Blog

  • Malawi yinjiye mu cyunamo cy'ibyumweru bibiri kubera akaga kayigwiriye #rwanda #RwOT

    Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje ko igihugu gitangiye icyunamo cy'ibyumweru bibiri nyuma y'urupfu rw'abantu barenga 225 bishwe n'inkubi y'umuyaga uvanze n'imvura byiswe Freddy.

    Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 41 bataraboneka nyuma y'imyuzure n'inkangu byibasiye inzu zabo.

    Chakwera yavuze ko leta yagennye miliyoni 1,5 y'amadorari ya Amerika yo gufasha ibihumbi za mirongo by'abaturage bagizweho ingaruka na Freddy. Gusa avuga ko ayo mafaranga adahagije.

    Yagize ati: 'Urugero rw'ibyangiritse duhanganye narwo ni runini cyane ugereranyije n'ubushobozi dufite.'

    Leta yashinze inkambi z'agateganyo zigera kuri 30 zo kwakira abantu bagera ku 20,000 bataye ingo zabo kubera iki cyago.

    Blantyre, umujyi w'imisozi ari nawo mukuru w'ubucuruzi wa Malawi, ni wo wibasiwe cyane, bamwe mu bawutuye bishwe n'inkangu zaguye ku nzu zabo, abandi bicwa n'imyuzure.

    Minisitiri w'ibuzima Khumbize Kandodo Chiponda yabwiye ikiganiro BBC Focus on Africa ati: 'Yewe n'abakozi bacu bashinzwe ubuzima bakeneye ubufasha.'

    Avuga uburyo 'bikomeye cyane', Madamu Kandodo yavuze ko abantu barenga miliyoni eshanu bagizweho ingaruka n'iriya nkubi n'imvura.

    Ati: 'Dufite amateka yo kwibasirwa n'inkubi. Ariko kuri Freddy, byari bitandukanye cyane, ntibyari byitezwe gutya.

    'Turacyabona imirambo y'abapfuye. Ku bw'amahirwe hari n'umwana watabawe akiri muzima.'

    Ikigo cya leta gishinzwe ubutabazi kivuga ko abantu barenga 700 bakomeretse ubwo iyi nkubi yayogozaga mu mujyi wa Blantyre no mu majyepfo ya Malawi.

    Fadila Njolomole w'imyaka 19 utuye i Blantyre yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Inshuti yanjye, musaza wanjye, mushiki wanjye na mama batwawe n'inkangu n'imirambo yabo ntiraboneka. Biteye agahinda. Ntitubasha no kubunamira.'

    Perezida Chakwera, yambaye bote n'ikoti ry'imvura, yitabiriye umuhango wo gushyingura abantu 21 ku ishuri ribanza ryo muri uwo mujyi.

    Aho yagize ati: 'Ndasaba inkunga y'abafatanyabikorwa n'abagiraneza bo mu mahanga. Iki ni icyago cyagwiriye igihugu cyagize ingaruka kuri buri wese'.

    Gucika kw'imihanda n'ibiraro byadindije ibikorwa by'ubutabazi, mu gihe za kajugujugu nazo zari zifite ibibazo byo kuguruka kubera imvura nyinshi n'imiyaga ikomeye, nubwo ubu byacururutse.

    Minisitiri w'ingabo mbere yavuze ko kajugujugu ya gisirikare izoherezwa gutabara abasirikare babiri baraye mu giti mu ijoro ryo kuwa kabiri batinya gutwarwa n'umugezi wari wuzuye ukagera munsi y'icyo giti.

    Abo basirikare bari mu butumwa bwo gutabara abari mu mwuzure ubwo ubwato barimo bwarohamaga, bakoga kugeza bageze kuri icyo giti.

    Abandi basirikare babiri n'umusivile umwe babashije koga bagera ahatekanya, ariko abo babiri bandi bari babanje kubura bikekwa barohamye.

