Blog

  • Meya yatanze imodoka agendamo ngo itware imyanda yo mu karere ke #rwanda #RwOT

    Meya w'agace kitwa Kasama muri Zambia ari kuvugwa cyane nyuma y'aho yemeye ko imodoka ye agendamo ikoreshwa mu gutwara imyanda yari imaze kuba myinshi kubera ko ikamyo yayitwaraga yapfuye.

    Nkuko ikinyamakuru Zambian Observer kibitangaza,ngo aka gace kari kugarijwe bikomeye n'ibirundo by'imyanda yari irunze cyane byatumye abantu bamuhamagara ubutitsa ngo abatabare abashakire indi kamyo.

    Meya wa Kasama,Madamu Theresa Kolala abonye ko telefoni zibaye nyinshi yahisemo gutanga imodoka ye agendamo itwara imyanda.Iki kinyamakuru kivuga ko amasoko menshi y'aha yari yarengewe n'imyanda myinshi.

    Meya Kolala yakoze akandi gashya ngo we ubwe aza gufatanya n'abakozi babishinzwe kurunda iyi myanda kandi yiyemeza guhangana n'iki kibazo kugeza gikemutse.

    Uyu ngo yagiriye abaturage inama yo kwitondera uburyo bajugunya imyanda kuko ngo bishobora kuba isoko yo gutuma Kasama irwara Kolera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/meya-yatanze-imodoka-agendamo-ngo-itware-imyanda-yo-mu-karere-ke

  • Gatsibo: Inkuba yakubise abana bari bagiye gukora ikizamini – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuba yabakubise ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Bibare mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura ku Rwunge rw'Amashuri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Ndayisenga Jean Claude, yabwiye IGIHE ko aba bana bakubiswe n'inkuba ari barindwi gusa ngo nta n'umwe wapfuye.

    Yagize ati ' Imvura yari irimo igwa hari abana bari mu ishuri bagiye gukora ikizami nuko ihita ikubita abana barindwi aba aribo ibabura gusa nta mwana n'umwe wapfuye uretse ko yagiye ibababura ku bitugu, mu gituza, ku maguru n'ahandi henshi hatandukanye. Abo bana twahise tubajyana kwa muganga kuri ubu bari kubitaho.'

    Gitifu Ndayisenga yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha abanyeshuri uko bakwiriye kwitwara muri iki gihe cy'imvura nyinshi ndetse bakanongera kwibutsa ababyeyi n'abarezi kwita ku bana.

    Ati ' Turi mu bihe by'imvura ubu haba hari ibibazo bigendanye n'ibiza rero ku mashuri hagakwiriye kuba imirindankuba myinshi ikumira izi nkuba mbere yuko zikubita abana, tugiye kuyongera rero tunasabe amashuri kubwira abana kujya birinda kugama munsi y'ibiti n'ahandi hantu habi hatuma inkuba zibakubita.'

    Kuri ubu abana bakubiswe n'inkuba bose barwariye ku kigo nderabuzima cya Muhura bakaba bakomeje kitwabwaho n'abaganga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-inkuba-yakubise-abana-bari-bagiye-gukora-ikizamini

  • Umusifuzi mpuzamahanga Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Pierluigi Collina ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, iteganyijwe kuba ku wa 16 Werurwe 2023.

    Uyu Mutaliyani yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023. Akihakandagiza ikirenge yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere tw'uyu mujyi turimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

    We n'abari bamuherekeje batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y'u Rwanda hambere n'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

    Collina amaze gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka y'u Rwanda, yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso, bukomoza ku byo yiboneye n'amaso ye ku bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

    Pierluigi Collina kuri ubu ni Umuyobozi wa Komite y'Abasifuzi muri FIFA. Azitabira Inteko Rusange y'iri shyirahamwe rya Ruhago ku Isi, ari na yo izemerezwamo Infantino nk'ugomba kuriyobora muri manda y'imyaka ine iri imbere, ikaba iya gatatu agiye gutorerwa. Ni we mukandida rukumbi wiyamamaje.

