Blog

  • Gen Muhoozi: Kuvuga ko aziyamamariza gusimbura se akabisiba inshuro ebyiri, bivuze iki? #rwanda #RwOT

    Kuwa kane, ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasibye ubutumwa yatangaje ko aziyamamariza gusimbura se Perezida Yoweri Museveni mu matora ya 2026.

    Tariki 03 z'uku kwa Werurwe nabwo Muhoozi yari yatangaje kuri Twitter ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda, ubutumwa yahise asiba.

    Mu ijoro ryo kuwa gatatu yatangaje ubundi butumwa nanone ko aziyamamariza gusimbura se umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi, bucyeye kuwa kane arabusiba.

    Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ibyifuzo bye bitakiri ibanga ko kubitangaza aribyo birimo kubonekamo ikibazo.

    Gen Muhoozi azwi cyane ku butumwa butavugwaho rumwe ajya ashyira kuri Twitter — harimo ubwateje ikibazo hagati ya Kenya na Uganda nyuma agahita akurwa ku mwanya w'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kwigamba ko ashobora gutera Kenya.

    Edwin Byakatonda inzobere mu masomo ajyanye na politiki avuga ko ibyo Muhoozi akora bishobora kuba ari 'uguhuzagurika kubera ubushake bukomeye' bwo gusimbura se.

    Ati: 'Ariko kandi biranashoboka ko ari amayeri ya politike yo gukandagiza ikirenge kimwe mu ruzi ngo wumve niba atari rurerure maze ukakivanamo. Kuba ari amayeri meza cyangwa mabi buri wese yabibona ugutandukanye.'

    Gutangaza ko aziyamamaza — nyuma akabisiba – ntabwo byatunguranye kuko amaze igihe agaragaza kuri Twitter ko ashaka ubutegetsi, igitungura bamwe muri iki gihe ni uko ubu avuga ibitagenda, birimo ruswa, ku butegetsi bwa se.

    Muhoozi yari yanditse ati: 'Iteka ryose mwifuje ko mbivuga!…Nziyamamariza kuba Perezida mu 2026'.

    Mbere yaho gato yari yabanje kwandika ati: 'Ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cyacu cyageze? Kirahagije igihe dutegetswe n'abashaje. Bakatuyobora. Ni igihe cy'ikiragano cyacu ngo kimurike..'

    'Umugambi muremure ugeze ahakomeye'

    Nubwo hasigaye imyaka itatu kuri manda ya Yoweri Museveni, haribazwa k'ushobora kuzamusimbura mu gihugu gifite abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagenda bumvikana kurushaho.

    Kuba Muhoozi agaragaza gushaka gusimbura se ntibitungura benshi kubera umugambi wavuzwe bwa mbere na Gen. David Sejusa mu 2013 awamagana, avugako hari gutegurwa ikitwa 'Muhoozi Project' cyo kuzasimbuza Museveni umuhungu we.

    Nyuma yo kwigizwayo mu mirimo ya gisirikare mu mwaka ushize, Muhoozi yatangiye ibikorwa bisa no kwiyamamaza asura imijyi itandukanye akaremya ibikorane binini by'abakunzi b'ishyaka NRM rya se.

    Muri Mutarama(1), Muhoozi yasuye umujyi muto wa Sebei mu karere ka Kipchorwa mu burengerazuba bwa Uganda aho yatashye umuhanda wamwitiriwe.

    Nyuma yagiye ahitwa Mbale naho ahahuriza abamushyigikiye.

    Icyo gihe yari arinzwe bikomeye n'igisirikare n'imodoka z'intambara, mu magambo yahavugiye harimo kubaza ati: 'Muzadushyigikira?', nubwo atavugaga icyo bazamushyigikiramo ariko byari ibanga rizwi na bose.

    Muhoozi yashinze icyo yise MK Movement avuga ko kimushyigikiye, kirimo abo yita MK Army bafite konti kuri Twitter z'abantu nyabo n'impimbano zandika zishimangira cyangwa zishimagiza ibyo avuze.

