Blog

  • Perezida Kagame na Gianni Infantino bafunguye Stade ya Kigali yahawe izina rishya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora FIFA, bafunguye ku mugaragaro Kigali Pelé Stadium, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023.

    Stade yahoze yitwa iya Kigali yatashywe nyuma yo kuvugururwa. Muri uyu muhango, irakinirwaho imikino itandukanye y'irushanwa rihuza amakipe y'abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.

    Imirimo yo kuyivugurura yatangiye tariki 4 Mutarama 2023. Mu byayikozwemo harimo gusimbuza tapis yarimo, guhindura igisenge, kuvugurura urwambariro no gusiga amarangi mu mfuruka zayo zitandukanye.

    Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iki gikorwa.

    Ati “Tubashimiye kubana natwe muri aka kanya. Ndashaka kugushimira Gianni, Perezida wa FIFA kuduha aya mahirwe yo guhuriza aba bantu bose hano mu gihe dufungura iyi Stade yitiriwe Pelé.”

    “Iyi stade ni ahantu hagenewe abakobwa bakiri bato n'abahungu bahurira hamwe bagakina, bashaka kwigira ku munyabigwi Pelé.”

    Gianni Infantino yavuze ko bishimiye kuba mu Rwanda mu gihe hagiye kubera Inama ya 73 ya FIFA.

    Ati “Uyu munsi twazanye Isi yose mu Rwanda kubera umupira w'amaguru uhuza Isi.”

    “Twishimiye kandi gufungura iyi “Kigali Pelé Stadium”. Pelé ni umupira w'amaguru kandi ni ngombwa ko tumuha icyubahiro nubwo yadusize.”

    Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo yahinduriwe izina yitiririrwa Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento 'Pelé'. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'urupfu rw'uyu munyabigwi witabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 azize uburwayi.






    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-na-gianni-infantino-bafunguye-stade-ya-kigali-yahawe-izina

  • Arsenal yatangaje inkuru yashimishije abakunzi bayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Arsebal bwatangaje ko bwamaze gukora neza gahunda y'abakinnyi buzagura mu mpeshyi igiye kuza ndetse ngo banatangiye kubaganiriza kare.

    Ikipe ya Arsenal iyoboye Premier League kubera kugura neza mu masoko abiri aheruka,yatangaje ko nubu yamaze gupanga abakinnyi izagura mu mpeshyi ubu iri kubaganiriza bucece kugira isoko rizafungure ihita ibagura ntawe uyisagariye.

    Diregiteri wa siporo wa Arsenal,Edu,abajijwe kuri gahundayo mu mpeshyi yagize ati “Twamaze gutangira kubera ko muzi ibibera ku isoko,buri wese aba akora ibye.

    Uba ugomba kuganira n'abantu kugira ngo mwitegure kugira ngo niwongera kwinjira mu mpeshyi ube witeguye neza.

    Buri gihe nitegura kare kugira ngo nzajye ku isoko niteguye guhangana n'ibyo bibazo [biribamo].Muri Premier League hari amakipe menshi n'abatoza b'abahanga niyo mpamvu ihatana riba rikomeye.Uko witegura kare niko wumva umerewe neza.”

    Edu yavuze ko mu isoko riheruka bari biteguye ndetse byagenze neza bakagura abakinnyi 3 barimo Trossard,Kiwior na Jorginho ndetse no mu mpeshyi bamaze kwitegura ku buryo isoko rizaborohera.

    Ikipe ya Arsenal ikomeje guhatana ngo irebe uko yakwigaranzura Man City ikayitwara igikombe cya Premier League cyane ko iyirusha amanota 5 hasigaye imikino 11 gusa.

    Abakinnyi bivugwa ko Arsenal iri kurambagiza barimo Decran Rice wa Westham,Moussa Diaby wa Leverkusen n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yatangaje-inkuru-yashimishije-abakunzi-bayo

  • Perezida Kagame yakiniye ikipe y'u Rwanda mu mukino yatsinzemo iya Infantino [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yarimo Perezida Kagame yatsinze iya Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yari igizwe n'abarimo Umunya-Brazil Cafu mu irushanwa rihuza amakipe umunani, y'abitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.

    Mu mukino ufungura wahuje Ikipe y'u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame n'iya FIFA irimo Gianni Infantino.

    U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.

    Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

    Okocha w'imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.

    Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n'Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw'iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

    Ikipe y'u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Irimo Perezida Kagame; Jay Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n'abandi.

