Blog

  • Ikipe Perezida Kagame yakinagamo yatsinze iya FIFA ibitego 3-2 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame yatsinze iya Gianni Infantino uyobora FIFA, ibitego 3-2 byatsinzwe n'umunya-Nigeria  Jay Jay Okocha.

    Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba wafunguye irushanwa rihuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, hakiyongeraho iy'u Rwanda  n'iya FIFA.

    U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.

    Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

    Okocha w'imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.

    Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n'Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu].

     Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw'iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

    Ikipe y'u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Irimo Perezida Kagame; Jay Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n'abandi.

    The post <strong>Ikipe Perezida Kagame yakinagamo yatsinze iya FIFA ibitego 3-2</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/ikipe-perezida-kagame-yakinagamo-yatsinze-iya-fifa-ibitego-3-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-perezida-kagame-yakinagamo-yatsinze-iya-fifa-ibitego-3-2

  • Yamugaragaje mu mashusho! Umunsi Alpha Rwiran… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kubumva ku ruhande rumwe, ariko hari n'abandi batekereza ko igiye winjiye mu bagarukwaho n'itangazamakuru, ibyawe byose bikwiye kumenywa.

    Umuhanzi Mpuzamahanga w'umunyarwanda, Alpha Rwirangira kuva yashinga urugo, yagaragaje mu bihe bitandukanye umufasha we Liliane Umuziranenge ndetse n'umwana wabo Princess.

    Yakoze ubukwe ari na ko ategura album ye nshya yise 'Wow' iriho indirimbo nyinshi zihimbaza Imana. Kuri ubu yasohoye indirimbo ya Gatanu kuri iyi album yise ‘Victorious’ bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ‘Ubutsinzi’

    Rwirangira yabwiye InyaRwanda ko yayanditse ashaka kuvuga ko ‘umuntu wese ufite Imana muri we aba ari umutsinzi’.

    Akomeza ati “Tuba dufite imbaraga zidaturuka kuri twebwe. Ni imbaraga ziba zituruka ku Mana. Bajya bavuga ngo uhagarariwe n’ingwe aravoma, buriya rero iyo (Imana) iduhagarariye ibintu byose birakunda. Ubutsinzi urabubona, ibyifuzo by’umutima wawe urabibona.”

    Uyu muririmbyi avuga ko iyi ndirimbo ari nziza cyane, agashishikariza buri wese kuyireba kuko irimo ubutumwa bwiza cyane.

    Inseko n'ijwi ry'umwana we byumvikana muri iyi ndirimbo iha ikuzo Imana:

    Rwirangira yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayikoranye n’umwana we, biturutse ku kuba ubwo yarimo afata amajwi yayo umwana yakomeje kumusanga inshuro nyinshi muri studio ‘uko ngiye gufata amajwi agafungura umuryango akinjira’.

    Akomeza ati “Noneho mu kwinjira ndamuterura ariko namuteruye Microphone (indagururamajwi) ikiriho hahita hazamo hariya hantu arimo araseka n’ahantu yarimo kumva umuziki ahita aririmbana nanjye (byumvikana cyane iyi ndirimbo irangira)”

    Ni mu gihe mu ntangiriro y’iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y’uyu mwana aseka. Alpha avuga ko yagumishijemo amajwi y’umwana we kubera ko yatekereje ko izaba iy’ ‘urwibutso ku mwana wanjye’

    Yungamo ati “Naravuze nti kubera iki ntagumishamo ijwi rye, ikaba indirimbo y’urwibutso, ikaba ari indirimbo ku buryo Princess nagera mu myaka y’ubukure azayireba bimushimishe, kuba yarakoranye indirimbo na Papa cyangwa kuba yaragize uruhare kuri iyi ndirimbo muri rusange.”

    Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’injyana ya Reggae. Rwirangira avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu yakiriye bigaragaza ko bari bamukumbuye kumva aririmba muri iyi njyana.

    Ati “Iyi ndirimbo ndabona yagaruye amarangamutima mu bafana banjye benshi n’abandi bakunzi banjye cyane cyane abakunzi ba Lucky Dube.”

