Blog

  • Gisagara: Yafatiwe mu cyuho yangiza ishyamba rya Leta – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uwo mugabo yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Sabusaro mu murenge wa Kansi, ari mu gikorwa cyo gutunda ibiti yari yatemye mu ishyamba rya Leta.

    Yagize ati 'Ahagana saa yine n'igice za mu gitondo, twahawe amakuru n'abaturage ko hari umugabo winjiye mu ishyamba rya Leta, atemamo ibiti, akaba arimo no kubitunda abijyana iwe. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bageze iwe mu rugo bamusangana ibiti bitanu yari amaze gutunda.'

    Yiyemereye ko ari ibyo atema muri iryo shyamba rya Leta aho bimwe abigurisha n'abashaka kubaka ibindi akabyasamo inkwi zo gucana.

    CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye afatwa, aburira abishora mu bikorwa byo gutema amashyamba ya Leta, bangiza ibidukikije ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.

    Yashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyanza kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-yafatiwe-mu-cyuho-yangiza-ishyamba-rya-leta

  • Iburengerazuba: Mu mezi abiri nta rugo ruzaba rudafite ubwiherero – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga umwiherero w'abayobozi b'iyi Ntara wari umaze iminsi ibiri ubera mu karere ka Karongi.

    Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi b'uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero n'ababungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa b'uturere, abakozi n'abayobozi bo ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba.

    Ni umwiherero ubaye nyuma y'iminsi mike, habaye inama y'igihugu y'umushyikirano yamurikiwemo uko uturere duhagaze mu mihigo.

    Imibare igaragaza ko iyi Ntara iri hejuru mu kugira abana benshi barwara impiswi kuko bari kuri 18% mu gihe ku rwego rw'igihugu ari 14%.

    Mu karere ka Nyabihu abana barwaye impiswi ni 24% naho Ngororero ni 22%.

    Ugereranyije n'ubushakashatsi bwakoze muri 2014 na 2015 mu Ntara y'iburengerazuba impiswi ziyongereyeho 3% mu gihe ku rwego rw'igihugu ziyongereho 2%.

    Ubwiyongere bw'indwara zikomoka ku mwanda zirimo n'impiswi nibwo bwatumye ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bufata umwanzuro wo gukaza ingamba z'isuku by'umwihariko hubakwa ubwiherero mu ngo zitabufite no muzifite ubutujuje ibisabwa.

    Guverineri w'Intara y'Iburengarazuba Habitegeko François yavuze ko kubaka ubwiherero atari ikibazo cyananirana kuko icyo bisaba ari ubushake no gukorana neza n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Twihaye rero ayo mezi abiri, kugira ngo iki kibazo gitera n'ibindi bibazo byinshi tugikemure kuko urugo rutagira ubwiherero ruteza ibibazo no mu zindi ngo zibufite. Umwanda murabizi ko atari amahitamo yacu, niyo mpamvu twavuze ngo iki cyo kirihutirwa cyane n'ubwo n'ibindi byihutirwa'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abaturage kugira ngo babigiremo uruhare.

    Ati 'Umuturage udafite ubwiherero ikiba gikenewe ni ubukangurambaga kugira ngo na we uruhare rwe rugaragare muri ya gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage harimo n'icyo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko abaturage bari babaruye ko badafite ubwiherero bose bamaze gufashwa kubwubaka.

    Ati 'Twebwe mu karere ka Nyamasheke abaturage badafite ubwiherero twari twabaruye, yaba abafite ubutameze neza, ubwo bwiherero bwose bwararangiye ku bufatanye n'urubyiruko rw'akarere ka Nyamasheke'.

    Imibare yo mu 2020 igaragaza ko mu Rwanda ingo 72% ari zo zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, 25% zifite ubwiherero butujuje ibisabwa mu gihe ingo 3% nta bwiherero zigira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-mu-mezi-abiri-nta-rugo-ruzaba-rudafite-ubwiherero

  • Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 nibwo umukuru w'igihugu, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe ishimwe ry'indashyikirwa n'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ku bw'uruhare rwe mu iterambere ry'umupira w'amaguru.

