Blog

  • RICA yavuze ubundi buryo abadafite Frigo bazajya bacuruza inyama #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), gisaba ababaga n'abacuruza inyama, ko utazashobora kuzikonjesha agomba gukora ibishoboka byose zikaba zariwe zitararenza amasaha abiri zibazwe.

    Umuyobozi ushinzwe kwandikisha ibikorwa, gutanga impushya hamwe n'ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza, Antoinette Mbabazi, arasobanura birambuye icyemezo RICA iherutse gufata, cyo gusaba abacuruzi b'inyama kuzitanga zimaze muri firigo nibura amasaha 24.

    Asubiza abavuze ko iyo batetse cyangwa bokeje inyama udukoko duteza indwara duhita dupfa, avuga ko ari byo koko, ariko iyo zimaze amasaha abiri zibazwe ntizikonjeshwe, twa dukoko tuba twatangiye kubyara uburozi kandi bwo iyo butetswe ngo ntabwo bupfa.

    Mbabazi avuga ko ubukonje bwa dogere selisiyusi buri ku gipimo cya 4 munsi ya zero (-4⁰C) butuma inyama zigumana ububobere(amazi), bigatuma ziribwa zoroshye kandi ziryoshye.

    Mbabazi avuga ko inyama zarengeje amasaha abiri zidakonjeshejwe ziba zatangiye guhindura ibara, ari yo mpamvu abafite amabagiro n'ahacururizwa inyama, babujijwe kuzimanika ahubwo basabwa kuzirekera muri firigo.

    Amabagiro manini n'aciriritse asabwa kugira icyumba gikonjesha, mu gihe amabagiro mato ari mu cyaro kure y'ibyuma bikonjesha (firigo), agomba kuba yatanze inyama ku bazikeneye zikaribwa cyangwa zikabikwa zitetse, bitarenze amasaha abiri nyuma yo kubagwa.

    Mu gihe bitagenze gutyo, za nyama zikaba zigomba kuba zagejejwe mu byuma bikonjesha (muri busheri), bitarenze amasaha abiri nyuma yo kubagwa.

    Mbabazi akomeza agira ati “Umuntu uzigejeje mu rugo, udafite uburyo bwo kuzikonjesha, usabwa guhita uziteka bitarenze amasaha abiri.”

    RICA ivuga ko nta tungo ryemerewe kubagirwa aho ryororerwa uretse inkoko n'inkwavu, kandi na ho hagomba kuba hari uburyo bwo guhita bakonjesha inyama, bwaba budahari zikaba zatetswe cyangwa zagejejwe aho zigomba gukonjeshwa.

    Mbabazi avuga ko hari abantu barya inyama zitakonjeshejwe zikabagwa nabi nyuma y'iminsi itatu cyangwa irindwi baziriye, hakaba n'abandi bahita bafatwa n'uburwayi cyangwa babona izindi ngaruka mu gihe kitarenze isaha imwe.

    Mu ndwara RICA isobanura ko ziterwa no kurya inyama zifite mikorobe, harimo tifoyide, teniya, ubuganga bwo muri Rift Valley (Rift Valley Fever), indwara zifata abantu b'intege nke, ndetse no gukuramo inda ku babyeyi batwite.

    IVOMO: Kigali Today

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rica-yavuze-ubundi-buryo-abadafite-frigo-bazajya-bacuruza-inyama

  • U Rwanda rwiyemeje guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa byangirikira mu mirima cyangwa mu ngo #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatangije umushinga ugamije guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa byangirika haba mu Mirima cyangwa ibyangirika byageze mu ngo.

    Ni ikibazo  kigaragara   mubihe by'isarura ndetse no mu bimoteri hirya no hino, aho abaturage baba bamennye ibiryo byasagutse mu ngo zabo.

    Mu bimoteri biri hirya no hino mu gihugu ni hamwe muhagaragaza ko ikibazo cy'ibiribwa byangirika gihangayikishije, kubera ubwinshi bw'ibiryo biba byamenwe n'abaturage. 

    Ibi binemezwa na Nizeyimana Noel na mugenzi we Ngarukiye Evaritse, bombi bakaba ba rwiyemezamirimo biyemeje kubyaza ifumbire imyanda ikomoka kubiribwa byangiritse.

