Blog

  • Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda yatanze arenga miliyoni 74 Frw yo kuhira imirima y'umuceri – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 binyuze Kigo cy'Ubugiraneza cy'u Buyapani (Grant Assistance for Grassroots Human Security Project: GGP/Kusanone) aho biteganyijwe ko azafasha abahinzi barenga 3000 bahinga muri icyo gishanga.

    Iyi nkunga igiye kunganira ibikorwa by'Ikigo Mpuzamahanga cy'Abayapani (JICA) cyatangije muri aka karere, birimo kubaka ingomero eshatu ndetse n'imiyoboro ijyana amazi mu mirima mu mirenge ihuriye kuri icyo gishanga irimo Munyaga, Kigabiro, Rubona na Mwurire.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko kuhira imyaka ari ingenzi mu kongera umusaruro w'ubuhinzi, ari nayo mpamvu bahisemo gutanga iyi nkunga kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugera ku buhinzi buvuguruye.

    Ati 'Ni iby'agaciro gutanga umusanzu wacu mu guteza imbere ubuhinzi by'umwihariko mu Karere ka Rwamagana. Twizeye ko abahinzi bazungukira muri iyi nkunga ku buryo bugaragara.'

    Muri hegitari 400 zigize igishanga cya Cyaruhogo, 348 muri zo ni zo zikorerwaho ibikorwa byo kuhira.

    Nyuma y'ibikorwa bya JICA, byagaragaye ko hakenewe utundi tugomero duto tuzafasha mu gusakaza amazi mu mirima y'umuceri ku gice kingana na hegitari 134 kitagezwagamo amazi neza, ari natwo iyi nkunga izibandaho.

    Ni gice kiri mu mirenge yavuzwe haruguru hakuwemo uwa Mwurire kuko wo ufite amazi ahagije.

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati 'Ibyo bikorwa byose byaradufashishe kuko badukoreye ingomero zari zarasibamye bituma n'ubutaka buhingwaho bwiyongera. Iyo amazi abaye menshi n'ahahingwa hariyongera bikajyana n'ubwiyongere bw'umusaruro.'

    Meya Mbonyumuvunyi avuga ko biteze ubuzima bwiza bw'abaturage bitewe n'ubwiyongere bw'umusaruro kuko 'iyo bawufite biba bivuze ko n'amafaranga agiye kuba menshi, bikajyana no kwihaza mu biribwa kuko uwo muceri nabo bawuryaho.'

    Mbere JICA itarubaka izo ngomero umusaruro w'umuceri wavaga mu gishanga cya Cyaruhogo wari toni zigera ku 4500 ku mwaka, ibigaragaza ko kuhira byatanze umusaruro kuko ubu hasarurwa toni 6500 ku mwaka.

    Uretse gutera inkunga ibikorwa by'ubuhinzi biteganyijwe ko GGP/Kusanone izanatera inkunga indi miryango itegamiye kuri leta, gutera inkunga inzego zibanze, gutanga umusanzu mu burezi, ubuzima n'ibindi, byose bigakorwa hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Amb. Fukushima na Meya Mbonyumuvunyi ubwo basinyaga amasezerano

    Amb. Fukushima yavuze ko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda

    Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi yavuze ko kuhira imyaka bizafasha no mu kwihaza mu biribwa

    Amasezerano yasinywe ni ayo guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-y-u-buyapani-mu-rwanda-yatanze-arenga-miliyoni-74-frw-yo-kuhira

  • Ibyatumye Akarere ka Rutsiro kabanziriza aka nyuma mu mihigo ya 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko mu mwaka ushize w'imihigo aka karere kabanjirije akanyuma mu kwesa imihigo, ibintu bitashimishije abakavukamo n'abagakoreramo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zatumye batsindwa imihigo bari bahize harimo kuba amashami menshi y'akarere atarafite abayobozi no kuba batarashoboye kwesa umuhigo wo kubakira abatishoboye.

    Ati 'Twari dufite kubaka inzu zigera muri 80, ariko dufite inzu zigera mu 10 zitashoboye kubakwa muri uriya mwaka ndetse n'ubwiherero ntabwo twaburangije'.

    Yakomeje avuga ko uyu mwaka hari inzu 71, n'ubwiherero 432 bari gushyiramo imbaraga kugira ngo zubakwe zirangire kuko iyo umuhigo wakozwe igice amanota aba zeru kuri 20.

