Blog

  • Inzego z'ubutasi z'u Rwanda zagaragaje amabanga akomeye ya FARDC na FDLR #rwanda #RwOT

    Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zikomeje gukusanya amakuru agaragaza imikoranire y'imitwe yitwaje intwaro n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikamenyeshwa impande zitandukanye z'Isi. Hari inyandiko ebyiri zo ku itariki ya 7 Gashyantare zanditseho ko amakuru azirimo ari ibanga, inzego z'umutekano mu Rwanda zashyikirije abadipolomate bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Izi nyandiko zigaragaza ibikorwa biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo mu rugamba ingabo za FARDC zihanganyemo n'umutwe wa M23. Kuva umwuka mubi watangira, bivugwa ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zatangiye gukora ubutasi zikanagenzura amakuru agaragaza imikoranire y'abasirikare bakuru ba FARDC n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izo raporo z'ubutasi zabonywe na Africa Intelligence zikubiyemo amakuru ku masezerano y'ibanga yasinywe mu ntangiriro za 2022. Ayo makuru nubwo atemerwa n'Igisirikare cya Congo, bivugwa ko imikoranire ya FARDC na FDLR yagenzuwe mu buryo bwa nyabwo n'inzego z'ubutasi z'u Rwanda ndetse ko zaje kubona ibihamya bifatika by'ibiganiro byahuje abanyapoliti n'abasirikare bo muri Congo hamwe n'umwe mu bayobozi ba FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka, wafatiwe ibihano n'Akanama k'Umutekano ka Loni.

    Umugaba w'Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, azwi ku izina rihimbano rya Omega. Amakuru y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda agaragaza ko yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n'Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.

    Raporo y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda yerekana ko mu kiganiro cyo kuri telefoni ku wa 19 Kamena 2022, Omega yasabye ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze akazi ko gufasha FARDC mu bice bya Rutshuru.

    Umubare w'amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare, akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk'ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur.
    Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.

    Nyuma y'iminsi itatu, kuko nta bwishyu bwari bwabonetse, abasirikare 45 bo muri uwo mutwe bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo, banze kujya kurwana. Ubwo yabazwaga impamvu banze kujya ku rugamba, Lt Gen Ndima Kongba yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari ikinyoma gisa.

    Ubutasi bw'u Rwanda bwaburiye Tshisekedi

    Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano mu Rwanda ruvuga ko Igisirikare cya Congo cyahaye intwaro, amasasu, imodoka hamwe n'impuzankano abarwanyi ba FDLR.

    Abo barwanyi ngo bageze n'aho bambuka umupaka bambaye nka FARDC binjira ku butaka bwa Uganda kugaba ibitero ku mutwe wa M23 mu gace ka Bunagana mu kwezi kwa Kamena 2022.

    Ku wa 11 Nyakanga 2022, amwe mu makuru y'ubutasi ku mikoranire ya FARDC na FDLR yashyikirijwe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, i Kinshasa. Umuyobozi wa NISS, Maj Gen Nzabamwita Joseph na Brig Gen Vincent Nyakarundi, ukuriye ubutasi bwa Gisirikare bagiriye uruzinduko rwihariye i Kinshasa.

    Tshisekedi amaze kubwirwa amakuru y'ubutasi agaragaza ko FDLR na FARDC bisigaye byaranywanye, yasubije ko ntabyo yari azi. Gusa ibyo bihabanye n'ibyo yavugiye mu nama y'Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere yabaye muri Mata ukwezi gushize, aho yemeye ko hari imikoranire y'igisirikare cye na FDLR.

    Ku wa 6 Nyakanga, Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kohereza Gen Maj Peter Nkuba Cirimwami mu Ntara ya Ituri ngo abe ariho akorera. Mbere yaho, yari ashinzwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bizwi nka Sokola II.

    Peter Cirimwami bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho imikoranire hagati ya FARDC na FDLR mu ntangiriro za 2022.

    Ikibazo cya FDLR cyabaye ku isonga mu biganirwaho hagati y'u Rwanda na Congo kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

    Imikoranire myiza yari ihari hagati y'impande zombi icyo gihe yaganishije ku kuba abasirikare b'intoranywa b'u Rwanda baroherejwe ku butaka bwa RDC kurwanya FDLR, bikarangira bamwe mu bayobozi b'uwo mutwe bishwe.

