Blog

  • Keza Terisky yashimye Imana yamuhaye kwitwa umubyeyi #rwanda #RwOT

    Keza na The Trainer bibarutse umwana w'umuhungu ku wa 10 Werurwe 2023 nkuko babisangije ababakurikira.

    Keza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye Imana yamugize umubyeyi ikamuha umugisha w'umwana w'umuhungu ndetse anashimira abantu bose bamusengeye bamwifuriza kwibaruka neza ashimangira ko ubu we n'umwana bameze neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/keza-terisky-yashimye-imana-yamuhaye-kwitwa-umubyeyi

  • Umugabo yashatse abagore umunani kubera ko ngo afite ubwenge bwinshi cyane #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa David Zakayo Kalukhana, yavuze ko ari umunyabwenge ku buryo yatunga umugore umwe ariyo mpamvu afite abagore 8 n'abana 107.

    Bwana David Zakayo Kalukhana, ukomoka mu cyaro cya Teresia Village mu ntara ya Kakamega muri Kenya,yashatse abagore umunani ndetse n'inshoreke 7 aho kuri ubu bose bamaze kumubyarira abana 107.

    Uyu musaza w'imyaka 63 atuye mu mudugudu uhenze wa Nandi muri Kakamega,intara yo mu majyaruguru yo muri Kenya.

    Uyu yashatse umugore wa mbere mu mwaka wa 1987 ariko ngo yahise yifuza abandi benshi.

    Bwana Kalukhana yabwiye Sunday Nation ati “Umuyobozi nkanjye ntabwo yatunga umugore umwe.Bimeze nk'umufuka w'ibigori ugomba kugabanywa mu dufuka duto kugira ngo byorohe kubitwara.

    Nifuzaga abagore benshi kugira ngo babashe kurinda ubwenge bwinshi n'ibitekerezo nari mfite mu mutwe.Ndi umunyabwenge cyane ku buryo ntatunga umugore umwe.”

    Ugendeye ku bo baturanye,Bwana Kalukhana ntabwo ari umukire cyane.Uyu avuga ko afite isambu ntoya ahingamo ibigori byo gutunga umuryango we.Anahinga ibigori.

    Mu gutunga umuryango we mugari,Bwana Kalukhana akora imirimo myinshi mu isanzwe yaba kubaka,no mu by'ubutaka.

    Uyu afite inzu nyinshi aho atuye zisakaje amabati ahomeshejwe ibyondo.

    Uyu mugabo avuga ko afatira icyitegererezo ku mwami Salomo wo muri Bibiliya watunze abagore 700 n'inshoreke 300.

    Uyu yagize ati “mfite abagore mu bice bitandukanye harimo no mu baturanyi muri Nandi.”

    Buri kwezi,Bwana Kalukhana aba agomba kugura imifuka itanu y'ibigori kugira ngo ayihe abagore be mu rwego rwo gutuma abana be babona ibyokurya.

    Ati “Iyo ntari guhinga,njya mu mirimo isanzwe nko kubakira ibipangu by'amabuye abaturage.Ako kazi gahemba neza kandi kamfasha kubona amafaranga yo gutuma umuryango wanjye ubaho.Ntabwo bazasinzira batariye igihe cyose nzaba nkiriho.”

    Uyu mugabo yavuze ko nta kizamubuza gushaka abagore bakiri bato ngo baze mu muryango we.

    Uyu mugabo ukundwa mu gace atuyemo,yambara inkweto za pulastike mu gihe abagore be bafotowe bambaye sandari bari mu rugo rw'umugore mukuru.

    Ibyokurya bya mu gitondo,abana bose bahurira mu kizu kimwe hanyuma aba bagore bagafatanya guteka.

    Umukobwa mukuru w'uyu mugabo,Naliaka Kalukhana,yararushinze ubu aba kure y'umugabo we.

    Bwana Kalukhana yavuze ko abana be bose biga ndetse akora cyane kugira ngo bagere kure bazagire ahazaza heza.

