Blog

  • Ni yo ntandaro? Amwe mu makimbirane wamenya yavutse hagati y’abakinnyi batahamagawe mu Mavubi n’umutoza cyangwa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Iyo ikipe y’igihugu yahamagawe akenshi uzasanga hari abavuga ko hari abakinnyi basigaye batahamagawe babikwiye, gusa ijambo rya nyuma riba ari iry’umutoza ubazwa umusaruro. Tugiye kureba abasigaye mu Mavubi nyuma y’ibibazo bagiranye na FERWAFA cyangwa se umutoza.

    Carlos Alos Ferrer utoza ikipe y’igihugu Amavubi aheruka guhamagara abakinnyi 30 azifashisha yitegura umukino wa Benin tariki ya 22 na 27 Werurwe, umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi benshi bagiye bibaza ku bakinnyi bamwe na bamwe batahamagawe kandi mu makipe ya bo bitwara neza.

    Ntabwo ari benshi bahagaze neza batahamagawe, gusa hari n’abandi wakwibaza icyo bazize ku buryo bashoboa kubura mu bakinni 30 kandi ari abakinnyi ntasimburwa mu makipe ya bo, batsinda ariko umutoza ntabitabaze agahamagara abasimbura.

    Iyo usubije amaso inyuma usanga benshi muri aba bakinnyi batahamagawe baragiye bagirana ibibazo na FERWAFA cyangwa se umutoza ndetse amakuru akavuga ko bitakemutse ushobora gusanga ari yo mpamvu batahamagawe.

    Ruboneka na Niyibizi bashwanye n’umutoza

    Ruboneka Bosco ndetse na Niyibizi Ramadhan bose ni abakinnyi ba APR FC. Ni abakinnyi kandi ntasimmburwa ku mwanya wa bo iyo ari bazima.

    Benshi batunguwe no kubona umutoza ahitamo Iradukunda Simeon wa Gorilla FC agasiga Ruboneka, agahitamo Muhozi Fred wa Kiyovu na Nyarugabo Moise wa AS Kigali bose b’abasimbura akirengangiza Niyibizi Ramadhan.

    Aba bakinnyi bombi bivugwa ko nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023 wahuje u Rwanda na Ethiopia muri Tanzania tariki ya 26 Kanama 2022 ukarangira ari 0-0, bashwanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kutumva ibyo yabasabaga gukora.

    Uku gushwana byaje no kuvamo ko n’umukino wo kwishyura wabereye i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022 baje gukurwa muri 18 bifashishijwe ku mukino.

    Bivugwa ko Ruboneka yashwanye n’umutoza

    Niyibizi Ramadhan na we ngo yashwaniye n’umutoza muri Tanzania

    Ibya Seif na FERWAFA ntibirasobanuka

    Uyu musore ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi ntasimburwa muri iyi kipe ndetse unayifasha wari unasanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi mbere y’uko ahanwa.

    Yaje gusaba imbabazi ndetse na FERWAFA ivuga ko yababariwe ariko kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru kuva muri Gicurasi 2022.

    Yahamagawe rimwe muri Kanama 2022 nabwo mu ikipe y’igihugu ya CHAN (abakinnyi bakina imbere mu gihugu) aho yakinishijwe umukino wo kwishyura.

    Benshi bibaza niba nyuma yo guhanwa yarahise aba umuswa ku buryo atahamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi mu ikipe ye ari umukinnyi ngenderwaho.

    Amakuru ISIMBI yamenye kuba Seif adahamagarwa atari ubushobozi buke ahubwo ngo umutoza yatinye imyitwarire ye ndetse na FERWAFA imuha uburengenzira bwo kumuhamagara cyangwa ntamuhamagare kuko ari we ubazwa umusaruro.

    Seif ikibazo cyo muri Kenya kiracyamukurikirana

    Imigeri ya Hakizimana Muhadjiri yamukozeho

    Nyuma y’imvururu yateje ku mukino wa gicuti na Sudani wabaye tariki ya 19 Ugushyingo 2022 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, Hakizimana byatumye atitabazwa mu bakinnyi bazakina na Benin.

    Ubwo umukino wari urangiye, Hakizimana Muhadjiri yarwanye n’umukinnyi wa Sudani wari umukandagiye. Ibi byakuruye imvururu nyinshi biteza umwiryane hagati y’abakinnyi b’impande zombi.