    Muri Nzeri 2019, uwari Umuyobozi Mukuru wa FDLR, Sylvestre Mudacumura, yishwe arashwe mu ijoro byavuzwe ko Ingabo za Congo zari zagabyemo igitero. Abandi barwanyi b'uwo mutwe babarirwa mu ijana barafashwe, boherezwa mu Rwanda.

    Mu buryo bw'ibanga, abasirikare bakuru ba FARDC, bamwe basanzwe batiyumvamo u Rwanda, bakomeje kugirana imikoranire n'abayobozi ba FDLR.

    Mu mpera za 2021 ubwo ikibazo cya M23 cyatangiraga, iyo mikoranire yongeye kubyutswa kugira ngo barebe uko bakemura ikibazo cy'intege nke ingabo za Congo zifite mu Burasirazuba bw'Igihugu.

    Urwego rw'Iperereza n'Umutekano mu Rwanda rwavumbuye ko mu mpera za Mutarama 2022, Umuyobozi wa FDLR, Pacifique Ntawunguka, yongeye guhamagarwa kugira ngo ajye mu kazi ko gukorana na FARDC.

    Amasezerano ya Pinga

    Mbere na mbere, Ntawunguka yumvikanye n'inzego z'ibanze zo muri Rutshuru ku bufasha we n'abarwanyi be batanga nk'uko amakuru y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda abigaragaza.

    Ku wa 3 Gashyantare 2022, yahuye na Guverineri Constant Ndima Kongba mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ari kumwe na Gen Sylvain Ekenge usanzwe ari Umuvugizi w'Igisirikare cya FARDC hamwe n'abandi basirikare bakuru bashinzwe ubutasi muri ako gace.

    Nyuma y'iminsi mike, abarwanyi bakomeye 50 ba FDLR boherejwe mu gace ka Kibumba gukorana n'abasirikare bakuru ba FARDC bari bahari.

    Iyo mikoranire yanogejwe ku wa 8 na 9 Gicurasi i Pinga mu nama yitabiriwe n'abakuriye imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Usibye FDLR, inama yitabiriwe n'abayobozi b'imitwe irimo Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura.

    Inama yateguwe na Peter Cirimwami, isoza hemejwe ko nta bushotoranyi bugomba kubaho kandi ko hagomba kubaho ubufatanye mu kurwanya umutwe wa M23 iyo yindi ikoranye na FARDC. Igisirikare cya Congo cyemeye ko kizatanga ibikoresho.

    FDLR yabyuririyeho

    Izindi nama hagati y'abayobozi bakuru mu Ngabo za Congo muri Kivu y'Amajyaruguru n'aba FDLR zarabaye hamwe n'abakuriye umutwe wa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur.

    Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zakusanyije amakuru azerekeyeho ndetse na Monusco irayafite.

    Umwe mu bazitabiriye watanze n'ikiganiro ni Guverineri Constant Ndima, Peter Cirimwami na Col Salomon Tokolonga wahoze akuriye ubutasi mu bikorwa bya Sokola II.

    Tokolonga ubu asigaye ari Umuyobozi Mukuru wa Batayo ya 3410 yoherejwe i Masisi aho FDLR ifite ikigo cy'imyitozo.

    Uyu mutwe byaje kurangira weretse Igisirikare cya Congo ubufasha wagiha, unarushaho gutangira kwagura ibikorwa byawo.

    U Rwanda ruvuga ko abarwanyi ba FDLR ubu bari hagati ya 2000 na 2500, wongeyeho abandi bashya bawinjiyemo mu byumweru bike bishize.

    Abo u Rwanda ruvuga ni benshi kurusha abo Loni ivuga kuko yo itangaza ko imibare y'abarwanyi ba FDLR ari 1500, barimo 250 bashobora kurwana.

    M23 ikomeje gukura

    Mu gihe ubushobozi bwa FDLR bukomeje kwibazwaho, Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zigaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo ku mutekano warwo.

    Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano, NISS, rwagaragaje impungenge zishingiye ku bitero bya FDLR mu gihe u Rwanda rwakiraga inama ya Commonwealth muri Kamena 2022. Mu kwirinda ko hari ikibazo cy'umutekano muke cyabaho, u Rwanda rwohereje ingabo ku mupaka warwo na RDC.

    Ni mu gihe magingo aya, FDLR na FARDC bikomeje urugamba kuri M23, gusa ntabwo barabasha gusubiza inyuma aba barwanyi.