    Nizeyimana ati '80% y'imyanda tugira ni imyanda ibora kandi ikomoka kubiryo. Icyo gihe rero iyo tuyijugunye mubidukikije irangiza cyane.'

    Ngarukiye ati 'Uretse n'ibyangirika mu ngo hari n'ibyangirika mu madepo ibigori imiceri n'ibindi, ariko nta handi bigomba kujya ni mu kimoteri. Iyo bihageze rero hari ukuntu bimwe tubibyaza umusaruro ibishobora kubora, ibitabora ntabwo tubibyaza umusaruro. Ibitabora bijya gukorwamo ibindi bikoresho.'

    Usibye mubimoteri ahandi hagaragaza iyangirika ry'ibiribwa ni mumirima mu gihe cy'isarura.

    Kuri ubu u Rwanda rwatangije umushinga ugamije guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa byangirika haba mu mirima cyangwa ibyangirika byageze mu ngo, aho abafite imishinga mito n'icirirtse iteza imbere imitunganyiriza n'imikoreshereze myiza y'ibiribwa, harwanywa ingaruka mbi kubidukikije bazahabwa ubufasha. 

    Dr.Christian Sekomo Birame uyobora Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA arabisobanura.

    Ati 'Nk'aba bacuruza imbuto Nyabugogo, ese iyo zibagezeho bazibika gute? Nicyo kibazo twavugaga, ibiryo bifatwa gute? Ibyo ntashoboye kugurisha uyu munsi ese mbifata gute kugirango bitangirika? Ni hahandi tuvuga ngo abantu bari muri iyo gahunda turebe ni iki bakeneye? Niba ari firigo zihariye zigomba kubikwamo imbuto ntizangirike, babe bubakirwa ari abantu bishyize hamwe noneho bakagira aho babika.'

    Dr Sekomo akomeza avuga ko abaturage bazigishwa uko bajya babasha kubika neza ibyo bahashye kuburyo bitabapfira ubusa ngo babimene.

     Ati 'Ese kuki ngomba kugura ibiryo, bize byangirikire iwanjye? Ni hahandi usanga nanjye ugura ibiryo hari uko ntafite igenamigambi pangira amafaranga yanjye  agenewe gukoresha mu biryo, hari ubwo najya ngura ibikenewe ntibize ngo byangirikire mu rugo icyo ni ikintu cya mbere dushaka kuba twakwigisha abantu bose.'

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO), n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), bwagaragaje ko umujyi wa Kigali ujyana ibishingwe bingana na toni 500 ku munsi, muri zo nibura hafi 70% ni ibituruka ku biribwa.

    Ubushakashatsi bwerekana kandi ko buri rugo mu Mujyi wa Kigali rupfusha ubusa ibiribwa bingana n'ibilo 164 buri mwaka, mu gihe toni 2,075,405 z'ibiribwa zangirikira mu ngo zose buri mwaka.

    Ni mu gihe 19% mu gihugu badafite ibyo kurya bihagije.

    Ibi biribwa byangirika, mu rwego rw'ibidukikije bifite ingaruka nyinshi kuko bitanga nibura 8% by'imyuka ihumanya ikirere.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>U Rwanda rwiyemeje guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa byangirikira mu mirima cyangwa mu ngo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/17/u-rwanda-rwiyemeje-guhangana-nikibazo-cyibiribwa-byangirikira-mu-mirima-cyangwa-mu-ngo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwiyemeje-guhangana-nikibazo-cyibiribwa-byangirikira-mu-mirima-cyangwa-mu-ngo

  • Harmonize yemereye abafana be ikintu gishya ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Akomeza agira ati: 'Mwaramfashishije igihe kirekire kuva nakitwa Rajab kugera n'ubu mumfata nka Harmonize, Kondeboyieshi, Tembo na Bakhres. Mu kuri muri abavandimwe banjye kandi nzahora iteka mbasengera.'

    Yahise atangaza ko ku bufatanye na Boomplay yamaze gutangiza Podcast ye azajya akoresha agira inama abafana be ikaba yiswe “Harmonize Podcast”.

    Harmonize ati: 'Buri umwe afite inkuru yo kubara kandi nkunda kumva ibyo abantu bavuga ku buzima bwabo ariko kuri ubu ngiye gutangira kuvuga inkuru yanjye.'