    Ni igihembo yahawe n'umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ari kumwe n'umuyobozi W'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe.

    Nyuma yo gushyikirizwa iri shimwe, Perezida Kagame yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.

    Yashimye igihembo yashyikirijwe. Ati 'Nishimiye kwakira igihembo cy'indashyikirirwa gitangwa na CAF.'

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye.

    Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intambara nyinshi, amateka yo gucikamo ibice n'ibindi. Kimwe mu bintu byahoraga biza ku isonga, cyatumye abantu bongera kunga ubumwe ni siporo by'umwihariko umupira w'amaguru.'

    Perezida Kagame yavuze uko mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo hatekerezwaga uko ruhago yahuza abantu.

    Ati 'Ndibuka ko ubwo twari mu biganiro byo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho, ndibuka abato ntibari bahangayikishijwe n'ibiryo cyangwa ibindi. Bibazaga uburyo twakina umupira w'amaguru.'

    Perezida Kagame yanavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga.

    Ati 'Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n'izindi nshuti zacu. Turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z'abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.'

    Igihembo cy'indashyikirwa kandi cyahawe umwami wa Maroc, Mohammed VI,  ni igihembo cyakiriwe na Misitiri ushinzwe Uburezi na Siporo muri icyo gihugu, Chakib Benmoussa.

    Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022.

    Ati 'Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.'

    'Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy'Isi ni urugero rwiza rw'ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n'abayikunda.

    'Abaturage b'ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.'

    The post Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w'amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yifashishije-umupira-wamaguru-mu-kwerekana-uko-amateka-u-rwanda-rwanyuzemo-yatumye-ruyavanamo-amasomo-atandukanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yifashishije-umupira-wamaguru-mu-kwerekana-uko-amateka-u-rwanda-rwanyuzemo-yatumye-ruyavanamo-amasomo-atandukanye

  • Amafoto 10 ya Diamond Platnumz n’umuhungu we yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Ni mu myambaro myiza ya Kiyisilamu ubwo bari bitabiriye ibirori batumiwemo na Haji Manara mu kwizihiza iminsi 40 y’umwana we Ghalib Manara amaze avutse.

    Diamond Platnumz yagaragaye ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 3 Naseen Jr.

    Gusa ntabwo nyina Tanasha watandukanye na Diamond muri 2020 ntabwo yagaragaye muri ibi birori aho yari yohereje umuhungu.

    Abantu benshi bavuze kuri aya mafoto, bagiye bagaragaza amarangamutima ya bo bavuga uburyo we n’umuhungu we baberewe.

    Bafashe ifoto y’Urwibutso

    Diamond Platnumz n’umuhungu we bazamuye amarangamutima ya benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-10-ya-diamond-platnumz-n-umuhungu-we-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Akari ku mutima wa Jimmy Mulisa nyuma yo gusu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wari witabiriwe kandi na bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho barimo; Khalilou Fadiga, Portia Modise, Lucas Radebe, Asamoah Gyan, Kwadwo Asamoah, Houssine Kharja, Perpetua Nkwocha, Pierre Webo, Maia Jackman, Wes Brown na Cafu wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil.

    Mu ijambo yanyujije kuri Twitter, Jimmy Mulisa yashimye uru ruzinduko ndetse no kuba ruzirikana akazi k’iterambere ry’umupira w’amaguru. 

    Yagize ati: “Ni iby’agaciro ku ruzinduko rudasanzwe rwa Madamu Jeannette Kagame na Mrs Leena Infantino ndetse n’abanyabigwi ba FIFA, ndetse no kuzirikana ibikorwa byacu byo guhindura imibereho y’abana binyuze mu mupira w’amaguru.”

    Umuri Foundation ni irerero ryashinzwe muri 2018 n’umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda, Jimmy Mulisa, nyuma yo kubona ko abana b’abanyarwanda bifuza gukina umupira w’amaguru, ariko bazitiwe n’ubukene no kutabona ibyangombwa, ari na ho Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w’Amavubi wungirije yakuye iki gitekerezo.

