Blog

  • Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71 #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yatangajwe n'umugore we Mary Caldwell aho yavuze ko uyu munyamuziki yari amaze igihe ahanganye n'uburwayi bufitanye isano n'imitsi ikorana n'ubwonko.

    Caldwell avuga ko uyu musaza yapfiriye mu biganza bye ubwo bari mu rugo rwabo ruri i Great Meadows muri New Jersey nyuma y'imyaka itandatu yari amaze ahangana n'uburwayi.

    Ati “Bobby yapfiriye hano mu rugo. Namufashe mu maboko igihe yadusigaga. Nzahorana umutima umenetse. Ndashimira mwese ku bw'amasengesho yanyu menshi mwakoze buri mwaka. Yari ahanganye n'uburwayi mu myaka itandatu n'amezi abiri. Ruhukira ku Mana, Rukundo rwanjye.”

    Bobby Caldwell yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi gusa aza kuba ikirangirire ubwo yasohoraga indirimbo 'What You Won't Do For Love' yanasubiwemo n'abandi bahanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bobby-caldwell-yitabye-imana-ku-myaka-71

  • FARDC yashyizeho umuyobozi mushya uyobora urugamba rwo guhashya M23 #rwanda #RwOT

    Liyetona-jenerali Constant Ndima, guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, yongeye gusubizwa kuyobora ibikorwa bya FARDC muri iyi ntara,agahangana n'umutwe wa M23 wananiranye.

    Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko yabimenyeshejwe ku wa gatatu tariki ya 15 Werurwe n'umuyobozi mukuru wa FARDC, Liyetona-jenerali Christian Tshiwewe.

    Ibaruwa yahawe igira iti: “Ndabamenyesha ko Minisiteri y'Ingabo y'igihugu yagusubije mu mirimo yawe yose ndetse n'inshingano zawe (…) nk'uko bigaragara mu mabwiriza y'itegeko 21/016 ryo ku ya 03 Gicurasi 2021, ashyira mu mirimo ingabo z'igihugu mu gihe cy'intambara ku butaka bwa DRC, cyane cyane mu ngingo ya 5 iteganya ko mu gihe cyose igihugu cyugarijwe, guverineri w'ingabo ayobora ibikorwa.”

    Ku ya 12 Nyakanga 2022, ubuyobozi bw'ingabo bwakuye Liyetona Jenerali Constant Ndima kuri iyo mirimo,hashyirwaho Umuyobozi w'akarere ka gatatu k'ingabo, Jenerali Philémon Yav, waje gusimburwa na Liyetona Jenerali Marcel Mbangu Mashita.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yashyizeho-umuyobozi-mushya-uyobora-urugamba-rwo-guhashya-m23

  • Jimmy Gatete yagizwe umwe mu bakapiteni 8 bazaba bayoboye amakipe mu gikombe cy’Isi mu Rwanda (AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) ryatangaje abakapiteni 8 barimo na Jimmy Gatete bazaba bayoboye amakipe azitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda 2024.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho abanyabigwi 9 bari bitabiriye uyu muhango wo gutangaza abakapiteni.

    Nyuma yo gutangaza abakinnyi, aba bakapiteni ni bo bazitoranyiriza abakinnyi bazaba bagize amakipe ya bo, bitewe n’imigabane babarizwamo.

    Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Ni igikombe kizakinwa n’amakipe 8.

    Muri rusange iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 8, u Burayi buzaba bufitemo amakipe 2, Amerika izaba ifite 2 (Amerika y’Epfo na Ruguru), Afurika izaba ifite amakipe 3 ni mu gihe Asia na Oceania zizaba zifite ikipe imwe.

    Abakapiteni 8 batoranyijwe

    Rutahizamu wakunzwe n’abanyarwanda benshi, wafashije Amavubi kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi rwitabiriye Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports mu Rwanda ndetse na St George muri Ethiopia, ni umwe mu bakapiteni bazaba bayoboye ikipe mu gikombe cy’Isi.

