Blog

  • Bitoje iminsi 10: Massamba Intore yasobanuye… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwa Noel Kambanda, umwe mu bazwi ku rubuga rwa Twitter ukurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 45, aho akunze kugaragaza no gutanga ibitekerezo ku rugendo rw'u Rwanda mbere n'ubu.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 153 ku rubuga rwa Twitter, we yanditse avuga ati 'Uzaze urebe u Rwanda rw'Abanyarwanda ni ukuri kw'Imana weeee… ruragendwa.'

    Yavuze ko uburyo itorero 'Urukerereza' ryasusurukije ibirori byabereye i Westminster Abbey mu Mujyi wa London mu Bwongereza imbere y'abarimo King Charles III, byari 'bishimishije kandi biteye amarangamutima ubwo twabirega'.

    Ibi ni bimwe mu bitekerezo bikomeje kwisukiranya ku mashusho agaragaza Itorero Urukerereza ubwo ryasusurutsaga ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Commonwealth i Westminster Abbey mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abagize umuryango w’Ibwami n'abandi. Hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta aho yagejeje ijambo ku bitabiriye kwizihiza umunsi wa Commonwealth.

    Mu ijambo rye, Umwami w'u Bwongereza, Charles III yagarutse ku buzima bw'umubyeyi we Queen Elizabeth uherutse gutanga, amushimira uruhare rwe mu guteza imbere umuryango wa Commonwealth n'ubuzima bwitangira abandi yabayeho.

    King Charles III yavuze ko umubyeyi we ari we rufatiro rw'ubuzima bwe, urugero rw'ibyo akwiye gukora, kandi yamenyanye na benshi bigizwemo uruhare nawe.

    Ibi birori byabaye hizihizwa isakuru y'imyaka 10 ishize. King Charles III yavuze ko abanyamuryango bakwiye guhora bazirikana indangagaciro z'uyu muryango zirimo amahoro, ubutabera, kubabarira, kubaha, ubumwe no kwita kubidukikije.

    Nyuma y'iri jambo, King Charles III yakurikiranye imbyino n'indirimbo by'itorero Urukerereza:

    Uyu muhango watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo BBC y'Abongereza, ibinyamakuru byo muri iki gihugu biwusamira hejuru birandika harahava!

    Iri torero ryahagurutse i Kigali, ku wa 10 Werurwe 2023, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 nibwo bagarutse i Kigali.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umutoza w'Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza', Massamba Intore, yavuze ko ishema bahesheje u Rwanda mu bwami bw'u Bwongereza baricyesha iminsi 10 bamaze bitegura uyu muhango ukomeye ku Isi.

    Ati “Ni ishema rikomeye cyane. Ni ibyiza twerekanye. Abo twajyanye bose bagarutse, abantu benshi bacyekaga y’uko bashobora kubura nta n’umwe bose bagarutse. Ni ishema rikomeye.'

    Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, yavuze ko bamaze iminsi itandatu bitoreza aho basanzwe bakorera imyitozo ku Kimisagara, hanyuma indi iminsi ine bayimaze mu mwiherero, aho bari bacumbitse kuri Hoteli iherereye i Kabuga.

    Yavuze ko bageze mu Bwongereza bakoze imyitozo rusange ya nyuma basubiramo ibyo bitoje ubwo bari mu Rwanda, birimo imbyino ndetse n'indirimbo.

    Massamba yavuze ko bari babanje kohereza ibisobanuro (Bio) kugira ngo buri wese wari muri uyu muhango abashe gusobanukirwa neza imbyino n'indirimbo bateye.

    Nk'umutoza, avuga ko kubona abasore n'inkumi yatoje bari gususurutsa abarimo Umwami Charles III ari 'igitego gikomeye' yatsinze kandi 'ndishimye cyane'.

    Amateka yongeye kwandikwa mu muryango w'Intore Sentore:

    Massamba yabwiye InyaRwanda, ko Se Sentore mu 1958 yagiye ari umutoza mu Itorero ry'Igihugu ajyanye n'Umwami Rudahigwa mu imurikabikorwa Bruxelles mu Bubiligi 'atahana intsinzi'.

    Akomeza ati 'Mu 2023 njyanye n'Itorero ry'Igihugu ndi umutoza kandi dutahana intsinzi, dutahana igitego. Urabyumva nawe amateka, urabyumva nawe ukuntu nishimye. Ndi mu byishimo udashobora kumva.'

    Uyu muririmbyi witegura gushyira hanze album ye nshya, yashimye ababyinnyi bose kuko bakoze ibyo yari yabatoje. Kandi bubahirije igihe cy'iminota 3 n'amasegonda 20' bari bahawe muri ibi birori.

    Yavuze ko abari muri iyi ngoro yabereyemo ibi birori bishimiye uburyo Urukerereza rwitwayemo, banyurwa n'umuco w'u Rwanda.