    Inzobere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zivuga ko muri iki gihe ubu buryo bukoreshwa n'ubutegetsi butandukanye mu kurwanya, kwibasira cyangwa se gushyigikira no kwerekana ko hashobora kuba hari benshi bashyigikiye ingingo runaka, nubwo bitaba ari ko bimeze mu by'ukuri.

    Byakatonda avuga ko “niba koko ishyaka NRM rifite umugambi wo kuzashyigikira Muhoozi akiyamamariza gusimbura Museveni, ubu bigeze ahakomeye”.

    Yongeraho ati: “Mu gihugu kirimo amahirwe akomeye y'imibereho ariko kandi cyugarijwe n'ubushomeri bw'urubyiruko ndetse na ruswa, iki ni igihe gikomeye urubyiruko rurimo gufata amahitamo hagati y'impinduka cyangwa gukomeza gutegekwa na Museveni cyangwa umuhungu we.

    “Ayo mahitamo bazayerekana mu 2026, niyo mpamvu rero ubona Gen Muhoozi adatuje.”

    Gusa nanone kugeza ubu ntabwo bizwi neza niba Museveni nawe ashobora kongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021 n'amajwi 59%.


    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/gen-muhoozi-kuvuga-ko-aziyamamariza-gusimbura-se-akabisiba-inshuro-ebyiri

  • U Rwanda rugiye gukora imihanda kuyikoresha bizasaba kwishyura #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda irateganya gushyira mu bice bitandukanye imihanda izwi nka 'routes à péage' aho ikinyabiziga kiyikoresha ari ikiba cyishyuye. Amafaranga yishyurwa aba ari ay'umushoramari wubatse uwo muhanda, bigakorwa kugira ngo agaruze ayo yatanze.

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, yasuzumye umushinga w'Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko ingingo ziri muri iri tegeko zizasubiza ibibazo bigaragara mu gutwara abantu n'ibintu muri rusange.

    Ati 'Ni itegeko rije gusa nk'aho rituma ubwikorezi cyangwa uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu bunozwa kurusha uko bwari bumeze.'

    Iri tegeko rigena imihanda yihariye haba mu kuyikoresha, kuyicunga no kuyigendamo muri rusange. Ni imihanda irimo n'iyo bizajya bisaba ko uyigendamo yishyura.

    Nk'urugero rw'umuntu ushobora kuva ku Kimironko agiye mu Mujyi akaba aziko inzira asanzwe anyuramo zirimo umubyigano w'imodoka kandi ashaka kwihuta, itegeko rigena ko ashobora kwishyura akanyura mu muhanda utarimo umubyigano.

    Minisitiri Dr Nsabimana ati ''Ni ibintu bimenyerewe ku Isi mu bihugu byateye imbere, ntabwo buri gihe leta ariyo igira uruhare rwo kubaka ibikorwaremezo, hari aho biba ngombwa ko n'abashoramari bubaka ibikorwaremezo cyane cyane nk'imihanda.'

    'Iyo mihanda rero nayo iyo bayubatse hari uburyo amafaranga bagenda bayagaruza, biterwa n'uko inzego zagiye zumvikana. Iri tegeko niryo riza kuduha ubwo bubasha, cyangwa niba n'uwo mushinga ugiye kuza uzasanga hariho itegeko.'

    Yakomeje agira ati 'Ni imihanda ikoreshwa mu gihe ushaka kwihuta, udashaka gukoresha inzira zirimo umubyigano w'imodoka […] ni uburyo mu by'ukuri bufasha mu gutuma imigenderanire cyangwa kuva ahantu hamwe ujya ahandi bishobora kwihuta.'

    Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko kuba hari imihanda ishobora kwishyuzwa bitavuze ko ari ibintu bigamije gushyira umuzigo ku muturage.

    Ikindi ngo bizakorwa ku mihanda mishya iteganywa kuzubakwa muri Kigali irimo n'urimo gutekerezwa uzaba uzenguruka Umujyi wa Kigali wose.

    Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ngo umuhanda uyu n'uyu urafunzwe cyangwa se umuturage udafite ubushobozi ntashobora gukoresha uwo muhanda. Ushobora kuvuga uti ndajya ahantu mu minota 30 cyangwa ndahitamo uriya muhanda.'

