Blog

  • Shauku Music yahurije Riderman na Sophia kuri… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryari riherutse kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction ari na bwo ryatangaje ko rigiye gushyira hanze iyi album ya mbere iriho indirimbo nka ‘Umurashi’ bakoranye na Riderman, ‘Sebisage’ bitiriye Album, ‘Karangwe’, ‘Iyarare’, ‘Ideni’, ‘Tsinda ya Remera’, ‘Joli’, ‘Juice’ ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.

    Izi ndirimbo zashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw’amajwi, ariko indirimbo bakoranye na Riderman yanasohokanye n’amashusho yayo.

    Buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye, kuko buri yose hafashwe igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y'amezi atanu kuri buri imwe.

    Kandi yakozweho n'abantu batandukanye barimo Aaron Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko iyi album bahisemo kuyita 'Sebisage' mu gusobanura u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ati 'Sebisage' ubwabyo n'izina twafashe nk'iry'umunyarwanda wese kuko ibisage bisokozwa buri muntu iwacu kuva mu muco wacu kugera n'ubu navuga ko bisobanuye umunyarwanda kandi kuba umunyarwanda burya ahantu hose bijyana no gukora ibi twita kuba umukozi kandi mwiza buri hantu.'

    Akomeza ati 'Icyo rero twavugaga ni gukora, dushake ubuzima kandi uko bugoye kose dutarame, kuko igitaramo ni umuco wacu. Kuko igitaramo kigirwamo byinshi birimo n'indangagaciro si ukubyina gusa. Aho turi dukore umurimo kandi neza ariko utugore utunanize kandi tuwungukemo ariko nyuma dutarame nk'abanyarwanda.'

    Ni album yihariye ariko byakugora kumva ubutumwa udafashe umwanya ngo uyumve neza indirimbo imwe kuyindi, gusa by'umwihariko ubutumwa buriho ni uburere mbonera gihugu;

    Burimo kwigisha umuryango nyarwanda uhereye mu ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma kuri album yose kuko niwo murongo aba basore bahisemo wo gutanga ubutumwa ari mu nyandiko bakora ari no mu buryo indirimbo bakora zikoze/zicuranze mu buryo ziririmbyemo.

    Iyi album kandi iteguye mu buryo wumva butandukanye n'izindi z'abahanzi nazo nziza zagiye zisohoka. Biri mu mpamvu zatumye aba basore bahitamo gukora indirimbo zubakiye ku bicurangisho bya gakondo, aho buri ndirimbo yumvikanamo inanga ya Kinyarwanda n'amajwi meza y'umwimerere akomoka ku gice cyo ku nkombo mu Rwanda.

    Kuri iyi album hariho abahanzi babiri gusa bakoranye. Riderman bakoranye indirimbo bise 'Umurashi' n'aho Nzayisenga Sophia bakoranye indirimbo 'Imigende'

    Asobanurako iyi album yihariye mu rugendo rw'abo rw'umuzik, ahanini binaturutse ku kuba yarakozwe n'abarimo umuhanzi w'umuhanga u Rwanda rufite akaba na Producer, Kipeti ndetse na Aaron Nituunga watanze inama ku ikorwa ryayo.

    Aaron avuga ko mu myaka amaze mu rugendo rwo gukora indirimbo atigeze abona umuhanzi wateye imbere adakoze umuziki ushingiye ku muco w'igihugu cye.

    Ati 'Mu myaka maze nkora indirimbo (Production) mu bihugu bitandukanye nta narimwe nigeze mbona umuhanzi wateye imbere adakora ibintu birimo umuco gakondo waho akomoka ngo bigere kubahandi.'

    Shauku Music Band igizwe na Izerimana Gad ucuranga Gitari Bass, Niyobyiringiro Ellham 'Solist', 'Nkomeza Alex ucuranga Piano ndetse na Iradukunda Aimable uvuza ingoma, usanzwe ari mwarimu ku Nyundo.

