Blog

  • Dore ibimenyetso bizakwereka umukobwa wagukunze akabura aho ahera abikubwira #rwanda #RwOT

    1. Yumva mwahorana:

    Nkuko hagati y'abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

    2. Kukwereka inshuti ze

    Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

    3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

    Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n'uruhande.

    4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

    Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n'ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

    5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

    Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk'umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n'abandi bias nkaho wamurutishije abandi

    6. Indoro

    Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n'irikureba neza utabura kubitandukanya.

    7. Ibiganiro by'urukundo

    Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by'urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y'umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

    Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n'imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

    8. Umunsi w'amavuko

    Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w'izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n'ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

    9. Ni umufana wawe ukomeye

    Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n'abandi.

    10. Gukora ibikorwa bikureshya

    Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho , umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza,..

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibimenyetso-bizakwereka-umukobwa-wagukunze-akabura-aho-ahera-abikubwira

  • Kabuga ngo ntiyifuza ko urubanza rwe rukomeza kubera uburwayi #rwanda #RwOT

    Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ryakomeje kuri uyu wa kane, umwe mu bagize itsinda ry'inzobere zakoze raporo ku buzima bwe — ko butamwemerera “kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo” — abazwa n'uruhande rw'ubushinjacyaha n'ubwunganizi.

    Itsinda ry'abashinjacyaha ryari rikurikiye mu buryo bw'amashusho riri i Arusha muri Tanzania, mu gihe ubwunganizi bwa Kabuga bwari mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

    Kabuga, wari ukurikiye iri bazwa ari kuri gereza y'urukiko, nta kanya yahawe ko kuvuga ku buhamya bw'iyi nzobere. Mu gihe cyashize, Kabuga yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

    Iburanisha ryashyizwe mu muhezo nibura inshuro imwe, ubwo iyi nzobere yari itangiye kuvuga ku makuru y'umwihariko ajyanye n'ubuzima bwa Kabuga, arimo nko kuba arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

    Profeseri Henry Kennedy, inzobere ku buzima bwo mu mutwe wo kuri Kaminuza ya Trinity College Dublin muri Ireland, uri muri batatu bakoze iyo raporo, yatangiye abazwa n'umushinjacyaha Rupert Elderkin.

    yakurikiye iburanisha ari kuri gereza y'urukiko

    Mu iburanisha ryo ku itariki ya 8 y'uku kwezi kwa gatatu — mbere yuko gutanga ibimenyetso by'ubushinjacyaha biba bihagaritswe — raporo y'inzobere yavuzweho mu rukiko ko irimo uko ubuzima bwa Kabuga bumeze “budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”.

    Icyo gihe, ibyavuzwe muri iyo raporo harimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwe “bwagabanutse” kandi ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

    Umushinjacyaha Elderkin yabajije Profeseri Kennedy niba abona ko gukomeza urubanza byagira ingaruka kuri Kabuga, nuko asubiza asubiramo ibyo mu kiganiro bagiranye mu kumusuzuma, aho ngo yamubajije ati:

    “Urashaka ko urubanza rukomeza?” Kabuga ngo arasubiza ati: “Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza”.

    Profeseri Kennedy yanabajijwe igihe we na bagenzi be bamaranye na Kabuga mu isuzumwa rye riheruka, avuga ko atacyanditse ariko ko bahereye mu gitondo bakageza mu gice cya nyuma ya saa sita.

    Yanavuze ko Kabuga afite ikibazo cyo kugira urujijo no kudasobanukirwa aho aherereye, cyavuzwe mu rukiko nka “delirium”.

    Umushinjacyaha Elderkin yabajije Profeseri Kennedy niba icyo kibazo umuntu ashobora kukigira icyarimwe no kwibagirwa cyane (dementia), asubiza “yego”.

    Yanavuze ko ibyo bigabanya ubushobozi bwo mu bitekerezo, ko umuntu ashobora kumva igisobanura cy'amagambo ariko ntiyumve icyo ashatse kuvuga kindi (cyangwa “implication”).

    Mu izina ry'itsinda ryunganira Kabuga, Maître Dov Jacobs niwe wabajije Profeseri Kennedy. Amubaza niba ubu yakwemeza ko Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa cyane, asubiza ko ubu bishoboka kuvuga ko afite ubwo burwayi.

    Yamubajije niba bishoboka ko umuntu yabyigira ko afite ubwo burwayi kandi akabikora mu gihe kirekire kandi ku bantu benshi.

    Profeseri Kennedy amusubiza ko adasobanukiwe n'icyo yashatse kuvuga ku gihe kirekire, ariko ko bishoboka ko umuntu yabeshywa kandi ko ibyo abizi, ariko ko ubu ashingiye ku bimenyetso aho gushingira ku marangamutima, indwara yo kwibagirwa cyane ashobora kuvuga ko Kabuga ari yo arwaye.

    Yanavuze ko ubwoko bwa “vascular dementia” Kabuga arwaye budashobora gukira.

    Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yahise abaza Profeseri Kennedy niba ari byo ko kwibagirwa cyane bitavuze ko umuntu adashobora kuburanishwa, asubiza “yego”, ko ashobora kuburanishwa.

    Maître Jacobs yanabajije ku byo avuga ko ubushinjacyaha bwatanzeho igitekerezo, ko Kabuga yajya abazwa mu buryo butaziguye, hatabayeho undi muntu hagati. Profeseri Kennedy yasubije ko ibyo Kabuga yasubiza ubu “byakwizerwa gacyeya ugereranyije na mbere”.