    Iyi Nteko Rusange iteranye ku nshuro ya 73, ikaba iya mbere ibereye mu Rwanda nyuma y'Inteko y'Inama y'Ubuyobozi bwa FIFA yabereye muri Kigali mu 2018.

    Pierluigi Collina ni we musifuzi wubahwaga n'abakinnyi ndetse akagirirwa igikundiro kubera imiterere y'umutwe we n'amaso, hatitawe ku buryo yasifuye, yahawe ibihembo bitandukanye muri aka kazi nk'umusifuzi mwiza.

    Kuva mu 1998 kugeza mu 2003 yahawe igihembo cy'umusifuzi wahize abandi inshuro esheshatu yikurikiranya. Yahawe kandi igihembo cy'umusifuzi w'ibihe byose kuva mu 1987 kugeza mu 2020.

    Uyu mugabo w'imyaka 63 yahawe igihembo cy'umusifuzi mwiza mu Butaliyani inshuro zirindwi (1997, 1998, 2000, 2002, 2003, 2004, 2005). Yahawe kandi igihembo cy'uwagiza uruhare mu mu iterambere rya siporo y'u Butaliyani mu 2011.

    Mu 1999 yasifuye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Manchester United na Bayern Munich mu gihe mu 2022 yayoboye uwa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2022 wahuje u Budage na Brésil. Kugeza ubu ni umwe mu bagize Komisiyo y'Imisifurire i Burayi.

    Umusifuzi mpuzamahanga Pierluigi Collina ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruruhukiyemo

    Pierluigi Collina yasobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo

    Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Beretswe filime mbarankuru yerekana uko Jenoside yateguwe, uko yahagaritswe n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka

    Umutaliyani Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali, asobanurirwa amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo

    Yasobanuriwe uko Jenoside yakozwe nta kurobanura kuko n’abana bicwaga

    Abanyamahanga bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, banasobanurirwa amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa

    Pierluigi Collina na bagenzi be bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banashyira indabo ku mva

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusifuzi-mpuzamahanga-pierluigi-collina-yasuye-urwibutso-rwa-kigali-amafoto

  • Itangazo: NTIBIHANGANYE Ancille yasabye guhindura amazina akitwa KWIZERA Ancille #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTIBIHANGANYE Ancille yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KWIZERA Ancille mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina riteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntibihanganye-ancille-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kwizera-ancille

  • Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 nyuma y'agahenge k'iminsi itatu #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko hubuye imirwano hagati y'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n'umutwe wa M23,nyuma y'iminsi itatu hari agahenge.

    Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, imirwano yabaye nk'icogora n'umutwe wa M23 uva muri bimwe mu bice wafashe ubisigira ingabo za EAC nkuko wabitangaje gusa uvuga ko igihe cyose uzashotorwa ntakizawubuza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice uzaba urimo.

    Rwanda Tribune ivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ahagana saa kumi z'umugoroba,urugamba rwongeye kwambikana mu bice bya Neenero werecyeza mu gace ka Kagoma muri Teritwari ya Masisi.

    Ukurikiranira hafi iby'uru rugamba, yagize ati 'Imirwano mishya yubuwe n'igisirikare cya Congo cyagabye ibitero ku birindiro by'Intare za Sarambwe (M23) mu Bilometeri 13 uvuye mu mujyi wa Sake.'

    Andi makuru aravuga ko guhera kuwa 12 Werurwe 2023, ubwo umutwe wa M23 watangiraga kuva mu tundi duce wafashe tugera kuri 6 muri teritwari ya Masisi,imitwe itandukanye yahise itwifatira.

    Byavugwaga ko twagiye mu bugenzuzi bw'ingabo za EAC ziganjemo iza Kenya, ariko kuri ubu siko bimeze kuko ingabo za FARDC,FDLR n'imitwe ya Nyatura na Mai Mai aribo bari guhita bongera kutwisubiza.

    Ubwo M23 yavaga muri Sake, byari biteganyijwe ko ingabo z'u Burundi arizo zihita zifata ubugenzuzi bwaho, ariko siko byagenze kuko FARDC ariyo yahise ihasubira.