    Shauku Music yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye nk'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM yabereye i Kigali mu 2022, inama ya Youth Konnect, ibitaramo bya Kigali Jazz Junction n'ahandi hatandukanye. 

    Shauku Music yasohoye album ya mbere bise 'Sebisage' yatanzweho umusanzu n'abarimo Aarno Nitunga na Producer Kipeti 

    Umuraperi Riderman yahuje imbaraga na Shauku Band mu ndirimbo bise 'Umurashi' 

    Umukirigitananga Nzayisenga Sophia yakoranye indirimbo na Shauku Band bise 'Imigembe'

     

    Uhereye ibumoso: Izerimana Gad acuranga gitari bass, Niyobyiringiro Ellham solist, Nkomeza Alex ucuranga Piano, Aimable Iradukunda uvuza ingoma akaba n'umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo


    Indirimbo zigize album ya mbere y’itsinda Shauku Music ikoze mu njyana ya Afro Fusion

    KANDA HANO WUMVE ALBUM 'SEBISAGE' YA SHAUKU MUSIC

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMURASHI' SHAUKU YAKORANYE NA RIDERMAN

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMIGEMBE' SHAUKU YAKORANYE NA NZAYISENGA SOPHIA

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127031/shauku-music-yahurije-riderman-na-sophia-kuri-album-sebisage-yakozweho-nabahanga-mu-muziki-127031.html

  • Nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa amasaha 24 #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, mu Rwanda hose nta wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 nyuma yo kubagwa nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA).

    RICA ivuga ko yafashe iki cyemezocy'uko amabagiro azajya atanga inyama z'inka, ihene, intama n'ingurube bimaze amasaha 24 muri firigo, mu rwego rwo guhashya indwara y'ubuganga yibasiye amatungo no kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa inyama zujuje ubuziranenge.

    Umukozi Ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by'Ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure yabwiye igihe.com ko inyama zakonjeshejwe ari nziza ndetse ziryoha kurusha izatarakonjeshejwe.

    Ati 'Uretse kuba ari amabwiriza yo kubanza gukonjesha inyama amasaha 24 hari n'ibyiza byo kurya inyama zakonjeshejwe kuko mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara y'ubuganga, FAO yatanze umurongo ivuga ko iyo inyama zimaze amasaha 24 mu bukonje byica virusi itera iyo ndwara.'

    Yongeyeho ko uretse kuba ubwo bukonje bwica iyo virusi bunongera ubwiza n'ubuziranenge bw'inyama n'uburyohe bwazo zikanoroha kuko zidakomeza guta amazi yazo ari na yo agize uburyohe bwazo.

    Yakomeje amara impungenge abantu bakeka ko inyama zikonje zitaryoha anashimangira ko uzazirya atazongera kurya na rimwe inyama zishyushye.

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.

    The post <strong>Nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa amasaha 24</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/nta-mucuruzi-wemerewe-gucuruza-inyama-zitabanje-gukonjeshwa-amasaha-24/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-mucuruzi-wemerewe-gucuruza-inyama-zitabanje-gukonjeshwa-amasaha-24

  • Ikintu cyashimishije Lague akigera muri Sweden #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda muri Sweden, Byiringiro Lague yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari urubura kuko ari bwo bwa mbere yari arubonye.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 ni bwo uyu mukinnyi wakiniraga APR FC yageze muri Sweden.

    Byiringiro Lague yavuze ko ikintu cya mbere cyamushimishije harimo kubona urubura (snow) kuko ari ubwa yari arubonye.

    Ati “Nakunze urubura kubera ko ni inshuro yanjye ya mbere kuba nabona urubura, nakunze abantu b’inaha muri Sweden ndetse n’abakinnyi ni abana beza.”

    Yakinnye iminota 15 ya nyuma mu mukino wa gicuti banganyijemo na GIF Sundsvall ku wa Gatandatu, akaba yaravuze ko yishimiye kongera gukinana na Yannick Mukunzi.