    Inkubi Freddy yamanuye igipimo cy'imvura yagwa mu mezi atandatu igwa mu minsi itandatu muri Malawi na Mozambique bituranye.

    Muri Mozambique ho habaruwe abantu 20 bapfuye.

    Myrta Kaulard, umukozi wa ONU, yatangaje ko ibyangiritse muri Mozambique bitari bikabije nk'uko byari byitezwe kuko leta yafashe ingamba mbere zo kurwanya imyuzure nyuma y'uko inkubi z'imiyaga n'imyuzure byagiye bihibasira mu myaka itatu ishize.

    Myrta yabwiye BBC ati: 'Iki ni ikimenyetso gikomeye ko gushora gukomeye mu kwirinda gukenewe kubera ubukana bw'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere ku gihugu nka Mozambique.'

    Freddy ni imwe mu nkubi enye zonyine mu mateka zaciye ku nyanja y'Ubuhinde zivuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia zikagera muri Afurika.

    Freddy ishobora kandi kuba ari yo nkubi yamaze igihe kirekire kurusha izindi, nk'uko bivugwa n'ikigo World Meteorological Organisation.

    Ku cyumweru iyi nkubi yibasiye Mozambique, ubwo yari imaze guca hejuru ya Madagascar naho ihangije byinshi.

    Inzobere zivuga ko ihindagurika ry'ikirere ririmo guteza inkubi zikomeye kurushaho ahatandukanye ku isi.

    Freddy yangije ibikorwaremezo by'amashanyarazi muri Malawi isiga igice kinini cy'igihugu ubu nta muriro gifite.

    Kompanyi ya leta y'ingufu ivuga ko ingomero nyinshi z'amashanyarazi zitabasha gukora kubera imyuzure yazujujemo ibisigazwa by'ibyasenyutse.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/malawi-yinjiye-mu-cyunamo-cy-ibyumweru-bibiri-kubera-akaga-kayigwiriye

  • Erik Ten Hag yahishuye icyo Man United isabwa kugira ngo izatware shampiyona itaha #rwanda #RwOT

    Umuholandi Erik Ten Hag yavuze ko ikipe ye ya Manchester United iri mu nzira nziza ndetse ko umwaka utaha byanze bikunze izahatanira igikombe cya shampiyona niramuka ibashije guhozaho.

    Ubu United ni iya gatatu muri Premier League aho irushwa amanota 16 na Arsenal ya mbere nyuma yo gutakaza amanota 5 mu mikino ibiri iheruka.

    Ten Hag yitwaye neza mu mwaka we wa mbere aho yatwaye igikombe cye cya mbere cya Carabao Cup hanyuma atuma United inahatanira kujya mu makipe ane ya mbere nyuma yo kurangiza ku mwanya wa Gatandatu ubushize.

    United iheruka shampiyona ku bwa Sir Alex Ferguson mu mwaka w'imikino 2012-13.

    Ten Hag ati: 'Twateye imbere ariko haracyari icyuho.Ntabwo ntekereza ko twaziba icyuho vuba.Icyakora turashaka gutsinda buri mukino,tutitaye kuwo duhanganye.

    Imikino yose mwabonye kugeza ubu,tugerageza gutsinda buri mukino.

    Twatsinze amakipe yose akomeye,dufite ubushobozi bwo kubikora ariko tugomba gutera intambwe ikurikiraho yo guhozaho.Turabizi ko twabikora.

    United yatwaye ibikombe 13 bya shampiyona iri kumwe na Sir Alex gusa Ten Hag yizera ko Premier League igoye cyane kuyitwara ubu.

    Ati “Murabona irushanwa kandi numvise ibitekerezo ku bandi bakinnyi n'abatoza ko
    Premier League nta gihe yagoranye kuyitwara nkubu.

    Hari abayihataniye benshi.Ntabwo ari amafarashi abiri gusa ni atanu,atandatu,arindwi.Ugomba kuba mwiza cyane niba ushaka kuyitwara.

