Blog

  • Indege y'Intambara y'Uburusiya yagonze Drone ya Amerika iyita mu mazi #rwanda #RwOT

    Indege y'intambara y'Uburusiya yagonganye na drone ya Amerika,bituma iyi ndege itagira umupilote ya Amerika igwa mu Nyanja yirabura (Mer Noire/Black Sea), nk'uko bitangazwa n'igisirikare cya Amerika.

    Ibi byerekana ko intambara hagati y'Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishoboka,kubera intambara yo muri Ukraine igenda ifata indi ntera.

    Amerika ivuga ko iyo drone yari ku kazi kayo ka buri munsi mu kirere mpuzamahanga ubwo indege ebyiri z'intambara z'Uburusiya zageragezaga kuyitangira.

    Uburusiya buvuga ko iyi drone yahanutse nyuma yo 'kugerageza gukwepa n'ubuhanga bwinshi', bugahakana ko izi ndege ebyiri zitigeze zikoranaho.

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya ivuga kandi ko mu gihe iyi drone yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper yarimo kuguruka, ibyuma by'itumanaho bituma indege imenyekana aho igeze, bizwi nka transpondeurs/transponders, byari bizimije.

    Indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Reaper ni indege zo gucunga ikirere zifite uburebure bwa metero 20 kuva kw'ibaba kugera ku rindi.

    Ibi byabaye nijoro ku wa kabiri,saa moya n'iminota itatu mu masaha y'Uburayi (06:03 GMT) bwo hagati, ni ukuvuga saa mbiri n'iminota itatu z'ijoro ku masaha ya Kigali, nk'uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

    Iri tangazo rigira riti: “Indege yacu ya MQ-9 yari mu bikorwa bya buri munsi mu kirere mpuzamahanga ubwo yatangirwaga ikagongwa n'indege y'Uburusiya, ibyatumye MQ-9 ihanuka ikaburirwa irengero'.

    Incuro zitari nke mbere yo kugongana, indege z'intambara Su-27 zasutse igitoro kuri iyi drone 'nta bushishozi bukoreshejwe, mu konona ibidukikije kandi nta n'ubuhanga bugiyemo', niko iri tangazo rikomeza ribivuga.

    Amerika yahise itumaho userukira Uburusiya i Washington, Anatoly Antonov, kugira yamagane iyi myitwarire.

    Nyuma y'uwo mubonano, ibinyamakuru by'Uburusiya byasubiyemo Antonov avuga ko Moscow yafashe ibyabaye kuri iyi drone 'nk'agasuzuguro'.

    Kuva Uburusiya bwigarurira akarere ka Crimée/Crimea mu 2014,umwuka mubi wagiye wiyongera hejuru y'Inyanja yirabura.

    Kuva Uburusiya butangiye intambara muri Ukraine, Amerika n'Ubwongereza byongereye ibikorwa byo gucunga no kuneka,bikorerwa mu kirere mpuzamahanga.

    Ikibazo nyamukuru gihari n'ukumenya niba ibyabaye nijoro ku wa kabiri Uburusiya bwarimo bugerageza kuyobya iyi drone ya Amerika n'ibikorwa byayo, cyangwa niba bwashatse kuyihanura ku bushake.

    Nk'uko bivugwa na Amerika, hari 'urukurikirane rw'ibikorwa bibi bikorwa n'abapilote b'Uburusiya' mu kwiyenza ku ndege z'ibihugu by'uburengerazuba byishize hamwe muri ako karere.

    Birakekwa ko ibi byakozwe na Kremlin kugira ngo irebe uko Amerika ibyifatamo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-y-intambara-y-uburusiya-yagonze-drone-ya-amerika-iyita-mu-mazi

  • Umunyamakuru Horaho Axel n'umugore we baritegura kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Aba bombi baheruka gukora ibirori byo kwitegura kwakira umwana wa bo w'imfura bizwi nka “Baby Shower”.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi mfura ya bo izavuka mu kwezi gutaha kwa Mata 2023, azaba ari umuhungu.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n'ubundi uyu mugore yari asanzwe atuye.

    Berekejeyo nyuma y'uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe, habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana.

    Hari nyuma y'uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y'Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu.

