Blog

  • Amavubi ashobora guhaguruka adafite umutoza wungirije, Carlos arakubita agatoki ku kandi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe y’igihugu y’u Rwanda igafata rutemikirere ikerekeza muri Benin gukina umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023, ishobora kugenda idafite umutoza wungirije Carlos yihitiyemo kuko yimwe amasezerano.

    Saa 22h z’uyu munsi ni bwo Amavubi ahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho iri bunyure muru Ethiopia ikazakina umukino wa gicuti n’iki gihugu tariki ya 19 Werurwe 2023 mbere y’uko ahita akomeza yerekeza muri Benin izakina n’iki gihugu tariki ya 22 Werurwe 2023.

    Nubwo igiye guhaguruka mu Rwanda ariko iyi kipe y’igihugu iravugwamo ibibazo bitandukanye aho umutoza wa yo Carlos Alos Ferrer atishimye bitewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

    Nyuma y’uko yemerewe na Minisiteri ya Siporo ko agomba kongerwa amasezerano, uyu mugabo ukomoka muri Spain, yatangiye umwiherero atarasinya amasezerano mashya y’imyaka 2 nyuma yo gukomeza gukwepana na FERWAFA.

    Amakuru avuga ko yari yanze guhamagara abakinnyi atarasinya amasezerano mashya mu gihe aye azarangira tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Yaje kwizezwa ko agomba uhabwa amasezerano mashya ndetse na MINSPORTS imuhemba imuha ibaruwa igaragaza ko yemerewe kongera amasezerano kugeza uyu munsi ntarayahabwa na FERWAFA.

    Ibi yabashije kubyihanganira ariko ikindi kibazo cyavutse ni uko kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 umutoza wungirije yari yahisemo ataragera mu mwiherero.

    Carlos Alos Ferrer yari yahisemo Jimmy Mulisa ko ari we ugomba kumwungiriza, gusa uyu mutoza yamubwiye ko ataza gutoza nta masezerano afite.

    Carlos yabasabye ko ni ba we nta masezerano bamuhaye ariko umutoza wungirije we bakwiye kumuha amasezerano, FERWAFA yaje kwemera kumuha amasezerano.

    Gusa amakuru avuga Jimmy Mulisa yagerageje kwegera FERWAFA ngo babirangize ariko bakamuha gahunda ariko ntiyubahirizwe.

    Umutoza w’Amavubi yaje kubwira Jimmy Mulisa ko yakwihangana akaza bagakora akazi kuko na we atarasinya bazasinyira rimwe, uyu mutoza yamubwiye ko bitashoboka mu gihe adafite amasezerano atatangira akazi.

    Carlos yaramwumvise, avuga ko imikino azayitoza wenyine ariko na we akaba atazi imikino FERWAFA irimo gukina, ndetse abamwegereye bavuga ko nta gitutu ari ho ndetse n’akazi ko gutoza Amavubi asa n’uwamaze kugasezera bitewe n’imikorere arimo gukoreramo.

    Jimmy Mulisa yinwe amasezerano yanga kujya mu mwiherero

    Umutoza w’Amavubi na we bivugwa ko nubwo agiye kujya muri Benin atishimye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-guhaguruka-adafite-umutoza-wungirije-carlos-arakubita-agatoki-ku-kandi

  • Nyagatare: Abasenyewe n'ibiza barasaba ubufasha #rwanda #RwOT

    Abaturage basenyewe n'ibiza by'imvura yaguye muri iki cyumweru mu Karere ka Nyagatare, barasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu kuko bamwe muri bo bagowe n'ubuzima babayemo.

    Iyi mvura idasanzwe yari ivanzemo n'umuyaga mwinshi watwaye ibisenge bya zimwe mu nzu, yaguye mu ntangiriro z'iki cyumweru, yageze mu mudugugu wa Kabare 1 mu Murenge wa Nyagatare, isenyera imiryango igera kuri itanu.

     Aba baturage baravuga ko kugeza ubu babayeHo mu buzima butaboroheye, bityo ko inzego zitandukanye zabafasha kubuvamo.

    Umwe ati 'Inzu iraguruka igisenge kiragenda mabati yose  arangirika, inkuta ziragenda. Leta icyo twayisaba nk'umubyeyi kuko ifasha abantu bahuye n'ibiza ni uko baduhereza amabati.'