    Bonomy yavuze ko kuba Kabuga “adashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”, nkuko biri muri iyo raporo y'inzobere, ari urukiko rwo kubifataho icyemezo. Profeseri Kennedy yemeranyijwe nawe kuri iyo ngingo.

    Maître Dov Jacobs yanamubajije niba byashoboka ko Kabuga yaburanishwa mu bundi buryo nk'ubwo mu nyandiko, amubaza ko uko ibyo byashoboka, mu gihe ibyo bisaba kubanza gusobanukirwa icyo ibimenyetso bishatse kuvuga kindi byaba birenze ubushobozi bwe.

    Profeseri Kennedy yasubije ko icyo yavuga ari uko mu gihe cy'umwaka ushize ubushobozi bwa Kabuga “bwacitse intege cyane”, ariko ko umucamanza ari we wo gufata icyemezo ku cyakorwa kuri uru rubanza.

    Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w'ejo ku wa gatanu, Profeseri Kennedy akomeza kubazwa n'ubwunganizi bwa Kabuga, no gusubiza ibindi bibazo by'inteko y'abacamanza.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kabuga-ngo-ntiyifuza-ko-urubanza-rwe-rukomeza-kubera-uburwayi

  • RDC: Abaturage basaga 1 600 000 bakuwe mu byabo n'imirwano muri Ituri #rwanda #RwOT

    Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR watangaje ko umaze kugira umubare munini w'impunzi kubera imirwano ikomeje gushyamiranya ingabo z'igihugu FARDC n'inyeshyamba za M23

    Intara ya ituri yonyine irabarura miriyoni imwe n'ibihumbi maganatandatu by'impunzi(1 600 000) nk'uko byatangajwe na Comiseri mukuru wa agashami gashinzwe impunzi ku isi muri L'ONU.

    Umuyobozi umwungirije ushinzwe kurinda impunzi, Pierre Atchom, yavuze ko hakenewe ingamba zihamye ngo ikibazo cy'impunzi kibonerwe umuti.

    Uyu yatangaje ibi nyuma yo gusura impunzi zaturutse Bunia mu gace kayo ka Rho,muri teritwari ya Djugu.yemeje ko bugarijwe n'inzara kubera inkunga y'ibiribwa yagabanutse.

    Impunzi mu burasirazuba bwa Congo zikomeje gutaka inzara ,ari nako akaga kintambara hagati y'igisirikare cy'igihugu na M23 ibugarije kandi isa nitazarangira vuba.

    Ku bimeze , ni ko HCR iheraho itabaza imiryango mpuzamahanga n'abafite umutima wo gufasha kwerekeza amaso ku mbaga y'abaturage bugarijwe n'ibyago by'intambara muri icyo gice.

    Uruzinduko rw'impuguke za l'ONU rwaburiye amahanga kwitegura no kwitwararika akaga k'inzara kazagwira intara ya Ituri nayo yugarijwe n'intambara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abaturage-basaga-1-600-000-bakuwe-mu-byabo-n-imirwano-muri-ituri

  • Uko abantu bajyanwa muri 'Transit Centers' bigiye gusubirwamo #rwanda #RwOT

    Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda, bagaragaje ko ibigo byakira inzererezi bizwi nka 'Transit Centers' bifite imikorere mibi rimwe na rimwe inahesha isura mbi Igihugu.

    Ubwo bagezaga kuri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ibibazo babonye mu isesengura rya Raporo y'Ibikorwa bya  Komisiyo y'Igihugu y'Uburengenzira bwa Muntu by'umwaka wa 2021/2022, Abadepite bagize  Komisiyo y'ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, bagaragaje ko ibigo byakira inzererezi bwizi nka 'Transi Centers 'bifite imikorere mibi rimwe na rimwe inahesha isura mbi igihugu.

    Iyi mikorere mibi ishingiye kukuba hari abasangwa muri ibi bigo badakwiye kuba barimo, nk'aho basanze hari n'abashinjwa kunyereza imisoro babijyanywemo,  ikindi ngo hamwe na hamwe muri ibi bigo  nta buryo buhamye bwo kwita ku mibireho y'ababirimo n'ibindi.

    Umudepite umwe Ati 'Ba nyakubahwa iyi ni komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu irebana n'ibigendanye no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse no kububungabunga. Iyo isohoye muri raporo yayo ko abantu bajya mu bigo binyurwamo by'igihe gito, haba harimo abantu banyereje imisoro ukareba na politike igihugu cyacu kirimo, bishobora gutanga isura mbi.Umuntu wanyereje imisoro ubundi hari icyo itegeko rimusaba.'

    Undi yungamo ati 'Abavuye muri biriya bigo binini bagira uburyo bakurikiranwa,umuntu uvuye iwawa arigishwa imyuga akagira n'ukuntu akurikiranwa, ariko abavuye muri izi 'transit centers' hari ubwo rimwe na rimwe badakurikiranwa. Hari ikintu kibabaje giherutse kuba ejo bundi twanavuga ko cyagize n'ingaruka ku mutekano, abantu bashinzwe irondo, hari uherutse kwicwa, yicwa n'umwe mu bantu bavuye muri biriya bigo.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yagaragaje gusa n'iyemera ko hari ibibazo bigaraga mu mikorere ya 'Transit Centers', nubwo muri rusange ngo ugereranyije n'imyaka yashize, ubu hari intambwe yatewe mukikorere yazo.

     Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye intumwa za rubanda ko ubu hafashwe ingamba yo gushyiraho komite yihariye ishinzwe kugenzura imibereho ya buri munsi  y'abari muri 'Transit centers'.