    Umutwe wa M23 washikamye mu birindiro byawo ndetse ugenda utsinda ingabo za Congo mu bice bitandukanye. Usibye FDLR ifatanya n'Ingabo za Congo bivugwa ko magingo aya, abacancuro bo muri Romania bari gufatanya na FARDC.

    Abo bacancuro bahawe inshingano zo guha imyitozo FARDC gusa bamaze igihe kinini bagaragara mu rugamba Ingabo za Congo zihanganyemo na M23 mu bice bya Sake, mu Mujyi wa Masisi mu Burengerazuba bwa Goma.

    Kinshasa yisanze mu icuraburindi

    Intege nke z'Igisirikare cya FARDC zishingiye ku makuru adahagije y'ubutasi yaba mu nzego z'igisirikare no mu z'ubutasi nka Agence Nationale de Renseignement (ANR) no mu Biro bikuru bishinzwe abinjira n'abasohoka, Direction Générale de Migration (DGM).

    Abayobozi bakuru babo barimo n'Umuyobozi ukuriye Akanama gashinzwe Umutekano, Jean-Claude Bukasa ndetse n'uwa ANR, Jean-Hervé Mbelu Biosha, bamaze igihe banengwa na bagenzi babo bo mu Karere k'Ibiyaga bigari n'abo mu bihugu by'Uburengerazuba bw'Isi.

    Inzego z'Ubutasi za Congo zinengwa ko zidafite ubumenyi n'abantu zishobora kwifashisha mu karere mu gushaka amakuru, ibi biniyongeraho ko nta bushobozi zifite bujyanye n'ikoranabuhanga ku buryo zagenzura neza amakuru zakiriye.

    Ibi binajyana n'uko zitabasha guhereza abanyapolitiki bo mu gihugu amakuru bakwifashisha.

    Ibi byatumye gahunda za politiki n'iza gisirikare za Tshisekedi zishingira ku makuru y'ubutasi atangwa na Monusco mu gupanga uburyo ibitero bikwiriye kugabwa.

    Byatumye Monusco iba inkingi ya mwamba mu myanzuro yose ishingiye kuri politiki n'igisirikare ifatwa n'abayobozi ba RDC. Drones zayo kuva mu ntangiriro z'umwuka mubi ni zo zatanze amakuru avuga ko abasirikare b'u Rwanda bafatanya na M23.

    Amakuru yatanzwe n'Itsinda ry'Impuguke rya Loni ni yo yifashishijwe na Guverinoma ya Congo mu gutangira gushinja u Rwanda ko ruri inyuma ya M23, bikwira mu itangazamakuru no mu zindi nzego.

    Loni yahawe amakuru mashya n'u Rwanda

    Intumwa ihoraho y'u Rwanda muri Loni, yagejeje ku Kanama k'Umutekano ka Loni, ku wa 23 Ukuboza, inyandiko y'amapaji 10 ikubiyemo ibimenyetso by'ibikorwa bya RDC bibangamiye Abatutsi bo muri Congo ndetse n'ibindi bibangamiye u Rwanda.

    Kuri iyo nyandiko, abadipolomate b'u Rwanda bayiherekesheje imbonerahamwe yakozwe NISS ku wa 9 Ukuboza igaragaza imikorere ya FDLR ndetse inagaragaza aho abayobozi bayo baherereye muri Congo, cyo kimwe n'ibigo by'imyitozo byayo.

    Ubutasi bw'u Rwanda kandi bwatanze amakuru yerekeranye n'umutwe wa RUD-Urunana n'undi witwa Force Pour la Protection du Peuple Hutu (FPPH). U Rwanda kandi ntirwigeze ruhisha kugaragaza uburyo rubonamo amakuru kandi ruyakuye ku butaka bwa Congo.

    Muri iyo ntambara ijyanye na dipolomasi, ubutasi ni igikoresho gikomeye mu kugaragaza ibimenyetso bya buri ruhande. Abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw'Isi bamaze igihe bari ku gitutu bibaza niba bakwiriye gufata uruhande muri iki kibazo cyangwa se niba batagomba kurufata.

