Blog

  • Perezida Kagame yatunze agatoki 'uburyarya' bwakuruwe n'Igikombe cy'Isi cyakiriwe na Qatar – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023, aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA yateraniye muri BK Arena.

    Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yashimiye FIFA yatoranyije u Rwanda nk'igihugu gikwiriye kwakira iyi Nteko Rusange yayo ihuriza hamwe ibihugu by'ibinyamuryango 211.

    Yagize ati 'Ni iby'agaciro gakomeye, cyane ko mwashoboraga guhitamo kujya ahandi.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko binyuze mu miyoborere ya Gianni, amakipe ya Afurika yongerewe amahirwe yo kwitabira Igikombe cy'Isi.

    Ati 'Namenye Gianni mu myaka umunani ishize ubwo yiyamamarizaga kuyobora FIFA. Nanyuzwe n'indangagaciro ze n'icyerekezo cye ku ruhare rwiza umupira w'amaguru wagira muri Sosiyete. Yari Umuyobozi FIFA yari ikeneye muri icyo gihe, kandi ibyo nabonye kuva icyo gihe, bimpa icyizere ko ashobora gukomeza kuyobora uyu muryango.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Igikombe cya Afurika atari irushanwa rito ahubwo ko ikinyuranyo kiba hagati y'umukinnyi mwiza wo muri Afurika n'uwo mu Burayi, atari impano.

    Yakomeje ati 'Ikinyuranyo ni ukuba nta bikorwaremezo biboneye byo kwitorezaho ndetse n'ubufasha.'

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Isi ya none ikeneye ari uguharanira ko siporo yunga abantu aho kuyivangira na politiki zibatanya.

    Ati 'Dukeneye guheza politiki mbi ntihagire aho ihurira na siporo.''

    Yatanze urugero rusa n'urugusha ku buryo amahanga yavuze Qatar kuva yakwemererwa kwakira Igikombe cy'Isi cya 2022, kugeza kibaye kikanarangira mu mahoro.

    Yakomeje ati 'Nk'uko twabibonye umwaka ushize, mu kunenga kuzuye uburyarya mu Gikombe cy'Isi umwaka ushize. Aho kubaza impamvu imikino ibereye hariya, banza ubaze uti kuki ubundi itahabera?'

    'Keretse niba turi kuvuga ibintu bimeze nko kwikubira aho bamwe muri twe kuri iyi Si ari bo bafite ibyo bakwiriye kugerwaho na byo bakanyurwa bonyine. Abantu bakwiriye kuguma mu myanya yabo, ariko imyitwarire nk'iriya yari ikwiriye kuba ubu yarasiye inyuma mu mateka.'

    Perezida Kagame yavuze ko abakinnyi na bo bafite ijambo ryo kunenga ibitagenda neza mu gihe babona bibangamiye bo n'imiryango yabo.

    Ati 'Bafite uburenganzira. Politiki muri siporo igaragaza ibibazo sosiyete ifite. Iyo abafana bajugunye imineke ku mukinnyi w'umunyafurika cyangwa se bakibasira umusifuzi w'umugore, ibyo biterwa n'imiterere itari yo y'ibibera muri sosiyete ihembera iyo myitwarire mibi. Dukeneye gukorera hamwe, mu guharanira ko nta muntu uhezwa kandi ko umupira wubahisha buri wese.''

    Tariki ya 2 Ukuboza 2010 ni bwo Qatar yahawe Igikombe cy'Isi mu 2022. Ku wa 5 Gicurasi 2011, uwari Visi Perezida wa FIFA, Jack Warner, yasohoye email yerekana ko hatanzwe ruswa. Qatar yishyuye CAF yayoborwaga na Issa Hayatou miliyoni 1,5$ ariko ibi birego yarabihakanye.

    Ku wa 25 Nzeri 2013, The Guardian y'Abongereza yanditse ko abakozi benshi bo muri Nepal bafashwe nabi ndetse bakoreshwa igisa n'ubucakara.

    Tariki ya 18 Ugushyingo 2013, raporo ya Amnesty International na yo yerekanye ko hari ibibazo by'abakozi bakoreshwa mu bwubatsi bahabwa intica ntikize mu mishinga ya miliyoni z'amadolari.