    Ni Komite izaba igizwe abantu banwe barimo uhagarariye RIB, Polisi, ushinzwe Gender n'abana ndetse n'umuyobozi wa Transit Centers.

    Aba ngo ni nabo bazajya basuzuma umunsi ku munsi niba ntawe uri mu kigo runaka atabikwiriye.

    Ati 'Umuntu ufata umuntu akamushyira muri 'transit center' kubera ko batonganiye mu mudugudu ntabwo ari umwanzuro wa polisi. Uko abapolisi bafata abajya muri ibyo bigo birazwi, abayobozi ba RIB bajya mu iperereza uko bikorwa birazwi, rero nta nyungu bafite y'indi yo gukora ibihabanye n'amabwiriza ariho kandi uko bikorwa turabizi. Ahubwo cyeretse tubihaye abayobozi b'imidugudu n'utugari wenda ho byaba ari ikibazo, kuko akenshi nibo bazana abo bantu.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasobanuye ko nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga uzongera gutinzwa mu bigo by'inzererezi, ahubwo bazajya bagororwa basubizwa mu ishuri.

    Muri ibyo bigo kandi ngo ubu hagiye gushyirwamo abahanga mu mitekerereze n'imyitwarire bya muntu.

     Gusa Minaloc yagaragje ko ibikorwa by'igororamuco bikwiye kongererwa ingengo y'imari, ariko intumwa za rubanda zivuga ko ahubwo ingengo y'imari ikwiye kongerwa mu bikorwa bikumira ibituma abantu bajyanwa mu bigo by'igorororamuco.

    Daniel Hakizimana 

    The post <strong>Uko abantu bajyanwa muri 'Transit Centers' bigiye gusubirwamo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/uko-abantu-bajyanwa-muri-transit-centers-bigiye-gusubirwamo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-abantu-bajyanwa-muri-transit-centers-bigiye-gusubirwamo

  • Igitutu imwe mu ndwara ishobora no kugera ku bwonko #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara y'igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by'umubiri harimo uruhu n'ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.

    Umukozi mu Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya igituntu, Dr Byiringiro Rusisiro, yibukije ko mu bimenyetso by'ibanze by'uko umuntu ashobora kuba arwaye igituntu harimo inkorora n'umuriro birengeje ibyumweru bibiri, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, kubura ubushake bwo kurya, no gutakaza ibiro.

    Dr Byiringiro aganira n'igitangazamakuru cya leta yavuze  ko igituntu gihera mu bihaha ariko ko uko umuntu atinda kwivuza kigenda gifata n'ibindi bice by'umubiri nko kuba cyagaragara nk'ibisebe ku mubiri cyangwa kigafata no mu bwonko.

    Dr Byiringiro agira ati 'Udukoko dutera igituntu tubanziriza mu bihaha, ariko tukaba twavayo binyuze mu maraso n'izindi ngingo zikaba zafatwa, aha twavuga amagufa(igituntu cyo mu magufa), mu nda, mu bwonko, hakaba n'abagira igituntu cyo ku ruhu.'

    Yakomeje agira ati 'Hari abagira ibisebe, hari uwo batubwiye kuri CHUK wari umwana, yari afite igisebe mu gatuza kirengeje amezi hafi umunani bakivuza imiti yose kidakira, bafashe ibipimo bibereka ko harimo mikorobe y'igituntu bamutangiza imiti yacyo, cya gisebe cyahise gikira.'

    Mu bantu bafite ibyago byo kwandura igituntu muri iki gihe harimo ababana n'abakirwaye, ab'ubudahangarwa buke bw'umubiri nk'abafite Virusi itera SIDA ndetse n'abakora imirimo isaba imbaraga nyinshi kandi bakorera ahantu hatinjira umwuka uhagije.

    Dr Byiringiro avuga ko ku itariki ya 24 y'uku kwezi kwa Werurwe 2024, ubwo Isi izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, RBC izajya gupima abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro barenga 2,000 i Masoro mu Karere ka Rulindo.

    Dr Byiringiro avuga ko kugeza ubu kwa muganga hose kwisuzumisha igituntu ndetse n'imiti yacyo bitangirwa ubuntu.

    RBC ivuga ko kugeza ubu abarenga 5,600 mu Gihugu barwaye igituntu, bakaba bari ku miti kandi ngo umuntu wayifashe neza arakira.

    Dr Byiringiro avuga ko ikigero cyo kwandura igituntu muri iki gihe mu Rwanda ari abantu 56/100,000, kikaba ari cyo kiri hasi ugereranyije n'ibihugu bituranye n'u Rwanda.

    Yvette Umutesi

    The post <strong>Igitutu imwe mu ndwara ishobora no kugera ku bwonko</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/igitutu-imwe-mu-ndwara-ishobora-no-kugera-ku-bwonko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitutu-imwe-mu-ndwara-ishobora-no-kugera-ku-bwonko

  • Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Frensh Montana na Rubi Rose #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yahamijwe ubwo Rubi Rose yashyiraga hanze amafoto aba bombi bafashwe basohakanye i Beverly Hills muri California.

    Ibi byaje bishimangira urukundo rwabo nyuma y'iminsi hari amakuru abivugwaho ariko adafitiwe gihamya.

    Ni nyuma kandi y'uko avuze ko ari mu rukundo na French Montana ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Shade Room, nubwo yavuze ko urukundo rwabo rukiri mu mizi.