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga ahari bubere umuhango wo gusura irerero rya Umuri 

    Iri rerero kandi rifite intego yo kwifashisha umupira w’amaguru nk’igikoresho cyo guhindura imibereho, guha imbaraga urubyiruko, kubatoza kuzana impiduka ndetse no kuba abaturage beza bigendanye n’indangagaciro zaryo arizo ubunyangamugayo, guhanga udushya, kwishyira hamwe n’uburinganire.

    Izindi nkuru zijyanye na Umuri Foundation wasoma: 

    Jimmy Mulisa yatangije irushanwa ryo gushaka impano mu bana bato rizazenguruka umujyi wa Kigali

    Jimmy Mulisa akomeje ibikorwa byo gushaka impano mu bakiri bato 

    Cafu nyuma yo guconga ruhago ari kumwe n’abana, yaje kubaganiriza abagira inama yabafasha kuzavamo abakinnyi beza 

    Houssine Kharja wakiniye ikipe y’igihugu ya Morocco nawe ari mu bifatanyije n’abana baba mu Muri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa wakiniye ikipe ya APR FC 

    Umuri Foundation yatangiye kugaburira u Rwanda, nyuma yaho mu 2021 yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bitabiriye CECAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127067/akari-ku-mutima-wa-jimmy-mulisa-nyuma-yo-gusurwa-na-madamu-jeannette-kagame-127067.html

  • Itsinda ryo ku Kamonyi ryahize ayandi mu maru… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2023.

    Itsinda yahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,000,000 Frw.

    Muri iki gikorwa mbere yo gutangaza uwahize abandi, Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko iki kigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije gushyigikira umugore n'umukobwa.

    Ati 'Impamvu nyamukuru ni uko duha agaciro abategarugori n'abari. Uyu ni umwaka wa kane dukora iki gikorwa cya 'Women in Business' kubera ko iyo ufashije umugore uba ufashije sosiyete muri rusange.'

    Yakomeje avuga ko yizera ko nk'ikigo cy'ikoranabuhanga bazakomeza gushyigikira ibikorwa by'umwari n'umutegarugori aho ava akagera.

    Yabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga, ati 'Hakoreshejwe ikoranabuhanga ndabizi ko bizabafasha gucuruza aho mwaba muri hose mu gihugu.''

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, wari uri muri iki gikorwa, yatangiye yifuriza abagore bari bateraniye muri iki gikorwa umunsi mwiza w’Abagore n'ubwo wabaye ku wa 8 Werurwe ababwira bakiri mu kwezi kwabo.

    Yaboneyeho no gushimira MTN Rwanda ku bw'iki gikorwa cyiza. Yibukije aba bagore Insaganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye n'umunsi w'umugore igira iti 'Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.' Abashishikariza guhanga udushya.

    Arakomeza ati 'Kimwe mu bibazo bikunze kubaho, ni ukongera kudufasha guha amahirwe abana bose cyane abiga ubumenyingiro. Leta y'u Rwanda yabishyizemo kugira ngo izi gahunda zagiye zishyirwaho, zigirire akamaro abana bose natwe usigaye inyuma.'

    Yagarutse ku babonye ibihembo n'amashimwe abashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye.

    Ati 'Ndagaruka ku matsinda yabonye ibihembo uyu munsi, mugomba kwigira ku babibonye mbere cyane ko ubuzima bwabo bwahindutse. Aya mahirwe hari benshi bayashakaga ariko mutoranywa muri abo barenga 100, ariko kandi ni umukoro kuri mwe. Mukomeza mwiteze imbere munazirikare gufata akaboko bagenzi banyu bakiri inyuma.'

    Uwizeyimana Redempta wari uhagarariye itsinda ry’Abadahemuka ryabaye irya mbere, yavuze ko igihembo bahawe kigiye kubafasha kongera ibikorwa bari basanzwe bakora.