    Masera yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM yakoreraga kugeza agiye muri Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-horaho-axel-n-umugore-we-baritegura-kwibaruka-imfura

  • Tanzania: Intare yari umwami wa Pariki ya Serengeti yishwe n'intare z'inkeba #rwanda #RwOT

    Intare yitwaga Bob Junior yari izwi nk'umwami wa Pariki ya Serengeti muri Tanzania, yishwe n'intare zindi z'inkeba.

    Ku mbuga za internet, kompanyi zitwara abagenzi berekeza muri iyo pariki y'igihugu hamwe n'abayisura, bahaye icyubahiro iyo ntare izwi cyane, yari izwi no ku izina rya Snyggve.

    Iyo ntare, ivugwa ko yaberwaga n'amafoto, yatinywaga n'izindi ntare zo muri Serengeti, ndetse yari imaze imyaka irindwi izitegeka ifashijwe n'intare y'ingabo bivukana yitwa Tryggve.

    Intare z'inkeba ntoya mu myaka kuri izo ebyiri, byemezwa ko ari zo zazishe.

    The post <strong>Tanzania: Intare yari umwami wa Pariki ya Serengeti yishwe n'intare z'inkeba</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/tanzania-intare-yari-umwami-wa-pariki-ya-serengeti-yishwe-nintare-zinkeba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-intare-yari-umwami-wa-pariki-ya-serengeti-yishwe-nintare-zinkeba

  • Umunyeshuri kuri internet: Umusaruro w'ikoranabuhanga mu mashuri ryatangiranye rwaserera – #rwanda #RwOT

    Bagomba kuba bubakitse mu mitekerereze, babasha gushaka ibisubizo by'ibibazo bibugarije, guhahana amakuru n'abandi no gutegura ahazaza bashingiye ku biri kuba mu gihe bagezemo.

    Iyi politiki yemejwe n'Inam y'Abaminisitiri yo muri Mata 2016 ni yo ikigenderwaho icyakora hari amakuru ko iri mu nzira zo kuvugururwa. Yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bine, mu 2019 ikaba yaragombaga kuba imaze gushorwamo miliyari 35 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Muri uwo mwaka ibigo by'amashuri byagombaga kuba bifite ibyuma by'ikoranabuhanga 'Smart Classrooms' ku kigero cya 100% nyuma y'aho byari bimaze kugaragara ko porogaramu ya mudasobwa imwe ku mwana igomba kuvugururwa.

    Kuva mu 2008, Minisiteri y'Uburezi yatangiye gushyira mu bikorwa porogaramu ya mudasobwa imwe ku mwana (OLPC) mu mashuri abanza n'isomero rifite mudasobwa (Computer Lab) mu mashuri yisumbuye.

    Mudasobwa zigera ku bihumbi 250 zatanzwe mu mashuri 764 ariko abanyeshuri bangana na 10% mu gihugu nibo bagezweho na zo.

    Uretse kuba zarageze ku banyeshuri bake, iyi porogaramu yahuye n'ibibazo byinshi birimo ubushobozi buke bw'abarimu mu myigishirize y'ikoranabuhanga, kuba amashuri amwe yarazihawe atagira umuriro bigatuma zibikwa igihe kirekire, kuba mu bigo bimwe na bimwe zaribwe izindi zikabura gisanwa mu gihe zapfuye n'ibindi.

    Kugeza mu 2016 abanyeshuri bangana na 5% nibo bari bamaze kugerwaho na Computer Lab mu cyiciro cy'ayisumbuye kandi na zo zigakoreshwa mu masomo yerekeranye n'ibya mudasobwa gusa.

    Izi porogaramu zaje gusubirwamo zitwa 'One Digital Identity Per Child' ku biga mu mashuri abanza na 'Smart Classroom' ku bo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bigera ku banyeshuri benshi mu buryo bungana mu mitegurire y'amasomo, imitangirwe yayo, isuzumabumenyi n'ubushakashatsi.

    Smart Classroom yagejejwe henshi

    Inkingi ya 64 ya gahunda y'igihugu y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize, binyuze mu kwagura 'Smart Classrooms' no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Ibi kandi bigomba kujyana no gushyira mu bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri.

    Smart Classoom ni icyumba cy'icyitegererezo mu ikoranabuhanga gifite ibikoresho bijyanye n'igihe bifasha mu myigire n'imyigishirize ya buri munsi bijyanye n'aho isi igeze.