    Ibice azajya yibandaho birimo kugaruka ku buzima bwe aho yavuye n'ibyo yanyuzemo ngo agere aho ageze. Azagaruka kandi ku buzima bwihariye bw'umuziki we n'ibizazane yahuriyemo nabyo.


    Harmonize yamuritse Podcast ye ku munsi yizihijeho isabukuru y'amavuko y'imyaka 33

    Agiye gutangira gushyira hanze inkuru ku buzima bwe yaba ubusanzwe, ubw'umuziki n'ibindi

    Ari mu bahanzi bacyeya batigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Karere k'Iburasirazuba

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yemereye-abafana-be-ikintu-gishya-ku-isabukuru-ye

  • Ukraine yiyemeje kuzahangana n'ibihugu byose bitayishyigiye mu ntambara n'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Ibihugu 'byfashe nabi Ukraine' bizabyishyura intambara nirangira, nk'uko bivugwa na minisitiri wayo w'ububanyi n'amahanga Dmytro Kuleba.

    Mu kiganiro na BBC, Kuleba yavuze ko amahitamo y'uruhande ya buri gihugu muri iyi ntambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine 'azashingirwaho mu kubaka umubano w'ahazaza'.

    Muri iki kiganiro, Kuleba yavuze uko abona iyi ntambara izarangira, uruhare rw'Ubushinwa muri iyi ntambara, no kuba Papa Francis atarasura iki gihugu muri iki gihe cy'intambara.

    Nubwo Ukraine ibona inkunga y'imari n'iya gisirikare y'ibihugu bikomeye by'iburengerazuba kuva yaterwa, ibihugu byinshi muri Africa, Aziya na Amerika y'Epfo byirinze kugira uruhande bifata.

    Bimwe bifitanye amateka y'ubucuti n'Uburusiya, ibindi bifite impungenge z'ingaruka z'iyi ntambara ku bukungu, ibindi byibaza ko ibihugu by'iburengerazuba birimo gutinza iyi ntambara bitari ngombwa.

    Gusa Kuleba yavuze yeruye ko ibihugu bitashyigikiye Ukraine — ibyo yavuze ko 'muri iyi ntambara byitwaye nabi kandi bigafata nabi Ukraine', bizabyishyura mu gihe kiri imbere.

    Ukraine ishobora kuba icungira ku nkunga y'iburengerazuba mu bya gisirikare mu gihe gito cyangwa kirekire bityo kwinuba kwayo bishobora kudahangayikisha ibihugu bimwe. Ariko mu bihe by'amahoro ubushobozi bwa Ukraine bwo kohereza ibinyampeke byinshi cyane ku isoko ry'isi buyiha ijambo mu bukungu, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Kuleba yagize ati: 'Niba ku isi hari utekereza ko uko igihugu runaka cyitwaye — cyangwa cyafashe Ukraine mu gihe kibi cyane mu mateka yayo — bitazarebwaho mu kubaka umubano w'ahazaza, uwo ntabwo azi uko dipolomasi ikora.

    'Intambara ni igihe ugomba gukora amahitamo. Kandi buri mahitamo twarayanditse.'

    Kuleba yavuze ko ibihugu by'inshuti zayo by'iburengerazuba bidatanga inkunga ya gisirikare vuba bikwiriye.

    Ati: 'Turifuza ko abadufasha babigira vuba, kuko iyo hari ukohereza [intwaro] gutinzeho umunsi umwe, bivuze ko hari umuntu ugomba gupfa ku rugamba.'

    Bakhmut, umujyi wo mu burasirazuba, ni hamwe mu hantu Ukraine ikeneye intwaro kurusha ahandi, hano ingabo zimaze amezi arenga arindwi zirwana n'ibitero by'Uburusiya bushaka gufata uwo mujyi.

    Hano Kuleba yavuze ko 'bigoye cyane mu buryo bubabaje' kubera gutakaza gukomeye bahagiriye.

    Ariko Bakhmut nifatwa n'indi mijyi izakurikiraho: 'Rero mu kurengera ubuzima hariya tugomba kurwana kuri Bakhmut uko dushoboye kose.'

