Blog

  • Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye ama… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi umunani yibarutse ubuheture, Butera Knowless yasangije abamukurikira ibihe byo gutwita kwe maze ashimira Imana avuga ko Imana ari nziza.

    Nyuma y'ubwo butumwa bukubiye mu ifoto uyu mubyeyi yambaye ikanzu nziza y'umukara afashe ku nda ye anumva ko umwana ari gutera, abantu benshi biganjemo ibyamamare basazwe n'amarangamutima.

    Miss Mutesi Jolly wabimburiye abasaga 185 batanze ubutumwa kuri iyi foto banyuzwe na Butera Knowless, yamurase amashimwe, ndetse amusezeranya kugaruka kumusura nyuma yo kuvayo kureba umwana.

    Usibye Miss Jolly, harimo kandi Sherrie Silver, Luck Nzeyimana, Anita Pendo, Tricia Tom Close, Nel Ngabo, Christella Kagagire, Ish Kevin n'abandi bahise bagenera ubutumwa bw'amashimwe Butera Knowless.

    Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye n'umugabo we Ishimwe Clement, akurikiye imfura yabo bise Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.

    Ifoto ya Knowless Butera mu gihe yari akuriwe

    Knowless na Clement basezeranye imbere y'amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk'umugabo n'umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

    Byari mbere y'uko basezerana imbere y'Imana kuwa 7 Kanama 2016, ubukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

    Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye amarangamutima ya benshi

    Butera Knowless na Ishimwe Clement barushinze mu mwaka wa 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127180/ifoto-ya-butera-knowless-akuriwe-yakuruye-amarangamutima-ya-benshi-amafoto-127180.html

  • Ntekereza ko n'ubwoko ari ko bwagiye buza: Minisitiri Musabyimana avuga ku miterere y'ibyiciro by'ubudehe – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro ibyiciro by'ubudehe byashyizweho byari bine bigashingirwaho mu kugena abahabwa serivisi z'imibereho myiza nk'uburezi, ubuvuzi n'izindi.

    Inteko z'abaturage ni zo zagiraga uruhare mu kugena uko abaturage bashyirwa mu byiciro by'ubudehe babanje kubaza abaturanyi ariko byanengwaga ko bitakorwaga mu mucyo bigatuma hari abashyirwa mu bidahuye n'uko bahagaze.

    Byajekuvugururwa kugira ngo hasimbuzwe ibyashyizweho mu 2016/2017 ibishya bigirwa bitanu ndetse guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bagombaga kuba batangarijwe ibishya ariko uwo myitozo ntiwigeze ukorwa.

    Muri Gashyantare 2023, ubwo yari yitabye Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena kugira ngo asobanure uruhare rw'abaturage n'abafatanyabikorwa mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n'ibikorwa by'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage, Minisitiri Musabyimana yagarutse kuri iyi ngingo.

    Yavuze ko ibyiciro bivuguruye byarangiye gukorwa ariko ko Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yifashe ku bijyanye no kumenyesha buri muturage icyo aherereyemo.

    Ati 'Tujya no mu nama bakabitubaza ngo ibyiciro bizatangira gukora ryari tukababwira ngo 'wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe mu rugo, icyo tugusaba ni uko ukora uko ushoboye ugahindura imibereho yawe, ubundi tukavugana uko icyo ukeneye wakibona ubigizemo uruhare.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko gutangariza abaturage ibyiciro barimo ari bibi ndetse bifitanye isano n'uburyo amoko yinjiye mu Banyarwanda.

    Ati 'Twabonye ari bibi, ntekereza ko n'ubwoko mu Rwanda ari ko bwagiye buza [ntabwo nari mpari biba] ni ko ntekereza. Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo 'wowe uri muri iki na we uri muri iki, ni ibintu bibi cyane.''

    'N'amakuru duha abaturage turababwira ngo ibyiciro turabifite, turimo turareba uko twafatanya ngo abantu tubona bari mu byiciro birimo ubukene bukabije babivemo ariko ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo wowe uri muri iki n'iki.'