    Mugenzi we ati 'Kugeza ubu nta bufasha twigeze tubona , turi kurara hanze , imibu irarara iturya. Icyo twasaba leta ni uko yaduha inkunga y'amabati n'ibiti tukongera tugasana.'

    Abaturanyi babo barasaba Leta ko yabafasha, kuko nibyo bari bafite mu nzu byangiritse bityo ko badafite ubushobozi bwo kwisanira inzu zabo zangiritse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen, avuga ko hari itsinda rishizwe gukurikirana ibijyanye n'ibiza rigiye kubafasha, bunasaba abaturage gukomeza kwirinda igitera ibiza.

     Ati 'Ubundi dufite komite ku rwego rw'Akarere n'umurenge ishinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n'ibiza. Iyo hari umuturage wagize ikibazo akaba yasenyerwa n'ibiza, ari umuntu udafite ubushobozi, hari amafaranga tuba dufite hano ku rwego rw'akarere. Arafashwa. Itsinda ribishinzwe rirabasura rigende rireba icyo umuntu akwiriye gufashwa.Ubundi mbere yo guhangana n'ingaruka z'ibiza ikiza ni ugufata ingamba zo kwirinda.'

    Muri iki gihe cy'imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi(MINEMA), isaba abaturage kuzirika ibisenge by'inzu bigakomera.

    Iyi Minisiteri inasaba abantu kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje, n'izindi zishyira ubuzima bw'abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

    Imibare igaragazwa n'Akarere ka Nyagatare, ivuga ko mu kwezi kumwe gushize  kwa Gashyantare, hangiritse inzu zigera kuri 60.

    Valens NZABONIMANA

    The post <strong>Nyagatare: Abasenyewe n'ibiza barasaba ubufasha</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/nyagatare-abasenyewe-nibiza-barasaba-ubufasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abasenyewe-nibiza-barasaba-ubufasha

  • Amerika Yemereye Nijeri Imfashanyo muby' Umutekano #rwanda #RwOT

    Blinken niwe mutegetsi w' Amerika wo ku rwego rwo hejuru ugendeye icyo gihugu cyahoze mu bukoroni bw'Ubufaransa. Nijeri icumbikiye abasirikare b'Ubufaransa n'ab' Amerika, bahari mu gufasha kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

    Blinken yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Niamey kuri uyu wa kane tariki ya 16 werurwe 2023 ko Nijeri ari igihugu kidafite uburambe mubya demokarasi.

    Nyuma yo kuganira na Prezida Mohamed Bazoum, Blinken, yahise atangaza ko iyo mfashanyo nshyashya yya Miliyoni 150 z'amadolari, igenewe akarere ka Sahel karimo na Nijeri, kimwe mu bihugu bikennye kw'isi.

    Muri uyu mwaka, Amerika imaze guha ako karere miriyoni 233 z'amadolari, zifasha mu kubona ibiribwa no guhangana n'abimukira bahunze intambara muri Libiya.

    Blinken yavuze kandi ko Amerika yiteguye gukorana na Nijeri mu bibazo bitari bike harimo n'ibijyanye n'ibidukikije.

    (AFP)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/amerika-yemereye-nijeri-imfashanyo-muby-umutekano-n-ubukungunzi

  • Tanzania: Indwara y'amayobera imaze guhitana abantu batanu #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania bazize indwara itaramenyekana iyo ariyo.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry'abaganga gukora kugerageza kumenya iyo ndwara.

    Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe yishe abantu batanu mu karere k'umujyi wa Bukoba, muri ntara ya Kagera.

    Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru (imyuna), nk'uko umukozi ushinzwe uburezi muri leta Tumaini Nagu yabitangaje kuwa kane.

    Tumaini yagize ati: 'Leta yashinze itsinda ry'abanyamwuga bagize 'Rapid Response Team' barimo gukora iperereza kuri iyi ndwara itazwi.'

    Madamu Tumaini yasabye abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

    Muri Nyakanga(7) ishize, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n'iyo ndwara.

    Nyuma iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-indwara-y-amayobera-imaze-guhitana-abantu-batanu

  • Perezida Museveni yibasiye abatinganyi abaza ikibazo gikomeye ibihugu bibashyigikiye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane,tariki ya 16 Werurwe 2023, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina “bataye umutwe” anasaba ko hakorwa iperereza ku kuryamana kw'abahuje igitsina,hanashyirwaho umushinga w'itegeko ribarwanya.