    Mu gace ka mweso naho ni uko, kuko nyuma yaho M23 ihavuye, ubu aka gace kigarurirewe n'imitwe ya Mai Mai yahise yishora no mu bikorwa by'ubusahuzi.

    Hari kandi n'utundi duce turimo Karuba,Muremure na Nyamitaba bivuga ko natwo FARDC ishabora kutwinjiramo nyuma yaho M23 ihavuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imirwano-yongeye-kubura-hagati-ya-fardc-na-m23-nyuma-y-agahenge-k-iminsi-itatu

  • FDLR YIYITA IMPUNZI Z'ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI #rwanda #RwOT

    Col Augustin Nshimiyimana 'Bora' wari ushinzwe ubutasi muri FDLR ubu akaba ari mu Rwanda, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko Abanyarwanda bari muri Kongo badakozwa ibyo gutaha ku neza, ko ahubwo bumva bazagaruka ku ngufu z'amasasu, baje gufata ubutegetsi mu Rwanda. BORA yasobanuye ko abatari abarwanyi ba FDLR ari abagore babo cyangwa abana babo, bose basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abo rero nibo INGABIRE Victoire, FDU-INKINGI ye, n'abandi bayoboke ba FDLR batabariza, ngo ni'impunzi' zabujijwe amahwemo.
    Abo se uretse gutinya kuryozwa ibyaha ndengakamere bakoze, no gushaka kugarura mu Rwanda ubutegetsi bw'abajenosideri, bumva barusha iki amamiliyoni y'abandi bamaze gutaha ku bushake, kandi bakaba baguwe neza mu Gihugu cyabo?

    Iso ukwanga akuraga ibyamunaniye koko! Nterahamwe-baparmehutu- mpuzamugambi, mwaretse gukomeza gushora urwo rubyaro mu ntambara mwatsinzwe kuva mu myaka 33 ishize?!
    Iyo urebye abari mu bukangurambaga ngo bwo gutabariza 'impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Kongo', usanga ari ba Ingabire Victoire, umwe mu bashinze bakanayobora RDR yaje kubyara ALIR na FDLR, abayoboke ba FDU-INKINGI nayo yashinzwe n'uwo Ingabire Victoire, abahungu ba Dominiko Mbonyumutwa bose ibere rya Parmehutu, ibigarasha nka Twagiramungu, Gasana Anastase n'abandi bataye umutwe nkabo, hakiyongeraho n'abategetsi ba FDLR muri iki gihe.

    Ntaho baduhishe rero, intego ni ukubungabunga FDLR ngo idasenyuka, kandi ari yo bagize igisabisho, babeshya abashukika byoroshye ngo bazafata ubutegetsi mu Rwanda.
    Munyarwanda ukiri impunzi mu mahanga, nta mpamvu yo gufatwa bugwate ngo uzarinde upfana akarago ku mutwe.

    Ba rusahuriramunduru biguheza ishyanga kubera indonke zabo.
    Hitamo kubatera umugongo witahire none, kandi uzakiranwa yombi mu Rwakubyaye.

    The post FDLR YIYITA IMPUNZI Z'ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-yiyita-impunzi-zabanyarwanda-zitotezwa-muri-kongo-kandi-ahubwo-yarafashe-bugwate-izo-mpunzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fdlr-yiyita-impunzi-zabanyarwanda-zitotezwa-muri-kongo-kandi-ahubwo-yarafashe-bugwate-izo-mpunzi

  • CP Kabera yahaye umukoro urubyiruko rwo mu Burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ubwo abahagarariye inzego z'urubyiruko mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba bahuriraga mu nama igamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakumirwa inda z'imburagihe ziterwa abangavu n'ubuvugizi bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

    Ni inama yateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ku bufatanye n'Umuryango uharanira Iterambere ry'Umwari n'Umutegarugori mu Cyaro (Réseau des Femmes).