    Avuga ko ubwenge bwe bwinshi aribwo butuma aba bagore babasha kubana hamwe ntibashwane.Ati “Sinkunda idini.Mbaho ubuzima bwanjye uko mbishaka kuko ndi umunyabwenge.”

    Abagore b'uyu mugore barutana imyaka,batekera hamwe,bagasangira,bagakoresha inzu imwe ndetse bahuriye ku kintu kimwe:gufata umugabo wabo nk'umwami.

    Umugore mukuru witwa Asembo yagize ati “Nkunda umugabo wanjye kandi nicyo cy'ingenzi.Nubwo ahora azana abandi bagore,ntabwo bimbangamira kuko ndamwumva.

    N'umugabo wita ku nshingano ze kandi icyo akoze cyose kiba ari cyiza kuko afata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo agiye gukora.”

    Madamu Dorine Kalukhana,umugore wa karindwi w'uyu mugabo yavuze ko yabanje kugira ishyari akihagera ariko ubu yamaze kumenyera kuko nta mugore ugirira ishyari mugenzi we kuko bose babana ndetse umugabo abafata kimwe.

    Abagore bose bashimye uyu mugabo wabo ndetse bavuga ko azi kwita ku nshingano z'urugo aho ziva zikagera ndetse no kugera ku gutera akabariro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-yashatse-abagore-umunani-kubera-ko-ngo-afite-ubwenge-bwinshi-cyane

  • Real Madrid yiyemeje gushyigikira ibirego bicisha umutwe FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ivuga ko izashyigikira ibirego bya ruswa bishinjwa FC Barcelona,ko yahaye visi perezida wa komite y'abasifuzi ba Espagne.

    Real yiteguye 'kurwanira inyungu zayo' igihe urubanza ruzaba rutangiye.

    Ku wa gatanu, urukiko rwabwiwe ko Barcelona yashinjwe gutanga 'ruswa', 'kurenga ku masezerano', hamwe 'n'inyandiko mpimbano z'ubucuruzi'.

    Abashinjacyaha bavuga ko Barça yahaye Jose Maria Enriquez Negreira na kompanyi ye miliyoni 8.4 z'amadolari y'Abanyamerika kugira ngo ijye isifurirwa neza.

    Nubwo ihakana ko nta cyaha yakoze, Barcelona yemera ko yahaye amafaranga kompanyi ya Negreira, DASNIL 95, hagati ya 2001 na 2018.

    Iyi kipe y'i Catalogne ivuga ko iyi kompanyi ari 'umujyanama wigenga mu by'ikoranabuhanga' yahembwaga kugira ngo yegeranye ama videwo ajyanye n'abasifuzi 'muri gahunda yo gutanga amakuru ashobora gufasha abatoza'.

    Abahoze bayoboye komite y'abasifuzi muri Espagne, Josep Maria Bartomeu na Sandro Rosell,na Negreira, nabo bararezwe kimwe n'iyi kipe.

    Izi manza zatangijwe n'ibiro by'ubushinjacyaha i Barcelona.

    Abashinjacyaha bagira bati: “FC Barcelona yagiranye kandi ikomeza amasezerano yo ku munwa mu ibanga rikomeye na Jose Maria Enriquez Negreira kugira ngo, akoreshe ububasha bwe nka visi perezida wa komite y'abasifuzi hanyuma nawe ahabwe amafaranga, akore ibishoboka byose kugira ngo abasifuzi baze korohereza Barcelona'.

    Umutegetsi wo hejuru muikipe ya Barcelone yavuze ko iyi kipe yari yiteze iki kirego cy'umushinjacyaha, ariko akavuga ko ari inzira gusa yo gukoraho iperereza.

    Abayoboye Real Madrid bakoze inama ejo ku cyumweru kugira ngo baganire kuri iki kibazo, aho bahise batangaza aho bahagaze nyuma yo gusuzuma 'ibi birego bikomeye cyane'.

    Bagize bati: “Real Madrid yifuje kwerekana ko itewe impungenge nyinshi n'uburemere bw'ibyabaye kandi yongeye gushimangira ko ifitiye icyizere urwego rw'amategeko'.