    Rwirangira asobanura ko iyi ndirimbo yayikoze muri iyi njyana kandi akisanisha n’ijwi rya Lucky Dube kubera ko ‘nashakaga kugarurura amarangamutima y’uriya munyabigwi Lucky Dube’.

    Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, ariko kuri Youtube hanashyizweho uburyo bufasha buri wese kumenya amagambo uyu muririmbyi aba aririmba muri iyi ndirimbo.

    'Victorious' mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Chris Neat inononsorwa na (Rkay) Robert Kamanzi ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe na Rich Photography.

    Album ya Alpha Rwirangira iriho indirimbo ‘Son of a King’, ‘Wow’, ‘Hashindwi’, ‘Hakuna’ yakoranye na Goodluck Gozbert, ‘Victorious’ na Princess, ‘Iradukunda’, ‘Amina’ na Keilia, ‘Zura’, ‘Ishimwe’, ‘Ndaje’, ‘Ni wewe’ na ‘Siku yangu’.

    Goodluck Gozbert uri kuri iyi album, ni umuramyi w'umunya-Kenya wabonye izuba ku wa 12 Mata 1990. Ni umwanditsi w'indirimbo, wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yakubiye kuri album yise 'Ipo Siku' ndetse na 'Shukurani'.

    Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, afite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise 'Mini Sound'. Azwi mu ndirimbo zirimo 'Mugambo', 'Hauwezi Kushindana' n'izindi.

    Kuri iyi album kandi hariho indirimbo 'Amina' Alpha yakoranye n'umuhanzikazi Keilia. Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza kuva mu myaka ishize. Afite indirimbo 'Ntiwandeka' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Inzira zawe' ndetse na 'Amen'.

    Iyi album ye yakozwe na ba Producer barimo na Chrisy Neat wo mu Bisumizi, wakoze indirimbo ya gatanu yitwa 'Victorious' yakoranye n'umukobwa we Irebe Princess, iya gatandatu yitwa Iradukunda, iya karindwi yitwa 'Amina' ft Keilia, iya cumi yitwa 'Ndaje' ndetse n'iya 11 yitwa 'Ni wewe'.

    Yakozweho kandi na Producer Santana wo muri Hi5 wakoze indirimbo ya gatatu kuri album yitwa 'Hashindwi', iya munani yitwa 'Zura' ndetse n'iya cyenda yitwa 'Ishimwe'. 

    Alpha Rwirangira yasohoye amashusho y'indirimbo 'Victorious' yabaye iya Gatanu kuri album ye nshya yise 'Wow' 

    Rwirangira avuga ko yakoranye indirimbo n'umukobwa we mu rwego rwo kumubikira urwibutso rw'igihe kirekire 

    Rwirangira yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu njyana ya Reggae mu rwego rwo gukumbuza abantu Lucky Dube

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VICTORIOUS' YA ALPHA RWIRANGIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127077/yamugaragaje-mu-mashusho-umunsi-alpha-rwirangira-akorana-indirimbo-nimfura-ye-video-127077.html

  • Twaganiriye! Bijoux yasobanuye icyo yapfuye n… – #rwanda #RwOT

    Byinshi mu byo ukora no mu byo ukorera abantu, ushobora kugira ngo nta ngaruka bikugiraho cyangwa hakaba hari igihe washyirwa mu rundi rwego n'abashaka kugutaramiraho. 

    Ibi ni byo Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux amaze umwaka urenga acamo atari uko atababara ahubwo ari uko ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda.com, Munezero Aline yahishuye ko yafashe umwanya wo kubitekerezaho no kwicecekera cyane ko ibyo n'ubundi bitamubuzaga gukora.

    Yaduhaye iki kiganiro mu gutanga inama no kuvuga ku byamuzweho kugira ngo n’abari babyihishe inyuma bigaye.

    Bijoux yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitadukanye azira kuba yaratandukanye na Lionel bari baherutse gukora ubukwe.