    Kuva i Vatican kugera i Elysée, bose basabwe gufata uruhande

    M23 nayo yagerageje uburyo bwose bwatuma ibyo irwanira byumvikana. Mu gihe Papa Francis yiteguraga uruzinduko i Kinshasa muri Mutarama, intumwa y'uyu mutwe yoherejwe i Roma n'ubuyobozi bwawo mu bya politiki ijyanye ubutumwa busobanura amakimbirane ahari, ndetse bunarimo uruhande rw'uyu mutwe n'impamvu zituma urwana.

    Tshisekedi nawe yakoresheje uruzinduko rwa Papa mu kongera gutunga agatoki u Rwanda.

    Guverinoma ya Congo yatunguwe n'uburyo uruzinduko rwa Macron rutigeze rurangira ibonye ubufasha yifuzaga muri iki kibazo.

    Uru ruzinduko bivugwa ko rwagenzurirwaga hafi n'u Rwanda, ndetse Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, ngo yabimenyesheje Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Bufaransa, Elysée.

    U Bufaransa magingo aya bwavuguruye umubano wabwo n'u Rwanda, burushaho kurwiyegereza. Bwashyize imbaraga mu kumvikanisha ko ibibazo biri hagati ya RDC n'u Rwanda bigomba gukemuka binyuze muri gahunda z'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU ndetse n'iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC.

    Perezida Joao Lourenco wa Angola, ni umuhuza w'u Rwanda na Congo, yagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba M23. Uyu mutwe uvuga ko ushaka ibiganiro na Guverinoma ya Congo nubwo yo iwufata nk'umutwe w'iterabwoba.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/inzego-z-ubutasi-z-u-rwanda-zagaragaje-amabanga-akomeye-ya-fardc-na-fdlr

  • RDC yahishuye ko iri gutsindwa kubera guhangana n'ibihugu bibiri na M23 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko ingabo z'igihugu cye (FARDC) zihanganye n'ibihugu bibiri byihishe inyuma y'umutwe wa M23

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 13 Werurwe 2023, Bwana Lutundula yatangaje ko impamvu igisirikare cy'igihugu cye gikomeje gutsindwa na M23 mu Burasirazuba bw'igihugu ari uko bahanganye n'ibihugu bibiri ndetse n'uwo mutwe ubwawo.

    Lutundula yagize ati 'Igisirikare cyacu gihanganye n'ibisirikare bitatu, umutwe w'iterabwoba n'izindi ngabo ebyiri z'ibihugu. Icyo nshaka kuvuga muracyumva.'

    RD Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha M23,ariko u Rwanda rwarabihakanye ndetse n'uyu mutwe uvuga ko nta n'urushinge iki gihugu cyaruhaye.

    Ikindi gihugu Lutundula yashyize mu majwi ntiyakivuze, ariko benshi baketse Uganda kuko niho M23 yaturutse itera, ikaba inafitanye umubano mwiza n'u Rwanda.

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiye kenshi agaragaza ko M23 ifite impamvu yumvikana mu kurwana kwayo, bikongeraho ko umuhungu we Muhoozi Kainerugaba amaze igihe agaragaza ko M23 idashobora gutsindwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yahishuye-ko-iri-gutsindwa-kubera-guhangana-n-ibihugu-bibiri-na-m23

  • Gutanga Mutuelle de santé hagendewe ku byiciro by'ubudehe bigiye kuvaho-Minisitiri Musabyimana #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, iratangaza ko  gutanga Mutuelle de santé hagendewe  ku  byiciro by'ubudehe bigiye kuvaho,  kandi ko nta yindi serivise izongera gutangwa bigendeweho.

    Bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, mu minsi ishize asobanurira Abasenteri bagize Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, ko asanga gufasha abaturage hagendewe kubyiciro by'ubudehe bigiye kuvaho ku mpamvu asobanura.

    Ati 'Kuko twabonye ko ari bibi, ntabwo nari mpari biba ariko ntekereza ko n'ubwoko mu Rwanda ari uko  bwagiye buza, ,iko ntekereza. Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo wowe uri muri iki cyiciro, ni ibintu bibi cyane, kuko twagiye tubona abantu bajya kwandika ibaruwa agatangira ati ndi mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe,  ukagira ngo byahindutse irangamuntu, ntabwo ibyo bishoboka, ntabwo bishoboka.'

    Minisitiri w'Ubugetsi bw'Igihugu, yabwiye abasenateri ko ubu hari kwiga  uko gutanga mitulle de santé nabyo bitazongera kugendera ku byiciro by'ubudehe,  kandi ko nta yindi serivisi izongera gutangwa bigendeweho.