    Ati “Iki gihembo nyamukuru duhawe n’ubundi twakoraga umurimo w’ubuhinzi bw’ibigori, ubu rero tugiye gutangira gutunganya kawunga.”

    Aya marushanwa abera mu gihugu hose yiswe 'Connect in Women'.

    ''Connect women in Business' yatangiye mu 2020 ikaba yibanda ku bagore bakora ubuhinzi n'ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n'ubugeni. Uyu mwaka hanarebwe ku bafite ubumuga.

    Aya matsinda yatoranyijwe hakurikijwe ibikorwa byabo harebwa abiteje imbere kurusha abandi. Uretse amafaranga kandi, amatsinda yose yahawe  amahugurwa ku bijyanye no kwagura ubucuruzi.Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagore

    Bimwe mu bikorwa bikorwa na bamwe muri aba bagore byamuritswe 

    Minisitiri Bayisenge n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Mapula berekwa bimwe mu bikorwa aba bagore bagiye bakora Minisitiri Bayisenge yasabye abatsinze kudapfusha ubusa amahirwe babonye  

    Abitabiriye basusurukijwe n’iritsinda 

    Connect Women in Business, uyu mwaka yasize abagore bo mu matsinda 12 bahawe amahugurwa ndetse bamwe bahabwa amafaranga n’impano zitandukanyeUmwe mu bagize itsinda ry’Abadahemuka ahobera na Minisitiri Bayisenge Abari bahagarariye itsinda ‘Abadahemuka’ ryatwaye igihembo nyamukuru Ibyishimo byari byose ku ‘Abadahemuka’Abaje bahagarariye ‘Abadahemuka’ bamara gutangazwa nk’abahize abandi bapfukamye bashima Imana Itsinda ‘Turashoboye’ ry’abafite ubumuga ryahawe inkunga mu buryo bw’amafaranga ngo rikomeze kwiteza imbere Umuyobozi wungirije muri MTN Foundation, Bishop Gasatura Nathan afatana ifoto na rimwe mu matsinda yari ahatanyeAlain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga ubwo Umuyobozi w’iki kigo Mapula Bodibe yavugaga Wibabara Phanny uri mu bayobozi ba MTN Rwanda niwe wayoboye iki gikorwa Abatsinze umwaka ushize bari bitabiriye iki gikorwa Abagore bari babukereye Ababishoboye bacinye akadiho karahava Amatsinda 12 niyo yageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya MTN Rwanda Wari umugoroba w’ibyishimo ku bitabiriye irushanwa 

     AMAFOTO-Ndayishimiye Nathanael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127069/itsinda-ryo-ku-kamonyi-ryahize-ayandi-mu-marushanwa-ya-mtn-agamije-guteza-mbere-abagore-am-127069.html

  • Ubuhinzi bw'urumogi bukeneye ishoramari rya miliyari 19Frw #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw'urumogi, aho rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni ibikubiye muri raporo ya RDB igaragaza ahantu 100, hari amahirwe abantu bashobora gushoramo imari mu Rwanda harimo ubwubatsi, inganda ndetse n'ubuhinzi.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko ibi bikubiye muri raporo yamuritswe mu minsi ishize, ubwo i Kigali habaga Inama ku bucuruzi n'Ishoramari yari yateguwe na RDB ku bufatanye n'inzego zitandukanye.

    Hashize imyaka ibiri hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n'ibikomoka ku rumogi. Ni iteka ryashohotse muri muri Kamena 2021.

    Rigena ibigo n'ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n'ibirukomokaho; itangwa ry'uburenganzira bwo kubikora n'amabwiriza y'umutekano agomba kubahirizwa.

    Imibare igaragaza ko ku rwego rw'Isi, umusaruro w'urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z'amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021.

    Muri raporo yayo, RDB ivuga ko 'ibi bigaragaza ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.'

    Muri rusange hakenewe ishoramari rya miliyari 19 z'amafaranga y'u Rwanda ariko zikaba zishobora kuziyongera bitewe n'uko urumogi rukenewe ku isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo ku Isi muri rusange.