    N'ubwo yagarukagwaho, uyu mugore nta hantu na hamwe yigeze avuga cyangwa ngo akomoze ku byamuvuzweho, ndetse mu bisobanuro bye avuga ko yabireberaga kure.

    Nk’uko abyivugira, yiswe indaya, atukwa ibitutsi byinshi bibaho, ariko ibyo byose ngo byamuhaga gukomera no gukomeza gukura n'ubwo n'ubu ibikimuvugwaho bikiri byinshi.

    Bijoux yabwiye inyaRwanda ko ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ibyo Lionel yavuze nabyo bikaba ari ibinyoma ndetse ananyomoza ibyagiye bisakaza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko adafite umwanya wo kuza gusubizanya n'abantu bose ndetse ko umwanzuro yafashe ari ukubihorera bakavuga.

    Yatanze urugero abaza abantu niba hari umuntu wifuza gusenya, ati: ''Ushobora kuvuga ngo Aline yarasenye, umuntu utarashaka akaza akavuga, ahubwo numva ko buri umwe yajya abifata ukwe, Hari umuntu wifuza gusenya?  

    Hari uwambajije ngo nonese buriya bukwe bwose mwakoze byari amabeshyo (Prank), nabuze icyo musubiza. Undi ati ‘Lionel yanze kugutwara kuko ngo yabonaga ushaka Visa yo kujya hanze’. Ibyo byose ndabireba, nkavuga nti ‘ese ubundi uyu muntu bwo aranzi-BIJOUX’”.

    InyaRwanda: Lionel ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko atari wowe aje kureba ndetse ko atunguwe no kuba warabyaye? 

    Bijoux yasetse cyane avuga ko ibyo Lionel yavuze atari ukuri, yanga kubikomozaho no kubivugaho kuko ibyavuzwe byose bitari ukuri. Yibajije uburyo Lionel yaje akavuga ko ataje kumureba, n'ukuntu nta kintu yavuze mu byabaye byose.

    Yavuze ko niba Lionel yararyumyeho, atari we ukwiye kujya kubivuga cyangwa kubibyutsa kuko uwagatanze ukuri nawe ubwe yabeshye akavuga ko atazi ko yabyaye. Yahise avuga ati: “Nanjye ni ukuzaza nkababwira nti ‘ntabwo mbizi ko nabyaye’?”.

    Aline ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yabajijwe niba Lionel yaraje mu Rwanda akahava atamurebye, maze mu gutebya cyane ati: ''Kandi yarabibabwiye ngo ntabwo ari njye aje kureba, nawe ukuri wakubona ushijoje. Ari njye ufite ikibazo baba baraje kubihamya”.

    Bijoux avuga ku byamuvuzweho mu mwaka wose n'uburyo yabyakiriye yagize ati: ''Reka nkubwire ikintu kijya kimfasha mu buzima, kuri iyi isi hariho abantu bafite ibibazo byinshi, hariho abantu bafite ibibazo by'uko umugore we yamuciye igisebe afite inkovu ku maso.

    Yakwireba mu ndorerwamo akavuga ngo iyi nkovu ni umugabo wayinkoze cyangwa ni umugore wayinkoze. Icyo gikomere akakigendana. Hari n'abarurimo bakubiswe ariko bari gutinya gusenya kubera ibi n’ibi n’ibi.

    Rero njyewe nshima Imana ko ibyo bitambayeho, wenda ikibazo nagize ni icy’itangazamakuru ariko ku ruhande rwanjye nta kibazo. Buriya mu buzima aho kugira ngo ubabare ubuzima bwose, njya mbwira abantu ngo burya umuntu utagira inama mugenzi we aba ari umugome. 

    Hari igihe wanga kugira umuntu inama uvuga ngo nshobora kubikubwira akababara, ariko aho kugira ngo umuntu ababare ubuzima bwose, wamubabaza rimwe cyangwa icyumweru kimwe, bikarangira ariko atari ibintu by'ubuzima bwose.