    Minisitiri Musabyimana yongeyeho ko serivisi ya mituweli yari isigaye isaba ko ukeneye gufashwa yerekana icyemezo cy'icyiciro cy'ubudehe arimo ariko ko na byo bitazongera kubaho.

    Depite Dr Frank Habineza, yavuze ko niba abaturage barashyizwe mu byiciro bakwiye no kubimenyeshwa.

    Ati 'Ibyiza ni uko bamenya ibyiciro byabo kuberako abo baturanye cyangwa Inteko y'umudugudu ni yo iba yaragize uruhare mu kubibashyiramo. Ndumva nta banga ririmo.'

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, yavuze ko ibyiciro by'ubudehe bigamije gufasha mu kumenya amakuru y'uko igihugu gihagaze aho kuba ibishingirwaho kugira ngo umuntu agire icyo ahabwa.

    Yavuze ko bisaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kumvisha abaturage ko ibintu byahindutse.

    Ati 'Byatwaye igihe kinini umuturage yumva ko kuba ndi mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri by'ubudehe birampesha kuba umwana wanjye yakwemererwa kwiga cyangwa nakorerwa ibi. Kugira ngo wa muturage abashe kuva mu byo yari amenyereye ni uko yumva igisobanuro cyo kuba hakorwa ibyiciro by'ubudehe.'

    Amakuru aheruka gutangazwa yavugaga ko ibyiciro bishya ari bitanu bihagarariwe n'inyuguti A,B,C,D na E.

    Icya A cyagombaga kuba kirimo ingo zirimo umukuru w'umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw gusubiza hejuru buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.

    Icyiciro B cyari icy'ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi n'izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Icyiciro C cyari icy'ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi hakiyongeraho izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro n'uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.

    Icyiciro D cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi n'izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro n'izifite uburi munsi ya metero kare 100 n'izitagira na buke mu mujyi.

    Ni mu gihe icyiciro E kibarizwamo ingo z'abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n'imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ubwo yasubizaga ibibazo by’Abasenateri muri Gashyantare uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntekereza-ko-n-ubwoko-ari-ko-bwagiye-buza-minisitiri-musabyimana-avuga-ku

  • Kanye West yarokotse icyaha cyari gutuma ajyanwa mu nkiko #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yakwirakwijwe mu mpera za Mutarama ubwo Kanye West yafatwaga amashusho ubona ko ari gushwana n'uwageragezaga ku mufotora ariko nyamara we atabishaka.

    Kanye West ntabwo azagezwa imbere y'ubutabera nyuma y'iperereza ryakozwe ku cyaha cyo guhohotera uwamufotoraga, yakoze mu ntangiriro z'uyu mwaka. Muri Mutarama, uyu muraperi yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yambura terefoni umuntu wari urimo kumufata amafoto, maze ayijugunya hagati mu muhanda.

    Ku bw'amahirwe, uyu muraperi nyuma y'iperereza ryakozwe n'ishami ry'umugenzuzi w'intara ya Ventura kuri iki kibazo, Kanye West ntabwo azagezwa imbere y'ubutabera ashinjwa iki cyaha yari akurikiranyweho. Nk'uko amakuru y'ikinyamakuru AS abivuga, telefoni yangiritse gato ku buryo yagize ikibazo kitarengeje amadolari 30.

    Ku ikubitiro, bigitangazwa, ibyabaye byashoboraga gutuma Kanye West ajyanwa mu nkiko ashinjwa icyaha cy'ihohotera. Icyakora, uwafotoraga akaba na nyiri terefoni yanze kurega Kanye West.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kanye-west-yarokotse-icyaha-cyari-gutuma-ajyanwa-mu-nkiko

  • Ku myaka 16 Iradukunda Elie wa Mukura agiye kwerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Budage #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukiri muto, Iradukunda Elie Tatou ukinira Mukura VS, yamaze kumvikana n’ikipe ya Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu Budage.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri, yashimye impano y’uyu mwana ukiri muto cyane ko afite imyaka 16.