    Ikindi aka karere gashyizemo imbaraga ni mu bikorwaremezo kubera ko mu manota atangwa mu mihigo harimo atangwa n'abaturage, aho bagaragaza ikigero bishimiyeho serivise bahabwa n'ubuyobozi.

    Mu karere ka Rutsiro hari ibiraro birenga 50 byasenyutse. Umuturage utabona uko ahahirana n'indi mirenge kubera ibiraro byasenyutse, ntabone uko ageza umurwayi kwa muganga biragoye ko yavuga ko yishimiye serivise ahabwa n'ubuyobozi.

    Meya Murekatete afite icyizere ko imihigo y'uyu mwaka n'imyaka ikurikiyeho bazayesa neza kubera ko ikibazo cy'abakozi akarere katari gafite cyakemutse.

    Ati 'Ishami ry'igenamigambi rigira abakozi batatu ariko umuyobozi waryo ntawe twari dufite, ushinzwe ikurikiranabikorwa n'ubugenzuzi ntawe twari dufite, twari dufite ushinzwe ibarurishamibare gusa, bivuze ngo mu ishami ry'igenamigambi nta bakozi twari dufitemo kandi nibo badufasha gukurikirana ibijyanye n'imihigo'.

    Abandi bayobozi akarere katari gafite harimo umuyobozi w'ishami ry'uburezi, umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubu ntawe karabona kubera ko mu bakoze ibizamini bose habuze utsinda, ishami rishinzwe ubushabitsi naryo nta muyobozi ryari rifite, ishami rya One Stop Center (ahatangirwa serivise z'ubutaka n'imyubakire) harimo abakozi bake cyane bigatuma abaturage banenga imitangire ya serivise z'ubutaka.

    Meya Murekatete avuga ko ibyabaye byabahaye isomo, bityo ko bari gufatanya n'abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahagarariye amadini n'amatorero kugira ngo bahurize hamwe iteganyabikorwa.

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu yijeje ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ko ubutaha kazaza mu turere dutanu twa mbere mu kwesa imihigo.

    Ati 'Twiyemeje kuzafatanya namwe guhera mu igenamigambi tureba ahantu habaye intege nke, kugira ngo dufatanye n'indi miryango ikorera hano tuzamure ibipimo ku buryo umwaka utaha tuzaza muri batanu ba mbere'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François avuga ko kuba Rutsiro yarabanjirije akarere ka nyuma mu kwesa imihigo y'umwaka ushize ari ibintu byo gukuramo amasomo kugira ngo ubutaha ibintu bizagende neza.

    Ati 'Ni cyo gihe ngo abafatanyabikorwa twese twongere twisuzume turebe ngo nihehe twagize intege nke, twahakosora dute kugira ngo ubutaha noneho bizabe bimeze neza'.

    Guverineri Habitegeko yabwiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere ko kwesa imihigo neza bisaba ko abafatanyabikorwa n'akarere bashyira imbaraga mu igenamigambi rikomatanyije.

    Ati 'Niho bihera, iyo abantu basangiye igenamigambi rugikubita, kandi noneho ntiribe igenamigambi gusa rigenda rikajya mu kabati, bagafatanya no gukurikirana ko rishyirwa mu bikorwa imihigo abantu barayesa. Mu ikurikiranabikorwa icyo bibafasha iyo bajyanyemo ni uko iyo basanze hari ahari intege nke bafata ingamba hakiri kare'.

    Mu kwesa imihigo y'uturere yo mu mwaka wa 2021/2022, Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n'amanota 61.79% kabanjirijwe na Rutsiro yagize 66.27%.

    Abafatanyabikorwa biyemeje gutera Rutsiro ingabo mu bitugu ikazaza mu turere twa mbere mu kwesa imihigo

    Meya Murekatete afite icyizere ko Rutsiro itazongera kuza mu turere twa nyuma kuko imbogamizi y’abakozi bake yavuyeho

    Guverineri Habitegeko asaba uturere n’abafatanyabikorwa batwo gukora igenamigambi rikomatanyije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyatumye-akarere-ka-rutsiro-kabanziriza-aka-nyuma-mu-mihigo-ya-2021-2022

  • Eden Hazard ntagicana uwaka n'umutoza we Ancelotti #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Eden Hazard yatangaje ko umubano we n'umutoza we muri Real Madrid,Carlo Ancelotti wangiritse cyane kuko ubu batakivugana nyuma yo kumwima umwanya na muke wo gukina.