    Massamba avuga ko Umwami Charles III atigeze akura ijisho ku Urukerereza. Ati 'Ndetse, umwami kuva twatangira …. yarebye twinjira arinda anarangiza akitureba. Barizihirwa, bakoma amashyi menshi cyane. Barishimye cyane! Abantu bose bari bafite ibinezaneza….'

    Massamba avuga ko bashyize u Rwanda kuyindi ntera, kandi ibendera ry'u Rwanda rirazamurwa. Ati 'Icyubahiro ni cyose ku Isi yose.' 

    Yavuze ko ashima cyane ‘Guverinoma y’u Rwanda yaduherekeje muri uru rugendo kugira ngo tugere kuri ibi byose’.

    Commonwealth, ni ishyirahamwe cyangwa se umuryango w’ibihugu 56 byigenga bituwe n’abaturage miliyari 2.4.

    Ibi bihugu bigize uyu muryango birimo: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu…

     

     

     

     

     

    Urukerereza rwataramiye mu Bwongereza, mu kwizihiza isabukuru ya Commonwealth 

    Umwami Charles III asuhuza umwe mu babyinnyi b'Itorero Urukerereza nyuma y'uko bamunyuze


    Mu ijambo rye, King Charles III yashimye umubyeyi we Queen Elizabeth ku bwo guteza imbere umuryango wa Commonwealth


    Massamba yavuze ko yabanje kwibutsa ababyinnyi guharanira guhesha ishema u Rwanda no gukora neza ibyo bize ubwo bari mu myiteguro


    Minisitiri Dr Vincent Biruta yagejeje ijambo kubitabiriye birori byo kwizihiza umunsi wa Commonwealth i Westminster Abbey mu Bwongereza

    Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2016 akegukana n'ikamba rya Miss Naiades, ni umwe mu bari batwaye ibendera ry'u Rwanda mu Bwongereza 

    Ababyinnyi b'Itorero Urukerereza bamaze iminsi 10 bitoza mbere y'uko bataramira i London






    REBA GUHERA KU MUNOTA WA 48′ UKO ITORERO URUKEREREZA RYASUSURUKIJE IBI BIRORI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127043/bitoje-iminsi-10-massamba-intore-yasobanuye-ibyafashije-urukerereza-gutaramira-umwami-char-127043.html

  • TWAGANIRIYE: Lilian Mbabazi wa Mowzey Radio y… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ashyize hanze EP y'indirimbo ikomeje kunyura abatari bacye yise 'The One' akaba yanatangiye no gushyira hanze amashusho yayo, Lilian Mbabazi nk'umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wo mu Karere k'Ibiyagabigari, yatangaje byinshi ku muziki we n’ubuzima busanzwe.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye n'inyaRwanda.com kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, yatangiye asobanura indirimbo 'The One' yanitiriye EP ye aheruka gusohora mu buryo bw’amashusho.

    Ati:'Ni indirimbo y'urukundo yerekeye ku muntu witaho muhuje roho mbega wa muntu wa mbere utagereranya n’undi, ikaba ikubiyemo ubutumwa bugenewe umuntu wese uri mu rukundo cyangwa wifuza kuba mu rukundo.'

    Agaruka ku cyo yiteze kuri izi ndirimbo aheruka gushyira hanze ati: 'Icyo ntekereza kuri iyi EP ni uko twakoze ibishoboka byose kandi twizeye ko izagera kure mu bihugu bitandukanye abantu bakayumva kandi bakanayikunda.'

    Mbere gato ya EP, Lilian Mbabazi hari indirimbo yise 'This Love' yaherukaga gushyira hanze nayo yakomojeho agira ati:'Nayikoze ku bufatanye na Ambasade ya Amerika muri Uganda byari mu cyumweru cy'uburinganire no kurwanya ihohotera bansabye rero gukora indirimbo ijyanye niyo nsanganyamatsiko.'

    Lilian yatangaje ko nyuma ya EP ateganya gushyira hanze Album. Aragira ati: 'Turateganya gushyira hanze Album no gukora ibitaramo muri Uganda byanashoboka no mu Rwanda.'

    Nk’umwe mu nararibonye mu muziki, yavuze uko abona aho ibintu bigeze mu muziki, ati:'Buri kintu cyose kirahinduka, n'umuziki ni uko ndetse n’abawumva uburyo ukozemo kandi byose bijyana n'udushya abahanzi bagenda bazana mu muziki, ikirenze kuri ibyo Afurika kuri ubu namaze gushinga ibirindiro mu bice bitandukanye by'isi kikaba ari ikintu cyiza cyane.'

    Avuga kandi ko atemeranya n'abavuga ko umubare w'abahanzikazi ari mucye ahubwo we avuga ko harimo ikibazo cy’uko badahabwa umwanya mu ruhando rw'umuziki nka basaza babo.