    “ikipe yiyemeje ko, mu guharanira uburenganzira bwayo imbere y'amategeko, izitaba mu rubanza igihe umucamanza azaba ahamagaje abagizweho ingaruka'.

    Perezida wa Barcelona Joan Laporta yasubije avuga ko ikipe ye “yaguye mu mutego w'abashaka kuyisiga icyasha', agasaba abafana kuguma 'batekanye'.

    Yanditse kuri Twitter ati: “Ntibitangaje kandi tuzahagararira Barça twerekane ko nta cyaha ikipe yakoze'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yiyemeje-gushyigikira-ibirego-bicisha-umutwe-fc-barcelona

  • Menya ubusobanuro bw'inzozi benshi bakunze kurota ntibasobanukirwe #rwanda #RwOT

    1. Kurota ukora impanuka.

    Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy'imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.

    2. Kurota uri kubyara.

    Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N'iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y'umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.

    3. Kurota uzengurutswe n'abantu benshi.

    Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir' ukurota. Niba watewe ubwoba n'ubwo bwinshi bw'abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n'abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y'ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n'inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n'zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n'ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n'inyatsi, iyo ari inshishi n'amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.

    4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.

    Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n'ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n'igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.

    5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.

    Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n'ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw'umwuka no gukura kw'impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.

    6.Kurota urupfu.

    Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y'ibintu cyangwa iherezo ry'ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry'ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry'igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.

    7. Kurota wambaye ubusa.

    Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n'Imana.

    8. Kurota warohamye.

    Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw'uko ushobora kunanirwa n'ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n'ibigeragezo ukarengerwa n'isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.

    9. Kurota ukuka amenyo yose.

    Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy'ubuhangange n'inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw'ikintu runaka wari ukomeyemo.

    10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.

    Gushyikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by'ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.

    11. Kurota wabonye amafaranga.

    Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n'ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.

    12. Kurota ubukwe.

    Kurota ubukwe bigira ibisobanuro byinshi bitewe n'uburyo ubirosemo hamwe n'uwo ubiroteye ariko akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w'umugabo yakoze ubukwe yambaye ikanzu y'abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye n'Imana.

    13. Kurota uri ku igare.

    Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw'ivugabutumwa byose biterwa n'ibyabanje ndetse n'ibyakuriye muri izo nzozi.

    14. Kurota urya.

    Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n'ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk'imyumbati n'amateke cyangwa bishariye nk'umuravumba uba ugiye guhura n'ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n'ibintu byiza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ubusobanuro-bw-inzozi-benshi-bakunze-kurota-hari-no-kurota-urupfu

  • Dore uburyo bwagufasha kwiyunga n'umukunzi wawe igihe wamubabaje #rwanda #RwOT

    1.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

    Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    2.Guca bugufi

    Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw'amarenga y'umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    3.Wikwiregura

    Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    4.Kwemera ikosa

    Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti 'rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n'iki muri buriya buryo', cyangwa uti 'ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya'.

    5.Kumuha icyizere ko bitazongera

    Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-uburyo-bwagufasha-kwiyunga-n-umukunzi-wawe-igihe-wamubabaje

  • Nyarugenge: Imodoka y'ivatiri yafashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n'iminota 20 imodoka nto y'ivatiri yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.

    Ibi byabereye ku Giticyinyoni,mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge,hafi y'ahari uruganda rw'imifariso,hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n'amahuriro y'imihanda yerekeza mu Majyaruguru no mu Majyepfo.

    iyi modoka yerekezaga kuri Nyabarongo yafashwe n'inkongi irashya irakongoka nkuko abari hafi y'aho byabereye babitangaje.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira go hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Yagize ati 'Ni byo yafashwe n'inkongi y'umuriro ahagana Saa Mbili za mu gitondo mu muhanda uva Nyabugogo. Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.'

    Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yahise ahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ariko ihagera yamaze gufatwa yose.

    Ati ' Yahise ahamagara Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi baraza barayizimya ariko basanga yafashwe yahiye yose babasha kuzimya inkongi y'umuriro ariko ntawakomerekeyemo.'