    Imibare ya The Observer yo mu 2014, yerekanye ko abakozi b'abimukira 400 bo muri Nepal baguye mu mirimo y'ubwubatsi kuva Qatar yahabwa kwakira Igikombe cy'Isi mu 2010. Ni imibare yerekanwe nk'iteye inkeke kuko Abanya-Nepal bihariye 20% by'abakozi bose barimo abo muri Bangladesh, u Buhinde na Philippines.

    Muri Gashyantare 2021, The Guardian yatangaje ko abimukira 6,500 baguye mu mirimo yo kubaka stade. Imibare yatanzwe na za Ambasade.

    Qatar ivuga ko atari yo kuko harimo n'impfu zisanzwe zirimo uburwayi n'izabukuru zidahuye n'imishinga y'Igikombe cy'Isi.

    Imibare yizewe ni uko hagati ya 2014 na 2020, abakozi 37 mu bahawe akazi ko kubaka stade, muri bo batatu ari bo baguye mu mirimo bifitanye isano.

    Mu bindi bihugu byakiriye Igikombe cy'Isi, muri Afurika y'Epfo [yacyakiriye mu 2010] habaruwe babiri, Brazil [2014] ni umunani n'u Burusiya [2018] ni 21.

    Usesenguye usanga amahanga yarashegeshwe no kubona Qatar yakira Igikombe cy'Isi, cyane ko ahandi mu Burayi amakosa ashyirwa kuri sosiyete zahawe imirimo yo kubaka aho kuba igihugu.

    Mu kwerekana ibitagenda neza hifashishwa ibitangazamakuru bikomeye ndetse n'imiryango iharanira inyungu z'abakozi ikerekana ko uburenganzira bwabo buhonyorwa.

    Guverinoma ya Qatar yavuze ko abanyamahanga 30.000 bahawe akazi mu kubaka stade.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatunze-agatoki-uburyarya-bwakuruwe-n-igikombe-cy-isi-cyakiriwe

  • Rutahizamu w’Umubiligi ufite amahirwe yo gukinira u Rwanda arabunza imitima #rwanda #RwOT

    Johan Bakayoko wakiniye amakipe y’abato y’u Bubiligi, arabunza imitima avuga ko atarafata umwanzuro w’igihugu azakinira, avuga ko n’u Rwanda arutekereza.

    Uyu musore w’imyaka 19 ukinira ikipe nkuru ya PSV Eindhoven mu Buholandi yavuze ko bitewe n’abakinnyi barimo kubyiruka mu Bubiligi nta mahirwe yiha yo kuba yakinira iki gihugu.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Soir, uyu musore yavuze ko atazi niba azakinira ikipe y’u Bubiligi nkuru.

    Ati 'buri gihe nari mbizi ko hari impano mu makipe y’abato. Byinshi byaravuzwe ku mpano zitangaje zirimo kubyiruka muri iyi myaka, ariko abarimo kubyiruka ubu baratanga icyizere.'

    Yakomeje avuga ko atazi ubwenegihugu azahitamo kuko nyuma y’u Bubiligi afite andi mahitamo 2.

    Ati 'nkubwije ukuri ntabwo nzi ubwenegihugu nzahitamo. Ntabwo ndabitekerezaho. Aho nkomoka nshobora gutoranya Côte d’Ivoire cyangwa u Rwanda. Bizaterwa n’ibintu byinshi.'

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande yinjiye muri PSV Eindhoven muri 2022 aho mu mikino 17 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 5. Yakiniye abatarengeje imyaka 15,16,17,19 na 21 b’u Bubiligi.

    Johan Bakayoko yavuze ko n’u Rwanda ruri mu bihugu atekereza kuzakinira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-umubiligi-ufite-amahirwe-yo-gukinira-u-rwanda-arabunza-imitima

  • Uko itike Perezida Kagame yaguriye Infantino yamugaruriye icyizere cyamugejeje ku nzozi ze #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko itike y’umukino wa nyuma wa CHAN 2016 yabereye mu Rwanda yaguriwe na Perezida Kagame ari yo yamugaruriye icyizere mu gihe yari yatangiye gucibwa intege ko atazatorerwa kuyobora FIFA.

