Blog

  • Amateka aranditswe ku Rwanda! Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya 3 #rwanda #RwOT

    Gianni Infantino yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi, FIFA muri manda ya 3 izageza muri 2027.

    Infantino yatorewe muri Kongere ya FIFA yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 yabereye mu Rwanda.

    Iyi Nteko Rusange yasebereye muri Kigali Arena, Infantino yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

    Nk’ulo ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ibivuga, iyo umukandida ari umwe, yemezwa hakomwa amashyi. Niko byagenze kuri Infantino.

    Ni amateka ku Rwanda kuko ni inshuro ya mbere Perezida wa FIFA atorewe ku mugabane wa Afurika, akaba ari inshuro ya kabiri Kongere ya FIFA ibereye ku Mugabane wa Afurika.

    Gianni Infantino bwa mbere yatorewe kuyobora FIFA muri Gashyantare 2016, ubwo yari asimbuye kuri uyu mwanya Sepp Blatter. Muri Kamena 2019 ni bwo yatorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 2.

    Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amateka-aranditswe-ku-rwanda-gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa-ku-nshuro-ya-3

  • Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ye… – #rwanda #RwOT

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira ikipe ya APR BBC ariko akaba ari gutanga umusanzu mu ikipe ys REG BBC iri muri Senegal mu mikino ya BAL mu gace ka Sahara Conference, yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo ngarukamwaka cyaherukaga gutangwa mu 2021. 

    Iki gihembo cya The Ubuntu Trophy gihabwa umukinnyi ukina BAL wagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball ndetse by’umwihariko muri sosiyete rusange, ariko bigakorwa mu gihe iyi mikino irimo kuba.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yahawe igihembo kubera ibyo yagezeho ari kumwe n’ikipe ya Club Rafiki mu 2022 ubwo bakoreshaga umukino wa Basketball mu gufasha abana bari munsi y’imyaka 18 kwisanga mu muryango ndetse no kugaragaza impano zabo muri uyu mukino.

    Mu kugaragaza imbaraga zakozwe, BAL ari nayo itegura iki gihembo, yageneye Club Rafiki Miliyoni zigera kuri 5 z’amanyarwanda nk’igihembo cy’ishyirahamwe.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yegukanye iki gihembo yari ahanganye na Essome Pierre ukinira ikipe ya FAP, ndetse na Lukeny Gerson ukinira ikipe ya Petro de Luanda.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma ya Hichem Benayad-Cherif wegukanye iki gihembo muri 2021 ndetse ikaba yari ku nshuro ya mbere iki gihembo gitanzwe. 

    Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikipe ya REG BBC mu mikino irimo kubera muri Senegal

    Nshobozwabyosenumukiza abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye iki gihembo, ndetse icyiciro cya gatatu cy’iki gihembo kikazatangwa mu 2023 bagendeye ku wakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri iyi mikino irimo kuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127104/nshobozwabyosenumukiza-jean-jacques-wilson-yegukanye-igihembo-cya-ubuntu-2022-gitegurwa-na-127104.html

  • Khadja Nin ari i Kigali, mu rugendo yahuriyem… – #rwanda #RwOT

    Jules Sentore yabwiye InyaRwanda ko ubwo yari mu rugendo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, agaruka mu Rwanda nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Burayi yahuye na Khadja Nin, umuririmbyi n'umucuranzi wavukiye anakurira mu gihugu cy'u Burundi.

    Jules uzwi mu ndirimbo nka 'Agafoto' avuga ko yegereye uyu mubyeyi amubwira uburyo yakunze akunda inganzo ye. Ati 'Twahuriye mu ndege y'u Rwanda nari ntashye maze ndamwegera mutura urukundo mubwira uko nakuze numva ibihangano bye maze nawe arankundira turaganira.'

    Akomeza ati 'Ni Umubyeyi wuje urukundo n'ubumuntu agatsinda akaba umuhanzi mwiza ufite imihigo myinshi.'

    Hari amakuru avuga ko Khadja Nin yitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya FIFA iri kubera mu Rwanda.

    Khadja Nin wavutse ku wa 27 Kamena 1959, anazwi cyane mu ndirimbo 'Wale watu', aho mu bacuranze muri iyi ndirimbo harimo umunyarwanda Albert Rudatsindwa uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda akaba n'umusesenguzi.

    Si ubwa mbere Khadja aje mu Rwanda, kuko muri Nyakanga 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

    Uyu mugore yize umuziki akiri muto, ndetse ni umuhererezi mu muryango w'abana umunani. Indirimbo ye 'Sambolera' yamamaye mu buryo bukomeye yayitiriye album yasohotse mu w'1996.