    'Wowe ushaka kujya ahantu mu minota 30, ushobora kuvuga uti ndakoresha uriya muhanda bitewe n'uko wifite [ubushobozi bwawe]. Ikindi kandi imihanda yishyuzwa ntabwo ari ukuvuga ngo hajyaho imisoro ihanitse.'

    Izindi mpinduka zizazanwa n'iri tegeko ni izijyanye n'inyito y'imihanda aho izahabwa izijyanye n'igihe kugira ngo abagenda muri Kigali babashe kumenya ahantu by'umwihariko abakoresha ikoranabuhanga rya 'Google Map' cyangwa 'GPS'.

    Ati 'Ni ukugira ngo bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu. Imihanda n'ubundi isanzwe yitwa amazina ariko ni ukunoza ku buryo ushobora gutwara imodoka ukaba wagera ahantu bitakubangamiye.'

    Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi, Munyangeyo Théogène, yavuze ko iri tegeko rigiye gukemura ibibazo byinshi cyane bitewe n'ingingo nshya zirimo.

    Hari nk'ingingo iteganya ko abatwara abantu mu buryo bwa rusange kandi barabigize umwuga, bazajya baba bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko nyuma bakanahabwa impamyabushobozi ibemerera gukora uwo mwuga.

    Depite Munyangeyo ati 'Uruhushya ni urwo gukora umurimo runaka ariko impamyabushobozi ku bantu bari mu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu. Kubona permit byo ni ngombwa ariko hari amahugurwa yajya atangwa nyuma.'

    'Impamvu yabyo ni ukunoza umurimo, hari abantu baba barize gutwara ikinyabiziga ariko baba bakeneye no kuvuga ngo si wowe wenyine utwaye ikinyabiziga, ufite no kumenya ko utwaye abandi bantu.'

    Uyu mushinga w'itegeko ugiye gusimbura Itegeko rigenga imihanda mu Rwanda mu kuziba icyuho mu mategeko asanzwe no kugenga ibikorwa bitari bifite amategeko abigenga.

    Ibyo bikorwa birimo gutwara abagenzi n'ibicuruzwa, inzira za gari ya moshi no gutwara abantu n'ibintu ku mazi.

    Hari kandi iyubakwa, imicungire n'isanwa by'inzira ya gari ya moshi no gutwara abantu n'ibintu muri gari ya moshi n'ibyaha n'ibihano n'amakosa yo mu rwego rw'ubutegetsi n'ibihano bijyanye nayo.

    Umushinga w'itegeko wavuye muri Guverinoma ufite ingingo 224, aho nyuma yo gusuzumwa na Komisiyo ingingo zageze kuri 204.

    Mu gusuzuma uwo mushinga hakuwemo ingingo 38, hongerwamo ingingo nshya 18 mu gihe ingingo 182 zakorewe ubugororangingo naho enye zemejwe uko ziri.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rugiye-kugira-imihanda-kuyikoresha-bizasaba-kwishyura

  • Nyanza:Inkuba yakubise umuturage imusigira ibikomere #rwanda #RwOT

    Iyi nkuba yakubise uyu muturage witwa HITABATUMYE w'imyaka 43 y'amavuko ubwo ubwo hagwagaga imvura ku wa 15 Werurwe 2023 ibikoresho bye birashya gusa ku bw'amahirwe ntiyahasiga ubuzima ariko imusigira ibikomere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya muturage yakomeretse.

    Ati 'Uriya muturage yari yugamye mu nzu, inkuba iramukubita iramukomeretsa mu mugongo no ku kibero imusanze aho yari aryamye.'

    Amakuru yamenyekanye avuga ko inkuba yatwitse ibintu bitandukanye birimo matelas, supernet, telefone, imyenda, amashuka, ikiringiti n'ibindi.