    Umushinga w'itegeko rishya rirwanya abatinganyi watangijwe mu ntangiriro z'uku kwezi, usabira ibihano bikaze abahuje ibitsina mu gihugu kuko kuryamana kw'abahuje ibitsina bitemewe n'amategeko muri Uganda.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inenga ibi byemezo ndetse nayo yarahagurutse cyane

    Perezida Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986, yagejeje ijambo ku badepite, aho yise abaryamana bahuje ibitsina ko “bataye umutwe”hanyuma abadepite bamusaba kugira icyo avuga ku mategeko mashya ahana abatinganyi.

    Uyu musaza w'imyaka 78 yagize ati: “Ubutinganyi n'ugutandukana no kuba muzima. Kubera iki? Biterwa ni karemano cyangwa n'ukuntu warezwe? Tugomba gusubiza ibyo bibazo”.

    “Dukeneye igitekerezo cy'ubuvuzi kuri ibyo. Tuzabiganiraho neza.”

    Mu mategeko asanzwe, umuntu wese ukora ibikorwa by'abaryamana bahuje igitsina cyangwa uba mu muryango wabo witwa LGBTQ ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 10 muri Uganda.

    Mu ijambo rye,Perezida Museveni yagize ati: “Ibihugu by'iburengerazuba bigomba guhagarika guta igihe bihatiriza abandi kwigana ibikorwa byabo.”

    Yongeyeho ati: “Abanyaburayi n'andi matsinda bashyingiranwa na babyara babo ndetse na bene wabo ba hafi. Hano, gushyingirwa mu muryango wawe ni kirazira. Tubafatire ibihano kuko bashakanye n'abavandimwe babo? Ako si akazi kacu.”

    Uyu mushinga w'itegeko rishya rihana abatinganyi muri Uganda ugomba kuganirwaho mu cyumweru gitaha,amajwi ashobora gutangira gusohoka ku wa kabiri.

    Uganda izwiho kutihanganira abaryamana bahuje ibitsina ndetse ihora ishaka gushyiraho amategeko akarishye abarwanya.

    Ariko kuva yahabwa ubwigenge n'Ubwongereza mu 1962 nta na rimwe yigeze yumvikana ku itegeko ribarwanya.

    Mu 2014, abadepite bo muri Uganda batoye umushinga w'itegeko risaba igifungo cya burundu ku bantu bafashwe bakora imibonano mpuzabitsina.

    Ibyo byahagurukije imiryango mpuzamahanga ibashyigikiye ndetse iki gihugu giterwa ubwoba ko kizahagarikirwa inkunga yose gihabwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yibasiye-abatinganya-abaza-ikibazo-gikomeye-ibihugu

  • Ntibisanzwe! Umukobwa agiye kwishyura akayabo nyuma yo gukura ibyinyo umusore #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda , urukiko rwategetse umukobwa kwishyura umusore akayabo kamafaranga asaga miriyoni 10 z'amashiringi nyuma yo kumubeshya urukundo akamwishyurira amashuri.

    Ku ya 14 Werurwe nibwo urukiko rw'isumbuye rwa Kanungu mu Burengerazuba bwa Uganda, rwahamije icyaha Kyarikunda Fortunate agategekwa gutanga Miriyoni n'ibihumbi magana ane by'amashiringi zingana na miriyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda , azizwa guhemukira umusore yemereye urukundo rw'ikinyoma avuga ko bazabana , akamwishyurira kaminuza nyuma akamubenga.

    Urwo rubanza rwari rugeze mu bujurire bwanzuye ko Kyarikunda atsinzwe , rushingiye ku kuba yarahiduye ubuhamya yatanze urubanza rutaragera mu bujurire . Abunganira uwo mukobwa bavuze ko batishimiye imyanzuro y'uru rubanza ndetse ko biteguye kongera kujurira kuko batahawe umwanya wo kwisobanura neza nk'uko bikwiye.