    Gaizka Mendieta Zabala, umunya Espagne w’imyaka 48 wakiniye amakipe nka Barcelona, Lazio, Valencia na Middlesbrough na we azaba ayoboye ikipe imwe y’i Burayi.

    Patrick M’Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n’andi na we yari muri uyu muhango ndetse azaba ari umwe mu bakapiteni b’ikipe imwe ya Afurika.

    Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper w’imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n’andi menshi yari ahari.

    Undi uzaba ari kapiteni w’imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    Tsuneyasu Miyamoto, wakiniye amakipe nka Gamba Osaka, Reb Bull Salzburg ndetse n’ikipe y’igihugu ya Japan. Afite imyaka 47 ubu ni umutoza. Azaba ari kapiteni w’ikipe yo muri Asia.

    Undi ni umugabo w’umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w’imyaka 47. Azaba ayoboye ikipe imwe ya Afurika. Yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z’iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

    Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14. Azaba ari kapiteni w’ikipe imwe y’i Burayi muri abiri azakina.

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyabigwi 9 bagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bababaza ibyo bashaka.

    Aba bakinnyi bahoze bakina bari bahari ni; Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada)

    Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana (ubanza ibumoso) na Maicon ukomoka muri Brazil (iburyo) yari yitabiriye umuhango wo kwerekana abakapiteni

    Uyu muhamgo wari witabiriwe na banyeshuri biga muri Kepler Campus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/jimmy-gatete-yagizwe-umwe-muri-ba-kapiteni-8-bazaba-bayoboye-amakipe-mu-gikombe-cy-isi-mu-rwanda-amafoto

  • Uwayezu Fidele mu izamu! Ibyo wamenya ku muki… – #rwanda #RwOT

    Ni uruhererekane rw’imikino igera kuri 3 iteganyijwe kuri iki Cyumweru, harimo umukino uzahuza ikipe ya Gikundiro Forever n’ikipe ya Kabuga United, akaba ari wo mukino uzabimburira iyindi ku isaha ya saa 12:00 PM.

    Ku isaha ya saa Munani (14:00 PM), Rayon Sports y’abagore izahita imanuka mu kibuga ikina n’ikipe ya Indahangarwa. 

    Umukino ukirangira, ni bwo hazahita hakurikiraho umukino udasanzwe uzahuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’itangazamakuru rya siporo AJSPOR FC. Ni umukino uzatangira saa Kumi z’umugoroba.

    Uyu mukino ugiye guhuza amakipe yombi, uzaba ugamije kubaka imikoranire myiza hagati y’inzego zombi ndetse no kongera umubano. 

    AJSPOR FC yakaniye gutsinda uyu mukino, ndetse imaze iminsi ikora imyitozo y’imbaraga ishaka kuhacana umucyo. Bamwe mu bakinnyi ba AJSPOR FC bavuga ko kuba bitoreza ku kibuga cya IPRC Kicukiro bizabafasha kwitwara neza kuko ikibuga cyo mu Nzove byenda gusa.

    Ku ruhande rw’ikipe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports, nayo yiteguye neza ndetse yamaze no gushyira hanze abakinnyi na sitafu izakoresha.

    Abakinnyi ikipe y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports izakoresha

    Uwayezu Jean Fidele, Haringingo Francis, Niyonkuru Vladmir, Nzeyimana Ramadhan, Nduwimana Pablo, Munyanama Fidele, Nkubana Adrien, Namenye Patrick, Kayisire Jacques, Ngoga Roger, Nonde Mohamed, Gakwaya Olivier, Kamala Mohamed, Nizeyimana Shaffy, Iragena Oscarie, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimiyimana Jean Paul, Rukundo Patrick, Dushimimana Djamila, Rwaka Claude, Mutabazi Clement, HavugiyaremyeIgnace, Muhirwa Prosper na Kelly Abraham.