    Imibare iherutse kugaragazwa na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza abangavu bafite kugeza ku myaka 19 babyaye bangana n'ibihumbi 13 ku rwego rw'Igihugu.

    Iyi mibare igaragaza ko kandi Intara y'Iburasirazuba ariyo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w'abana baterwa inda bangana 4 797 bangana na 37%.

    Muri iyi nama umwangavu w'imyaka 17 watwaye inda asambanyijwe n'umugabo wa mukuru we, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yasambanyijwe bikamuviramo kubyara imburagihe, yavuze ko ubu umwana we afite imyaka ine akaba yarafashijwe na Réseau des Femmes gusubira mu ishuri ndetse n'umugabo wamuteye inda ashyikirizwa ubutabera.

    CP Kabera yavuze ko urubyiruko rukoresheje amahirwe rufite rukamenya ibibazo urundi rubyiruko ruhura nabyo rukabigaragaza, byinshi byakemurwa ibindi bigashakirwa ibisubizo, yasabye buri wese kureba ibibazo byugarije urundi rubyiruko birimo ababyaye imburagihe bagatanga amakuru y'ababateye inda bagahabwa ubutabera.

    Ati ' Icyo twifuza kuri uru rubyiruko bakwiriye kumva inshingano zabo, baka amaboko y'igihugu bakavuga ibyaha bikorwa bakabibwira inzego zibishinzwe bagashyiraho uburyo bwabo mu matsinda kugira ngo bakore ubukangurambaga bigishe bagenzi babo bigishe n'abakuru kuko ni urubyiruko kandi rujijutse.'

    CP Kabera yavuze ko abagabo basambanya abana bakabatera inda impamvu benshi badafatwa ari uko nta makuru baba babonye gusa, avuga ko uru rubyiurko nirugenda rukigisha ababyeyi bagatanga amakuru nabo biteguye guta muri yombi uwo ariwe wese.

    Batahanye ingamba nshya

    Ingabire Yvonne waturutse mu Karere ka Kirehe, yavuze ko bagiye kwegera imiryango bayiganirize ku buryo ibasha kwita ku bana babo kuruta uko babikoraga ku buryo ngo buri wese amenya aho umwana we yiriwe umunsi ku munsi.

    Ati ' Ingamba dukuye hano harimo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje harimo gushinga itsinda [Club] zijyanye no kwita ku byaha, kubireba no kubigaragaza, muri ibyo twasanze akenshi na kenshi tutabigaragaza kuko tutabizi, ubu rero tugiye kubireba tubyiteho ubundi dutange amakuru.'

    Munyanziza Phenias wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko biyemeje kurushaho kwigisha urundi rubyiruko ku buryo bamenya ibibazo biri mu turere baturukamo kandi bakamenya n'uburyo bakorana n'izindi nzego mu kuziha amakuru arimo n'ay'abana basambanyijwe.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko uru rubyiruko rwiyemeje gushyira hamwe nibura ngo mu mezi atandatu bakarwanya ibyaha birimo gusambanya abana, ubusinzi mu rubyiruko n'ibindi byose bigaragara muri buri Karere, abizeza ubufatanye n'ubufasha.

    CP Kabera yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburasirazuba kwita cyane ku kuganiriza abangavu batewe inda bakamenya n'abazibateye kugira ngo bahabwe ubutabera

    Uwimana Xaverine ukuriye Reseau de Femmes yavuze ko bazakomeza kwita ku rubyiruko

    Rumwe mu rubyiruko rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cp-kabera-yahaye-umukoro-urubyiruko-rwo-mu-burasirazuba

  • Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi agiye gushyingurwa – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko imihango ijyanye no kumusezerano no kumushyingura izaba ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 .

    Umubiri we wagejejwe mu Rwanda tariki 12 Werurwe, aho ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, i Kanombe wakiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru muri RDF n'umuryango we.

    Gen (Rtd) Gatsinzi yakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z'u Rwanda zirimo izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS.

    Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti. Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010.

    Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abandi bajenerali batanu.