    Ni umuririmbyi w'ijwi rinyura benshi. Ubwo yari afite imyaka irindwi gusa ni bwo yatangiye kuririmba muri korali mu Burundi, akuza impano ye gutyo.

    Mu 1975 yagiye kuba mu cyahoze ari Zaire, maze arushinga mu 1978, nyuma y'imyaka ibiri ubwo ni ukuvuga mu 1980 yimukiye mu Bubiligi ari kumwe n'umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka: 'Sina Mali', 'Sina Deni', 'Wale Watu' n'izindi.

     

    Jules Sentore yatangaje ko yishimiye guhura na Khadja Nin, umunyamuziki yakuze afatiraho urugero


    Mu 2018, Khadja Nin yari mu Kanama Nkemurampaka k'iserukiramuco 'Cannes Film Festival'. Ni umufasha wa Jacky Ickx


    Khadja Nin yahuye n'umusifuzi Mpuzamahanga Pierluigi Collina uri i Kigali, aho yitabiriye Inama ya FIFA. Collina ni umutaliyani, afatwa nk’umusifuzi wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi


    Uraranganyije amaso ku rubuga rwe rwa Instagram, bigaragara ko no mu gihe cya Tour du Rwanda ya 2023 yari mu Rwanda


    Khadja yagaragaje ko yagize igihe cyo kujya gusura inka z’inyambo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WALE WATU’

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SAMBOLERA’ YA KHADJA NIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127103/khadja-nin-ari-i-kigali-mu-rugendo-yahuriyemo-na-jules-sentore-127103.html

  • Perezida Kagame yakiriye mu musangiro abitabi… – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa birimo guherekeza Inama ya 73 ya FIFA, ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagize umugoroba wo gusangira n’abashyitsi bitabiriye Inama ya 73 ya FIFA iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere ikaba inshuro ya 4 ibereye muri Afurika.

    Uku gusangira kwabereye muri Camp Kigali, kwarimo abashyitsi batandukanye barimo na Samuel Eto’o uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakomeye Afurika yagize.

    Perezida Kagame yafashe ijambo aganira n’abari bitabiriye uyu musangiro  

    Umukirigitananga Sophia Nzayisenga yasusurukine abari bitabiriye uyu musangiro


    Uhereye ibumoso: Patrice Motsepe uyobora CAF, Perezida Paul Kagame, Gianni Infantino uyobora FIFA 

    Itorero ry’igihugu Urukerereza ni ryo ryataramiye abitabiriye uyu musangiro



    Samuel Eto’o wambaye isaha yari mu bitabiriye uyu musangiro. Samuel Eto’o yabaye kapiteni wa Cameroon imyaka itari mike ayikinira imikino 118 ayitsindira ibitego 56, kuri ubu ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, ariyo mpamvu ari mu Rwanda

    Gianni Infantino agiye kongera kuyobora FIFA muri manda ye ya gatatu, akaba yarafashe FIFA bwa mbere mu 2016 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127107/perezida-kagame-yakiriye-mu-musangiro-abitabiriye-inama-ya-fifa-amafoto-127107.html

  • Amafoto 20 utabonye y’ubukwe bwa B-Threy na n… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali tariki 11 Werurwe 2023. Ibirori byo gusaba no gukwa  byakurikiwe n'umuhango wo kwishimana n'inshuti n'abavandimwe.

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.

    Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

    Yagize ati 'Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.'

    B-Threy nawe yahise amusubiza ati 'Nanjye ndagukunda.'

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

    B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

    Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n'abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.

    Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n'abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.


    Keza umugore wa B Threy ku munsi w’ubukwe bwe

    Yahise atangira gukora umuziki by'umwuga kuko yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music.

    Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n'ubundi ariyo yari asanzwe yisangamo.

    B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.

    Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.


    Keza na B Threy umunsi wabo byari ibyishimo gusa

    B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo 'Nyamirambo' na '2040' yasohoye mu 2019, EP yise 'Shwiii dah!' yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise 'Muheto wa mbere' yasohotse mu 2022.

    Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, byitezwe ko ashyira hanze EP nshya yise 'For Life'. 

    Imbere y’imbaga y’abantu bahamije urukundo rwabo

    B Threy na Keza bahamirije inshuti n’abavandimwe urwo bakundana

    B Threy yamwambitse impeta amwemeza nk’umugore we

    Keza na B Threy ubwo binjiraga basanganira inshuti n’abavandimwe

    Keza na musaza we ku munsi w’ubukwe bwe

    Keza yanyuzwe no gutangaza ko ari uwa Muheto ibihe byose

    Abakobwa bambariye Keza mu bukwe bwe nabo byari ibirori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127113/amafoto-20-utabonye-yubukwe-bwa-b-threy-na-na-keza-nailla-127113.html

  • Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry'inteko rusange ya 73 ya FIFA #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifatanije  na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, mu nteko rusange ya 73 ya FIFA iri kubera muri BK Arena, kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

    Perezida Kagame washimiwe na Infantino  amuha impano ya jezzy, mu ijambo rye nawe ateruye ijambo rye ashimira Fifa kuba yarahisemo ko inteko itora Perezida wa FIFA  ibera mu Rwanda.

    Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nteko rusange ko Siporo ihuza abantu, ndetse ko akamaro kayo mu buzima bwa muntu by'umwihariko umupira w'amaguru ari uburyo butuma ubufatanye bw'abatuye Isi butajegajega.

    Umukuru w'igihugu yashimangiye ko  icyo Isi ikeneye ari ukubona ubworoherane muri politiki kuruta kuzana politiki mbi muri siporo.

    Iyi nteko ibereye muri Afurika ku nshuro ya Kane, yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu binyamuryango 208 mu banyamuryango 211 bagize FIFA.

    Koreya ya Ruguru ntiyaje hakiyongeraho Zimbabwe na Sri Lanka byahagaritswe, ikibazo cyabyo kikaza kwigwaho muri iyi nama.

    Umunyamabanga wa FIFA, Madame Fatma Samoura yemeje ko kongere yaba uko ikurikije amategeko y'abitabiriye.

    The post <strong>Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry'inteko rusange ya 73 ya FIFA</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/perezida-kagame-yitabiriye-ifungurwa-ryinteko-rusange-ya-73-ya-fifa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-ifungurwa-ryinteko-rusange-ya-73-ya-fifa

  • Real Madrid na Napoli zabaye ikipe za nyuma zakatishije itike ya 1/4 cya Champions League #rwanda #RwOT

    Amakipe yagaragaje imbaraga nyinshi arimo Real Madrid na Napoli yamaze kugera muri 1/4 cy'irangiza cya UEFA Champions League yigaragaje cyane.

    Real Madrid yageze muri ¼ cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Liverpool igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cya 6-2 mu mikino ibiri.

    Ku rundi ruhande,Napoli yasezereye Eintracht Frankfurt iyitsinze ibitego 3-0 byiyongeraho 2-0 yayitsindiye iwayo, iyisezerera ku giteranyo cya 5-0.

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi i Santiago Bernabeu,ikipe ya Real Madrid itigaragaje cyane yatsinze Liverpool yari yitezweho ibitangaza ihita iyisezerera.

    Byasabye umunota wa 78 w'umukino kugira ngo Real Madrid ifungure amazamu ku gitego cyinjijwe na Benzema wahawe umupira mwiza na Vinícius.

    Icyakora Benzema mbere y'aho yahushije igitego cyabazwe ubwo yari ahawe umupira mwiza na Vinícius Júnior, ateye ishoti rizamuka hejuru y'izamu.

    Undi mukino wabaye ku wa 15 Werurwe, warangiye Napoli itsinze Eintracht Frankfurt ibitego 3-0 birimo bibiri bya Victor Osimhen na Pietr Zielinski kuri penaliti.

    Amakipe 6 mu yazakina ¼ yose yatwaye iki gikombe uretse Napoli na Man City.

    Amakipe yabonye itike ni: Chelsea, Benfica, Bayern Munich, AC Milan, Inter Milan, Manchester City, Napoli na Real Madrid.

    Tombora y'uburyo azahura izaba ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, i Nyon mu Busuwisi. Imikino ibanza izakinwa tariki ya 11 n'iya 12 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 18 n'iya 19 uko kwezi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-na-napoli-zabaye-ikipe-za-nyuma-zakatishije-itike-ya-1-4-cya

  • Hagaragajwe uko ingengabihe y'ingendo z'abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko iteye #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y'ingendo z'abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, y'uburyo bazasubira mu miryango, kigira ibyo gisaba ababyeyi n'abayobozi b'Ibigo.

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, rivuga ko 'abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28/03/2023 kugeza ku wa 31/03/2023.'

    Iri tangazo rigaragaza ko tariki 28 Werurwe, izi ngendo zizatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by'amashuro byo mu Turere dutatu twose tw'Umujyi wa Kigali.

    Harimo kandi Uturere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo, utwa Musanze na Burera mu Majyaruguru, utwa Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba ndetse na Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Naho tariki 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri byo mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Majyepfo, utwa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, utwa Rulindo na Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse n'Uturere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.

    Iri tangazo rikomeza risaba 'abayobozi b'Ibigo by'amashuri kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere yuko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w'Ishuri.'

    Ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo bibacumbikira na bo 'Basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza mu rugo.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/hagaragajwe-uko-ingengabihe-y-ingendo-z-abanyeshuri-bitegura-kujya-mu-biruhuko

  • Gen Muhoozi yavuze ko abasaza badakwiriye kuyobora Uganda kandi se ariwe #rwanda #RwOT

    Kubera imyuzure yibasiye Uganda,Gen Muhooza Kainerugaba yasabye ko abakiri bato bahabwa umwanya bakayobora iki gihugu cyane ko ngo biteye isoni kuba kitabasha kubaka ibikorwa remezo

    Kuri uyu wa Gatatu mu masaha atandukanye, Gen Muhoozi usanzwe ari n'Umujyanama wa Perezida Museveni mu by'umutekano yagiye ashyira kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hari byinshi anenga ubutegetsi buriho birimo icyenewabo no kudashyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo.

    Ubutumwa bwabimburiye ubundi ni ubugaragaza ko yashenguwe n'amashusho yagiye yohererezwa agaragaza uburyo Kampala yugarijwe n'imyuzure kubera kutagira ibikorwaremezo bigezweho.

    Ati 'Mwese nakiriye amashusho mwanyoherereje agaragaza imyuzuye yibasiye Kampala ejo. Biteye ubwoya n'igisebo ku gihugu cyacu kuba tudashobora kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wacu. Mureke abakiri bato b'uyu munsi bayobore murebe itandukanire.'

    Ubu butumwa bwa Muhoozi yabukurikije ubundi bugaragaza ko kimwe mu bibazo Uganda yugarijwe nabyo harimo kuba iyobowe n'abantu bakuze kandi ikaba igaragaramo ruswa n'icyenewabo.

    Ati 'Ni bangahe muri mwe mwemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Turambiwe kuyoborwa n'abakuze bataduha ijambo. Iki ni igihe cy'urungano rwacu. Ubu butumwa bukunde kandi ubusangize abandi.'

    'Ejo hazaza, ibi bintu by'abantu bamwe banyereza umutungo wacu kubera icyenewabo bizarangira burundu! Tuzongera twubake igihugu cyacu bundi bushya kandi tugikure mu kangaratete ka ruswa.'

    Nyuma y'ubu butumwa burebure Muhoozi yagiye yandika mu bihe bitandukanye yasoje agaragaza ko yiteguye kuzahatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse agaragaza ko yatinze gufata izi nshingano.

    Ati 'Intwari yanjye Fidel Castro yafashe ubutegetsi afite imyaka 32, ndasatira imyaka 49, mu byukuri ntibikwiriye. Umwanya w'Umukuru w'Igihugu ukwiriye abantu bato.'

    'Mwagiye mushaka ko mbisubiramo iteka! Ntacyo bintwaye, mu izina rya Yezu Kirisitu Imana yanjye, mu izina ry'urubyiruko rwose rwa Uganda n'urw'Isi ndetse no mu izina ry'impinduramatwara yacu ihambaye nzahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu 2026.'

    Perezida Museveni ntabwo aravuga ku byavuzwe n'uyu muhungu we utacyumvikana n'ishyaka riri ku butegetsi NRM rimushinja kurisiga icyasha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/gen-muhoozi-yavuze-ko-abasaza-badakwiriye-kuyobora-uganda-kandi-se-ariwe

  • Amakuru meza ku mugore wa Fireman wari umaze iminsi arembeye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru kimwe abazwe cyane ko yabazwe ku wa 7 Werurwe 2023, ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2023 yasezerewe mu bitaro ararataha ategekwa kujya kunywera imiti mu rugo.

    Mu kiganiro na Igihe, Kabera yavuze ko nubwo atarakira neza ariko yavuwe kandi neza ku buryo kugeza ubu ategereje ko arangiza imiti no kwiyitaho kugira ngo akire neza.

    Ati 'Barambaze, urutirigongo byarakemutse ndetse n'ukuboko kwari kwacomotse nako barakubaze. Bampaye imiti ngiye kunywera mu rugo kandi banyijeje ko nzakira neza.'

    Kabera yavuze ko yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma y'iminsi mike cyane agezeyo.

    Ati 'Ndabashimira banyeretse ubunyamwuga mu kazi kabo kandi rwose bakoze iyo bwabaga ngo baramire ubuzima bwanjye. Ni ibintu byatwaye igihe gito kandi byagenze neza.'

    Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore wa Fireman yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kumara ibyumweru birenze bitatu mu bya Gisirikare i Kanombe.

    Ku wa 8 Gashyantare 2023 nibwo Fireman n'umugore we Kabera Charlotte bakoze impanuka y'imodoka yatumye uyu mugore avunika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/haravugwa-amakuru-meza-k-umugore-wa-fireman-wari-umaze-iminsi-arembeye-mu