    Umutoza mukuru ni Ndahiro Olivier, umutoza wungirije ni Nkuriyingoma Eulade, umutoza w’abanyezamu ni Alice Nyirianizeyimana, umuganga w’ikipe ni Charles Mugemana.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Fidele, yaherukaga gukina mu izamu umwaka ushize tariki 1 Mata 2022 ubwo habaga umukino wa gishuti wahuje abakozi b'Akarere ka Nyanza ndetse n'abakora mu bukerarugendo cyane cyane abibanda ku mushinga w'ubukerarugendo wahawe izina rya 'Royal Nyanza' ari na bwo watangizwaga ku mugaragaro.

    Rayon Sports WFC igiye gukina umukino wa nyuma mu matsinda, ikomeza urugendo rugana mu cyiciro cya mbere 


    Uyu mukino uzaba ku Cyumweru kuva saa Kumi z’umugoroba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127165/uwayezu-fidele-mu-izamu-ibyo-wamenya-ku-mukino-ugiye-guhuza-abanyamakuru-nubuyobozi-bwa-ra-127165.html

  • AMAFOTO 30: Ikimero cy’abakobwa 15 bagezweho… – #rwanda #RwOT

    Mu bisekuru byose umuziki nyarwanda wabayeho, wagiye ugira abakobwa nk’aba bifashishwa mu mashusho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye cyangwa se abataramenyekana cyane.

    Benshi muri aba bakobwa babikora nk’akazi ka buri munsi ndetse bamwe muraganira bakakubwira ko ari byo bibabeshejeho. 

    InyaRwanda yakusanyije abakobwa batandukanye bagezweho mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, ishaka kubereka bamwe batabazi cyangwa se bareba indirimbo bagaragayemo ntibamenye ibyabo. 

    Urutonde rw’aba bakobwa uko rumeze nta kindi cyagendeweho kandi uri ku mwanya wa mbere ntibivuze ko ari we uhiga abandi.

     1. Djarilla

    Ubusanzwe yitwa Uwababyeyi Djarilla agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye.

    Djarilla yamamaye mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye nka Mico The Best, Davis D, Phil Peter, Social Mulla, Christopher n'abandi.

    Djarilla ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo, akaba umunyamideli ariko wamamariza abantu mu buryo butandukanye.

    Yagaragaye mu ndirimbo nka 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mulla, 'Amabara' ya Active Again, 'Like you' ya Davis D na Kevine Kade n'izindi.

    Byinshi akora mu myidagaduro harimo no gukina filime dore ko yagaragaye muri zirimo City Maid.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye 

    Djarilla ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo z’abahanzi 

    2. Tina Bae 

    Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwase Tina ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi biganjemo nawe abari mu kiragano cy’ubu. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimbo “Closer” yahuriyemo Buravan, Uncle Austin na Meddy, “Fina” ya Clavin Mbanda n’izindi.


    Tina agaragara mu ndirimbo nyinshi

     

    Tina Bae yagaragaye mu ndirimbo zirimo “Closer” yahuriwemo n’abahanzi bakomeye 

     3. Nelly 

    Ubusanzwe yitwa Umuhire Murenzi Nelly azwi mu ndirimbo zitandukanye zamenyekanye. Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Tiannah” ya Kevin Kade, “Puculi” ya Okkama, “Imashini” ya Mico The Best, “Kama Mbaya” ya Sean Brizz n’izindi.

    Nelly amaze igihe gito atangiye kumenyekana cyane mu ruhando rw’imyidagaduro kuko indirimbo zatumye amenyekana zagiye hanze nibura mu myaka ibiri ishize.Nelly ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimboUyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye 


     4. Umulisa Nelly 

    Uyu ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Yamamye mu ndirimbo “Tiannah” ya Kevin Kade, “Polite” ya Stanza n’izindi zitandukanye.