    Rubi ari mu rukundo na Frensh Montana nyuma y'igihe gito atandukanye n'uwari umukunzi we Darryl Dwayne Granberry Jr wamenyekanye nka PontiacMadeDDG (DDG) mu muziki.

    Urukundo rwa Rubi na DDG rwashyizweho iherezo nyuma y'uko yamushinjaga gukundana n'undi mukobwa Halle Bailey nkuko babigaragaje ubwo bateranaga amagambo.

    Amafoto yafotowe Rubi na Montana ubwo bari basohokanye bishimanye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-ya-frensh-montana-na-rubi-rose

  • Kibumbatiye ubwiza nubutunzi bwumuziki na s… – #rwanda #RwOT

    Ni rwo rugaburira izindi nganda mu myidagaduro nk'umuziki cyane ko abakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo, abenshi baba ari abamurika imideli; muri filime n’ibindi.

    Kera bamwe barufataga nk'uruganda rw'inkundarubyino kugeza igihe rwatangiye kugaburira bamwe mu buryo bufatika.

    Kuri ubu rwaruhuye benshi bajyaga bashaka kwambara neza bagatumiza imyambaro ku yindi migabane, kuko Made In Rwanda yamaze gushinga imizi kugeza ubwo n'abayobozi bakomeye mu gihugu uhereye ku muryango wa Perezida Paul Kagame bageze aho bisanga mu myambaro yakorewe mu Rwanda.

    Ubu abanyarwanda bogoga amahanga bagiye mu birori bikomeye byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, Paris Fashion Week, New York Fashion Week n'ibindi.

    Kugeza ubu uwavuga ko rumaze gutera intambwe ikomeye ntabwo yaba abeshye n'ubwo hakiri inzira ndende kugira ngo uko rwakabaye rufatwa abe ari ko rufatwa.

    Uruganda rukwiriye guhangwa amaso!

    Uwimbabazi Moniah ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye InyaRwanda ko hari ibyo kwishimira muri uru ruganda.

    Ati 'Icyo nishimira ni uko rumaze kugera ku rwego mpuzamahanga kandi abarurimo babeshejweho na rwo. Rutanga umusanzu munini nk'izindi nganda zose, rutanga akazi, rwishyura imisoro kandi rugatanga n'ubumenyi.''

    Avuga ko icyarukomeza ari uko abaruhuriyemo bashyira hamwe kandi rukaba rwagira ingengo y'imari.

    Umunyamideli Umufite Anipha uheruka gusinya amasezerano y'umwaka yo kumurika imideli muri Elite Modeling Agency Network, ikigo mpuzamahanga cy'Abafaransa mu kumurika imideli; nawe avuga ko aho uruganda rw'imideli rugeze ubu ari aho kwishimirwa.

    Ati 'Nishimira ko ibyo twabonaga biri kure (kugera ku rwego mpuzamahanga) ku banyamideli twabigezeho n'ubwo tukiri bake ariko byibura twamaze kubona ko bishoboka ari na byo bigomba gutera imbaraga abandi babyifuza bose.'

    Akomeza avuga ko uruganda rw'imideli rubamo guhanga udushya mu buryo butandukanye ku buryo ari rumwe mu zagahawe agaciro gakomeye mu myidagaduro.

    Ati 'Imideli ni ubuhanzi kandi ibamo guhanga udushya mu buryo bwinshi butandukanye. Uko uruganda rw'imyidagaduro rutera imbere ibitaramo by'imideli birushaho kwiyongera. Kandi, urabizi ko abanyamideli bifashishwa mu ndirimbo ndetse no muri filime bigakomeza guteza imbere imyidagaduro.''

    Avuga ko uruganda rw'imideli rufite akamaro kanini kuko hari akandi gaciro bizana ku ndirimbo iyo hari umurika imideli wayigaragayemo.  Ngo kuko  ibintu byiza binyuranye biri mu ishusho ni byo bituma ritarambirana rikarushaho gukundwa kandi abanyamideli babigiramo uruhare rukomeye.

    Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye mu muziki nka Jules Sentore, avuga imideli ari ikintu kigari cyunganira ibindi bisata birimo umuziki.

    Ati 'Umumaro wabo ni munini kuko nabo ni abahanzi navuga ko ari indi nyongera mu bigira indirimbo. Mu bigize umuhanzi, n'imideli irimo. Niyo mpamvu bose babita abahanzi. Umuntu ukora imideli nawe ari mu bigize umuhanzi. Ni abantu bagendana ariko imirimo iba itandukanye, umwe aba akora imideli undi akaririmba.'

    Akomeza avuga ko indirimbo itagirwa n'uburyo yanditse cyangwa umudiho ahubwo igirwa n'ibintu byose bishobora kugaragaramo birimo n'abo banyamideli.

    Ati 'Ibyo ni byo biba bigize indirimbo. Indirimbo mu iyubakwa ryayo, usanga iba irimo ibintu byinshi. Umuhanzi ni ikintu gito mu bigize indirimbo.''

    Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, we yavuze ko abanyamideli bagira akamaro kanini mu ndirimbo ku buryo hari n'abantu bashobora kuyikunda batitaye ku butumwa burimo ahubwo bakurikiye abanyamideli bagaragaramo.

    Umunyamakuru wandika ku nkuru zijyanye n'imideli, Mukahirwa Diane, nawe ntabwo ajya kure y'ibyo bagenzi be bavuga.

    Ati 'Icya mbere Abanyarwanda bamaze kumva no gushyigikira abahanga imideli n'abayimurika. Abantu batandukanye bambara Made in Rwanda cyane, bitandukanye n'iyo uganiriye n'abahanga imideli ubu bakubwira ko mbere abantu bangaga no kwambara imyambaro yabo ku buntu.'