    Ati “Umukino wari mwiza, nakinnye iminota 15 nakunze gukinana na Yannick Mukunzi, ni mukuru wanjye no mu ikipe y’igihugu turakinana.”

    Byiringiro Lague akaba yarasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 4 aho afite intego yo kuba yajya gukina ku rwego rwisumbuyeho.

    Byiringiro Lague yishimiye kubona urubura bwa mbere akigera muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikintu-cyashimishije-lague-akigera-muri-sweden

  • Ishyamba si ryeru muri Sunrise, Seninga uvuga ko ntawabasha kumwirukana ashobora kwambarira ubucocero aho yambariye inkindi #rwanda #RwOT

    “Kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi”, ni imvugo ikoreshwa ku muntu bashaka kugaragaza ko ashobora gusebera aho yakoreye ibikorwa by’indashyikirwa, ibi ni byo bishobora kuba ku mutoza Seninga Innocent wa Sunrise FC aho ashobora kwisanga yamanuye iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ari we wari wayizamuye.

    Muri Sunrise FC, ishyamba si ryeru na gato, haratutumba umuriro isaha n’isaha wakwaka, baravuga ngo ntawuhisha inzu ngo ahishe umwotsi, bagerageje kuwupfukirana ariko wishakira inzira ugaragara.

    Iyi kipe iheruka intsinzi muri shampiyona tariki ya 21 Ukuboza 2022 ubwo batsindaga AS Kigali 2-1. Imikino yirenze ari 8 itazi ikitwa intsinzi, yanganyije 2 itsindwa 6.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umubano w’abakinnyi n’umutoza mukuru Seninga Innocent wajemo igihu ndetse abakinnyi bamwumva batarenze 3 cyangwa 4.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati “sinakubeshya kandi byigaragaza, ikibazo cyo kirahari, umutoza abakinnyi bameze neza mu myitozo si bo akinisha, icya mbere yashwanye n’abakinnyi bakuru mu ikipe urebye ubu nta muntu ukimuriho, yego ntawabura abe nk’ababiri cyangwa 3 ariko rwose urwambariro rwe rwarapfuye.”

    Seninga Innocent yarahagaritswe biba iby’ubusa

    Nyuma yo kumara imikino 3 yikurikiranya atsindwa (Gasogi United 3-0, APR FC 1-0 na Marines 2-1), tariki ya 14 Gashyantare 2023, Seninga Innocent n’umwungiriza we bahagaritswe iminsi 15.

    Muri iyo minsi 15 Sunrise FC yanganyije na AS Kigali 2-2 itsindwa na Police FC imikino 2 muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2-1 buri mukino.

    Iminsi 15 irangiye ubuyobozi bwa Sunrise FC bwafashe umwanzuro wo kumwongera indi minsi 15 ariko mu buryo butunguranye tariki ya 3 Werurwe yagaruwe mu kazi maze tariki 4 Werurwe atoza umukino wa Rwamagana City yahise ibatsinda 2-0, baje gutsinda Police FC 1-0 mu gikombe cy’Amahoro ariko barasezererwa kuko Police FC yari yarabatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

    Umukino uheruka wa shampiyona, Mukura VS yabatsindiye i Huye 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino Seninga Innocent yavuze ko ikibazo gishobora kuba gifitwe n’ubuyobozi n’abakinnyi.

    Ati “dutangira imikino yo kwishyura twanganyije umukino umwe wa Bugesera FC, dutakaza imikino 3 yikurikiranya habaho guhagarikwa kwanjye, nagiye mfite inota rimwe n’abayisigaranye bagize inota rimwe, turacyibaza ikibazo gihari, ntabwo kiri mu batoza niba abakinnyi basigarana n’umutoza wundi ntatsinde n’uwagiye ntatsinde ikibazo gishobora kuba kiri mu buyobozi cyangwa mu bakinnyi hagati ya bo.”