    Amakuru avuga ko Elie Taou agomba guhera mu bato b’iyi kipe nyuma akazazamurwa muri SC Paderborn nkuru.

    Nta gihindutse uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruande akaba agomba kwerekeza mu Budage muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Iradukunda Elie Tatou, ni umukinnyi wakuriye mu bato ba Mukura VS, mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-23 utangira akaba yarazamuwe mu ikipe nkuru akaba yakinaga umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere.

    Iradukunda Elie Tatou agiye kwerekeza mu Budage

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-myaka-16-iradukunda-elie-wa-mukura-agiye-kwerekeza-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-budage

  • Kigali: Umukecuru w'imyaka 62 yabonye 'Permis' yo gutwara imodoka – #rwanda #RwOT

    Nyirabahinde Anastasie yakoze ikizamini ku wa 16 Werurwe 2023, i Karama mu Murenge wa Nyarugenge ahasigaye habera ibizamini bya 'Permis' mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mukecuru yavuze ko yari yarihaye intego yo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu. Yatangiye kwiga mu Ukuboza 2022, ariko akajya yiga rimwe na rimwe.

    Ati 'Iyo ndebye mbona narize nk'amezi abiri. Iyo wize uraza ukabazwa ugatsinda, nta mananiza arimo, ni ibintu bigaragara, binyura mu mucyo, ibyo wize iyo ubishyize mu bikorwa, uruhushya bararuguha.'

    Yakomeje agira ati 'Permis buriya iri mu bice bigize iterambere ry'umuntu, kuyibona ni ngombwa ku myaka iyo ariyo yose, cyane ko iyi myaka nyigize hari ibyo nakoze. Nanjye rero nguze icyo kinyabiziga nkitwara, nakumva ari ugusaza neza.'

    Ubusanzwe abakora ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora 'Démarrage, Parking, Circulation, ndetse no kunyura mu mitemeri.

    Bamwe mu rubyiruko bari ahabereye iki kizamini, bagaragaje ko kubona umuntu ukuze yakoreye permis akayibona nabo bibaha icyizere cy'uko bashobora gukora bagatsinda.

    Umwarimu wigishije uyu mukecuru, Iraguha Clement, yavuze ko kwiga gutwara ibinyabiziga bitagoye ndetse uwabyize neza atsinda.

    Ati 'Arakuze, yumvaga ko bidashoboka, ariko yaraje ndamwigisha, amategeko y'umuhanda, arayiga aratsinda […] ndetse n'imodoka ayiga afite ubushake, yego ntabwo biba byoroshye ariko nabashije kumwigisha none yatsinze.'

    Yakomeje agira ati 'Kugeza ubu nta myaka iriho bafatiraho ngo umuntu yabona permis. Ikinshimishije ni uko yaje angana, ashaka permis none yayibonye.'

    Iraguha avuga ko nk'umuntu usanzwe yarize kwigisha ku rwego rwa kaminuza nyuma akaza kuyoboka ibyo kwigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka, atagorwa no kwigisha abantu kuko asanzwe abifitemo ubumenyi mubyo kwigisha yavanye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Uwize neza aratsinda

    Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Polisi y'Igihugu, SSP Rene Irere, yabwiye IGIHE ko umuntu wize neza atsinda bitandukanye n'ibyo bamwe bavuga cyangwa bibwira.

    Ati 'Icyo dusaba abantu ni ukwirinda gushaka ba bandi bababeshya, ba bakomisiyoneri bababeshya ko hari amafaranga bisaba kugira ngo umuntu abone 'permis'.'

    Yakomeje agira ati 'Bivuze ko iyo wize neza uratsinda. Utsindwa ntabwo aba yize neza, uwize neza aratsinda.'