    Uwakubiswe n'inkuba yari mu nzu wenyine. Ubu yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

    Src:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nyanza-inkuba-yakubise-umuturage-imusigira-ibikomere

  • Rusizi: Inkuba yishe 2 bari batashye ubukwe harokoka uruhinja #rwanda #RwOT

    Nyirabageni Domitille w'imyaka 51 n'umukobwa we Abayisenga Jeannine wa 21, bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gasheke, umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, bakubitiwe n'inkuba mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bahita bapfa, uruhinja rw'amezi 4 bari bafite rurarokoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yatangarije bwiza dukesha iyi nkuru ko Nyirabageni Domitille n'umukobwa we Abayisenga Jeannine, n'umwuzukuru we wari uhetswe mu mugongo, bari bagiye mu bukwe bwo gufata irembo bwari bubere mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga muri uyu murenge wa Nkanka.

    Ngo bageze nko muri metero 300 gusa hafi y'urugo rwari buberemo ubukwe,bakiri mu muhanda, hakuba imvura irimo imirabyo n'inkuba byinshi, Ayinkamiye akaba yari ahetse ako kana ke ngo yabyariye iwabo, agatwikiriye umutaka kuko ngo hari hanabanje kuva izuba ryinshi, inkuba ribakubita bikubita hasi bahita bashiramo umwuka n'umutaka irawutwika, ariko uruhinja rwari ruhetswe na nyina mu mugongo ntirwagira na gito rubaba.

    Ati: 'Byabaye mu ma saa saba n'igice z'amanywa zo kuri uyu wa 16 Werurwe, tukibimenya twahise tuva mu nama twarimo igitaraganya, duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w'urwo ruhinja, turahahurira, hageze dusanga bapfuye, agahinja abaturage bagakuye mu mugongo wa nyina, tubanza ku kajyana ku kigo nderabuzima cya Nkanka ngo harebwe niba nta kibazo kagize tutamenye, basanga ko ni kazima, nta kibazo na gito kagize.''

    Yakomeje avuga ko, RIB ikihagera, nyuma yo kureba ibimenyetso byose bagasanga bigaragaza ko ari inkuba bazize, hemejwe ko bajya gushyingurwa nta rindi suzuma rya muganga ribayeho, ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwahise bubimenyeshwa, butanga imodoka ijyana imirambo i Nyamasheke.

    Iyi mvura yakubiyemo inkuba yahitanye ba nyakwigendera ngo ntiyabaye ikiguye, ubukwe na bwo burahagarara, ibyari ibirori bihinduka ikiliyo, uyu muyobozi akavuga ko atamenye niba nyuma yo kugeza imirambo I Nyamasheke ubukwe bwaba bwaje gukomeza cyangwa babusubukiye ikindi gihe.

    Bamwe baturage b'uyu murenge babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko ibyago nk'ibi ari ubwa mbere bibaye mu murenge wabo, ariko mu butumwa bahawe n'uyu Gitifu, basabwe kujya bitwararika igihe babona imvura ikubye irimo imirabyo n'inkuba, bakirinda kwitwikira imitaka kuko bakeka ko n'uyu mutaka uyu Abayisenga yari atwikiriye umwana we waba wabigizemo uruhare kuko inkuba yawutwitse.

    Yanabasabye kwirinda kuvugira kuri telefoni mu mvura,kwirinda kugama munsi y'ibiti n'ibindi byose bwo kwitwararika basabwa ngo birinde izi nkuba, ko bazakomeza kubikangurirwa, buri wese akamenya icyo akwiye gukora igihe abona imvura ije nabi, nk'uku byagenze.

    Inkuru ya Bwiza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rusizi-inkuba-yishe-2-bari-batashye-ubukwe-harokoka-uruhinja

  • Hagiye kubakwa imihanda kuyikoresha bizajya bisaba kwishyura #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n'abafite ibinyabiziga babanje kwishyura, mu rwego rwo kugabanya umnuvundo w'imodoka nk'uko  Minisiteri y'Ibikorwaremezo ibitangaza.

    Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, nibwo Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite watoye umushinga w'itegeko ureba no gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi.

    Itangazamakuru rya leta dukesha iyi nkuru rivuga ko iyi mihanda yifashishwa n'abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka péage. Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

    Uretse ibirebana n'imihanga, umushinga w'itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Perezida wa komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Mutwe w'Abadepite, Depite Munyangeyo Theogene avuga ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n'ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

     Uyu mushinga w'itegeko ugizwe níngingo 204, zirimo n'izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi.

