Blog

  • REG BBC yikuye habi yihesha ikuzoMu mukino… #rwanda #RwOT

    REG BBC yikuye habi yihesha ikuzo

    Mu mukino utari woroshye benshi batekerezaga ko ishobora no gutakaza, REG BBC yavuye inyuma itsinda Abidjan BBC yo muri Côte d’Ivoire amanota 80-73.

    Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda rya Sahara Conference ririmo gukinira muri Senegal bashaka itike y’imikino ya nyuma ya shampiyona Nyafurika (Basketball Africa League) izabera mu Rwanda.

    Nyuma yo gutsinda Kwara Falcons yo muri Nigeria mu mukino wa mbere, mu ijoro ryakeye REG BBC muri Dakar Arena yakinaga na Abidjan BBC.

    Ni umukino utoroheye REG BBC na gato kuko yatsinzwe agace ka mbere ku manota 20-17 ndetse n’aka kabiri ku manota 24-20.

    Nyuma y’uko amakipe agiye kuruhuka ari 44 kuri 37, benshi bumvaga REG BBC byayirangiriyeho n’umukino iri buwutakaze.

    Abasore b’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, bagarutse mu gice cya kabiri bariye karungu maze amanota 7 barushwaga bahita bayakuramo kuko bagatsinze amanota 26 kuri 18.

    Agace ka nyuma na ko bagatsinze 17 kuri 11 maze umukino wose urangira ari 80-73. Uyu munsi REG BBC iragaruka mu kibuga ikina na AS Douanes yo muri Senegal.

    Muri uyu mukino Adonis Files wa REG BBC ni we watsinzemo amanota menshi aho yatsinze amanota 25.

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yikuye-habi-yihesha-ikuzomu-mukino

  • FIFA yatangije gahunda yo guteza imbere ruhag… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yabereye mu kigo cy'amashuri cya IPRC Kigali giherereye Kicukiro, yitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Twagirayezu Gaspard, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, Perezida wa FERWAFA, Olivier Mugabo n’abandi bayobozi ba FIFA barimo Youri Djorkaeff, Houssine Kharja, Amanda Dlamini na Herita Ilunga.

    Mu ijambo ryatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura kuri sitade ya IPRC Kicukiro yari iteraniyeho abanyeshuri barenga 100, bo mu bigo bya Leta guhera ku myaka ine kugera kuri 12;

    Yagize ati “Iyi gahunda ifite intego imwe binyuze muri uyu mukino mwiza, kwigisha abana ubumenyi bwo mu buzima busanzwe kugira ngo barusheho kwihanganira ubudasa no kwakira itandukaniro babonana abandi, barusheho kuba maso ku Isi dutuye no kurengera ibidukikije.”

    Yakomeje agira ati “Hazabaho kandi kwiga uburyo bwo kubaha igihugu, kubaha abakuru, kubaha abaturage muri rusanjye, uburyo bwo kwakira kuba watsindwa, uburyo ushobora gusesengura kunanirwa no gusubira inyuma ugahangana n’ibibazo bishya.”

    Yongeyeho ati “Iyi gahunda igamije guhindura abana bacu (miliyoni 700 z’abana biga ku Isi) abaturage beza biteguye guhangana n’impinduka. 

    Mu Rwanda twamaze guhugura abatoza 25, bivuze ko gahunda yiteguye kuba yatangizwa mu mashuri 4000, kandi vuba imipira 20,000 izoherezwa mu gihugu kugira ngo itangire gukinwa, kugira ngo abana bawe, abana bacu bagire uruhare runini mu iterambere.”

    Umuyobozi ushinzwe ‘Football for Schools’, Madamu Fatimata Sidibe nawe yari yitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi gahunda mu Rwanda, ndetse anashimangira ingaruka nziza yagize ku Isi hose.

    Yagize ati “Football for Schools ni gahunda nziza. Kuyimurika mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye.” Yakomeje agira ati “Twese hamwe turi gutanga umusanzu mu kongerera umunezero abana barenga 100, bari hagati y’imyaka ine na 12 bitabiriye iserukiramuco rya F4S muri Kigali.”

    Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye bwayo mu gutangiza uyu mushinga mu mujyi wa Kigali, ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo Generation Amazing.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na Jassim Al Thani na Salem Al Hamri baturutse mu biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, n’abayobozi ba General Amazing, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo. 

    Gahunda ya F4S yatekerejwe bwa mbere kuzanwa mu Rwanda muri 2018, mu nama ya munani ya FIFA ikaba ari nayo nama ya mbere ya FIFA yari ibereye mu Rwanda. Mu mwaka wakurikiyeho FIFA yasinyanye amasezerano na UNESCO yo kuyishyira mu bikorwa.

    U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri CECAFA gitangije iyi gahunda n’igihugu cya 14 muri Afurika mu kuyishyira mu bikorwa, ndetse ibi bikozwe ubwo habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rwakire inama ya 73 ya FIFA izatorerwamo umuyobozi mukuru wayo. 

    Abayobozi batandukanye mu Rwanda bifatanyije n’abayobozi ba FIFA mu gutangiza gahunda ya ‘Football for Schools’

    Football for Schools ni gahunda igamije guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abana bagera ku 100 baturutse mu bigo bya Leta bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127058/fifa-yatangije-gahunda-yo-guteza-imbere-ruhago-mu-mashuri-yo-mu-rwanda-127058.html

  • Migeprof yasobanuye ibibazo bikomeje kudindiza amakoperative y'abagore – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, ubwo yari yitabye Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite.

    Yari yasabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore by'umwihariko abibumbiye muri za koperative.

    Ikipe cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, kigaragaza ko mu Rwanda hari amakoperative y'abagore 891.

    Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko hari intego yo gukomeza kongera uwo mubare kuko nko kuva muri Mutarama 2022 kugeza muri Werurwe 2023, hari hamaze kwandikwa koperative nshya 50 z'abagore.

    Ati 'Intego ni uko muri uyu mwaka hazandikwa amakoperative mashya 90 aho buri karere kazaherekeza ibimina bitatu bikaba koperative.'

    Ku rundi ruhande ariko hari ibibazo byatumye abadepite bahamagaza Minisitiri ufite uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu nshingano.

    Ni ibyagaragaye ubwo izi ntumwa za rubanda zasuraga imirenge yose igize igihugu mu mpera z'umwaka ushize.

    Birimo kuba abayobozi bamwe babifite mu nshingano batamenya aho koperative z'abagore zikorera, aho hari inzego z'imirenge usanga zidafite amakuru kuri ayo makoperative.

    Hari kandi imwe mu mirenge idafite abakozi bashinzwe amakoperative ndetse n'aho usanga bari ukabona badakora neza uko bikwiye mu guteza imbere ayo makoperative y'abagore.

    Ikindi ni ubukangurambaga budahagije aho hari ibikorwa n'imishinga bikiri ku rwego rwo kuba bitaratera imbere ndetse umubare w'ubwitabire ugasanga ukiri hasi ugereranyije n'ababarizwa mu mirenge.

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Edda Mukababwiza yatanze urugero rwa koperative.

    Depite Mukabagwiza yagaragaje kandi ko abagore batarabasha kwitabira gukorana n'ibigo by'imari birimo za Sacco, BDF n'ibindi.

    Ati 'Ibikorwa by'imishinga ahanini biracyibanda ahanini ku gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, gukora imyuga y'ububoshyi, ubudozi n'ubucuruzi buciriritse.'

    Ni ibyashimangiwe na Depite Uwanyirigira Speciose wavuze ko usanga hari abagore bahitamo kwibera mu bimina kurusha kujya muri koperative.

    Ati 'Igihe rero tutabashishikarije kujya muri za koperative ngo tubibakangurire, tubigishe amategeko n'inyungu bashobora gukuramo, bazakomeza kwibera mu bimina.'

    Ikindi kibazo cy'ingutu cyagaragajwe n'abadepite ni ikijyanye n'ibibazo byo kutagira amasoko y'umusaruro wa za koperative z'abagore.