    Yabigarutseho muri Kongere ya FIFA ya 73 yateraniye i Kigali uyu munsi ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 aho yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora FIFA kugeza 2027.

    Infantino yabigarutseho ashaka kugaragaza igihango afitanye n’u Rwanda kubera ko ubwo yatangiraga kwiyamamaza kuzayobora FIFA, yahereye mu Rwanda.

    Ati “ubwo narimo niyamamariza kuyobora FIFA, u Rwanda rwakiriye CHAN. Naje inshuro ebyiri mu Rwanda nifitiye icyizere, inshuro ya mbere byari ugutangiza iyi mikino aho nahuye n’abantu bahagarariye amashyirahamwe, nagarutse ku mukino wa nyuma.'

    Yavuze ko ku nshuro ya mbere aza yari afite ibyiringiro ariko ku nshuro ya kabiri byatumye yiheba ku buryo yari agiye no kubivamo.

    Ati “Inshuro ya mbere nza nari mfite imbaraga n’ibyiringiro. Inshuro ya kabiri nza barambwiye no urabizi, turagukunda ariko ntabwo tuzagushyigikira mu matora, byaranjagaraje ndetse nshaka no kubivamo, nari namaze no kuzinga ibikapu.”

    Mu buryo butunguranye ni bwo haje umuntu akamuha itike yo kureba umukino wa nyuma wahuje DR Congo na Mali akamubwira ko ari Perezida Kagame wayimuguriye, byahise bimwongerera icyizere.

    Ati “Mu buryo butunguranye umuntu yaje kundeba arambwira ngo akira itike ya we yo ku mukino wa nyuma kuko nta tike nari mfite y’umukino wa nyuma. DR Congo yaratsinze. Yarambwiye no iyi ni itike ya we nahawe na Perezida Kagame, nabitekerejeho mfata umwanzuro. Ndabyibuka nasuye Urwibutso rwa Jenoside, nabasaba mwese kujya gusra Urwibutso.”

    “Naravuze ngo ndi nde wo kubivamo? Ibyo iki gihugu cyanyuzemo n’uburyo cyongeye kwiyubaka kigashikama bitera ishyaka Isi yose Nyakubahwa Perezida (Paul Kagame), nahise nisubiraho narahagumye ndeba umukino nkomeza kwiyamamaza, naje gutorerwa kuyobora FIFA mu mezi make yakurikiyeho.”

    Uyu mutaliyani w’imyaka 52 watorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 3, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyavuye ku busa kikaba ubu ari Umurwa Mukuru w’Isi, byose kikaba kibikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

    Gianni Infantino tariki ya 26 Gashyantare 2016 ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora FIFA, tariki ya 5 Kamena 2019 yongeye kugirirwa icyizere, uyu munsi tariki ya 16 Werurwe 2023 yongeye gutorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya 3, manda ye izarangira 2027.

    Itike Perezida Kagame yaguriye Infantino yamugaruriye icyizere akomeza kwiyamamariza kuyobora FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-itike-perezida-kagame-yaguriye-infantino-yamugaruriye-icyizere-cyamugejeje-ku-nzozi-ze

  • Umunyarwenya Japhet yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutaramira hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutaramira muri Nigeria mu mujyi wa Logos.

    Uyu musore umenyerewe mu itsinda Bigomba Guhinduka ahuriyemo na 5K Etienne, bwa mbere yakoreye igitaramo cye hanze y’u Rwanda.

    Ni igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ari na wo munsi uyu munyarwenya yagereye muri Nigeria.

    Nyuma yo gutaramira muri Nigeria, Japhet yagize ati “Nashimishijwe cyane no kuyobora iki gitaramo, ariko inkuru y’ukuntu narebye ibice bitandukanye bya Kigali ndi mu ndege ni indi nkuru y’umwihariko ubutaha.”

    Uyu musore muri iki gitaramo cya 'JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ yahuriyemo n’abandi banyarwenya nka Deeone na Phronesis.