    Bikekwa ko iyi nkongi yatewe n'itiyo ya lisansi iba munsi ishobora kuba yacitse ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyayiteye.

    Polisi isaba abashoferi kujya bagenzuza ibinyabiziga byabo mu kwirinda impanuka nk'izi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyarugenge-imodoka-y-ivatiri-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro-irakongoka

  • U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bikomeye muri… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru businessinsider cyatangaje ko ibi bihugu bikunze kugira imbaraga z'ingirakamaro mu gushyiraho gahunda mpuzamahanga, kandi bigira ingaruka zikomeye ku rwego rw’Isi.

    Ibihugu byinshi bishobora gufatwa nk’ibikomeye mu buryo butandukanye, kandi imbaraga zabyo zishobora gupimwa mu buryo butandukanye.

    Afurika ni umugabane ukomeje kugira iterambere ryihuse. Ibihugu byinshi kuri uyu mugabane bigaragara mu gutanga umusanzu ukomeye ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku rwego rw’Isi.

    Ibi bihugu byateye intambwe igaragara mu iterambere ry’ubukungu, politiki, n’imibereho myiza y’abaturage, biganisha ku kuzamuka kwabo nk’ibihugu bikomeye muri Afurika.

    Nk'uko umuryango 'Global Soft Power Index' wita ukanagenzura ingamba za buri bihugu bigize Isi ubivuga, hagenzurwa imikorere y'igihugu, izina ryacyo n'ingaruka kigira ku bihugu bigize Isi.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe kuri raporo yatanzwe na Global Soft Power Index, ngo hagaragazwe ibihugu bikomeye kuruta ibindi muri Afurika n'uko bikurikirana.

    Bimwe mu bigenderwaho bashyira ibihugu ku rutonde rw'ibihugu bikomeye harimo:

    Kumenyekana: kumenyekana kw'Igihugu biterwa n'ibirango byacyo, abantu bazwi kandi bafite ibitekerezo byubaka, imbaraga zidasanzwe mu gufatanya n'ibihugu bitandukanye mu iterambere ry'Isi.

    Icyubahiro: uburyo igihugu cyiyubashye ni bimwe mu bigaragaza ko igihugu gikomeye, bikaba byatuma cyiza ku rutonde.

    Kuvuga rikijana: Igihugu gifatika mu miyoborere ndetse no gutanga ubufasha ku bindi bihugu, biri mu bintu bituma igihugu cyahagararira ibindi ndetse kikaza ku rutonde.

    U Rwanda ni igihugu cy’intangarugero yaba mu bihugu bya Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, bitewe na byinshi bituma rukundwa birimo imiyoborere myiza, gushyiraho intego no kuzikurikiza, guhangana n’ibibazo kandi rukabitsinda n’ibindi.


    Igihugu cy’u Rwanda cyaje mu bihugu bikomeye muri Afurika kandi rukomeje kuba igihugu cy’indashyikirwa ku Isi hose

    Dore urutonde rw’Ibihugu bikomeye muri Afurika harimo n’u Rwanda nk'uko tubisanga kuri iyi mbonerahamwe ikurikira: ku mwanya wa mbere haza Egypt igakurikirwa na South Africa, Morocco, Mauritius, Seychelles, Tunisia, u Rwanda ruza ku mwanya wa karindwi, Algeria, Ivory coast na Ghana.



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126975/u-rwanda-mu-bihugu-10-bya-mbere-bikomeye-muri-afurika-muri-2023-126975.html

  • Arsne Wenger yageze mu Rwanda yitabiriye in… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imyiteguro y’inama ya 73 y’ishyIrahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA irimbanyije, bamwe mu bashyitsi bazitabira iyi nama batangiye gusesekara mu Rwanda.

    Muri abo bashyitsi harimo Arsene Wenger wabaye umutoza w’ikipe ya Arsenal mu gihe kigera ku myaka 22 yose.

