Blog

  • Dore ibyiza utari uzi byo kunywa amazi arimo indimu birimo kurwanya impumuro mbi yo mukanwa #rwanda #RwOT

    Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y'akazuyazi (uretse ko n'andi wayakoresha)

    Dore akamaro amazi arimo indimu agirira umubiri

    1.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.

    2.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

    3.Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n'ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w'ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n'umwijima ugakora neza.

    4.Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n'abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n'umuti w'amenyo

    5.Afasha mu guta ibiro

    Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

    6.Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n'ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

    7.Arinda kubyimbirwa.

    Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y'indwara nyinshi.

    8.Aguha imbaraga

    Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe

    9.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi

    Amazi y'akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w'indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

    10.Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w'amaraso

    Ese nanywa angana gute?

    Ku bantu bari munsi y'ibiro 70; fata ½ cy'indimu ushyire mu kirahure cy'amazi mu gitondo
    Hejuru y'ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y'akazuyazi
    Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse.

    Ni iki aya mazi afasha umubiri?

    Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu.

    Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y'akazuyazi (uretse ko n'andi wayakoresha)

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyiza-utari-uzi-byo-kunywa-amazi-arimo-indimu-birimo-kurwanya-impumuro

  • Yafashe umukunzi we ari kumuca inyuma ahita yiruka ajya gutwika imodoka ye #rwanda #RwOT

    Umukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guta umutwe bikomeye agashaka gutwika imodoka y'umukunzi we kubera ko yari amufashe amuca inyuma.

    Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Nairobi muri Kenya,yasuye bitunguranye umukunzi we witwa Kevo,ageze mu rugo rwe asanga ari kumwe n'undi mukobwa.

    Uyu mukobwa yahise arakara cyane nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi we ari kumuca inyuma bituma ahondagura urugi cyane ngo bafungure ariko bamwima amatwi banga gukingura.

    Uyu mukobwa yarakaye niko kujya aho imodoka y'uyu musore yari iparitse atangira kuyangiza ari nako ashaka kuyitwika.

    Abantu bari bahuruye bahamagaye polisi ihagera atarakongeza iyi modoka ariko amashusho yakwirakwijwe henshi agaragaza ko ariyo gahunda yari afite.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yafashe-umukunzi-we-ari-kumuca-inyuma-ahita-yiruka-ajya-gutwika-imodoka-ye

  • Museveni yiyamye Uburayi bushaka kubigisha imico yo kuryamana n'abo bahuje ibitsina #rwanda #RwOT

    Mw'ijambo ridasanzwe Museveni yagejeje kubari bitabiriye inteko ishingamategeko muri Uganda kuri uyu wa kane , yavuze ko umuco wo kuryamana n'uwo muhuje igitsina atari ibintu bisanzwe.

    Yagize ati:”Dutegerezwa Dusabwa byibura gutekereza twibaza niba ari umuco usanzwe cyangwa uburere' ?

    “Ibintu bijanye n'igitsina muri Uganda no mu bindi bice by' Afrika n'ibanga rikomeye. Kandi guhuza ibitsina bisanzwe hagati y'umugabo n'umugore , ubundi se twamenya dute ko uhuza igitsina n'uwo mugisangiye utabishyize ku mugaragaro ?

    Ibyo abivuze mu gihe hari abantu batangiye kwerekana urwango ku bahuza igitsina bagisangiye mu gihugu cyose no mu karere ko mu burasirazuba bw' Afrika.

    Abaharanira uburenganzira bw'abahuza ibitsina babisangiye bavuga ko hari aho baba bakubitwa cyangwa bagatukwa ku mbuga nkoranya mbaga mu cyumweru gishize.

    Ingingo y'itegeko ryamagana abahuza ibitsina babisangiye ryarajyanywe mu nama nshingamategeko mu ntangiriro z'icyi cyumweru, ribuza umuntu wese kwigamba ko ahuza ibitsina n'uwo bagisangiye.

    Ritegeka kandi igipungo cy'imyaka cumi ku muntu wese ufashwe yahuje igitsina n'uwo bagisangiye cyangwa barashakanye , no ku baharanira uburenganzira bw'abameze batyo.

