Blog

  • Umwana w'imyaka 3 yabonye imbunda y'ababyeyi be yica mukuru we w'imyaka 4 #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha bakomeje kwibaza niba hari umuntu mukuru waryozwa amakosa y'umwana w'imyaka 3 warashe by'impanuka akica mushiki we w'imyaka 4 mu rugo rumwe rwo muri Houston,muri USA

    Umuyobozi w'urwego rushinzwe umutekano mu gace ka Harris,Sheriff Ed Gonzalez yavuze ko kurasa ko ku cyumweru ari ikintu cyakwirindwa cyane.

    Ati “Birasa nk'aho inkuru mbi y'umwana wabonye imbunda akarasa undi muto yongeye kuba.”

    Gonzalez yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ndetse ko buri wese yashegeshwe n'iyi nkuru y'umwana wabuze ubuzima muri ubwo buryo.

    Uku kurasa kwabaye mu gitondo saa mbili kuri iki cyumweru,ubwo aba bana bari iwabo hamwe n'ababyeyi babo.

    Gonzalez yavuze ko abantu bakuru n'aba bana babiri bato barutanwa umwaka bari mu rugo ubwo kurasa kwabagaho.

    Aba bana bombi ariko ngo nta muntu wari ubari hafi ubwo umwe yagwaga ku mbuda akayirasisha mugenzi we agahita amwica.

    Ababyeyi bumvise isasu rirashwe birukira mu cyumba aba bana barimo basanga uyu w'imyaka 4 aryamye hasi yapfuye bahita bahamagara nimero y'ubutabazi,911.

    Hari kurebwa niba ababyeyi b'aba bana bahanirwa uburangazi bwo gushyira imbunda ku karubanda bigatuma umwe yica undi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwana-w-imyaka-3-yabonye-imbunda-y-ababyeyi-be-yica-mukuru-we-w-imyaka-4

  • Itangazo: HUMURE Etienne yasabye guhindura amazina akitwa HUMURE MBASHA #rwanda #RwOT

    Uwitwa HUMURE Etienne yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa HUMURE MBASHA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ashaka izina ry'umuco nyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-humure-etienne-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-humure-mbasha

  • Uko Leta yakemuye ikibazo cy'isazi ya Tsetse yaryaga abantu ikabateza umusinziro – #rwanda #RwOT

    Tsetse ni isazi yenda gusa n'izindi ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha. Mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y'Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

    Muri yo yibitsemo akandi gakoko kitwa Tripanozoma aka gakoko yifitemo ngo iyo irumye inka kakayigeramo igira ibibazo nk'iby'indwara y'amashoya ikagenda inanuka buhoro buhoro ikabura umukamo ikananirwa kurisha. Iyo inka ihaka iraramburura bikanarangira ipfuye.

    Uretse kuba yaruma inka, iyi sazi ya Tsetse iyo irumye umuntu imusigamo ka gakoko ka Tripanozoma kakamutera indwara y'umusinziro aho atangira gucika intege cyane akarangwa n'umusinziro.

    Umusinziro ni imwe mu ndwara 20 zititaweho nkuko zigaragazwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, muri izi ndwara kuri ubu mu Rwanda hagaragara umunani mu gihe izindi zirimo n'umusinziro zahashyijwe.

    Bamwe mu baturage baturiye Pariki y'Akagera ari nayo yaturukagamo isazi ya Tsetse yajyaga kurya inka n'abantu ikabateza ya ndwara y'umusinziro bavuga ko gukorera inzuri, koza inka kenshi ndetse no kwitabwaho n'abaganga biri mu byatumye iyi ndwara icika.

    Umuyenzi Thacien utuye mu Murenge wa Murundi yagize ati ' Ubundi isazi ya Tsetse yabanjirije ku nka, inka iriye yaryama bugacya mugitondo yapfuye, twaje kubona abashinzwe ubworozi bakajya baza gusuzuma icyishe inka tuza kumenya ko ari isazi ya Tsetse, kugira ngo rero icike Leta yadusabye gukorera inzuri banaduha imitego zikaza zigafatwa zigenda zigabanuka.'

    Mugenzi Ange wororera mu Kagari ka Mucucu mu Murenge wa Murundi we avuga ko iyi ndwara yagaragaye muri uyu Murenge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo kuko ari nabwo hatuwe cyane.

