Blog

  • Amajyepfo: Abaturage bagiye gufashwa kwivana mu bukene hatagendewe ku byiciro by'Ubudehe #rwanda #RwOT

    Hashize igihe hari gahunda zitandukanye zegerezwa abaturage hagamijwe ku bavana mu bukene ariko rimwe na rimwe ugasanga benshi mu bafashwa nta ruhare bagira mu bibakorerwa, aho usanga hari abahora bateze amaso Leta bategereje ubundi bufasha. Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, hatangijwe gahunda izamufasha kugira uruhare mubimukorerwa hatagendewe ku byiciro by'Ubudehe nk'uko wasangaga bikorwa.

    Mu ntara y'amajyepfo, hahurijwe abayobozi bo ku rwego rw'uturere tugize iyi ntara ndetse n'abahagarariye amakoperative n'izindi nzego zifasha abaturage mu kuva mu bukene no kubasobanurira uko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Bamwe mu bayobozi b'Uturere imbere, bakurikiye inama.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (Minaloc), Ingabire Marie Assoumpta avuga ko hari ingamba zashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri mu kwezi k'Ugushyingo 2022 zizafasha abaturage kumenya uko baherekezwa bavanwa mu bukene, ko kandi yerekanye uko bigomba gukorwa hagamijwe kubavana mu bukene mu gihe gito.

    Yagize Ati' Hari ingamba zashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri mu kwezi kwa 11/2022  hagamijwe kuvana abaturage mu bukene ndetse nuko bigomba gukorwa kugirango abantu baherekezwe bavanwe mu bukene byuzuye. Ntabwo hazashingirwa ku byiciro by'ubudehe nk'uko byakoreshejwe mu bihe byashize. Leta yasanze ntacyo ibi byiciro byafashijeho abaturage n'Igihugu'.

    Akomeza avuga ko Leta isanzwe ifasha abaturage basaga ibihumbi 400 muri gahunda y'ingoboka n'ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) n'ibindi. Yongeraho ko umuturage yagiye afashwa ariko ntiyabasha kwerekana uruhare rwe mu bimukorerwa, bityo ubu buryo bushya bukazafasha abaturage kubona akazi mu mishinga izajya izanwa ije kubakorerwa ntibitwe abagenerwabikorwa ahubwo bakaba abafatanyabikorwa. Avuga kandi ko nta kimenyane n'itoneshwa bizabamo.

    Yagize ati' Nibyo koko hari abaturage basaga ibihumbi 400 bafashwa na Leta biciye muri gahunda zikomatanyije zirimo kubaha amafaranga y'ingoboka no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bari mu cyiciro cya 1n'icya 2, ariko ubu tuzafasha abaturage bacu nabo babigiremo uruhare kuko hari imishinga izajya iza mu turere ibahe akazi bakore ariko na Leta ibafashe'. Nta muturage uzongera kwitwa umugenerwabikorwa ahubwo azaba umufatanyabikorwa. Nta marangamutima azazamo cyangwa itoneshwa kuko abakene turabazi kandi n'abazaza nyuma bazajya bamenyekana'.

    Umuyobozi wa Koperative y'Abahinzi borozi ba Makera(IABM) ikorera mu karere ka Muhanga, Ntamabyariro Jean D'Amour avuga ko hari gahunda nyinshi zagiye zizanirwa abaturage zikarangira ndetse zikabasiga uko zabasanze kubera kubicunga nabi. Yemeza ko izi ngamba nshya zizanwe zishobora kuzafasha abaturage kubera ko bazakurikiranwa hakarebwa ahari intege nkeya hakitabwaho.

    Akomeza avuga ko muri iyi gahunda buri muturage akwiye kwigishwa uburyo bwo kwizigamira no gucunga neza umutungo kugirango ejo atazahura n'ibibazo nyuma y'uko umushinga warangiye.