    Arakomeza ati 'Imyambaro iri ku rwego rwo hejuru. Imyambaro ni myiza kandi ni byo bifashisha. Hari 'standard' yo ku rwego rwo hejuru ku buryo imyenda yo hanze itaruta iyo mu Rwanda. Icya gatatu, uruganda rw'imideli rwarenze u Rwanda, ruri ku rwego mpuzamahanga. Mu birori mpuzamahanga ntiwaburamo umunyarwanda.'

    Akomeza avuga ko imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure ku buryo ibyamamare bitandukanye bidaterwa ipfunwe no kuyambara.

    Ati 'Ikindi imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure. Urebye nk'imyambaro ya Moshions imaze kwambarwa n'ibyamamare byinshi, urebye House of Tayo umupira we wambawe n'ibyamamare byinshi, urebye nka Asantii ya Mbonyumutwa Maryse nayo ni inzu ihanga imideli itanga icyizere gihambaye.'

    Mukahirwa akomeza avuga ko imyambaro n'inkweto bikorerwa mu Rwanda byifashishwa n'abahanzi ndetse n'abakina filime mu mashusho ndetse abahanzi bagakorerwa 'make up', bityo bigatuma bitanga umusanzu ukomeye mu myidagaduro.

    Atanga urugero ati 'Nk'umuntu ushaka kugaragaza u Rwanda mu ndirimbo ye ashobora kwifashisha umupira wa House of Tayo.''

    Yunga mu rya bagenzi be, akavuga ko icya mbere ari ugufatanya kugira ngo uruganda rukomeze gutera imbere. Atanga urugero ati 'Nka Moses Turahirwa agira icyo yise 'Vendredi d'artiste' aho ahuriza hamwe abanyempano mu mideli bakizamuka.''

    Uwamahoro Joyce watangije inzu ihanga imideli izwi nka Joyce Fashion Designs, we yavuze ko kuba abahanzi baratangiye gukangukira kwambara 'Made in Rwanda' ari byiza ari na byo bikomeza kongerera agaciro imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

    Yakomeje avuga ko kandi uko indirimbo y'umuhanzi irimo ya 'Made in Rwanda' irebwe cyane ari na ko ba bantu bo hanze y'u Rwanda bagenda banamenya ko mu Rwanda hari abahanzi b'imideli beza.

    Ati 'Njye ndavuga nk'uhanga imideli, urabona nk'indirimbo iyo irebwe cyane umuhanzi yarakoreshejemo 'Made in Rwanda', bikomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda yaba mu mideli kuko umuntu wishimiye ya myambaro igaragaramo ashobora kuzaza mu Rwanda, ahageze yagira amatsiko yo kumenya abahanga imideli bahakorera.'

    'Ikindi ni abanyamideli bagaragayemo, bizaryoshya indirimbo ari na ko kandi abantu bamenya ko na none mu Rwanda hari abanyamideli beza bagaragara bityo babe bakwifashishwa n'abandi batari n'abanyarwanda.'  

    Hakenewe Rwanda Fashion Council, no korohereza abahanga imideli

    Moniah avuga ko we na bagenzi be bo mu ruganda rw'imideli bifuza ko bahangwa amaso. Ati 'Icyo dusaba Leta ni ukutwumva kandi bakadushyigira tukagira abaduhagarariye tuzi ndetse n'umuyoboro w'amakuru ukaba umwe mu buryo bwo guca utuzu turi muri uru ruganda.''

    Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show, avuga ko buri gihe hari ikibazo ahora yibaza ku buryo ahuye na Perezida Kagame yakimubaza.

    Ati 'Mfite ikibazo nanjye ubwanjye nifuza kubaza Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame umunsi nzagira amahirwe yo guhura nawe. Namubaza nti ‘kuki imbaraga zo gufasha abahanzi cyane abanyamideli zitatanye mu nzego kandi zose za leta?’'

    Arakomeza ati 'Urasanga hari icyiciro cy'abanyamideli ngo bafashwa na PSF, ukumva ngo hari icyiciro gifashwa na RDB, ugasanga ngo hari icyiciro gifashwa na Imbuto Foundation hamwe na ArtRwanda-Ubuhanzi, ukumva ngo hari icyiciro gifashwa n'Inteko y'Umuco ari nayo ireberera abahanzi.'

    Avuga ko Leta ifasha abamurika imideli ariko uburyo bikorwamo bivangavanze, ku buryo harimo abafashwa kabiri ndetse na gatatu, hari ugitegereje ko n'ibaruwa ye yanditse asaba guhura n'umuyobozi isubizwa.

    Avuga ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke byasaba ko Leta ishyiraho Fashion Council, ari nayo yaca akavuyo usanga gahari cyangwa se urundi rwego rushya.

    Ati 'Leta nishyireho Fashion Council cyangwa se urundi rwego rushya ruharanira inyungu z'abanyamideli by'umwihariko #MadeinRwanda hagamijwe kwirinda kwigana kuko ubu usanga biganana cyane.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo wamenya imyenda yakozwe na runaka kuyitandukanya na Moshions, LITORIS cyangwa Matayo Rugamba, bivuze ko tugomba kumenya ni nde ukora iyi brand? Igizwe n'iki? Bigaragarira he?'

    Umufite hano agaragaza ko abahanga imideli n'abayimurika bose bakwiriye gushyirirwaho uburyo buborohereza akazi kabo.