    Ati ' Yahereye ku nka igeze aho yadukira n'abantu, umuntu warumwe n'iyi sazi yacikaga intege akamera nk'uwarwaye malaria akarangwa no gusinzira cyane ku buryo bugaragara, Leta yaje kudushakira imiti twogesha banatubwira uburyo twirinda Tsetse igenda igabanuka.'

    Umuganga ku kigo nderabuzima cya Buhabwa, Nyirabashumba Joyeuse, yavuze ko isazi ya Tsetse yakundaga gutera abantu umusinziro imaze imyaka myinshi itakigaragara nyuma y'ingamba nyinshi zafashwe na Leta.

    Ati ' Mbere hano twakiraga abantu bafite indwara y'umusinziro twarabapimaga tukabibona aho yabaga yicaye hose yarasinziraga ndetse akanacika integer ariko ubu ntikigaragara, inkeke yari iteje ntabwo bitezaga imbere nkuko bikwiriye.'

    Nshimiyimana Ladislas ukora mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iyi ndwara y'umusinziro itakigaragara mu Rwanda ndetse ngo mu minsi ishize u Rwanda ruherutse kubona icyangombwa cyerekana ko yaranduwe burundu.

    Ati 'Mbere y'uko duhabwa iki cyangombwa cyerekana ko itagihari ubwo kuva mu 2016 twatangiraga gutegura ibyangombwa byerekana ko itagihari nta muntu n'umwe wigeze ugaragara uyifite gusa yakundaga kugaragara mu gice cy'Iburasirazuba ariko igice kinini cyegereye Pariki no mu gice cya Bugesera yari iriyo ariko ubu ntabwo igihari.'

    Nshimiyimana yavuze ko Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi bafatanyije mu kuvura abarumwe na ya sazi ndetse banashaka imiti ituma izo sazi zitakigaragaramo utwo dukoko twa Tripanozoma.

    Umukozi wa Pariki y'Akagera ushinzwe ibikorwa byo guhuza Pariki n'abaturage, Ishimwe Fiston, yavuze ko kuba iyi sazi yarahashyijwe ari inyungu ku bukerarugendo ngo kuko uko ushyiraho inzitizi nyinshi ku bakerarugendo bibugiraho ingaruka.

    Ati ' Nyuma yo guhashya iyi ndwara rero twabonye ukwiyongera kw'abakerarugendo kuva 2016 birazamuka bigera muri 2019 aho byari agatangaza twarazamutse tugira abakerarugendo ibihumbi 49 ku mwaka kandi abenshi bari abanyarwanda, mbere baratinyaga kubera isazi ya Tsetse urumva rero bavuye kuri 20% bagera kuri 51% bayisuye.'

    Ishimwe yavuze ko iyo abakerarugendo biyongereye n'urwunguko ruhabwa abaturage rwiyongera aho rwavuye kuri miliyoni zirenga 100 Frw zihabwa abaturiye Pariki y'Akagera zigera kuri miliyoni 500 Frw byose ngo bikaba ari ukubera kurwanya ka gakoko kaba mu isazi ya Tsetse.

    Yavuze ko hari udutambaro bashyira mu nzira zinyuramo abantu tugafata ya masazi ku buryo abagenda muri Pariki batarumwa nazo.

    Abaturage bo mu Murenge wa Murundi barishimira ko Leta yabafashije guhashya Tsetse

    Ishimwe Fiston ushinzwe guhuza abaturage na Pariki y'Akagera yavuze ko guhashya Tsetse byatumye abanyarwanda basura Pariki y'Akagera biyongera

    Nshimiyimana Ladislas ukora muri RBC yavuze ko kuri ubu u Rwanda rwahashyije indwara y'umusinziro

    Nyirabashumba uvura ku kigo nderabuzima cya Buhabwa avuga ko bamaze imyaka myinshi batabona uwarwaye umusinziro

    Aborozi begerejwe imitego ifata isazi ya Tsetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-leta-yakemuye-ikibazo-cy-isazi-ya-tsetse-yaryaga-abantu-ikabateza

  • Perezida Kagame yashimye intambwe y'amateka yatewe mu gukorera inkingo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y'u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka 'BionTainers' zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n'igituntu.