    Nyuma FERWAFA yatangaje ko bitewe n’iki kibazo iri buze gufata ibihano ku myitwarire idakwiye. Muhadjiri na we yaje kwandika asaba imbabazi avuga ko yitwaye bidakwiye kandi ko bitazasubira.

    Iyi myitwarire ni yo yatumye uyu mukinnyi wa Police FC adamagarwa kuri iyi nshuro nk’uko amakuru ISIMBI yamenye mbere y’uko bahamagara abivugwa ko Muhadjiri yafatiwe ibihano akaba atazitabazwa ku mukino wa Benin.

    Imvururu Hakizimana Muhadjiri aheruka guteza ku mukino wa Sudani ni zo zamukozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-yo-ntandaro-amwe-mu-makimbirane-wamenya-yavutse-hagati-y-abakinnyi-batahamagawe-mu-mavubi-n-umutoza-cyangwa-ferwafa

  • Perezida Kagame yahishuye ko hari uburyo bushya ikibazo cya Rusesabagina kigiye gukemuka #rwanda #RwOT

    Ikibazo cya Paul Rusesabagina kirimo kwigwaho kugira ngo kirangire, nk'uko Perezida Paul Kagame yabibwiye ikinyamakuru Semafor.

    Mu kwezi kwa gatatu 2021, ubucamanza bwamukatiye gufungwa imyaka 25 ku byaha by'iterabwoba.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Steve Clemons w'icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko 'hari igikomeje gukorwa” kugira ngo ikibazo cya Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.

    Umunyamakuru Steve Clemons wari uyoboye ikiganiro, yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

    Perezida Kagame yagize ati ' Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n'ibindi. Benshi muri bo bararekuwe.

    Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y'ibanze kuri icyo kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.'

    Ntibizwi neza icyo Perezida Kagame yashatse kuvuga ku byerekeye kurangiza icyo kibazo.

    Ariko umuryango wa Rusesabagina ukomeje gusaba ko afungurwa, uvuga ko afunzwe ku mpamvu za politike kandi ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko ibyo u Rwanda ruhakana, rukavuga ko ariwe wizanye mu Rwanda.

    Kagame avuze ibi hashize amezi make yamaganye bikomeye abategetsi ba Amerika n'andi mashyirahamwe ashinzwe uburenganzira bwa muntu yokeje u Rwanda igitutu ngo rurekure uyu mugabo.

    Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by'igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yatanze-amakuru-mashya-ku-kibazo-cya-rusesabagina

  • Amafoto ya Miss Pamella mu isura nshya akomeje kuvugisha benshi(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni amafoto n'amashusho Pamela yasangije abamukurkira ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yiyogoshesheje igipara maze iherekezwa n'amagambo agira ati “igihe cy'igipara.”

    Ubusanzwe Pamella yari asanzwe azwiho gutunga umusatsi muke cyangwa akisukisha nk'abandi bagore n'abakobwa, nyuma yo kwiyogoshesha atya, yazamuye amarangamutima ya benshi aho benshi bagiye bamubwira ko aberewe.

    Mu bano bantu bavuze kuri aya mafoto harimo n'umugabo we The Ben, aho yaje agashyiraho imitima agaragaza ko na we yakunze uko umugore we yiyogoshesheje.

    Gusa hari n'abatabyishimiye bamubwira ko ubwiza bw'umugore ari umusatsi atari akwiriye kuwukuraho.

    Hari n'andi makuru avuga ko yaba atiyogoshesheje ahubwo ari amafoto yafashe yifashishije Snapchat.

    Kanakuzesuedy yagize ati “Ubwiza bw'umugore ni umsatsi nyamar!!!”

    Priane________05 we ati “Nk'ubu The Ben yagukunze ate Koko noneho yogoshe urupara”

    Belles_et_intelligentes Ati “Wapi pé, ariko wowe ni mitsatsi mwafuye iki?”

    Pamera ati “byagenze bite urupara”

    Megamega5438 “Really Ben yaratomboye ibaze umugore mwiza ku rwego rwo kuba nta n'agasatsi na gake Mana weee uri mwiza”

    Manzi_fighter_m “Muka Mugisha Benjamin byamugendekeye bite ko wagira ngo yihebye”

    Jose_font_398 “Wasanga ariko yabishatse ntawamenya”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-miss-pamella-mu-isura-nshya-akomeje-kuvugisha-benshi-amafoto

  • Imyanzuro yafatiwe mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano #rwanda #RwOT

    Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18 yafatiwemo imyanzuro ikomeye izagirira igihugu akamaro nishyirwa mu bikorwa mu bice bitandukanye.