    Ati 'Ntihabaho abanyamideli nta mideli ihari! Nibaza ko icyakorwa cyose kigomba guhera mu gufasha abahanga imideli koroherezwa ku buryo bakora ibintu bifite ubudasa kandi biri ku rwego rushimishije (material wise). Hanyuma ikindi ni ku bijyanye n'ibitaramo koroherezwa ndetse no gufasha kubona abaterankunga.'

    Mukahirwa nawe ntabwo ajya kure yabo cyane aho agira ati 'Leta nishyire ukuboko mu buryo bugaragara mu myidagaduro. Bakabafasha mu buryo bw'amafaranga bakanabagira inama kuko baratanga umusanzu muri gahunda ya 'Made in Rwanda'. Ikindi bakoroherezwa kubona 'products' ziva hanze kuko ni nacyo gituma imyambaro bakora ihenda.''

    Avuga ko habaho koroshya imisoro cyangwa se Leta ikaba yareshya abashoramari bakaza gushora muri uru ruganda ndetse hakaba hanabaho imikoranire n'ibihugu bivanwamo ibyifashishwa n'abahanga imideli ndetse n'abakora 'make up' kugira ngo bijyanye bibageraho byoroshye ku kiguzi gito.

    Akeza karigura …

    Franco Kabano watangije inzu ifasha abamurika imideli mu Rwanda yitwa We Best Models afatanyije na Sarah Nynthia, we avuga ko mbere ikibazo cy'uko mu ruganda rw'imideli batitabwaho mu myidagaduro atari ho kiri gusa.

    Ati 'Icyo si ikibazo kiba mu ruganda rw'imideli gusa, ni ingeri zose. Ntabwo igihugu cyacu kikiyubaka cyabona ubushobozi bwo gufasha buri wese ukeneye inkunga yo kuzamura ibyo akora nk'akazi. Icyo nababwira ni uko akeza kigura.'

    'Kora cyane ahubwo ube mu bafasha igihugu kuzamura ubukungu, uwo amahirwe azasekera, azahabwa ubwo bufasha koko nk’uko hari igice kimwe gifashwa cyane n'inzego za Leta abandi bakirengagizwa.'

    Atanga inama ariko ku bashwinzwe gusaranganya ubufasha igihugu kigenera abahanzi muri rusange, akavuga ko bakwiye kutita ku bantu bamwe gusa ahubwo bakajya bahora bareba ahapfupfunyuka impano nshya bakaziha urubuga, bakazitiza umurindi mu bumenyi n'amikoro kugira ngo hubakwe inganda zifite ireme.

    Uwimbabazi Moniah avuga ko kimwe mu bizakomeza imideli ari ugushyira hamwe agasaba Leta ko yafasha abanyamideli

    Umufite usanzwe amurika imideli ku rwego mpuzamahanga yavuze ko uruganda rw’imideli ari rumwe mu zikwiriye guhangwa amaso

    Uwamahoro Joyce watangije Joyce Fashion Designs yavuze ko umuziki n’imideli byunganirana 

    Jules Sentore afata uruganda rw’imideli nk’ishami umuziki ushamikiyeho kugira ngo ugire amashusho meza 

    Jules Sentore ntabwo ajya kure cyane ya Jules Sentore nawe avuga ko abanyamideli bagirira umumaro munini abahanzi Kabano ashishikariza abanyamideli gukora cyane kuko akeza kigura, ikindi agasaba abashinzwe gutanga inkunga kujya bita ku mpano nshya 

    Umunyamakuru Mukahirwa avuga ko Leta ikwiriye korohereza abahanzi b’imideli kujya babona ibyo bifashisha mu buryo butagoranye kuko ari byo bituma bamwe binubira kwambara ‘Made in Rwanda’ bavuga ko ihendaNtawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show yazamukiyemo abamurika imideli benshi n’abayihanga mu Rwanda uyu munsi, avuga ko hakwiriye gushyirwaho Rwanda Fashion Council cyangwa urundi rwego rushinzwe abanyamideli rwashyirwaho na Leta

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127108/kibumbatiye-ubwiza-nubutunzi-bwumuziki-na-sinema-injira-mu-gisata-cyimideli-cyirenzwa-ingo-127108.html

  • Infantino yavuze uko Perezida Kagame yamuguri… – #rwanda #RwOT

    Mu nama ya 73 ya FIFA yateraniye i Kigali kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yagarutse ku rugendo rwe yiyamamariza kuyobora FIFA, ndetse agaragaza ko inzira ye ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda kuva mu mikino ya CHAN u Rwanda rwakiriye mu 2015.

    Mu 2015 ni bwo Gianni Infantino yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora FIFA aho iyi gahunda yayitangiriye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. 

    Ifantino avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda yahakuye imbaraga zikomeye zo kuyobora FIFA n’ubwo yabanje gucika intege. Yagize ati: 'Mfitanye isano yihariye n’u Rwanda, ubwo niyamamarizaga kuyobora FIFA mu 2015, ari nabwo u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN 2015″. 

    “Naje inshuro ebyiri mu Rwanda, inshuro ya mbere byari ugutangiza iyi mikino aho nahuye n’abantu batandukanye bahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.'

    Infantino yavuze ko ku nshuro ya mbere aza mu Rwanda 'nari mfite imbaraga n’icyizere cyinshi, ariko ku nshuro ya kabiri ngaruka mu Rwanda nari nabwiwe n’abantu ko bankunda ariko batazanshyigikira mu matora'.