    Ntabwo Sunrise FC ifite ubushobozi bwo kwirukana Seninga Innocent

    Uyu mutoza avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe budafite ubushobozi bwo kumwirukana kuko ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye ndetse banamuzanye.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati “none se niba na we ubwe avuga ko ntawabasha kumwirukana, ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye.”

    Kugarurwa mu kazi byateje uruntu runtu muri Sunrise FC

    Bivugwa ko ubuyobozi bwa Sunrise FC burangajwe imbere na Hadari Hillary usanzwe ari visi perezida ari we wafashe iya mbere mu kongerera ibihano Seninga.

    Amakuru avuga ko yaje guhamagarwa na Meya w’Akarere ka Nyagatare ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akabwirwa ko agomba kugarura Seninga mu kazi, undi arabyanga avuga ko nta we agarura, niba babishaka bamwigarurira, yaje kugarurwa mu kazi mu buryo bumeze nk’agahato.

    Ati “urumva Hodari ni umugabo uhagarara ku ijambo rye, yanze kumugarura bisa n’aho agarutse ku gahato, na we twahise tumubura, kuva icyo gihe ntabwo turongera kumuca iryera, Seninga yaje na we agenda.”

    Nta gikozwe mu maguru mashya, Sunrise FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri kuko mu gihe habura imikino 7 gusa iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24, irarusha Rwamagana City inota rimwe, ikarusha Rutsiro FC 3, Marines ifite 16 n’aho Espoir FC ya nyuma ikagira 14.

    Umukino uheruka Sunrise FC yatsinzwe na Mukura VS 2-1

    Umubano wa Seninga Innocent n’abakinnyi wajemo igihu

    Seninga Innocent ashobora gusubiza Sunrise FC mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ishyamba-si-ryeru-muri-sunrise-seninga-uvuga-ko-ntawabasha-kumwirukana-ashobora-kwambarira-ubucocero-aho-yambariye-inkindi

  • RDC: Ikirunga cya Nyamuragira gishobora kuruka #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bumenyi bw'ibirunga bavuze ko babonye urumuri ku gasongero k'ikirunga cya Nyamuragira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Amakuru mashya y'abo bahanga avuga ko urwo rumuri rwatewe no kugenda kw'amazuku cyangwa amahindure (lave) mu bujyakuzimu bugufi yerekeza ku munwa w'ibanze w'ikirunga Nyamuragira.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 13 Werurwe 2023, Minisitiri w'itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa leta ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko urwo rumuri rwatangiye kuboneka guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba .

    Muyaya, asubiramo amakuru y'ikigo cya Goma cyiga ku birunga, yavuze ko mu gihe ikirunga Nyamulagira cyaba kirutse, amazuku yakwerekeza muri pariki y'igihugu ya Virunga.

    Ariko yavuze ko hari nk'ibintu bimwe nk'ivu ry'ikirunga rishobora kugwa mu duce dutuwemo n'abantu bivuye ku birimo kubera ku munwa w'icyo kirunga.

    Muyaya ati  'Tugiriye inama abaturage ba Goma gukomeza gutuza, gukora akazi mu bwisanzure, ikoresha rijyanye no koza imboga no kunywa amazi yo mu bigega rigomba gukurikizwa nta kujenjeka.'

    Kuri ubu Goma ituwe n'abaturage bagera ku 670.000, nk'uko bikubiye mu mibare y'igereranya y'umuryango w'abibumbye.

    Muyaya yanavuze ko leta ya RDC isaba abatwara indege kwita ku cyerekezo cy'umuyaga mu gihe banyuze mu kirere cy'akarere ka Virunga.

    Mu mwaka wa 2011 ni bwo ikirunga cya Nyamuragira giheruka kuruka cyane, bwari bwo bwa mbere kirutse cyane mu myaka 100 yari ishize.

    Ikirunga cya Nyamuragira, gifite ubutumburuke bwa metero 3,058, kiri muri pariki y'igihugu ya Virunga, iyi ikaba ibamo n'ingagi zo mu misozi miremire ziri mu byago byo gushiraho.