    Kigomba kuba kirimo mudasobwa zifite internet, ibikoresho birimo indangururamajwi byorohereza umwarimu kumvana n'abanyeshuri mu gihe cy'isomo, projecteurs, 'smart boards', ibikoresho by'intabaza (alarm system) n'ibindi.

    Kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba nk'ibi bigera kuri 61 hirya no hino mu gihugu byashyizwemo mudasobwa 3120 zifite internet.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge ni kimwe mu bigo byahawe Smart Classroom ivuguruye

    Muri buri Karere hubatswe ibyumba nk'ibi bibiri, hiyongeraho indi imwe mu Karere ka Rusizi yashyizwe ku Kirwa cya Nkombo binyuze mu mushinga watewe inkunga na Koreya y'Epfo wo gushyigikira ikoranabuhanga mu burezi (Capacity Development for ICT in Education: CADIE).

    Umuhuzabikorwa w'imishinga iterwa inkunga mu rwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere ry'uburezi bw'ibanze (REB), Shyaka Emmanuel, yavuze ko ibi byumba bizaba icyitegererezo ku buryo n'ibindi leta izajya yubaka uko amikoro yayo azajya aboneka ari byo izajya ireberaho.

    Smart Classrooms mu myigishirize

    Nizeyimana Frank wiga mu mwaka wa gatatu kuri GS Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko Smart Classroom bahawe ibafasha mu myigire y'amasomo y'ikoranabuhanga ku buryo bamaze kwiyungura ubumenyi ku mikoreshereze ya mudasobwa.

    Ati 'Iki cyumba kiradufasha cyane kuko akenshi usanga abanyeshuri baba badafite ubumenyi buhagije kuri mudasobwa ariko iyo tujemo mu masaha abiri y'isomo ryerekeye ibya mudasobwa hari ubumenyi twunguka ugasanga no mu myigire bimeze neza.'

    Nubwo bimeze bityo Nizeyimana yavuze ko hakiri imbogamizi z'uko internet icika bikagorana mu gihe bakeneye gukora ubushakashatsi.

    Umuhozawase Mediatrice, wigisha amasomo y'ikoranabuhanga, yavuze ko mu gihe bari batarabona imashini zo kwigishirizaho byagoranaga gushyira mu ngiro ibyo abanyeshuri biga.

    Ati 'Ikoranabuhanga ni isomo rigomba gushyirwa mu ngiro, mu gihe tutari dufite imashini byatumaga abanyeshuri batabikora. Aho twaboneye iki cyumba mu 2020 amasomo barayakunze. Baraza tugashyira mu ngiro ibyo biga, bagakora imyitozo bakishima.'

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hamwe n'iki cyumba cy'ikoranabuhanga imyigishirize n'imyigire byorohejwe. Urugero ni uko ashobora gukora 'ishuri ryo kuri internet' agahurizaho abanyeshuri be ku buryo no mu gihe batari kumwe imbonankubone aho umunyeshuri aherereye ajya kuri internet agasoma ibyo mwarimu yashyizemo, bakazahurira mu myitozo.

    Mwarimu kandi ashobora gushyiraho imyitozo abanyeshuri bakayikora bitabaye ngombwa ko bahura na we kuko ahita abibona akanabakosora.

    Uretse mu gihe cy'amasomo y'ibya mudasobwa n'abarimu bigisha andi masomo bakenera 'Smart Classroom' nk'uko Umuhozawase yakomeje abivuga.

    Ati 'Kubera ko twese dukenera iki cyumba, twashyizeho ingengabihe, buri mwarimu aba azi isaha n'umunsi azajyamo; gusa icyumba ni kimwe ntabwo gihagije ariko turagikoresha mu masomo yose kugira ngo umunyeshuri abone ko ashobora kwiga amasomo hafi ya yose hakoreshejwe ikoranabuhanga.'

    Muri GS Cyahafi bafite mudasobwa 50 mu banyeshuri 811 mu mashuri yisumbuye na OLPC (mudasobwa nto) 163 ku banyeshuri 1331 mu mashuri abanza.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere uburezi bw'Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko Leta ifite intego y'uko mu gihe gito kiri imbere abarimu bose bazaba bafite mudasobwa zabo bwite kandi ko ikoranabuhanga rigomba kwimakazwa ku kigero cyo hejuru mu mashuri yose mu byiciro byose.