    SSP Irere avuga ko kuri ubu Polisi y'Igihugu yashyizeho uburyo bufasha abantu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara mu buryo buhoraho bitandukanye n'uko mbere byakorwaga nka rimwe mu mwaka.

    Ati 'Hagiyeho korohereza abantu kugira ngo babashe gukora, uziko ibizamini, abantu biyandikishaga nka rimwe mu mwaka hanyuma bagakoreshwa.'

    'Ubu ni ibintu bikomeza, ariyandikisha agakora kandi n'abakozi bacu baramanutse bajya ku rwego rw'Intara mu rwego rwo kugira ngo abantu tubegereze serivisi.'

    U Rwanda rwimakaje gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ku buryo uyu munsi abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z'agateganyo 'provisoire' bitakiri ngombwa ko bategereza umunsi runaka ngo bahurire muri stade bakore ikizamini.

    Kwiyandikisha gukorera uru ruhushya bikorerwa ku rubuga Irembo rutangirwaho nyinshi muri serivisi za leta, gukora ikizamini bikabera mu bigo byabugenewe ku ikoranabuhanga, aho usohoka umenye niba watsinze cyangwa watsinzwe.

    Nyirabahinde Anastasie avuga ko kubona ‘Permis’ bishoboka iyo umuntu yize neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umukecuru-w-imyaka-62-yabonye-permis-yo-gutwara-imodoka

  • Kayonza: Ibigo Mbonezamikurire byatangiye kuvugururwa binongerwamo serivisi nyinshi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023, gitangirizwa ku bicumbi Mbonezamikurire 19 byo mu mirenge irindwi, muri ibi bicumbi umushinga Gikuriro kuri Bose wafatanyije n'Akarere ka Kayonza kongeramo serivisi zikomatanyije mu bigo Mbonezamikurire hagamijwe kuzamura ubuzima, imibereho myiza y'abana n'abagore.

    Mu bicumbi Mbonezamikurire hazajya hatangirwamo serivizi zirimo gupima abana imikurire yabo, kwiga gutegura indyo yuzuye, kondora abana bagaragaweho imirire mibi, kwigira hamwe ibijyanye n'isuku, gukurikiranwa kw'ababyeyi batwite n'abonsa, kwiga gutegura uturima tw'igikoni, gukangura ubwonko bw'umwana n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko ibicumbi Mbonezamikurire hatangirwamo serivisi zikomatanye zifasha umwana n'umubyeyi mu buryo budasanzwe.

    Ati ' Ni za serivisi zabonekaga mu buryo butandukanye zo gufasha umwana mu mikurire no kongera ubumenyi ku mubyeyi zahurijwe hamwe ababyeyi bakazisanga hamwe. Tuzi ko mu Irerero harimo serivisi zirimo isuku, imirire, umutekano w'abana, gukangura ubwonko bwabo n'uburezi, ibyo byose rero kongeraho ibindi umubyeyi we akeneye bizajya bigaragarira mu gicumbi Mbonezamikurire.'

    Harelimana yavuze ko bongeyemo ibiro by'umukuru w'Umudugudu, serivizi z'abana bafite ubumuga ndetse na serivisi z'umujyanama w'ubuzima ushinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi kugira ngo byose bitangirwe hamwe ndetse babashe guhuriza hamwe.

    Yakomeje avuga ko mu Karere hose izi serivizi zizahurizwa hamwe kugira ngo umubyeyi n'umwana babashe kubona izo serivisi batarinze kuva ahantu hamwe ngo bajye ahandi.

    Nyamuberwa Jean Pierre usanzwe ari umujyanama w'ubuzima ushinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu Mudugudu w'Amizero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko muri iki gicumbi Mbonezamikurire biborohereza gupimira abana hafi ndetse no guha inama ababyeyi babo.