    Uteganywa n'iteka rya minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n'ibintu mu nshingano rizahindura amazina n'ibyiciro by'imihanda hirya no hino mu Gihugu.

    The post <strong>Hagiye kubakwa imihanda kuyikoresha bizajya bisaba kwishyura</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/hagiye-kubakwa-imihanda-kuyikoresha-bizajya-bisaba-kwishyura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-kubakwa-imihanda-kuyikoresha-bizajya-bisaba-kwishyura

  • Nduba-Kabutare: Bamaze imyaka bategereje amazi none amaso yaheze mu kirere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabutare mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bavuga ko bamaze imyaka myinshi badafite amazi.

    Aba bavuga ko ari kenshi ubuyobozi bwagiye bubizeza  gukemura iki kibazo ariko amaso yaheze mu kirere.

    Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga ko hashize imyaka myinshi bahawe amavomo ariko bategereje amazi baraheba, muri aka gace kubona amazi bisaba kuyagura aho ijerikani imwe igura 300Frw, ibintu bigoye ubuzima bwabo bwa buri munsi.

    Umwe ati 'Ikibazo cy'amazi, ni ikibazo kimaze igihw, amazi tujya kuyashaka mu misozi tugashaka ahari amasoko tukavoma. Biraduhenda ni ugufata urugendo rurerure i jerikani tuyiguraamafaranga 300.'

    Mugenzi we ati 'Dufite ikibazo cy'amazi, kuva twatura inaha nta mazi turabona hashize imyaka myinshi, udafite amazi nta kuntu yakaraba, nta kuntu yateka, duteka ari uko twayabonye. Ubwo rero iyo tudafite amafaranga ntabwo twirirwa dukaraba.'

    Aba baturage barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha bakabona amazi kuko kubaho mu buzima butayagira bigoranye cyane.

    Umwe ati 'Icyo nsaba ubuyobozi ni ukugirango bakemure icyo kibazo mu buryo burambye.'

    Undi ati 'Turasaba ubuyobozi kuduha amazi natwe tugire imibereho myiza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Madame Nibagwire Jeanne, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse  ko batangiye gukora imiyoboro y'amazi izayageza muri aka gace.

    Ati 'Umuyoboro w'amazi Wasac yakoze amazi ntarahagera ariko ageze mu kagali ka Muremure kandi bihana imbibi ku buryo hari icyizere. Bagenda babikora mu byiciro, icyizere kirahari bakwihangana bagategereza.'

    Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagenda bagaragaza ikibazo cy'amazi meza, bakavuga ko kutagerwaho na yo bibagiraho ingaruka.

    Kwagura imiyoboro y'amazi no kubaka ibigega ni gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage, aho mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n'amazi meza ku gipimo 100%.

    Eminente umugwaneza

    The post <strong>Nduba-Kabutare: Bamaze imyaka bategereje amazi none amaso yaheze mu kirere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/nduba-kabutare-bamaze-imyaka-bategereje-amazi-none-amaso-yaheze-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nduba-kabutare-bamaze-imyaka-bategereje-amazi-none-amaso-yaheze-mu-kirere

  • Abahungu ba Zari basutse amarira ubwo bari basuye se #rwanda #RwOT

    Kwihangana byabananiye ubwo abahungu batatu ba Zari yabyaranye na Ivan Semwanga bari basuye igituro cya se maze basuka amarira.

    Uyu mugabo w’umugande yitabye Imana muri 2017 akaba yarasize abana batatu b’abahungu yabyaranye na Zari Hassan umuherwekazi w’umugande usigaye wibera muri Afurika y’Epfo.

    Yitabye Imana abana be bakiri bato azize impanuka aho umukuru yari afite imyaka 13.

    Nyuma y’imyaka hafi 6 yitabye Imana, Zari Hassan yatwaye aba bahungu gusura imva ya se.

    Bafashwe n’ikinia maze kwihangana birabananira, nyina arabahoza. Mu mashusho Zari yashyize hanze basuye igituro cya se, yaherekejwe n’amagambo agira ati “biraza kumera neza bahungu banjye.”