    Mu magambo ye ati:'Sintekereza ko abahanzikazi ari bacye, ahubwo uko mbibona ntabwo bahabwa umwanya nk’uko abahanzi b'igitsinagabo biba bimeze. Rero bafite umuziki mwiza mu gihe baba bahawe umwanya bakora ibitangaza kandi ndabisengera nizera ko umunsi umwe bizaba.'

    Agira kandi inama abakobwa bifuza kwinjira mu muziki agira ati: 'Menya icyo ushaka gukora, menya intego yawe kandi umenye uwo ushaka kuba we nk'umuhanzi usobanukirwe neza ibyo.'

    Yongeraho ati: 'Kuko bitabaye ibyo ntabwo uzamenya icyo ushaka gukora n’uko ushaka kugikora, umenye kandi icyo ushaka guha isi unagire abantu hafi ya we b'umumaro kuko ukubwira wese ko agiye kugufasha si ko ari cyo aba agamije kandi ugire kwihangana no gukora cyane.'

    Yagarutse kandi ku ndirimbo yavuga ko ari iz'ibihe byose kuri we birumvikana nk'umuntu uzi umuziki amaze imyaka irenga 25 akora yarebye iz’abahanga nyabo mu buryo bwawo.

    Ati: 'Indirimbo z'ibihe byose kuri njye nubwo bigoye kuzihitamo ariko harimo 'I Will Always Love You' ya Whitney Houston, 'Body and Soul' ya Anita Baker, 'Can't Take My Eyes Off Of You' ya Lauryn Hill, 'African Queen' ya 2 Face n’indi ndirimbo yose ya Blu 3.'

    Mu ndirimbo ze akunda cyane iyitwa 'Simple Girl' amaze imyaka igera kuri 7 ashyize hanze. 

    Yagarutse kandi ku bintu yibuka kuri Mowzey Radio bafitanye abana 2 witabye Imana mu buryo bwashenguye benshi mu mwaka wa 2018.

    Uyu muhanzikazi ati:' Hari byinshi nibuka kuri Mowzey ariko icyo dukumbura ni ukuba ahari akabona abana bakura kimwe n'umuziki yagizemo uruhare rukomeye kuba adahari ngo abone urwego ugezeho.'

    Ku kuba yaba afite icyizere ko abana babo bazabakorera mu ngata mu muziki, yagize ati:'Mvugishije ukuri, sinahita mbimenya. Gusa nyine bakunda umuziki nk'abandi bantu bakunda kubyina dufite gutegereza tukareba, gusa niteguye kubafasha mu mahitamo y'ubuzima yose bagira.'

    Agaruka kandi ku bahanzi nyarwanda bafite indirimbo ziri kumunyura ati:'Saa moya ya Bruce Melodie, Malaika ya Yvan Buravan, Kashe ya Element,..” Yavuze kandi ko anyurwa n’indirimbo za Bwiza na Kitoko.

    Avuga ko ahora yifuza gukorera igitaramo mu Rwanda ati: 'Mu kuri, mpora nifuza kugira igitaramo mu Rwanda, reka turebe uko ibihe bibigena ariko igihe kimwe bizakunda kuko ni mu rugo.'

    Agenera ubutumwa abari n'abategarugori ati:'Mu komeze kujya mbere bamikazi, mukomeze gukora ibyiza byose bishoboka, mureme udushya mugumane imbaraga kandi mukomeze kugerageza, isi ni iyacu.'

    Ashimira abanyarwanda n'abandi muri rusange akababwira ko abakunda cyane kandi “ndabashimira kunkunda, gukunda indirimbo zanjye, kumfasha, murakoze cyane kandi Imana ibandindire. Ndashaka kandi gushimira buri umwe wamfashije.'

    Asoza agira ati: 'Mfite EP nshya iri hanze, mugende muyirebe, muyumve, muyisangize n'abandi, iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, igizwe ni indirimbo 7 twanamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ya mbere yitwa 'The One' kandi tuzakomeza no gushyira andi hanze.'

    Ubuzima n'ibigwi bya Lilian Mbabazi mu buzanzwe

    Lilian ni umuhanzi w'umunyarwanda n'umunya-Uganda wavukiye mu gihugu cya Uganda ku babyeyi b'abanyarwanda. Akora umuziki wibanda ku njyana ya R&B na Soul. Yahoze ari umwe mu bagize itsinda ry'umuziki ryabiciye biracika muri Blu 3.

    Mu mwaka wa 2014 ari mu bahanzi baririmbye muri Coke Studio Africa izwiho guhuza abahanzi bakomeye mu bihugu byabo.

    Lilian yatangiye umuziki afite imyaka 13, ariko aza kuwinjiramo by'umwuga mu mwaka wa 2003 nyuma y'irushanwa rya Coca Cola Pop Star ryabaye imbarutso yo gutangira kwa Blu 3.

    Iri tsinda ryaramamaye ryegukana ibihembo bitandukanye birimo icy'amashusho meza y'umwaka wa 2005 muri Kisima Music Awards no muri Pearl Africa Music Awards.