    Infantino yakomeje avuga ko muri we yumvise acitse intege, ku buryo yumvaga yabivamo, ariko amateka y'u Rwanda akamwongerera imbaraga. 

    Ati: 'Icyo gihe ntabwo nari mfite itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa CHAN, mu gihe gito nsanganirwa n’umuntu wanshyikirije itike yo kujya kureba uwo mukino. Uwo muntu yarambwiye ngo iyi ni itike yawe yaguzwe na Perezida Kagame.”

    Infantino yavuze ko yabitekerejeho, nyuma ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi. Uyu mutaliyani yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo rwo kwiyubaka ‘bitera imbaraga Isi yose’.

    Yavuze ko ataciwe intege n’abo bantu bamubwiraga ko batazamutora, ahubwo yagiye kureba umupira, hanyuma akomeza gahunda ye yo kwiyamamaza nyuma y’amezi macye atorerwa kuyobora FIFA.

    Infantino yasoje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rwongera kwiyubaka binyuze mu cyizere, umuhate, gukora cyane ndetse n’ubuyobozi bwiza. 

    Yavuze ko ‘u Rwanda ari igihugu cyiza kandi nzi ko benshi muri mwe muzagaruka atari ugusura Kigali gusa, ahubwo n’ibindi bice’.

    Perezida Kagame yagenewe umupira na FIFA uriho nimero 23 ugaragaza ko umupira w’amaguru wunga Isi yose 

    Gianni Infantino ni ku nshuro ya 3 aje mu Rwanda mu myaka 8 itambutse 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127127/infantino-yavuze-uko-perezida-kagame-yamuguriye-itike-ku-mukino-wa-chan-agasubiza-amaso-ku-127127.html

  • Byinshi kuri Zaya Wade wihinduje umukobwa ku… – #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukiri muto cyane Zaya Wade akomeje kugarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yaho yahawe uburenganzira bwo guhindura amazina y’abahungu yari yariswe akivuga maze hakemezwa aya gikobwa yiyise nyuma yaho yihiduje igitsina.

    Zaya Wade ni umwana wa Dwayne Wade icyamamare muri NBA wakiniye ikipe ya Miami Heat ariyo yatumye amenyekana akanajya ku rutonde rw’abakinnyi ba Basketball b’ibihe byose muri NBA.

    Zaya Wade yavutse mu 2007 ubwo Se yari akiri kumwe n’umugore we wa mbere witwa Siohvaughn Funches babanye kuva 2002 kugeza mu 2010.

    Zaya ari kumwe na Se Dwayne Wade icyamamare muri NBA

    Dwayne Wade n’umwana we mbere y’uko yihinduza umukobwa

    Zaya Wade ufite imyaka 15 y’amavuko, yavutse ari umuhungu bamwita Zion Wade gusa aza guhindura izina mu 2021 ubwo yatangazaga ko atakiri umuhungu ahubwo ko ari umukobwo kandi ko yifuza kubagwa agahabwa imyanya y’ibanga y’abakobwa. Iki gihe yarafite imyaka 13 y’amavuko.

    Zaya Wade avutse ari umuhungu nyuma aza kwihinduza umukobwa

    Zaya Wade arangwa no kwambara gikobwa

    Ubwo Zaya yatangazaga ibi byateye amagambo menshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavugaga ko akiri umwana muto atabasha kumenya ibijyanye no kwihinduza igitsina mu gihe abandi batungaga urutoki ababyeyi be ko bamurangaranye kugeza ubwo ashaka kwihindura uko atari.

    Umukinnyi wa filime Gabrielle Union yashinjwe ko ari we watumye Zaya yihinduza umukobwa

    Zaya Wade na Grabielle Union wamubaye hafi ubwo yihinduzaga umukobwa

    Mu batunzwe agatoki rugikubita ni mukase witwa Gabrielle Union usanzwe ari icyamamare muri sinema, aho yashinjijwe kuba ariwe watije umurindi Zaya Wade akiyumva nk’umukobwa kandi ari umuhungu. 

    Ibi byaterwaga n’uko Gabrielle Union na Zaya bakundaga gushyira amashusho yabo kuri Tik Tok bari kwisiga ibirungo (Make Up) bigatuma benshi bamugaya ko asiga ibirungo by’ubwiza umwana w’umuhungu.

    Mu kiganiro Zaya Wade yahaye Vogue Magazine mu 2021 yatangaje ko kuba yifuza kuba umukobwa ntawabimutegetse ahubwo ko ari uko yiyumva. Yagize ati: ”Uko ngaragara inyuma siko meze imbere. Ibyuyumviro byanjye nib iy’abakobwa ariko inyuma ndi umuhungu, ndifuza guhindura igitsina kugira ngo mpuze inyuma yanjye n’imbere hanjye”.

    Zaya Wade yavuze ko uko asa inyuma ntaho bihuriye n’uko yiyumva imbere

    Ibi byatumye nyina umubyara Siohvaughn Funches atangaza ko atewe agahinda no kubona umwana yibyariye ari umuhungu ashaka kwigira umukobwa. 

    Yakomeje avuga ko ibi ntakabuza yabitewe n’uburangare bwa Se umurerana na mukase batamwitayeho ndetse ko mukase yabikoze abishaka agatoza umwana we kwigira umukobwa.

    Se yaramushyigikiye mu rugendo rwo kwihinduza umukobwa

    Muri Werurwe 2022 Dwayne Wade yatangaje ko ashyigikiye umwana we Zaya Wade wifuza kuba umukobwa ndetse anatangaza ko amaze igihe aterwa imiti irimo imisemburo y’igitsinagore kugirango bizamworohere kwihunduza umukobwa. 