    Mukamfizi Rosalie, avuga ko iyi gahunda ishobora kuzagira icyo ihindura ku mibereho y'abaturage bitewe n'uburyo izakorwa. Gusa, yemeza ko kuba ibyiciro by'ubudehe bitazakoreshwa wenda byazagabanya amarangamutima y'abajyaga bashyira abaturage muri gahunda zimwe na zimwe zibagenerwa. Avuga kandi ko icyiza abona muri iyi gahunda ari uko umuturage azabasha kugira uruhare mu bimukorerwa kandi nawe agakora agamije kugira umusaruro n'iterambere yigiriyemo uruhare.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko mu gutoranya abaturage bazafashwa hari amatsinda azahera ku Mudugudu akazaba agizwe n'abanyamadini, inzego z'umutekano n'abaturage ubwabo, ko kandi ibyo bizakorwa neza hirindwa amarangamutima ndetse ibizakorerwa umuturage byose akaba agomba kuzabishyiramo intege hagamijwe kwiteza imbere.

    Mu ntara y'Amajyepfo, Ingo ibihumbi 115,479 zirimo abaturage bagera ku bihumbi 445,092 bari mu cyiciro cya 1,  Ingo ibihumbi 208,307 ziri mu cyiciro cya 2 zikaba zigizwe n'abaturage ibihumbi 908,857, mu kiciro cya 3 harimo ingo ibihumbi 304,421 zigizwe n'abaturage Miliyoni 1,352,142, mu gihe ingo 738 zibarizwa mu kiciro cya 4 aho zigizwe n'abaturage ibihumbi 3,528. Iyi ntara, ituwe n'abaturage basaga Miliyoni 2,709,619 babarizwa mu ngo ibihumbi 628,945.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/17/amajyepfo-abaturage-bagiye-gufashwa-kwivana-mu-bukene-hatagendewe-ku-byiciro-byubudehe/

  • Israel Mbonyi agiye gukora ibitaramo bizengur… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bizabimburirwa n'ikizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2023, nk'uko Muyoboke Alex uri mu itsinda ry'abari gutegura ibi bitaramo yabitangarije InyaRwanda.

    Ati 'Igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi kizabera mu Bubiligi. Yatumiwe na Team Production. Azakora ibitaramo bizenguruka mu Burayi mu bindi bihugu bitandukanye, ariko ku ikubitiro tuzahera i Bruxelles niho hazabera igitaramo cya mbere.'

    Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu nkengero zabwo, bari bamaze igihe basaba ko babazanira Israel Mbonyi

    Justin Karekezi, Umuyobozi wa Team Production iri gutegura iki gitaramo, aganira na InyaRwanda yadutangarije ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko bishimiye cyane kuzakira Israel Mbonyi.

    Yagize ati: 'Israel Mbonyi ni umuhanga, abo yataramiye baratubwiye ndetse abantu bari bamaze iminsi bamudusaba, yaba abanyarwanda, abarundi ndetse n'abandi bo muri afurika.'

    Ubusanzwe Team Production yateguraga ibitaramo by'abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secural).

    Bwana Justin yatubwiye ko bagiye kujya batumira n'abahanzi bakunzwe bo muri Gospel, kuko basanze abanyarwanda batuye mu Bubiligi baba babyifuza.

    Ati: 'Abahanzi bo muri Gospel nabo twatangiye kujya tubatumira, kubera ko abantu baba babifuza, kandi nibo dukorera, kugira bishime natwe twishime, ndetse tunafatanye gushima Imana.'

    Kugeza ubu amatike ntiyari yatangira kugurishwa, aho Justin yavuze ko 'abifuza kutazacikwa n'iki gitaramo ari abo mu Bubiligi no mu nkengero zabwo bakwibikaho ama tickets guhera mu cyumweru gitaha, bitewe n'umubare munini w'abadusabye kuzana Mbonyi.'

    Mbonyi yaherukaga gukora ibitaramo ahandi harimo muri Canada ndetse na Australia. Yagiye muri ibi bitaramo avuye mu byo yakoreye i Burundi.

    Icyo gihe yakoze ibitaramo bibiri i Bujumbura. Igitaramo cye cya mbere cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2022, mu gihe icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2023 ibi byose bikaba byarabereye ahitwa Zion Beach.