    Brashora amafaranga,bafite abatoza bakomeye n'abakinnyi.Icyakora twatsinze amakipe yose muri Premier League.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/erik-ten-hag-yahishuye-icyo-man-united-isabwa-kugira-ngo-izatware-shampiyona

  • Bwa mbere Bijoux yavuze ku cyatumye atandukana na Lionel Sentore #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Bijoux yagiranye na inyarwanda yabajijwe ikintu cyatumye urugo rwe na Lionel ruhita rurangira, avuga ko yanze kwibeshya kandi we kwibeshya bitabaho. Yirinze kuvuga icyo bapfuye nyirizina gusa avuga ko yari yagerageje.

    Abajijwe niba yemera ko hari icyaha kitajya kibabarirwa?

    Mu gusubiza Aline yavuze ko adashobora na gato kubabarira Lionel ku mpamvu y'uko icyaha yamukoreye atashatse guhita atangaza.

    Yagize ati: ''Bajya bavuga ngo njye sinjya ngira inzika, uzi impamvu umuntu umubabarira hashira imyaka ukamwibutsa. Rero impamvu nshobora gufata umwanzuro wo kubana nawe ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ingeso mbi zawe ndazihanganira, n'ingeso mbi zawe ndazemeye. Impamvu mvuga ngo njye sindi bubane nawe ni uko hari ingeso mba nakubonyeho ntashobora kwihanganira. Rero hari ikinyoma umuntu abeshya kikaba icy'ubuzima bwose.

    Aline asobanura icyo kibazo, yagihuje n'urugero rw'uko utaza ngo uhohotere umwana we umukuremo ijisho ngo umubwire ngo mbabarira. Yasobanuye ko adashobora kukubabarira ndetse n'ubwo yakubabarira ariko byaba ari ukukwikiza.

    Aline yakomeje avuga ko ibyo yakorewe byari nko gukinisha amarangamutima ye ikirenze hakazamo imiryango ndetse n'abantu bakuru bikaba ari ibintu bigoye kubibabarira cyane iyo wabikorewe nuwo ukunda.

    Muri iki kiganiro Bijoux yahakanye amakuru yose yagiye avugwa ndetse ashimangira ko nibyo Lionel yagiye avuga byose ko ari ibinyoma gusa ngo kuri we yafasheumwanzuro wo guceceka ntasubizanye n'abavuga.

    Bijoux avuga ko umwanzuro yafashe wo gutandukana na Lionel byari ukwirinda kubabara ubuzima bwe bwose kuruta uko yababara igihe gito.

    Bijoux ati “Ni byo nkubwira nyine njyewe umwanzuro nafashe nari nzi ko ibyo bintu bizavugwa nkicara nkareba amagambo azavugwa nkumva ni ibintu
    bizaba birenze ubwenge bwa bamwe na bamwe ndetse nanjye ubwange. Ariko nanone aho kugira ngo umuntu abeho yibeshya ntabwo ari byo ngo
    mbwize abandi ukuri kandi njye ndikwibeshya.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-bijoux-yavuze-ku-cyatumye-atandukana-na-lionel-sentore

  • Karasira agiye kuburanishiriza mu Rukiko Rukuru #rwanda #RwOT

    Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka.

    Igihe cyanditse ko Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, ruteganya gutangira kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable ku wa 30 Werurwe 2023 saa tatu za mu Gitondo, nk'uko bigaragara ku rutonde rw'imanza ziteganyijwe kuburanishwa muri uku kwezi.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk'ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

    Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

    Mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n'izo mu mutwe.

    Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva ku wa 30 Kamena 2021.

    The post <strong>Karasira agiye kuburanishiriza mu Rukiko Rukuru</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/karasira-agiye-kuburanishiriza-mu-rukiko-rukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karasira-agiye-kuburanishiriza-mu-rukiko-rukuru

  • Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA #rwanda #RwOT

    Umusuwisi Giovanni Vincenzo 'Gianni' Infantino yatorewe manda ya gatatu  (2023 — 2027) yo gukomeza kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA).

