Blog

  • Berlin: Abagore bemerewe koga muri pisine bat… – #rwanda #RwOT

    Usibye kuba iki gitecyerezo cyashimwe nk’intambwe iganisha ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore, ariko nanone cyerekana urukundo no gushyigikira bafitiye umuco uri mu Budage wo kuba wakwikura imyambaro mu gihe hashyushye uri ku mazi, muri sauna, kuri pisine n’ahandi, bise ‘Freikoerperkultur’ (Free Body culture).

    Nk’uko CNN ibitangaza, abayobozi ba Berlin bemeje uyu mwanzuro nyuma y’uko umugore umwe avuze ko yangiwe kujya kuri pisine imwe yo muri uyu mujyi atambaye hejuru, mu Ukuboza 2022, maze agatanga ikirego mu biro bishinzwe ubutabera no kurwanya ivangura biri muri sena.

    Ubuyobozi bwemeje ko uyu mugore yarenganye agakorerwa n’ihohoterwa ndetse mu cyumweru gishize bahise batangaza ko abantu bose batemberera kuri pisine ziri mu mujyi wa Berlin, bemerewe kuba bagenda batambaye hejuru mu gihe babishaka. 

    Ibi kandi byari bibaye nyuma y’uko muri 2021, umugore w’umufaransa Gabriellae Lebron asabye uyu mujyi indishyi y’amafaranga nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamwirukanye muri Water Park, kubera ko yanze gupfuka amabere ye.

    Icyo gihe Gabrielle yari kumwe n’umuhungu we w’imyaka itanu nk’uko yabisobanuriye ikinyamakuru Die Zeit cyo mu Budage, avuga ko yakorewe ivangura. Yagize ati “Kuri njye – ndanabyigisha umuhungu wanjye.

    Nta tandukaniro riri hagati y’umuhungu n’umukobwa, amabere ni igice cya kabiri kiranga igitsina cy’umuntu, abagabo bafite umudendezo wo gukuramo imyenda yabo mu gihe hashyushye, ariko abagore ntabwo babyemerewe.”

    Guverinoma ya Berlin yemeje uyu mwanzuro mu itangazo bahaye itangazamakuru ku wa Kane, bagira bati “Kubera ikibazo cy’ivangura cyagiye kivugwaho ahantu hose habera ibikorwa byo koga, mu minsi iri imbere baratangira kubahiriza amabwiriza areba abantu bose mu buryo bungana.” 

    Umuvunyi mukuru, Dr Doris Liebscher, yashimye iki gitekerezo ko kigiye kongera uburinganire muri uyu mujyi agira ati “Urwego rw’umuvunyi rwishimiye cyane iki cyemezo cy’ahantu hogerwa, kubera ko gitanga uburenganzira bumwe ku banya-Berlin bose, baba abagore n’abagabo.”

    Umujyi wa Berlin wemereye abagore n’abakobwa kujya kuri pisine n’ahandi hogerwa batambaye hejuru nk’abagabo

    Mu mujyi wa Berlin hasanzweho umuco bise ‘ Free Body Culture’ wo kwisanzura ugakuramo imyambaro mu gihe hashyushye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127007/berlin-abagore-bemerewe-koga-muri-pisine-batambaye-hejuru-nkabahungu-127007.html

  • Bayanni na Symphony baryohereje abanya-Kigali… – #rwanda #RwOT

    Symphony Band yageze ku rubyiniro saa yine n'igice bageza ahagana saa munani. Baririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda byo hambere nka 'Ingendo y'abeza' n’izindi zo mu Rwanda rwo hambere.

    Baririmbye zigezweho nka Rush ya Ayrra Star, Clam Down ya Rema, Henzapu ya Melodie n’izindi.

    Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry'umuziki i Muhanga.

    Symphony yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo 'Urubambye Ingwe' ya Kamaliza, 'Agasaza' ya Masamba n'izindi.

    Mugengakamere Joachim avuga ko icyo gihe babonye ayo mahirwe ubwo Sebeya Band yari isanzwe icuranga mu bitaramo byinshi mu Rwanda yanafashaga abahanzi muri Primus Guma Guma Super Star; yari yaragiye muri Canada.

    Mbere yo gucuranga indirimbo barabanza bakazikorera umudiho [beat] akaba ariwo bifashisha n'ibindi bikoresho by'umuziki, mu bitaramo bitandukanye bakunze kwitabira.