    Hari nka Koperative Abishyize Hamwe yo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare aho bahabwa inkunga ya miliyoni 1Frw buri mwaka ariko ugasanga ibyo bakora biba birunze mu tubati byarabuze isoko.

    Minisiteri n'izindi nzego bavuguse umuti w'ibi bibazo

    Umwiherero w'abayobozi wabereye i Gako muri Werurwe 2012, wafashe imyanzuro irimo uwo gushyiraho ingamba zihariye zo gufasha urubyiruko n'abagore bibumbiye mu makoperative no mu bigo by'imari bito kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

    Icyo gihe Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yahise itangira gukorana na BDF kugira ngo ijye inyuzwamo amafaranga afasha mu guteza imbere amakoperative y'abagore.

    Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko imikoranire ya Migeprof na BDF itari inoze ariko kugeza ubu binyuze mu nama zitandukanye bagiye bagirana, ibibazo byagaragaye byatangiye guhabwa umurongo.

    Ati 'Byagaragaraga ko ayo makoperative adatanga umusaruro, niyo mpamvu twagiye tugirana inama zitandukanye dushaka kureba ibyo bibazo byatumaga amakoperative y'abagore adatera imbere cyangwa se n'amafaranga yanyujijwe kuri BDF ntagere ku bagore uko bikwiye.'

    Mu isesengura ryakorewe mu turere umunani muri Gicurasi 2021, hagaragaye ko hari amwe mu makoperative yanyujijwe muri BDF, byagaragaye ko hari imbogamizi zagiye ziyabuza gukora ngo atere imbere ndetse ngo hari amwe mu makoperative yagiye ahindura icyo yari yarasabiye ayo mafaranga.

    Minisitiri Prof Bayisenge ati 'Hakomeje kugaragara icyo kintu cyo kutagira amakuru ndetse n'ikurikirana ry'aya makoperative.'

    Migeprof ivuga ko mu kuvuguta umuti urambye kuri ibi bibazo byagaragaye mu mikorere y'amakoperative y'abagore ndetse no kuba hari bamwe batayitabira, bagiye gukora ubugenzuzi bwimbitse.

    Ni ubugenzuzi buzagaragaza umubare w'amakoperative abarizwa muri buri karere, ibyiciro abarizwamo [ubuhinzi, ubukorikori cyangwa ibindi]ndetse n'umubare w'ibimina bishobora gufashwa bigahinduka amakoperative.

    Minisitiri Prof Bayisenge ati ' Niba ari ikimina cyo kuboha, icyo kudoda byose babigaragaze. Kuko niba twabonye umubare w'ibimina dufite, tuzamenya n'uburyo bwo kubiherekeza kugira ngo bibe byabaye amakoperative nyuma y'igihe gito.'

    Ku rundi ruhande ariko n'ubwo izo nshingano zakorwa n'abakozi bashinzwe za koperative ku mirenge, Migeprof igaragaza ko hari icyuho cy'abakozi bagera kuri 200.

    Ni ukuvuga ko imirenge hafi kimwe cya kabiri itagira abakozi bashinzwe amakoperative. Ibintu bidindiza iterambere ryayo by'umwihariko ayibumbiyemo abagore.

    Ku kijyanye no kuba abagore bakunda kujya mu bimina aho kwitabira amakoperative, Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko hari gahunda y'uko buri karere kazajya kagira ibimina bitatu gaherekeza bikava ku mikorere y'ibimina bikajya ku gukora nka za koperative.

    Ati 'Nibyo ubwo bumenyi ntabwo buhari kuko no muri RCA harimo ishami rishinzwe kuzamura ubumenyi bw'Abanyarwanda ku bijyanye n'amakoperative.'

    Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko hari gahunda yagutse izahuriramo n'inzego zitandukanye igamije kurandura burundu ibyo bibazo byose byagaragaye mu mikorere y'amakoperative y'abagore.

    Minisitiri Prof Bayisenge yasobanuye ko hashyizweho uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yasobanuye-ibibazo-bikomeje-kudindiza-amakoperative-y-abagore

  • Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu mu Rwanda, hari abayobozi benshi bakomeye mu bijyanye n’umupira w’amaguru ku Isi. Icyazinduye aba bayobozi ni Inama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) igiye kuba ku nshuro ya 73 mu mateka yayo, ikaba izatangira kuri uyu wa Kane ikazajya ibera muri BK Arena. 

