APR FC ni umwe mu bakinnyi y’iyi kipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland

    Iyi shampiyona ikinwa mu bukonje bwinshi cyane ari nayo mpamvu bayise Winter League

    Barangamiye gutwara igikombe bagahesha ishema u Rwanda

    Muri iyi shampiyona ikipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland yatsinzwe gusa na Los Logos na Ghana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126979/finland-ikipe-ya-diaspora-yu-rwanda-yabonye-itike-ya-14-muri-shampiyona-ikinwa-mu-bukonje–126979.html

  • Ngaga Michel uyobora Kingdom of God Ministrie… – #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Ngaga Michel, yitwa Mugiraneza Alice atuye muri Arizona muri Amerika. Aheruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2022.

    Ni umuririmbyi w’umuhanga ariko ntakunda kubishyira hanze, bamwe mu batangije Kingdom of God Ministries babanye nawe muri Kenya barabizi. 

    Ni umukobwa w’umukristo, ushyigikira bagenzi be mu bintu byose, by’umwihariko akaba ashyigikira cyane icyerekezo cya Ngaga Michel ari nayo mpamvu uyu musore yanzuye kuzabana nawe. Ngaga ati “Arakunda uko bikwiye, arakijijwe, yanyigishaga ibyanditswe”.

    Ubutumire bwa Michel na Alice bwamaze kugera hanze ndetse inyaRwanda ifite kopi yabwo. Ubukwe bwabo buzabera Foursquare Gospel Church Kimironko. Gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira bizabera kuri Land Park Kanombe. 

    Abari hafi ya Ngaga Michel bavuga ko ibyishimo ari byose kuri uyu musore uyoboye itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwamo abaririmbyi b’ibyamamare nka Sharon, Yael, Betty, Kadogo n’abandi. 

    Ngaga ati “Ishusho y’ubukwe nanjye si nyizi gusa icyo mpamya bizaba ari byiza bidasanzwe najye mfite amatsiko pe”.

    Nk’umusore ukiri ingaragu, kuyobora abaririmbyi b’ibyamamare barimo n’abarushinze, ni “ibintu bitagoye kuko barankunda kandi ni abantu bakijijwe. Ikindi numvaga ari umuhamagaro Imana yampaye. Gusa ntikaburaga kuko bose bifuzaga ko nubaka pe” 

    Ku bijyanye n’abashobora gukeka ko yaba yaratinze gushaka, siko we abibona kuko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo. Ati “Gushaka ntibitinda, umuntu iyo ahuye n’uwe biroroha cyane, kandi buri wese agira igihe cye, upfa kuba ubizirikana ko ari ngombwa”.

    Michel amaze imyaka myinshi cyane ari Perezida wa Kingdom of God

    Alice Mugiraneza watwaye umutima wa Michel asanzwe nawe ari umuririmbyi ukomeye

    Alice aheruka mu Rwanda mu mpera za 2022 aho yari yaje gusura umukunzi we

    Michel agiye kuva mu buseribateri abifashijwemo na Alice

    Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo “Nzamuhimbaza”

    Nganga Michel (uri imbere wambaye ishati y’umukara) niwe Perezida wa Kingdom of God

    REBA “IYEREKANE” YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES IYOBORWA NA NGAGA MICHEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126983/ngaga-michel-uyobora-kingdom-of-god-ministries-agiye-gukora-ubukwe-numukobwa-utuye-muri-am-126983.html