    Rero njye mu buzima sijya nkunda ikintu cyambabaza ubuzima bwose, nababara rimwe kuko mu buzima n’ubundi simbereyeho abantu, ntabwo nagushimisha wowe ariko njyewe ubwanjye ntishimye ntabwo bishoboka.

    Nabeshya wowe, nabeshya undi, ariko njyewe ntabwo nakwibeshya, ntabwo nshobora kubana n'icyo kintu cyo kuza nkakwereka ko nishimye meze neza nseka ariko nanone njyewe ubwange ntishimye ntabwo bishobotse.''

    Lionel na Bijoux ku munsi wabo byari ibyishimo binagaragara no ku maso

    Aline abajijwe ikintu cyatumye urugo rwe na Lionel ruhita rurangira, yavuze ko yanze kwibeshya kandi we kwibeshya bitabaho. Yasobanuye ko ikintu cyatumye batandukana n'ubwo atakivuze, ariko yavuze ko yari yagerageje.

    InyaRwanda: Wemera ko hari icyaha kitajya kibabarirwa? 

    Aline yavuze ko adashobora na gato kubabarira Lionel ku mpamvu y'uko icyaha yamukoreye atashatse guhita atangaza. Yagize ati: ''Bajya bavuga ngo njye sinjya ngira inzika, uzi impamvu umuntu umubabarira hashira imyaka ukamwibutsa. 

    Rero impamvu nshobora gufata umwanzuro wo kubana nawe ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ingeso mbi zawe ndazihanganira, n'ingeso mbi zawe ndazemeye. Impamvu mvuga ngo njye sindi bubane nawe ni uko hari ingeso mba nakubonyeho ntashobora kwihanganira. Rero hari ikinyoma umuntu abeshya kikaba icy'ubuzima bwose. 

    Aline asobanura icyo kibazo, yagihuje n'urugero rw'uko utaza ngo uhohotere umwana we umukuremo ijisho ngo umubwire ngo mbabarira. Yasobanuye ko adashobora kukubabarira ndetse n'ubwo yakubabarira ariko byaba ari ukukwikiza.

    Urukundo imbere y’imbaga y’abantu baranarukinaga bikanabakundira

    Aline akomoza ku cyo yapfuye na Lionel n'ubwo ateruye neza, yavuze ko ikintu kibi mu buzima ari ugukina n'amarangamutima y'abantu noneho ugasanga agiyemo abantu benshi. Ati “Rero ni ibintu byajemo imiryango n'abantu bakuru, icyo ni ikintu kitababarirwa mu buzima cyane iyo ugikorewe n'umuntu ukunda.''

    InyaRwanda: Ni umwanzuro ugoye, nk'umuntu ukurikirwa n'abantu benshi ntabwo bari gutekereza ko udashobotse?

    Bijoux ati “Ni byo nkubwira nyine njyewe umwanzuro nafashe nari nzi ko ibyo bintu bizavugwa nkicara nkareba amagambo azavugwa nkumva ni ibintu bizaba birenze ubwenge bwa bamwe na bamwe ndetse nanjye ubwange. Ariko nanone aho kugira ngo umuntu abeho yibeshya ntabwo ari byo ngo mbwize abandi ukuri kandi njye ndikwibeshya.''

    InyaRwanda: Muri iyi minsi ubayeho gute ntabwo ibyo bakuvugaho byakugizeho ingaruka?

    Bijoux yagubije agira ati “Rero iyo ndebye umuntu wicara akavuga atazi ukuri, hari ubundi buryo mufatamo. Hariho nk'abantu tujya duhura bagatekereza ko nshobora kuba mfite nk'ibiro 20, ibyo byose ndabireba nkicecekera nkarya nkaryama ngakora siporo. Noneho naranabyibushye rwose meze neza.''

    Bijoux yavuze ko hari icyaha kidashobora kubabarirwa! Aha yari abajijwe niba yasubirana na Lionel

    Ku bijyanye n’ibyavuzwe ko yabyaranye n’umunya-Nigeria, Bijoux yavuze ko atari ukuri, anakomoza ku bavuze ko yabyaranye na Musaza we. 