    Icyo gihe yari amaze kwakira mudasobwa 7000 zigenewe abarimu zatanzwe na Banki y'Isi.

    Ati 'Ubu twishimira ko abarimu bo mu mashuri nderabarezi yose bafite mudasobwa zabo bwite kandi n'abandi bo mu yandi mashuri tuzabageraho ndetse twaratangiye nk'uko na bo babizi.”

    Mu isomo rya mudasobwa buri munyeshuri aba afite mudasobwa ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ntambwe-ki-yatewe-mu-ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-burezi-bw-u-rwanda

  • Rwamagana: Hatanzwe gasopo ku bayobozi bafite amanyanga mu byangombwa byo kubaka – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023 ubwo komite nyobozi y'Akarere ka Rwamagana yatangiraga ibiganiro n'abayobozi bahagarariye abaturage mu byiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku mihigo no gufatira hamwe ingamba zo kuyesa.

    Bimwe mu byagarutsweho cyane harimo serivisi mbi zikunze gutangwa hirya no hino zirimo n'ibyangombwa by'ubutaka n'ibyo kubaka bidapfa kubonekera igihe.

    Muri Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, hari umuturage witwa Manikuze Miriam wasenyewe inzu yari ari kubaka azira gukoresha ibyangombwa bihimbano.

    Icyo gihe uyu muturage yabwiye IGIHE ko abo mu nzego z'ibanze bamwatse ruswa akayibima bigatuma nabo bamwihimuraho bakamusenyera, uretse gusenyerwa yari yiringiye ko afite ibyangombwa byuzuye nyamara uwamufashaga kubaka yaramuzaniye ibyangombwa bihimbano.

    Umukuru w'Umudugudu wa Miyange uherereye mu Murenge wa Kigabiro, Izerimana Safina, yavuze ko abenshi baza kubaka bazana inyandiko baba basinyiwe n'ubuyobozi bw'Akarere kuburyo ngo utamenya niba ari ibihimbano cyangwa ari ukur, bikarangira rimwe na rimwe asenyewe n'abaturutse ku Karere bo baba banazi ukuri kwabyo.

    Ati 'Urabona hari ubwo umuturage ajya kubaka inzu yabanje no kuguza amafaranga byanze bikunze rero biratubabaza iyo ubona umuntu bamusenyeye nta handi hantu ari bukure amafaranga kandi akanakomeza kwishyura ya nguzanyo.'

    Nzisabira Richard uyobora Umudugudu wa Rurembo uherereye mu Kagari ka Cyanya, yavuze ko kuba abaturage batabonera ku gihe ibyangombwa byo kubaka biri mu bisubiza inyuma imitangire ya serivisi.

    Ati ' Usanga hari abatanga ruswa ngo babone ibyangombwa byo kubaka nyamara ya mafaranga batanze yamufasha kubona icyangombwa cyemewe n'amategeko akubaka ntawe umusenyeye, ubu rero ndumva inzego zose twafatanya tukigisha abaturage bakaka ibyangombwa mu nzira zikwiye n'abo ku Karere bakabitangira igihe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gutanga serivisi zinoze aricyo kintu cy'ingenzi basaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze, abasaba gukurikirana abatekera umutwe abaturage bakabaha ibyangombwa bihimbano byo kubaka bamwe bakanasenyerwa.

    Ati ' Si ngombwa ko ushaka kubaka wese ajya aho batangira ibyangombwa ashobora kwifashisha ibiro by'Umurenge, twabasaba kugana inzego za Leta yaba ku Karere ku Murenge hose harafunguye kandi twiteguye kubakira, aho bitinda rwose bikamara nk'ukwezi bajye bamenya ko ababikenera ari benshi bihangane bategereze ibyangombwa.'

    Akarere ka Rwamagana kavuga ko kuba kari mu turere tugaragiye Umujyi wa Kigali bituma kagira abantu benshi baka ibyangombwa byo kukubakamo bigatuma abatanga iyi serivisi bagira abantu benshi ku buryo batabitangira igihe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abo mu nzego z'ibanze gufasha abaturage kwaka ibyangombwa byemewe byo kubaka

    Abayobozi mu nzego zitandukanye batanze ibitekerezo byafasha aka Karere kwesa imihigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hatanzwe-gasopo-ku-bayobozi-bafite-amanyanga-mu-byangombwa-byo-kubaka

  • Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyabigwi ba ruhago 11 basuye Irerero rya Jimmy Mulisa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri yasuye Umuri Foundation, irerero rya Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ni igikorwa cyabereye kuri Canal Olympia, Rebero aho bifatanyije n’abanyabigwi bagacishijeho muri ruhago ku Isi bagera kuri 11.