    Infantino yatorewe mu nteko rusange ya 73 ya FIFA ibera mu Rwanda muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

    Mu banyamuryango 208 bayitabiriye batoye bakoma amashyi bamwemeza, yari umukandida rukumbi  kuri uyu mwanya.

    Mu ijambo rye, Infantino yavuze ko iyi nteko rusange ari iy'amateka kuko ari ubwa mbere ibereye muri Afurika ikanatorerwamo Perezida wa FIFA.

    Yongeyeho ko muri manda ye nshya yatorewe, agiye gushyiraho uburyo bwa VAR (Uburyo bw'amashusho bwunganira abasifuzi mu gufata ibyemezo) ku bihugu bifite ubushobozi buke hifashishijwe camera(soma kamera) nkeya.

    Izindi eshatu (3) zabanje zabebereye mu bihugu birimo Maroc, Afurika y'Epfo na n'ibirwa bya Maurice ntizarimo amatora.

    Infantino yeretse abanyamuryango ibyo yakoze muri  manda yayoboye, agaragaza ko hateguwe igikombe cy'Isi cy'akataraboneka cyabereye muri Qatar, ndetse ko n'icy'abagore cyanditse amateka kubera ubwitabire.

    The post Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/ingantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa

  • Indwara zo mu kanwa ku isonga muzigitera umuvundo kwa muganga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima iravuga ko ihangayikishijwe no kuba indwara zo mu kanwa zikomeje kuza ku isonga mu ndwara zituma abantu benshi bajya kwivuza mu mavuriro y'ibanza.

    Imibare y'abarwayi bagannye ikigo nderabuzima cya Kagugu kiri mu Karere ka Gasabo, muri Gashyantare 2023 iragaragaza ko hafi 10% bose bagiye kwivuza indwara zo mu kanwa.

    Habihirwe Callixte umuyobozi wungirije w'icyo kigo nderabuzima, avuga ko 90% by'abaguye kwivuza izo ndwara zo mu kanwa, baba bazitewe n'isuku  nke ikorerwa icyo gice cy'umubiri.

    Ati 'Nk'abarwayi twakiriye uku kwezi kwa kabiri gushize bagera ku 4.032, ariko muri bo 366 baje baje kwivuza indwara zo mu kanwa. Mu by'ukuri muri rusange indwara nyinshi nibyo ziterwa n'umwanda, ariko tugarutse ku ndwara zo mu kanwa nanone usanga 90% inyinshi ziterwa n'umwanda.'  

    Izi ndwara sibasira akanwa zigaragazwa na Ministeri y'ubuzima, nk'aho kuri ubu ari wo mutwaro uza ku isonga mu yo inzego z'ubuzima z'ibanze zikoreye, ukurikije uburemere n'imibare yiyongereye y'abakeneye ubuvuzi bw'izo ndwara. 

    Dr. Sabin Nsanzimana ni Minisitiri w'Ubuzima.

    Ati 'Hakaba n'ikibazo gikomeye cyane cy'indwara, ubu ng'ubu mu mavuriro mato, 'Centre de Santé' n'ibitaro by'uturere ikintu cya mbere gituma abanyarwanda bajya kwivuza, ni indwara zo mu kanwa n'amenyo. Nizo ziza ku mwanya wa mbere.'

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe mu baturage uburyo n'inshuro bakora isuku yo mu kanwa, maze bamwe bavugisha ukuri ko batayikora uko bikwiye,  hakaba  n'abasaga n'abatuvusha ukuri ariko bakaba barivuje indwara zo mu kanwa, kandi muganga akaba yarababwiye ko bazitewe n'umwanda.

    Umwe yagize ati 'Tugereranyije ntabwo twabeshya ngo ni buri munsi, ariko nka rimwe mu minsi 3 turabikora cyangwa kabiri mu cyumweru.'

    Undi ati 'Iyo dusukura mu kanwa dukoresha uburoso naziriya kolugate ziciriritse.'