    Bagiye banahatana no mu bindi kandi bikomeye nka Kora Awards, Tanzania Music Awards banegukanyemo muri 'Best East African Album' na Channel O Music Video Awards yo mu wa 2006 begukanye na 'Best East African Video'.

    Banahatanye muri MTV Awards mu wa 2009 kimwe na 2010 muri Tanzania Music Awards.

    Muri 2010 ni bwo yatangiye gukora umuziki wenyine ashyira hanze indirimbo yise 'Vitamin' yakoranye na Goodlyfe Crew kimwe n’izindi zirimo 'Kawa' na 'Danger'.

    Lilian Mbabazi kandi yakoranye n'abandi bahanzi bakomeye barimo AY, P-Unit n'umunyarwanda Kitoko. Mu mwaka wa 2016 yegukanye igihembo cya mbere HiPipo Music Awards.

    Yaje gutangira gukorera 91.3 Capital FM imwe mu ma radiyo akomeye muri Uganda, ariko ntiyayitinzeho kuko yahise arecyeraho, akomeza gushyira imbaraga mu muziki we.

    Yakundanye na Mowzey Radio babyaranye abana 2 ari bo Asante Manzi na Izuba. Nubwo Lilian yakomeje gufatanya kurera abana na Radio ataritaba Imana, yanamubaye hafi mu bihe bye bya nyuma ariko bari baratandukanye mu mwaka wa 2015.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO ZIRI KURI EP YA LILIAN MBABAZI UHEREYE KURI ‘THE ONE’

    “>

    Lilian Mbabazi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya ‘The One’ iri kuri EP yayitiriyeAri mu bahanzikazi bamaze imyaka myinshi kandi bafite ibigwiKuri ubu yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’amarushanwa y’umuziki Umuraperi Navio ni inshuti ya Lilian Mbabazi banakoranye indirimbo 

    Itsinda rya Blu 3 kuva mu myaka ya 2003 baracyahabwa icyubahiro kugera n’ubu

    Blu 3 yakoranye indirimbo nyinshi na Goodlyfe ya Weasel na RadioLilian Mbabazi yavuze ko yakifuje kuba Mowzey Radio ahari akareba uko abana babo bakura n’uburyo umuziki ukomeje gutera imbereLilian Mbabazi n’abana yabyaranye na Mowzey Radio Lilian yavuze ko yifuza gukorera umunsi umwe igitaramo mu Rwanda dore ko nubwo yavukiye muri Uganda arko avuka ku babyeyi b’abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127037/twaganiriye-lilian-mbabazi-wa-mowzey-radio-yagarutse-ku-rukumbuzi-amufitiye-ep-ye-nigitara-127037.html

  • Madamu Jeannette Kagame yakiriye umugore wa Perezida wa FIFA Leena Infantino #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame  yakiriye Madamu Leena Infantino, Umugore wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino, uri mu Rwanda kwitabira Inteko rusange ya FIFA 23 izaba kuwa Kane w'iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

    Madamu Jeannette Kagame   yakiriye Leena Infatino ku biro bya imbuto foundation kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

    Itangazamakuru rya Leta ryanditse ko Madamu Jeannette Kagame yamugaragarije bimwe mu bikorwa by'umuryango imbuto foundation mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse no gufasha urubyiruko.

    The post Madamu Jeannette Kagame yakiriye umugore wa Perezida wa FIFA Leena Infantino appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/madamu-jeannette-kagame-yakiriye-umugore-wa-perezida-wa-fifa-leena-infantino/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yakiriye-umugore-wa-perezida-wa-fifa-leena-infantino

  • Uruhuri rw'ingabo z'amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro #rwanda #RwOT

    Imyaka irasaga 20 muri Kongo hatangiye gukoranira uruhuri rw'ingabo z'amahanga, kandi ntizisiba kwiyongera.

    Zimwe zitwikiriye umutaka wa Loni(MONUSCO)zikaba ziva mu bihugu nk'Ubuhinde, Maroc, Uruguay, Afrika y'Epfo, nibindi, ari nako buri kwezi zikoresha miliyari zisaga 2 z'amadolari y'Amerika.

    Mu mezi make ashize hiyongereyeho abasirikari bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse abo muri Kenya, Uganda n'Uburundi zamaze kugera mu burasirazuba bwa Kongo, mu minsi mike hakaba hategerejwe iza Sudani y'Epfo. Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Perezida Lourenço w'Angola aherutse guhishura ko uretse Kenya ifite ubushobozi bwo futunga abasirikari bayo bari muri Kongo, ab'ibindi bihugu bazishingirwa na Leta ya Kongo, mu gihe umusirikari wa Kongo yicira is azi mu jisho.