    Mazimpaka Japhet ategerejwe mu kindi gitaramo kizaba ku wa 19 Werurwe 2023 cyateguwe n’umunyarwenya Basketmouth.

    Igitaramo Japhet yataramiye abanya-Nigeria

    Japhet yataramiye muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwenya-japhet-yasazwe-n-ibyishimo-nyuma-yo-gutaramira-hanze-y-u-rwanda

  • Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora F… – #rwanda #RwOT

    Gianni Infantino wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yari umukandida rukumbi, ari byo byari byitezweko ahangana n’amajwi y’abifata ubundi yabaganza akegukana uyu mwanya.

    Gianni Infantino w’imyaka 52, ni ku nshuro ya gatatu atorewe kuyobora FIFA. Yafashe uyu mwanya mu 2016, mu 2019 yongera gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe, none no kuri uyu wa Kane atsinze amatora ntawe bahanganye.

    Gianni Infantino ufite ubwenegihugu bw’u Butariyani n’u Busuwisi, ni umuperezida wa cyenda uri kuyobora FIFA, akaba yaragiye kuri uyu mwanya asimbuye Issa Hayatou wari umusigire nyuma yo Sepp Blatter wari usanzwe ayobora FIFA yari yegujwe.

    Arsene Wenger watoje ikipe ya Arsenal, ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, bari mu bashyitsi bakuru muri iyi nama.

    Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yatangaje ko muri manda ye nshya amaze gutorerwa, agiye gushyiraho uburyo bwa VAR (Uburyo bw’amashusho bwunganira abasifuzi mu gufata ibyemezo) ku bihugu bifite ubushobozi buke hifashishijwe camera nkeya.

    Inama ya 73 ya FIFA yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane, yaririmo ingingo nyamukuru y’amatora y’umuyobozi ugomba kongera kuyobora FIFA muri manda y’imyaka 4 iri imbere.

    Inama ya FIFA yabareye muri BK Arena akaba ariyo nama ya mbere ibereye muri Afurika irimo amatora ya Perezida wa FIFA.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127121/gianni-infantino-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fifa-127121.html

  • Urubyiruko rwa CEPGL rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubaka umuco w'amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni umukoro rwihaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 mu nama yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle, igahuriza hamwe urubyiruko rugera kuri 250 hagamijwe kwimakaza iterambere n'amahoro arambye muri aka karere.

    Iyo nama yitabiriwe n'abahagarariye kandi inzego zitandukanye z'urubyiruko muri ibyo bihugu n'abafatanyabikorwa bo mu miryango ya Actions for Democracy and Local Governance wo muri Tanzania, Cornerstone Development Africa wo muri Uganda n'u Burundi, Leo Africa Institute wo muri Uganda ndetse na Pole Institute wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu byaganiriweho harimo uburyo urubyiruko rwashyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga hagamiriwe kubaka amahoro aho kuzikoresha abantu babiba urwango no gushishikariza bamwe kwibasira abandi.

    Ni ingingo yagarutsweho mu gihe mu karere hakunze kugaragara amakimbirane ndetse n'umwiryane bitijwe umurindi n'imvugo zihembera urwango bikozwe n'urubyiruko cyangwa inzego z'ubuyobozi akenshi ziba zihunza inshingano, bihahitana n'abaturage.

    Isaac Mumbele Muchele uhagarariye umushinga Great Lakes Project ukorera muri RDC yavuze ko bakora umunsi ku wundi kugira ngo urubyiruko ndetse n'abaturage bashishikarire gukoresha izo mbuga mu kurwanya imvugo zihembera urwango zigaragara muri ako karere.

    Ati 'Uyu munsi dushishikariye kurwereka ko rugomba kubanza gusesengura amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga kuko yose aba atari ukuri. Niba babonye amakuru yuzuye urwango bagomba kugira uruhare mu kuyanyomoza no kutayahererekanya kuko bigira ingaruka ku baturage muri rusange.'