    Asubiza ku bavuze ko yabyaranye na musaza we, yagize ati: ”Yego narabibonye ariko se nk’ababivuze koko, ibyo wavuze ushobora kubivuga ukabihamya ko koko nabyaranye na musaza wanjye, ese tugiye mu Rukiko ibyo wabyemeza?.”

    Ku bijyanye no gukora ubundi bukwe, yabihakanye avuga ko ibyo ari byo bya bindi yagiye avuga ko atari ukuri namba ndetse ko yibutsa ko abantu badakwiriye na gato kuvuga ibintu badafitiye gihamya.

    InyaRwanda: Nyuma y'ibyo byose ntabwo watekerezaga ko inshuti zagushizeho hari nk'abantu wasigaranye?

    Bijoux yasubije iki kibazo agira ati “Rero mu buzima bwose tugira abantu twese duha agaciro, ku buryo mvuga ngo uyu muntu mubuze nagwa, ndamutse mubuze nasara. Abo bantu rero iyo wabonye mu buzima muri ibyo byose bakwitayeho warira bakaguhoza abo bantu ni bo nkwiye guha agaciro”.

    Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022. Basezeraniye kwa Pastor Antoine Rutayisire mri EAR Remera. Nyuma y'igihe gito, hahita hakwirakwira amakuru y'uko batandukanye, ariko bose mu biganiro baduhaye muri ibyo bihe bakwepaga aya makuru.

    Mu 2020 Bijoux ni bwo yambitswe impeta n'umusore witwa Abijuru Benjamin, icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana. Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n'inkuru z'uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe, gusa nyuma y'igihe gito haduka andi makuru y'uko batandukanye.

    Mu rusengero n’inshuti zabo zari zibagaragiye zarabihamyaga zinabiha umugisha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127083/twaganiriye-bijoux-yasobanuye-icyo-yapfuye-na-lionel-ibyo-gushaka-visa-no-kubyarana-na-mus-127083.html

  • Minisitiri Bayisenge yashishikarije izindi so… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi sosiyete yahembaga abagore bo hirya no hino mu gihugu bahize abandi mu marushanwa ya 'Connect women in Business', agamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi buciriritse.

    Kuri iyi nshuro Itsinda ryahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,500,000 Frw.

    Nyuma y'iki gikorwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yabajijwe uko abona iterambere ry'umunyarwandakazi muri iki gihe mu Rwanda, mu gusubiza avuga ko rihagaze neza.

    Ati 'Icyo navuga ni uko umugore wo mu gihugu cyacu amaze gutera imbere mu ngeri zitandukanye yaba ari mu kwiga, mu burenganzira bwabo ndetse no mu bucuruzi ari nacyo cyaduhuje uyu munsi […], umugore amaze gutera imbere ndetse no mu bucuruzi adasigaye.'

    Yakanguriye abanyarwandakazi kwitinyuka, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe menshi badakwiriye gupfusha ubusa.

    Ati: 'Ubutumwa nagenera abagore muri rusange n'abakobwa cyane muri uku kwezi tuzirikana kubateza imbere, ni ukwitinyuka. Igihugu cyacu cyashyizeho amahirwe menshi, ni ukugira ngo tuyabyaze umusaruro. Iyo umugore ateye imbere byanga bikunze umuryango we utera imbere, abana be babaho neza ndetse n'igihugu kigatera imbere muri rusange.'

    Yabajijwe icyo yabwira izindi sosiyete z'ubucuruzi akurikije igikorwa MTN  yari imaze gukora giteza imbere abari n'abategarugori, avuga ko sosiyete nyinshi ziri mu gihugu buri yose ibikangukiye byafasha umuryango nyarwanda muri rusange.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko twese twafatanya kugira ngo dutume abagore baseka. Kuko,  iyo ubabonye bishimye kuriya kandi bagiye kugenda bagateza imiryango yabo imbere, ubona ari ikintu cyo gushyigikirwa.'

