Blog

  • 'Transit Centers' zigiye guhindurirwa izina; Guverinoma mu rugamba rwo kugabanya ubucucike n'ibigenderwaho mu kujyanamo abantu – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yari yitabye Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

    Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, aho Minisitiri Musabyimana yari arimo kuganira na komisiyo ku isesengura rya Raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

    Yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutegetsi bw'Igihugu, ikurikiranabikorwa n'isuzuma muri iyo minisiteri, Mulindwa Prosper.

    Ni ibiganiro kandi byari byitabiriwe n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel.

    Perezida wa Komisiyo, Nyirahirwa Veneranda yagaragaje ko mu isesengura bakoze hari aho basanze abantu bajyanwa muri ibi bigo kandi mu by'ukuri batagakwiye kuba babirimo.

    Depite Nyirahirwa avuga ko ibindi bibazo babonye birimo ubucucike mu bigo binyurwamo by'igihe gito, kuba ibi bigo bya leta usanga bidacungwa neza ugereranyije n'iby'abikorera n'ibindi.

    Ibindi bibazo bishingiye ku miterere y'ibi bigo aho usanga nta bikorwaremezo bifite, nta buryo bwo gufasha ababigororerwamo kubona amakuru ndetse no kwidagadura.

    Komisiyo kandi yasanze ibigo binyurwamo by'igihe gito nta mpuguka mu bijyanye n'imitekerereza bifite ku buryo usanga uwagiyemo agiye kugororwa arinda ataha nta muganga cyangwa umufasha mu kumugira inama abonye.

    Ikindi ni ikibazo cyatanzwe na Depite Nizeyimana Pio wagaragaje muri ibi bigo hagaragaramo abagore batwite ndetse n'abafite abana, bityo hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kubitaho.

    Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hakwiye no gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura neza abo bagore kubera ko hari n'ababa bashobora gukora uburiganya bakabeshya ko batwite kugira ngo barekurwe.

    Ati 'Hari abagore batwite byagaragaye ko bajya bagaragara muri kiriya kigo ariko ndagira ngo mbabwire ko hari n'abagore bashobora kwitwitisha kubera ayo mafuti cyangwa amanyanga, kugira ngo baborohereze bashobore kuba bataha.'

    'Hari n'abagore batira abana, ukamucaho mu kwezi kwa mbere afite uruhinja, ukwa kabiri ugasanga afite uruhinja[…]batandukanya gute abagore bashobora kuba bakwitwaza abana kugira ngo batagororwa mu buryo bukwiriye.'

    Minaloc yatangaje ko mu mikorere mishya y’ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu mu buryo bw’igihe gito hateganyijwe no kuzajya harebwa niba umuntu ajyanwa mu bigo nka Iwawa cyangwa asubizwa mu muryango mbere yo kujyanwa

    Bigenda bite ngo umuntu yoherezwe muri 'Transit Center' kandi atabikwiriye?

    Ibigenderwaho mu kujyana abantu mu bigo bigororerwamo by'igihe gito [Transit Center] biteganywa n'iteka rya Minisitiri rigena inshingano n'imikorere y'ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu by'igihe gito.

    Ni iteka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n'indi myitwarire ibangamiye abaturage.

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibibazo by'abantu bagaragara muri za Transit Center kandi mu by'ukuri batagakwiriye kubamo bigaragara cyane mu baturiye imipaka, ugasanga baba baketsweho gukora ubucuruzi bwa magendu cyangwa ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe, urumogi n'ibindi.

    Ati 'Tugira imbogamizi zituma dusangamo abantu batagakwiye kubamo […[ abantu bakora ubucuruzi bwa magendu, kandi ugasanga uburyo busanzwe bwo guhana nta hantu buri. Hari aho dusanga ibintu bijyanye na byo ariko bifite aho bihuriye n'ibiyobyabwenge, abo bagafatwa bakajyanwa muri Transit Center.'

    Yakomeje agira ati 'Akenshi bajya babikora nk'ingamba zo kugira ngo abantu bafite imyitwarire mibi bafatwe kuko akenshi biba bizwi ko kubihindura ibyaha bigoye.'

    Minisitiri Musabyimana avuga ko inzego zibishinzwe hari igihe usanga zifata umwanzuro wo kujyana uwo muntu mu kigo ngororamuco kinyuzwamo abantu by'igihe gito kugira ngo abanzwe yigishwe, harebwe uko yahinduka.