     Abayobozi bose b’umupira w’amaguru barahari, haba abo ku rwego rwa Afurika, umugabane w’u Burayi, Amerika y'epfo ndetse n’ahandi.

    Iyi nama izigirwamo byinshi bitandukanye, harimo n’igikorwa gikomeye cyo gutora umuyobozi wa FIFA mushya. Ni ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye, ndetse bikaba n'ubwa mbere igiye kubera ku mugabane wa Afurika. 

    Madamu Jeannette Kagame yakira umugore w’umuyobozi wa FIFA ku biro by’umuryango Imbuto Foundation

    Ibi nibyo byatumye ku munsi w'ejo Madamu Jeannette Kagame yakira umugore wa Perezida wa FIFA, Gianni Infatino witwa Leena Infatino nawe witabiriye iyi nama, yamwakiriye ku biro by’umuryango Imbuto Foundation. 

    Nk'uko babitangaje babinyujije kuri Twitter y’umuryango Imbuto Foundation, yamugaragarije bimwe mu bikorwa by’uyu muryango birimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, uburezi ndetse no gufasha urubyiruko.

    Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2001, ukaba ukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo guteza imbere uburezi, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibindi bijyanye no gukemura ibibazo mu rubyiruko no kuruteza imbere muri rusange.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127056/madamu-jeannette-kagame-yagiranye-ibiganiro-numugore-wa-perezida-wa-fifa-amafoto-127056.html

  • Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indas… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Serena Hotel aho wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ndetse na H.E Chakib BenMoussa ushinzwe uburezi muri Morocco ari nawe wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI.

    Uyu muhango wateguwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, ndetse umuyobozi waryo akaba ari nawe watangiye afata ijambo. Patrice Motsepe yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye uyu muhango, ndetse avuga ko afite ubwuzu mu mutima. 

    Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’amateka, umunsi udasanzwe. Ndashaka gutangira nshimira abitabiriye uyu muhango, ndetse nkabivuga mu izina ry’abanyamuryango bose ba CAF. Hano dufitemo abashyitsi batandukanye harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’umufasha we, nifuza ko mwabaha amashyi ndetse n’abandi bashyitsi bari aha.'

    Patrice Motsepe yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami wa Morocco bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ariyo mpamvu nka CAF yabatekerejeho. Ni abayobozi bitanze mu iterambere ry’umupira w’amaguru, ariyo mpamvu ibi birori bigamije kubashimira.

    Hahise hakurikiraho umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, ashima ibirori CAF yateguye. Yakomeje avuga ko “twitabiriye ibi birori bidasanzwe mu buryo bwo kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe. Ndashimira Patrice Motsepe na CAF kuburyo bateguye iki gikorwa, ku bwanjye na FIFA dufite aho duhuriye n’ibi bihugu (Maroc, Rwanda) kuko gahunda yanjye yo kwiyamamariza kuba umuyobozi wa FIFA nayitangiriye mu Rwanda, ndetse ejo bundi igikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Morocco, ibyo byose rero bifite icyo bisobanuye.”

    H.E Chakib BenMoussa ushinzwe uburezi muri Morocco, niwe wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI.

    Perezida Kagame nyuma yo guhabwa igihembo, yemeje ko umupira w’amaguru ariwo mukino ukunzwe n’abantu benshi ariyo mpamvu ukwiye guhuza abantu 

    Mu ijambo rya Perezida Kagame, yatangiye yifuriza umugoroba mwiza abitabiriye ibirori, ndetse anashimira igihembo ahawe. Yagize ati “Ndashaka gutangira nshimira byimazeyo ku bw’igihembo mpawe, ndashaka gukomeza nanone mbaha ikaze mu gihugu cyacu kandi cyanyu. Igihembo nk’iki ni bimwe mubyo umuntu aba atatekerezaga, ariko iyo ubonye ugihawe ucyakiriza amaboko yombi.'