    Kuva tariki 16 Werurwe 2023, mu Rwanda hazateranira inama ya 73 ya FIFA izigirwamo ibintu bitandukanye bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi, ndetse hanaberemo amatora y’umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru ku Isi FIFA.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger usanzwe ari umukozi wa FIFA mu bijyanye na FIFA Global Football Development, nawe azafata ijambo nk’umwe mu bazi umupira w’amaguru n’imibereho yawo ku migabane itandukanye.

    Nyuma yo gusoza ku mugaragaro umwuga wo gukina umupira w'amaguru, Arsene Wenger yahise agana iy'ubutoza aho yahereye iwabo mu Bufaransa mu ikipe ya Nancy, yavuyemo yerekeza muri Monaco yamazemo imyaka 7 agahita yerekeza mu Buyapani atatinzemo kuko nyuma y'umwaka umwe yahise ajya mu gihugu cy'u Bwongereza mu ikipe ya Arsenal FC yamazemo imyaka 22 agasiga atwaye ibikombe bya shampiyona bitatu.

    The one and only Arsene Wenger is in #Rwanda for #FIFA Congress!! https://t.co/5VItokZwPy

    — Rwanda Arsenal Fans Community (@ArsenalRwanda) March 13, 2023

    Muri Gicurasi 2021, Arsene Wenger nabwo yari yaje mu Rwanda ahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, nibwo Arsene Wenger yageze mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126999/arsene-wenger-yageze-mu-rwanda-yitabiriye-inama-ya-fifa-126999.html

  • Rihanna na Angela Bassett batashye amara masa… – #rwanda #RwOT

    Mu isi y’imyidagaduro by'umwihariko muri sinema inkuru iri kugarukwaho cyane ni ibihembo bya Oscars Awards 2023 bitangwa n’ikigo cya The Academy byatanzwe mu ijoro ryo kurri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.

    Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 95 byaranzwe n’udushya twatangaje benshi harimo nko kuba abari bitezweho kubyegukana batashye amara masa mu gihe abatahabwaga amahirwe aribo babyegukanye.

    Muri ibi birori byaberereye mu nzu y’imyidagaduro ya Dolby Theatre iherere mu mujyi wa Los Angeles byayobowe n’umunyarwenya Jimmy Kimmel.

    Ni mu gihe abahanzikazi nka Rihanna na Lady Gaga basusurukije ababyitabiriye ari nako hatangwa ibihembo kubitwaye neza muri sinema mu mwaka wa 2022.

    Mbere y’uko ibi birori biba, abarimo Angela Bassett, Rihanna, Corin Ferrell, Ana de Armas bahabwaga amahirwe yo gutahana ibihembo bya Osacars 2023 nyamara batahiye aho.

    Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Oscars 2023:

     

    1.Icyiciro cya filime zifite amashusho asa neza:

    -Everything Everywhere All at Once niyo yatsinze

    -All Quiet on the Western Front

    -Avatar: The Way of Water

    -The Banshees of Inisherin

    -Elvis

    -The Fabelmans

    -Tár

    -Top Gun: Maverick

     

    -Triangle of Sadness

    -Women Talking

    2.Icyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umugabo:

    -Brendan Fraser niwe wahawe Oscars Award kubera filime yitwa ‘The Whale’ aherutse gukina.

    -Paul Mescal, Aftersun

    -Bill Nighy, Living

    -Colin Farrell, The Banshees of Inisherin

    -Austin Butler, Elvis

    3.Icyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umugore:

    -Michelle Yeoh niwe wahawe Oscars Award 2023 kubera kwitwara neza muri flime ”Everything Everywhere All at Once”.

    -Michelle Williams, The Fabelmans

    -Andrea Riseborough, To Leslie

    -Ana de Armas, Blonde

    -Cate Blanchett, Tar

    4. Umukinnyi wa filime w’umugabo wafashije undi gukina neza

    -Ke Huy Quan niwe watsinze muri iki kiciro abikesha filime ”Everything Everywhere All at Once’.

    -Brendan Gleeson – The Banshees of Inisherin

    -Brian Tyree Henry – Causeway

    -Judd Hirsch – The Fabelmans

    -Barry Keoghan – The Banshees of Inisherin

    5. Umukinnyi wa filime w’umugore wafashije abandi gukina neza muri filime bahuriyemo

     

    -Jamie Lee Curtis niwe watsinze muri iki cyiciro kubera filime yakinnyemo yitwa ”Everything Everywhere All at Once”’.