    Uyu mukobwa mu minsi ishize yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kubera ikinamico yakinnye n’umusore akamuterera ivi undi akamutera utwatsi.

    Aha bari bagamije gukebura abasore baterera abakobwa amavi batabateguje bashaka kubereka ko hari igihe bazabikora bikabagaruka.

    Umulisa Nelly nawe ari mu bakobwa  bagezweho mu ndirimbo z’abahanzi Nelly amaze kumenyekana mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye 

     5. Sonia Kajibanga

    Uyu mukobwa nawe ni umwe mu bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi, biganjemo abagezweho cyangwa se abo mu kiragano gishya. Kajibanga yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umunyerezo” ya Kaligombe na Safi Madiba, “Zoli” ya Nel Ngabo n’izindi.

    Kajibanga ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo z’abahanzi 


     6. Tatiana (I am Tatty)

    Uyu mukobwa ni umwe mu bamenyekanye mu Rwanda mu bagaragara mu ndirimbo. Yamenyekanye ubwo yakundanaga n’umuhanzi Papa Cyangwe ku buryo yageze aho yitwa Mama Cyangwe.

    Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Sana” ya Papa Cyangwe n’izindi zitandukanye. Ku rutonde rw’abakobwa bagezweho mu ndirimbo z’abahanzi, uyu ntiyaburaho byanga bikunze.

    Tatiana agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye Tatiana yamenyekanye mu ndirimbo zirimo n’iza Papa Cyangwe bakundanye 

    7. Ange Dababy

    Umuhoza Ange ni umukobwa umaze kwamamara nka Ange Dababy nk'umunyamideli wifashishwa mu mashusho.

    Ange Dababy ni umukobwa w'imyaka 21 wasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'isi.

    Avuka mu muryango w'abana bane abakobwa babiri n'abahungu babiri, akaba ari we buheta mu bana bose. Ni imfura mu bakobwa b'iwabo.

    Yagaragaye mu ndirimbo za Okkama nka 'Iyallah' na 'No' ndetse n'izindi zirimo 'Nyoola' ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

    Ange Dababy ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo Ange Dababy yagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye 

      8. Swalla

    Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Irafasha Sandrine ariko akoresha amazina ya  Swalla ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane kuri Instagram.

    Uretse kuba azwi ku mbuga nkoranyambaga, azwi no muri sinema nyarwanda nko muri filime zitandukanye zirimo, 'Matayo High School', 'Indoto Series' na 'City Maid'.

    Uretse ibi, asanzwe ari n'umuhanzikazi kuva mu myaka itanu ishize yakoze indirimbo zirimo, 'My Number One', 'Turibuka' n'izindi.

    Hejuru y'ibyo byose agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye. Yagaragaye mu ndirimbo zirimo iya Davis D yise 'Truth or Dare' yasubiranyemo na Big Fizzo, 'Terimometa' ya Phil Peter na Kenny Sol n'izindi.

    Swalla ni umukobwa ugaragara mu ndirimbo ubikomatanya no kuririmba Swalla ari mu bakobwa b’ikimero

     9. Cyiza Esther

    Uyu mukobwa akunze gukoresha amazina ya Escyiza ku mbuga nkoranyambaga. Nawe ni umwe mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye.

    Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zirimo 'Micro' ya Davis D yakunzwe cyane, 'Mi casa' ya Christopher Muneza n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Esther Cyiza ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo Cyiza yagaragaye mu ndirimbo zirimo ‘Mi Casa’ ya Christopher Muneza 

     10.   Uwase Bianca 

    Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwase Nadia Bianca uretse kugaragara mu ndirimbo, ni n'umubyinnyi wabigize umwuga ugaragara mu mashusho y'indirimbo.

    Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Seka''  ya Niyo Bosco, ''Lotto'' ya Okkama na  Kenny Sol  , ''Sawa'' ya  Nel Ngabo, ''Iyoroshye'' ya  DJ Marnaud  na Mike Kayihura n'izindi.