    Twibutse ko Uganda yo yari isanganywe muri Kongo ingabo zagiye kurwanya umutwe wa ADF. Izi nazo nta kidasanzwe zakoze yo, kuko iyo ADF ikomeje ibikorwa by'iterabwoba.

    Igihugu cya Angola nacyo cyamaze gutangaza ko mu minsi ya vuba ingabo zacyo zizaba zasesejaye muri Kongo.Minisitiri Christophe Lutundula w'Ububanyi n'Amahanga wa Kongo akaya yavuze ko izo ngabo za Angola zitagenzwa no kurwana, ahubwo zije 'guhagarara hagati y'igisirikari cya Leta(FARDC) n'abarwanyi b'umutwe wa M23″. Ababikurikirabira hafi bati:' Nizize zirire iraha, ziniyorere ibifaranga nk'abandi, dore ko nazo zizatungwa na Leta ya Kongo'.

    Iyo urebye umubare w'aba basirikari bakoraniye mu burasirazuba bwa Kongo honyine, biyongera ku mitwe yitwaje intwato isaga 130, wanareba uburyo ahubwo ibintu birushaho kudogera, biroroshye kwanzura ko urwo ruhuri rw'ingabo rwaje kongera ibibembe mu binyoro(cyangwa ibinyoro mu bibembe).

    Ese koko , Leta ya Kongo iracyafite ijambo ahantu hakoraniwe n'ibihumbi byinshi by'abasirikari b'amahanga, cyangwa ahubwo iyo Leta ijya kwemera ko urwo ruvunganzoka rw'abasirikari ruza muri Kongo, byabaye nko kugurisha ubusugire bw'igihugu, yibeshya ngo ibonye abatabazi?

    Aho MONUSCO igereye muri Kongo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka, iyari ihasanzwe irushaho kugira imbaraga. Ibyo byatewe n'uko ari iyo MONUSCO, ari na Leta ya Kongo, byombi byafashije iyo mitwe kwiyubaka, biyiha imyitozo ya gisirikari, intwaro, imyambaro, ibiribwa n'imiti, nkuko byagaragajwe kenshi mu byegeranyo birimo n'ibya Loni ubwayo.

    Ubwo hafatwaga icyemezo cyo Kohereza muri Kongo ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Perezida w'uwo Muryango muri iki gihe, akaba na Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye Kongo ko nta munyamahanga uzaza kubarwanirira, mu gihe Abanyekongo ubwabo bazaba badashoboye kwikemurira ibibazo. Yagize ati:Abana bava inda imwe iyo bananiwe gusangira icunga bagahamagara uza kuribagabanya, arabanza akanyuyuza umutobe wa rya cunga, akabagabanya ibikatsikatsi bitakigira umutobe'. Uretse ko batumva cyangwa bumva nabi, ni iki Perezida Ndayishimiye atababwiye?

    Mureke murebe rero uburyo bigiye fuhumira ku mirari. Ubu noneho abategetsi ba Kongo baringinga Umuryango w'Ibihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo(SADC)ngo ubatabare. Uku kutizera abaturanyi bifuzaga gutanga umusanzu wabo(n'iyo waba muto), bizakurura urwikekwe n'intambamyi mu kugarura amahoro muri Kongo.

    Ikindi, uretse se ko na SADC ubwayo itarashobora gukemura ibibazo biri mu banyamuryango bayo( urugero ni ibibazo by'umutekano muri Mozambique,Afrika y'Epfo n'ahandi), ubundi ni iki yazana gisumbye ibyananiye MONUSCO Nnabandi namazeyo igihe kinini?
    Mu rugendo

    Intumwa z'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi zagiriye muri Kongo, zibukije Abanyekongo ko badakwiye gutega amakiriro kuri Loni ndetse n'amahanga, ko ahubwo ubutegetsi bwabo ari bwo bufite urufunguzo rw'amahoro

    Ubu butumwa bufite ishingiro, ariko ntihagije kuko bwagombaga kujyana no guhambiriza ingabo za Loni, MONUSCO, niba koko izo ntumwa ziyemerera ko Loni ntacyo imariye Abanyekongo, nta n'icyo iteze kubamarira.

    Icyakora, iyi mvugo y' intumwa za Loni yaje yunganira iya Papa Francis na Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macro, nabo bagaragarije Kongo ko ikwiye kwishakamo ibisubizo, aho kugereka imitwaro yabo ku bihugu by'amahanga.

    Mu by'ukuri rero, Abanyekongo nivumve ko ntawe uzaza kubamenera amaraso, ashaka umuti w'ibibazo bikururiye, ariko kandi bashobora no kwikemurira binyuze mu nzira ya politiki. Amahanga azaza yisarurire iby'indangare, Abanyekongo bahugiye mu kumarana no kwikoma u Rwanda, nyamara rwanabacumbikira rwahinanye nk'uko rutahwemye kubikora.