    Iki gihembo Perezida Kagame n’umwami wa Morocco begukanye,  gihabwa umukuru w'igihugu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere siporo muri Afurika.

    Umwami wa Morocco Mohammed VI nawe yahawe igihembo n’ubwo atari ahari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127057/perezida-paul-kagame-yahawe-igihembo-cyindashyikirwa-mu-guteza-imbere-umupira-wamaguru-127057.html

  • Abazungu bikekwa ko ari abacancuro bagaragaye bigisha kurasa FARDC #rwanda #RwOT

    Hakomeje gucicikana amashusho y'abasirikare w'abazungu bambaye impuzankano iriho ibendera rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bari kwigisha abasirikare ba FARDC, kurasa.

    Ni amashusho yakwirakwiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, agaragaza aba basirikare b'amuzungu bari guha imyitozo abasirikare ba FARDC.

    Amakuru yaje kumenyekana, ni uko aya mashusho yafatiwe i Masisi ubwo bamwe mu bacanshuro bo mu itsinda rya Wagner Group bariho baha imyitozo aba basirikare ba FARDC.

    Aba bacanshuro bari gutoza FARDC, kandi na bo bagiye bagaragara ku rugamba iki Gisirikare gihanganyemo n'umutwe wa M23 nubwo ntacyo bafashije.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abazungu-bikekwa-ko-ari-abacancuro-bagaragaye-bigisha-kurasa-fardc

  • CAF yashyikirije Perezida Kagame igihembo cy'indashyikirwa mu gushyigikira ruhago ya Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.

    Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI, batoranyijwe guhabwa igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President's Outstanding Achievement Award 2022”.

    Iki gihembo Perezida Kagame yagishyikirijwe na Perezida wa FIFA,Gianni Infantino na Perezida wa CAF,Patrice Motsepe.

    Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, ni yo itanga iki gihembo ku babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru kuri uyu mugabane.

    Ibirori byo gushyikiriza Perezida Kagame iki gihembo nk'uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere siporo byabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2023,byabereye i Kigali ahagiye kubera Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe muri Kigali Convention Centre.

    Iyi nteko ni yo izemerezwamo Gianni Infantino nk'ugomba kuyobora FIFA muri manda y'imyaka ine nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya nk'umukandida rukumbi.

    Buri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru ribarizwa muri FIFA ryemerewe kohereza i Kigali abantu batatu barihagarariye muri iyi nama.

    Abayobozi b'amashyirahamwe bose hamwe baturutse mu bihugu 209 bibarizwa muri FIFA, bazaba baherekejwe n'abandi bafite aho bahuriye n'iri shyirahamwe ku buryo bazaba basaga 2000.

    Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye amashyirahamwe isobanura ibikorwa by'Inama rusange yayo, ku ngingo yayo ya kane igaragaza agahimbazamushyi kazahabwa abazitabira iyi nama.

    Igira iti 'FIFA yiteguye kwishyura ku munsi insimburamubyizi ingana na $250 [asaga 250,000 Frw] kugeza ku $1000 [asaga 1,000,000 Frw] kuri buri wese uzagira uruhare mu guhagararira umunyamuryango wa FIFA cyangwa uw'Impuzamashyirahamwe wese uzagaragara i Kigali.'

    Bitewe n'uko iyi nama izamara iminsi ine, buri muntu uzayitabira iyi minsi yose azahabwa $1,000 niba ari mu cyiciro cy'abazagenerwa $250 ku munsi na $4,000 niba ari mu cyiciro cy'abazegenerwa $1000 ku munsi.

    Abitabiriye bose bazagira uruhare mu bikorwa bizibanda ku munsi nyirizina, uzaba ukubiyemo ibikorwa bitandukanye byo gutegura ahazaza ha FIFA mu myaka iri imbere no gutora Gianni Infantino nk'umukandida rukumbi wiyamamarije kongera kuyobora iri shyirahamwe kuva mu 2016.

    Bazarebera hamwe ingengo y'imari n'ibikorwa byakozwe mu 2022, hakorwe n'amatora yo kubyemeza. FIFA izagaragaza raporo z'ubugenzuzi na raporo ya komite nyobozi ya FIFA.