    Itandukaniro ry'ibi bitaramo ryari ibiciro byo kubyinjiramo. Icyo ku wa 30 Ukuboza 2022 cyari cyiswe VIP, kwinjira byari ibihumbi 100 FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 200FBu mu myanya y'icyubahiro na miliyoni 1.5FBu ku meza y'abantu icumi.

    Igitaramo cyo ku wa 1 Mutarama 2023 cyari cyiswe icya rusange, kwinjira byari ibihumbi 30FBu mu myanya isanzwe n'ibihumbi 50FBu mu myanya y'icyubahiro.

    Uyu musore mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2023, yari yakoze igitaramo cya karahabutaka yise 'Icyambu Live Concert' cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena.

    Iki gitaramo cyasize amateka yo kuba uyu muhanzi ariwe wa mbere wujuje BK Arena, nyuma y'igihe kinini benshi biganjemo abakora umuziki babihigira ariko ntibabigereho.

    Mbonyi ategerejwe mu bitaramo azakorera i BurayiUyu muhanzi muri iyi minsi yahiriwe n’ibitaramo. Ibyo aheruka byose abantu bitabiriye ku bwinshi Mbonyi aheruka kuzuza BK Arena

    Inkuru ya Theos Uwiduhaye afatanyije na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127134/israel-mbonyi-agiye-gukora-ibitaramo-bizenguruka-i-burayi-127134.html

  • Ndashimira abanyanga ndetse n’abankunda! Amar… – #rwanda #RwOT

    Amatora yashyizeho Gianni Infatino yabereye mu nama ya FIFA iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 73, uyu mugabo w’imyaka 53 niwe wenyine wari wariyamamaje kuri uyu mwanya yari ariho kuva muri 2016. 

    Nyuma yo gutorwa yerekanye amarangamutima ye agira ati 'Ndabashimira mwese, umuryango wanjye, umugore wanjye, ikipe ya FIFA, ikipe y'abakanyujijeho, ikipe y'abangira inama, abankunda ndetse n’abanyanga, ndabakunda kandi birumvikana ko uyu munsi udasanzwe”.

    “Ni ukuri nakozwe ku mutima n’inkunga yanyu, kandi ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, nkorera umupira w’amaguru ku isi yose, abanyamuryango bose 211 yose.”

    'Ubuyobozi biragaragara ko ari ugutega amatwi, no kwiga. Buri gihe duhora twiga ubundi buyobozi nabwo bugakora. Murashobora gukomeza kwizera ibyo niyemeje, kandi ikintu kimwe mbasaba ni ugukomeza gukorana kugira ngo muhuze isi n’umupira w’amaguru”.

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infatino yatowe bwa mbere muri 2016 asimbuye Sepp Blatter ahabwa Manda y’imyaka 3, muri 2019 nabwo yagiriwe icyizere none yongeye gutorwa kugera muri 2027. 

    Muri iyi nama kandi Gianni Infatino yatangarijemo ko amafaranga ahabwa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru, agomba kwiyongera.

    Gianni Infatino watorewe kongera kuyobora FIFA aha urwibutso Perezida Paul Kagame


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127133/ndashimira-abanyanga-ndetse-nabankunda-amarangamutima-ya-gianni-infatino-watorewe-gukomeza-127133.html

  • Umunyamideli yagabanyije amabere ye manini nyuma yo kuyongera rimwe rigaturika #rwanda #RwOT

    Umunyamideli wari warabaswe no kongera amabere akaba manini bidasanzwe,yashyize hanze amafoto asigaranye amabere mato nyuma yo kwemera kuyagabanya kubera ko mu minsi ishize hari iryo yongereye rigasandara.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru,uyu munya Mexico w'imyaka, 30, yerekanye amabere mato nyuma yo kugabanya amabere manini bidasanzwe yari afite.

    Ibinyamakuru bivuga ko kubera kongeresha amabere buri gihe yaragiye aramubyimbana kugeza ubwo rimwe rituritse asigara nta bere.