    Perezida Kagame yishimiye iyi ntambwe yatewe, avuga ko uyu munsi ari intambwe y'amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje avuga ko ibi bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA.

    Perezida Kagame yashimiye ikipe y'abagize BioNTech, by'umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n'abandi kubera ubu bufatanye ndetse n'abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf n' Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller.

    Biteganyijwe ko uru ruganda biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu mpera z'uyu mwaka wa 2023.

    Ni uruganda ruzubakwa n'Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n'imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk'uru rw'inkingo n'imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kugira ngo iyi ntambwe igerweho byose bikomoka ku miyoborere myiza n'ubufatanye hagati y'ibihugu nk'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa barwo.

    Ati 'Ikindi ni ubuyobozi butekereza uburyo dushobora […] nk'igihugu kiri ku mugabane ukoresha 99% by'inkingo zitumizwa hanze kandi umutwaro cyangwa ingaruka z'ibyorezo zikaba zibasira cyane uyu mugabane. Kuzana ibisubizo ku hari ibibazo, ni ibintu by'agaciro.'

    Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu bijyanye no kwigisha abanyeshuri kugira ngo bazagire uruhare mu kuzana ibisubizo mu rwego rwo gukora inkingo n'imiti muri Afurika.

    Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf n' Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller

    Kontineri esheshatu za mbere zageze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-intambwe-y-amateka-yatewe-mu-gukorera-inkingo-mu

  • Kamonyi-Runda: Inka 2 z'Imbyeyi zikubiswe n'inkuba #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa Moya z'ijoro ryo kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka ruyenzi, Umurenge wa Runda, Inkuba ikubise Inka ebyiri z'imbyeyi harimo iyakamwaga n'indi yaburaga iminsi mike ngo ibyare. Izo Nka zombi ni iz'Umuturage Gakwerere Samuel. Ni gake cyane muri aka karere humvikana Inkuba yishe Inka.

    Aganira na intyoza.com, Gakwerere Samuel avuga ko ibibaye bije bitunguranye mu mvura iguye kuri uyu mugoroba. Avuga iguye yari avuye mu kiraro kuzireba niba zariye kandi zanyoye amazi, mbese kureba ko zimeze neza.

    Akomeza avuga ko ubwo imvura yasaga n'aho igenjeje amaguru make, umushumba yagiye gukama imwe muri izi, asanga zose uko ari ebyiri zigaramye hasi mu kiraro cyazo zapfuye. Imwe yonsaga, indi yari yitezwe ko izabyara bitarenze tariki 15 Mata uyu mwaka wa 2023.

    Gakwerere, avuga ko izi nka zombi zari mu bwishingizi ariko ko ikibazo ari uko ubwishingizi bwazihawe butangana n'agaciro kazo kuko umwishingizi yatanze igiciro gito agereranije n'agaciro yaziguze, aho abishingizi bavuze ko igiciro batanze aricyo bo batarenza, nawe apfa kubyemera nk'umworozi kandi wahaga Inka ze agaciro nubwo ku mwishingizi we ibyemezo bye ntacyo yari buhindure ho. Imwe muri izi Nka ni Imfirizone.

    Mwumvaneza Ferdinand, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubworozi( Veterineri) yabwiye intyoza.com ko icyo bafasha uyu muturage nta kindi kitari gusa gukora Raporo y'uko Inka zapfuye n'icyo zazire, hanyuma yaba yari afite ubwishingizi akaba yakwishyurwa. Avuga kandi ko Inka zipfuye gutya zitemerewe kuribwa.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/13/kamonyi-runda-inka-2-zimbyeyi-zikubiswe-ninkuba/

  • Kongera imodoka rusange, interineti yihuta no… – #rwanda #RwOT

    Iyo nama yitabiriwe n'Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n'abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga.

    Wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

    Muri uyu mushyikirano habaye n'umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize, no gusinya amasezerano y'imihigo mishya.

    Ibiganiro byatanzwe n'abantu banyuranye byibanze ku ngingo zirimo, ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire ryo mu 2022; guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge bwubakiye ku muryango no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yamaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center yafatiwemo imyanzuro 13 irimo ijyanye n’ubukungu, uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’uburere mboneragihugu.

