Blog

  • Producer Ayoo Rash n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Ayoo Rash yanyujije ku mbugankoranyambagaza atangariza abakunzi be ko we n'umufasha we bibarutse imfura kuri uyu wa 13 Werurwe 2023 aho yagize Yagize ati 'Urakaza neza mwami!'

    Ayoo Rash n'umugore we bise imfura yabo Abriel Rash Leyenda.

    Ayoo Rash na Shiphrah bibarutse imfura yabo nyuma y'uko bakoze ubukwe ku wa 10 Ugushyingo 2022. Aba bombi basezeraniye imbere y'amategeko ku biro by'Umurenge wa Kimihurura.

    Ayoo Rash amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo 'Away' ya Ariel Ways na Juno Kizigenza, 'La Vida Loca' ya Ariel Wayz, 'Please Me' ya Juno Kizigenza, ndetse n'izindi nyinshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/producer-ayoo-rash-n-umugore-we-bari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura

  • US n'ibindi bihugu bikomeye byemeye gukorana umushinga w'amato y'intambara ya Nikeleyeri bibabaza Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Abategetsi b'Amerika, Ubwongereza na Australia batangaje andi makuru mashya kuri gahunda yabo yo gukora amato (ubwato) y'intambara agendera munsi y'inyanja yo ku rundi rwego rugezweho akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Bijyanye n'iyi gahunda y'amasezerano azwi nka AUKUS (impine ya Australia, UK na US), Australia izabona mbere na mbere amato nibura atatu agendera munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri, iyahawe n'Amerika.

    Ibi bihugu by'inshuti bizanakorana mu kubaka amato mashya akoresha ikoranabuhanga rigezweho, ririmo nk'ibikoresho bitanga ingufu (ama 'reactors') bikorwa n'uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce rwo mu Bwongereza.

    Aya masezerano agamije guhangana n'ijambo Ubushinwa bufite mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pasifika.

    Ubwo yavugaga ari kumwe n'abategetsi bagenzi be mu mujyi wa San Diego muri leta ya California, Perezida w'Amerika Joe Biden yashimangiye ko ayo mato atazaba afite intwaro za kirimbuzi kandi ko atazabangamira ibyo Australia yiyemeje byo kuba igihugu kitarangwamo intwaro kirimbuzi.

    Mu masezerano mashya yatangajwe ku mugaragaro ku wa mbere, abagize igisirikare cya Australia kirwanira mu mazi (Royal Australian Navy, RAN) bazashyirwa mu bigo bya gisirikare by'Amerika n'Ubwongereza by'amato y'intambara agendera munsi y'inyanja guhera muri uyu mwaka, kugira ngo bagire ubumenyi bwa ngombwa bwo gushobora gukoresha amato y'intambara agendera munsi y'inyanja.

    Guhera mu mwaka wa 2027, Amerika n'Ubwongereza bizashyira umubare muto w'ayo mato akoreshwa n'ingufu za nikleyeri mu kigo cya Australia cy'ingabo zirwanira mu mazi (RAN) kiri i Perth, mu burengerazuba bwa Australia, mbere yuko Australia igura amato atatu nk'ayo muri Amerika yo mu cyiciro cya Virginia (Virginia-class submarines), aho hazaba ari mu myaka ibanza yo mu 2030. Australia izaba ifite n'amahitamo yo kuba yagura andi mato abiri nk'ayo.

    Nyuma y'ibyo, gahunda ihari ni iyo gukora iforoma ndetse no kubaka amato mashya y'intambara agendera munsi y'inyanja akorewe igisirikare kirwanira mu mazi cy'Ubwongereza n'icya Australia, yitwa SSN-AUKUS.

    Ubu bwato njya rugamba buzubakirwa mu Bwongereza no muri Australia hisunzwe iforoma (imbata) y'Ubwongereza, ariko bwubakwe hagendewe ku ikoranabuhanga ryo muri ibyo bihugu byose uko ari bitatu.