    Madamu Magdalene yapangaga ko n'iminwa ye yayigira minini cyane ariko ngo kubera akaga yahuye nako ubu arashaka kugaruka uko yari asanzwe.

    Ubwo yerekaga abantu 212,000 bamukurikira kuri Instagram,uko asigaye angana,uyu mugore yagize ati: “Ndabikunze.Niyongeresheje igihe kinini ariko n'impinduka iteye ubwoba gusa ndabyishimiye.Ubu guhaha birasekeje kuko ubu utwenda duto tunkwira.

    Uyu munyamideli yaniyongeresheje ikibuno kiba kinini cyane ndetse ngo ari kwitegura kukigabanyisha agasubira uko yahoze.

    Uyu mugore ukiri mu bitaro nyumayo kubagwa amabere,yavuze ko ubu yishimye cyane ndetse ubu amerewe neza kubera ko amabere yamuremereraga cyane yagabanutse.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyamideli-yagabanyije-amabere-ye-manini-nyuma-yo-kuyongera-rimwe-rigaturika

  • Gen (rtd) Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w'Ingabo yashyinguwe #rwanda #RwOT

    Gen (rtd) Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda yashyinguwe uyu munsi ndetse Perezida Kagame agenera umuryango we ubutumwa bwo kuwihanganisha.

    Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w'Ingabo yatabarutse ku wa 6 Werurwe 2023 azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

    Yashyinguwe ku manywa yo kuri uyu wa Kane,tariki ya 16 Werurwe 2023, mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

    Misa yo kumusezeraho bwa nyuma yasomewe mu Kiliziya cya Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Gen James Kabarebe n'abandi.

    Ubutumwa bw'Umukuru w'Igihugu,Perezida Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda bwasomwe mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bugaruka ku bigwi byaranze Gen Gatsinzi mu mirimo ye.

    Buti 'Iki ni igihe cy'akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango, ni igihe cy'akababaro no ku muryango mugari w'Ingabo z'u Rwanda no ku gihugu cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen Gatsinzi, mu mirimo myiza n'ibigwi bye, haba mu rugamba rwo kurinda umutekano n'ubusugire bw'igihugu no kugiteza imbere kugeza agiye mu kiruhuko.'

    Perezida Kagame yavuze ko Gen Gatsinzi yakoreye igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n'imbaraga ze.

    Ati 'Yakoreye Ingabo z'u Rwanda na Guverinoma mu nzego zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi n'indangagaciro. Atabarutse igihugu n'umuryango we twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Marcel Gatsinzi.'

    Abana be batanze ubuhamya muri uyu muhango, bavuze ko umubyeyi wabo iteka yabigishaga gukunda no gukorera igihugu.

    Umuhungu we witwa Gatsinzi Daniel yagize ati 'Yakomeje kutwigisha kuzakorera igihugu, tugatanga umusanzu. Ndashimira abasirikare bakuru bari hano, turabashimiye tubikuye ku mutima kandi dushimiye Perezida wa Repubulika. Kuba papa atashye turabizi ko dusigaranye umuryango mugari. Tuzagera ikirenge mu cya papa. Turabizeza ko tutazabatenguha kuko na we atigeze abatenguha.'

    'Iyo aba ari hano, ijambo yari kuvuga ni 'Murakoze kandi ndabakunda'. Natwe turabakunda kandi tubikuye ku mutima, Turabashimiye, Turabashimiye, Turabashimiye'.

    Umukuru w'Igihugu yijeje umuryango we ko 'ubuyobozi bw'igihugu binyuze muri RDF, buzakomeza kubaba hafi nk'uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco wacu'.

    Yakomeje agira ati ' Imana ihe Gen Gatsinzi kuruhukira mu mahoro.'

    Gen Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Sainte Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers).

    Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu. Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho.

    Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme hamwe n'abandi basirikare. Yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

    Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

    Inshingano za mbere yahawe muri RDF ni izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku butaka, yanayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Icyo gihe yari afite ipeti rya General Major.

    Mu 2004 yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

    Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

    Mu Ukwakira 2013 yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.