    Iyi ngo nayo mpamvu ibyiciro by'ubudehe bishya biherutse gukorwa bitigeze bitangarizwa rubanda.

    Minisitiri Musabyimana ati 'Niyo mpamvu n'ubu byarangiye ariko ntabwo twigeze tubabwira ngo weho uri icyiciro iki, tujya no mu nama bakabitubaza abaturage ngo ariko ibyicirobizatangira gukora ryari? Tukabwira ngo oya, weho ubwawe uzi uko umeze iwawe. Icyo tugusaba ni uko nyabuneka ukora uko ushoboye uteze imbere imibereho yawe, icyo ucyeneye ukivuge, hari na serivisi turi kuganiraho  yari yarasiye ariko nayo igiye kurangira ya Mutuelle, niyo yari yarasigaye yonyine ubona kubihindura bigoranye ariko nayo mu minsi ishize twarumvikanye.'

    Bamwe mu baturage bagaragaza kunyurwa no kuba nta serivisi izongera gutangwa hagendewe kubyiciro by'ubudehe.

    Umwe yagize ati 'Kubona umuntu w'umusore nka njye ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri birambangamira, kuko iyo nguzanyo nka njye sinayibona.'

    Undi ati 'Hari abo byagiriye umumaro ariko hari n'abandi babigiriyemo igihombo, hari nk'umuntu bashyiraga mu cyiciro cya gatatu kandi ari mu cya mbere, hakaba n'undi wabaga ari umukene wo hasi, ugasanga ntibamushyize mu cyiciro kimukwiriye.'

    Hari abagize Sosiye Sivilbasanga kuzamura imibereho y'abatishoboye hagendewe ku byiciro by'ubudehe bikwiye kugumaho ariko ntihagire serivise itangwa bigendeweho.

    Evariste Murwanashyaka ni umuyobozi mu Mpuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO.

    Ati 'Ibyiciro by'ubudehe byagumaho ariko gutanga serivisi zitangwa ntizigenderwe ku byiciro by'ubudehe, ariko ibyo abo mubyiciro babonaga bazakomeze kubibona nk'abatari bashoboye kwigurira 'mutuelle' bazakomeze kubibona.'

    Gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe ni ingingo yakunze guteza impaka muri rubanda, ahanini zishingiye ku kuba hari abaturage batishoboye badafashwa kuko bashyizweho mu cyiciro cy'ubudehe cy'abishoboye nyamara ngo bakennnye.

    Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, isobanura ko ibyiciro by'ubudehe bizasigara  gusa ari igikoresho cya Leta cy'igenamigambi  ariko ko nta muturage uzongera kubwirwa ikiciro cy'ubudehe abarizwamo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasobanuriye Abasenteri ko gufasha abaturage hagendewe ku byiciro by'ubudehe bidatanga umusaruro ufatika; ati “ndatekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ari uko bwagiye buza.” #Rwanda #RwOT @RwandaLocalGov pic.twitter.com/Fo4LN4GkAT

    — Flash Radio & TV (@flashfmrw) March 14, 2023

    Daniel HAKIZIMANA

    The post <strong>Gutanga Mutuelle de santé hagendewe ku byiciro by'ubudehe bigiye kuvaho-Minisitiri Musabyimana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/gutanga-mutuelle-de-sante-hagendewe-ku-byiciro-byubudehe-bigiye-kuvaho-minisitiri-musabyimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutanga-mutuelle-de-sante-hagendewe-ku-byiciro-byubudehe-bigiye-kuvaho-minisitiri-musabyimana

  • Abaturage barasaba gusobanurirwa uko babumba amafatari ya rukarakara yemewe kubakishwa #rwanda #RwOT

    Hari abaturage barasaba leta kubigisha uburyo bashobora kubumba amatafari ya Rukarakara kugirango bayubakishe inzu zikomere nyuma y'uko leta yamaze kwemeza ko yakoreshwa no mu mujyi.

    Hashize imyaka ine Leta y'u Rwanda yemeje iyubakishwa ry'amatafari ya rukarakara mu mijyi no mu bindi bice bitandukanye.

    Ni nyuma y'uko hakozwe ubushakashatsi bagasanga aya matafari akomeza inzu, ndetse akaba ariyo yabashaka kungana n'ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ibihe.