    Arakomeza ati 'Dufite sosiyete nyinshi,  buri wese agize uruhare rwe rutoya bigatuma abo bagore baseka bigatuma imiryango y'abanyarwanda itera imbere, ndibwira ko baba batanze umusanzu ukomeye.'

    'Connect Women in Business' ni igikorwa cya MTN Rwanda cyatangiye  mu 2020, kikaba ari igikorwa  cyibanda ku bagore bakora ubuhinzi n'ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n'ubugeni n'abafite ubumuga.

    Uyu mwaka hari hiyandikishije amatsinda menshi haza gutoranywamo 12 afite imishinga myiza itanga icyizere, yahembwe n'iyi sosiyete aho muri buri cyiciro hahembwe amatsinda atatu.

    Muri ibi byiciro itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 1 500 000Frw, irya kabiri rihabwa 800 000Frw naho irya gatatu ribona 500 000Frw.

    Muri aya matsinda igihembo nyamukuru cyegukanywe na koperative 'Abadahemuka', bakorera ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bahambwe 2 500 000Frw.

    Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagoreUmuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe aganira na Minisitiri Bayisenge 

    Minisitiri Bayisenge yasabye izindi sosiyete z'ubucuruzi kurebera kuri MTN mu guteza imbere umunyarwandakazi

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette asabana n'abagore bo ku Kamonyi babaye aba mbere

    Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga ubwo Umuyobozi w’iki kigo Mapula Bodibe yavugaga

    Abari bahagarariye itsinda ‘Abadahemuka’ ryatwaye igihembo nyamukuru muri 'Connect Women in Business', igikorwa cyatangijwe na MTN Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127089/minisitiri-bayisenge-yashishikarije-izindi-sosiyete-kwigira-kuri-mtn-mu-guteza-imbere-igit-127089.html

  • Menya akamaro k'amakara ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    1.Amakara asukura urwungano ngogozi

    Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n'uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n'ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry'ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n'ubushobozi bwo gutekereza.

    Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n'ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n'uburozi bwose mu mubiri.

    2.Amakara atuma uruhu rumererwa neza

    Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y'amakara ukayivanga n'amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

    3.Amakara arinda umwijima n'impyiko gusaza

    Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n'impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n' impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w'umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

    4.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

    Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y'amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

    5.Amakara avura ibisebe n'imvune

    Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y'amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

    6.Amakara avura diyare

    Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

    Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y'amakara ukavanga n'amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

    Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n'ibindi ufata ifu y'amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

    Amakara arwanya ubukana bw'inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n'amazi bikaba nk'kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

    Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n'uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

    Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka

    7.Amakara asukura urwungano ngogozi

    Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n'uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n'ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry'ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n'ubushobozi bwo gutekereza.

    Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n'ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n'uburozi bwose mu mubiri.

    8.Amakara atuma uruhu rumererwa neza

    Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y'amakara ukayivanga n'amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

    9.Amakara arinda umwijima n'impyiko gusaza.

    Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n'impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n' impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w'umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

    10.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

    Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y'amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

    11.Amakara avura ibisebe n'imvune

    Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y'amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

    12.Amakara avura diyare

    Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

    Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y'amakara ukavanga n'amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

    Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n'ibindi ufata ifu y'amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

    Amakara arwanya ubukana bw'inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n'amazi bikaba nk'kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

    Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n'uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-akamaro-k-amakara-ku-buzima-bwa-muntu

  • Pamella yasubije abibaza ko yaba afite ikibazo cyamuteye kogosha umusatsi akawumaraho #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko asangije abamukurikira amafoto yogoshe umusatsi wose bamwe bagatekereza ko yaba afite ikibazo cyabimuteye cyane ko usanga bose bashimangira ko ubwiza bw'umugore ari umusatsi.

    Ibyo byose n'ubwo byakorwaga Uwicyeza Pamella yerekanye ko no mu nshuti ze ariko byafataga indi ntera bibaza icyo yabaye, nyamara kuri we yabikoze nk'ibisanzwe n'ubundi ari uguhindura inyogosho ku mukobwa.