    Ati 'Iyo bikozwe hari igihe bitanga umusaruro kuko hari umuntu umwe ufatwa, ugasanga ibyakorwaga birahagaze. Dushyiraho n'ingamba zo kugira ngo muri Transit Center hadakomeza kuzamo abantu benshi, aha twubahiriza ibisabwa kugira ngo umuntu ajyanwe muri Transit Center.'

    Avuga ko hari urwego rwashyizweho rushinzwe ubugenzuzi ku buryo nka Minaloc ibona raporo zihoraho z'abantu bari muri ibyo bigo ndetse n'impamvu zatumye babijyamo.

    'Transit Center igiye guhindurirwa izina

    Ubwo izina rizaba ryahindutse, iki kigo ntabwo kizongera kwitwa 'Ikigo Ngororamuco kinyuzwamo abantu by'igihe gito [Transit Center] ahubwo kizajya cyitwa Ikigo Ngororamuco cy'Ibanze [Basic Rehabilitation Center].

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko guhindura izina bizajyana no kuvugurura imikorere no kongera ubushobozi bw'ibi bigo cyane cyane ku bijyanye no kuba umuntu azajya agororwa byagaragara ko yagororotse akarekurwa.

    Ati ''Harimo n'abantu udashobora gupfa kurekura ngo bagende, bikaba ngombwa ko bahaguma igihe kinini. Abantu bafite ibibazo byoroshye bakazajya bagarukira aho ngaho, abafite ibibazo bikomeye bakajya za Gitagata, Iwawa, Nyamagabe n'ahandi.''

    Minaloc igaragaza ko ibigo biriho uyu munsi byagiyeho ari byinshi ku buryo nta buryo bwihariye bwabayeho bwo gukora iyo nyigo y'imikorere yabyo, inshingano zabyo ndetse n'ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa izo nshingano.

    Minsitiri Musabyimana yavuze ko hari nk'abantu benshi usanga bari muri za gereza b'urubyiruko ariko mu by'ukuri rwagakwiriye kuba ruri mu bigo ngororamuco.

    Ati ''Umwana wanjye wigishijwe kunywa urumogi, akarunywa kenshi uwo ntabwo yagakwiye gufatwa nk'urucuruza, abo bakagombye kugororwa kurusha uko bajyanwa muri za gereza. Birasaba ko zivugururwa uko zikora, zigahabwa ubushobozi kugira ngo zijye zibasha kudufasha gukemura ibibazo. Dufite ubushake bwo kubikora nka leta.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibijyanye no gihindura izina ry'ibi bigo bizakorwa mu gihe gito. Ati 'umushinga twatangiye kuwutegura, tuzashyikiriza guverinoma kugira ngo ibyemeze.Ikindi ni ingengo y'imari.Turateganya ko mu mezi abiri cyangwa atatu, iryo tegeko rizaba ryaremejwe.'

    Biteganyijwe ko nta gihindutse mu mwaka utaha w'ingengo y'imari [2023/24] iri tegeko rishya rizaba rihindura izina ry'ibi bigo ngororamuco binyuzwamo abantu by'igihe gito rizaba ryamaze kwemezwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/transit-centers-zigiye-guhindurirwa-izina-guverinoma-mu-rugamba-rwo-kugabanya

  • Bisi zirenga ½ zakuwe mu muhanda: Akaga kagwiriye Urwego rwo gutwara abagenzi – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bishize abagenzi bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara cyangwa abazivamo berekeza i Kigali, binubiraga ko imodoka zabuze ku buryo hari n'abarara muri gare bategereje ko mu gitondo babaheraho.

    Mu Mujyi wa Kigali, ikibazo kigaragara iyo werekeje amaso mu bigo abagenzi bategeramo imodoka cyangwa ku byapa ahahora imirongo miremire bitewe n'uko zatinze kubageraho.

    Ibi ariko bifite ikibyihishe inyuma nk'uko ishyirahamwe ry'ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi no mu Ntara, ATPR ryabitangaje mu ibaruwa ryandikiye Minisitiri w'Intebe.

    ATPR igizwe n'ibigo 27 bitwara abagenzi harimo 25 bikorera mu ntara n'ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu Mujyi wa Kigali. Ahagana mu mpera z'umwaka ushize byavugwaga ko ibi bigo bifite imodoka zigera ku 1350.