    Aya mato y'inzibacyuho ndetse n'ayo mu gihe kizaza azatuma Australia igira amato y'intambara agendera munsi y'inyanja ashobora kugenda intera ndende cyane kandi yihuta cyane kurusha amato isanganywe, anafite ibisasu bya misile bishobora kurasa ku butaka no mu nyanja.

    Perezida Biden yavuze ko ibyo bihugu byose uko ari bitatu byiyemeje gutuma ako karere gakomeza kugira ubwisanzure no kuba gafunguye. Yari akikijwe na Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak.

    Biden yagize ati: “Mu gushyiraho ubu bufatanye bushya, turimo kongera kugaragaza ukuntu za demokarasi zishobora gutanga umutekano n'uburumbuke byacu bwite… atari kuri twebwe gusa ahubwo no ku isi yose”.

    Minisitiri w'intebe wa Australia Albanese yavuze ko iyi gahunda y'amato y'intambara agendera munsi y'inyanja izahanga imirimo mishya ibarirwa mu bihumbi ndetse ko iyi gahunda ari yo “shoramari rya mbere rinini rikozwe mu bushobozi bwa gisirikare bwa Australia mu mateka yabwo yose”.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sunak yavuze ko mu mezi 18 ashize kuva aya masezerano yamurikwa, ingorane ku ituze ry'isi nta kindi zakoze kitari ukwiyongera.

    Yagize ati: “Igitero cy'Uburusiya kinyuranyije n'amategeko kuri Ukraine, ubwiyemezi bukomeje kwiyongera bw'Ubushinwa, imyitwarire ihungabanya umutekano ya Iran na Koreya ya Ruguru – ibi byose biteje inkeke yuko habaho isi irangwa n'ibyago, akaduruvayo no gucikamo ibice”.

    Ubushinwa buvuga ko 'abangamiye amahoro n'ituze'

    Mu cyumweru gishize, Mao Ning, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, yashimangiye aho Ubushinwa buhagaze, avuga ko aya masezerano ateje ibyago byuko ibihugu birushanwa mu kwigwizaho intwaro kandi ko “abangamiye amahoro n'ituze mu karere k'Aziya na Pasifika”.

    Yagize ati: “Dushishikarije Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika], Ubwongereza na Australia kureka imitekerereze yo mu ntambara y'ubutita ndetse n'umukino wo kunguka wenyine, bikubahiriza neza inshingano byemeye ku rwego mpuzamahanga no gukora ibiruseho mu gutanga umusanzu ku mahoro n'ituze by'akarere”.

    Akomoza ku mpungenge z'Ubushinwa ku kuba uburengerazuba (Amerika n'Uburayi) burimo kongerera imbaraga ibikorwa bya gisirikare byabwo mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pasifika, Jake Sullivan, umujyanama w'Amerika ku mutekano w'igihugu yashimangiye ko Amerika nta bushake ifite bwo gushyiraho umuryango mushya umeze nk'uw'ubwirinzi bwa gisirikare isanzwe ihuriyemo n'Uburayi wa OTAN (NATO).

    Nubwo abategetsi b'ibi bihugu uko ari bitatu bashimangiye ko aya masezerano agamije kongerera imbaraga ubufatanye ibi bihugu bifitanye no gutanga umusanzu ku ituze ry'isi, yateje ikibazo muri politiki.

    Mu 2021, Australia yasheshe amasezerano afite agaciro ka za miliyari z'amadolari yari ifitanye n'Ubufaransa, y'umushinga wo kuyubakira amato y'intambara agendera munsi y'inyanja, ahubwo ijya muri aya masezerano ihuriyemo n'Amerika n'Ubwongereza – bituma haba umwuka mubi mu mubano wayo n'Ubufaransa.