    Bakurikiwe na Dj Tyga wacuranze indirimbo zitandukanye zigezweho n’iza zirimo “Peace of mind” ya Shemi, “Umushonji uguye isari” ya Bulldogg na Diplomat n’izindi.

    Oladokun[Bayanni] waririmbiye bwa mbere mu Rwanda uzwi mu ndirimbo nka 'Ta Ta Ta' ari nayo yamamaye cyane, ni umusore w'imyaka 25 wamenyekanye cyane guhera mu 2021.

    Mu 2022 nibwo uyu musore wari watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya Fireboy, Jowo ya Davido na Felony ya CKay, yaje gusohora indirimbo ye yise 'African Beauty'.

    Muri uyu mwaka yasinye muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazz iyi ikaba isanzwe ibarizwamo abarimo Ayra starr, Rema, Ruger n'abandi banyuranye.

    Nyuma yo gusinya muri Marvin, Bayanni yahise asohora imbumbe y'indirimbo enye yise 'Bayanni EP', iriho indirimbo nka Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.

    Uyu musore yageze ku rubyiniro buri gucya. Indirimbo ye yaririmbye asubiramo ni “Ta Ta Ta” ahita ava ku rubyiniro.

    Ababishoboye bafataga amafotoUyu muhanzi ni ubwa aje mu Rwanda Uyu ni umwe mu bahanzi bagezweho Benshi bifuzaga gufatana ifoto na BayanniIbizungerezi byari byabukereye Bayanni yageze aho ajya mu bafana  Ibizungerezi byari byabukereyeDJ Tyga niwe wavanze imiziki Kamanda na Dj Rusam bari bizihiwe The Major muri Symphony ubwo we na bagenzi be bari bari ku rubyiniro Etienne wa Symphony ku rubyiniro Jameson yateye inkunga iki gitaramo Itsinda ryazanye na Bayanni 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

    AMAFOTO- Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127005/bayanni-na-symphony-baryohereje-abanya-kigali-mu-gitaramo-cyasojwe-mu-rucyerera-amafoto-127005.html

  • Kontineri za mbere z'ibikoresho bizifashishwa mu kubaka uruganda rw'inkingo n'imiti zageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cy'imashini n'ibindi bikoresho by'uruganda rw'inkingo n'imiti, bibumbiye muri kontineri 6 zizwi nka BionTainers, kuri wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo indege izanye ibi bikoresho yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

    Abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe n'abo mu zindi nzego, nibo bakiriye ibi bikoresho.

    BionTainers zirimo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gukora inkingo, rizwi nka mRNA.

     U Rwanda rukaba ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda rw'inkingo n'imiti rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.

    Uru ruganda ruzatangira gukora mu mpera z'uyu mwaka wa 2023.

    The post Kontineri za mbere z'ibikoresho bizifashishwa mu kubaka uruganda rw'inkingo n'imiti zageze mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/kontineri-za-mbere-yibikoresho-bizifashihswa-mu-ruganda-rwinkingo-nimiti-yageze-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kontineri-za-mbere-yibikoresho-bizifashihswa-mu-ruganda-rwinkingo-nimiti-yageze-mu-rwanda

  • Koroshya inguzanyo mu buhinzi, kongera bisi zitwara abagenzi, ibibazo bya interineti: ibyo wamenya byanzuwe n'inama y'umushyikirano #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yanzuye ko hagomba koroshywa inguzanyo zo mu buhinzi n'ubworozi, gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange mu mujyi wa Kigali, gushakira umuti ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

    Iyi ni imwe mu myanzuro yafashwe n'inama y'umushyikirano ya 18 yateranye tariki ya 27 — 28 Gashyantare 2023, ikaba yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2023.

    Ibyemezo byose byafatiwe mu nama y'umushyikirano

    1.Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

    • Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

    • Gufasha aborozi kongera umukamo;

    • Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

    • Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

     2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

    3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

    4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

     5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose

    6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

    8.Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

     • Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

    • Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

    • Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

    9.Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

    10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.