    UBUKUNGU:

    1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

    • Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

    • Gufasha aborozi kongera umukamo;

    • Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

    • Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

    2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

    3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

    4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza, kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

    5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

    6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

    7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

    UBUREZI:

    8. Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri, kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

    • Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

    • Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

    • Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

    UBUZIMA:

    9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa, aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

    10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa, hagamijwe kwirinda indwara.

    11. Kuvugurura ibikorwa remezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    IMIBEREHO MYIZA:

    12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

    • Gukumira amakimbirane mu miryango;

    • Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

    • Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa

    n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga, kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

    • Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

    • Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

    UBURERE MBONERAGIHUGU:

    13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127012/kongera-imodoka-rusange-interineti-itihuta-nigwingira-mu-banaimyanzuro-13-yumushyikirano-127012.html

  • Inama ya FIFA: Kenny Jean Marie uhagarariye a… – #rwanda #RwOT

    Guteza imbere umupira w’amaguru ni imwe mu ntego za FIFA na Perezida wayo Gianni Infantino, ndetse bikaba biri mu byo u Rwanda ruri gushyiraho imbaraga cyane nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa biri gukorwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA.

    Ibi kandi bishimangirwa n’urugero rwiza rwa gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore iherutse gutangizwa mu Rwanda, ndetse na hoteri ya FERWAFA iri kubakwa, yitezweho kuzungukira iri Shyirahamwe.

    Iyi hoteli igizwe n’ibyumba 88 birimo ibyo kuraramo, ibyumba byo kuriramo, ibyumba by’inama n’ibiro, ndetse kuri ubu ibikorwa byayo bikaba biri ku musozo.

    Iyi hoteli izajya ikoreshwa mu kwakira abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Amavubi yaba abo mu makipe y’abahungu n’abakobwa n’amakipe y’abana, ndetse ikazajya iberamo inama z’abayobozi ba FERWAFA.

    Impamvu yashyizweho ni ukugabanyiriza Leta umutwaro wo kwishyura amafaranga menshi mu zindi hoteli zifashishwa n'amakipe y'Igihugu mu mwiherero, ndetse ikazifashishwa mu guteza imbere umupira w’amaguru kubera ko izajya yakira ibindi bikorwa nk’inama n’amahugurwa bakishyurwa.

    Iyi nama ya FIFA iri kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 13 Werurwe, kuzageza ku itariki ya 17 Werurwe 2023. Yitabiriwe n’abayobozi b’umupira w’amaguru batandukanye ku Isi barimo uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger wamaze kuhagera (mu rwanda).

    Mu butumwa basangije ku rubuga rwa Twitter ya FERWAFA, Chief Member Associations, Kenny Jean Marie, (Ahagarariye abanyamuryango ba FIFA), yasuye ikicaro cya FERWAFA ndetse agirana ibiganiro na Perezida wayo Olivier Mugabo.

    Ibi biganiro ahanini bigamije kureba aho ibikorwa byo kubaka iyi hoteli bigeze, ndetse hanarebwa ibice bitandukanye byafasha mu iterambere rya Ruhago mu Rwanda.

    Ibi bikorwa kandi bifitanye isano n'icyerekezo 'Vision' ya FIFA yo mu mwaka 2020-2023, igamije guteza imbere umupira w’amaguru, ndetse kubaka ibikorwa remezo ni bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyi ntego. Iki gitekerezo gishyigikiwe na nyobozi y’umupira w’amaguru ku Isi, ibinyujije muri ‘FIFA Forwad Program’.

    Mu makuru yatangajwe na FIFA, ibikorwa bigendanye n’iyi nama bizakomeza ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 14 Werurwe muri Kigali Convection Center, ku isaha ya 14:30 ahazabera inama iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndetse hazigwa ku iterambere rya ruhago n’ibyavuye mu nama zabanje.

    Kenny Jean Marie uhagarariye abanyamuryango ba FIFA yagiranye ibiganiro na FERWAFA

    Kenny yagiranye ibiganiro na FERWAFA bigamije kureba aho ibikorwa byo kubaka hoteli bigeze

    Batembereye kuri iyi hoteli bareba aho ibikorwa byo kuyubaka bigeze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127010/inama-ya-fifa-kenny-jean-marie-uhagarariye-abanyamuryango-ba-fifa-yasuye-ferwafa-127010.html

  • Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'Amaguru, Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri izahuramo na Benin nu rwego rwo gushaka itike yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023.