    Abaturage baravuga ko iyubakishwa ry'aya matafari ya Rukarakara azabafasha kubaka inzu mu mijyi ku buryo buhendutse, mu gihe byari byaranze kubera ubushobozi bwo kubakisha amatafari ahiye.

    Umwe ati 'Amatafari y'inkarakara aratubuka kurenza amatafari asanzwe. Ni ukuvuga ngo niyo wubaka  inzu birihuta ntabwoa ri kimwe n'ariya matafari mato mato asanzwe.'

    Undi ati 'Inkarakara nazo zirakomera ni kimwe no kubakisha amatafari asanzwe uretse ko birushaho guhenduka. Inkarakara mu mujyi nta kibazo byatera.'

    Leta y' u Rwanda yamaze kugaragaza ko ibigize itafari rya rukakara ryujuje ubuzinenge kugira ngo ribashe gukomeza inzu.

    Abaturage barasaba leta kubasobanurira ibigize iri tafari, kugira ngo babashe kubisobanukirwa.

    Umwe ati 'Amabwiriza  y'izo nkarakara uko zigomba kuba zingana ntayo nafashe.'

    Undi ati 'Bakatwereka nuko tugomba kuyubakisha byaba bitugabanyirije ingorane tugira hano mu mujyi.'

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe uUbuziranenge RSB, buravuga ko bwamaze gushyira ahagaragara igitabo gikubiyemo ibigize itafari ryujuje ubuziranenge, mu rwegor wo korohereza abaturage.

    Eng. Alphonse Kanyandekwe ni umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuziranenge bw'imyubakire n'imitunganyirize y'imijyi, arasobanura bimwe mu bigize itafari rya rukarakara ryujuje ubuziranenge.

    Ati 'Itaka ugiye gukoresha kureba uko riteye harimo ijanisha ugomba kureba . Icya kabiri hari iforomo uzakoresha mu kubumba, hari ibipimo nabyo byujuje ibisabwa bagomba gukorsha. Icya gatatu hari ukuntu wumisha rya tafari, ni ukuvuga ngo ntabwo ari byiza kurishyira ku zuba ryinshi cyane.'

    Yunzemo agira ati 'Amabwiriza y'ubuziranenge ntabwo yemerera umuntu gukoresha amazi tuvuge umjuntu yafurishije imyenda cyangwa se yakoresheje ku yoza amasahane, ibyo bigira ingaruka ku itafari cyagwa se n'ando mazi yaba yanduye.'

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire RHA, bugaragaza ko aribwo buzagenzura imyubakire y'izi nzu  zubakishijwe inkarakara.

    Icyakora Bwana Muhire Janvier, impuguke mu myubakire avuga ko hakiri icyuho mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, kuko harimo abatarabimenya kandi aribo bazagenzura imikoreshereze y'aya matafari.

    Ati 'Icyuho kiri mu mikorere niko navuga. Kuko aya mabwiriza ikigo cya mbere kigomba kuyashyira mu bikorwa ni ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, gikora ubugenzuzi mu gihugu ariko n'igihe uko kingana […] Ni urwego rero rwo kugira ngo inzego z'ibanze, ku rwego rw'Akarere, hari abashinzwe imigenzurire y'imiturire n'imyubakire, ku rwego rw'imirenge barahari, abo bose bagombye kuba bagira uruhare kwigisha abaturage no gukurikirana uko ibikorwa byubhirije ayo mabwiriza.'

    Leta y' u Rwanda igaragaraza ko itazigera yihanganira abayobozi bo mu nzego z'ibanze, bazima ibyangombwa byo kubaka ku baturage bashaka kubakisha amatafari ya rukarakara.

    Kugeza ubu amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwaa mu mijyi yose y'igihugu, mu nzu zo guturamo gusa zitarengeje metero 200.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Abaturage barasaba gusobanurirwa uko babumba amafatari ya rukarakara yemewe kubakishwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/abaturage-barasaba-gusobanurirwa-uko-babumba-amafatari-ya-rukarakara-yemewe-kubakishwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-barasaba-gusobanurirwa-uko-babumba-amafatari-ya-rukarakara-yemewe-kubakishwa

  • Nyamasheke: Abarobyi barinubira ubwishingizi bahawe kuko ntacyo bubafasha #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barobyi bo Karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubwishingizi bahawe na Soras ntacyo bubafasha, bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakanabona ubwishingizi bw'ibikoresho byabo kuko nabwo bukenewe.