    Muri Gicurasi 2021, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungishijwe bava mu mujyi wa Goma nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo kirutse.

    The post <strong>RDC: Ikirunga cya Nyamuragira gishobora kuruka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/rdc-ikirunga-cya-nyamuragira-gishobora-kuruka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-ikirunga-cya-nyamuragira-gishobora-kuruka

  • Ishyamba se ryeru muri Sunrise, Seninga uvuga ko ntawabasha kumwirukana ashobora kwambarira ubucocero aho yambariye inkindi #rwanda #RwOT

    “Kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi”, ni imvugo ikoreshwa ku muntu bashaka kugaragaza ko ashobora gusebera aho yakoreye ibikorwa by’indashyikirwa, ibi ni byo bishobora kuba ku mutoza Seninga Innocent wa Sunrise FC aho ashobora kwisanga yamanuye iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ari we wari wayizamuye.

    Muri Sunrise FC, ishyamba si ryeru na gato, haratutumba umuriro isaha n’isaha wakwaka, baravuga ngo ntawuhisha inzu ngo ahishe umwotsi, bagerageje kuwupfukirana ariko wishakira inzira ugaragara.

    Iyi kipe iheruka intsinzi muri shampiyona tariki ya 21 Ukuboza 2022 ubwo batsindaga AS Kigali 2-1. Imikino yirenze ari 8 itazi ikitwa intsinzi, yanganyije 2 itsindwa 6.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umubano w’abakinnyi n’umutoza mukuru Seninga Innocent wajemo igihu ndetse abakinnyi bamwumva batarenze 3 cyangwa 4.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati “sinakubeshya kandi byigaragaza, ikibazo cyo kirahari, umutoza abakinnyi bameze neza mu myitozo si bo akinisha, icya mbere yashwanye n’abakinnyi bakuru mu ikipe urebye ubu nta muntu ukimuriho, yego ntawabura abe nk’ababiri cyangwa 3 ariko rwose urwambariro rwe rwarapfuye.”

    Seninga Innocent yarahagaritswe biba iby’ubusa

    Nyuma yo kumara imikino 3 yikurikiranya atsindwa (Gasogi United 3-0, APR FC 1-0 na Marines 2-1), tariki ya 14 Gashyantare 2023, Seninga Innocent n’umwungiriza we bahagaritswe iminsi 15.

    Muri iyo minsi 15 Sunrise FC yanganyije na AS Kigali 2-2 itsindwa na Police FC imikino 2 muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2-1 buri mukino.

    Iminsi 15 irangiye ubuyobozi bwa Sunrise FC bwafashe umwanzuro wo kumwongera indi minsi 15 ariko mu buryo butunguranye tariki ya 3 Werurwe yagaruwe mu kazi maze tariki 4 Werurwe atoza umukino wa Rwamagana City yahise ibatsinda 2-0, baje gutsinda Police FC 1-0 mu gikombe cy’Amahoro ariko barasezererwa kuko Police FC yari yarabatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

    Umukino uheruka wa shampiyona, Mukura VS yabatsindiye i Huye 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino Seninga Innocent yavuze ko ikibazo gishobora kuba gifitwe n’ubuyobozi n’abakinnyi.

    Ati “dutangira imikino yo kwishyura twanganyije umukino umwe wa Bugesera FC, dutakaza imikino 3 yikurikiranya habaho guhagarikwa kwanjye, nagiye mfite inota rimwe n’abayisigaranye bagize inota rimwe, turacyibaza ikibazo gihari, ntabwo kiri mu batoza niba abakinnyi basigarana n’umutoza wundi ntatsinde n’uwagiye ntatsinde ikibazo gishobora kuba kiri mu buyobozi cyangwa mu bakinnyi hagati ya bo.”

    Ntabwo Sunrise FC ifite ubushobozi bwo kwirukana Seninga Innocent

    Uyu mutoza avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe budafite ubushobozi bwo kumwirukana kuko ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye ndetse banamuzanye.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati “none se niba na we ubwe avuga ko ntawabasha kumwirukana, ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye.”