    Ubushinwa ni bwo bukorana ubucuruzi bwinshi na Australia, none hari kwibazwa niba Australia ishobora kongerera imbaraga umubano wayo wa gisirikare n'Amerika, mu gihe inateza imbere umubano wayo ushingiye ku bucuruzi ifitanye n'Ubushinwa.

    Mu gihe cy'imyaka 30 iri imbere, leta ya Australia ivuga ko amasezerano ya AUKUS azayitwara miliyari 368 z'amadolari ya Australia.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-n-ibindi-bihugu-bikomeye-byemeye-gukorana-umushinga-w-amato-y-intambara-ya

  • MINISANTE yahishuye inyungu zizava mu kugira uruganda rukora inkingo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwakiriye ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda rw'inkingo n'imiti biturutse mu Budage.

    Mu masaha y'igicamunsi ni bwo icyiciro cya mbere cy'imashini z'urwo ruganda zubakiye muri kontineri nini zizwi nka BionTainers cyageze Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

    Ni kontineri za rutura 6 zazanywe n'indege yo mu bwoko bwa Antonov iri mu nini zitwara imizigo ku Isi.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi ari inzozi zigiye kuba impamo.

    Ati “Tuzanye ibisubizo aho ikibazo kiri.Ubu,Afurika ifata 89% by'inkingo zakozwe…Rero tugomba kugira inkingo nyinshi n'imiti bikorewe hano.”

    Minisitiri Nsanzimana ashimangira kandi ko n'inzego z'uburezi n'ubushakashatsi zizungukira kuri uru ruganda.

    U Rwanda rubimburiye ibihugu birimo Senegal na Afurika y'Epfo na byo bifitanye amasezerano na BionTech yo kubaka inganda z'inkingo n'imiti muri ibyo bihugu.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BionTech Dr. Sierk Poetting avuga ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rube icyitegererezo muri uyu mushinga mugari ugamije gufasha Afurika kwikorera inkingo n'imiti.

    Uru ruganda ruzakorera mu cyanya cy'inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rukaba ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze z'inkingo zisaga miliyoni 50 ku mwaka.

    Ruzakora inkingo zirimo iza COVID19, iza kanseri n'iza malariya ndetse na SIDA zigeze ku musozo w'igerageza.

    Biteganyijwe ko icyiciro cy'ibindi bikoresho bigize uruganda birimo izindi BionTainers 6 bizagera mu Rwanda mu mezi make ari imbere ku buryo inkingo za mbere zizakorwa n'uru ruganda zizajya ku isoko mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Ni umushinga munini wa miliyari zibarirwa mu 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Kugeza ubu Abanyarwanda 9 ni bo bazakora muri uru ruganda ariko muri 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisante-yahishuye-inyungu-zizava-mu-kugira-uruganda-rukora-inkingo

  • Itangazo: NOHERI yasabye guhindura amazina akitwa NDAHIMANA Emmanuel #rwanda #RwOT

    Uwitwa NOHERI yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NDAHIMANA Emmanuel mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-noheri-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ndahimana-emmanuel

  • Hamenyekanye akayabo kazishyurwa n'abazashaka gukodesha ubwato bw'akataraboneka buzamara imyaka itatu mu nyanja #rwanda #RwOT

    Ni ubwato bwa kompanyi y'ingendo z'ubwato buzatangira kogoga inyanja tariki 01 Ugushyingo 2023 butangiriye urugendo rwiswe MV Gemini muri Istanbul muri Turkia.

    Abakoze ubu bwato, bavuga ko abantu bafite amezi umunani yo kwitegura ku bifuza kuzakodesha muri ubu bwato, bashaka ibyangombwa byose nk'imapuro z'inzira (Passport) ndetse n'ibindi.

    Ubu bwato buzamara imyaka itatu buri mu rugendo, buzagenda ibilometero ibihumbi 130, abifuza kubukodeshamo aho gutura mu gihe cy'umwaka, bazishyura ibihumbi 30 USD (Miliyoni 30 Frw) ku muntu umwe.