    Uyu mukinnyi wahoze muri Chelsea yakinnye iminota 296 gusa muri uyu mwaka w'imikino aho yatsinze igitego kimwe anatanga n'umupira umwe wavuyemo ikindi.

    Hazard aheruka kugaragara muri Real Madrid muri Copa del Rey bakina n'ikipe yitwa CP Cacereno.

    Icyakora,Hazard yatangaje ko nta gahunda afite yo kuva muri iyi kipe mu mpeshyi kandi ko ashaka gusoza amasezerano ye asigaje umwaka aho ahembwa ibihumbi 470,000 by'amapawundi buri cyumweru

    Uyu mugabo w'imyaka 32-yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, RTBF tko atakivugana n'umutoza we Ancelotti cyane ko atanakimushyira mu ikipe.

    Ati “Hari icyubahiro hagati yacu.ntabwo ngiye kuvuga ko tuvugana kuko ntituvugana.Icyakora buri wese yubaha undi nubwo ejo atazankinisha.

    Ngomba kubaha umuntu nka Carlo Ancelotti. Ibyo yakoze mu mupira w'amaguru,ibyo yakoze mu mwuga we,nta kibazo.

    Hazard yerekeje muri Madrid muri 2019 aguzwe akayabo ka miliyoni 88.3 z'amapawundi.

    The Athletic ivuga ko amafaranga yatanzweho nyuma ari menshi ku buryo yakuyeho agahigo ka miliyoni 90 z'amapawundi iyi Real Madrid yaguze Gareth Bale muri 2013.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/eden-hazard-ntagicana-uwaka-n-umutoza-we-ancelotti

  • Umukobwa wa Bill Gates yabwiye amagambo akomeye abatutse umukunzi we w'Umwirabura #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'umuherwe,Bill Gates,Phoebe,yibasiye abantu bibasiye umukunzi we w'umwirabura ku mbuga nkoranyambaga,ababwira ko amagambo yabo ari ubujiji.

    Aganira n'ikinyamakuru The Information,uyu mukobwa w'umuherwe yavuze ko yamaganye “amagambo y'ubugoryi ndetse n'ibitekerezo by'ivangura” ku muryango we.

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 yashyize hanze amafoto yasohokanye bwa mbere n'umukunzi we Robert Ross.Aba bombi biga ahitwa Stanford.

    Nyuma yo gushyira kuri Instagram amafoto yasohokanye n'uyu mwirabura bakundana,ibitekerezo byahise byisukiranya bamunenga gukundana n'umwirabura.

    Abandi bahise bamubwira ko uwo musore nta keza ke amukurikiyeho akayabo ka se uri mu baherwe 10 ba mbere ku isi.

    Uyu mukobwa ukurikirwa na benshi,yavuze ko adakunda ibitekerezo by'urucantege avuga ko turi muri 2023 arambiwe kwibasirwa azizwa ko akundana n'abo badahuje uruhu.

    Uyu mukobwa avuga ko benshi mu bamukurikira bagendera ku izina rye rya kabiri rya se Gates ariko ko yifuza kubera urumuri benshi akabereka agaciro k'ibintu by'ingenzi kuri we birimo ubuzima n'imyambarire.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-bill-gates-yabwiye-amagambo-akomeye-abatutse-umukunzi-we-w

  • Perezida wa Real Madrid yashinjwe gushyira igitutu ku musifuzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez yashinjwe gushyira igitutu ku musifuzi witwa Eduardo Iturralde Gonzalez amusaba gufata iriya kipe nkuko afata FC Barcelona.

    Ibi ngo byabaye mu mwaka wa 2010 aho uyu Perez yashinje uyu musifuzi kubogamira kuri FC Barcelona inashinjwa ko muri uwo mwaka yatanze ruswa ngo bayisifurire neza.

    Bwana Eduardo Iturralde Gonzalez wasifuye muri La Liga kuva 1995 – 2012 -yavuze ko uyu Perez yamubwiye ariya magambo mu mwaka w'imikino 2010-11 mu mukino bari bamaze gutsinda ibitego 6-1 Deportivo La Coruna.

    Perez ngo yashinje Gonzalez ggusifurira neza cyane Barcelona kurusha Real Madrid muri uwo mwaka w'imikino,amusaba ko yazisifurira kimwe aho kubogama.

    Ibi bije nyuma y'iminsi mike ikipe ya FC Barcelona ishinjwe gutanga ruswa ya miliyoni 7.4 z'amapawundi ku wahoze ari Visi Perezida wa komite ishinzwe abasifuzi muri Espagne.