    Mugenzi we yungamo ati 'Ni intoki n'amazi ubundi umuntu agahita yigendera. Ubuse nk'ubu njyewe nkoreye igihumbi, ubuse igihumbi wagikuramo 'colgate' ya 600?'

    Minisiteri y'Ubuzima nayo ishimangira ko indwara zibasira akanwa ahanini ziterwa n'isuku hafi ya ntayo yo muri icyo gice cy'umubiri.

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, ashishikariza rubanda gukora iyo bwabaga bagakora isuku yo mu kanwa, mu rwego rwo kugabanya umuvundo wo kwa muganga.

    Ati 'Iyo tubisuzumye dusanga zituruka ku mwanda, abantu ntabwo bakora isuku yo mu kanwa. Mu kanwa ntiwashyiramo ibyo kurya birimo imyunyu, isukari za aside zitandukanye ziba mu biryo. Abongeraho imisururu inzoga n'ibindi, ibyo byose bikajya mu kanwa ntabwo wakwizera ko ayo menyo atazarwara. Rwose twagira ngo tubishishikarize abantu ko isuku cyane cyane ihereye mu kanwa, iraza kuduha akazi gacye kwa muganga.'

    Mu buryo rusange minisiteri y'ubuzima igaragaza ko 85% by'indwara zituma abantu bajya kwa muganga, ari izishobora kwirindwa bityo ntibibe ngombwa ko zijya kwa muganga, muri zo 40% zikaba ari izituruka ku mwanda.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Indwara zo mu kanwa ku isonga muzigitera umuvundo kwa muganga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/indwara-zo-mu-kanwa-ku-isonga-muzigitera-umuvundo-kwa-muganga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=indwara-zo-mu-kanwa-ku-isonga-muzigitera-umuvundo-kwa-muganga

  • Perezida Museveni yasabwe kuvuga ijambo rihindura ubuzima bw'abaturage akava mu mateka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu badepite mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda, bavuze ko barambiwe igipindi cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bavuga ko ijambo arageza ku nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, bashobora kutazaryumva nasubira kubabwira amateka nk'aho yatanze ijambo rizana ikizere mu baturage.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Depite Anthony Akol uhagarariye akarere ka Kilak ya ruguru, yagiriye inama Perezida Museveni gutangira kuvuga ijambo rizana ibisubizo mu baturage.

    Iyi ntumwa ya rubanda ngo ntiyumva ukuntu perezida umaze imyaka 36 ku butegetsi, akijya imbere y'imbaga akavuga amateka yaza 1986 kandi abantu benshi barayasomye mu ishuri, agasanga nakomeza ibi bazajya mu muhanda bakamwamagana.

    Perezida Museveni akunze gushinjwa guhora mu mateka yamugejeje ku butegetsi, agamije guhunga ibibazo by'ubukene byugarije abaturage.

    Anthony Akol avuga ko perezida Museveni ajya imbere ya rubanda akababwira ibyo ashaka kuvuga nk'aho yavuze ibyo bashaka kumva bibateza imbere, ndetse akenshi ajya mu baturage akaganya nk'abo kandi ari perezida utegerejweho ibisubizo. 

    Uyu mugabo uhuje imyumvire na bagenzi be avuga ko ubu abanya-Uganda bategereje kumva icyo perezida akora kuri minisitiri waterewe ikizere n'abadepite ndetse n'abategetsi bariye amabati y'abakene ba Karamoja, ariko ubwo ari we azaza yivugire ibyabaye Luweero kandi ntawe utarabisomye mu mateka mu ishuri. 

    Iri jambo ngo rishobora kubura abafana bo mu mashyaka atavuga rumwe na NRM, kuko ngo bari bwisohokera bamagana inyuruzwa ry'abagenzi babo badashyigikiye ubutegetsi baburirwa irengero.