    11. Kuvugurura ibikorwa remezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

     • Gukumira amakimbirane mu miryango;

    • Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

    • Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

     • Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

    13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

    The post <strong>Koroshya inguzanyo mu buhinzi, kongera bisi zitwara abagenzi, ibibazo bya interineti: ibyo wamenya byanzuwe n'inama y'umushyikirano</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/koroshya-inguzanyo-mu-buhinzi-kongera-bisi-zitwara-abagenzi-ibibazo-bya-interineti-ibyo-wamenya-byanzuwe-ninama-yumushyikirano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=koroshya-inguzanyo-mu-buhinzi-kongera-bisi-zitwara-abagenzi-ibibazo-bya-interineti-ibyo-wamenya-byanzuwe-ninama-yumushyikirano

  • Uganda: Abategetsi muri guverinoma bakekwaho kunyereza amabati bagiye kwitaba Polisi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Uganda igiye guhamagaza abategetsi barimo ba minisitiri, banyereje amabati yari aganewe abakene bo mu ntara ya Kalamoja.

    Ni nyuma y'aho itangiye ku mugaragaro iperereza muri aba baminisitiri n'abandi bayobozi muri guverinoma bashinjwa kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyari 39 z'amashilingi ya Uganda, yari agenewe kugura amabati n'amatungo yororwa mu ngo byari bigenewe abakene mu ntara ya Karamoja.

    Ibi bije bikurikira  itegeko ryatanzwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa, nyuma y'inama y'abaminisitiri, yabaye mu cyumweru gishize.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2023, Fred Enanga, uvugira igipolisi cya Uganda yabwiye abanyamakuru ko urwego rw'ubugenzacyaha rwa police CID, rwahawe amabwiriza aturutse mu rwego rw'ubushinjacyaha yo gukora iperereza kuri ibi birego by'ubujura bw'amabati n'ibindi bikoresho byari bigenewe abaturage.

    Yongeyeho ko hashyizweho itsinda rigizwe n'aba-ofisiye ba CID, ab'ubushinjacyaha n'abo mu rwego rwa guverinoma rushinzwe kurwanya ruswa, ari narwo rwagaragaje ibi  birego mu gukora iri perereza.

    Fred Enanga yanavuze ko abayobozi bavugwa muri iki kirego bazahamagarwa na polisi mu gihe n'iperereza rikomeje.

    Mu nama ya Perezida Museveni yatangiyemo itegeko ryo gukora iperereza kuri iki kibazo, abaminisitiri bavugwaho uruhare by'ako kanya ntibayitabiriye.

    The post <strong>Uganda: Abategetsi muri guverinoma bakekwaho kunyereza amabati bagiye kwitaba Polisi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/uganda-abategetsi-muri-guverinoma-bakekwaho-kunyereza-amabati-bagiye-kwitaba-polisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abategetsi-muri-guverinoma-bakekwaho-kunyereza-amabati-bagiye-kwitaba-polisi

  • Umugore wa The Ben, Pamela mu isura nshya avugisha benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umugore w’umuhanzi The Ben, Uwicyeza Pamela yavugishije benshi nyuma yo kwiyogoshesha igipara.

    Pamela Uwicyeza yasangije abamukurkira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yiyogoshesheje igipara maze iherekezwa n’amagambo agira ati “igihe cy’igipara.”

    Uyu mugore wasezeranye na The Ben imbere y’amategeko tariki ya 31 Kanama 2022 aya mafoto ye yavugishije benshi.

    Ubusanzwe yari asanzwe yisukisha nk’abandi bagore n’abakobwa, nyuma yo kwiyogoshesha atya, yazamuye amarangamutima ya benshi aho benshi bagiye bamubwira ko aberewe.

    No mu bantu bavuze kuri aya mafoto harimo n’umugabo we The Ben, aho yaje agashyiraho imitima agaragaza ko na we yakunze uko umugore we yiyogoshesheje.

    Gusa hari n’abatabyishimiye bamubwira ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi atari akwiriye kuwukuraho.

    Hari n’andi makuru avuga ko yaba atiyogoshesheje ahubwo ari amafoto yafashe yifashishije Snapchat.

    Kanakuzesuedy yagize ati “Ubwiza bw’umugore ni umsatsi nyamar!!!”

    Priane________05 we ati “Nk’ubu The Ben yagukunze ate Koko noneho yogoshe urupara”

    Belles_et_intelligentes Ati “Wapi pé, ariko wowe ni mitsatsi mwafuye iki?”