    Kugarurwa mu kazi byateje uruntu runtu muri Sunrise FC

    Bivugwa ko ubuyobozi bwa Sunrise FC burangajwe imbere na Hadari Hillary usanzwe ari visi perezida ari we wafashe iya mbere mu kongerera ibihano Seninga.

    Amakuru avuga ko yaje guhamagarwa na Meya w’Akarere ka Nyagatare ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akabwirwa ko agomba kugarura Seninga mu kazi, undi arabyanga avuga ko nta we agarura, niba babishaka bamwigarurira, yaje kugarurwa mu kazi mu buryo bumeze nk’agahato.

    Ati “urumva Hodari ni umugabo uhagarara ku ijambo rye, yanze kumugarura bisa n’aho agarutse ku gahato, na we twahise tumubura, kuva icyo gihe ntabwo turongera kumuca iryera, Seninga yaje na we agenda.”

    Nta gikozwe mu maguru mashya, Sunrise FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri kuko mu gihe habura imikino 7 gusa iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24, irarusha Rwamagana City inota rimwe, ikarusha Rutsiro FC 3, Marines ifite 16 n’aho Espoir FC ya nyuma ikagira 14.

    Umukino uheruka Sunrise FC yatsinzwe na Mukura VS 2-1

    Umubano wa Seninga Innocent n’abakinnyi wajemo igihu

    Seninga Innocent ashobora gusubiza Sunrise FC mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-se-ryeru-muri-sunrise-seninga-uvuga-ko-ntwabasha-kumwirukana-ashobora-kwambarira-ubucocero-aho-yambariye-inkindi

  • Uganda: Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nta kamaro ifite – Madame Miria Matembe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari ministre w'uburere mboneragihugu n'umudepite mu nteko ishinga amategeko mu nteko ya Uganda, madame Miria Matembe yavuze ko inteko ishinga amategeko bafite uyu munsi ari urwego rudafite imbaraga kuko ruyobowe n'umuntu udasobanukiwe n'imiyoborere.

    Miria Matembe avuga ko bitumvikana uko inteko ishinga amategeko yaba ikora neza igatera ikizere minisitiri nka Namuganza, none akaba akitabirira imirimo ye bisanzwe nk'aho nta cyabaye.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko Miria Matembe, yavuze ko nta nteko abona iyobowe na Anita Among, kuko ikorerwamo cyane kandi atari ko byakabaye bigenda.

    Madame Miria Matembe, avuga ko inteko ishinga amategeko ya Uganda nta kamaro ifite, ndetse iyo ashimangira ko ari urwego rwa leta rutagira imbaraga, avuga ko mu gihe cye ari umudepite birukanye ba minisitiri Sam Kuteesa na Jim Muhwezi.

    Matembe uzwiho kuvuga ikimuri ku mutima, avuga ko aba bategetsi bari bakomeye nubwo Perezida Museveni yabagaruye mu butegetsi, ariko nibura barabashyiguye, bitandukanye n'uko batereye ikizere Namuganza, akaba akicara ku ntebe ya mbere mu nteko ishinga amategeko.

    Ikigaragaza imbaraga nke z'inteko ishinga amategeko ni uko ubu ngo bategereje ko Perezida Museveni we ubwe azamwiyirukanira bakabaye barabikoze bakamuha raporo.

    Ubwo Anita Among yatorerwaga gutegeka inteko ishinga amategeko, abanyapolitiki batarya indimi muri Uganda bavuze ko iyi manda uru rwego ruzaba rwiyoboye.

     Miria Matembe avuga ko akajagari ko kwiba amabati yagenewe abakene ba Karamoja kanavugwamo Perezida w'abadepite na minisitiri w'intebe, ari urugero ko abagore ba Uganda batazi gufata amahirwe abagenerwa mu ntok,i kuko batazi icyo bashaka.