    Uretse Madame Jeannette Kagame kandi hari hari na Leena Infantino, umugore wa perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

    Bateraniye mu Rwanda aho bazakora ibikorwa binyuranye bijyanye na ruhago ariko icy’ingenzi ni inteko rusange ya FIFA izaba ku nshuro ya 73 ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 16 Weruwe 2023 izanatorerwamo perezida wa FIFA.

    Umuri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa irimo abana b’ingeri zose abahungu n’abakobwa mu byiciro bitandukabye, ndetse n’abana bo ku muhanda ntibahezwa.

    Nk’uko muri 2021 Jimmy Mulisa yigeze kubitangaza, yavuze ko umupira w’amaguru ari igikoresho gishobora guhindura ubuzima bw’umwana agatekereza birushijeho ndetse nk’abana bo ku muhanda bakabona ko bafite ejo hazaza heza.

    Yagize ati “umupira w’amaguru ufite uruhare runini mu gukura aba bana ku muhanda. Nta gishimisha abana nko kubateranyiriza hamwe ahantu nk’aha bagakina. Tuboneraho no kuganira na bo uburyo batangira ubuzima bushya imiryango ya bo ikabasubiza mu ishuri, ni cyo dushaka.”

    “Sinakwibagirwa ko urugendo rwanjye rwa ruhago rwatangiriye ku muhanda, numva byaba ari byiza kandi ari ingenzi nsubiyeyo ngafata akaboko impano ziriyo nkazifasha kuvamo abakinnyi beza.”

    Umwe mu banyabigwi bari bahari ni Cafu, umunya-Brazil wegukanye igikombe cy’Isi inshuro 2, yavuze ko ntako bisa kuza kuganira n’abana nk’aba.

    Ati “ni ingenzi kuza ukaganira n’abana ukamenya akazi Jimmy na Fondasiyo ye barimo gukora. Umupira w’amaguru ni igikoresho gifasha mu guhindura imibereho, urabona uburyo aba bana barimo bigishwa, bafata amasomo bazifashisha mu buzima bwa bo bwose.”

    Uretse kuganiriza aba bana, bakinnye na bo umupira w’amaguru mu rwego rwo gusabana.

    Abanyabigwi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Khalilou Fadiga, Portia Modise, Lucas Radebe, Asamoah Gyan, Kwadwo Asamoah, Houssine Kharja, Perpetua Nkwocha, Pierre Webo, Maia Jackman, Wes Brown na Cafu.

    UMURI Foundation ni umuryango w’ubugiraneza n’imibereho myiza washinzwe mu 2018 n’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Mulisa. Mulisa amaze kubona ko abana mu Rwanda bifuza gukina umupira w’amaguru ariko bakazitirwa n’ubukene, ntibahabwe amahirwe angana, yashinze uyu muryango mu rwego rwo guha imbaraga Urubyiruko binyuze mu burezi na siporo.

    Madame Jeannette Kagame yasuye irerero rya Jimmy Mulisa

    Leena Infantino na Madame Jeannette Kagame muri uyu muhango

    Madame Jeannette Kagame na we yaconze ruhago

    Umunya-Maroc wakanyujijeho muri ruhago, Houssine Kharja yakinnye n’aba bana

    Umunya-Brazil, Cafu yavuze ko akazi Jimmy Mulisa yakoze ari agatangaza

    .

    Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation

    Bafashe ifoto y’Urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/madame-jeannette-kagame-ari-kumwe-n-abanyabigwi-ba-ruhago-11-basuye-irerero-rya-jimmy-mulisa-amafoto

  • #UCL: Erling Haaland yakoze uduhigo twinshi mu mukino yatsinzemo ibitego bitanu #rwanda #RwOT

    Erling Haaland yabaye umukinnyi wa mbere wa Manchester City uyitsindiye ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino, nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa kabiri yongeye guca imihigo.

    Uyu Munya-Norvège yatsinze ibitego bitanu, birimo bitatu yatsinze mu gice cya mbere, ubwo City yigirizaga nkana kuri RB Leipzig ikayinyagira ibitego 7-0, ikagera muri kimwe cya kane cya Champions League.