    Ubwo yasubizaga abibazaga ibi byose, Uwicyeza Pamella yahumurije abakunzi be, inshuti ze ndetse n'abibazaga ko hari ikibazo yagize ababwira ko ntacyo ahubwo akomeje kurindwa n'ubuntu bw'Imana kandi ko abakunda.

    Yagize ati 'Muraho neza bantu beza, ndizera ko mumeze neza, ku bambajije niba meze neza yegomeze neza ni ukuri ubuntu bw'Imana bukomeje kundinda. Ntacyo nyishinja kandi murakoze, nishimiye ukuntu abantu bakomeje kunyitaho bambaza uko meze. Nkunda abantu banjye bo kuri Instagram, kandi ndizera ko namwe mumeze neza Imana ikomeze ibarinde.''

    Uwicyeza Pamella yakomeje abwira abantu ko ibintu bihabanye n'ukuri bajya babireka bikagenda, ndetse ko ari ukwishima bajya babwishimira mu Rukundo ndetse anabasabira ku Mana ko yabagirira neza ndetse ikabarinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/pamella-yasubije-abibaza-ko-yaba-afite-ikibazo-cyamuteye-kogosha-umusatsi

  • Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bafunguye Kigali Pele Stadium #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, bafunguye Stade ya Kigali ivuguruwe, yahawe izina rishya rya Kigali Pele Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023.

    Iyi stade yahinduriwe izina nyuma yo kuvugururwa, kuko yahoze yitwa iya Kigali Nyamirambo.

     Ni umuhango ukurikirwa n'irushanwa rihuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, hakiyongeraho iyu Rwanda iri kugaragaramo abambaye umwambaro w'icyatsi n'iya FIFA.

    Iri rushanwa ribanjirije inteko rusange rusange ya 73 y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi  FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w'iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

     Iyi nteko izitabirwa n'abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y'abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w'amaguru barimo umunya-Cameroun Eto'o Fils n'abandi.

    The post <strong>Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bafunguye Kigali Pele Stadium</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/perezida-kagame-na-infantino-wa-fifa-bafunguye-kigali-pele-stadium/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-infantino-wa-fifa-bafunguye-kigali-pele-stadium

  • FIFA yatanze arenga miliyoni 350! Stade ya Kigali yitiriwe umunya-Brazil yatashywe iganurwa n’abanyabigwi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvugururwa, Stade ya Kigali yamenyekanye nka Stade Regional Nyamirambo, n’izina rya yo ryamaze guhindurwa aho yitiriwe igihangange muri ruhago, Pele uheruka kwitaba Imana.

    Yatangiye kuvugururwa muri Mutarama 2023, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ni bwo iyi Stade yiswe “Pele Kigali Stadium”, yatashywe kumugaragaro.

    Ni muri gahunda Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yasabye ibihugu byibuze kugira ikibuga kimwe kitirirwa umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Pele uheruka kwitaba Imana.

    Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

    Nk’uko The East African ibitangaza, iyi Stade ibikorwa byo kuyivugurura hari igice cyatanzwe na FIFA kingana n’ibihumbi 350 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi Stade yakiraga abantu ibihumbi 10 ubu bivugwa ko ari ibihumbi 15.

    Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé witiriwe iyi stade, afaatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago, yitabye Imana tariki ya 29 Ukuboza 2022 ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.

    Mu muhango wo kuyitaha kumugaragaro hakaba hakurikiyeho irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje Impuzamashyirahamwe (Confederations) zitabiriye y’Inteko Rusange ya FIFA izaba ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 ari na yo izatorerwamo Perezida wa FIFA.

    Mbere yo kuyifungura izina Pele ryari rihishwe

    Perezida Kagame na Gianni Infantino bagiye kuyifungura kumugaragaro

    Pele yitiriwe Stade ya Kigali

    Perezida Kagame na Gianni Infantino basuhuzanya nyuma yo kuyifungura kumugaragaro

    Kigali Pele Stadium irasa neza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-ta-kigali-igiye-guhindurirwa-izina

  • Nyuma yo kubagwa umugore wa Fireman yatashye #rwanda #RwOT

    Kabera Charlotte akaba umugore w’umuraperi Uwimana Francis [Fireman] nyuma yo kubagwa yamaze gutaha ajya gukomereza imiti mu rugo.