    The post <strong>Uganda: Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nta kamaro ifite —</strong> <strong>Madame Miria Matembe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/uganda-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda-nta-kamaro-ifite-madame-miria-matembe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda-nta-kamaro-ifite-madame-miria-matembe

  • Gen Kabarebe yavuze uko yakuze yanga kuba 'umusirikare' – #rwanda #RwOT

    Ni igisubizo yahaye umwe mu bagera kuri 600 bitabiriye ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

    Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi n'abakarani.

    Barimo kandi abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

    Rwari rwahurijwe hamwe muri gahunda minisiteri irufite mu nshingano, Umujyi wa Kigali n'izindi nzego zateguye yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda.

    Ubwo bari bageze mu mwanya wo kubaza ibibazo, umwe yabajije Gen Kabarebe uko byagenze ngo yinjire mu gisirikare n'uko yari abayeho mbere yo kuba umusikare.

    Gen Kabarebe yavuze ko mbere yari umwana nk'abandi baba bafite inzozi zitandukanye, ari umunyeshuri ariko igihe kigeze aza kwisanga asigaranye amahitamo amwe yo kujya mu gisirikare.

    Ati 'Nagiye mu ngabo kimwe n'abandi. Igihe kigeze nanjye nza mu zindi ngabo zabohoye igihugu. Mbere yo kukijyamo nari umunyesburi ariko niba hari ikintu nangaga yari umusirikare kubera amateka mabi nanyuzemo.'

    Gen Kabarebe yavuze kandi ukuntu ubwo we n'umuryango we bari mu buzima bw'ubuhunzi muri Uganda hari igihe yanyuze ku basikare ba Milton Obote [wari perezida wa Uganda], maze bamurasaho urufaya rw'amasasu.

    Ati 'Hari abo nanyuzeho muri Uganda bari aba Obote, yangaga Abanyarwanda, ndabakwepa njya ku rundi ruhande. Bambonye bareka gukina amakarita bakinaga barandasa, nkatinya kwiruka… Ngira Imana ntibandasaho ngo bampamye.''

    'Nakuze mbanga, mu 1982 nabwo nongeye gukubitana n'abasirikare b'u Rwanda, icyo gihe twaraje batwirukanye muri Uganda, abasirikare ba Uganda batuzana mu Rwanda.”

    Yakomeje ati “Abo baraturebye bati 'u Bugande burabanze no mu Rwanda ntimwemerewe kuhaza, bivuze ko n'Imana ibanga, mwigumire muri ayo'.'

    Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumaga adakunda igisirikare ari uko abo yagiye ahura na bo akiri muto muri Uganda bagiraga ikinyabupfura gike.

    Ati 'Icyatumaga ntakunda abasirikare ni ukubera ikinyabupfura gike abo twagiye duhura ndi muto bari bafite.'

    Gen Kabarebe avuga ko ibi byose biri mu byatumye atangira gukunda igisikare, kugeza yiyemeje we na bagenzi be bari mu buhungiro, kuza kubohora igihugu.

    Inkuru wasoma: Gen Kabarebe yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Inkotanyi ku rugamba

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko yabyirutse yanga kuba umusirikare

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, bahaye ibiganiro urubyiruko

    Abarenga 600 bitabiriye ibi biganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-uko-yakuze-yanga-kuba-umusirikare

  • Perezida Kagame yahishuye ko hari abashaka kuvangira uburyo bwashyizweho mu gukemura ikibazo cya RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uburyo bwashyizweho na EAC mu nama zabereye Angola,Nairobi n'ahandi zakemura ikibazo ariko hari imbaraga ziri guturuka ahandi zishobora kuzambya ibintu.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w'Isi (Global Security Forum), iri kubera i Doha muri Qatar.

    Yavuze ko hari imbaraga ziri kuva hanze zishaka kuvangira ingamba ibihugu byo mu karere byafashe ngo ikibazo gikemuke.