    Ni imyiteguro yabimburiwe ni kwerekeza mu mwiherero urimo gukorerwa i Nyamata muri La Palisse Hotel, aha abakinnyi kandi baritegura kuzajya bakora imyitozo muri aka karere aho bazakorera kuri kibuga cy'ishuri rya Ntare.

    Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bose bahuriye ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA aho kuri uyu wa mbere bahagurutse berekeza mu karere ka Bugesera.

    Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki ya 17 Werurwe 2023 yerekeza muri Ethiopia aho biteganyijwe ko bazakina umukino wa gishuti n'ikipe y'igihugu yaho.

    Nyuma y'uwo mukino ikipe y'igihugu izahita yerekeza muri Benin tariki ya 20 Werurwe yitegura gukina umukino ubanza kuya 22 mbere yo gukina uwo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Imikino y'igikombe cya Afurika 2023 izakinwa mu ntangiriro z'umwaka utaha mu mezi abiri ya mbere, ni ukuvuga Mutarama na Gashyantare 2024 izabere mu gihugu cya Cote d'Ivoire.

    The post Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatangiye-umwiherero-utegura-imikino-ibiri-bazahuramo-na-benin-yo-gushaka-itike-ya-can2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatangiye-umwiherero-utegura-imikino-ibiri-bazahuramo-na-benin-yo-gushaka-itike-ya-can2023

  • Nyaruguru: FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y'Imyaka 35 bishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru bizihije isabukuru y'imayaka 35 uyu muryango ushinzwe. Muri uyu muhango, banaboneyeho kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu iterambere birimo; Imihanda, Amashuri, Ibitaro ndetse n'ibikorwa by'ubuhinzi bwabafashije kutongera gusuhukira ahandi bajya gushaka yo amaramuko.

    Ni ibirori byabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Ndago, aho hateraniye abanyamuryango n'inshuti zabo bishimira ibimaze kugerwaho birimo ibikorwaremezo bitandukanye bavuga ko bakesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere ba Parezida Kagame Paul.

    Umuyobozi-Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, Murwanashyaka Emmanuel yabwiye imbaga y'abanyamuryango ko ibyagezweho bitikoze, ko ahubwo byavuye mu mbaraga zabo nk'Abanyarwanda, ko kandi bakwiye kwibuka aho bavuye bagategura ejo heza hazaza.

    Yagize Ati' Turizihiza imyaka 35 Umuryango wacu ubayeho, ariko mwibuke ko mu myaka 28 ishize aka karere nta mihanda myiza kagiraga ariko ubu gafite ibirometero 100 bya kaburimbo ndetse hakaba hateganywa kubaka indi mihanda. Mwibuke ko ahagana mu 1992 aka karere kari gafite amashanyarazi ku kigero cya 1%, ariko ubu tugeze kuri 93% naho amazi twarazamutse kuko turi kuri 72%. Ikindi mu 1994 twagiraga uruganda rumwe rw'icyayi, tugeze kuri 4 kandi hari urundi rurimo kubakwa zikaba 5, ndetse mu buzima twahawe ibitaro byiza bya Munini n'ibigo nderabuzima 16 bifasha kugabanya ingendo zakorwaga, abaturage bacu bajya kwaka serivisi z'ubuvuzi'.

    Akomeza avuga ko muri iyi nzira y'iterambere hubatswe umudugudu mwiza wahawe abaturage bari bakennye kurusha abandi. Yongeraho ko mu miyoborere myiza hashyizweho urwego rw'Abunzi hagamijwe kunga abaturage batagombye kugana inkiko, bityo ibibazo bito bigakemurirwa aho kandi abaturage bakabigiramo ijambo.

    Umunyamabanga w'Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yasabye abanyamuryango n'inshuti z'umuryango gukomeza kurinda ibyagezweho byose. Avuga kandi ko umuryango ukwiye kubakirwa ku bakiri bato kuko aribo Igihugu gitegurira ibizaza.

    Abana bato baragaburiwe ndetse bahabwa Amata.