    Inkuru wasoma: Umubiri wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-marcel-gatsinzi-agiye-gushyingurwa

  • Miss Bahati yatatswe numugabo we amubwira ko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 15 Werurwe nibwo Bahati Grace yizihije isabukuru ye y'amavuko, ikaba iya kabiri yagize kuva arushinze na Murekezi Pacifique. Mbere y'uko ayizihiza, yari yabanje gusohokana n'umugabo we ndetse n'imfura ye.

    Kuri uyu munsi, Murekezi yateye umugore we imitoma mu kumwifuriza ibihe byiza, bimwibutsa umunsi yaboneyeho izuba.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati 'Isabukuru nziza mugore wanjye! Ni iby'agaciro kubakana ubuzima nawe. Ndagukunda Cyane.''

    Muri Nzeri 2021 ni bwo Miss Rwanda 2009, Bahati Grace yakoze ubukwe bw'agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'uwo yihebeye Murekezi Pacifique, umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Ni ubukwe bwatashywe n'ibyamamare binyuranye nka Meddy n'umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy, Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y'indirimbo n'abandi benshi.

    Miss Bahati Grace na Murekezi banyuzwe n’urukundo rwabo

    Miss Bahati Grace yizihije isabukuru ashimishwa n’ubutumwa bw’umugabo we

    Miss Bahati Grace n’imfura ye

    Imitoma ya Murekezi kuri Nyampinga w’u Rwanda 2009, Grace Bahati

    Urukundo rwabo barweretse inshuti n’abavandimwe baranyurwa

    Nyuma bakoze ubukwe babwereka imiryango n’amahanga yose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127086/miss-bahati-yatatswe-numugabo-we-amubwira-ko-gufatanya-nawe-ubuzima-ari-ibyagaciro-amafoto-127086.html

  • Ikipe y’u Rwanda yarimo Perezida Kagame yatsi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hakomeje ibikorwa by’Inama ya 73 ya FIFA iri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye irushanwa rihuza abakinnyi ba FIFA bakanyujijeho ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama. 

    Umukino wa mbere wahuje ikipe y’u Rwanda yari irimo Perezida Paul Kagame wari wambaye nimero 7 mu mugongo, yatsinze ikipe ya FIFA yarimo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino.

    Mbere y’umukino Perezida Kagame yabanje gusuhuzanya na Perezida wa FIFA Gianni Infantino wari wambaye nimero 9, nk’umwe mu bakinnyi ikipe ya FIFA yari yitezeho ibitego

    Ibitego 3 bya Augustine Azuka bakunze kwita Jay-Jay Okocha, nibyo byahesheje amanota atatu ikipe y’u Rwanda, mu gihe ikipe ya FIFA yatsindiwe na Cafu wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil imyaka itari mike.

    Ikipe y’u Rwanda iri gutozwa na Mashami Vincent, yakoresheje abakinnyi barimo; Perezida Kagame, Jay Jay Okocha, Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert, Mateso Jean de Dieu, Nizeyimana Olivier na Nyinawumuntu Grace. 

    Perezida Paul Kagame yinjiye mu kibuga yambaye nimero 7, ndetse niwe watangije umupira nka rutahizamu mukuru w’ikipe y’u Rwanda 

    Umukino wamaze iminota 11, aho mu kibuga hajyagamo abakinnyi 7. Mukansanga Salima wagaragaye ari gufasha Perezida Kagame gufunga inkweto, niwe wari Umusifuzi w’uyu mukino.

    Uyu mukino niwo wabaye uwa mbere ukiniwe kuri sitade ya Kigali Pele Stadium nyuma y'aho ihawe iri zina mu minota yari itambutse.

    Ikipe y’u Rwanda yarimo abakinnyi bakiniye Amavubi mu myaka yatambutse nka Karekezi Olivier, Ngabo Albert n’abandi 

    Perezida Paul Kagame amaze kwiyambura ba myugariro b’ikipe ya FIFA, ashaka gusatira izamu aciye mu mpande

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127095/ikipe-yu-rwanda-yarimo-perezida-kagame-yatsinze-bigoranye-ikipe-ya-fifa-127095.html