    Ingamba zafashwe n'imiryango nk'uw'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) harimo kohereza ingabo zifasha impande zombi guhagarika imirwano, ibiganiro bya Nairobi hagati ya Leta n'imitwe yitwaje intwaro ndetse n'ubuhuza bwa politiki bushingira ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola.

    Perezida Kagame ati 'Bisa nk'aho hari byinshi biri kuva hanze y'akarere kuri iki kibazo, kurusha ibibazo biri mu karere imbere. Guverinoma ya Congo yananiwe kugifata nk'ikibazo cyabo, bakagirwa inama yo gushaka urwitwazo.

    Nizeye nshikamye ko uburyo bwashyizweho mu karere [..] bushobora gutanga umusaruro, ariko se izo mpamvu zindi ziva mu mahanga zizatuma bijya mu bikorwa? Niho ikibazo kiri.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bitatangijwe n'u Rwanda, nubwo rwagiye rubishorwamo ku mpamvu zitandukanye ndetse ashimangira ko kuba bigenda bigaruka aruko bidakemurwa biherewe mu mizi.

    Yavuze ko M23 yagiranye amasezerano na leta ebyiri za RDC ariko zose nta n'imwe yubahirije ibyo bavuganye ariyo mpamvu iki kibazo kigaruka kenshi.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba mu Burasirazuba hari imitwe myinshi ihungabanya umutekano, nyamara hagatungwa agatoki M23 nka nyirabayazana w'ibibazo byose bitazakemura iki kibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-hari-abashaka-kuvangira-uburyo-bwashyizweho-mu

  • Dore uko wamenya imyitwarire y'umuntu bitewe n'ibara ry'umwenda akunda kwambara #rwanda #RwOT

    1.Ibara ry'umweru

    Iri bara risobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n'umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y'umutima,

    2.Ibara ry'umutuku

    Iri bara ribyutsa ibyiyumviro n'amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n'urukundo . Abantu bakunda kwambara imyenda y'umutuku, baba ari abantu baharanira bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira icyizere (confident) . Mbese abantu batajya bacika intege

    3.Ibara ry' ubururu

    Ibara ry'ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry' umutuzo, ry'urukundo rw'abawe no kubitaho.

    Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y'ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creativite), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane. Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye ( bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (responsable).

    4.Ibara ry' iroza

    Iri bara risobanura umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic (ni ryo mu rukundo), akaba ariyo mpamvu bavuga ko abakobwa bambaye ibara ry'iroza baba bakurura ababareba.

    5.Ibara ry' umuhondo

    Ibara ry'umuhondo ryerekana ibyishimo, icyizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n'andi marangamutima meza yose.

    Abantu bakunda kwambara imyenda y'umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n'abandi. Baba bazi gukora, kandi bazi guhangana n'ibibagora. Abantu bakunda ibara ry'umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira.

    6.Ibara rya orange

    Iri ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe umuntu yambara bakavuga bati 'arahise'. Iri bara rero ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y'abantu.

    Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), Uyu muntu kandi aba yigenga, ari umunyamwete, kandi afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Uyu muntu kandi ahanga udushya kandi akabikorana imbaraga.

    7.Ibara ry'icyatsi

    Iri bara ry'icyatsi rijyanye n' ibidukikije , ku bw' iyo mpamvu rero rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n'ibindi).Iri bara ry' icyatsi kandi ryerekana amahirwe ndetse n' ubwumvikane .

    8.Ibara ry' umukara

    Ibara ry'umukara ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n'imbaraga.

    Umuntu ukunda kwambara imyenda y'umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ryerekana kandi umuntu wubaha, abandi kandi nawe akiyubaha

    Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n' ibindi bibi byose .

    Nubwo kwambaa mabara menshi bigezweho ntibibujije ko wakomeza kujyanisha amabara wambara ukurikije uko ukunda ndetse n'ubusobanuro bwayo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-uko-wamenya-imyitwarire-y-umuntu-bitewe-n-ibara-ry-umwenda-akunda-kwambara