    Muri iyi nama yabaye kuwa 27-28 Gashyantare uyu mwaka,Perezida Kagame yavuze ko igituma gahunda za Leta zidindira ari uko abayobozi badakurikirana ngo barebe aho ibikorwa bigeze.

    Yasabye abayobozi guhagarika inama zihoraho kandi zidatanga umusaruro ahubwo abasaba gukora nke zirimo gukurikirana aho ibikorwa by'iterambere bigeze.

    Yagize ati “Inama usanga ziruta umwanya w'ibikorwa.Umwanya w'inama uruta uw'ibikorwa ndetse ni nayo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana,kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze ntabwo umwanya uboneka.Haboneka umwanya w'inama.

    Inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano,umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi atari izo nama za buri kanya.Inama igira akamaro bitewe n'icyayiganiriwemo n'ibikorwa byavuye muri iyo nama,ntabwo ari inama gusa igira akamaro.Dukwiriye guhindura rero…”

    Mu gusoza iyi nama y'Umushikira Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana kuko 'igihugu kitatezwa imbere n'umuntu umwe cyangwa babiri ahubwo kigomba kugira abantu bahagije babyumva babikorera babishaka,ibintu bikagenda bizamuka mu mibare no mu bikorwa.”

    Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

    Imyanzuro yafashwe mu rwego rw'ubukungu irimo;

    1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

    • Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

    • Gufasha aborozi kongera umukamo;

    • Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

    • Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

    2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

    3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

    4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

    5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

    6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

    Uburezi

    8. Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

    • Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

    • Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

    • Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

    Ubuzima

    9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

    10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.

    11. Kuvugurura ibikorwaremezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    Imibereho myiza

    12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

    • Gukumira amakimbirane mu miryango;

    • Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

    • Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

    • Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

    Uburere mboneragihugu

    13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/imyanzuro-yafatiwe-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano

  • Umugabo yishe umugore we amuhoye kureka umwana wabo agakinisha ikibiriti #rwanda #RwOT

    Umugabo w'ahitwa Luapula muri Zambia yagejejwe imbere y'urukiko nyuma yo gufungwa azira kwica umugore we amuhora ko yarangaye umwana wabo agakinisha ikibiriti cyo gucana kikangirika.

    Bwana Fewdays Matipa ntiyabashije kwihangana ubwo yageraga mu rugo iwe ahitwa agasanga umukobwa we muto ari gukinisha ikibiriti cyo gucana,byatumye akubita umugore we aramwica.

    Uyu mugabo n'umugore bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Kayanike,mu karere ka Mwense.

    Umuyobozi wa Polisi ya Luapula, Fwambo Siame yavuze ko Matipa akimara kubona umwana ari gukinisha ikibiriti,yatuye umujinya umugore ahita amwica.

    Ati “Icyabaye nuko umugabo yabonye umwana wabo w'umukobwa w'imyaka itatu ari gukinisha ikibiriti hanze ntibyamushimisha.

    Yatangiye gutonganya umugore we amubaza impamvu yaretse uyu mwana agakina n'ikibiriti.Mu gushwana,umugore yaramuhunze yinjira mu nzu undi aramukurikira,atangira kumubita birangira amwishe.

    Uyu mupolisi yavuze ko musaza wa nyakwigendera yahise aza kureba ikibaye nyuma yo kumva umwana ari kurira.

    Uyu mutabazi witwa Kaoma James ngo yahise agera mu rugo asanga mushiki we aryamye hasi yapfuye.Yahise ahuruza abantu ababwira ibyo Matipa akoreye mushiki we.

    Polisi yahise ihagera isanga uyu mugore yamaze gupfa ihita ita muri yombi uwo mugabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umugore-we-amuhoye-kureka-umwana-wabo-agakinisha-ikibiriti

  • Nyarugenge: Imodoka yafashwe n'inkongi – #rwanda #RwOT

    Yafashwe n'inkongi ahagana Saa Mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira go hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Yagize ati 'Ni byo yafashwe n'inkongi y'umuriro ahagana Saa Mbili za mu gitondo mu muhanda uva Nyabugogo. Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.'

    Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yahise ahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ariko ihagera yamaze gufatwa yose.

    Ati ' Yahise ahamagara Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi baraza barayizimya ariko basanga yafashwe yahiye yose babasha kuzimya inkongi y'umuriro ariko ntawakomerekeyemo.'