    Richard Tumwiine w'imyaka 40 watanze iki kirego avuga ko yahemukiwe n'uwo mukobwa ubwo yamwerekaga urukundo rudahari akamutakazaho akayabo ka mafaraga nyuma umukobwa akamwihenuraho. Kuruhande rw'abatanze ikirego batangaje ko bishimiye imikirize y'urubanza ndetse ko yakabaye yarahawe ibyategetswe n'urukiko nta mananiza abayemo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umukobwa-agiye-kwishyura-akayabo-nyuma-yo-gutarira-umusore

  • Tanzania: Abantu batanu bamaze kwicwa n'indwara itaramenyekana #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa bazize indwara itaramenyekana, mu Ntara ya Kagera iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry'abaganga gukora igerageza ngo hamenyekane iyo ndwara.

    Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe, yishe abantu batanu mu karere k'umujyi wa Bukoba, mu ntara ya Kagera.

    Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru bizwi nk'imyuna, nk'uko umukozi ushinzwe uburezi muri leta Tumaini Nagu yabitangaje.

    Madamu Tumaini yasabye abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

    Muri Nyakanga 2022, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n'iyo ndwara.

    Nyuma iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

    The post <strong>Tanzania: Abantu batanu bamaze kwicwa n'indwara itaramenyekana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/tanzania-abantu-batanu-bamaze-kwicwa-nindwara-itaramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-abantu-batanu-bamaze-kwicwa-nindwara-itaramenyekana

  • Bahangayikishijwe n'iminzani yiba abaturage #rwanda #RwOT

    Hari abacuruzi n'abaguzi bo mu Karere ka Rusizi, basaba leta gukurikirana bagenzi babo bagikoresha iminzani ya gakondo kuko irimo kwiba abaturage.

    Ikibazo cy'iminzani yiba abaturage muri aka karere kigaragazwa nk'igiteye inkeye.

    Bwana Shadrack ni umucuruzi, arasobanura uburyo  iminzani itujuje ubuziranenge ikoreshwa mu kwiba abaturage.

    Ati 'Umunzani wa gakondo ari uko bafunguye. Hari uburyo barega amarasoro y'umunzani ku buryo ashobora gupima ibiro bibiri (2kg) akibaho nk'irobo. Umunzani ukamwereka ko ari bibiri(ibiro)kandi kimwe n'irobo.'

    Ku ruhande rw'abaguzi baravuga ko  batakizera iminzani ya bamwe mu bacuruzi, kuko mbere yo kugura bagomba kubanza kujya gupimisha ahandi, kugira ngo bahinyuze  niba iyi minzani ihuza ibiro.

    Umwe ati 'Ntabwo umunzani wiba hiba nyira wo, ashobora kuba yarawishe akagira nk'imiubare yicamo .'

    Undi ati 'Iyo uguze ikintu ahantuwashyira ku wundi munzani  ugasanga nticyuzuye,uhita uvuga ko uwo munzani waguriyeho mbere ufite ikibazo. Iyo ari nk'iminzani itatu ushyizeho ugasanga kituzuye, uhita umenya ko aho waguriye bawangtije.'

    Iyo ugendagenda mu isoko rya Kijyambere rya Kamembe, uhasanga iminzani itandukanye ariko iyiganje ni iya gakondo.

    Umuvugizi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Bwana Kwizera Simeo, arahamagarira abaturage kugurira ku minzani iriho icyemezo cy'ubuziranenge cy'iki kigo, kuko mbere yo kujya ku isoko iba yabanje gusuzumwa.

    Ati 'Iyo ugiye hirya no hino mu gihugu uhasanga iminzani y'ubwoko butandukanye ariko umunzani ukwiye kwizerwa ni umunzani winjiye mu gihugu ukanyura mu kigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge, ukagenzurwa maze ugashyirwaho akarango kagaragaz ako wagenzuwe.Kubera ko amoko atandukanye y'iminzaniarahari kandi yose ashobora kubonekamo iminzani yizewe.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kiraburira abacuruzi bagikoresha iyi minzani kuyicikaho, kuko abazafatwa bibye abaturage bazabihanirwa.