    Kuva yagera muri City ku mpeshyi yo mu mwaka ushize, Haaland amaze gutsinda ibitego 39 mu mikino 36.

    Yaciye umuhigo wa Tommy Johnson wari umaze imyaka 94, wari we mukinnyi wari waratsindiye City ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino kugeza ubu.Kandi wumve ko tukiri mu kwezi kwa gatatu gusa.

    Haaland yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Imbaraga zidasanzwe zanjye ni ugutsinda ibitego”.

    “Nyinshi ziba ari ukwihuta mu mutwe wanjye no kugerageza kuwushyira [umupira] ahantu umunyezamu atari.

    “Nari naniwe cyane nyuma yo kwishimira ibitego kwanjye”.

    Ibitego bitanu yatsinze Leipzig byanganye n'umuhigo w'ibitego byinshi mu mukino wa Champions League ubu ahuriyeho na Lionel Messi, wabitsinze Bayer Leverkusen mu mwaka wa 2012 ubwo yakiniraga Barcelona, na Luiz Adriano, wabitsinze BATE Borisov mu mwaka wa 2014 ubwo yakiniraga Shakhtar Donetsk.

    Ubu Haaland afite ibitego 33 mu mikino 25 ya Champions League, akaba abaye umukinnyi wa mbere ukiri muto mu myaka urengeje ibitego 30, ku myaka 22 n'iminsi 236, akaba abigezeho ari muto ho iminsi 116, ugereranyije n'umukinnyi wari usanganywe uwo muhigo, Kylian Mbappé.

    Haaland ubu afite ibitego 10 kugeza ubu muri Champions League yo muri uyu mwaka, bikaba ari byo byinshi kurusha iby'umukinnyi wa City uwo ari wese yatsinze mu mwaka umwe w'imikino muri Champions League.

    Uyu wahoze ari rutahizamu wa Red Bull Salzburg na Borussia Dortmund, amaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa rya mbere mu mupira w'amaguru i Burayi kurusha Wayne Rooney, Kaka na Samuel Eto'o.

    Haaland yafunguye izamu kuri penaliti ku munota wa 22, aboneza umupira mu nguni yo hasi y'iburyo, ku kibuga Etihad Stadium cya City cyari kirimo urusaku rwinshi rw'abafana.

    Ibitego bine yatsinze nyuma yaho byose byavuye ku kuba yabaga ari ahantu heza ho gutsindira kandi akahaba mu gihe gikwiye, akohereza imipira mu izamu nyuma yuko yabaga igarutse. Yatsinze ibitego bitanu mu gihe cy'iminota 35, igice cya mbere cy'umukino n'icya kabiri ubibariye hamwe.

    Haaland, waje gusimburwa ku munota wa 63, yanatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe ku nshuro ya gatanu muri uyu mwaka w'imikino, ibyo bitatu akaba yabitsinze mu gice cya mbere yakinnye atyaye bikomeye.

    Yagize ati: “Namubwiye [umutoza Pep Guardiola] ko nifuzaga gutsinda ibitego bitatu inshuro ebyiri ariko se nakora iki?”

    Mu gihe muri uyu mwaka w'imikino City ishobora gukina imikino 19 kurushaho, nta wamenya indi mihigo azaca muri uyu mwaka w'imikino we w'intangiriro muri Manchester udasanzwe.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri,Inter Milan yanganyije 0-0 na FC Porto ihita iyisezerera kuko mu mukino ubanza yari yayitsinze igitego 1-0.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ucl-erling-haaland-yakoze-uduhigo-twinshi-mu-mukino-yatsindzemo-ibitego-bitanu

  • Leta ya RDC yashimangiye ko nta mubano ifitanye n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kongo Kinshasa, Christophe Lutundura, yavuze ko nta mubano kugera ubu uri hagati y'u Rwada n'iki gihugu, cyane ko ntacyo waba ushingiyeho.

    Leta ya Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma, ahubwo rugashinja Kongo gufasha umutwe wa FDLR.

    Ikinyamakuru Actualite, cyanditse ko uyu mutegetsi wa Kongo yavuze ko kuva bahamagara ambasaderi ubu wabaye umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, uwasigariyeho ambasade ya Kinhsasa i Kigali nawe agahamagarwa, Lutundura avuga ko kuvuga ko ibi bihugu hari umubano ushingiye kuri diplomasi byaba ari ukubeshya Isi ku manywa y'ihangu. 