    Pamera ati “byagenze bite urupara”

    Megamega5438 “Really Ben yaratomboye ibaze umugore mwiza ku rwego rwo kuba nta n’agasatsi na gake Mana weee uri mwiza”

    Manzi_fighter_m “Muka Mugisha Benjamin byamugendekeye bite ko wagira ngo yihebye”

    Jose_font_398 “Wasanga ariko yabishatse ntawamenya”

    Elysetatu “Bereke ko ubwiza bwaciye mukanwa atari imisatsi shaa🙌🙌looking good”

    Pamela yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-the-ben-pamela-mu-isura-nshya-avugisha-benshi-amafoto

  • Hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina hatabayeho kubangamira amahame y'ibanzeyacyo–Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda, ku buryo ashobora kubabarirwa.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w'Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri iyi nama y'iminsi itatu, Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo bitandukanye birimo umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, umutekano w'isi muri rusange no ku bijyanye n'u Rwanda by'umwihariko.

    Igihe cyanditse ko umunyamakuru Steve Clemons wari uyoboye ikiganiro, yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

    Ibihugu by'amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari abereye umuturage ndetse n'iby'i Burayi, byagiye byikoma u Rwanda bisaba ko Rusesabagina arekurwa, rukabihakanira ruvuga ko ari ukwivanga mu butabera bwarwo.

    Perezida Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

    Yatanze urugero ku buryo n'abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

    Ati 'Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n'ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n'amateka.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere 'bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa n'amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho.'

    Nubwo yirinze kugira byinshi abivugaho, Perezida Kagame yavuze ko ku kibazo cya Rusesabagina hari ibiganiro biriho, bishobora gutuma kirangira, hatabayeho kunyuranya n'amahame u Rwanda rugenderaho.

    Ati 'Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y'ibanze kuri iyco kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.'

    Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by'igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

    Muri Mata 2022, urukiko rw'ubujurire rwagumishijeho igifungo cy'imyaka 25 Rusesabagina yari yahawe, dore ko yivanye mu iburanisha mu ntangiriro amaze kuvuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.

    The post Hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina hatabayeho kubangamira amahame y'ibanzeyacyo—Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/hari-biganiro-bihari-ku-kibazo-cya-rusesabagina-hatabayeho-kubangamira-amahame-yibanzeyacyo-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hari-biganiro-bihari-ku-kibazo-cya-rusesabagina-hatabayeho-kubangamira-amahame-yibanzeyacyo-perezida-kagame

  • Abatuye i Nduba bahangayikishijwe n'abana bayobotse uburaya #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Gasura, mu Mudugudu wa Kigufi, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abana  bakiri bato, bayobotse umwuga w'uburaya.

    Aba Babyeyi batuye baraganirira umunyamakuru wa Flash, uko muri iyi santire ya Gasura hari uburaya bukabije bukorwa ni abana bato cyane, bari mu kigero cy'imyaka 13 kuza na 14.

    Iki kibazo cyatumye aba bana baterwa inda z'imburagihe.

    Aba babyeyi bati biteye isoni n'ikimwaro.

    Umwe ati 'Hari abana benshi bavuye mu mashuri banywa ibiyobyabwnege bakiri bato n'uburaya bugakorwa  n'abakiri bato. Baba bari mu kigero cy'imyaka kuva kuri 13 kuzamura. '

    Mugenzi we ati 'Twe nk'ababyeyi biratubabaza cyane tukagira n'agahinda kenshi. N'abenshi babasambanya ahanini baba aria bantu bakuze.'

    Undi ati 'Indaya zirahari z'abantu bakibyiruka bigaragara ko biteye ikibazo. Ni ibintu ubuyobozi bukwiye gushyiramo imbaraga bugashaka icyo bwakora kuri abo bana. Biratubabaza bikanadutera n'ikibazo.'

    Umwe mu babyeyi wemera ko umwana we uri muri iki kigero yagiye mu buraya, avuga ko atewe ipfunwe nabyo ndetse akaba asaba inzego z'ubuyobozi kubafasha iki kibazo kikabonerwa umuti urambye.

    Yagize ati 'Umwana ataha saa sita z'ijoro akaza agahondagura urugi ati nimunkingurire nimutakingura ndabicira mu nzu. Yavutse 2008, akora umwuga w'uburaya, njye na Se twarumiwe[…] nashatse kwiyahura ndavuga nti ese Mana niyahurire umwana nabyaye?Kuko nanjye nka Nyinaiyo mbibonye ari gukora ako kantu k'uburaya ari muto, ari uruhinja, numva bindenze.'

    Yakomeje agira ati ' Ndicara nkatereza nkavuga ngo nk'ubuyobozi buriho muri iki gihe bwadufashije bukaduhagurukira ko aribwo wenda bwabishobora, twe ababyeyi ko twahannye byatunaniye. Nka njye w'umubyeyi naricaye ndahana biranga.'