    Bikekwa ko iyi nkongi yatewe n'itiyo ya lisansi iba munsi ishobora kuba yacitse ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyayiteye.

    Polisi isaba abashoferi kujya bagenzuza ibinyabiziga byabo mu kwirinda impanuka nk'izi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-imodoka-yafashwe-n-inkongi

  • Iyo Inkotanyi ziza kunywa ibiyobyabwenge ntabwo tuba dufite igihugu- Minisitiri Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye urubyiruko rugera kuri 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

    Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi, abakarani, abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

    Rwari rwahurijwe hamwe muri gahunda iyi minisiteri irufite mu nshingano, Umujyi wa Kigali ndetse n'izindi nzego yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda.

    Ibiganiro byatanzwe n'abarimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe n'Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard.

    Bose bagarutse ku murage rwavoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside mu 1994.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko impamvu urubyiruko rwigishwa amateka ari ukugira ngo rufate iya mbere mu kurinda ibyiza bagejejweho n'Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu.

    Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko ko rugomba kumva ko ari abayobozi baje bahagarariye abandi, bityo ko ibyo bize bidakwiye gusigara mu byicaro

    Yibukije urubyiruko ko gukunda igihugu cyabo ari inshingano zabo ndetse nta wundi bagisiganira bityo bagomba kwirinda gukora ikintu kidakwiriye.

    Ati 'Turabasaba kutaba indorerezi […] ntabwo uri umuhisi n'umugenzi mu gihugu cyawe, ahubwo igihugu ni icyawe n'abawe n'abazagukomokaho, mugomba kurinda igihugu cyanyu.'

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima bwabo kuko ari byo byabashoboza kuba abo imiryango n'igihugu kibifuzaho.

    Ati 'Umuntu udafite intego, udafite icyerekezo aho agana, ateza umuvundo mu muhanda, ateza akavuyo. Ahubwo mujye mugira intego, mugire icyerekezo.'

    Yakomeje agira ati 'Mwirinde ibibasubiza mu buzima bubi, ibinangiriza ejo hazaza harimo na bya binyagwa byitwa ibiyobyabwenge, nta kamaro kabyo mubyirinde.'

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko mu ndangagaciro zaranze Ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari ziri ku rugamba, harimo kugira imyitwarire myiza no kwirinda ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Ati 'Iyo Inkotanyi ziza kunywa ibiyobyabwenge, ntabwo uyu munsi tuba dufite igihugu kandi igihugu babaraga bifuza ko mukirinda, namwe rero mumere nka bo […], mujye mwibaza, iyo aza kuba ari Inkotanyi iri aha ngaha yari kubigenza ite? Ntabwo yari kubinywa.'

    'Niba ugiye kujya mu kigare, ukibaza uti 'iyo aza kuba ari Inkotanyi yabohoye igihugu iki gihe ntabwo yari kujya mu kigare, ugashaka abazima bafite icyerekezo, bafite aho bakugeza.'

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko kugira ngo FPR Inkotanyi ibashe kugera ku ntego zo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu hari indangagaciro zikomeye bagendeyeho.

    Ni indangagaciro zikomeye yavuze ko batojwe na Maj. Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba aho yabatoje gukunda igihugu, kutirebaho ubwabo, kugira intego n'izindi.

    Abarenga 600 bitabiriye ibi biganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda

    Urubyiruko rukora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali ni rwo rwitabiriye ibi biganiro

    Abitabiriye ibi biganiro bari baturutse mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Mpabwanamaguru Merard (ibumoso), Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Gen James Kabarebeni bo batanze ibiganiro kuri uru rubyiruko

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro batozwa n’Inkotanyi

    Umuyobozi w’Umujyi wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko gahunda zigamije kwigisha urubyiruko amateka zizakomeza mu byiciro bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-inkotanyi-ziza-kunywa-ibiyobyabwenge-ntabwo-tuba-dufite-igihugu-minisitiri

  • Abarimu bashyiriweho gahunda izaborohereza gutunga inzu – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2023 ari mu murongo wa gahunda ya BRD yiswe 'Gira Iwawe' igamije gufasha abantu b'amikoro aciriritse gutunga inzu mu buryo bworoshye.

    Ku ikubitiro aya masezerano azafasha abarimu bagera ku 1900 bamaze gusaba ko bakwinjira muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe', imibare ikazajya yiyongera bijyanye n'uko abarimu bazagenda bayishishikarira.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko aya masezerano azabafasha kugeza iyi gahunda ku barimu bose, yemeza ko ari intambwe ibimburiye ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abarimu ariko iyi banki ibigizemo uruhare.