    Abajijwe icyo bakora nk'imiryango itegamiye kuri leta mu gutanga umusanzu wo kurwanya imvugo zihembera urwango no kwibasira igice kimwe cy'abaturage, zikunze kugaragara mu gihugu cye, Muchele yavuze ko ubuyobozi bw'ibihugu burebwa n'icyo kibazo bugomba kwicara bukaganira bukabikemura.

    Ati ” Abaturage bagomba kubana mu mahoro, bakibonanamo. Urabizi Umunyarwanda ahahira iwacu natwe tugahahira mu Rwanda. Nitubigeraho abanyapolitiki nabo bazabona ko bahanganiye ubusa baganire aho kurwana. Bizatanga umuti urambye.'

    Nicholaus Luhende wari uhagarariye umuryango Youth- VDT wo muri Tanzania yavuze ko nubwo abaturage bo mu bihugu bigize akarere bamaze gutera imbere ku buryo buri wese afite telefoni, binagira ingaruka mbi kuri sosiyete bijyanye no kuzikoresha nabi.

    Avuga ko iwabo hari amakuru amwe n'amwe igihugu gikumira ntigitume agera ku baturage kuko hari ashobora kubagumura kandi mu by'ukuri nta shingiro afite, agasaba n'ibihugu kubigenzura hirindwa ko byakwangiza byinshi.

    Umuyobozi wa Radiyo Isangano ikorera mu Burengerazuba bw'Igihugu, Charles Twagiramungu yavuze ko muri iki gihe buri wese yabaye umunyamakuru kubera izo mbuga nkoranyambaga ikaba ari yo mpamvu uzikoresha agomba kwigengesera akabanza kumenya ukuri kwayo.

    Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Ringuyeneza Frère Vital yavuze ko muri uyu muryango bateye imbere mu gusobanura uburyo izo mbuga zikora dore banafite ishami ry'uburezi rigaruka kuri icyo kintu.

    Ati 'Bidufasha kugira urubyiruko rusobanutse. Niba ruhuye n'amakuru atari yo cyangwa akangurira kugirira abandi nabi baba aba mbere kubirwanya kuko batojwe uko bikorwa.'

    Iyi nama yahuje uru rubyiruko iri mu murongo w'umushinga uharanira amahoro binyuze mu biganiro bikorwa n'urubyiruko rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace) uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'abagiraneza cy'Abadage cya Konrad Adenauer Foundation.

    Intego yawo ni ugushyigikira mu buryo bw'ubushobozi urubyiruko rufite intego yo kugarura amahoro muri CEPGL himakazwa imiyoborere itagira uwo iheza.

    Abagize Inteko Nshingamategeko basobanuriye urubyiruko rwitabiriye inama yo kubaka amahoro no kwimakaza iterambere rirambye rwo muri CPGL, imirimo yose iyo nteko ikora

    Ubwo rwasuraga Inteko Ishingamategeko rwabajije ibibazo bitandukanye bijyanye n’uko ikora aho babonye udushya bakiyemeza kujya gukora ubuvugizi

    Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari rwahize ko rugiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya amakuru ahembera urwango

    Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bugari rwahize ko rugiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kurwanya amakuru ahembera urwango no kwimakaza amahoro arambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-cpgl-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-mu-kubaka-umuco-w

  • Umunyamakuru Maria Malagardis yagizwe umwere ku cyaha cyo gusebya Ntiwiragabo ukekwaho Jenoside – #rwanda #RwOT

    Col Ntiwiragabo uba mu Bufaransa, yashinjaga Malagardis kumusebya mu itangazamakuru, akamwita 'Hitler w'umwirabura'.

    Urukiko rwavuze ko Malagardis ibyo yakoze biri mu burenganzira bwe nk'umunyamakuru bwo gutanga ibitekerezo, aho yemerewe kuvuga ibintu mu yindi mvugo mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bwabyo, bitandukanye n'ibyo Ntiwiragabo avuga.

    Ikirego cya Col Ntiwiragabo wahoze ashinzwe ubutasi bwa gisirikare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagishingiye ku butumwa bwanyujijwe kuri Twitter nyuma yo gutangaza inkuru ku rubuga rw'ikinyamakuru cya Médiapart ivuga ko Ntiwirigabo Aloys ushinjwa uruhare muri Jenoside yidegembya mu Bufaransa.