    Mu makuru atangwa n'ababyeyi baba bana, bavuga ko aka gace gakorerwamo ubucukuzi bw'amabuye ya gasegereti, abagabo bayacukura bagashukisha abana amafaranga bakabahindura indaya.

    Ijisho ry'umunyamakuru ryamweretse ko aba bana bava mu miryango ikennye cyane kuburyo n'ubuzima busanzwe kububona ari ikibazo, ikigaragaza ko bigoye kubakuramo kuko iwabo ntacyo bahabona.

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Abatuye i Nduba bahangayikishijwe n'abana bayobotse uburaya</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/abatuye-i-nduba-bahangayikishijwe-nabana-bayobotse-uburaya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-i-nduba-bahangayikishijwe-nabana-bayobotse-uburaya

  • Arsène Wenger yasesekaye i Kigali #rwanda #RwOT

    Arsène Wenger wanditse izina ari umutoza wa Arsenal yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya FIFA ya 73 izanatorerwamo perezida mushya wa FIFA.

    Uyu mugabo w’imyaka 73 akaba asanzwe ari umuyobozi wa FIFA Global Football Development yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.

    Ni inama y’Inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” izabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Werurwe 2023, ikazaba iba ku nshuro ya 73, biteganyijwe ko hazatorerwamo perezida wa FIFA.

    Ni inama iteganyijwe ko izitabirwa n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku Isi ndetse batangiye kugera mu Rwanda barangajwe imbere na Arsène Wenger.

    Arsène Wenger yatoje Arsenal mu gihe cy’imyaka 22, nyuma yo gusoza urugendo rw’ubutoza yahise ajya gukora muri FIFA ndetse akaba ari umwe mu bazafata ijambo muri iyi nama.

    Ubwo Wenger yari ageze mu Rwanda

    Wenger ubu arabarizwa mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsene-wenger-yasesekaye-i-kigali

  • Ukraine: Ingabo zikomeje gupfa ku bwinshi mu rugamba rwo kurwanira Umujyi wa Bakhmut #rwanda #RwOT

    Ukraine n'Uburusiya, buri ruhande ruvuga ko rwatikije ingabo nyinshi ku rundi, mu gihe intambara irimo irabica bigacika mu rugamba rwo kurwanira Umujyi wa Bakhmut.

    Moscow (umurwa mukuru w'Uburusiya) imaze amezi atari make igerageza kwigarurira uyu mujyi uri mu burasirazuba bwa Ukraine muri iyi ntambara itoroshye.

    Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko ingabo z'Uburusiya zatakaje abarenga 1100 mu minsi mike ishize, abandi nabo baruta abo bagakomereka cyane.

    Ku ruhande rwabwo, Uburusiya buvuga ko bwishe abasirikare ba Ukraine barenga 220 mu masaha 24 ashize.

    BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora guhinyuza iyi mibare itangwa na buri ruhande.

    Abahanga bavuga ko Bakhmut nta kamaro kanini ifite, ariko ko ingabo z'Uburusiya ariho zashyize ingufu zose kuko kuyigarurira byaba ari inkuru nziza babonye yo gutanga muri Kremlin (ibiro by'umukuru w'igihugu cy'Uburusiya).

    Uburusiya buramutse bwigaruriye uyu mujyi, bwaba buri kugera ku ntumbero yabwo yo kugenzura intara ya Donetsk yose, imwe mu ntara enye zo mu burasirazuba no mu majyepfo zigaruriwe n'Uburusiya mu kwezi kwa cyenda k'umwaka ushize nyuma ya kamarampaka yamaganwe n'amahanga ayifata nk'iyabayemo amanyanga.

    Mu ijambo yatanze mu ijoro akoresheje ubuhanga bwa videwo, Perezida Zelensky yagize ati: “Mu gihe kitageze ku cyumweru, kuva ku wa 06 Werurwe, twashoboye kwica ingabo z'umwanzi zirenga 1100 mu karere ka Bakhmut konyine, igihombo ndasubirwaho ku Burusiya, hafi ya Bakhmut'.

    Yongeraho ko abasirikare 1500 b'Uburusiya bakomeretse cyane ku buryo nta kindi bashobora gukora.

    Minisitiri w'Ingabo w'Uburusiya avuga ko ingabo z'Uburusiya zishe 'abasirikare ba Ukraine barenga 220'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-ingabo-zikomeje-gupfa-ku-bwinshi-mu-rugamba-rwo-kurwanira-umujyi-wa