    Ibi ntabwo abakoresha imbuga nkoranyambaga babyakiriye neza ahubwo baramunenze banamusaba ko yabuza umwana we kwihindura umukobwa akaguma ari umuhungu.

    Zaya Wade amaze kwihinduza umukobwa

    Nyuma y’amezi atanu Dwayne Wade atangaje ibi, Zaya Wade yahise atangaza kumugaragaro ko yamaze kubagwa agahabwa imyanya y’ibanga y’abakobwa akaba asigaranye urugamba rwo guhinduza igitsina n’amazina mu mategeko. Ibi ntabwo byakiriwe neza na nyina Sioghvaugh Funches wahise amwihakana akavuga ko ibyo yakoze bimeze nko kwica umwana w’umuhungu yibyariye.

    Mu kiganiro Sioghvaughn Funches yagiranye na televiziyo ya CBS yatangaje ko atakiriye neza ibyo umwana we Zaya Wade yakoze. 

    Yagize ati: ”Ntabwo nkibasha kumenya umwana nibyariye. Bimeze nkaho yishe umuhungu nabyaye kuko ntagihari. Kumubona kuriya birambabaza kuko iyaba tukibana ntiyari kumera kuriya. Uriya mubona si umwana wanjye. Ntabwo ndi umubyeyi we kuko uwo nabyaye yaramwishe”.

    Nyina wa Zaya Wade yaramwihakanye akimara kwihinduza umukobwa

    Ntibyagarukiye hano kuko kugeza ubu Sioghvaughn Funches yajyanye mu nkiko Dwayne Wade na Gabrielle Union abashinja guhindura umwana we umukobwa mu nyungu zabo bwite kuko amafaranga akura mu mideli aribo bayafata kandi ko babikoze mu rwego rwo gukomeza kuvugwa. Ibi ariko byatewe utwatsi na Dwayne Wade ndetse amusaba ko yakwakira umwana wabo uko ari bakamushyigikira.

    Nyina wa Zaya yashinjije Dwayne na Gabrielle guhindura umwana we umukobwa mu nyungu zabo

    Ku itari 13 Werurwe 2023 nibwo byatangajwe ko amazina ya Zaya Wade yemewe n’amategeko kandi ko yemerewe guhindura igitsina mu mategeko akaba yahindutse umukobwa. Ibi byabaye nyuma yaho yari aherutse gutangaza ko abantu benshi bakimwita umuhungu kandi yaramaze kuba umukobwa.

    Zaya Wade mu birori by’imideli bya Paris Fashion Week 2023

    Inzira y’imideli ya Zaya Wade yayitangiriye ku mugaragaro mu 2022 ubwo yatangiraga kwamamariza imyenda y’inzu z’imideli irimo nka Dolce & Gabbana, Balenciaga n’zindi. Mu minsi ishije Zaya Wade yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week 2023 aho yamuritse imyambaro ya Yves-Saint Laurent (YSL).

    Zaya yamamariza inzu z’imideli zikomeye zirimo Balenciaga, YSL na Miu Miu

    Kugeza ubu Zaya Wade w’imyaka 15 akomeje kugarukwaho cyane nk’umwe mu bantu bihinduje igitsina bakiri bato ndetse bikanatuma ahita atangira kubyinjirizamo amafaranga dore ko nyuma yo kuba umukobwa yahise atangira kwamamariza inzu z’imideli zikomeye zinamwishyura agatubutse.

    Zaya mbere y’uko yihinduza umukobwa yitwaga Zion Wade

    Zaya Wade yatangiye inzira yo kwihinduza umukobwa afite imyaka 13

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127120/byinshi-kuri-zaya-wade-wihinduje-umukobwa-ku-myaka-13-bigatuma-nyina-amwihakana-amafoto-127120.html

  • MINEDUC yihanangirije ibigo by'amashuri byirukana abanyeshuri kubera imyizerere – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe mu ibaruwa Minisiteri y'Uburezi yandikiye abayobozi b'uturere twose mu gihugu kuri uyu wa 15 Werurwe, igaragaza ko abanyeshuri bafite amahitamo yo kugira imyemerere itandukanye.

    Ni nyuma y'aho muri Kanama 2022, Umuryango w'Abahamya ba Yehova mu Rwanda wandikiye Minisiteri y'Uburezi uyigaragariza ko hari abanyeshuri 59 b'abayoboke bawo bamaze kwirukanwa mu bigo bitandukanye kubera kutifatanya n'abandi mu bihe by'amasengesho.

    Minisiteri y'Uburezi yisunze itegeko Nshinga mu ngingo ya 20 igaragaza ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ubwisanzure mu kwiga no kwigisha ndetse n'iya 37 igaragaza ko buri wese afite ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere, yihanangiriza ibigo byirukana abana kubera ko batagiye gusenga hamwe n'abandi.

    Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko umuntu ubuza umunyeshuri kwiga nta mpamvu ifatika ihari cyangwa ugira uruhare mu kuva mu ishuri kw'abana aba akoze amakosa kandi ahanirwa mu rwego rw'imiyoborere.

    Yakomeje igira inama abayobozi, abakuru b'ibigo by'amashuri kwirinda kwirukana umwana mu gihe adahuje imyemerere na bagenzi be.

    Mineduc yakebuye ibigo by’amashuri byirukana abanyeshuri bazira imyizerere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yihanangirije-ibigo-by-amashuri-byirukana-abanyeshuri-kubera-imyizerere