    Uko barundanya abasirikari b'abanyamahanga mu gihugu cyabo, baza biyongera ku mitwe y'iterabwoba ndetse n'abacancuro, ni ko ubutegetsi buzakomeza gutakaza ijambo n'igitsure mu kurengera ubusugire bw'igihugu.Ni ko intwaro zizarushaho kunyanyagira mu baturage, kandi Leta itagifite ijambo ntizaba ikibashije kuzibambura.

    Ngiyo'balkanisation' cyangwa gutera Kongo imirwi birirwa bashinja abandi, kandi Kongo ubwayo ariyo irimo kuyiha urwuho.

    The post Uruhuri rw'ingabo z'amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uruhuri-rwingabo-zamahanga-muri-kongo-si-igisubizoahubwo-rwongereye-ibibembe-mu-binyoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruhuri-rwingabo-zamahanga-muri-kongo-si-igisubizoahubwo-rwongereye-ibibembe-mu-binyoro

  • Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z'ubutasi bw'u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga #rwanda #RwOT

    Inzego z'u Rwanda zishinzwe iperereza zatanze abagabo ryerekana ibimenyetso simusiga ko Perezida Tshisekedi akorana n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR ubarizwa muri iki gihugu. Izo nzego kandi zagaragarije Perezida Tshisekedi ibikubiye muri iyo raporo imbonankubone.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 11 Nyakanga 2022 imikoranire y'ingabo za Congo FARDC na FDLR yeretswe Perezida wicyo gihugu Antoine Felix Tshisekedi.

    Umukuru w'iperereza ry'u Rwanda Maj Gen Joseph Nzabamwita ari kumwe n'ukuriye iperereza mu ngabo z'u Rwanda, RDF, Brig Gen Vincent Nyakarundi berekeje Kinshasa babonana na Tshisekedi tariki ya 11 Nyakanga 2022 ,Mu byari bikubiye mu butumwa ni ibimenyetso byerekanye amasezerano y'ibanga hagati ya FDLR na FARDC ndetse n'imikoranire hagati y'abayobozi ba gisiviri n'aba gisirikari ba Congo hamwe na FDLR cyane cyane ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri FDLR ariwe Maj Gen Pacifique Ntawunguka wafatiwe ibihano n'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

    Muri iyo raporo harimo ibimenyetso ko Maj Gen Ntawunguka yabonanye imbonankubone na Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima Kongba. Muri iyo nama kandi inzego z'iperereza z'u Rwanda zerekanye ko Omega yasabye ko buri musirikari wa FDLR ubarizwa mu mutwe wa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur (CRAP) uyoborwa na Colonel Ruvugayimikore Rurinda yishyurwa amadorali 300 ubundi bakajya kurwanya M23. Nyuma y'ubukererwe abasirikari 45 bari bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo banze kujya kurugamba. Maj Gen Pacifique Ntawunguka yabonanye na Guverineri Lt Gen Constant Ndima mu kigo cya Rumangabo hamwe n'umuvugizi w'ingabo za Kongo Gen Sylvain Ekenge. Nyuma y'iminsi mike ingabo za FDLR zoherejwe Kibumba kurwanya M23 nkuko byagaragaye mu mashusho yizo ngabo I Kibumba.

    Nkuko nanone byemejwe n'Itsinda ry'abahanga ba LONI, imikoranire yaje kurushaho mu gihe cy'inama ya Pinga yitabiriwe n'abayobozi b'imitwe yitwara gisirikari harimo FDLR na Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura. Iyo nama yateguwe na Gen Peter Cirumwami yanzuye ko iyo mitwe itagomba guterana hagati yayo ahubwo igomba kunga ubumwe bakarwanya M23 nyuma yuko FARDC ibahaye ibikoresho.

    Muri iyo nama kandi harimo Col Tokolanga wari ukuriye ingabo zo muri batayo ya 3410 ibarizwa I Masisi aho FDLR ifite ikigo cy'imyitozo. Ubwo intambara ya M23 yatangiraga, FDLR yagendeye ku ntege nke za FARDC maze iriyubaka, yinjiza abantu mu gisirikari kuburyo ubu ibarizwa hagati ya 2000 na 3000. Iyo nkuru igaruka uburyo FARDC ifite intege nkeya mu bya gisirikari kuko inagendera ku makuru yahawe na MONUSCO.

    The post Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z'ubutasi bw'u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-perezida-tshisekedi-ahakana-gukorana-na-fdlr-inzego-zubutasi-bwu-rwanda-zamuhaye-ibimenyetso-simusiga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-perezida-tshisekedi-ahakana-gukorana-na-fdlr-inzego-zubutasi-bwu-rwanda-zamuhaye-ibimenyetso-simusiga

  • Ibihangange 10 byageze Kigali gutoranya abakapiteni 8 bazayobora amakipe mu gikombe cy’Isi mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].

    Ni igikombe kizakinwa n’amakipe 8 kizahuza abahoze bakina ruhago 420 bazaba bateraniye i Kigali.