    Iyo nkuru yo muri Nyakanga 2020, yagaragazaga ko uyu mugabo yihishe ubutabera imyaka myinshi nyamara atuye mu gace kazwi nka banlieue d'Orléans.

    Nyuma y'iyo nkuru yatangajwe, uyu munyamakuru yasubije mu buryo busanzwe bwo gutanga igitekerezo kuri iyo nkuru agira ati “Umu-Nazi w'Umanyafurika mu Bufaransa? Hagira unsobanurira?”

    Ntiwiragabo kandi yareze umwanditsi w'ikinyamakuru Médiapart, Théo Englebert wanditse iyo nkuru yatumye Maria Malagardis amwibasira ngo akurikiranwe n'ubutabera, kubera kumuharabika.

    Urukiko rw'i Paris rwanzuye ko nta kosa Malagardis yakoze, ko byose biri mu burenganzira bwe nk'umunyamakuru, nk'uko ikinyamakuru L'orient Le Jour cyabitangaje.

    Emmanuel Soussen wunganira Maria Malagardis yashimye umwanzuro w'urukiko, avuga ko ibyo umukiliya we yavuze nta kosa ririmo kuko Col Ntiwiragabo byanze bikunze afite uruhare muri Jenoside, yaba yarayikoze cyangwa atarayikoze.

    Yavuze ko mu bubasha bwe nk'uwari ushinzwe iperereza, ntacyo yakoze ngo arokore abahigwaga cyangwa ngo agerageze guhagarika ubwicanyi.

    Benjamin Chouai wunganira Ntiwiragabo we yabiteye utwatsi, avuga ko batashimishijwe n'umwanzuro w'urukiko kandi bazajurira.

    Ntiwiragabo w'imyaka 75, nyuma yo guhunga u Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagize uruhare mu ishinjwa ry'umutwe wa FDLR.

    Yashakishijwe kenshi n'abashinjacyaha b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ngo abazwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akekwaho kuba hagati ya 1990 na Nyakanga 1994 ari umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'amalisiti y'Abatutsi bagombaga kwicwa ndetse n'abandi babaga batavuga rumwe na Leta. Uyu mugabo kandi ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi.

    Nubwo nta byangombwa bimwemerera kuba mu Bufaransa aho yageze mu 2011, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda. Mu 2020 yongeye gusaba ubuhungiro barabumwima.

    Urukiko rwagaragaje ko ibyatangajwe na Maria Malagardis nta cyaha kirimo

    Umunyamakuru Maria Malagardis washinjwaga gusebya Col Ntiwiragabo Aloys


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-maria-malagardis-yagizwe-umwere-ku-cyaha-cyo-gusebya-ntiwiragabo

  • Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bambitswe imidali y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Mu bambitswe imidali y'ishimwe harimo abapolisi 239 bagize itsinda RWAFPU-1 rikorera mu mujyi wa Malakal, mu gace ka Upper Nile muri Sudani y'Epfo aho bari mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).

    Abandi ni abapolisi 184, bakorera ahitwa Kaga Bandoro, mu Ntara ya Nana Gribizi barimo 180 bagize itsinda RWAFPU-II ndetse n'abapolisi bane bakora akazi k'ubujyanama, mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).

    Imihango yo kubashyikiriza imidali yayobowe na ba Komiseri ba Polisi y'Umuryango w'Abibumbye; Christine Fossen muri Sudani y'Epfo na Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu uyobora Polisi ya Loni muri Repubulika ya Centrafrique.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n'abandi bapolisi, abasirikare n'abasivile baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro, abayobozi muri Guverinoma n'abaturage ba Sudani y'Epfo na Centrafrique.

    Amatsinda yombi y'abapolisi b'u Rwanda yoherejwe muri ibyo bihugu mu bikorwa byo kurinda abasivile, gufasha mu kugarura amahoro n'umutekano muri ibyo bihugu, gukurikirana no gukora iperereza ku ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro ndetse n'izindi nshingano nko guherekeza abayobozi.