    Ati ' Ababyeyi batwite bo kuko tubegereye tubasha kubakurikirana umunsi ku munsi tukareba niba bafata indyo yuzuye kugira ngo batazabyara abana bagwingiye, byatworohereje gukurikirana imikurire y'umwana wese kuko nibura dufite ahantu hisanzuye badusanga tukabapima tukabaha ibinini n'ibindi nkenerwa byose, iyo hari umubyeyi tutabonye hano tumwisangira mu rugo nyuma yo gukora raporo tukareba ababyeyi baje hano.'

    Abayisenga Esperance ufite umwana urererwa mu gicumbi Mbonezamikurire kiri mu Mudugudu w'Amizero avuga ko kuri ubu umwana we amaze kuhungukira ubumenyi bwinshi ndetse nawe akaba amaze kuhigira guteka indyo yuzuye.

    Ati ' Ubu njya mu kazi kanjye umwana afite umutekano wuzuye, mu gicumbi Mbonezamikurire nanjye nigiyemo guteka indyo yuzuye byanafashije umwana wanjye kwisanga mu bandi aho nibura ubona yaramenye kuvuga, anahamenyera izindi ndimi kandi akanahanywera amata urumva ko binamurinda igwingira.'

    Umuyobozi wungirije wa Gikuriro kuri bose, Umurungi Yvonne, yavuze ko igicumbi Mbonezamikurire kizafasha mu gukurikirana imikurire y'umwana ku buryo ngo bigabanya igwingira ku kigero kinini cyane.

    Yavuze ko kandi babanje gufasha ubuyobozi kubarura abana bafite ubumuga ku buryo ngo nabo bazahabonera serivisi bakenera zituma babasha gukura neza no kwisanga mu muryango Nyarwanda.

    Ati 'Abaturage bari barashyizeho irerero ryabo mu bushobozi bwabo, twebwe twaje kubunganira no kuryagura kugira ngo rihinduke igicumbi Mbonezamikurire, dushyiramo n'ibiro by'Umukuru w'Umudugudu kugira ngo akurikirane imibereho y'aba bana.'

    Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa ibigo Mbonezamikurire 697 bibarizwamo abana 30 259, ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko bwihaye imyaka ibiri yo kuba nibura bumaze gushyiraho ibicumbi Mbonezamikurire 93 bitangirwamo serivisi zikomatanyije.

    Ibicumbi Mbonezamikurire 19 nibyo byatangiye kwifashishwa mu gihe hari gahunda yo kubyongera

    Abana bazajya bapimirwa hafi

    Umuyobozi wungirije wa Gikuriro, Umurungi Yvonne yavuze ko ibi bicumbi Mbonezamikurire byitezweho gufasha abaturage kubona serivisi hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibigo-mbonezamikurire-byatangiye-kuvugururwa-binongerwamo-serivisi

  • Minibisi zambuwe gutwara abanyeshuri i Kigali: Amabwiriza mashya – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza asohotse nyuma y'uruhuri rw'ibibazo byagaragajwe ku modoka zitwara abana ku mashuri by'umwihariko abiga mu mashuri y'incuke n'abanza haba muri Kigali no mu yindi mijyi.

    Ikibazo cy'ubucucike kigaragara muri za bisi n'imodoka nto zitwara abana zikanabavana ku mashuri, ni kimwe mu byari bihangayikishije ababyeyi ndetse n'inzego zirimo Polisi y'Igihugu n'izishinzwe uburezi muri rusange.

    Amabwiriza ya RURA yo kuwa 6 Werurwe 2023, avuga ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku, buri mwanya ufite umukandara, ubufasha bw'ibanze, kizimyamoto, igishobora kumena ibirahuri igihe bibaye ngombwa, hari aho zifatira zikanakuriramo abanyeshuri.

    Uru rwego rusobanura ko 'ikijyanye no gukura minibisi n'izindi modoka ntoya amashuri akodesha mu zitwara abanyeshuri ndetse no gushyira imikandara kuri buri mwanya w'umunyeshuri bizatangira gukurikizwa muri Nzeri 2023'.

    RURA iti 'Ku bw'umudendezo n'umutekano w'abana bari mu modoka y'ishuri, uhawe uruhushya rwo gutwara abanyeshuri ategetswe kugira umugenzuzi muri buri modoka'.