    Ni ubwato bukozwe nka Hoteli zikomeye kuko burimo ibyumba byo kuraramo, uruganiriro, piscine ndetse n'ibindi bikorwa remezo byose bikenerwa n'abantu aho batuye.

    Iyi kompanyi y'ubu bwato, ivuga ko buzagera ku byambu 375 ndetse bukagera mu Bihugu 135 byo ku Isi ku Migabane yose uko ari irindwi.

    Hamwe mu hantu nyaburanga buzagera, harimo umujyi wa Rio de Janeiro, ku birango bya Pyramids bya Gisa ndetse n'ahazwi nka Great Wall mu Bushinwa.

    Buzagera kandi mu Birwa 103, aho igihe buzaba bugeze muri ibyo bice buzajya buhagarara ababurimo bakabanza kujya gutembera mu rwego rwo kubashimisha.

    Ubu bwato bufite ibyumba abantu bashobora kubamo bigera muri 400 ndetse n'ahandi hashobora kwakira abagenzi 1 074.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-akayabo-kazishyurwa-ku-muntu-uzifuza-gukodesha-mu-bwato-bumeze-nk

  • Akanyamuneza ni kose kuri Rihanna na Asap Rocky bitegura kwibaruka umwana wa kabiri #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gito Rihanna na A$AP Rocky bagiranye na Vanity Fair ubwo bari basohotse mu birori bya Oscars Awards 2023, bagize icyo bavuga ku byiyumviro byabo nk'abantu bagiye kwibaruka ubuheta. Rihanna yagize ati: ''Ndacyazungurutsa umutwe ngo numve koko ibi niba biri kuba kuko sindabyemera! Bibaye byihuse kandi byaradutunguye''.

    Rihanna w'imyaka 35 yakomeje agira ati: ''Kuririmba muri Oscars ni ibintu nifuzaga byanshimishije kuba nabikoze ariko nishimye kurushaho kuko naririmbye ntwite umwana wa kabiri. Ibi si amateka yanjye gusa ahubwo ni ayacu twembi''.

    Umuraperi A$AP Rocky nawe utahwemaga kumwenyura ubwo yarebaga umukunzi we ku rubyiniro aririmbo indirimbo yise 'Lift Me Up' yagize ati: ''Turishimye ko turi kumwe nk'umuryango hano kandi ko tugiye no kuwagura. Mu myaka 3 ishize uwari kubwira ko ibi bishoboka sinari kubyemera. Ni byiza ko twembi turi hano mu bihe nk'ibi''.

    Rihanna na Asap babajijwe niba bajya batekereza ku mushinga wo kuba bakorana indirimbo dore ko bose ari abahanzi, Rihanna yasubije aseka ati: ''Tubitekereza buri munsi gusa ntitwababwora igihe tuzasohora indirimbo yacu. Abafana bacu tuzabatungura''.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-ni-kose-kuri-rihanna-na-asap-rocky-bitegura-kwibaruka-umwana-wa

  • Dore ibyiza byo kunywa amazi arimo concombre ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    1.Uruhu rwiza

    Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

    2.Kugabanya ibiro

    Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

    3.Umutima

    Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy'umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w'amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z'umuvuduko, stroke, n'izindi zifata umutima.

    4.Uburemere bw'amagufa

    Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n'izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

    5.Kongera amavangingo

    Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

    6.Kanseri

    Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by'umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n'izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

    7.Gusukura

    Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n'uburozi byakibika muri wowe.

    8.Gukomeza imikaya

    Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

    Aya mazi ategurwa ate?

    Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

    - Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose

    - Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre

    - Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba.