    Muri iyo baruwa, ATPR ivuga ko ibigo biyigize byazonzwe n'ibibazo bitandukanye biturutse ku kudahabwa nkunganire yashyiriweho umugenzi hagamijwe koroshya igiciro cy'urugendo uhereye mu bihe bya Covid-19.

    Iyo nkunganire ingana n'amafaranga y'u Rwanda icyenda ku kilometero kimwe mu gihe umugenzi yiyishyurira 21 Frw ku kilometero.

    Ni icyemezo cyatangajwe n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA ku wa 21 Ukwakira 2020, ko ibiciro bigabanyijwe kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 ahubwo leta yemera kunganira umugenzi yishyura ikinyuranyo ku bigo bitwara abagenzi.

    ATPR yatangaje muri iyo baruwa ko mu gihe cyose gishize iyi nyunganizi ibi bigo bitigeze biyihabwa ku gihe ndetse ubu amezi arenga atanu akaba ashize bitayihabwa. Ni ukuvuga ko ari uguhera mu Ukwakira 2022 kugeza muri Gashyantare 2023.

    Iki kibazo cyatumye bimwe mu bigo bitwara abagenzi biparika imodoka ndetse izirenga kimwe cya kabiri kuri ubu ntizikiri mu muhanda.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Hashingiwe ko bamwe mu batwara abantu bari kugenda baparika imodoka zabo, ubu izirenga kimwe cya kabiri zimaze guhagarara kubera kubura ubushobozi, ibirarane by'imyenda bafite muri banki ndetse n'imyenda y'aho banywera mazutu n'ababaha ibyo gukora imodoka zapfuye (Spare parts) ikomeje kwiyongera.'

    Ibi bigo kandi ngo biremerewe n'ibirarane by'imishahara ndetse imanza zifitanye n'abakozi babyo zikomeje kwiyongera kubera kutabahemba.

    Ibi byose ngo ni yo ntandaro ya serivisi mbi ihabwa abagenzi kandi ngo hari impungenge ko mu gihe cyo gutwara abanyeshuri bizahura n'ikibazo kirenze icyo byahuye na cyo ubushize.

    ATPR yabwiye Minisitiri w'Intebe ko abanyamuryango bayo bagerageje kwihangana ariko ko ubu ubushobozi burarangiye bakaba basaba guhabwa iyo nyunganizi. Bitabaye ibyo ngo hari ibigo bishobora gufunga kubera kubura ubushobozi bwo gukora umwuga wo gutwara abantu.

    Aho abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali imirongo ihora ari miremire

    Minecofin na yo yatuwe ibibazo nk'ibi

    Ibikubiye mu ibaruwa ya ATPR bijya gusa n'ibyo ibigo bitwara abantu mu Mujyi wa Kigali byandikiye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi ku wa 10 Werurwe 2023 bitabaza kubera ibibazo bibyugarije.

    Ibyo bigo ni Jali Transport Ltd, Kigali Bus Services Ltd na Royal Express Ltd.
    Mu ibaruwa yabyo bivugwa ko umutwaro w'ikiguzi cy'urugendo wavanywe ku muturage wikorezwa ibigo bibatwara mu myaka ibiri ishize.

    Na byo bivuga ko bitigeze byishyurwa nkunganire ku gihe ndetse ko byateje ibihombo by'ubwoko bwose birimo ibihano by'ubukererwe ku nguzanyo byafashe mu mabanki, serivisi mbi ku bagenzi, kunanirwa kongera imodoka zitwara abagenzi n'ibindi.

    Ibi bibazo ni byo byasubije inyuma urwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ku buryo kuruzahura bigoye nk'uko tubisoma muri iyo baruwa.

    Ibi bigo na byo ngo bifitiwe umwenda w'amezi atandatu uhereye mu Ukwakira 2022 ukageza muri Werurwe 2023 ku buryo ibintu bizarushaho kuba bibi nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

    Twagerageje gushaka ubuyobozi bw'Uwego Ngenzuramikorere, RURA ariko ntibaragira icyo bavuga kuri ibi bibazo.

    Perezida Kagame yatanze umurongo

    Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, ubwo yarahizaga Perezida mushya wa Sena, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo gutwara abantu n'ibintu mu gihugu kimaze iminsi cyinubirwa n'abagenzi. Icyo gihe yasabye abayobozi babishinzwe kugishakira igisubizo.