    Gonzalez tyabwiye Cadena SER ati “Ushobora kubona uko bashyira igitutu ku bantu bamwe.umukino batsinze ibitego 6-1t Deportivo urangiye,twavuye mu kibuga hanyuma abanyungirije baraza turasohokana.

    Hari umuntu wanshyize mu cyumba arambwira ati “ndashaka kugusaba kunsifurira nkuko ubikorera FC Barcelona.

    Namubajije niba ari gutera urwenya,mybwira ko ikiganiro cyacu kirangiye.Yashakga kunshyira mu cyumba njyenyine ariko ndabyanga.Namusabye kutabikora….Umuyobozi wanshyize mu cyumba njyenyine ni Florentino Perez sinabihisha.”

    Gonzalez yavuze ko ibi yabibwiye komite ishinzwe abasifuzi (CTA) ariko nta cyakozwe.

    Umwaka w'imikino 2010-11 muri La Liga warangiye FC Barcelona itwaye igikombe n'amanota 96 mu gihe Real Madrid yayikurikiye na 92.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-real-madrid-yashinjwe-gushyira-igitutu-ku-musifuzi

  • Urubanza rwa Titi Brown rwongeye guhabwa undi munsi #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza.

    Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ni urubanza rwabaye uregwa atari mu rukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

    Titi Brown yasabye ko yahabwa itariki ya hafi yo kuburaniraho umucamanza amubwira ko nta yindi tariki ya hafi ihari.

    Uyu musore akurikiranyweho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Ku itariki 3 Ukuboza 2021 urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urubanza-rwa-titi-brown-rwongeye-guhabwa-undi-munsi

  • Uburusiya burashinjwa kohereza imfungwa z'abagore ku rugamba muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Metro cyanditse ko Putin yatangiye kohereza ku rugamba abagore bakatiwe kubera ko abagabo bakomeje kumushirana ku rugamba.

    Uburusiya bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gutanga umusada ku bagabo basigaye ari mbarwa muri Ukraine nkuko umujenerali wo muri iki gihugu cyatewe abitangaza.

    ati “Mu cyumweru gishize hari gari ya moshi yaje i Donetsk ifite imyanya yahariwe gutwara imfungwa.Igice kimwe cyari kigenwe imfungwa z'abagore.”

    Muri iki cyumweru hari amakuru avuga ko Kremlin yimuriye abagore b'imfungwa ahitwa Kuschevka muri Krasnodar hafi y'ahari urugamba.

    Bamwe mu bagore ngo bazanwe aho ngaho ngo bategurirwe kwinjira ku rugamba rukomeje kurema.

    Olga Romanova,uri mu muryango urengera imfungwa mu Burusiya avuga ko abagore basaga 100 boherejwe muri Ukraine.

    Imfungwa z'abagabo zamaze koherezwa ku rugamba kare kandi abagera ku bihumbi 10 bahawe amasezerano arimo kurekurwa no kugabanyirizwa ibihano igihe baba babashije kurenza amezi atandatu mu ntambara.

    Ukraine ivuga ko uku kuzana abagore ari ikigaragaza ko Uburusiya bwashobewe kuko bumaze gutakaza ingabo nyinshi.

    Mu matora yakozwe mu 2020 n'igitangazamakuru cya Leta, yasanze Abarusiya 63% batifuza ko abakobwa babo bajya mu gisirikare. Abandi 42% bo bakerura bati 'igisirikare si akazi k'abagore; ni ak'abagabo.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-burashinjwa-kohereza-imfungwa-z-abagore-ku-rugamba-muri-ukraine

  • Itangazo: ICYITEGETSE Emmanuel Nature yasabye guhindura amazina akitwa Afrika Nature Emmanuel #rwanda #RwOT

    Uwitwa ICYITEGETSE Emmanuel Nature yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Afrika Nature Emmanuel mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-icyitegetse-emmanuel-nature-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-afrika

  • Uko byifashe: Umubyinnyi Titi Brown agiye kub… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko rusubitswe, urubanza rwa Titi Brown rwasubukuwe uyu munsi tariki 14 Werurwe 2023 aho umuburanyi agiye kuburana atari mu rukiko, ahubwo akaburana hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

    Kugeza ubu urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri neza ku masaha ya Kigali hano ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko habanje kuburanishwa izindi manza kuko ku rukuta rumanikwaho imanza hariho imanza zirenze 10.