    Mu bihe byashize abacuruzi bo mu mujyi wa Kamembe, bahawe iminzani ikoranye ubuhanga ariko hari abayanze bayishinja kutuzuza ubuziranenge.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Bahangayikishijwe n'iminzani yiba abaturage</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/bahangayikishijwe-niminzani-yiba-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahangayikishijwe-niminzani-yiba-abaturage

  • Limu yubashye intwari z’abana bi Nyange mu… – #rwanda #RwOT

    Twizerimana Froduard wamenyekanye nka Mukotanyi Limu uririmba indirimbo zibanda ku gukunda igihugu, kuba intangarugero mu mico n'imyitwarire, indirimbo z'icyunamo n'izindi, yahaye icyubahiro abana b’intwari biciwe ku kigo cy’amashuri cya Nyange igihe cyaterwaga n’abacengezi bashaka kwica abatutsi.

    Limu Mukotanyi uvuka mu Karere ka Kirehe ariko akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge, yashimye cyane ubutwari bwaranze aba bana maze ashishikariza abanyarwanda kwibuka ko ari bamwe.

    'Urugero rw'ibishoboka' ni indirimbo igaruka ku butwari bwaranze abana b'i Nyange, batewe n’interahamwe zikabategeka kwivangura kugira ngo abatutsi bicwe ariko bakanga kwivangura, bagahitamo kwicwa.

    Kuya 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi bateraga iki kigo cya Nyange bategetse ko abana b'abahutu bajya ukwabo n'abatutsi bakajya ukwabo, ariko abana basubije bati 'Twe turi abanyarwanda'. Aba bana bari bifitemo urukundo maze banga kwivangura kuko bari abanyarwanda bose.

    Bamwe mu bana bishwe harimo 'Nemeye Valensi, Mukarutwaza Serafina, Benimana Herena, Bizimana Sirivestre, Mujawamahoro Marie Chantal, Niyongira Feredina, Mukambaraga Beatrice'.

    Mukotanyi yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Amarembo y'u Rwanda', 'Icyomoro n'igihango', 'Dukomere ku gihango', 'Kunda umurimo' yakoranye na Fireman, 'Tora Kagame', 'Hitamo neza', 'Tubyine intsinzi', 'Intwari z'u Rwanda', 'Uragiye', 'Amahitamo', 'Tuguhoze Rwanda' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi uvukana n'umuhanzi uzwi ku izina rya 'Intore Tuyisenge', avuga ko ashimishwa n'umuziki akora ariko cyane cyane akanyurwa n'umusaruro atanga ku batuye u Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Limu yagarutse ku bikorwa ateganya gukora bifitiye umuziki we akamaro. Yavuze ko mu rwego rwo kwagura umuziki we, yifuza kuririmba no mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda bityo n'abanyamahanga bakabasha kumva ubutumwa atanga.

    Zimwe mu ndimi yifuza kuzaririmbamo harimo, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili. Mukotanyi avuga ko indirimbo ze zikungahaye ku butumwa bw'umwimerere, agenera abanyarwanda umunsi ku munsi.

    Yagize ati 'Ubutumwa ntanga mu ndirimbo bufasha benshi kandi bukundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, ni yo mpamvu nifuza kujya nkoresha indimi zitandukanye, ubutumwa ntanga, zikagera kure.'

    Ubwo yagarukaga ku ndirimbo nshya yise 'Urugero rw’ibishoboka' yavuze ko intwari z'i Nyange bari urubyiruko rukiri mu myaka nk'iyo arimo, ariko bakoze ibikomeye bigihabwa agaciro no muri iki gihe, kandi ubutwari bagize butazibagirana.

    Avuga ko mu minsi iri imbere ubwo u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azashyira hanze indirimbo yateguriye ibi bihe.


    Limu yamenyekanye mu ndirimbo zirimo n’iz’amatora nka “Tora Paul Kagame”

    Yashimiye abantu bose bamuba hafi harimo itangazamakuru rigira uruhare mu kwamamaza abahanzi, Intore Tuyisenge mukuru we umufasha mu kumuha inama zubaka umuziki we, ndetse n'Igihango Band bamufasha gukora umuziki uryoheye amatwi.


    Ubutumwa anyuza mu ndirimbo bwubaka imitima ya benshi kandi akunda ibyo akora


    Mukotanyi Limu avuga ko ubutore bukwiye kuranga buri munyarwanda    

    REBA INDIRIMBO “URUGERO RW’IBISHOBOKA” YA LIMU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127129/lamu-yubashye-intwari-zabana-binyange-mu-ndirimbo-urugero-rwibishoboka-video-127129.html

  • Europa League: Arsenal yatengushye abafana bayo,Man United ikomeza byoroshye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Marcus Rashford yongeye gutsinda igitego afasha Manchester United kwinjira muri kimwe cya kane cy'irangiza mu mikino ya Europa League isezereye Real Betis mu gihe Arsenal yasezerewe kuri Penaliti na Sporting CP.