    Nyuma y'ibi bikorwa byose, FIFA izagaragaza ingengo y'imari ya 2023-2026, ndetse ku buryo bwimbitse igaragaze n'iya 2024 by'umwihariko, mbere y'uko abanyamuryango babitorera bakabyemeza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/caf-yashyikirije-perezida-kagame-igihembo-cy-indashyikirwa-mu-gushyigikira

  • CAF yahembye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yahembye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nka Perezida w’indashyikirwa kimwe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI.

    Iki gihembo cya 'CAF President’s Outstanding Achievement Award’ gihabwa umuyobozi w’igihugu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere Siporo, kuri iyi nshuro cyatanzwe uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2023 mu Rwanda muri Kigali Convention Center.

    Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umwami wa Moroc Mohammed VI ntabwo yabashije kuboneka ariko yari yahoereje intumwa, Minisitiri w’Uburezi w’iki gihugu, Chakib Benmoussa.

    Abandi hari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

    Perezida wa CAF, Patrice Motsepe yavuze ko uyu ari umunsi w’amateka kuri iyi mpuzamashyirahamwe, yishimira kuba agiye guhemba Perezida Kagame n’umwami wa Maroc, Mohammed VI kuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, bakoze ibishoboka ngo bateze imbere umupira w’amaguru.

    Perezida Kagame yavuze ko iki gihembo ahawe atagitekerezaga ariko kugihabwa biba bisobanuye byinshi.

    Ati “Ndishimye ku bw’igihembo mpawe. Mbahaye ikaze mu gihugu cyacu kandi cyanyu. Iki gihembo ni bimwe mu byo umuntu aba adatekereza, ariko iyo ugihawe ucyakiriza amaboko yombi.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko umupira w’amaguru ari umukino ukunzwe na benshi bityo ko abantu baba bakwiye kugumya kuwushyigikira mu buryo bushoboka bwose.

    U Rwanda kandi tariki ya 16 Werurwe 2023 ruzakira Inteko Rusange ya FIFA izaba ku nshuro ya 73, ikaba ari na yo izatorerwamo perezida wa FIFA byitezwe ko azongera kuba Gianni Infantino wavugiye muri uyu muhango ko guhembwa kwa Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI bifite ishingiro kuko nka Maroc ari yo iheruka kwakira Igikombe cy’Isi kandi kigenda neza, ku giti cye kandi mu Rwanda ni ho yatangiriye urugendo rwo kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA.

    Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo na perezida wa FIFA, Gianni Infantino na perezida wa CAF, Patrice Motsepe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yahembye-perezida-kagame

  • Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc bashimiwe guteza imbere umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc Mohammed V bahawe na Perezida wa CAF igihembo cy'ishimwe ku bikorwa by'indashyigikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika(CAF President's Outstanding Achievement Award 2022).

    Ni igihembo bashyikirijwe na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, mu birori byabareye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.

    Umwami wa Maroc yari ahagarariwe na Minisitiri w'Uburezi.

    Perezida Kagame yari ahibereye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame n'abandi banyacyubahiro batandukanye bari i Kigali, aho bitabiriye inteko rusange ya 73 y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w'iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

    Ni inteko izitabirwa n'abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y'abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w'amaguru barimo umunya-Cameroun Eto'o Fils n'abandi.

    Iyi nteko irabanzirizwa n'irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatatu, rizahuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, ikipe y'abakanyujijeho y'u Rwanda n'ikipe ya FIFA, rizabera kuri Stade yitwaga iya Kigali Nyamirambo, ishobora guhindurirwa izina ikitwa 'Pele Kigali Stadium' nyuma yo kuvugururwa.

    Iyi nteko ni nayo izatorerwamo Perezida wa FIFA, umwanya uriho umukandida umwe ari we Gianni Infantino uwusanzweho.

    The post Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc bashimiwe guteza imbere umupira w'amaguru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/14/perezida-kagame-numwami-wa-maroc-bashimiwe-guteza-imbere-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-numwami-wa-maroc-bashimiwe-guteza-imbere-umupira-wamaguru