    Ati 'Numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abantu. Ibyo ni ibyo numva hanze mu baturage mu babishinzwe ntawe urakingezaho. Muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye ikibazo uko giteye, mugishakire umuti gikemuke kive mu nzira.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano mu mpera z'ukwezi gushize, yavuze ko ikibazo cyo gutwara abagenzi kimaze iminsi muri Kigali, cyafashe indi ntera kubera imodoka zagiye zisaza, kuzisimbuza bikagorana.

    Icyo gihe yavuze ko mu gihe kitarenze amezi atatu, mu mihanda y'Umujyi wa Kigali hazongerwamo imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 kandi ko hanateganywa byinshi mu gukemura ibibazo bigaragara mu ngendo zijyana abantu mu ntara.

    Ibibazo mu rwego rwo gutwara abantu byageze no mu byerekezo byo mu Ntara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-zirenga-%C2%BD-zakuwe-mu-muhanda-akaga-kagwiriye-urwego-rwo-gutwara-abagenzi

  • Gen Marcel Gatsinzi agiye gushyingurwa: Kurikira uko umuhango uri kugenda – #rwanda #RwOT

    Misa yo kumusabira iri kubera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera, ahateraniye inshuti, abakoranye na we, ababanye na we n'abandi bo mu muryango we. Arashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare rya Kanombe.

    KURIKIRA UKO UYU MUHANGO URI KUGENDA

    12:10 Umufasha wa Gen Gatsinzi yavuze ko nubwo yitabye Imana, bashima ko mu gihe yari akiriho 'yabaye umubyeyi, umukristu n'ingabo y'igihugu, yaratabarutse ntiyapfuye […] yakunze igihugu cye, aragikorera.

    Yavuze ko mu buzima bwe bwose, nk'abandi bose yahuye n'ibyiza n'ibibi, icyakora byose 'yagiye abyakira n'umutima utuje. Harimo no kwiyoroshya, yari azi kwiyoroshya.Yari azi kwiyumananganya akarenzaho, agafata icyemezo.'

    Umufasha we yavuze ko ari 'gake cyane yashyiraga imbere inyungu ze, kenshi yumvaga ashimishijwe n'inyungu rusange aho kwirebaho.'

    Yashimiye ubuyobozi bw'igihugu n'inshuti, bababaye hafi mu burwayi bwe haba akiri mu gihugu na nyuma yo kujya mu mahanga.

    Ati 'Yagiye anezerewe, afite umucyo ku maso'

    11:35: Padiri wayoboye igitambo cya Misa yo gusezera kuri Gen Gatsinzi Marcel, yavuze ko mu maso y'Imana buri wese afite agaciro gakomeye, ari nayo mpamvu ibyiza akora mu buzima busanzwe bizazirikanwa ku munsi w'umuzuko.

    Yavuze ko nubwo Gen Gatsinzi yitabye Imana, abantu badakwiriye guheranwa n'agahinda kuko bizeye ko umunsi umwe bazongera kumubona, icyo basabwa ari ukurangamira 'Yezu wabambwe ku musaraba agatsinda urupfu. Ntimugaheranwe n'ishavu nk'abantu batagira icyo bizeye, abapfuye bizeye ntibazakorwa n'isoni.'

    11:20: Hasomwe ivanjili iri mu gitabo cya Matayo 25:31-36.

    Hagira hati 'Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk'uko umushumba avangura intama akazitandukanya n'ihene.

    Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso.Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati 'Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira. Igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.'

    11:00: Misa yo kumusabira iratangiye

    10:55: Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Umujyanama wa Perezida mu by'umutekano, Gen James Kabarebe bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

    Umuhango wo gusezera kuri Gen Gatsinzi wakozwe mu cyubahiro gikwiriye umusirikare mukuru, wafashije igihugu mu buryo butandukanye

    Ubwo umubiri wa Gen Gatsinzi wagezwaga kuri Kiliziya ahabereye Misa yo kumusezeraho

    Ni umunsi w’agahinda ku muryango wa Gen Gatsinzi

    Abavandimwe, inshuti n’umuryango wa Gen Gatsinzi baje kumusezeraho bwa nyuma

    Ubwo umubiri wa Gen (Rtd) Gatsinzi wagezwaga muri Kiliziya ya Regina Pacis

    Amateka avunaguye ya Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi

    Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

    Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

    Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

    Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

    Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme, hamwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

    Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

    Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

    Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

    Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

    Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Amafoto: Ntare Julius, Ganza Kelly


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-marcel-gatsinzi-agiye-gushyingurwa-kurikira-uko-umuhango-uri-kugenda

  • FARDC irashinjwa kwica umukoloneri wayo ukomeye nyuma yo kwibeshya ku indege yayo #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, cyongeye kwikora mu nda,ubwo cyamenyaga ko mu bitero by'indege giheruka kugaba ku mutwe wa M23, cyishe Col uzwi ku kazina ka 'Niko' umwe mu ba ofisiye ba FARDC bari bayoboye imirwano bahanganyemo na M23 mu nkengero za Sake.

    N'ibitero by'indege ingabo za FARDC zari zimaze iminsi zirasa ku mutwe wa M23 mu duce dukikije umujyi wa Sake.

    Muri ibi ibitero, FARDC ikoresheje kajugujugu y'intambara yarashe bombe mu gace ka Ngingo hafi y'umujyi wa Sake iziko ibisutse ku barwanyi ba M23,ariko nyuma biza kugaragara ko yibeshye kuko bari abasirikare ba FARDC bagera kuri 40 bahise bahasiga ubu buzima.

    Muri aba basirikare ,byaje kumenyekana ko Col Niko umwe mu bari bayoboye urugamba muri ako gace ,ari mu bahitanywe n'iyo bombe yarashwe na FARDC.

    Amakuru dukesha Rwanda Tribune nayo ikesha imboni yayo mu mujyi wa Sake, avuga ko Col Niko yabanje gukomereka bikabije, ahita ajyanwa ikitaraganya ku bitaro, ariko kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 byaje kurangira ashizemo umwuka.

    Abanye Congo batandukanye bakomeje kunenga FARDC ,bayishinja ubunyamwuga buke harimo no kutamenya gukoresha indege z'intambara neza ,kuko kenshi itajya irasa ku ntego ahubwo ihamya aho itagendereye ndetse rimwe na rimwe ikikora mu nda irasa ku basirkare ba Leta .

    Ni ibirego igisirikare cya FARDC kinashinjwa na M23, aho uyu mutwe wakunze kugaragaza uburyo FARDC ikoresha indege z'intambara ikarasa za Bombe mu baturage no mu matungo yabo izi ko ari abarwanyi ba M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-irashinjwa-kwica-umukoloneri-wayo-ukomeye-nyuma-yo-kwibeshya-ku-indege

  • Abafana ba Frankfurt batwitse imodoka banarwana na polisi y'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Napoli wahuye n'uruva gusenya ubwo wagorwaga bikomeye n'abafana bo mu Budage baje gutwika imodoka ndetse banarwana n'abapolisi 800 mbere y'umukino wa 1/16 wa Champions League, wahuje Napoli na Eintracht Frankfurt.

    Imodoka nyinshi zatwitswe n'abapolisi barakubitwa aho amakuru avuga ko abafana ba Frankfurt bashakaga gutwika Umujyi.

    Umunyamakuru w'Umutaliyani witwa Tancredi Palmeri yavuze ko abagizi ba nabi bo mu Budage bihuje n'intagondwa zifana Atalanta ziteza akavuyo mu mujyi wa Napoli.

    Amashusho yagaragaje aba bafana b'impande zombi barwana na polisi.

    Mu rwego rwo gukaza umutekano,abapolisi 800 boherejwe ku muhanda,bagombaga guhangana n'abafana b'abanyarusaku 300 bari bateje akavuyo batera ibintu byaka umuriro ndetse bararwana.

    Imwe mu mavidewo yagiye hanze yerekanye abapolisi bagabweho igitego,aho bamwe mu bafana bari bambaye masks bateye intebe ku modoka z'abapolisi.

    Hari amakuru avuga ko imodoka yari itwaye ikipe ya Frankfurt yatewe ibintu byaka.

    Ibi byabaye mbere y'umukino warangiye iyi kipe yo mu Budage itsinzwe igayitse ibitego 3-0 byiyongeraho 2-0 batsindiwe mu Budage na Napoli iri mu makipe ahagaze neza cyane i Burayi.