    Yagize Ati' Nkuko bigaragara, aheza h'iki Gihugu cyacu hashingiye ku bakiri bato, bityo rero dutoze abakiri bato nk'urubyiruko rumaze kumenya kwihitiramo kumenya neza umuryango wacu ndetse bazanagira uruhare mu kurinda ibi tumaze kugezwaho. Ibikorwa byose dukora tubikorera abaturage bacu cyane cyane abakiri bato, bakibutswa ko ubu bumwe dufite bwakomotse ku bitangiye igihugu kandi tukabaha n'icyubahiro bakwiye kuko baduhaye umusingi mwiza wo guheraho'.

    Ni iki Abanyamuryango bavuga ku byo FPR Inkotanyi yabagejejeho ?

    Karegeya Jean Baptiste wo mu murenge wa Munini avuga ko FPR Inkotanyi yabarinze gusuhukira ahandi bajyaga gushakayo amaramuko iyo babaga basumbirijwe no kubura ibibatunga. Ahamya ko ubu bakora neza ibikorwa by'ubuhinzi ndetse bakaba bamaze no kwiteza imbere mu buryo bugaragara kuko bahabwa nkunganire, Gira Inka n'ibindi bitandukanye byatumye ubuzima buhinduka.

    Byari ibyishimo mu mihanda.

    Uyu muturage, akomeza yemeza ko gahunda nyinshi Leta ibashyiriraho zikwiye kubabera umusemburo w'ibyiza bikwiye kubakirwaho mu gushaka iterambere rirambye kandi rifasha buri wese guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

    Mukarurangwa Patricie wo mu murenge wa Cyahinda, avuga ko FPR Inkotanyi yabarindiye ubuzima ibubakira ibitaro ibaha abajyanama b'ubuzima babitaho. Ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame ko yabahaye umuhanda wa Kaburimbo ndetse n'amashuri atandukanye, abanza n'ayisumbuye y'imyaka 12 (9 & 12 YBE) kandi bakaba bafatira ifunguro ku ishuri bityo nabo bagakora bagamije kwiteza imbere.

    Abo kugabirwa baragabiwe.

    Minani Serge, avuga ko muri ibi bikorwa bihindura ubuzima urubyiruko rutatanzwe kuko rwahawe amahirwe, aho rugomba kuyakoresha rukiteza imbere. Akomoza ku bandi bishora mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge, akibutsa kugaruka mu murongo bakibuka ko aheza h'iki gihugu aribo bahafite mu kiganza cyabo nk'abaragwa b'Igihugu cy'Ejo hazaza.

    Muri iyi sabukuru y'umuryango FPR Inkotanyi, imiryango 13 yagabiwe inka muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, bahabwa kandi imiti izazivura. Hari kandi indi miryango 10 yahawe ibikoresho by'isuku n'ibiribwa hagamijwe gushyira imbere umuco wo gufashanya no kuremerana bigamije guha buri wese kubaka ubuzima bwiza.

    Imiti yo kwita ku nka.
    Mu bihe byashize kubona umwumbati nk'uyu i Nyaruguru byari ikizami utatsinda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/13/nyaruguru-fpr-inkotanyi-yizihije-isabukuru-yimyaka-35-bishimira-ibikorwaremezo-bamaze-kugezwaho/

  • Imitima imenetse y'abana bavuka ku babyeyi bagize ubwiru ibyaha bya Jenoside bahaniwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iravuga ko hari icyizere cyo hejuru cyo kugabanya ibikomere ku mitima mu muryango nyarwanda, bitewe n'inyigisho zihabwa by'umwihariko  urubyiruko.

    Nsanzineza Valens w'imyaka 35 akomoka mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyarugenge ninaho atuye, Se umubyara yahamijwe ibyaha bya Jenoside n'inkiko Gacaca.Nsanzineza yatinze kumenya igitumye Se umubyara ari muri gereza.

    Ibikomere ku mutima kuri Nsanzineza byatangiye ubwo yari umunyeshuri, abana bose bakamwitaza bamubwira ko ari uwo mu muryango w'abicanyi.

    Nsanzineza iyo abara iyi nkuru amarira amuzenga mu maso.

    Yagize ati 'Nahuraga n'ikibazo ku ishuri ahantu hose ngeze abana bose twajya gukina bakambwira bati ntabwo twakina nawe,  uri umwana wo mu bicanyi. Nkumva birantera ipfunwe cyane, nkibaza nti ni gute nzaba muri Sosiyete nyarwanda?[…] ubwo Papa yaje kujya muri Gacaca ariko ntabwo nari nzi icyo yakoze.'