    Uko abakinnyi bazatoranywa ntabwo buri umwe azakinira ikipe y’igihugu cye, bazivanga ubundi abakapiteni batoranye abakinnyi batitaye ku bihugu bavukamo.

    Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ni bwo hazaba umuhango wo kwerekana aba bakapiteni kumugaragaro bazaba bayoboye bagenzi ba bo.

    Abakinnyi 10 bahoze bakanyuzaho muri ruhago ku wa Gatanu bazaba bari mu Rwanda gutoranya abakapiteni bazayobora amakipe.

    Ahaboze bakanyuzaho muri ruhago 10 bazitabira umuhango wo gutoranya abakapiteni

    Umunyakanadakazi, Charmaine Elizabeth Hooper w’imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n’andi menshi azaba ahari.

    Undi ni umugabo w’umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w’imyaka 47 yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z’iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

    Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria kuva 1996-2006 aho mu mikino 74 yayitsindiye ibitego 14, Jay Jay Okocha wakiniye amakipe arimo Fenerbache na Paris Saint Germain na we ari mu Rwanda.

    Undi uzaba uhabaye ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    Patrick M’Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n’andi na we azaba ari muri uyu muhango.

    Khalilou Fadiga umunya-Senegal wakinaga nka rutahizamu mu makipe nka Gent, Auxerre, Club Brugge. Senegal yayikiniye imikino 37 ayitsindira ibitego 4.

    Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14.

    Anthony Baffoe, umunya-Ghana wakanyujijeho mu makipe nka Metz na Nice na we azaba ari mu Rwanda.

    Undi munyabigwi witezwe muri uyu muhango ni umunya-Espagne wakinaga mu kibuga hagati muri Barcelona, Valencia ndetse na Lazio ari we Gaizka Mendieta.

    Umunyabigwi wa 10 ni Geremi Njitap, umunya-Cameroun wahoze akinira amakipe akomeye nka Chelsea, Newscastle na Real Madrid.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihangange-10-byageze-kigali-gutoranya-abakapiteni-8-bazayobora-amakipe-mu-gikombe-cy-isi-mu-rwanda-amafoto

  • Abacuruza inyama mu Rwanda bahawe itegeko rishya riratuma igiciro cyazo kizamuka #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA) rwatangaje ko nta bagiro na rimwe ryo mu gihugu rizongera kujya riha abacuruza inyama zitamaze amasaha 24 muri Firigo nyuma yo kubagwa.

    RICA yatangaje ko iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.

    Iki cyemezo cya RICA cy'uko amabagiro azajya atanga inyama z'inka, ihene, intama n'ingurube bimaze amasaha 24 muri firigo, igifashe mu rwego rwo guhashya indwara y'ubuganga yibasiye amatungo no kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa inyama zujuje ubuziranenge.

    Umukozi Ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by'Ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure, yabwiye IGIHE ko ku kilo cy'icyama zakonjeshejwe haziyongeraho amafaranga 500 ariko ashimangira ko zitazabura ku isoko.

    Yagize ati ' Ku bijyanye n'ibura ry'inyama ku masoko ntabwo zizabura kuko ni ikintu abafite amabagiro biteguye kubera ko twaganiriye na bo kandi na bo izo mpungenge babanje kuzigira ariko twungurana ibitekerezo by'uburyo bagomba kubyitegura ndetse kuri uyu munsi twari twabasabye ko babaga amatungo akubye kabiri ayo bari basanzwe babaga kugira ngo babone izo batanga none n'izo bazatanga ku wa Gatatu.'

    Yakomeje avuga ko RICA yashyizeho aya mategeko kubera ko biri mu nshingano zayo.

    Ati 'Twabikoze kuko biri mu nshingano dusanzwe dufite zo kureba niba amabwiriza n'amategeko ariho agenga ubucuruzi bw'inyama yubahirizwa kandi uretse amabwiriza ngengamikorere yashyizweho mu mwaka wa 2022, guhera muri Gicurasi hari hasanzwe hariho iteka rya minisitiri ryo muri 2010 byose bivugwa ko inyama zigomba gucuruzwa zikonjeshejwe.'

    RICA yavuze ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/amabagiro-yo-mu-rwanda-yahawe-amabwiriza-mashya

  • RDC yasubije abayisabye gufunga imipaka yayo n'u Rwanda kubera M23 #rwanda #RwOT

    Patrick Muyaya Minisitiri w'itangazamakuru n'itumanaho akaba n'umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yakuriye inzira k'umurima abifuza ko imipaka ya DRC n'u Rwanda yafungwa kubera amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi biturutse ku kibazo cya M23.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku mugoroba wejo tariki ya 13 Werurwe 2023,PAtrick Muyaya yavuze ko n'ubwo umubano hagati y'ibihugu byombi utifashe neza kubera amakimbirane aturuka k'umutwe wa M23, DRC itapfa gufunga imipaka yayo n'u Rwanda nk'uko benshi mu banayapoitiki bo muri iki gihugu bakunze kubisaba.