    Urumogi rwagaragajwe ko rushobora gufasha mu ikorwa ry'miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n'ibiribwa muri rusange.

    RDB igaragaza ko urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w'ibifite agaciro ka miliyoni 10 z'amadolari.

    Ni amafaranga menshi ugereranyije n'ashobora kuva mu buhinzi bw'indabo kuko nibura kuri hegitari imwe, hasarurwa indabo zifite agaciro k'ibihumbi 300 by'amadolari.

    Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.

    The post Ubuhinzi bw'urumogi bukeneye ishoramari rya miliyari 19Frw appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/ubuhinzi-bwurumogi-bukeneye-ishoramari-rya-miliyari-19frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuhinzi-bwurumogi-bukeneye-ishoramari-rya-miliyari-19frw

  • Perezida Kagame yatanze isezerano ku mupira wo mu Rwanda anagira inama abayobozi ba ruhago muri Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohamed VI bahawe igihembo cy'indashyikirwa n'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, kubera umusanzu wabo mu iterambere rya ruhago yo kuri uyu mugabane.

    Muri ibi birori byabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe, ari kimwe mu bintu umuntu aba atiteze ko yabona.

    Yavuze ko yacyakiriye n'amaboko yombi kubera agaciro kacyo, ashimira CAF ku bwo kukimushyikiriza.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupira w'amaguru ufite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda ku buryo no mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu, benshi babaga bawutekerezaho.

    Ati 'Twabashije gukura amasomo menshi mu mateka yacu. Kimwe mu bintu byadufashije kunyura mu bihe bigoye twari turimo, yari umupira w'amaguru.'

    Perezida Kagame yavuze ko mbere y'amezi make ngo igihugu kigwirwe n'amahano ya Jenoside mu 1994, hari ivangura n'ibindi bikorwa bibi, umupira w'amaguru wahurije abantu hamwe.

    Ati 'Ubwo twagiraga igihe cyo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho bwa mbere wari umupira w'amaguru.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga. Ni mu gihe kuko amakipe y'umupira w'amaguru yaba ay'igihugu ndetse n'andi, ataragera ku rwego rwo guhatana n'andi akomeye ku mugabane cyangwa se hanze yawo.

    Gusa ngo ku bufasha bwa FIFA na CAF, u Rwanda rwiteguye gukomeza gukora ibyisumbuyeho.

    Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n'izindi nshuti zacu turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z'abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.''

    Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022. Yatsindiwe ku mukino w'umwanya wa gatatu na Croatia ibitego 2-1.

    Yavuze ko abakinnyi bo muri Afurika badakwiriye kujya hanze kujya kuzamura urwego rwabo ahubwo abayobozi ba ruhago batuma ibyo bajya gushakayo babibonera mu rugo.

    Ati “Afurika ifite impano nta gushidikanya kuri byo.Ariko abakinnyi bacu beza ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.''

    “Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy'Isi ni urugero rwiza rw'ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n'abayikunda. Abaturage b'ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.''

    Perezida Kagame yahembwe nk'uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Ni na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk'ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yatanze-isezerano-ku-mupira-wo-mu-rwanda-anagira-inama

  • FIFA yongereye umubare w'amakipe mu gikombe cy'isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Inama rusange y'ubutegetsi ya FIFA iteraniye i Kigali yasubijeho gahunda y'amakipe ane muri buri tsinda mu gikombe cy'isi cya 2026 kizaba kigizwe n'amakipe menshi kurushaho.

    Iri rushanwa rizabera mu yo muri Amerika, Canada na Mexique byari biteganyijwe ko ribamo amatsinda 16 y'amakipe atatu kuko umubare w'amakipe ubu wakuwe kuri 32 akagirwa 48.

    Ariko kugenda neza kw'amatsinda agizwe n'amakipe ane mu irushanwa riheruka muri Qatar mu 2022 byatumye ubutegetsi bwa FIFA bwongera gusuzuma uko bizagenda mu 2026.