    Iri rushanwa riri kubera kuri Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo. Iyi stade yatashywe na Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino nyuma yo kuyivugurura.

    Mukansanga Salma niwe wasifuye uyu mukino.










    AMAFOTO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yakiniye-ikipe-y-u-rwanda-mu-mukino-yatsinzemo-iya-infantino

  • Ikipe ya FIFA yatsinzwe n’iy’u Rwanda yari iyobowe na Perezida Kagame wishimiwe cyane (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yari mu ikipe y’u Rwanda y’abakanyujijeho yatsinze 3-2 iya FIFA yarimo perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

    Wari umukino wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.

    Ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Pele Stadium yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.

    Ikipe y’u Rwanda yarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame benshi bishimiye uburyo azi guconga ruhago.

    Yari yambaye nimero 7, byashimishije abari ku kibuga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga inkuru igezweho ni uburyo yaconzemo ruhago bigatungura benshi ndetse n’ikipe ye igatsinda.

    Iyi kipe kandi yarimo umunyabigwi wa Nigeria, wabiciye bigacika ari we Jay Jay Okocha, ni mu gihe ikipe ya FIFA uretse Infantino yarimo n’umunya-Brazil, Cafu.

    Ikipe ya FIFA yaje gutsindwa 3-2 maze u Rwanda rukomeza mu kindi cyiciro. Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Jay Jay Okocha uko ari 3 ni mu gihe ibya FIFA byatsinzwe na Cafu.

    Reba Perezida Kagame aconga ruhago

    Perezida Kagame ni we watangije umukino

    Ntiyatinyaga no guhanganira umupira

    Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-fifa-yatsinzwe-n-iy-u-rwanda-yari-iyobowe-na-perezida-kagame-wishimiwe-cyane-amafoto

  • Harmonize yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko Wasafi Records bahoze bakorana #rwanda #RwOT

    Harmonize avuga ko nta nyungu akibona zivuye mu icuruzwa ry'ibihangano yakoze akiri muri WCB (Wasafi) kandi ajya kugutandukana nabo yarasize yishyuye amafaranga yose bamusabye kugira ngo yigenge ndetse akishyura na sosiyete icuruza umuziki ya Mziiki.

    Ati 'Wasafi na Mziiki bafatanyije kuntesha umutwe nyamara nta kibi nabakoreye. Nagerageje guharanira ibyanjye bikwiye kugira ngo nshobore kugaburira umuryango wanjye nkuko nabo babikora n'imiryango yabo.'

    'Kuki bambuza kubona uburenganzira bwanjye ku mutungo bwite mu by'ubwenge (IP) mu gihe bakomeje gukusanya amafaranga mu mitungo yanjye ndetse no mu izina ryanjye?.'

    Uyu muhanzi yongeyeho ko we n'abamwunganira mu mategeko bari gukusanya amakuru yose akenewe kuri ibi vuba aha bidatinze bazagana inkiko.

    Konde Boy avuga ko ari gukorana na Mwana FA uherutse kugirwa Minisitiri wungirije ushinzwe umuco n'ubuhanzi muri Tanzania, ngo amufashe gushakisha uburenganzira ku mitungo bwite mu by'ubwenge.

    Diamond Platnumz we aherutse gutangaza ko kenshi abahanzi bakiri bato iyo bamaze gukira no kwamamara baba bashaka kurya bonyine bakirengagiza igishoro cyagiye kuri bo.

    Uyu muhanzi yavuze ko nk'umushabitsi ibi adateze kubyihanganira, yemeza ko Wasafi nubwo ifasha abanyempano ariko nayo ubwayo ari igikorwa cy'ubushabitsi.

    Harmonize yavuye muri WCB mu 2019 asiga yishyuye miliyoni 500 z'amashilingi ya Tanzania.

    Rayvanny na we aherutse gutangaza ko yishyuye miriyali 1.3 y'amashilingi ya Tanzania kugira ngo ave muri WCB Wasafi atangire kwigenga abone n'uko akomeza ibikorwa bya The Next Level sosiyete ifasha abahanzi yatangije.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yatangaje-ko-agiye-kujyana-mu-nkiko-wasafi-records-bahoze-bakorana

  • Impaka ni ndende ku mbuga nkoranyambaga ku nyama zo muri Frigo n'izako kanya #rwanda #RwOT

    Abantu benshi mu Rwanda bavuze ku mabwiriza y'ikigo cya leta gishinzwe ipiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ko ubu inyama zemewe kugurishwa ari izimaze nibura amasaha 24 mu byuma bikonjesha.