    Ubu iryo tegeko muri Uganda riri kwigwaho n'abadepite mu nteko ishinga amategeko bashinzwe mu gice cy'ubutabera.

    Itegeko ribuza abahuza igitsina bagisangiye, ryategekaga ko uwafashwe afungwa burundu , riza gukurwaho n'akanama gashinzwe iyubahirizwa ry'itegeko nshinga muri 2014, kvuga ko rwemejwe n'abadepite batuzuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/museveni-yiyamye-uburayi-bushaka-kubigisha-imico-yo-kuryamana-n-abo-bahuje

  • Yahuye n'akaga gakomeye azira gushaka kwifotozanya n'inzovu #rwanda #RwOT

    Umugabo arembeye mu bitaro nyuma y'uko inzovu imukubise ikamubabaza ari kugerageza kwifata ifoto ya selfie nayo muri Tanzania.

    Iyi nzovu yari yacitse icyanya zibamo mu gace ko mu majyaruguru kitwa Manyara ndetse yarimo kwangiza imyaka y'abaturage nkuko ubuyobozi bubivuga.

    Komiseri wa Polisi muri ako gace, George Katabazi, yavuze ko inzovu yarakaye ubwo abaturage bazaga ku bwinshi bashaka kwifota amafoto hamwe nazo ari nabwo yahutaje uyu mugabo urembye.

    Ati” umugabo yajyanwe mu bitaro by'akarere bya Kiteto ubu ari kuvurwa….ari kugenda amera neza.”

    Guhemukirwa n'inyamaswa ku baturage si bishya muri Tanzania, kuko inyinshi iyo zihuye n'amapfa ziva mu mashyamba zikaza konera abaturage b'abahinzi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahuye-n-akaga-gakomeye-azira-gushaka-kwifotozanya-n-inzovu

  • Abakoresha utumashini twumutsa inzara bashobora gufunga imiryango – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashasti bwagaragaje ko umwanya umuntu amara yicaye yashyize ikiganza muri iyi mashini yumutsa inzara, bituma uturemangingo tw'amaraso dupfa bikaba byamuviramo kurwara kanseri y'uruhu.

    Abashakashatsi ku bijyanye n'uruhu bo mu ishuri rya University of California San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuga ko iminota 20 umara washyize ikiganza cyawe muri iyi mashini, hafi 30% by'uturemangingo tw'amaraso dupfa, wakongera kugishyiramo indi minota 20, hafi 70 % byatwo bikangirika.

    Ku wa 11 Werurwe 2023 nibwo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge (RSB), cyashyize hanze itangazo risaba abakoresha utu tumashini kwihutira kudupimisha kugira ngo harebwe niba twujuje ubuziranenge nta ngaruka dushobora guteza ku buzima bw'abantu.

    RSB isanzwe ifite laboratwari ipimiramo ubuziranenge bw'ibikoresho bitandukanye birimo n'utu tumashini.

    Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, yabwiye The Newtimes ko iki gikorwa cyakozwe kugira ngo barengere ubuzima bw'abakoresha utu tumashini.

    Ati 'Abakora ubu bucuruzi bakwiye kumva ko icyo tugamije ari ukurinda ubuzima bw'abakiliya babo kandi bakwiye kubahiriza amabwiriza.'

    Abasanzwe bakoresha utu tumashini bo bavuga ko iki kigo kitabasobanuriye neza ibikenewe byose ngo bakomeze gukora neza.

    Umwe ukorera muri KBC yavuze ko babonye abantu baza kubabwira ko bakwiye gupimisha imashini gusa batabasobanuriye byinshi kugira ngo bamenye ibikwiye gukorwa.

    Ati 'Hari abantu batambutse hano bavuga ngo dukwiye gupimisha imashani ariko ntabwo badusobanuriye ngo tuzapimishiriza he, bizagenda bite, ubu ntituzi ngo imashini yujuje ubuziranenge iyo ari yo.'

    Yakomeje avuga ko nibikomeza gukorwa mu buryo nk'ubu bizatuma hari abakiliya batakaza kuko nabo basoma itangazo bagahita baryubahiriza.

    Ati 'Niba itangazo risohotse riri hanze n'abakiliya bararisoma ku buryo mu minsi iri imbere bashobora gutangira kudakoresha izi mashini, bagasiga ibisanzwe kandi isanzwe ni 2000Frw mu gihe iyi yo mu mashini ari 5000Frw.'