    Ibi byatumye iryo rushanwa ryari kuba rigizwe n'imikino 80 yongerwa ikaba 104, kuko ubu hongewemo ikiciro gishya cya kimwe cya 16 (1/16) kirimo amakipe 32.

    I Kigali, FIFA yemeje ko amakipe abiri ya mbere mu itsinda azajya akomereza muri icyo cyiciro, hamwe n'amakipe umunani ya gatatu yitwaye neza kurusha andi.

    FIFA ivuga ko ubu buryo bushya bwo gukina igikombe cy'isi 'buzatuma amakipe yose akina nibura imikino itatu, bukanatanga ikiruhuko gikwiye hagati y'amakipe ahanganye'.

    Mu Ukuboza(12) gushize perezida wa FIFA Gianni Infantino nibwo yatangaje ko barimo kureba uko haba impinduka mu buryo bwo gukina igikombe cy'isi nyuma y'uko imikino y'amatsinda irangiye mu buryo bwanyuze benshi muri Qatar.

    Uburyo bw'amatsinda y'amakipe ane, aho abiri akomeza mu kiciro cyo gukuranamo, nibwo bwakoreshwaga mu gikombe cy'isi kuva cyatangira gukinwa n'amakipe 32 mu 1998.

    Ikiciro gishya cya 1/16 gisobanuye ko amakipe azagomba gukina imikino umunani kugira ngo atware iki gikombe, ugereranyije n'irindwi yo mu 2022 muri Qatar.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fifa-yongereye-amakipe-mu-gikombe-cy-isi-cya-2026

  • Malawi: Abasaga 200 bamaze guhitanwa n'umuhengeri witwa Freddy #rwanda #RwOT

    Abantu 190 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye muri Malawi inyuma y'aho umuhengeri witwa Freddy utereye mu majyepfo ya Afrika ku ncuro ya kabiri mu kwezi.

    Amazi ateye ubwoba yisutse mu mago y'abaturage, asenya amazu menshi.

    Umurwa mukuru w'ubucuruzi wa Malawi, Blantyre, wabaruye abapfuye bagera kuri 158, harimo 36 baguweho n'umusozi.

    Leta yatangaje ibihe by'akaga mu ntara 10 ziri mu majyepfo zashegeshwe cyane n'uyu muhengeri.

    Abashinzwe ibikorwa byo gutabara barengewe, bakaba barimo gukoresha ibitiyo mu kugerageza gushaka abagihumeka barengewe n'ibyondo.

    Umuvugizi w'igipolisi Peter Kalaya yabwiye BBC ati: “Hari inzuzi zarenze ikombe, hari abantu batwawe n'amazi atemba, hari n'amazu yasenyutse.”

    Ikigo cya leta gishinzwe gutabara abari mu kaga kivuga ko umubare w'abapfuye wavuye kuri 99 ugera ku 190 ku wa mbere, mu gihe abasaga 584 bakomeretse abandi 37 na bo bakaburirwa irengero.

    Icyo kigo cyongeraho ko abarenga 20.000 bataye ibyabo.

    Abana barenga 40 bageze ku bitaro bapfuye bageze ku bitaro.

    Abategetsi bo ku bitaro bikuru bizwi cyane i Blantyre bavuze ko batagishoboye kwakira imirambo y'abapfuye bakomeje kwakira.

    Bahamagariye imiryango y'ababuze ababo kuza kubafata kugira babashyingure mu gihe ibyo bitaro bitakigira irimbi ryo gushyiramo abapfuye.

    Byitezwe ko umubare w'abapfuye uzakomeza kwiyongera mu gihe ibice bimwe na bimwe ntawe ushobora kubigeramo kuko biri kugwamo imvura idahagarara n'imiyaga myinshi.

    Freddy ni wo muhengeri wa mbere ufite ingufu nyinshi kandi ushobora kumara igihe kirekire nk'uko bivugwa n'ikigo mpuzamahanga gishinzwe ikirere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/malawi-abasaga-200-bamaze-guhitanwa-n-umuhengeri-witwa-freddy