    -Angela Bassett witwaye neza muri Black Panther: Wakanda Forever niwe wari witezweho gutsinda muri iki cyiciro.

    -Hong Chau – The Whale

    -Kerry Condon – The Banshees of Inisherin

    -Stephanie Hsu – Everything Everywhere All at Once

    6.Icyiciro cy’uwayoboye filime nziza

    -Daniel Kwan with Daniel Scheinert wayoboye filime ”Everything Everywhere All at Once” niwe watsinze.

    -Steven Spielberg, The Fabelmans

    -Todd Field, Tar

    -Ruben Ostlund, Triangle of Sadness

    -Martin McDonagh, The Banshees of Inisherin

     

    7. Icyiciro cy’indirimbo yakorewe filime

    -Naatu Naatu ya Kaala Bhairava afatanije Rahul Sipligunj baririmbiye filime ya (RRR) niyo yatsinze.

    -Indirimbo Applause, Sofia Carson na Diane Warren baririmbiye filime ”Tell It Like a Woman”.

    -Lift Me Up ya Rihanna yaririmbiye filime ya Black Panther: Wakanda Forever yatashye amara masa mu gihe ariyo yari yitezweho gutsinda.

    -Hold My Hand ya Lady Gaga yaririmbiye filime  ya Top Gun: Maverick nayo yatahiye aho.

    8.Icyiciro cya filime yambitse neza abayikinnye:

    -Black Panther: Wakanda Forever niyo yahawe Oscar Award 2023 nka filime yarifite imyambarire myiza.

    -Babylon

     

    -Elvis

    -Everything Everywhere All At Once

    -Mrs Harris Goes To Paris

    9. Icyiciro cya filime zikoze neza

    -All Quiet on the Western Front niyo yatsinze

    -Bardo, False Chronicle of a Handful of Truths

    -Elvis

    -Empire of Light

    -Tár

    10. Icyiciro cya filime nziza mpuzamahanga:

    -All Quiet on the Western Front niyo yastinze

    -Argentina, 1985

    -Close

    -EO

    -The Quiet Girl

    Michelle Yeon yahawe Oscar Award kubera filime yitwayemo neza ya ‘Everything Everywhere All At Once’

    Brendan Fraser niwe wahawe Oscar Award nk’umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka kubera filime ‘The Whale’ aherutse gukinamo

    Jamie Lee Curtis yahawe Oscar Award nk’uwitwaye neza muri filime

    Abakinnye muri filime ya ‘Everything Everywhere All At Once’ bahawe Oscar Award kubera bakinnye filime nziza y’umwaka

    Rihanna ubwo yaririmbaga ‘Lift Me Up’ indirimbo yahimbiye igice cya kabiri cya ‘Black Panther: Wakanda Forever’

    Lady Gaga ubwo yaririmbaga ‘Hold My Hand’ yakoreye filime Top Gun Maverick

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126996/rihanna-na-angela-bassett-batashye-amara-masa-urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-oscars-126996.html

  • Yafunzwe hifashishijwe abasirikare barenga 35… – #rwanda #RwOT

    Uvuze Joaquin Guzman cyangwa El Chapo biragoye kubona umuntu utamuzi kubera ibigwi yanditse mu buzima bwo gucuruza ibiyobyabwenge agashinga n'umutwe w'ingabo zigometse zizwi nka Sinaloa Cartel.

    Kuri ubu yakatiwe igihango cya burundu cyongeyeho imyaka 30, kubera ubukana bw'ibi byaha hongeweho imyaka 30. InyaRwanda igiye kugaruka ku buzima bw’umuhungu we uheruka gutabwa muri yombi.

    Yitwa Ovidio Guzman Lopez yabonye izuba ku wa 29 Werurwe 1990, izina rye riri imbere cyane mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge. Avuka ku mugore wa Kabiri wa El Chapo.