    Mu byo usaba uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri asabwa kuzuza harimo kuba afite nibura imodoka nini 10 zifite nibura imyanya 25 ku bakorera mu mujyi wa Kigali, bivuze ko ari bisi za Coaster.

    Ku bakorera mu ntara, barasabwa kuba bafite nibura imodoka eshanu, buri imwe ifite imyanya nibura 19, bivuze ko ari Minibisi.

    Ku bigo by'amashuri bifite imodoka zabyo, umubare fatizo w'imodoka zikenewe ngo uburenganzira butangwe uzajya ugenwa n'ingano y'abiga muri iryo shuri.

    Amafaranga yo gusaba gutanga serivisi zo gutwara abanyeshuri ku bantu babyifuza ni 50,000 ku bafite bisi zitarenze eshanu n'ibihumbi 100Frw ku bafite bisi zitarenze 10. Abafite bisi zirenze 10 bazajya bishyura ibihumbi 200Frw. Aya mafaranga ntasubizwa.

    Nyuma yo gusaba no kwemererwa uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri, uwasabye azajya yishyura 200,000Frw y'icyemezo (licence) naho kuyikura muri uyu murimo ni 10,000 Frw ku modoka.

    Mu gihe ari ishuri rifite imodoka zitwara abanyeshuri, amafaranga yo gusaba gukora uyu murimo ni 20,000Frw ku modoka zitarenze eshanu, ibihumbi 50Frw ku modoka zitarenze 10 n'ibihumbi 100Frw ku modoka zirenze 10.

    Muri iki cyiciro, amafaranga y'icyemezo cyo gutwara abanyeshuri (licence) ni ibihumbi 100Frw naho amafaranga yo kuyikura muri uyu murimo ni 5000Frw ku modoka.

    Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba zisize irangi ry'umuhondo. Icyakora hari umwihariko ku modoka z'amashuri aho ishuri rihitamo ibara rishatse ndetse rikanandikaho izina ryaryo.

    Ijambo 'School Bus' riri kumwe n'izina ry'abakoresha iyo modoka cyangwa undi bizajya byandikwa ku modoka.

    Ibirahuri by'imodoka zitwara abanyeshuri bigomba kuba bibona, bifungurwa bitarenze sentimetero 10 yaba hejuru cyangwa ku ruhande. Amarido ntabwo yemewe ndetse birabujijwe gushyira ibyuma mu madirishya y'imodoka zitwara abanyeshuri, byaba inyuma cyangwa imbere.

    Zigomba kuba kandi zifite akagabanyamuvuduko 'Speed Governor' n'ikoranabuhanga rya GPS rituma hamenyekana aho imodoka iherereye. Imodoka izatwara abanyeshuri itabifite izajya icibwa ibihumbi 100Frw.

    Imodoka zahawe uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri ntabwo zemerewe gukora ibindi bikorwa by'ubwikorezi mu gihe cy'amasomo. Icyakora, zishobora gukodeshwa mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru cyangwa ku minsi y'ibiruhuko.

    Impushya zo gutwara abanyeshuri zizajya zimara imyaka itatu ishobora kongerwa nyuma yo gusuzuma ibisabwa.

    Aya mabwiriza azakemura ikibazo cy'uko wasangaga bisi zitwara abana bagiye ku ishuri zihabwa ubwishingizi bw'abantu 45 kandi ubundi harimo intebe 30.

    Ni ukuvuga ko imyanya yagenwe iba irenzeho abantu 15, badafite aho kwicara, bashobora kuba bagenda mu modoka bahagaze cyangwa se hakaba aho bicarana ku ntebe ari babiri. Ku rundi ruhande ariko bishobora kuzazamura ikiguzi cyo gutwara abanyeshuri.