    Ni icyemezo kitavugwaho rumwe ku bazi akamaro k'inyama zabanje gukonjeshwa n'abakunzi b'inyama zibagiweho bisa n'aho aribo benshi kubera amateka, umuco n'ubushobozi.

    Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi kivuga ko aya mabwiriza agamije kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by'ubuziranenge, no kurengera ubuzima bw'abantu.

    Abahanga bamwe bavuga ko inyama z'itungo rikibagwa ziba zigifite utunyabuzima tutarapfa bityo tukaba twakwanduza uziriye, mu gihe zaba zitateguwe neza.

    Antoinette Mbabazi, ukuriye ishami rifite mu nshingano iyubahirizwa ry'ibyemezo yumvikanye kuri televiziyo y'u Rwanda avuga ko iki cyemezo kigamije kurengera abaguzi.

    Yagize ati: 'Hari nk'indwara tumenyereye bita taenia, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wakonjesheje ukubahiriza ya mabwiriza aba yavuzwe bikuraho ibyago byo guhura na teania, nayo ni ikibazo gikomoka ku nyama (zikibagwa).

    'Inyama ni iy'ako kanya'

    Ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b'akaboga (inyama) batari bacye bagaragaje icyo batekereza kuri aya mabwiriza, bamwe bavuga ko akwiye abandi ko ari ukwibasira icyanga cy'imbonekarimwe.

    Kuri Facebook, uwitwa Emile Kalinijabo yanditse ati: 'Ntabwo leta yafata icyemezo gutyo nta bushakashatsi bufatika ishingiyeho, inyama zaraye muri frigo niba ari zo nziza koko nibareke abe arizo turya.'

    Uwitwa Claudine Umurerwa we yanditse ati: 'Birashoboka ko benshi batabizi kuko hari n'indwara barwara ntibamenye icyazibateye, ariko inyama z'ako kanya ni mbi ku buzima.'

    Umugabo utifuje gutangazwa izina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: 'Njyewe inyama nifuza ni ishyashya kuko iy'umuranzi nta buryohe bw'umwimerere buba burimo. Izaraye muri frigo ziba zataye umwimerere atari nziza.'

    Undi witwa Antoine Uwimana yanditse kuri Facebook ati: 'Ubundi inyama ni iy'ako kanya. Ariko nanone iki si ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko mu ngo nyinshi ubu inyama irya umugabo igasiba undi.'

    Mu Rwanda ikilo cy'inyama kiri hagati y'amafaranga 3,000 na 5,000 bitewe n'ubwoko bwazo n'isoko ry'aho uziguriye.

    'Niba atari nshya ndajya ahandi' — Impungenge z'abacuruzi

    Bamwe mu bacuruza inyama mu mujyi wa Kigali bavuga ko nta kibazo batewe n'iki cyemezo kuko n'ubundi basanzwe bagurisha inyama ziri muri frigo, cyane cyane abo muri supermarket.

    Abacuruza inyama mu mijyi kandi usanga hari abafite ibyumba n'ibyuma binini bikonjesha, ndetse n'amakamyo azitwara afite ubushobozi bwo gukomeza kuzikonjesha.

    Aba iki cyemezo gishobora kutababangamira kuko bafite n'abaguzi bamenyereye kugura inyama zikonjesheje batitaye cyane ku gihe zimaze.

    Gusa abacuruzi baciriritse, ari nabo benshi, bo ngo biteze ingaruka zivuye kuri iki cyemezo.

    Andre Sebanani ucuruza inyama ahitwa Ziniya ku Kicukiro yabwiye BBC ko abashaka inyama zibagiweho uwo munsi aribo benshi.

    Ati: 'Abo nibo bakiriya bacu beza… [araza ati:] 'niba atari nshyashya ndajya kwa runaka' 'ndashaka iy'uyu munsi', akiyibona muri congelateur ahita avuga ati 'reka reka'.'

    Mu byaro naho bishobora kuba ikibazo kuko ibyuma bikonjesha ari bicye n'umuriro w'amashanyarazi ugakunda kubura, hiyongeraho ko hakiri na benshi babona ko inyama nyayo ari iyabazwe uwo munsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/impaka-ni-ndende-ku-mbuga-nkoranyambaga-ku-nyama-zo-muri-frigo-n-izako-kanya

  • Stade ya Kigali mu isura nziza cyane nyuma yo kuvugururwa [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Stade ya Kigali, iherereye i Nyamirambo mu isura nshya nyuma yo kuvugururwa. Biteganyijwe ko itahwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo uyu wa Gatatu.