    Leta ya Kongo umwaka ushize wa 2022, yanirukanye uwari uhagarariye  u Rwanda muri ikiriya gihugu, kandi ubu nta bimenyetso bigaragaza ko ibintu byazasubira mu buryo vuba.

    The post Leta ya RDC yashimangiye ko nta mubano ifitanye n'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/leta-ya-rdc-yashimangiye-ko-nta-mubano-ifitanye-nu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ya-rdc-yashimangiye-ko-nta-mubano-ifitanye-nu-rwanda

  • BAL 2023: REG BBC yatsinze umukino wa kabiri… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya Basketball African League (BAL) iri kubera muri Senegal, ikipe ihagarariye u Rwanda ya Rwanda Energy Group Basketball Club yatsinze umukino wa kabiri, itsinze ikipe ya Abidjan Basketball Club amanota 80 kuri 73, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.

    REG BBC iri mu gace ka Sahara Conference yakinaga umukino wa kabiri nawo wabereye muri Dakar Arena witabirwa n’abantu basaga 300.

    Agace ka mbere ku mukino karangiye REG BBC ifite amanota 17 kuri 20 ya ABC, mu gihe agace ka kabiri nako karangiye REG BBC nabwo iri inyuma kuko ABC yari ifite amanota 24 kuri 20 ya REG BBC. 

    Mu gace ka gatatu, REG BBC yaje kwigaranzura ABC iyitsinda amanota 26 kuri 18 naho agace ka kane karangira REG ifite amanota 17 kuri 11 ya ABC BBC, umukino urangira ari amanota 73 kuri 80 ya REG BBC.

    Umukino wa mbere REG yatsinze ikipe ya Kwara Falcons amanota 64 kuri 48, ni mu gihe umukino wa gatatu bazawukina kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2023 bakira As Douanes.

    REG BBC ikomeje koroshya inzira yo gusohoka muri iri tsinda iri imbere, kuburyo yahita ibona tike yo gukina imikino ya nyuma ya 1/4, izabera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127061/bal-2023-reg-bbc-yatsinze-umukino-wa-kabiri-ikomeza-koroshya-inzira-127061.html

  • Uganda: Bisi zitwara abagenzi zigera 350 ziraparitse kubera ingaruka za Covid #rwanda #RwOT

    Ikompanyi y'ibigo bitwara abagenzi mu modoka nini za Bisi, yatangaje ko izigera kuri 350 bamaze kuziparika kubera ingaruka za Covid-19 ku bwikorezi.

    Umwe mu bategetsi yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor, ko hari iki kigo cyakiraga imodoka 1.200 ubu hasigaye izigera kuri 800 zibasha kujya mu muhanda muri iki gihe.

    Guma mu rugo zabayeho zatinze zifatwa nka nyirabayazana wo kuba abagenzi barabuze, izi modoka zikabura akazi zigakurwa mu muhanda.

    Ikomapanyi yitwa Gaaga iri muzafunze imiryango ndetse uwayiyoboraga, avuga ko muri Covod-19 gukora byahendaga kandi abagenzi bataboneka birangira bahombye.

    Abatwara abantu mu modoka bavuga ko aka kazi kagoye kandi ko abagenzi babuze, kuburyo bamwe bahisemo gufunga aho kubura intama n'ibyuma.

    Imodoka ngo zagendaga hafi kuba zirimo ubusa nta bagenzi kandi ingano ya 'essence' itagabanuka, dore ko yanarushijeho guhenda, birangira bamwe bakinze imiryango.

     Urwego rushinzwe ubwikorezi muri Uganda, ruvuga ko ibi byanagize ingaruka zikomeye, kuko impanuka zabaye nyinshi cyane mu mihanda bitewe nuko abagenzi baboneka babatsindagira mu modoka nke.

    The post Uganda: Bisi zitwara abagenzi zigera 350 ziraparitse kubera ingaruka za Covid appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/uganda-bisi-zitwara-abagenzi-zigera-350-ziraparitse-kubera-ingaruka-za-covid/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-bisi-zitwara-abagenzi-zigera-350-ziraparitse-kubera-ingaruka-za-covid