    Yitabye Imana atakibana na Zari kuko bari barahanye gatanya muri 2013. Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu babyaranye.

    Abahungu ba Zari bafashwe n’ikiniga ubwo bari basuye imva ya se

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahungu-ba-zari-basutse-amarira-ubwo-bari-basuye-se

  • Rusizi: Inkuba yishe abantu babiri bari bagiye mu bukwe – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu mudugudu wa Rweya mu Kagari ka Kamanyenga ku wa 16 Werurwe 2023 Saa Saba z'amanywa.

    Nyirabageni n'umukobwa we bari baturutse mu mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, batashye ubukwe bwo gufata irembo bw'uwitwa Hategekimana Joel.

    Abayisenga yari ahetse umwana we w'amezi ane amutwikiriye umutaka, gusa uyu mwana ntacyo yabaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye IGIHE ko ubwo ba nyakwigendera bari bageze nko muri metero 300 hafi y'aho bari bagiye gutaha ubukwe, imvura yakubye ari nyinshi irimo n'imirabyo, irabakubita bitura hasi bahita bitaba Imana.

    Ati 'Tukibimenya aya makuru twahise tuva mu nama twarimo igitaraganya, duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w'urwo ruhinja, turahahurira, bahageze dusanga bapfuye, agahinja abaturage bagakuye mu mugongo wa nyina, tubanza ku kajyana ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka ngo harebwe niba nta kibazo kagize tutamenye, basanga ko ni kazima, nta kibazo na gito kagize.''

    Akarere ka Rusizi kahise gatanga imodoka ijyana imirambo mu Karere ka Nyamasheke aho ba Nyakwigendera bari baturutse.

    Bikekwa ko umutaka Abayisenga yari atwikiriye umwana we ariwo watumye inkuba ibakubita kuko iyo nkuba yanawutwitse.

    Mu bihe by'imvura, abaturage bagirwa inama yo kwirinda kugama munsi y'ibiti, kuvugira kuri telefoni mu mvura kuko byongera ibyago byo gukubitwa n'inkuba.

    Ikindi abaturage bakwiye gukora mu kwirinda gukubitwa n'inkuba ni ugushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi no kwihutira gucomora ibikoresho bicometse ku mashanyarazi kuko biri mu byongera ibyago byo gukubitwa n'inkuba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inkuba-yishe-abantu-babiri-bari-bagiye-mu-bukwe

  • APR FC yambariye urugamba #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe mu bakinnyi ba yo bari mu ikipe y’igihugu, APR FC yanze gukomeza guha abakinnyi ba yo ikiruhuko ahubwo ihita ibatumizaho bakomeza imyitozo.

    Ni imyitozo yasubukuwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 i Shyorongi nk’ibisanzwe.

    Birumvikana ko ari imyitozo yakozwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi irimo yitegura Benin.

    Ikaba yayobowe n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Ben Moussa wari watanze akaruhuko k’iminsi 4.

    APR FC iyoboye urutonde ikaba yatangiye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 24 ukomeye uzayihuza na Police FC batifuza gutakaza kuko urugamba rwa shampiyona rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve.

    Abakinnyi ba APR FC batahamagawe mu ikipe y’igihugu basubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yambariye-urugamba

  • Kabuga ntiyifuza ko urubanza rwe rwakomeza kubera uburwayi-Inzobere #rwanda #RwOT

    Umuganga w'Inzobere mu birebana n'Ubuzima bwo mu mutwe wo muri Kaminuza ya Trinity College Dublin muri Ireland uri mu bakoze raporo ku buzima bwa Kabuga Félicien, Professor Henry Kennedy, yavuze ko atifuza ko urubanza rwe rwakomeza kuko ameze nabi.

    Professor Kennedy yabigarutseho ubwo yari mu rukiko aho biteganyijwe ko aba baganga bagomba gusobanura mu magambo uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze mbere y'uko hafatwa icyemezo cyo gukomeza iburanisha cyangwa guhagarika urubanza.

    Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bigendanye no kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga cyafashwe nyuma y'uko ku wa 8 Werurwe inzobere z'abaganga zagaragaje raporo mu rukiko ivuga ko Kabuga afite ibibazo by'ubuzima bitatuma akomeza gukurikirana urubanza neza.

    Professor Kennedy amaze iminsi ibiri abazwa ibibazo binyuranye byerekeye ubuzima bwa Kabuga n'icyo inzego z'ubuzima zigaragaza ku miterere y'uburwayi bwe no kuba urubanza rwakomeza.

    Yatangiye guhatwa ibibazo kuwa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2023 bikaba biteganyijwe ko no ku wa Gatanu akomeza guhatwa ibibazo kuko uyu munsi urubanza rwaje kugera aho rugasubikwa ataramara kubazwa.

    Ubwo yatangaga ubuhamya nk'umuganga wakoze raporo, Professor Kennedy, yagaragaje ko babonye umwanya uhagije wo kugera kuri Kabuga kandi ko ubuzima bwe koko butameze neza.

    Kuri iyi nshuro ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kubaza ibibazo mu gihe umunsi wabanje wihariwe n'abacamanza bahataga ibibazo uyu muganga.

    Uhagarariye ubushinjacyaha yabajije uyu muganga niba abona gukomeza urubanza byagira ingaruka kuri Kabuga, yasubije ko ubwe [Kabuga] atanifuza ko rwakomeza.

    Yagize ati 'Naramubajije nti urashaka ko urubanza rukomeza? Kabuga arasubiza ati: Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza'.

    Professor Kennedy ariko yakomeje agaragaza ko uyu mukambwe afite ibibazo by'ubuzima birimo no kugira urujijo no kudasobanukirwa neza aho aherereye ibizwi nka delirium.

    Bivuze ko ibyo biza byiyongera ku kibazo cyo kwibagirwa cyagaragajwe muri raporo ndetse no kuba uyu mugabo byaragaragajwe ko ubuzima bwe bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe butameze neza.

    Uyu muganga yavuze ko bigabanya ubushobozi bwo mu bitekerezo, ko umuntu ashobora kumva igisobanuro cy'amagambo ariko ntiyumve icyo ashatse kuvuga mu by'ukuri.

    Professor Kennedy yavuze ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ubwo yasubizaga ikibazo cy'umwunganira kandi ko ibi bibazo byombi bishobora gufatira umuntu rimwe.

    Professor Kennedy yavuze ko ashingiye ku bimenyetso, aho gushingira ku marangamutima, indwara yo kwibagirwa cyane Kabuga ari yo arwaye.

    Yanavuze ko kandi ubwoko bwa 'vascular dementia' Kabuga arwaye budashobora gukira.

    Kuri uyu wa Gatatu ubwo yabazwaga niba Kabuga ataba ari gukoresha amayeri y'uburwayi ashaka kwihisha ubutabera, uyu muganga yasubije ko nubwo hari igihe abantu bahimba ibintu nk'ibyo, ibisubizo bya muganga byagaragaje ko Kabuga arwaye koko.

    Yavuze ko mu gihe Kabuga yabazwa mu buryo butaziguye, ni ukuvuga akabazwa ntawundi muntu uhari n'ubundi ngo ibyo yasubiza byakizerwa ku kigero gito cyane.

    Umucamanza uyobora iburanisha ry'uru rubanza Bonomy yavuze ko kuba Kabuga adashobora kwitabira uru rubanza rwe mu buryo bwa nyabwo nkuko byagaragajwe na raporo z'abaganga, ari urukiko ruzabifataho icyemezo.

    Umucamanza yanzuye ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe Professor Kennedy akomeza guhatwa ibibazo n'uruhande rwunganira Kabuga n'ibindi bibazo inteko ishobora kugira.

    The post <strong>Kabuga ntiyifuza ko urubanza rwe rwakomeza kubera uburwayi-Inzobere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/kabuga-ntiyifuza-ko-urubanza-rwe-rwakomeza-kubera-uburwayi-inzobere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-ntiyifuza-ko-urubanza-rwe-rwakomeza-kubera-uburwayi-inzobere