    Uyu mukobwa akomatanya kugaragara mu ndirimbo no kubyina Uwase ni umwe mu bakobwa bagezweho 

     11.             Keesha

    Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane mu 2021 biturutse  ku ndirimbo ya Bruce Melody yitwa 'Ikinyafu' yagiyemo.

    Uretse iyi yagaragaye no mu zindi ndirimbo nka 'Solo' ya Nel Ngabo n'izindi.

    Uyu mukobwa ari no mu bakundwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n'amashusho birangaza benshi ashyiraho. Yanitabiriye Miss Rwanda 2021 aho ubwamamare bwamusheje ikamba rya Nyampinga Uzwi kurenza abandi.

    Kayirebwa ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo biturutse ku ‘Ikinyafu’ ya Melodie Keesha ni umwe mu bakobwa bashitura benshi 

          12.    Umukundwa Clemence

    Umukundwa Clemance uzwi kuri Instagram nka Cadette ni umwe mu bakobwa b'ikimero bakomeje kwigaragaza kuri Instagram abinyujije mu mashusho n'amafoto by'agatangaza.

    Yagaragaye mu mashusho y'indirimbo zirimo 'Mali' na 'Jowana' za Confy, 'Njonogo' ya K8 Kavuyo, 'Jojo' ya Platini n'izindi.

    Cadette ni umwe mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo Cadette yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye 

    13.             Cycy Beauty

    Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo atandukanye.

    Asanzwe ari umunyamideli ukunze kugaragara mu mashusho y'indirimbo aho ari muri; 'Kk 509 St' ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa 'We Don't Care' na 'Antansiyo' ya Platini.

    Umwaka ushize yari no guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International biza kurangira atitabiriye irushanwa.

    Cycy Beauty ni umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo zitandukanye Cycy Beauty yagaragaye mu ndirimbo zirimo iya Andy Bumuntu 

     14.             Miss Queen Boo

    Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Mutoni Queen Peace ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha amazina ya Miss Queen Boo.

    Uyu mukoba yanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aza kujya muri Miss Supranational 2019 aza kwegukana muri iri rushanwa ikamba rya Miss Populality.

    Yagaragaye mu ndirimbo zirimo 'Poupette' ya King James.

    Miss Queen Boo ni umwe mu bakobwa bifashishwa n’abahanzi batandukanyeUyu mukobwa yanagiye yitabira amarushanwa y’ubwiza 

    15.  Christella

    Uyu mukobwa akoresha amazina ya AmChristella ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram. Ubusanzwe yitwa Danis Christelle Igeno Uwase, akaba umwe mu bakobwa b’ikimero bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

    Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Sexy” ya Davis D, “Katapilla” ya Bruce Melodie n’izindi.Christella ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu ndirimbo Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zirimo ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie 


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127143/amafoto-30-ikimero-cyabakobwa-15-bagezweho-mu-rwanda-bifashishwa-mu-mashusho-yindirimbo-127143.html

  • Real Madrid izongera yesurane na Chelsea! Uko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hamenyekane uko amakipe azahura mu mikino ya 1/4 muri Champions League, tombora yabereye muri Switzerland. 

    Ni nyuma y’uko amakipe 8 yitwaye neza bikayahesha amatike. Real Madrid yabonye itike itsinda Liverpool imikino 2, umukino ubanza yayitsindiye mu Bwongereza ibitego 5-2 naho mu mukino wo kwishyura iyi tsinda igitego 1, ubwo yayisezereye ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1.

    Chelsea yabonye itike itsinda Borussia Dortmund, umukino ubanza wari wabereye mu Budage maze Borussia Dortmund ihabonera igitego 1, umukino wo kwishyura Chelsea yitwaye neza ku kibuga cyayo ihatsindira ibitego 2-0 ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

    Manchester City yo yabonye itike itsinda RB Leipzig, umukino ubanza wabereye mu Budage birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Umukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza maze RB Leipzig ihahurira n’ibibazo, yahatsindiwe ibitego 7-0 bituma isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 7-1.