    Muri muri aba bakorera mu kiyaga cya Kivu mu gice giherereye mu Karre ka Nymasheke bavuga ko ubwishingizi bafashe muri sosiyete zitandukanye budahagije kuko ari ubw'abantu gusa, bagasaba ko n'ibikosho byakwishingirwa.

    Umwe ati 'Ikibazo batubwira ko muri SORAS dutanga, ko bashobora kudufasha umuntu yagize impanuka akarohama gusa. Nta kindi bashobora kudufasha.'

    Mugenzi we ati 'Bo bashaka inyungu zabo bishakiye, bakavuga ngo ni abantu gusa bagomba gufasha. Mu by'ukuri duhura n'imbogamizi nyinshi z'ibikoresho nabyo bitakagombye kuburamo kubera ko hari igihe duhura n'umuyaga ubwato akangirika , ubwo rero waba ufite n'amadeni bikaba ikibazo.'

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'amakoperativ y'abarobyi mu Karere ka Nyamasheke,Ndagijimana Elias, avuga ko ntako batagize ngo bagirane ibiganiro n'amasosiyete atandukanye atanga ubwishingiziariko ntibabemerera bitewe n'uko ibikoresho bakoresha bikorwa mu biti.

    Ati 'Twagize umwanya muremure wo kuganira nayo, tugerageza kubibumvisha ariko barabyanga ngo kubera ko ari ibintu bikozwe mu biti ngo ntabwo babona uburyo babibara ku buryo bajya bamenya ngo twabyishyurwa gutya. Bavuga ko batabyizeye ibintu bikozwe mu biti, ko bataduha ubwishingizi bwabyo isaha n'isaha byamenagurika. Nuko turabyihorera bafata ubwishingizi bw'abanyamuryango gusa.Birahenda byakagiyemo ariko ntabwo ubwishingizi bubyemera kuko ubundi ubwato burobabuba bugizwe n'ibyo bitin'iyo mitego.'

    Itangazamakuru rya Flash ryagerageje kuvugana n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamsheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ari nawe ufite ibijyanye uburobyi mu shingano atubwira ko ari mu nama.

    Iyo yitaba umunyamakuru yari kumubaza niba hari uburyo bagirana ibiganiro mu guhuza impande zombi, icyifuzo cy'aba barobyi kigahabwa umurongo.

    Aba barobyi bavuga ko ibikoresho bakoresha bibagora kubibona ndetse binahenze birimo n'imitego bakoresha muri iki kiyaga, umutego umwe bakoresha uri hejuru y'200.000 Frw. Aha niho bahera basaba ko babona ubwishingizi bwabyo  kugira ngo mu gihe bahuye n'impanuka bagobokwe.

    Mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'Akarere ka Nyamasheske harobera abarobyi basaga 700.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Nyamasheke: Abarobyi barinubira ubwishingizi bahawe kuko ntacyo bubafasha</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/nyamasheke-abarobyi-barinubira-ubwishingizi-bahawe-kuko-ntacyo-bubafasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-abarobyi-barinubira-ubwishingizi-bahawe-kuko-ntacyo-bubafasha

  • Gahunda y’abakinnyi 11 y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze gushyira hanze gahunda y’abakinnyi bakina hanze uko bazaza bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha kuri uyu mukino wa Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda.

    FERWAFA yamaze gushyira hanze uko aba bakinnyi bazaza bamwe bazaza mu Rwanda bazahagurukane n’abandi ni mu gihe abandi bazahurira muri Ethiopia.

    Kuri gahunda Ally Niyonzima ukinira Bumamuru mu Burundi yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize.

    Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe byitezwe ko hagera abakinnyi 3 ari bo; Djihad Bizimana wa KMSK Deinze, Hakim Sahabo wa Lille na we arahagurukira mu Bubiligi ndetse na Habimana Glen wa Victoria Rosport.

    Ejo hazaza Meddie Kagere wa Singida Big Stars muri Tanzania na Muhire Kevin wa Yarmouk muri Kuwait.

    Ku wa Gatatu hazaza umukinnyi umwe ari we Rafael York ukinira Gefle muri Sweden.

    Tariki ya 18 Werurwe 2023, byitezwe ko ari bwo Kwizera Olivier wa Al – Kawkab muri Saudi Arabia azaza agahurira n’abandi muri Ethiopia.