    -Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe

    - Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa

    - Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

    Akamaro k'amazi arimo concombre

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyiza-byo-kunywa-amazi-arimo-concombre-ku-buzima-bwa-muntu

  • Leta ya RDC yavuze ku bijyenye n'iruka ry'ikirunga cya Nyamuragira #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bumenyi bw'ibirunga bavuze ko babonye urumuri ku gasongero k'ikirunga cya Nyamulagira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Amakuru mashya y'abo bahanga avuga ko urwo rumuri rwatewe no kugenda kw'amazuku cyangwa amahindure (lave) mu bujyakuzimu bugufi yerekeza ku munwa w'ibanze w'ikirunga Nyamulagira.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Minisitiri w'itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko urwo rumuri rwatangiye kuboneka guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h).

    Muyaya, asubiramo amakuru y'ikigo cya Goma cyiga ku birunga, yavuze ko mu gihe ikirunga Nyamulagira cyaba kirutse, amazuku yakwerekeza muri pariki y'igihugu ya Virunga.

    Ariko yavuze ko hari nk'ibintu bimwe nk'ivu ry'ikirunga rishobora kugwa mu duce dutuwemo n'abantu bivuye ku birimo kubera ku munwa w'icyo kirunga.

    Muyaya ati: “Tugiriye inama abaturage ba Goma gukomeza gutuza, gukora akazi mu bwisanzure, ikoresha rijyanye no koza imboga no kunywa amazi yo mu bigega rigomba gukurikizwa nta kujenjeka”.

    Kuri ubu Goma ituwe n'abaturage bagera ku 670,000, nkuko bikubiye mu mibare y'igereranya y'umuryango w'abibumbye.

    Muyaya yanavuze ko leta ya DR Congo isaba abatwara indege “kwita ku cyerekezo cy'umuyaga mu gihe banyuze mu kirere cy'akarere ka Virunga”.

    Mu mwaka wa 2011 ni bwo ikirunga cya Nyamulagira (kinandikwa nka Nyamuragira) giheruka kuruka cyane, bwari bwo bwa mbere kirutse cyane mu myaka 100 yari ishize.

    Ikirunga cya Nyamulagira, gifite ubutumburuke bwa metero 3,058, kiri muri pariki y'igihugu ya Virunga, iyi ikaba ibamo n'ingagi zo mu misozi miremire ziri mu byago byo gushiraho.

    Mu kwezi kwa gatanu mu 2021, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungishijwe bava mu mujyi wa Goma nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo kirutse.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-rdc-yavuze-ku-bijyenye-n-iruka-ry-ikirunga-cya-nyamuragira

  • Rwatubyaye Abdul yifatanyije na Gikundiro For… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ubwo umukino wa Rayon Sports na As Kigali wari urangiye, nibwo Ikipe umuryango wa Gikundiro forever wishimiye isabukuru y’imyaka 10 umaze ushinzwe.

    Ibi birori byabereye mu karere ka Bugesera FC, ndetse abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul bakaba bari baje kwifatanya n’aba bakunzi ba Rayon Sports.

    Gikundiro Forever ni imwe muri Fan Clubs zigize ikipe ya Rayon Sports. Iri tsinda ry’abafana ryashinzwe taliki ya 10 werurwe 2013, rishingirwa muri kaminuza y'abadiventiste ya Afrika yo hagati (AUCA) izwi ku izina  rya Mudende, ishingwa na bamwe mu banyeshuri bahigaga bakundaga Rayon sports hiyongereyeho abo barebanaga umupira muri mu cyicaro cya 11 muri sitade Amahoro i Remera.

    Iyi Fan club yatangijwe n’abanyamuryango batatu bigaga i Mudende, hakiyongeraho abandi batatu barebanaga imikino ya Rayon Sports haba muri sitade ndetse n'indi mikino y’iburayi. Iyi fan club ubu ifite  abanyamuryango 140 harimo abagabo n'abagore.

    Mu myaka 10 ishize Gikundiro forever yakoze ibikorwa bitandukanyanye birimo, ibizamura imibereho myiza y’abanyarwanda (Gukora imiganda mu gihigu hatandukanye, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufasha/kuremera bamwe mu bacitse kw’icumu rya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, gusukura inzibutso n’ibindi.