    Imaniriho ukorera mu Mujyi rwagati na we yavuze ko kuba aya mabwiriza batari kuyasobanurirwa bishobora gutuma bafunga imiryango.

    Ati 'Ubundi niba nkoreye umuntu ujya mu mashini amaguru n'amaboko ni 10 000Frw ubwo baba batanu ku munsi ni 50 000Frw, ubwo ninjya ku zisanzwe najya nkorera abo ngacyura 10 000Frw, ni ugufunga ntabwo ayo mafaranga wayakorera.'

    RSB igiye kujya ifatanya n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB mu kugenzura imashini zujuje ubuziranenge ndetse no kureba ko izinjijwe mu gihugu zose zapimwe.

    RSB yasabye abakoresha utu tumashini kudupimisha kugira ngo harebwe ubuziranenge bwatwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-utumashini-twumutsa-inzara-bashobora-gufunga-imiryango

  • Utumashini twumisha inzara dushobora gutera indwara zirimo kanseri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, buraburira abagana inzu zitunganya inzara kwitondera gukoresha utwuma tuzumisha kuko harimo amoko agera kuri arindwi atujuje ubuziranenge, bikaba byabatera indwara zirimo na kanseri.

    Taliki ya 11 Werurwe 2023, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB,  cyasohoye itangazo rigaragaza ko hari utumashini twumisha inzara dukoreshwa mu nzu zitunganya inara tutujuje ubuziranenge.

    Ubuyobozi bw'iki kigo buravuga ko bwakoze igenzura bugasanga hari amoko agera kuri arindwi y'utu tumashini tutujuje ubuziranenge.

    Bwana Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru w'iki kigo araburira abakoresha utu tumashini  kwihutira kudupimisha, kuko ututujuje ubuziranenge dutera indwara zirimo na kanseri.

    Yagize ati 'Mu byo twapimye twasanze utwo twuma turi ku isoko twohereza umuriro ugera muri Magana atandatu bitewe na brand (ubwoko n'uruganda rwadukoze) bigenda bikagera ku bihumbi bitatu Magana inani, bisobanuye ko biri hejuru cyane ku gipimo ngenderwaho ku mabwiriza y'ubuziranenge ku Isi hose. Ubuzima bwagira ingaruka zitandukanye, indwara zishobora gufata inzara, indwara zafata uruhu rw'umuntu.'

    Kugeza ubu mu nzu zitandukanye zitunanyirizwamo imisatsi n'inzara uhasanga utu tumashini ndetse n'abadukoresha, bagaragaza ko nta makuru na make bazi ku buziranenge bwatwo.

    Hari abatanga izi serivisi zo gutunganya inzara n'abakiriya babo bo mu Karere ka Rubavu, babwiye itangazamakuru rya Flash ko bafite impungenge z'uko bashobora kuba bararwaye izi ndwara, kuko batazi gutandukanya utu tumashini kandi ntibanamenye n'ingaruka z'ututujuje ubuziranenge.

    Umwe ati 'Tuyita imashini yumisha verini yitwa gel(soma jeli). Baragusiga bamara kugusiga ugashyira mu mashini kugira ngo yume, impungenge ntizabura kuko bavuze ko bishobora kuba bitera uburwayi.'

    Undi Ati 'Byasaba leta ko yatuzanira  imashini zujuje ubuziranenge, kugira ngo arizo tuzajya tugura.'

    Mugenzi we nawe yagize ati 'Twaranbyumvise ko harimo utudafite ubuziranenge, ariko ntabwo turamenya utwujuje ubuziranenge n'ututujuje ubuziranenge.'

    Biteganijwe ko mu bihe biri imbere ubuyobozi bw'ikigo RSB buzaba bwamaze gushyira ahagaragara amazina y'ubu bwoko burindwi bw'utu tumashini tutujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi w'iki kigo Bwana Murenzi Raymond, araburira abaturage kwigengesera ku mikoreshereze y'uyu tumashini,  mu gihe hatarabaho uburyo bwihariye bwo kudutandukanya.