    Umunyamakuru wa Isibo TV, Peacemaker uherereye ku Rukiko muri aka kanya yabwiye inyaRwanda.com ko Ishimwe Thierry cyangwa se Titi Brown nawe yagombaga kuburana n'abo bari kumwe bahageze bavuye muri Gereza ya Mageragere, ariko iburana rya mbere ryarangiye abacamanza bagiye kuruhuka.

    Umunyamategeko wa Titi Brown witwa Mbonyima Elias we arahari yahageze, ariko Ishimwe Thierry we ntahari araza kuburana kuri Skype.

    Peacemaker yavuze ko ubu bategereje ko abacamanza baza hanyuma urubanza rugatangira, ari naho Titi Brown ari butangire kuburana muri salle y'iburanisha akaba ari Salle ya Gatatu.

    Ishimwe Thierry ni umubyinnyi w'umwuga wamenyekanye nka Titi Brown. Urubanza rwe rwari gusomwa kuwa 22 Gashyantare 2023, aburana mu bujurire ku ifungwa ry'iminsi 30 y'agateganyo.

    Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 8 Gashyantare 2023, bitewe n'uko umucamanza yari yaragiye kwiga.

    Mu Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Tity Brown afungwa iminsi 30 y'agateganyo, ahita ajurira.

    Uyu musore akurikiranyweho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Umubyeyi w'uyu mwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana we gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

    Titi Brown agiye kuburanishwa adahari ahubwo binyuze ku ikoranabuhanga rya Skype

    Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga nyuma isuzuma ryakozwe n'abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

    Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

    Ku busabe bw'umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n'ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

    Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy'amavuko cyemeza ko uwo mwana w'umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004, bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

    Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye n'ubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

    Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

    Uyu musore avuga ko atigeze atanga ibizamini by'amaraso nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga.

    Titi Brown ubwo aheruka mu rukiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127041/uko-byifashe-umubyinnyi-titi-brown-agiye-kuburana-atari-mu-rukiko-127041.html

  • Ijoro ry’ubutegetsi bw’umupira w’Isi mu Rwand… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira inama ya FIFA yiga ku iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse ikanareberahamwe ibimaze kugerwaho mu myuka itambutse, dore ko abayobozi bose baba bayitabiriye.

    Tariki 23 Kamena 2022, ni bwo Akanama Nyobozi k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, kemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira inama ya 73 ya FIFA izanaberamo amatora y’umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi.  Yabaye inkuru idasanzwe ku Rwanda dore ko atari igihugu kibonetse cyose cyagirirwa icyizere cyo kwakira iyi nama.

    Inama yageze!

    Iyi nama izabera muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe. Abayobozi bose b’inzego z’umupira w’amaguru ku Isi baba bitabiriye iyi nama, haba ku rwego rw’Afurika, Uburayi, Amereka y’Epfo na Oseyaniya, n’ahandi.

    Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa, aganira na Televiziyo Rwanda, mu makuru yo kuri uyu wa Mbere, yagarutse kuri iyi nama ndetse n’uko u Rwanda rwayakiriye. 

    Yagize ati: “Iyi nama ni inama twishimiye kuko bigaragara ko turi kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ikindi umuntu yavuga ni uko atari inama y’umunsi umwe, kuko ni inama izahera kuri 13 Werurwe kugera tariki 16.”

    Minisitiri kandi yatangaje ko ari inama irimo ibikorwa byinshi “harimo n’izindi nama zizahuza abanyamuryango ba FIFA, ariko noneho hakaba n’inama ikomeye izaba tariki 16 ihuje abanyamuryango ba FIFA, ikaba ariyo nama bwa mbere izaba ibereye muri Afurika irimo n’amatora y'umuyobozi wa FIFA.”

    Bamwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi bamaze kugera mu Rwanda barimo; Aleksander Ceferin uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi, Gianni Infantino uyobora FIFA, Patrice Motsepe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, na Arsene Wenger wahose atoza ikipe ya Arsenal ubu akaba ari umukozi wa FIFA.

    U Rwanda ruzungukira iki muri iyi nama?

    “Ku buryo bw’imibare, mu 2021, ubukerarugendo bushingiye ku mikino, bwagize uruhare cyane mu kuzahura ubukungu bushingiye ku nama, imikino ikaba yarinjije asaga gato miliyoni $6” - Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard ageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’ubucuruzi tariki 2 Ukuboza 2022.