    Rwatubyaye Abdul ubu niwe Kapiteni wa Rayon Sports kandi akaba ari kuyikinamo ku nshuro ya 2 

    Umuryango wavuye ku bantu 3 ubu ufite abanyamuryango bagera ku 140 

    Gikundiro Forever ni uku iba yasohotse kuri sitade 

    Dr Norbert Uwiragiye uyobora Gikundiro Forever yatowe tariki 7 Kanama 2022, asimbuye Nsekera Muhire 

    Gikundiro Forever ni imwe mu matsinda y’abafana afite icyicaro ndetse haba hari na bimwe mu bikorwa biranga ikipe ya Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127020/rwatubyaye-abdul-yifatanyije-na-gikundiro-forever-mu-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-10-amafot-127020.html

  • Itorero ‘Urekerereza’ ryasusurukije abarimo U… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bya Common Wealth byabaye ejo kuwa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, muri uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Guharanira ejo hazaza harambye kandi harangwa amahoro”. 

    Iyi nsanganyamatsiko ishishikariza ibihugu bigize uyu muryango gukorera hamwe kugira ngo urubyiruko ruzagire ejo heza ndetse no guteza imbere imibereho y'abaturage bose ba Commonwealth, cyane cyane binyuze mu kwiyemeza gufata ingamba ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.

    Uyu munsi wizihijwe hashize imyaka 10 hasinywe amasezerano ya Commonwealth, yashyizweho umukono na Nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II ku ya 11 Werurwe 2013.

    King Charles III kuva yagera ku ngoma, ubu ni bwo butumwa bwa mbere yari atanze kuri uyu munsi aho yagize ati: “Uyu munsi wa Commonwealth ni wo mwanya wo kwishimira by’umwihariko Mama nkunda, Nyakwigendera Umwamikazi; amahirwe akomeye yo kwishimira umuryango wacu wa Commonwealth, mu buzima bwe burebure kandi budasanzwe yitangiye umurimo”.

    “Umuryango wa Commonwealth wahoraga mu buzima bwanjye bwite, kandi ubudasa bwawo bukomeje kuntangaza no kunshyiramo imbaraga. Ubushobozi bwayo butagira umupaka nk’imbaraga z’ibyiza ku Isi niyo ntego yacu”.

    U Rwanda ruri mu bihugu 56 biri muri uyu muryango ari nabyo byatumye Itorero ry’igihugu “Urukerereza” risusurutsa abitabiriye uyu munsi. Mu minota 4 babyinnye indirimbo nka “Uzaze urebe” u Rwanda rw’abanyarwanda, ni ukuri kw’Imana, n’izindi. Iri torero mu gihe ryaririmbaga wabonaga abantu bishimira uburyo abasore n’abakobwa bagize iri torero babyinamo. 

    Usibye iri torero ryataramiye abantu, ahubwo hari n’abandi baririmbye baturuka mu bihugu birimo Cyprus n’abo muri New Zealand nabyo biri muri uyu muryango wa Commonwealth.

    King Charles III ahanze amaso abasore n’abakobwa babyina bya Kinyarwanda

    Umuryango wose w’i Bwami wari uri kwitegereza itorero ‘Urekerereza’

    Ibendera ry’u Rwanda riri muri 56 yazamuwe kuri uyu munsi 
     

    Miss Kwizera Ndaruhutse wegukanye ikamba ry'Igisonga muri Miss Rwanda 2016, akaba yaranegukanye ikamba rya Miss Naïades 2016 ni we wari ufashe ibendera ry'u Rwanda muri ibi birori

    Abantu bose bari bishimye

    Umwami Charles III yitegereza Itorero Urukerereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127021/itorero-urekerereza-ryasusurukije-abarimo-umwami-charles-iii-ku-munsi-wa-commonwealth-mu-b-127021.html