    Ati 'Abenshi twaganiriye usanga badukoresha uko babonye, hari n'abadukoresha iminota 5 cyangwa 10 bitewe n'uko izo nzara zitaruma. Bigaragara ko byagira ingaruka ku buzima bwabo, birasaba kwigengesera.'

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, ntikigaragaza ko kigiye guhita gikura ku isoko utumashini twose twumisha inzara, mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi.

    Icyakora nyuma yo gutangaza aya moko arindwi y'utu tumashi tutujuje ubuziranenge, dushobora guhita dukurwa ku isoko.

    Aya moko arindwi y'utu mashini tutujuje ubuziranenge, bivugwa ko yinjijwe mu gihugu mu nzira zitemewe n'amatgegeko.

    Ntambara Garleon

    The post Utumashini twumisha inzara dushobora gutera indwara zirimo kanseri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/utumashini-twumisha-inzara-dushobora-gutera-indwara-zirimo-kanseri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=utumashini-twumisha-inzara-dushobora-gutera-indwara-zirimo-kanseri

  • Ruhango: Umuturage arashinja ubuyobozi kumuteza igihombo #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Frolance Mukankubona, wakoreraga mu Karere ka Ruhango, arashinja ubuyobozi kumuteza igihombo, ubuyobozi buvuga ko uriya muturage yakoze amakosa. 

    Mukankubona avuga ko yacurirazaga 'alimentation' muri gare y'akarere ka Ruhango, akaba yari anacumbitse muri ako Karere kuko abaturarwanda bari mu gihe cya 'Guma mu karere' maze mu gihe cya Covid-19  ntiyishyura ku gihe ukwezi kumwe ubukode bw'inzu yagenzurwaga na Ruhango Investment Company(RIC), umukozi w'iriya kompanyi (umucangamutungo) amwibutsa kwishyura bumvikana igihe azishyurira.

    Icyo gihe bumvikanye kitaragera, uwo mukozi bavuganye aza ari kumwe n'undi bamufungira umuryango yakoreragamo nk'uko yabwiye itangazamakuru rya Flash.

     Ati 'Umucangamutungo yaje ari kumwe na Kanuma wasoreshaga muri gare nka saa tatu z'ijoro bashyira ingufuri ku rugi rwanjye.  Mu rwego rwo kwirinda ko nyuma baza bagafungura ntahari nkibwa, nanjye shyiraho izanjye ndataha n'umwana wamfashaga mu kazi.'

    Uyu muturage kandi akomeza avuga ko yafungiwe akabibwira Perezida w'inama y'ubutegetsi ya Ruhango Investment Company (RIC) icyarimwe akanaba  umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana, akamubwira ko ariwe wabitegetse. 

    Ati 'Nyuma yo gufungirwa nabibwiye umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, arambwira ngo niwe wabasabye ngo bamfungire, ndinda nsohoka mu biro bye yanze kumfungurira.'

    Ikindi uyu muturage avuga ni uko bucyeye ikibazo yakigejeje ku rwego rw'isumbuyeho muri aka Karere rurimo Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango icyarimwe na Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Ruhango.

    Yagize ati 'Naje kubibwira Meya w'akarere ka Ruhango arambwira ngo Meya na visi Meya ntaho bataniye, kuko icyo visi Meya yakoze ngo adashobora kumuvuguruza.'

    Mukankubana akomeza agira ati 'Narebye na Perezida w'inama njyanama arambwira ngo tujye muri gare turebe uko ikibazo kimeze, hahita hanaza Visi Meya ushinzwe ubukungu Rusibilina, barambwira ngo mfungure kuko ntari nitwaje urufunguzo(rw'ingufuri zanjye kuko hari hafungishije ingufuri zanjye n'iyabo) mbemerera kujya kuzana imfunguzo, ariko mbabwira ko ibicuruzwa byanjye ninsanga byarangiritse banyandikira  bakazabinyishyura. Ntawansubije bose bahise bigira mu modoka barigendera.'  

    Perezida w'inama y'ubutegetsi ya Ruhango 'Investment Company' (RIC) icyarimwe akanaba umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko uyu muturage afungirwa ari we wabiteye kuko yanze gutanga ubukode bw'inzu.