    Ovidio Lopez yakuriye mu Mujyi wa Mexico, umurwa mukuru w'igihugu wa Mexico aho yize imyaka igera kuri ine mu ishuri rya Legionaries of Christ, ikigo yavanywemo na Nyina ubwo Ovidio yahezwaga mu rugendo rw'ubutembere n'abandi banyeshuri.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zashyize hanze ibirego byerekana ko Ovidio Lopez yatangiye gukorana na Se mu mwaka wa 2008 ubwo yari akiri ingimbi.

    Ikigo gifite mu nshingano ibyaha byambukiranya imipaka cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (Office of Foreign Asset Control [OFAC]) cyamwise 'Key Lieutenant' ugenekereje mu kinyarwanda ni 'Urufunguzo rw'ubuyobozi' mu buryo bwa gisirikare ni umwofisiye w'urufunguzo muri Sinaloa Cartel.

    Ovidio Lopez hatangajwe ko ari we wahise afata ubuyobozi bw'agatsiko kakamejeje mu bucuruzi bw'iyobyabwenge no gushakira amafaranga Sinaloa Cartel.

    Ikinyamakuru cya Associated Press muri 2019 cyatangaje ko Ovidio Lopez Guzman ayoborana n'abavandimwe be barimo Ivan Archivaldo Guzman, Jesus Alfredo Guzman na Ismael Zambada uzwi nka El Mayo.

    Muri Nyakanga 2017, Umushinjacyaha Mukuru muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Leta ya Washington DC yashyize hanze ibirego bishinja Ovidio Guzman Lopez n'umuvandimwe we Joaquin Guzman Lopez gucuruza ibiyobyabwenge birimo Cocaine, Methamphetamise na Marijuan guhera muri 2008.

    Ku wa 02 Mata 2018 nibwo ibi birego byemejwe. Ndetse hanashyirwaho gahunda yo gutangira kubahiga hasi hejuru aba bavandimwe bombi.

    Ku wa 17 Ukwakira 2019, Ovidio Guzman Lopez yatawe muri yombi n'ingabo zihariye z'igihugu cya Mexico mu gace k'amajyaruguru y'Uburengerazuba bwa Culiacan, Sinaloa nyuma y'imirwano itoroshye yabereye muri uwo mujyi hagati y'abahezanguni ba Sinaloa Cartel n'ingabo z'igihugu.

    Aba bahezanguni bahise bakwirakwira hirya no hino habarurwaga abarenga 700 mu bikorwa bavugaga ko bizatwara ubuzima bw'abasivili benshi niba Ovidio atarekuwe.

    Nyuma y'igitutu cyinshi no kwatakwa ku ikigo cy'abasirikare Perezida Andres Manuel Lopez Obrador yasabye ko Ovidio Lopez arekurwa ku bw'inyungu z'abanyagihugu.

    Mu kwezi kwakurikiyeho umwe mu bofiye bari bataye muri yombi Ovidio witwa Eduardo N yarishwe.

    Ku wa 08 Gicurasi 2020, Santiago Nieto uhagaririye ibiro by'iperereza mu by'umutungo yatangaje ko hafatiriwe konti za banki za Ovidio n'abandi bahezanguni ba Sinaloa Cartel bagera kuri 330.

    Ku wa 05 Mutarama 2023 Ovidio Lopez n'umuvandimwe we Jesus Maria batawe muri yombi mu gace ka Culiacan ubwo yari yakoresheje ibirori mu muryango nyamara bikarangira bibaye ambushi mu gihe kingana n'iminota 10 indege n'imodoka zarimennye barafungwa.

    Umuvugizi w'ingabo za Mexico, Luis Cresencio Sandoval yatangaje ko ku bufatanye bw'imitwe yose y'ingabo yaba izirwanira mu mazi, ku butaka, mu kirere n'izihariye Ovidio Lopez n'umuvandimwe we batawe muri yombi ndetse bagahita berekezwa mu murwa mukuru wa Mexico.