    Kuleba yavuze ko nta kimenyetso ko Uburusiya bushaka ibiganiro byo kurangiza imirwano, ariko yongeraho ati: 'Buri ntambara irangirira ku meza y'ibiganiro…Ariko intego yanjye nka minisitiri ni uko Ukraine igera kuri ayo meza imaze kugera ku ntsinzi ku rugamba.'

    Ibyo bisaba ubufasha bukomeye bwa benshi, abo abona ko Papa Francis atarimo. Kuleba avuga ko atari we wacira urubanza Papa ahubwo ari Imana. Ati: 'Tubabajwe cyane no kuba Papa atarabasha gusura Ukraine kuva intambara itangiye.'

    Ku Ubushinwa, Kuleba avuga ko budashishikajwe no gushaka iherezo ry'iyi ntambara kandi bwakomeje kwanga ko Perezida Volodymyr Zelensky aganira na mugenzi we Xi Jinping, uyu aritegura gusura Moscow vuba.

    Kuleba ati: 'Sinibaza ko Ubushinwa bwiteguye [kuganira] ubu…mu gihe ahubwo bwiteguye guha intwaro Uburusiya.'

    Naho kuri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho inzobere zivuga ko inkunga ihabwa Ukraine ishobora kugabanuka nyuma y'amatora ya perezida umwaka utaha, Kuleba avuga ko bizeye 'inkunga y'uruhande rwose yaba abarepubulikani cyangwa abademokrate.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ukraine-yiyemeje-kuzahangana-n-ibihugu-byose-bitayishyigiye-mu-ntambara-n

  • Abana ba Zari bafashwe n'ikiniga ubwo bari basuye igituro cya Se #rwanda #RwOT

    Ni mu mashusho Zari yasangije abamukurikira ku mbugankoranyambaga akoresha aho aba bahungu uko ari batatu bagaragara kwihangana byabananiye bari kurira ayaherekeresha ubutumwa bugirabuti””biraza kumera neza bahungu banjye.”

    Semwaga wahoze ari umugabo wa Zari yitabye Imana 2017 azize impanuka .Yari yarabyaranye na Zari abana batatu b'abahungu icyakora bari baratandukanye kuko yitabye Imana batakibana.

    Nyuma y'uko batandukanye Zari yaje gukundana na Diamond ndetse banabanaho munzu nk'umugore n'umugabo banabyarana abana babiri umukobwa n'umuhungu baje biyongera ku bahungu batatu yari afite kuri ubu akaba ari umubyeyi w'abana batanu.

    Urukundo rwa Zari na Diamond narwo rwaje kuzamo agatotse ndetse bahitamo no gutandukana icyakora bafatanya inshingano zo kurera abana.

    Kuri ubu Zari utuye muri Africa y'Epfo ari mu rukundo n'umusore witwa Shakib bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru n'inkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy'imyaka iri hagati yabo cyane ko bivugwa ko Zari arusha uyu musore imyaka irenga icumi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abana-ba-zari-bafashwe-n-ikiniga-ubwo-bari-basuye-igituro-cya-se

  • Itangazo: NGAYIRENDE NOELLA AXELLE yasabye guhindura amazina akitwa IRANKUNDA NOELLA AXCEL #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGAYIRENDE NOELLA AXELLE yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa IRANKUNDA NOELLA AXCEL mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ngayirende-noella-axelle-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-irankunda

  • Menya ibintu byagufasha kurinda inzara zawe gucika kandi zigakomera #rwanda #RwOT

    1. Ujye unywa amazi menshi ku munsi

    Rimwe mu mabanga yo kugira uruhu rwiza, imisatsi myiza n'inzara nziza ni ukunywa amazi kenshi mu munsi, wirirwa usa neza kandi uba uhehereye mu mubiri. Ikindi ni ukurya indyo yuzuye ndetse ifite intungamubiri (inyama,amagi,ibishyimbo,imbuto,imboga,ibinyampeke…) n'ibyongera vitamin A, B,C, D, ndetse n'ibirimo calcium na fer.

    2.Gabanya umwanya umaza inzara zawe mu mazi

    Mu gihe uri gukora imirimo ituma ukora mu mazi cyane (koza ibyombo, gukoropa, kumesa…) aho bishoboka wakwambara gants zituma inzara zawe zitoroha cyane zigacika.