    Madamu Fossen yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake budashidikanywaho mu kubungabunga amahoro cyane cyane muri Sudani y'Epfo, anashimira abapolisi bambitswe imidari ku muhate n'ubwitange bagaragaje.

    Yagize ati “Uyu munsi twishimiye kandi tuzirikana umuhate n'ubwitange mugaragaza mu guharanira amahoro. Mwagize uruhare rukomeye mu bikorwa by'umutekano w'abaturage kandi mukomeza kuwubungabunga mukora amarondo amanywa n'ijoro murinda umutekano w'inkambi z'abavanywe mu byabo n'intambara.”

    Yunzemo ati “Mwagize kandi uruhare rukomeye mu kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, kurinda ituze rusange n'umutekano, gukumira ubugizi bwa nabi ku nkambi z'impunzi no gutanga uburyo bwo kubaka icyizere ku mpunzi mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ngo zabo.”

    Umuyobozi w'itsinda Rwanda FPU-1, Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Nirere Ngendahimana, yashimiye abaturage ba Malakal ku bufatanye bagaragarije itsinda ayoboye mu kubungabunga amahoro.

    Yagize ati “Twagiranye umubano mwiza n'abaturage ba Malakal cyane cyane abo mu bice dukoreramo. Turashimira UNMISS n'ubuyobozi bwa Sudani y'Epfo ku nkunga yabo n'uburyo badufasha mu kubungabunga umutekano w'abaturage.”

    U Rwanda rwohereje itsinda rya mbere ry'abapolisi (FPU-1) muri Malakal mu 2015. Abapolisi bambitswe imidali kuri uyu munsi bagize itsinda rya karindwi ryoherejwe muri Mata umwaka ushize.

    Mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, uyobora Polisi y'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihugu, yashimiye abapolisi bambitswe imidari ku bwitange bwabaranze mu kurengera ikiremwamuntu.

    Yagize ati ” Ndabashimira ko mwagaragaje ubwitange mu kazi kanyu ka buri munsi murinda abaturage bavanywe mu byabo n'intambara.”

    Yakomeje abibutsa ko aho bari hose bakwiye guharanira guhora bahesha ishema igihugu cy'ababyaye.

    Umuyobozi w'Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali, Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo, yashimiye ubuyobozi bwa Minusca butahwemye kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.

    Yagize ati “Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bw'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique butahwemye kutuba hafi, haba mu buryo bw'imikoranire myiza ndetse no kuzuzanya biganisha mu kurinda abaturage no kugarura ituze n'umutekano”

    Uretse gucunga umutekano, Itsinda RWAFPU-2 ryakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo kubagezaho ibikoresho by'ubuhinzi n'imbuto yo gutera, cyane cyane ku baturage bakuwe mu byabo n'intambara bari mu nkambi ya Razaret.

    Batanze kandi serivisi z'ubuvuzi ku buntu ku bagera kuri 380, banatera ibiti mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije.

    Abapolisi bambitswe imidali kuri uyu munsi bagize itsinda rya karindwi ryoherejwe muri Mata umwaka ushize

    Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe ko bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by'umutekano w'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bw-amahoro-bambitswe-imidali-y-ishimwe

  • Urubyiruko rwa CEPGL rwakuye isomo rikomeye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Rwabigaragaje kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 ubwo rwasuraga uru rwibutso nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu nama ihuje urubyiruko rusaga 250 rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, igamije kwimakaza iterambere n'amahoro arambye.

    Ni inama yitabiriwe n'abahagarariye imiryango ikorera muri ibyo bihugu n'abo mu nzego za leta by'umwihariko izishinzwe urubyiruko hagamijwe no kurutegura cyane ko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

    Iyi nama kandi ni imwe mu bikorwa by'umushinga ugamije kubakira ubushobozi urubyiruko rwo muri CEPGL rurajwe ishinga no guharanira aamahoro binyuze mu biganiro (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace) uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'Abagiraneza cy'Abadage (Konrad Adenauer Foundation: KAS)

    Anisha Alinda ushinzwe porogaramu za KAS muri Uganda na Sudani y'Epfo yavuze ko ibyo yabonye bimuhaye imbaraga zo kurwanya yivuye inyuma ibikorwa bishobora gutuma yongera kuba jenoside aho ari ho hose.