    Ati 'Mukankubana yanze kwishyura Kompanyi y'ubucuruzi baramufungira, bamusaba ko yishyura amafaranga yararimo ntiyayishyura.'

    Iki kibazo si gishya kuri Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérome, avuga  ko  uyu muturage atishyuye ubukode bw'inzu nk'uko bikwiye baramufungira, inzego bireba zihagurutse zijya kumufasha ngo afungurirwe abura urufunguzo rwe kuko hariho ingufuri ye n'iya Ruhango Investment Company (RIC).

    Ati 'Yabanje kugirana amakimbirane n'abakozi ba Ruhango Investment Company (RIC) ntiyayagiranye na Rusibilina. Abo batavuganaga neza ni abacungaga iyo nzu Mukankubana yakoreragamo. Bo banavugaga ko ari umunyamayeri adashaka ko ikibazo kirangira.'

    Ese iyo umuturage atishyuriye ku gihe Ruhango Investment Company (RIC) bigenda gute?

    Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Ruhango, Gasasira, avuga ko iyo umuturage atishyuriye ku gihe ubukode bw'inzu batamukura mu nzu, ahubwo bamufungira ariko ko ziriya nzu rusange zicungwa.

    Yagize ati 'Babafungira babasaba kwishyura ibirarane bafite babyishyura bakabafungurira. We rero ntiyigeze yishyura kandi bagenzi be iyo bananirwaga kwishyura bakabafungira, barishyuraga bakabafungurira.'

    Iki kibazo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo nawe yakigejejweho

    Mukankubana  yagejeje mu nzego zitandukanye ikibazo cye zirimo na guverineri w'Intara y'Amajyepfo mu ibaruwa  itangazamakuru rya Flash ifitiye kopi, Guverineri Alice Kayitesi, yasubije uriya muturage  ko ubuyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC) bwifashije izindi nzego zirimo umuhesha w'inkiko babaze ibikoresho bye byari mu nzu birabikwa, kuko uyu muturage yari yarafunze uwo muryango ntiyishyura ubukode bw'inzu ndetse yanga no kuwusubiza ba nyir'inzu.

    Iyo baruwa ikomeza ivuga ko ubuyobozi bw'intara busanga nta karengane yagiriwe,gusa uyu muturage we ntabikozwa ahubwo avuga ko guverineri w'Intara y'Amajyepfo yabogamiye ku buyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC).

    Mukankubana avuga ko yafungiwe umuryango mu gihe cyirenga umwaka bimugiraho ingaruka zirimo no kutabasha kwishyura ideni abereyemo banki, ubu arishyuza iriya kompanyi ibicuruzwa bye avuga ko ubu byamaze kwangirika.

    Yongeyeho ko iriya kompanyi yamufungiye umuryango bidakurikije amategeko, ko niba yarabonaga ko atishyura neza yagombaga guhabwa integuza akaba yava muri iyi nzu ariko adafatiriwe ibye.

    Amakuru itangazamakuru rya Flash ryamenye ni uko iyo nzu uriya muturage yakoreragamo isigaye ikorerwamo n'undi muntu, ibikoresho bye kandi byarabaruwe bishyirwa mu cyumba cy'Akarere anasabwa kuza kubitora aranga, avuga ko atatora ibikoresho gusa kandi nyamara byarikumwe n'ibicuruzwa atabona.

    Théogène NSHIMIYIMANA

    The post <strong>Ruhango: Umuturage arashinja ubuyobozi kumuteza igihombo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/16/ruhango-umuturage-arashinja-ubuyobozi-kumuteza-igihombo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruhango-umuturage-arashinja-ubuyobozi-kumuteza-igihombo

  • “Mujyane Politike mbi kure ya siporo”-Perezida Kagame abwira abo mu nama ya FIFA #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yahamagariye abayobozi b'isi kwirinda politiki mbi muri siporo.

    Perezida Kagame yagejeje ijambo ku ntumwa zigera ku 2000 zirimo abayobozi bakuru b'umupira w'amaguru bo mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) yabereye i Kigali muri Kongere ya 73 ya FIFA.

    Kongere ya FIFA, urwego rukuru rushinzwe amategeko muri FIFA,yahurije hamwe abayobozi bakuru ba FIFA, abahagarariye impuzamashyirahamwe zitandukanye ku migabane, n'abanyamuryango 211 ba FIFA n'abandi bafatanyabikorwa mu mupira w'amaguru.