    Nyuma yo kuyinyagira mu mukino wa mbere ibitego 4-1,Machester United yitwaye neza no hanze itsinda Real Betis igitego 1-0 cyatsinzwe na Marcus Rashford ku munota wa 55.

    Ikipe ya Betis yari yakiriye uyu mukino, yabonye amahirwe menshi mbere y'uko United ibatsinda,harimo ayabonywe na 'Joaquin'hakiri kare.

    Ikipe ya Erik icumi Hag yari yarakoze akazi gakomeye i Manchester mu cyumweru gishize kandi yakomeje muri 1/4 itsinze ibitego 5-1mu mikino yombi.

    Rutahizamu Rashford akomeje kuba mwiza cyane imbere y'izamu kuko nyuma y'igikombe cy'isi aho amaze gutsinda ibitego 19 mu mikino 24 amaze gukina.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 25 niwe uhagaze neza kurusha abandi muri Europa League aho afite ibitego 6 mu mikino 8 amaze gukina.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Arsenal yatengushye abafana bayo kuko yongeye kunganya igitego 1-1 na Sporting CP bituma isezererwa kuri penaliti 5-3.

    Ikipe ya Arsenal yari yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza muri Portugal,yari yizewe na benshi ariko ntiyitwara neza kuko mu mukino wo kwishyura warangiye banganyije igitego 1-1 mu minota 120 bajya muri penaliti zitayihiriye.

    Arsenal yatangiye neza uyu mukino itsinda igitego ku munota wa 19 w'umukino nyuma y'aho Gabriel Martinelli asigaranye n'umunyezamu ashatse kumuroba awukuramo usanga Granit Xhaka awusubiza mu izamu.

    Arsenal ntiyabashije kurinda izamu ryayo kuko ku munota wa 62 yatakaje umupira mu kibuga hagati ufatwa n'uwitwa Pereira Gonçalves wahise uwutera ari kure cyane nyuma yo kubona ko umunyezamu Aaron Ramsdale yasohotse mu izamu.

    Uyu mupira wari muri metero zirenga 40 wagiye winjira mu izamu,ikipe ya Sporting CP yishyura igitego yari yatsinzwe.

    Arsenal yaje muri uyu mukino nta mahirwe kuko mu minota ya mbere y'umukino kuko yavunikishije ba myugariro bayo babiri barimo Takehiro Tomiyasu na William Saliba igenderaho cyane.

    Uku gutakaza aba ba myugariro byatumye hinjira Rob Holding na Ben White ngo bazibe icyuho.

    Sporting CP yabonye amahirwe menshi mu gice cya kabiri ariko ba rutahizamu bayo barimo Edwards ntibayabyaza umusaruro.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho indi 30 kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3 mu mikino yombi.

    Arsenal niyo yitwaye neza muri iyi minota 30 kuko yabonye amahirwe akomeye ya Trossard wasigaranye n'umunyezamu aramuroba ariko umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Nyuma y'aho,ku munota wa 118, myugariro Gabriel yateye umutwe mu izamu ariko umunyezamu Adan awukuramo.

    Ikipe ya Sporting CP yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko uwitwa Manuel Ugarte yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo yavuyemo itukura nyuma yo gukorera ikosa Bukayo Saka.

    Hahise hakurikiraho gutera penaliti zitahiriye Arsenal kuko Gabriel Martinelli yahushije iyayisezereye.

    Odegaard,Saka na Trossard bari binjije penaliti zabo ariko ntibyari bihagije kuko Sporting CP yinjije 5 zose.

    Iyi kipe yo muri Portugal yakomeje kuri penaliti 5-3 bityo iri mu makipe aramenya ayo bizahura muri 1/4 cya Europa League.

    Tombola ya 1/4 cya Champions League na Europa League iraba kuri uyu wa Gatanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/europa-league-arsenal-yatengushye-abafana-bayo-man-united-ikomeza-byoroshye