    Ati “Nubwo hashize imyaka ibaye ariko n'ubu turacyabona ibimenyetso by'indi ishobora kuba muri RDC ndetse n'ibikorwa by'ubwicanyi bibera muri Sudani y'Epfo. Buri gihugu cya Afurika y'Uburasirazuba hano cyari gihagarariwe, ibyumvikana ko twese dukeneye gufatanya ibi bintu bigacika.'

    Alinda avuga ko guharanira amahoro bigomba guhera ku muntu ku giti cye akumva ko mugenzi we afite agaciro kuko 'ntabwo dukeneye ko leta z'ibihugu ari zo zibanza kubidukangurira. Yego nabo ni inshingano zabo ariko nitubihagurukira ubwacu bizacika kuko urubyiruko rugambiriye ibyiza rwagera kuri byinshi.'

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle uharanira iterambere ry'urubyiruko, mu buryo bw'amategeko ari na wo wakiriye iyi nama, Frѐre Emmanuel Rwandamuriye yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byakozwe kugira ngo barwanye ingengabitekerezo aho iva ikagera mu bihugu byabo.

    Ati “Bagomba kugira uruhare mu kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kugira aho biba ukundi. Tuzi ko urubyiruko rugira uruhare mu kubaka igihugu iyo rutojwe neza. Iyo rutabaye ibyo rufasha mu gusenya'

    Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, uru rubyiruko rwanasuye Inteko Ishinga Amategeko rwerekwa uko ikora ndetse n'uburyo abagore bagize umubare munini mu nteko, aho biyemeje kujya gukora ubuvugizi kugira ngo n'iwabo iyo gahunda yimakazwe.

    Uru rubyiruko rwagize umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Babanje gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-cpgl-rwasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ruhiga-guhangana

  • Ikaze Bazaar, imurika ridasanzwe rigiye kwerekanirwamo ibihangano by'ubugeni mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikaze Bazaar ni imurika riteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2023 kuri Rwandex ahitwa Mundi Center.

    Rizahuriramo ba rwiyemezamirimo b'abanyabugeni n'abanyabukorikori basaga 15 bazamurika ibihangano byabo n'ibindi bicuruzwa by'ubugeni. 

    Iyi ambasade iherutse gutegura ibirori byari byatumiwemo imiryango itandukanye irimo iyegamiye kuri leta n'iyikorera irimo iharanira abafite ubumuga. 

    Muri uyu muhango, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko iki gikorwa nacyo kigamije guteza imbere uburenganzira bw'amatsinda atandukanye y'abanyarwanda agaragara nk'ay'asigajwe inyuma n'amateka.

    Muri iri murikagurisha ryahawe izina Ikaze Bazaar, hitezwemo ibihangano byakozwe n'amatsinda y'abahanga mu myambarire, imitako, ubugeni ndetse na serivisi zitandukanye. 

    Hazaba harimo abagurisha nka Inkanda House, Talking Through Arts, Wase, Deaf Art Gallery, Tubiteho, Icyeza n'abari muri Rwanda Union of the Blind.

    Iki gikorwa kandi kizarangwa n'imyidagaduro, ibihangano nk'imivugo ndetse no gusangira no gusabana kubitabiriye. 

    Abazagana iyi Ikaze Bazaar bashishikarijwe guhaha mu rwego rwo guteza imbere ibyiza bikorwa n'amatsinda atandukanye y'abafite ubumuga, abagore n'urubyiruko.  

    Abana nabo ntibahejwe kuko bahishiwe byinshi birimo nk'ibizwi nka face painting. 

    Ubugeni n'ubukorikori ni ibikorwa bisigaye byitabirwa na benshi mu rubyiruko rw'u Rwanda rwamaze kubona ko nabwo bwavamo isoko yo kwinjiza agatubutse. By'umwihariko ku bafite ubumuga, ni umwanya wo kugaragaza ko nabo bashoboye.  


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikaze-bazaar-imurika-ridasanzwe-rigiye-kwerekanirwamo-ibihangano-by-ubugeni-mu