    Tariki ya 19 Werurwe 2023 Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv na Rubanguka Steve wa FC Zimbru muri Moldova bazahurira n’abandi muri Cotonou muri Benin.

    Umukinnyi uzaza nyuma ni Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc aho azasanga abandi muri Benin tariki ya 20 Werurwe 2023.

    Umukino w’u Rwanda na Benin uzaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin na tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Rwanda i Huye.

    Abakinnyi bakina hanze batangiye kugera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-abakinnyi-11-y-abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze

  • Mbere yo gucakirana na Benin, Amavubi aripima na Ethiopia #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi mbere yo gucakirana na Ethiopia mu mukino wa gicuti uzafasha amakipe yombi kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Amavubi azakina na Benin mu mukino w’uumunsi wa 3 na 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ni umukino uzaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin na 27 Werurwe i Huye mu Rwanda.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia yamaze gutangaza ko ruzakira u Rwanda mu mukino wa gicuti uzaba tariki ya 19 Werurwe 2023.

    Ni umukino uzabera kuri Adama Science and Technology University Stadium uzafasha iki gihugu kwitegura umukino wa Guinea mu gihe Amavubi azaba yitegura Benin.

    Ethiopia will play Rwanda in a preparation match on March 19 in preparation for #AFCON2023Q matches against Guinea. the game will be played at Adama Science and technology university stadium. pic.twitter.com/QFAb7kiZ2V

    — Ethiopia FF 🇪🇹 (@EthiopiaFF) March 13, 2023

    Amavubi azakina na Ethiopia mu mukino wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-gucakirana-na-benin-amavubi-aripima-na-ethiopia

  • Umunyamakuru Axel uheruka kwimukira muri Amerika aritegura kwibaruka imfura ye #rwanda #RwOT

    Horaho Axel wari umunyamakuru w’imikino mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM uheruka kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Masera baritegura kwibaruka imfura ya bo.

    Aba bombi baheruka gukora ibirori byo kwitegura kwakira umwana wa bo w’imfura bizwi nka “Baby Shower”.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi mfura ya bo izavuka mu kwezi gutaha kwa Mata 2023, azaba ari umuhungu.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore yari asanzwe atuye.

    Berekejeyo nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe, habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

    Masera yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM yakoreraga kugeza agiye muri Amerika.

    Horaho Axel na Masera baritegura kwibaruka imfura ya bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-axel-uheruka-kwimukira-muri-amerika-aritegura-kwibaruka-imfura-ye

  • Ikirunga cya Nyamuragira cyatanze ibimenyetso by'uko gishobora kuruka #rwanda #RwOT

    Ikirunga cya Nyamuragira giherereye muri Kivu ya Ruguru, muri Repubulika ya Dekokarasi ya Congo ku mugoroba wo kuri wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, cyerekanye ibimenyetso byo kuruka.

    Ikigo Gishinzwe kugenzura ibirunga giherereye i Goma, kigenzura ibijyanye n'iruka ry'ibirunga, cyatangaje saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa mbere, ku gasongero ka Nyamuragira hagaragaye ibimenyetso byo kuruka kwa cyo.

    Iki kigo gitangaza ko' Ibipimo bihari by'iruka bivuga haba hari ibikoma byoroshye biri kuva ku ndiba kugera hejuru y'ikirunga cya Nyamuragira.'

    Impuguke zo muri icyo Kigo zivuga ko ibikoma byacyo mu gihe cyaruka byashokera muri Pariki y'Igihugu ya Virunga.

    OVG yasabye abatuye Goma kuba maso , bakihangana kandi bagakomeza imirimo nkuko bisanzwe.

    Yasabye kandi ko ibikorwa byo koza imboga no gukoresha amazi ava mu isoko bigomba kwitonderwa.

    Abakora ingendo zo mu kirere basabwe gukurikiza ibyerekezo birinda kunyura hajuru ya Pariki y'Igihugu ya Virunga.

    Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu ya Ruguru Lt Gen Contsant Ndima Kongba, nawe yasabye abaturage gutuza bagategereza ibitangazwa.

    Muri Gicurasi 2021, nabwo byari byatangajwe ko iki kirunga cyarutse ariko haza amakuru avuguruza avuga ko habayeho kwikanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ikirunga-cya-nyamuragira-cyatanze-ibimenyetso-by-uko-gishobora-kuruka