    Muri rusange u Rwanda rwihaye kuba igicumbi cy’imikino itandukanye muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi, ari byo bituma ubukerarugendo bushingiye ku mikino bwaratangiye kwagura amafaranga igihigu cyinjiza kuko twabibonye haruguru.

    Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ni umushinga utari uwa vuba aha bigendanye n’ibikorwa bimaze kubakwa kugira ngo iyi nama ibashe kubera ku butaka bw’u Rwanda, ibintu utapfa kubona by’umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    'Icyo twavuga ni inama yateguwe na FIFA ubwayo n’abanyamuryango ba FIFA, twe nk’abanyarwanda tuzakira inama tuzabaha aho bakorera” – Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa aracyakomeza.

    “Kwakira iyi nama bisobanuye ibintu byinshi, harimo kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo kwakira inama ingana gutyo, inama izaba irimo abantu barenze 1,700, nk’igihugu gifite umutekano rero niyo mpamvu inama nk’iyi ngiyi ibera mu Rwanda.”

    Mu 2019, ubucuruzi bwa serivisi n'amahanga bwarengaga gato Miliyari imwe y'amadolari. Mu 2020 bwasubiye inyuma ku kigero cya 49% bugera kuri miliyoni $521.4. 

    Mu 2021, ubucuruzi bwa serivisi n'amahanga bwarazahutse buzamuka ku kigero cya 11%, bugera kuri miliyoni $579. Iri zahuka ryatewe ahanini n'ingamba Guverinoma yafashe zirimo guteza imbere ubukerarugendo no kwakira inama n'imikino mpuzamahanga (MICE). 

    Umuturage wo hasi ahuriye he n’iyi nama ya FIFA?

    Ubwo ikiganiro Minisitiri Mimosa yagiranaga na Televiziyo Rwanda, yashimangiye ko buri munyarwanda wese iyi nama imureba, ndetse yemeza ko bagomba no kwakira abashyitsi neza kuko basanzwe babigenza.   

    “Turasaba abanyarwanda gukomeza umuco wo kugira isuku, no kwakira neza abashyitsi, kugira ngo bazatahe bishimye. Ibintu byose bizakorwa, u Rwanda ruzabyungukiramo cyane cyane amahoteri;

    Kuko abantu bazitabira inama bagomba gukenera aho barara, imodoka zo kugendamo, amafunguro, bivuze ko buri munyarwanda wese iyi nama izamugirira akamaro yewe kugera kuri wa muturage uri mu cyaro uhinga kuko nibakenera icyo kurya ari bo bazabitanga”.

    Ijoro ry’amatora y’umupira w’Isi mu Rwanda

    Uyu mupira mukunda, mwishimira, ubababaza, ubinjiriza amafaranga, ubatwarira amafaranga, umuyobozi wawo muri manda izava mu 2023 ikagera mu 2027, agiye gutorerwa mu Rwanda, aya akaba ari amateka atazibagirana mu rwa Gasabo.

    Tariki 16 Ugushyingo 2022, ni bwo yari itariki ya nyuma yo gutanga ubusabe ku bayobozi bashaka kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA. 

    Iyi tariki yageze Gianni Infantino ari we watanze ubu busabe, bivuze ko azaba ari umukandida rukumbi muri aya matora, byitezwe ko azongera kuyobora iri shyirahamwe nk’uko na manda irangiye ari we wari Umuyobozi Mukuru.

    Giovanni Vincenzo Gianni Infantinno yayoboye FIFA bwa mbere mu 2016, 2019 atorerwa manda ya kabiri, nta gihindutse muri iyi nama azahabwa manda ya gatatu 

    Ni inshuro ya kane iyi nama igiye kubera muri Afurika, ariko ikaba inshuro ya mbere iyi nama izaba ibereye muri Afurika ariko igomba no kuberamo amatora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA. 

    Byitezwe ko n’umuturage w’umuhinzi n’umworozi nawe azagirira inyungu muri iyi nama 

    Umuntu wese witabiriye iyi nama ahabwa ibihumbi 250 by’amanyarwanda ku munsi kugera kuri Miliyoni imwe 

    Sitade ya Kigali yamaze kuvugururwa, ikazaberaho n’umukino uzahurwa abagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse n’abandi bashyitsi basigaye, uyu mukino uzaba kuwa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127032/ijoro-ryubutegetsi-bwumupira-wisi-mu-rwanda-ibyo-wamenya-ku-nama-ya-fifa-igiye-kubera-i-ki-127032.html