    Ni nyuma yo kugira ikibazo cy’aho urutirigongo rutangirira (Spinal Cord) biturutse ku mpanuka yakoze.

    Nk’uko Fireman aheruka kubibwira ni uko uyu mugore yabazwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yabagiwe ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ndetse bikaba byaragenze neza.

    Charlotte ejo hashize ku wa Kabiri akaba ari bwo ibitaro byamusezereye ajya gukomereza imiti mu rugo.

    Iki kibazo cya “Spinal Cord” aho yari yavuye mu mwanya (dislocation) byatumye aba paralyze.

    Ni ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 .

    Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

    Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari n’aho yabagiwe.

    Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

    Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka 'Ca Inkoni Izamba’, 'Urwikekwe’, 'Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

    Umugore wa Fireman yatashye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-kubagwa-umugore-wa-fireman-yatashye

  • Rwamagana: Ramadhan igiye gutangira umusigiti bubakiwe warafunzwe #rwanda #RwOT

    Hari abayoboke b'idini ya Islam bo mu Mujyi wa Rwamagana, binubira ko ukwezi kw'igisibo gitagatifu cya Ramadhan, kugiye gutangira umusigiti mushya bubakiwe mu murenge wa Kigabiro warafunzwe.

    Uyu musigiti uherereye hafi ya Kontorole tekinike (contrôle technique), hari abayoboke b'idini ya Isilamu babwiye itangazamakuru rya Flash ko uyu musigiti bawusengeragamo n'abana bahigira Korowani, none ngo batunguwe nuko wafunzwe batamenyeshejwe impamvu.

    Aba barasaba ko wafungurwa kuko igihe ukwezi kw'igisibo gitagatifu cya Ramadhan cyegereje.

    Umwe ati 'Hepfo ni kure ahagana ku giporoso, undi musigiti uri i Nyarusange. Twe twari twagize amahirwe nk'abasilamu batuye muri aka gace ko batuzaniye umusigiti bugufi yacu. Nk'ubu igisibo kirageze byatuyobeye ukuntu tuzajya tugenda n'ijoro tugiye gusenga, muzi ko amasengesho yo mu gisibo tuyakora n'ijoro.'

    Mugenzi we ati 'Muri uku kwezi kwa Ramadhan ni ukwezi k'umugisha, ni ukwezi kwiza cyane. Iyo ugize amahirwe ukabona umusigiti wa hafi uragufasha kurusha uko wajya ahantu kure.'

    Undi ati 'Turabasa ko ababishoboye babishinwe badufungurira tugasenga.'

    Umuturage usanzwe ari umuyoboke w'idini ya Isilamu, ariko utifuje ko imyirondoro ye ishyirwa mu itangazamakuru, itangazamakuru rya Flash ko uyu musigiti wubatswe ku bufatanye n'abaterankunga bo mu gihugu cya Qatar, hakaza kubura ubwumvikane hagati y'umuryango witwa ISTIQAMA Rwanda n'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda RMC, k'uzibaruzaho uyu musigiti, bikarangira urwego rw'imiyoborere RGB rufashe icyemezo cyo kuwufunga by'agateganyo, kugeza igihe impande zombi zumvikanye.

    Mu gihe kigera ku cyumweru umunyamakuru ategura iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Urwego rw'Imiyoborere RGB n'ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda RMC, ntibwabonetse ngo busobanure impamvu uyu musigiti wafunzwe.

    Biteganyijwe ko ukwezi kw'igisibo gitagatifu cya Ramadhan  kuzatangira 22 Werurwe 2023.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Rwamagana: Ramadhan igiye gutangira umusigiti bubakiwe warafunzwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/rwamagana-ramadhan-igiye-gutangira-umusigiti-bubakiwe-warafunzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-ramadhan-igiye-gutangira-umusigiti-bubakiwe-warafunzwe