    Minisitiri Muyaya, akomeza avuga ko gufunga iyo mipaka kwaba ari uguhima Abaturage ku mpande zombi basanzwe bakenerana ndetse ko byateza akaga k'ubukungu kuri abo batuage b'impande zombi basanzwe babeshejweho no guhahirana.

    Yakomeje avuga ko hari Abanye congo batuye mu Rwanda ,hakaba n'Abanyarwanda batuye muri Congo kandi ugasanga bamwe bakorera mu gihugu kimwe bataha mu kindi.

    Yagize ati: Nta mpamvu DRC ibona yo gufunga imipaka muri ibi bihe cyane cyane ko nta kibazo dufitanye n'Abanyarwanda ahubwo tugifitanye n'ubutegetsi bwabo. N'ubwo turiguca muri ibi bihe bigoye aho tutabanye neza n'umuturanyi, mugomba kumenya ko iriya mikapaka ikoreshwa cyane n'abatuage ku mpande zombi kandi ninayo shingiro ry'ubukungu bwabo. . Hari Abanyekongo batuye mu Rwanda ariko bakorera akazi kabo muri DRC , hakaba n'Abanyarwanda batuye muri Congo ariko nabo bakorera akazi kabo mu Rwanda .'

    Patrick Muyaya, yongeyeho ko Abanye congo n'Abanyarwanda batuye hafi y'iyo mipaka bose bacyeneranye cyane, bityo ko nta mpamvu yo kubigirizaho nkana.

    Ati' Dufashe umwanzuro wo gufunga imipaka yacu n'u Rwanda, haba harimo kudashira mu gaciro cyane cyane ko abaturage ku mpande zombi basanzwe bacyenerana .hari kandi Abanyarwanda benshi badahuje imyumvire imwe n'ubutegetsi bwabo kandi bakomeje guhahirana n'Abanye congo. iri kandi ni ihame dusanzwe tugenderaho nk'igihugu kiri mu muryango wa EAC.'

    DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rushinja iki gihugu gutera inkunga no gukorana n'umutwe wa FDLR ufite intego yo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuva aya makimbirane yatangira, benshi mu banyapolitiki bo muri DRC barimo Martin Fayulu, Matata Ponyo, n'anandi benshi ,bakunze gusaba guverinoma y'iki gihugu gucana umubano n'u Rwanda burundu no gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

    IVOMO:RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yasubije-abayisabye-gufunga-imipaka-yayo-n-u-rwanda-kubera-m23

  • Nyanza:Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita Se isuka mu mutwe #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu mudugudu wa Bayi, abaturage bahaye amakuru Umusekedukesha iyi nkuru bavuga ko uwo musore yagiranaga amakimbirane yo mu ngo na Se umubyara.

    Amakuru avuga ko Nsengiyumva Jonathan w'imyaka 31 y'amavuko uzwiho kwijandika mu nzoga z'inkorano n'urumogi habuze gato ngo yirenze se umubyara witwa Mpayamaguru w'imyaka 68 y'amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Cyotamakara Safari Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko uwo musore asanzwe yitwara nabi.

    Ati'Mu bigaragara anywa inzoga z'inkorano bikekwa ko yaba ananywa urumogi anasanzwe agira imyitwarire mibi.'

    Uwo musore ukekwaho gukubita se yajyanwe kuri sitasiyo ya RIB iri Ntyazo,naho se umubyara yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n'abaganga, bombi babanaga mu rugo rumwe.

    Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge bukanibutsa abana ko bagomba kubaha ababyeyi.

    Src:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umusore-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-gukubita-se-isuka-mu-mutwe

  • Indirimbo Donald Trump yakoranye na korali y'imfungwa ikomeje guhiga izindi mu gukundwa #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo bise 'Justice for All' yakoranye n'imfungwa zizwi ku izina rya 'J6 Prison Choir' zagize uruhare mu myigaragambyo ikomeye yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), tariki 6 Mutarama 2021, mu kwamagana intsinzi ya Perezida Joe Biden.

    Yashyizwe hanze tariki 3 Werurwe uyu mwaka nyuma y'uko Donald Trump afashe amajwi ye aho yari ari mu rugo mu Mujyi wa Florida, naho imfungwa zikayafatira kuri telefone yo muri gereza.

    'Justice for All' kuva yasohoka yahigitse indirimbo Miley Cyrus yise 'Flowers' yari imaze igihe iri imbere ku rubuga rya iTunes. Ubu no gukurikirwa no ku zindi mbuga nka Spotify, Apple Music n'izindi.

    Bivugwa ko amafaranga azava muri iki gihangano azifashishwa mu kwita ku miryango y'izi mfungwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-donald-trump-yakoranye-na-korali-y-imfungwa-ikomeje-guhiga-izindi-mu