    Imirimo yo kubaka iyi sitade yatangiye ku wa 4 Mutarama 2023, ubu yararangiye aho bimwe mu bice bigize Stade ya Kigali byasenywe, hashyirwaho ibishya.

    Amakipe arindwi yari asanzwe ahakirira imikino yashatse ahandi yimukira. Ayo arimo APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zizajya zikinira i Muhanga.

    Tapis ikinirwaho, amazamu n'uruzitiro bigize Stade byakuweho bisimbuzwa ibishya.

    Stade ya Kigali imaze igihe itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko itujuje ibisabwa n'Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/stade-ya-kigali-mu-isura-nziza-cyane-nyuma-yo-kuvugururwa-amafoto

  • Indege z'intambara z'Ubwongereza n'iz'Ubudage zitambitse iy'Uburusiya hafi y'ikirere cya Estonie #rwanda #RwOT

    Indege z'intambara z'igisirikare kirwanira mu kirere cy'Ubwongereza hamwe n'iz'Ubudage zatangiriye indege y'Uburusiya hafi y'ikirere cya Estonia mu gikorwa cya mbere cyo muri ubwo bwoko.

    Izi ndege ebyiri zoherejwe byihuse ejo ku wa kabiri gutangira indege y'igitoro ya Il-78 Midas yari mu kirere hagati ya St Petersburg na Kaliningrad.

    Byanze ko iyi ndege ihanahana amakuru n'abashinzwe kugenzura urujya n'uruza mu kirere muri Estonia.

    Ingabo z'Ubwongereza n'iz'Ubudage zirwanira mu kirere muri iki gihe zirimo gukora imyitozo rusange yo mu kirere mu rwego rwa OTAN/NATO muri ako karere.

    Kuzibira iyi ndege byo byari ibisanzwe, ariko ni bwo bwa mbere igikorwa nk'iki gikorewe hamwe n'ibi bihugu.

    Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya OTAN n'Uburusiya, bivuye ku gitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, n'ubwo nta kintu na kimwe cyerekana ko hari isano riri hagati yacyo y'ibyabaye ejo, aho indege y'intambara y'Uburusiya yagonganye na drone ya Amerika hejuru y'Inyanka yirabura.

    Zimaze gusubiza inyuma iyi ndege ya Midas, izi ndege zahise zoherezwa kuzibira indege yo mu bwoko bwa An-148 nayo yarimo ica hafi y'ikirere cya Estonia.

    Igisirikare cy'Ubwongereza kirwanira mu kirere (RAF) kirimo kwitegura kuyobora ubutumwa bwo gucunga ikirere cya OTAN mu karere ka Baltique, gisimbuye icy'Ubudage, mu kwa kane.

    Kizayobora ubu butumwa mu gihe cy'amezi ane, mu gihe ibikorwa bihuza Ubwongereza n'Ubudage bizakomeza kugeza mu mpera z'ukwa kane.

    Indege enye za RAF ni zo zoherejwe muri iki gikorwa zikaba ziri ku birindiro bya Ämari by'igisirikare kirwanira mu kirere muri Estonia.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-z-intambara-z-ubwongereza-n-iz-ubudage-zitambitse-iy-uburusiya-hafi-y

  • Inyama zigiye kurushaho guhenda kubera amabwiriza mashya yashyizweho- Abacuruzi bazo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi b'inyama basabye ko bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura, gushyira mubikorwa amabwiriza avuga ko inyama zemewe gucuruzwa ari izanyuze muri firigo.

    Kuwa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, nibwo Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rwasohoye itangazo rivuga nta bagiro ryemerewe gucuruza inyama itamaze amasaha 24 muri firigo.

    Ni icyemezo gikomeje kutavugwaho rumwe muri Rubanda, kuko abatari bacye mu banyarwanda kuva cyera ngo bikundira inyama zibagiweho zitakonjeshejwe, kandi ko nta ngaruka ngo byabagizeho.

    Umwe ati ' Igihe twaziririye ntawe turumva ngo zamuteye indwara.'

    Mugenzi we ati ' N'abakera inyama barazinzikaga ntabwo bazishyiraga muri firigo .'