    Bayern Munich yakatishije itike itsinda Paris Saint-Germain, umukino ubanza wabereye mu Bufaransa maze Bayern Munich ihatsindira igitego 1-0, umukino wo kwishyura Bayern Munich yatsindiye Paris Saint-Germain kuri Allianz Arena ibitego 2-0 bihita biba ikinyuranyo cy’ibitego 3-0.

    Inter Milan yo yabonye itike ikuramo Porto, umukino ubanza wari wabereye mu Butaliyani maze Inter Milan ihabonera impamba y’igitego 1-0, umukino wo kwishyura wabereye muri Portugal ariko byarangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma Inter ikomeza n’ikinyuranyo cy’igitego 1-0.

    Napoli yabonye itike isezereye Eintracht Frankfurt, umukino ubanza wari wabereye mu Budage maze Napoli itsindirayo ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura wabereye mu Butaliyani maze Napoli isubira Eintracht Frankfurt iyitsinda ibitego 3-0 bihita biba ikinyuranyo cy’ibitego 5-0.

    AC Milan yasezeye Tottenham, umukino ubanza wari warabereye mu Butaliyani maze AC Milan ibona intsinzi y’igitego 1-0 imbere y’abafana bayo, mu mukino wo kwishyura kuri sitade ya Tottenham nta gitego cyahabotse kubera ko umukino warangiye ari 0-0 bituma AC Milan ikomeza ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.

    Benfica yabonye itike ya 1/4 isezereye Club Brigge, umukino ubanza mu Bubuligi Club Brigge yari yatsindiwe imbere y’abafana bayo ibitego 2-0, umukino wo kwishyura wabereye muri Portugal maze Benfica itsinda ibitego 5-1 bibihita biba ibitego 7-1 muri rusange.

    Uko amakipe azakina muri 1/4

    Chelsea yatomboye Real Madrid

    Manchester City itombora Bayern Munich

    AC Milan yatomboye Napoli

    Inter Milan yatomboye Benfica

    Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira gukinwa tariki 11 zukwezi kwa 04.

    Uko amakipe azahura muri 1/4 ndetse no muri 1/2 muri Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127167/real-madrid-izongera-yesurane-na-chelsea-uko-tombora-ya-14-muri-champions-league-yagenze-127167.html

  • Kuva muri Nzeri uyu mwaka nta minibisi izongera gutwara abanyeshuri muri Kigali #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko guhera muri Nzeri 2023, nta minibisi izongera kwemererwa gutwara abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali.

     Ibi bikaba bikubiye muri amwe mu mabwiriza  RURA yasohoye, agena uko umurimo wo gutwara abanyeshuri ugomba gukorwa.

    Aya mabwiriza agena ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku kandi buri mwanya ufite umukandara umwana agomba kwambara.

    RURA yategetse ko buri minibisi kandi igomba kugira umuntu uyisuzuma, akareba niba amabwiriza yose akurikizwa.

    RURA kandi yagaragaje ko abafite amashuri afite imodoka ko batangira kubisabira uburenganzira banyuze ku rubuga rwayo rwa murandasi, kugira ngo bemererwe gukora uwo murimo.