    The post <strong>Perezida Museveni yasabwe kuvuga ijambo rihindura ubuzima bw'abaturage akava mu mateka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/perezida-museveni-yasabwe-kuvuga-ijambo-rihindura-ubuzima-bwabaturage-akava-mu-mateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-yasabwe-kuvuga-ijambo-rihindura-ubuzima-bwabaturage-akava-mu-mateka

  • IFOTO Y’UMUNSI: Mukansanga Salima afungira imishumi y’inkweto Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima Rhadia yagaragaye afungira imishumi y’inkweto, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo.

    Wari umukino wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.

    Ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Pele Stadium yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.

    Uyu mukino wahuje u Rwanda na FIFA aho warangiye ikipe y’u Rwanda ibyitwayemo neza itsinze ibitego 3-2.

    Ni umukino wakinwe na Perezida Paul Kagame wishimiwe cyane bitewe n’ubuhanga yagaragaje muri uyu mukino.

    Ubwo umukino warimo uba, imishumi y’inkweto yakinanaga yaje gufunguka maze umusifuzi warimo asifura uyu mukino, Mukansanga Salima Rhadia aba ari we umufungira.

    Iyi foto abantu bahise bayihererekanya ku mbuga nkoranyambaga ubona ko bayishimiye cyane.

    Mukansanga Salima Rhadia afungira imishumi y’inkweto Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-mukansanga-salima-afungira-imishumi-y-inkweto-perezida-kagame

  • Kenya: Ishyaka UPA rya Matiang'i ryashimangiye ko rishyigikiye Ruto #rwanda #RwOT

    Ishyaka United Progressive Alliance risanzwe ribogamiye kuri Fred Matiang'i wahoze ari somaho mbike wa perezida Uhuru Kenyatta, ryatangaje ko ubu rishyigikiye Perezida William Ruto mu nyungu z'abanya-Kenya.

    Iri shyaka ubusanzwe risanzwe rishyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga, ryavuze ko ubu rishyize imbere inyungu z'igihugu.

    Ikinyamakuru The Star cyanditse ko Perezida w'iri shyaka usanzwe ategeka intara ya Nyamira, bwana Amos Nyaribo, yavuze ko gushyigikira gahunda za perezida uriho bitavuze ko batandukanye na Raila Odinga.

    Iri shyaka rivuga ko kuwa mbere w'iki cyumweru  ryakoze inama rikanzura ko rigomba gushyigikira guverinoma iriho, ikabasha kugeza kubaturage ibyo bemerewe ihangana rikazaza nyuma.

    Iri shyaka ryavuze ko ritazajya mu ihuriro Kenya Kwanza cyangwa se mu ishyaka UDA rya perezida Ruto, bashaka gushyigikira gahunda za leta gusa.

    Iri shyaka UPA ryahise ritangaza ko ryivanye mu myigagarambyo karundura ya Raila Odinga, izaba tariki 20 Werurwe 2023, igamije kwamagana ubutegetsi buruho muri Kenya.

    Guverineri Nyaribo amaze iminsi n'ubundi agaragaza ko ashishikajwe no guteza imbere abaturage bamutoye, kurusha kwirirwa ari mu mihanda mu myigaragambyo itagize icyo imariye rubanda.

    Ihuriro Azimio ryamubwiye ko kuba arivuyemo kare ari byiza kuko n'ubundi amaze igihe agaragara nk'ingwizamurongo yishakira imyanya mu butegetsi, mbese ngo akunda gukeza abimye kubera ubwoba bwo gutakaza akazi nka guverineri.

    The post Kenya: Ishyaka UPA rya Matiang'i ryashimangiye ko rishyigikiye Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/kenya-ishyaka-upa-rya-matiangi-ryashimangiye-ko-rishyigikiye-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-ishyaka-upa-rya-matiangi-ryashimangiye-ko-rishyigikiye-ruto

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BWAYONAKE Denys Isaac mwene Gahutu na Mujawamaliya, utuye mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BWAYONAKE Denys Isaac, akitwa BWAYONATWE Benis ISAAC mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-37/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-37