    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gen-rtd-marcel-gatsinzi-wabaye-minisitiri-w-ingabo-yashyinguwe

  • Rusizi: Abantu icyenda banze kwitaba RIB bafashwe – #rwanda #RwOT

    Abafunzwe ni Munderere Claude, Bizimana Afrodis, Rusesabahizi Valens, Tuyisenge Timoteyo, Ngiruwonsanga Dominique, Nsabimana Erneste, Nduwayezu Claudine, Ndatimana Florence na Nyiraneza Madeline.

    Abafashwe bakoze biriya byaha mu bihe bitandukanye, aho bahamagajwe n'Ubugenzacyaha bakanga kwitaba, ubu bakaba bafashwe kugira ngo bakurikiranwe n'ubutabera.

    Ibi byaha babikoreye mu Karere ka Rusizi, mu Mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo na Rwimbogo.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu gihe dosiye zabo ziri gukorwa ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cy'Ubuhemu gihanwa n'ingingo ya 176 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe akatirwa igihano cy'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

    Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n'ingingo ya 174 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 3,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw.

    Icyaha cyo kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi gihanwa n'ingingo ya 242 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Gihanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) ariko itarenze ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry aributsa abaturarwanda ko itegeko ritegeka buri muntu wese kwitaba Ubugenzacyaha igihe cyose ahamagajwe ku mpamvu z'iperereza, nta mpamvu yo kwanga kwitaba kuko Ubugenzacyaha bufite ububasha buhabwa n'itegeko bwo kuzana ku ngufu umuntu wese wanze kwitaba.

    Ikindi guhamagarwa mu Bugenzacyaha ntibivuga gufungwa, ushobora guhamagarwa k'ubw'impamvu zitandukanye zirimo n'izo kuba hari amakuru ushakwaho.

    Kwanga kwitaba Ubugenzacyaha nyuma y'ihamagazwa rigera kuri gatatu, bishobora gutuma ukurikiranwa ufunzwe kubera ko kukubona bigoye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abantu-icyenda-banze-kwitaba-rib-bafashwe

  • Urubyiruko rwasabye umwanya uhagije mu nzego z'ubuyobozi nk'inzira yo kubaka amahoro arambye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 16 Werurwe 2023 ubwo hasozwaga inama yari iteraniye i Kigali, yahuje urubyiruko rwo mu bihugu bigize CEPGL mu kureba uko aka Karere kagera ku iterambere n'amahoro arambye.

    Iyi nama yari imaze iminsi itatu yitabiriwe n'urubyiruko rurenga 200 ruhagarariye imiryango itandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n'inzego za Leta by'umwihariko izihagarariye urubyiruko.

    Iri mu murongo w'umushinga wo gukangurira urubyiruko rwo muri CEPGL kugira uruhare mu kugarura amahoro hisunzwe ibiganiro (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace), uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'Abagiraneza cy'Abadage cya Konrad Adenauer Stiftung.

    Kuri ubu mu 75% by'abaturage ba CEPGL babarirwa muri miliyoni 420 bose ni irubyiruko kuko bari munsi y'imyaka 35 y'amavuko.

    Abahagarariye urubyiruko muri Leta z'ibyo bihugu bakavuga ko izo mbaraga zose ziramutse zihawe umwanya mu buyobozi ndetse ibitekerezo byabo bikumvwa nta kabuza amahoro yasugira agasagamba.

    Umwe mu bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda akaba n'Umuyobozi mu Nama Nkuru y'Urubyiruko muri icyo gihugu, Rugumayo Edson, avuga ko urubyiruko niruhabwa umwanya ruzahura ku rwego rw'akarere hasangirwa ibitekerezo bigamije kugateza imbere.

    Ati 'Nk'ubu u Rwanda, Uganda n'u Burundi byamaze gutera imbere ku bijyanye no gushyiraho Inama y'Igihugu y'Urubyiruko. Ni umukoro ku bindi bihugu duhuriye mu Karere kamwe kugira ngo tugire iterambere rihuriweho.'