    N'ubwo yari akiri muto Nsanzineza niwe wafashe iya mbere yo kujya gusaba imbabazi umuryango Se yahemukiye, yaje kuwegera umusaba ko yazana na nyina umubyara basabye imbabazi barazihabwa, ubu imiryango ibanye neza kandi ibikomere yari yatewe n'umubyeyi kuri ubu byarakize.

     Ati 'Ndibaza n'umutima nama wanjye umuntu twari duturanye tukamukorera ikosa rimeze ritya rikavamo urupfu rw'ababyeyi be, ndibaza nti reka ndebe ko nagenda akampa imbabazi nkabohoka.'

    Yakomeje agira ati 'Naragiye nshaka umuntu aramperekeza turagenda dusaba imbabazi, ndamubwira nti rero muzehe nari nje kugusaba imbabazi z'icyaha twagukoreye, arambwira ati se wowe wa mwana we ko uri umwana  mutoya  uransaba imbabazi ushingiye kuki? Uzagende uzane na Mama wawe munsabe imbabazi?'

    Nirere Vestine w'imyaka 21  nawe atuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mareba, kuri ubu niwe urera musaza we  muto na Murumuna we nyina yarapfuye, Se umubyara  nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, yahise yishakira undi mugore ubu abo bana barirera kandi bafite Se.

    Yagize ati 'Afite undi mugore njye mbana na murumuna wanjye na musaza wanjye, ubwo ni njye mukuru w'umuryango. Yari yarakatiwe imyaka 12 yarayikoze, muri icyo gihe numvaga ntishimye nkumva mfite amatsiko y'ikintu yaba yarakoze kugira ngo bamufunge, yari yarambwiye ko azabimbwira yaratashye aje ntiyambwira, aje mubajije n'ubundi yanga kubimbwira numva sinamubabarira.'

    Karulinda Gregoire nawe akomoka mu Bugesera mu Murenge wa Shyara, kuri ubu yarangije ibihano yari yarakatiwe kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubuhamya bwe bwumvikanisha ko kugira ngo yongere kwisanga mu muryango nyarwanda byagereranywa no kuzamuka imisozi ihanamye irenze umwe.

    Yagize ati 'Ndi umwe mu bagize uruhare muri Jenoside, nabifungiwe imyaka 10. Aho mariye gufungurwa naraje mbaho mu bwihebe kuko numvaga nta bwisanzure mfite, kubera ayo mahano nari narakoze numvaga mu mutima wanjye ndi mu mwijima w'icuraburindi.'

    Umuryango uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi, Interpeace, wo utanga umuburo ko kwishimira ko urwego rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda biri ku gipimo cy'iri hejuru bidahagije, kuko ibyo bipimo bike bisigaye bikwiye kwitabwaho kuko bishobora guteza ibibazo.

    Kayitare Frank ni umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda.

    Yagize ati 'Kugira ngo hatagira ikibasubiza inyuma ni uko na babandi bake batarabyumva neza bafashwa. Abo rero nibo dushyiramo ingufu cyane.'

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iravuga ko hari icyizere cyo hejuru cyo kugabanya ibikomere ku mitima mu muryango nyarwanda, ahanini byatewe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'inyigisho zihabwa by'umwihariko urubyiruko n'imiryango bakomokamo.

    Madamu  Clarisse Munezero ni umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko hari abagifite ibikomere cyane cyane bakomora ku babyeyi babo, tugafasha ari urubyiruko ari n'ababyeyi babo. Ntekereza ko rero icyizere kirahari kandi gahunda zikorwa zose zikorerwa ku byiciro byose, nta cyiciro dusiga inyuma yaba mu bakuru n'abatoya.'

    Igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk'uko bitangazwa n'ubushakashatsi bushya bwa 2020, ni ubushakatsi  bukorwa buri myaka itanu.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Imitima imenetse y'abana bavuka ku babyeyi bagize ubwiru ibyaha bya Jenoside bahaniwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/13/imitima-imenetse-yabana-bavuka-ku-babyeyi-bagize-ubwiru-ibyaha-bya-jenoside-bahaniwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitima-imenetse-yabana-bavuka-ku-babyeyi-bagize-ubwiru-ibyaha-bya-jenoside-bahaniwe