    Abayobozi b'inzego zibanze bari banze ko umuntu wese uvuka mu Budage yagura itike y'uyu mukino kubera ubwoba bw'umutekano.

    Icyakora baje kwemerera umuntu wese uvuka ndetse unatuye i Frankfurt kugura itike gusa mu mukino ubanza nabwo habaye intambara ikomeye hagati y'abafana b'amakipe yombi.

    Football Italia ivuga ko abafana 400 ba Frankfurt aribo bageze i Napoli ariko baza kwivanga n'aba Atalanta bateza akavuyo kuko bari babafashije kubona amatike.

    Aya matsinda ngo yaje na gari ya moshi avuye Bergamo, Salerno na Bari.

    Aba rero baje guhura n'abafana b'indakoreka ba Napoli bararwana ndetse bamwe batangira kwangiza ibintu,kurwana na polisi no gutwika imodoka.

    Kugeza ubu ngo hafunzwe abafana benshi cyane nyuma y'uko barwanye na Polisi.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-frankfurt-batwitse-imodoka-banarwana-na-polisi-y-ubutaliyani

  • Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA asezeranya ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Umutaliyani Gianni Infantino wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya gatatu, 2023-2027, ari nayo ya nyuma.

    Infantino yatorewe mu Nteko Rusange ya FIFA iteraniye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIFA ikanakorerwamo amatora y'uzayobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi.

    Uyu Mutaliyani w'imyaka 53, ayobora FIFA kuva mu 2016. Yatorewe manda ya kabiri mu 2019.

    Ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ivuga ko iyo umukandida ari umwe, yemezwa hakomwa amashyi.

    Nyuma yo gutorwa, Infantino yashimiye abantu bose bagaragaje ko bamushyigikiye, yemeza ko azakomeza guteza imbere ruhago ku Isi.

    Ati 'Nzakomeza kwitangira FIFA, nzakomeza kwitangira umupira w'amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.'

    Infantino yavuze ko abamukunda ari benshi n'abamwanga ari bake ariko ashimangira ko bose abakunda kandi cyane.

    Yagize ati 'Ndabashimira mwese, ndashimira umuryango wanjye, umugore wanjye, inshuti zanjye, abo dukorana, komite ya FIFA n'ikipe y'abanyabigwi ba FIFA. Mwese munkunda ndabizi ko muri benshi, abanyanga ndabizi ko muri bake ariko ndabakunda by'umwihariko uyu munsi.'

    'Kuba perezida wa FIFA ni iby'agaciro. Ni ibidasanzwe kandi ni inshingano zikomeye. Nicishije bugufi ku bw'ubufasha bwanyu. Ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera inyungu za ruhago n'amashyirahamwe arenga 211 ku Isi. Ubuyobozi ni ugukomeza kwiga, kandi niga buri munsi.'

    Yasabye abanyamuryango gukomeza kumugirira icyizere no gukorana mu guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi.

    Ati 'Mukomeze mwizere umuhate wanjye. Icyo mbasaba ni uko twakomeza gukorana imbaraga ngo duhuze Isi twifashishije ruhago.'

    Kuva mu 2016, Infantino yatangira kuyobora iri shyirahamwe, yahinduye byinshi kuko icyo gihe yinjiye agomba kurwana no kugarurira uru rwego isura nziza mu bakunzi ba ruhago nyuma yo kugaragara ko rwamunzwe na ruswa mu myaka 20 ishize byanatumye uwari Perezida warwo, Sepp Blatter ahagarikwa mu bikorwa byose bya ruhago.

    Gianni Infantino watorewe kuyobora FIFA mu nama yayo ya 73 iri kubera i Kigali,yasezeranyije ko mu myaka ine iri imbere azazamura inyungu y'iri Shyirahamwe agere kuri miliyari 11 z'amadolari ndetse yizeza ko umupira uzakinwa birenze ku isi nzima.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa

  • Reba amafoto utabonye y'ubukwe bwa B-Threy n'umukunzi we(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe bwabaye ku wa 11 Werurwe 2023 bubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n'umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

    Amakuru ahari ahamya ko B.Threy na Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo, gusa bari barahisemo kurugira ibanga kugeza mu mpeshyi ya 2022 ubwo batangiraga kurugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muraperi Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo.