    Kuri ubu Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 122.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard, yavuze ko basanzwe bagerageza kugira ngo abarimu babone inzu binyuze mu nguzanyo zitandukanye bahabwa ariko ngo ntibyari bihagije kugira ngo abarimu bose bazibone.

    Ati 'Binyuze muri aya masezerano kandi tuzakomeza kwagura gahunda kugira ngo uwo mutwaro wo kutagira aho kuba ugende uhabwa umurongo. Ni gahunda igiye kuduha imbaraga kugira ngo urwo rugamba rube rwatworohera.'

    'Gira Iwawe' yatangijwe na Banki y'Igihugu y'Iterambere, BRD ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA. Ishyirwa mu bikorwa hifashishijwe banki esheshatu zikorera mu Rwanda zirimo Banki ya Kigali (BK), ZIGAMA CSS, Bank of Africa (BoA), Umwalimu SACCO, NCBA Bank na Banki y'Abaturage (BPR Bank).

    Umuntu winjiza amafaranga ari munsi miliyoni 1,2 Frw ku kwezi yemerewe inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kugura inzu, akazajya yishyura ku nyungu ya 11%, iyo agiye gutunga inzu ye ya mbere.

    Umuntu winjiza hagati ya miliyoni 1,2 Frw na miliyoni 1,5 Frw yemerewe kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw. We ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%, akayishyura mu myaka 20.

    Aya masezerano aje yunganira Koperative Umwarimu SACCO cyane ko na yo yari isanzwe itanga inguzanyo ku bijyanye n'inzu ku nyungu ya 11% ariko yo ikishyurwa mu myaka 12, amafaranga akuwe mu bwizigame bw'abanyamuryango bayo.

    Umuyobozi Mukuru wa Umwarimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko ubwo bushobozi butari buhagije ku buryo ubwo bakuye muri BRD buje kuziba icyo cyuho kuko bushobora no kuzafasha kogera igihe cyo kwishyura inguzanyo yatangwaga kigera no ku myaka 20.

    Ati 'Ku mafaranga umwarimu yafataga mu gihe cy'imyaka 12 haziyongeraho andi kuko azaba agiye kuyifata mu gihe kirekire. Umwarimu azanoroherwa mu buryo yishyuraga buri kwezi bikajyana n'uko amafaranga yatangwaga ashobora no kugabanuka bikamufasha kwita no ku zindi nshingano.'

    Ubusanzwe umwarimu ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, A0 yahabwaga inguzanyo ya miliyoni 9 Frw mu myaka 12, mu gihe byaramuka bishyizwe mu myaka 20, ashobora kubona miliyoni 11,9 Frw. Ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Mbere A1 wabonaga miliyoni 7,6 Frw azabona miliyoni 9.2 Frw.

    Umwarimu ufite Impamyabushobozi y'amashuri atandatu yisumbuye, A2 yabonaga inguzanyo yo kugura inzu ya miliyoni 4,2 Frw mu gihe cy'imyaka 12, uyu munsi mu gihe cy'imyaka 20 yabona miliyoni 5,1 Frw.

    Uwambaje yavuze ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera ari na ko inguzanyo iziyongera ndetse ikishyurwa no mu gihe kirekire, akemeza ko nta n'indi ngwate basabwa kuko iyo nzu umwarimu yubaka ari yo ngwate.

    Uretse guhabwa inguzanyo yo kugura inzu BRD inafasha abafashe imyenda ibaremereye kongererwa igihe ndetse bakishyura ku nyungu nto.

    Kuri ubu abagera ku bihumbi 2300 muri rusange bamaze gusaba guhabwa inguzanyo y'inzu ndetse n'iyo kwishyura inguzanyo ibaremereye n'abagera kuri 500 bamaze gufashwa kugura inzu byuzuye.

    Biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka, abagera ku 5000 bazaba baramaze kugura inzu binyuze muri Gahunda ya 'Gira Iwawe' cyane ko abantu bamaze kubisobanukirwa na leta ikaba yarashyizeho gahunda zorohereza abashoramari kubaka inzu zidahenze mu gihugu.

    Kugira ngo umuntu ahabwe iyo nguzanyo BRD ifatanyije na RHA bazajya babanza kugenzura niba nta yindi nzu afite, bagenzure kandi ingano y'umutungo we niba uhuye koko n'icyiciro ashaka gusabamo inguzanyo.