    Akomeza avuga ko inama bamazemo iminsi yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu kubaka amahoro mu karere cyane ko abayitabiriwe bagaragaje ubushake bafite mu kugira akarere gatekanye.

    Ati 'Inyota dufite mu kugera kuri izo nzozi nitudatezuka tuzazigeraho.'

    Umuhoza Vanessa Gashumba uhagarariye Urubyiruko mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo hubakwe amahoro bagomba kubanza gusesengura bakamenya igiteza umutekano muke mu karere hanyuma bagashaka umuti w'ibibazo nyuma.

    Kahoya Beatrice uri mu baje bahagarariye urubyiruko rwo muri Tanzania yavuze ko iwabo nta rubuga rw'urubyiruko bafite nk'uko mu Rwanda bimeze, yemeza ko bizeye ko bigiye gusubirwamo cyane ko bahuriye mu nama n'umwe mu bayobozi ba Tanzania bamugezaho ikibazo.

    Ati 'Iwacu abayobozi batugendera kure ibigaragazwa n'uko tudahagarariwe nk'uko twabibonye hano. Twabigejeje ku waje ahagarariye ubuyobozi iwacu ndetse twizeye ko azadutumikira. Bizadufasha kubona aho dutangira ibitekerezo mu kubaka amahoro iwacu no mu karere.'

    Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frѐre Ringuyeneza Vital, yavuze ko iki ari cyo gihe ngo urubyiruko rutere iya mbere mu kugarura amahoro mu karere ariko rukabifashwa no gukunda umurimo.

    Ati 'Iyo bize bagakunda umurimo birafasha. Umuntu ushonje ntiwamubwira kugarura amahoro kuko buri gihe aba ashakisha amaramuko mu buryo butemewe. Dukeneye ubufatanye kuri iyi ngingo. Mu gihe igihugu kimwe kirimo intugunda namwe muyafite bizabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Frѐre Ringuyeneza avuga ko icyo bahora barangamiye ari akarere gatekanye aho umuntu abora ibyo arya akaryama. Ibi ngo bizashimisha cyane nibigirwamo uruhare n'urubyiruko rw'akarere ruhuje imbaraga, hagambiriwe icyiza.

    Asanga ibi nibigerwaho bizatanga umusaruro mu gukemura amakimbirane arangwa mu Karere.

    Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari rwasabye umwanya uhagije mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo intego y’Akarere yo kwimakaza amahoro arambye igerweho

    Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Novelle, Frѐre Ringuyeneza, yavuze ko urubyiruko rutojwe icyiza rutanga umusanzu ku bihugu ariko ngo iyo rutereranywe rwabyoreka ku rugero rukabije

    Rugumayo Edson uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagaragaje ko urubyiruko niruhabwa umwanya muri Leta bizaba intangiriro y’amahoro arambye mu Karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabye-umwanya-uhagije-mu-nzego-z-ubuyobozi-nk-inzira-yo-kubaka

  • Perezida Kagame yasabanye n'abitabiriye Inteko Rusange ya FIFA – #rwanda #RwOT

    Iri sangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma y'umukino wahuje abanyabigwi mu mupira w'amaguru ku Isi n'abandi.

    Mu bari bitabiriye, harimo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, ndetse n'abandi bayobozi b'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru hirya no hino ku Isi.

    Umukuru w'Igihugu yahaye ikaze abitabiriye iyi nama, ashimira na FIFA ku musanzu wayo mu iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi.

    Ati 'Turishimye kubera ibyo FIFA iri gukora, ndetse ndashaka gushimira by'umwihariko Gianni, Perezida wa FIFA, ku bw'ishoramari ari gukorana na Afurika mu iterambere ryayo ry'umupira w'amaguru.'

    Umukuru w'Igihugu yashimiye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, uri gufatanya na Perezida wa FIFA kugira ngo Afurika ibone ibikwiriye mu iterambere.

    Yashimye kandi igikorwa FIFA yatangije mu Rwanda cy'amashuri y'umupira w'amaguru, avuga ko azatanga umusanzu ufatika kandi wifuzwa.