    3. Ujye uca inzara ntizibe ndende cyane

    Mu gihe ugira inzara zikunda kuvunika ni byiza ko uzigumana atari ndende cyane, uko uzica bigenda bituma zikomera ndetse bigabanya n'igice kinini cyaba gihura n'amazi cyangwa indi myanda ishobora kwangiza inzira.

    4. Ujye usiga amavuta ku gace k'umubiri aho urwara rutereye

    Si byiza ko hariya urwara rutereye haba humagaye bikaba byatuma ugira inzara zishishuka, kandi igihe uca inzara wirinde kuhakomeretsa kuko byatuma imyanda yangiza inzara ibona aho yinjirira.

    5. Koresha aya mavuta akomeza inzara

    Abantu benshi batanga ubuhamya ko gukoresha amavuta ya olive, amavuta ya coco ndetse n'amavuta ya vitamine E byatumye bagira inzara nziza kandi zikomeye. Dore uko akoreshwa: Mu ijoro mbere yo kuryama, fata amwe muri ayo mavuta uyasuke mu gikoresho gisa neza gifukuye, terekamo inzara zawe iminota icumi, usige neza inzara ndetse no hasi aho zitereye, maze nuzikuramo wambare gants kugirango amavuta ajyemo neza ijoro ryose.

    6. Irinde gukoresha alukolo (Alchool) ku nzara

    Mu gihe ukora isuku y'intoki irinde gukoresha ibikoresho birimo alukoro kuko bishishura inzara. Ahubwo wakoresha amazi n'isabune maze ukisiga amavuta yabugenewe cyane cyane aho inzara zitereye.

    7. Irinde gukoresha inzara zawe ibishobora kuzangiza

    Irinde gufungura amacupa akomeye cyangwa guharura udukarita ukoresheshe inzara kuko birazangiza, zikavunika nabi cyangwa zigasesererwa, bishobora no ku gukomeretsa.

    8. Irinde gukoresha kenshi umuti ukuraho verini (vernis)

    Uriya muti ukuraho verini kuwukoresha kenshi byica inzara, icyiza ni uko wajya ukoresha verini imaraho iminsi myinshi (Original) kugirango nibura ugabanye inshuro uwukoresha.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibintu-byagufasha-kurinda-inzara-zawe-gucika-kandi-zigakomera

  • Kapiteni wa Arsenal yahishuye icyatumye basezererwa na Sporting CP #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Arsenal,Martin Odegaard yavuze ko icyatumye basezererwa na Sporting Lisbon ari uko batigeze bakina nkuko bari basanzwe babikora muri shampiyona.

    Ikipe ya Arsenal niyo yahabwaga amahirwe menshi yo gukomeza muri 1/4 imbere ya Sporting Lisbon ariko imikinire yayo yatumye inganya igitego 1-1 isezererwa kuri penaliti 5-3 nyuma y'aho mu mikino yombi banganyije ibitego 3-3.

    Ikipe ya Mikel Arteta yaje ku kibuga cyayo yifitiye icyizere cyinshi ndetse ntibyatinda ku munota wa 19 ibona igitego cya Granit Xhaka cyaje kwishyurwa na Pedro Goncalves mu gice cya kabiri cy'umukino ku ishoti yatereye mu kibuga hagati amaze kubona ko umunyezamu Aaron Ramsdale yarangaye.

    Nubwo Arsenal yayoboye uyu mukino,ntabwo yabashije kubona ikindi gitego gusa mu minota 30 y'inyongera yahushije uburyo bwabazwe bwa Trossard na Gabriel.

    Gabriel Martinelli yahushije penaliti ya kane yasezereye Arsenal kuko uwitwa Nuno Santos yahise yinjiza iya gatanu ya Sporting,umukino urangira utyo.

    Ubwo yabazwaga icyatumye basezererwa,Kapiteni Odegaard yabwiye BT Sport ati “Ndatekereza ko twakoze ibishoboka byose mu bihe bimwe na bimwe by'umukino ariko ntabwo twari ku rwego dukwiriye kuba turiho.Ntabwo twakinnye umukino wacu mwiza.

    Wari umukino ukomeye mu mpera,ntekereza ko wari kurangira mu buryo bwombi.