    Usaba inguzanyo, yemerewe kujya kurambagiza inzu ashaka ku gaciro we yifuza kajyanye n'icyiciro arimo aho ari ho hose mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko amasezerano yo gufasha umwarimu kubona inzu abimburiye ibindi bikorwa byo kumuteza imbere BRD ibigizemo uruhare

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko amasezerano bagiranye na BRD azabafasha gukomeza gahunda yo gufasha abarimu kugira inzu batangiye

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard yavuze ko amasezerano basinyanye na BRD agiye kubafasha mu ntego bihaye yo gutuza abanyamuryango babo

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga ndetse n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard basinyaga amasezerano

    Abayobozi bombi bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

    Banki y’Igihugu y’Iterambere, BRD yasinyanye amasezerano ya miliyari 20 Frw na Koperative Umwalimu SACCO agamije gufasha abarimu kugira inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bashyiriweho-gahunda-izaborohereza-gutunga-inzu

  • Perezida Kagame afite impungenge ku rwego intambara ya Ukraine n'u Burusiya igezeho – #rwanda #RwOT

    Umwaka n'iminsi urashize iyi ntambara itangiye, ariko ibimenyetso bihari bigaragaza ko nta gahunda yo kurangira vuba ihari.

    Ibihugu by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biracyatanga intwaro kuri Ukraine mu gihe u Burusiya nabwo buvuga ko bucyiteguye.

    Mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame, wayitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga yabajijwe icyo atekereza kuri iyi ntambara.

    Yavuze ko umwihariko w'iyi ntambara ari uko nta n'umwe ugaragaza ko ashishikajwe n'ibiganiro kugira ngo hadakomeza kwangirika byinshi.

    At 'Ikibazo kuri ubu, buri wese yumva ari mu kuri, ibyo ashaka ni cyo kigomba gukorwa. Nidukomeza gutya twese tuzabihomberamo n'abadafite aho bahuriye nabyo ariko [n'ababitangije] sinzi ko bazabicika kuko bageze ku rwego uburyo babivugamo ubwabyo bigaragaza ko bari kwisenya.'

    U Burusiya buherutse kwivana mu masezerano yasabaga ibihugu bitunze intwaro kirimbuzi kuzigabanya, azwi nka START. Ni mu gihe amakuru y'ubutasi agaragaza ko izo ntwaro zishobora kwifashishwa mu kwihutisha intambara kandi yaba u Burusiya burwana na Amerika ishyigikiye Ukraine bose barazifite.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba muri iyi ntambara haratangiye kuvugwamo iby'intwaro kirimbuzi, ari ibintu bibi cyane ku buryo bikwiriye gutera impungenge.

    Ati 'Urugero niba mu biganiro hajemo iby'intwaro kirimbuzi […] sinzi ko hari uzavuga ko yatsinze mu buryo nk'ubu. Tutitaye ku wabitangije cyangwa uwasubije yitabara, iyo ugeze kuri urwo rwego, nta rutangira ibi igihari.'

    Yavuze ko ari inshingano mbere na mbere z'ibihugu bikomeye zo kumvisha impande zirwana ibibazo bigakemuka mu mahoro, aho kuba mu ntambara.

    Perezida Kagame yagaragaje ko gufata intera y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya biteye impungenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-afite-impungenge-ku-rwego-intambara-ya-ukraine-n-u-burusiya

  • Imyanzuro 13 y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 18 – #rwanda #RwOT

    Iyo nama yitabiriwe n'Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi nama wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

    Muri uyu mushyikirano habaye n'umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize no gusinya amasezerano y'imihigo mishya.

    Ibiganiro byatanzwe muri uyu mushyikirano byibanze ku byavuye mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry'Abaturage n'Imiturire ryo mu 2022; guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge bwubakiye ku muryango no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

    Imyanzuro yafashwe mu rwego rw'ubukungu irimo;

    1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

    • Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

    • Gufasha aborozi kongera umukamo;

    • Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

    • Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

    2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

    3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

    4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

    5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

    6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

    Uburezi

    8. Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

    • Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

    • Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

    • Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

    Ubuzima

    9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

    10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.

    11. Kuvugurura ibikorwaremezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    Imibereho myiza

    12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

    • Gukumira amakimbirane mu miryango;

    • Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

    • Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

    • Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

    Uburere mboneragihugu

    13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Centre


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanzuro-13-y-inama-y-igihugu-y-umushyikirano-ya-18