    Aho yagejejwe imbere y'umushinjacyaha mukuru ku byaha yakoze yaneteguye ndetse ku bufasha bw'ingabo zirwanira mu kirere mu buryo bwihuse cyane Ovidio ahita yerekezwa muri gereza ya Altplano aho atatinze kuko yahise ajyanwa muri gereza hamwe n'abandi ba Cartel 17 yitwa Almoloya de Juarez imwe mu zikomeye.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuvugizi w'Ububanyi n'Amahanga wa Guverinoma ya Mexico, Marcelo Ebrard yatangaje ko basabwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko ariho yajyanwa nyamara ariko hari ibyaha yakoreye muri Mexico agomba kubanza gukurikirwanwaho.

    Kuri ubu yakatiwe iminsi 60 mu gihe hakirebwa kubirebana no kuba yajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hasuzumwa nibyo aregwa.

    Nyuma yitabwa muri yombi, Ovidio Lopez hagiye hanze raporo ivuga ko humvikanye kurasana hakoreshejwe imbunda noya n'inini mu mujyi wa Hermasillo ndetse no mu mijyi irimo Culiacan, Los Mochis na Guasave.

    Guverineri wa Sinaloa, Ruben Rocha Moya yasabye abaturage kuguma mu nzu ndetse n'ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Culiacan kirafungwa hanumvikanye kurasa ku indege za gisirikare.

    Hanafunzwe kandi ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Ciudad Obregon nyuma yo kumvikana kurasana ku modoka nini mu mihanda ya Highway 15 ibintu byongeye gusubira mu buryo mu gitondo cyo ku wa 06 Mutarama 2023.

    Iyi ambushi yataye muri yombi Ovidio hatangajwe ko yahitanye abasirikare 10, abahenzanguni ba cartel 19 n'umupolisi umwe ndetse bikagira ingaruka ku bucuruzi mu buryo bugaragara kubera ibihe by'ubwoba abantu bahise bajyamo.

    Mu bishwe harimo na Koroneli wafatiwe muri ambushi na ba Cartel bakamurasana n'abarinzi be ba bane mu gace ka Escuinapa ho muri Sinaloa.

    Ni igikorwa kifashishijwemo ingabo zigera ku 3586 nk'uko byatangajwe n'ibiro by'ingabo za Mexico habashije kandi gufatirwa imbunda zaba cartel zirimo izo mu bwo bwa Caliber Barret 50, Caliber Machine Gun 50, Long Arms 26, Handguns 2, magazine, amasasu n'ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imodoka 13.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Ovidio Lopez zahise zisohora itegeko ryihariye ryiswe 14059 ryo gukurikirana abantu bose bihishe inyuma y'ikorwa ry'ibiyobyabwenge bya Sinaloa Cartel barimo Luis Gerardo Flores Madrid bivugwa yari umufatanyabikorwa wa Ovidio Guzman mu buryo bwo gutunganya ibiyobyabwenge byabo.

    Ku wa 28 Gashyantare 2023, ibinyamakuru birimo CBS News, Agence France Presse na Reuters byatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zongeye gusaba Mexico ko yaboherereza Ovidio Lopez Guzman.

    Ku myaka 33 Guzman Lopez yahagaritse imitima ya benshi ku Isi, Amerika isaba kumufunga nk’uko yafunze Se

    El Chapo, umuhenzanguni rurangirwa ku Isi mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge wigeze kumvikana avuga ko iyo atabicuruza ntakindi cyari kuzamukura mu bukeneItabwa muri yombi ry’umuhungu wa El Chapo ryahungabanije igihugu cya MexicoItabwa muri yombi rya Guzman Lopez ryifashishije imitwe yose y’ingabo ndetse n’igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ibihumbi 3Imbunda ziremeye zari zamanuwe mu rwego rwo gushyira akadomo ku rugendo rwa Guzman Lopez

    Habayeho gufunga ibibuga by’indege n’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihe cy’amasaha atari macye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126990/yafunzwe-hifashishijwe-abasirikare-barenga-3500-ubuzima-bwa-guzman-lopez-umuhungu-wa-el-ch-126990.html