    Ati 'Ndashaka gushimira by'umwihariko abanyabigwi bari kumwe natwe uyu munsi. Ndashaka kubabwira ko mudakwiriye gusuzugura akazi muri gukora mu iterambere ry'umupira w'amaguru hirya no hino ku mugabane, bityo kandi u Rwanda rubyungukiramo.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabanye-n-abitabiriye-inteko-rusange-ya-fifa

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 13.716 Frw mu 2022 – #rwanda #RwOT

    Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize, izamuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu ryari kuri 7,9%, mu gihembwe cya kabiri bigera kuri 7,5% mu gihe mu cya gatatu izamuka ryari ku 10% naho mu cya kane biri kuri 7,3%.

    Ibi nibyo byatumye impuzandengo iba 8,2% mu 2022 ugereranyije n'uko byari bihagaze mu 2021. Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wagabanutse ku kigero cya 1% bitewe ahanini n'imihinda, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byo byazamutseho 4%.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko imibare itangazwa ari igipimo rusange gihuza ibikorwa byakozwe mu mwaka, impinduka zigaragarira mu nzego bitewe n'impinduka ziba zabayemo.

    Ati 'Icyo urugo rubona, biboneka muri bya bikorwa bitandukanye. Niba tuvuze ngo inganda zazamutse, mu mahoteli byazamutse cyane ku gipimo cya 47%, usohotse urasanga yose yuzuye bivuze ko ubuzima bwaho bwabaye bwiza ugereranyije n'ibihe bya Covid-19.'

    Mu rwego rw'inganda, umusaruro wazamutse bitewe n'izamuka rya 15% ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ndetse n'izamuka rya 11% ry'umusaruro w'inganda zikora ibintu bitandukanye.

    Umusaruro w'inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 13%, umusaruro w'inganda zitunganya imyambaro n'inkweto wazamutseho 21%, umusaruro w'inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 7%.

    NISR yatangaje ko umusaruro w'inganda washoboraga kuzamuka kurenza uru rwego ariko ntibyashobotse kubera igabanuka ry'ibikorwa by'ubwubatsi byagabanyutseho 6%.

    Mu cyiciro cya serivisi, NISR yatangaje ko serivisi zishingiye ku mahoteli na restaurant zazamutseho 87%, ibikorwa by'ubwikorezi bizamukaho 22% serivisi z'ikoranabuhanga n'itumanaho zizamukaho 20% uburezi buzamukaho 17%, naho ubucuruzi buranguza n'ubudandaza buzamukaho 14%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wageze-kuri-miliyari-13-716-frw-mu-2022

  • Amerika yatangiye guha imyitozo abasirikare b' Afurika barwanira mu mazi #rwanda #RwOT

    Leta nzunze ubumwe z'Amerika zatangiye guha imyitozo ya gisirikare, abasirikare batandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika yo muburengerazuba basanzwe barwanira mu mazi.

    Muri iyo myitozo , ubwato bw'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba basanze bwarashaje ubuni bumera ho ibyatsi kubera ku tabukoresha bahitamo kubufata n'abari babirinze.

    Abari muri ubwo bwato bwaguye ingesi , n'ubw'abasanzwe bazwiho gushimuta amato y'ibicuruzwa mu mazi n'inyanja.

    Ni imyitozo irimo gutangirwa mu ruzi rwa Volta River mu gihugu cya Ghana kuva mu mpera z'icyumweru gishize igamije kuzamura urwego rw'igisirikare cy'afurika by'umwihariko iyo mu burengerazuba.

    Inabera kandi mu Nyanja no mu nzuzi zitandukanye ,aho abasirikare bazaba bafite ububasha bwo kurwanya no kubohoza aba bashimuswe n'amabandi yo mu mazi n'inyanja ahegereye Afurika.

    Biteganijwe ko iki gikorwa kizakurikirwa n'abakuru b'ibihugu bahawe iyo mpano na America nk'uko Reuters yabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yatangiye-guha-imyitozo-abasirikare-b-afurika-barwanira-mu-mazi