    B. Threy akoze ubukwee mbere y'uko akora igitaramo kimurika EP (Extended Play) yise 'For Life' giteganyijwe ku wa 16 Werurwe 2023 kuri Institut Français Kigali.

    B.Threy muri muzika amaze kugira album eshatu zirimo 'Nyamirambo' agace yakuriyemo , '2040' yasohoye mu 2019 na 'Muheto wa mbere' yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise 'Shwiii dah!' yasohoye mu 2020.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-amafoto-utabonye-y-ubukwe-bwa-b-threy-n-umukunzi-we-amafoto

  • Menya uburyo bwiza wafatamo amafunguro ntibigire ingaruka ku buzima bwawe #rwanda #RwOT

    Kurya ni kimwe mu bintyu bicye dukora buri munsi,hakaba hariho abantu bafata amafunguro gatatu ku munsi cyangwa bakarya kenshi ku munsi kugeza aho barya ibiryo birenga 1,000 ku mwaka!

    Ibi bisobanura ko abantu bafite ubushobozi bwo kugira ubuzima bwiza 1,000 ku mwaka buzira ingaruka mbi nkuko ubushakashatsi bubyerekana.Uburyo bwiza bwo kuryamo bufite ubuzima buzira umuze bugizwe no kugufasha gufata icyemezo cyatuma ugira ubuzima buzira umuze kandi bikorwa mu buryo bworoshye 3:

    1.Toranya Ubuzima buzira umuze ufata ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri.

    2.Ndya mu buryo bwiza butagirira ingaruka mbi ku buzima bwawe,byibura urye nka kabili ku munsi hanyuma n'ijoro nujya kuryama wirinde kurya ibintu bikomeye maze ufate utuntu tworohereye kandi ntiwuzuze inda.

    3.Koresha uburyo bwiza bwo guteka,urye ibiryo bihiye kandi bigiye birimo ibirungo biri ku bipimo biringaniye.

    Uburyo bwiza bwo kurya ntabwo ari ubwa wa muntu urya ashaka 'Guhaga'gusa ahubwo ni ubwa wa wundi ushaka kurya ibiryo bifite intungamubiri kugira ngo agire ubuzima bwiza.

    Ubu buryo bushya bwo kurya neza bwuzuye Calories zifite ububasha bwo guhangara inzara yawe;ni uburyo bwo kuryoherwa n'ibiryo biri bugirire akamaro umubiri wawe.
    Niba ushaka kurya ibiryo bifite akamaro ubuzima bwawe,rwanya kwigana abandi ndetse no kuvumbura,kurya ngo wishimishe cyangwa ngo ni uko biryoshye.

    Umubiri wawe uba ukeneye Vitamine zirenga 50 ,Minerals,Fatty acids na Amino acids buri munsi kugira ngo ugume ku gipimo nyacyo no kugira ubuzima bwiza.Kandi ibi byose ushobora kubisanga mu biribwa byose bikungahaye ku ntungamubiri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-uburyo-bwiza-wafatamo-amafunguro-ntibigire-ingaruka-ku-buzima-bwawe

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa TWIZERIMANA Theogene mwene Hitimana na Nyirambanjinka, utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Juru, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo TWIZERIMANA Theogene, akitwa NIYONKURU Theogene mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-38/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-38

  • Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Umusuwisi, Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere ni ukuvuga hagati ya 2023 kugeza 2027.

    Uku gutorerwa kuyobora FIFA bibaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu nama y'intekorusange ya 73 irimo kubera mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena.

    Gianni w'imyaka 52 y'amavuko yemejwe nk'umuyobozi mushya wa FIFA nyuma yaho yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya bityo bimuhesha kuba umuyobozi wayo mu mwaka ine iri imbere.

    Akimara gutorerwa kuba Perezida wa FIFA, Infantino yashimiye abantu bose bagaragaje ko bamushyigikiye, yemeza ko azakomeza guteza imbere ruhago ku Isi.

    Ati 'Nzakomeza kwitangira FIFA, nzakomeza kwitangira umupira w'amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.'

    Gianni Infantino wiyamamaje mu kwezi kwa Nzeri 2022 abaye Perezida wa 9 wa FIFA, aho agiye kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe kuri manda ya gatatu kuko yatangiye kuyiyobora guhera mu mwaka wa 2016.

    The post Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere-ni-amatora-abereye-muri-bk-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere-ni-amatora-abereye-muri-bk-arena