    Undi nawe ati 'Kuva cyera inyama bakibaga ako kanya niyo nyama yaryohaga cyane, ariko iyo inyama yaraye muri firigo iba yabaye nabi ntabwo iba iryoshye neza.'

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rusobanura ko inyama zitanyuze mu byuma bikonjesha byibura amasaha 24, zishobora kugira ingaruka kuwaziriye kuko inyama z'itungo rikibagwa ziba zigifite utunyabuzima tutarapfa, bityo tukaba twakwanduza uziriye, nko kuba yakwandura inzoka ya Teniya.

     Nonese ko Abavaterineri babanza gupima itungo rigiye kubagwa, izi mpungenge zishigiye kuki?

    Mbabazi Olivier ni veterineri mu ibagiro rya Nyabugogo ryitwa SABAN.

    Ati 'Yego itungo mbere y'uko ribagwa turabanza tukaripima na nyuma y'uko ribagwa nabwo tukaripima, ariko ibizamini dukora hari ibyo tuba tutakoresheje 'microscope'  kandi hari indwara ziba ziri mu maraso.'

    Kur uhande rw'abacuruzi b'inyama bamwe muri bo bagaragaje ko bakeneye igihe gihagije cyo kwitegura, bakishakamo ubushobozi butuma babasha kubahiriza  amabwiriza yo  gucuruza inyama zanyuze mu byuma bikonjesha.

    Bavuga ko kubasaba kubahiriza aya mabwiriza muburyo buhutiyeho bishobora gutuma ingano z'inyama bacuruza zigabanuka, bityo n'igiciro cyazo ku isoko kigatumbagira.

     Kanyambo Prosper ni Perezida w'Abacuruzi b'inyama muri Kigali bakorana n'ibagiro rya Nyabugogo SABAN

    Ati 'Aya mabwiriza twayakiriye neza usibye ko dufite imbogamizi nk'abacuruzi, twebwe ibagiro rya Saban ntabwo rirabyitegura kuburyo ryabasha gukonjeshereza abacuruzi. Ubundi dusanzwe dukoresha (tubagisha ) inka 150 ku munsi, ariko ubu kubera ubushozi bafite bwa 'chambre froide' (firigo) turimo gukoresha inka 100. Ubwo urumva ko inyama ziragera hanze ibiciro bizamuke.'

    Undi Mucuruzi w'inyama i Nyabugogo uzwi ku izina rya Kazungu, yavuze ko bisaba imbaraga guhindura imyumvire y'abaturage bamaze igihe barihebeye inyama zako kanya.

    Ati ' Iyo zaraye muri firigo batekereza ko ziba zapfuye, kuko bumva ko inzima ari ukuzibona zikibagwa.'

    Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), ruvuga ko kubuza abantu gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo, bigamije  kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by'ubuziranenge, no kurengera ubuzima bw'abantu kandi ko abacuruzi b'inyama hashize igihe barabimenyeshejwe.

    Uwumukiza Beatrice ni umuyobzi wa RICA

    Ati 'Abashinzwe ririya bagiro rya Nyabugogo twaganiriye igihe kinini, tunemeza n'itariki bizatangiriraho twari mu nama twabyemereje hamwe.'

    Hiryo no hino mu gihugu aho bacururza inyama ikilo cyazo kiri hagati y'amafaranga 3,000 na 5,000 bitewe n'ubwoko bwazo n'isoko ry'aho uziguriye.

    Kuba abacuruzi b'inyama bategetswe gucuruza gusa izanyujijwe mu byuma bikonjesha hari impungenge ko ikiguzi cyazo kigiye gutumbagira.

    Abareberaa ibantu ahirengeye bagaragaza ko amabwiza ashobora kuzakomwa mu nkokora no kuba mu byaro ibyuma bikonjesha ari bicye, kandi hamwe na hamwe hakaba hataragera umuriro w'amashanyarazi naho uri ugakunda kubura,  hakiyongeraho no kuba hakiri na benshi bihebeye  inyama  yabazwe uwo munsi.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Inyama zigiye kurushaho guhenda kubera amabwiriza mashya yashyizweho- Abacuruzi bazo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/inyama-zigiye-kurushaho-guhenda-kubera-amabwiriza-mashya-yashyizweho-abacuruzi-bazo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyama-zigiye-kurushaho-guhenda-kubera-amabwiriza-mashya-yashyizweho-abacuruzi-bazo