    Ni ikipe nziza kandi twari tubizi,twari twariteguye.Byatugoye,ntabwo twigeze dukina nk'ibisanzwe,dufite imbaraga nkuko dusanzwe.Ubu tugomba kureba imbere.

    Tugomba kwibuka ko uyu mwaka wabaye mwiza cyane.Birababaje kuba dusezerewe muri iri rushanwa ariko ubu tugomba kureba kuri shampiyona.Ibyo nibyo twakora.”

    Arsenal isabwa kudacika intege kuko ifite umukino ukomeye ku Cyumweru na Crystal Palace irwana no kutamanuka kandi ikunze kuyigora cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kapiteni-wa-arsenal-yahishuye-icyatumye-basezererwa-na-sporting-cp

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO WIMUKANWA UHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI UMUTUNGO WIMUKANWA WA MBUGUJE NGABO UGIZWE N'IMODOKA IFITE PLAQUE RAC 208 C IRI MU BWOKO BWA TOYOTA FORTUNER IHEREREYE MU MUDUGUDU WA KAGEYO, AKAGALI KA KIBAGABAGA, UMURENGE WA KIMIRONKO,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 17/03/202 I SAA CYENDA Z'UMUGOROBA(3H00PM) KUGEZA TARIKI YA 25/03/2023 I SAA CYENDA Z'UMUGOROBA (3H00PM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788547577.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-wimukanwa-uherereye-gasabo-69931

  • RDC: Abo mu nteko ishinga amategeko barakaye basabye ikintu gikomeye Perezida Tshisekedi na FARDC #rwanda #RwOT

    Abasenateri n'abadepite bo muri RDC basabye bakomeje ko FARDC na Guverinoma ya RDC bakwiye kugarura amahoro mu burasirazuba bw'igihugu vuba na bwangu.

    Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo uherutse kunenga imyitwarire Perezida Felix Tshisekedi yagaragaje imbere ya Emmanuel Macron, yavuze ko muri Congo hakenewe kugarurwa amahoro vuba na bwangu.

    Ibi Senateri Francine Muyumba yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, avuga ko ingingo yo kugarura amahoro no kuzamura imibereho y'abanyekongo bikwiye gushyirwa imbere kuruta ibindi byose.

    Yagize ati 'Inteko ishinga amategeko igomba gukora imirimo yayo yo kugenzura ubuyobozi nta kwinezeza ngo itume guverinoma ikemura ibibazo by'ubukungu, politiki ndetse n'umutekano.'

    Yifuza kandi ko Inteko Ishinga Amategeko yashyira imbere ibibazo bibangamira ubuzima bwa buri munsi bw'Abanyekongo.

    Ati 'Ibiciro by'ibanze bikenerwa byikubye kabiri cyangwa bikubye gatatu mu gihugu cyose. I Lubumbashi, aho ndi ubu, umufuka w'ibigori wavuye ku mafaranga 28.0000 y'Abanyekongo ugera ku 70.000 by'Abanyekongo.'

    Naho Depite Jean-Baptiste Muhindo Kasweka ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko, we yemeje ko icy'ibanze muri iki cyiciro kigomba kuba ugusuzuma ibikorwa bya gisirikare byabereye mu majyaruguru ya Kivu na Ituri mu gihe cyo kugotwa, ariko no muri Gicurasi- Ndombe.

    Nk'uko byatangajwe n'uhagarariye uhagarariye Kivu y'Amajyaruguru, isuzuma ryo kuvana DRC muri EAC kimwe no gusuzuma imikorere y'ingabo zigomba kuba ibintu bibiri by'ingenzi muri iki cyiciro.

    Ati 'Iby'ibanze byihutirwa muri iki cyiciro bigizwe mbere na mbere mu gusuzuma bidasubirwaho impamvu zatumye FARDC igenda itererana imijyi myinshi iri mu maboko ya M23. Icya kabiri cyihutirwa ni ugutora icyemezo gitegeka kuvana igihugu cyacu muri EAC.'

    Hasigaye rero ko ibiro by'imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko bitanga ingengabihe y'ibibazo bizirikana ibyo abayobozi batowe bashyira imbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-abo-mu-nteko-ishinga-amategeko-barakaye-bibasira-perezida-tshisekedi-na