    ITANGAZO: RURA iramenyesha ibigo by’amashuri bifite imodoka zagenewe gutwara abanyeshuri, ko mu rwego rwo kunoza uwo murimo amabwiriza agenga umurimo wo gutwara abanyeshuri mu Rwanda, yemejwe anatangazwa ku rubuga rwa RURA: https://t.co/4PylmEu8lo#RwOT pic.twitter.com/N9ILIhBddY

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority — RURA (@RURA_RWANDA) March 17, 2023

    The post <strong>Kuva muri Nzeri uyu mwaka nta minibisi izongera gutwara abanyeshuri muri Kigali</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/kuva-muri-nzeri-uyu-mwaka-nta-minibisi-izongera-gutwara-abanyeshuri-muri-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-muri-nzeri-uyu-mwaka-nta-minibisi-izongera-gutwara-abanyeshuri-muri-kigali

  • Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 nibwo habaye Tombola y'uko amakipe azahura  yabaye, ni tombola yasize ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye izahura na Chelsea yomu Bwongereza.

    Ni Tombola yabereye nyuma y'imikino ya 1/8 kirangiza iheruka gusozwa kuri uyu wa Kabiri ndetse no kuwa gatatu.

    Tombola ikaba yasize ikipe ya Real Madrid ihagarariye Esipanye yatomboye ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yo izahura n'ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu cy'u Budage.

    Benefica Lisbon yo mu gihugu cya Portugal yo izakira ikipe ya Internazional Milano yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Undi mukino uzahuza ikipe ya Milan AC yo mu Butaliyani izahura na Napoli zose zo muri icyo gihugu.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/4 kirangiza izakinwa kuya 11 na 12 Mata ndetse iyo kwishyura izakinwe tariki ya 18 na 19 Mata 2023.

    Biteganyijwe ko imikino ya 1/2 yo izakinwa 9 na 10 Gicurasi ku mikino ibanza naho iyo kwishyura yo izakinwa kuya 16 na 17 Gicurasi 2023.

    Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Ataturk Olympic Stadium yo mu mujyi waIstanbu yo muri Turkey, uzakinwe kuya 10 Kamena 2023.

    Muri rusange uko imikino ya UEFA Champions League izakinwa :

    Real Madrid v Chelsea

    Inter Milan v Benfica

    Manchester City v Bayern Munich

    AC Milan v Napoli

    Nyuma ya Tombola ya UEFA Champions League habayeho na Tombola ya Europa League, uko amakipe yatomboranye:

    Manchester United v Sevilla

    Juventus v Sporting Lisbon

    Bayer Leverkusen v Union Saint-Gilloise

    Feyenoord v Roma

    The post Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/real-madrid-izahura-na-chelsea-man-city-izahura-na-bayern-munichen-uko-tombola-ya-1-4-yose-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=real-madrid-izahura-na-chelsea-man-city-izahura-na-bayern-munichen-uko-tombola-ya-1-4-yose-yagenze

  • Ikibanza gihengutse mu bugesera #rwanda #RwOT

    Ikibanza kiza kigurishwa giherereye Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere , Akagali Kankuba , Umudugudu wa Nyarumanga
    gifite ubuso 946sqm
    kigurishwa 6million nigice negociable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/Ikibanza-gihengutse-mu-bugesera

  • Tombola ya 1/4 cya yasize Man City igomba gucakirana na Bayern, Real Madrid na Chelsea #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/4 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), yasize ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza izahura na Bayern Munich yo mu Budage.

    Nyuma y’imikino ya 1/8 cya UEFA Champions League hamaze kumenyekana amakipe 8 azakina 1/4, uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 ni bwo habaye tombola ya 1/4.

    Tombola yasize Real Madrid yo muri Spain itomboye Chelsea yo mu Bwongereza ni mu gihe Bayern Munich yo mu Budage igomba gucakirana na Manchester City yo mu Bwongereza.

    Uko tombola ya 1/4 yagenze

    Real Madrid vs Chelsea
    Manchester City vs Bayern Munich
    Benfica vs Inter Milan
    AC Milan vs Napoli

    Imikino ibanza izaba tariki ya 11 na 12 Mata 2023 ni mu gihe imikino yo kwishyura izaba tariki ya 18 na 19 Mata 2023.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-ya-1-4-cya-yasize-man-city-igomba-gucakirana-na-bayern-real-madrid-na-chelsea