    Perezida Kagame yavuze ko uruhare rwa siporo mu mibereho y'abantu, cyane cyane umupira w'amaguru, rugenda rwiyongera cyane kandi rukomeye, bigendanye n'uko n'ubundi buryo bwo guteza imbere ubufatanye bw'isi bugenda bworoha.

    Imbere y'imbaga y'abantu muri BK Arena,Perezida Kagame yagize ati: “Icyo isi ikeneye ni ukubona umwuka mwiza nk'uwa siporo muri politiki yacu, aho kuzana amacakubiri ya politiki muri siporo.”

    Yongeyeho ko ibyo ariyo mpamvu Qatar yishimiye kwakira amarushanwa y'igikombe cy'isi umwaka ushize kandi n'u Rwanda rukishimira kwakira iyi nama ya FIFA.

    Perezida Kagame yashimangiye ati: “Tugomba kwirinda politiki mbi muri siporo, nk'uko twabibonye umwaka ushize,kunenga kuzuye uburyarya mu gikombe cy'isi.”

    Perezida Kagame yavuze ko aho kubaza impamvu igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar, igikwiye ari ukubanza kubaza impamvu bidakwiriye ko icyakira.

    Yongeyeho ati: 'Keretse niba tuvuze ko hari uburenganzira bumwe na bumwe bamwe muri twe bakwiriye kwishimira bonyine.

    Ati: 'Ahubwo bijyanye no gukomeza gushyira abantu bamwe mu mwanya wabo, ariko imyifatire nk'iyo yari ikwiye kuba yarasigaye inyuma cyane mu mateka kugeza ubu.'

    Perezida Kagame yavuze ko muri siporo hakenewe ko buri wese yibonamo ndetse hakabaho kubaha buri wese.

    Yavuze ko “Politiki muri siporo igaragaza ibibazo abantu muri rusange bahura nabyo” mu buzima bwa buri munsi.

    Aha yatanze urugero ko “Iyo abafana bateye imineke abakinnyi b'umupira w'amaguru bo muri Afrika cyangwa bagasebya umusifuzi w'umugore,biba biterwa n'imitekerereze mibi sosiyete abo bantu baturukamo ibagaburira.

    Ati “Tugomba rero gukorera hamwe, kugira ngo umukino wisangemo buri wese, kandi wubahwe na buri wese. '

    Perezida Kagame yashimiye FIFA kuba yarahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama.Avuga ko bari guhitamo kujya ahandi anashimira Qatar kuba yarakiriye neza igikombe cy'isi cya 2023 na Argentina yacyegukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mujyane-politike-mbi-kure-ya-siporo-perezida-kagame-abwira-abo-mu-nama-ya-fifa

  • Myugariro wa Manchester United yateye ivi, umukunzi we yemera ko bazabana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Manchester United witwa Diogo Dalot yateye ivi asaba umukunzi we Claudia Lopes ko yamubera umugore undi arabyemera.

    Uyu myugariro wa United yinjije uyu mukunzi we mu cyumba cyuzuye indabo za roza ahita atera ivi amusaba ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

    Inyuma y'izo ndabo hari handitse ijambo 'Marry Me?' hejuru hari n'ibipurizo by'umutuku n'indabo z'umutuku.

    Dalot yateye ivi avuye muri konseri ya Chris Brown kuri AO Arena i Manchester hamwe n'uyu mukunzi we Claudia.

    Aba bombi bahise basangira n'abakinnyi bagenzi ba Dalot muri United n'abakunzi babo.

    Bagenzi be bakoresha ikinya Portugali barimo Fred na Antony na Lisandro Martinez bari bitabiriye iki kirori.

    Dalot abinyujije kuri Instagram yanditse ati: ” kuwa 02.03.2023 Yego y'ubuzima bwacu bwose busigaye.”

    Abandi bakinnyi ba United barimo David De Gea, Anthony Martial na Tom Heaton bamwifurije amahirwe.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/myugariro-wa-manchester-united-yateye-ivi-umukunzi-we-yemera-ko-bazabana