    RURA kandi yateganyije n'ibihano by'abazanyuranya n'aya mabwiriza, aho gutwara abanyeshuri ufite ruhushya rwarengeje igihe ari ugucibwa ibihumbi 200Frw, kubatwara nta ruhushya ni ugucibwa ibihumbi 100Frw.

    Kutubahiriza ibyagenwe bigamije kubungabunga umutekano w'abanyeshuri ni amande y'ibihumbi 50Frw, ni kimwe no gukora nta zina cyangwa ikirango cy'ikigo byanditse ku modoka.

    Kwamamariza ku modoka y'abanyeshuri nta burenganzira bwa RURA ni amande y'ibihumbi 100Frw, kurenza umubare w'abanyeshuri bemewe mu modoka ni ibihumbi 100Frw, gukura imodoka mu zemerewe gutwara abanyeshuri utabimenyekanishije ni ibihumbi 100Frw.

    Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba zifite umukandara ku mwanya wa buri mwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minibisi-zambuwe-gutwara-abanyeshuri-i-kigali-amabwiriza-mashya

  • MINECOFIN igiye kwishyura ikirarane ku bigo bitwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) yijeje Urugaga rw'Ibigo bitwara abagenzi (ATPR), ko amafaranga y'ibirarane urwo rugaga rumaze igihe rusaba rugiye kuyahabwa.

    ATPR ivuga ko imodoka zirenga kimwe cya kabiri (1/2) zimaze guparikwa bitewe n'ubukererwe bw'amafaranga Leta isanzwe yishyura ibigo bitwara abagenzi, kugira ngo igabanyirize abaturage ikiguzi cy'urugendo.

    Inyunganizi ku biciro by'ingendo ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda kuva muri Covid-19, aho bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ibigo bitwara abagenzi bihabwa amafaranga atuma ikiguzi cy'urugendo kitaremerera abaturage.

    Ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w'Intebe ku itariki ya 14 Werurwe 2023, ivuga ko Leta ifitiye ibigo bitwara abagenzi ibirarane by'amezi arenga atanu kuva mu kwezi k'Ukwakira 2022 kugera muri Gashyantare 2023.

    ATPR ivuga ko kubura amafaranga yo gukoresha byatumye imodoka zigera kuri 1/2 cy'izo ibigo bikoresha ziparikwa, kuko habuze ubushobozi bwo kuzisana, kuzigurira ibikoresho (spare parts), kuzigurira mazutu, ndetse no guhemba abakozi bazikoresha.

    ATPR ivuga ko kugeza ubu hari abakozi bamaze kujyana ibigo bakorera mu nkiko kubera kudahembwa, ndetse na banki zabihaye inguzanyo ngo ntizibyoroheye.
    Umuyobozi Mukuru wa ATPR, Théoneste Mwunguzi, yatangarije itangazamkuru ko ko banditse amabaruwa menshi basaba ayo mafaranga y'inyunganizi ku biciro by'ingendo ariko ntibahabwe igisubizo na kimwe.

    Mwunguzi yagize ati “Turashaka amafaranga kugira ngo dutware abaturage.”
    Urugaga ATPR ruvuga ko mu gihe cyo gucyura abanyeshuri baza mu biruhuko bishobora kugorana, bitewe n'uko imodoka zagabanutse cyane kandi ko kubura ubushobozi ari byo birimo gutuma serivisi z'ingendo zirushaho kuba mbi.

    Uru rugaga rugizwe n'ibigo 27 bitwara abagenzi hirya no hino mu Gihugu, rwamenyesheje Minisitiri w'Intebe ko hari ibigo bishobora gufunga imiryango mu gihe ikibazo kivugwa cyaba kidakemutse vuba.

    Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yemeye ko ayo mafaranga yakererewe guhabwa ibigo bitwara abagenzi, ariko ko ari mu nzira zo kubageraho.

    Dr Ndagijimana ati “Hari ubukererwe bwo kwishyura ayo mafaranga yo kunganira umugenzi ugenda muri bisi, ariko birimo gukorwa, ngira ngo n'uyu munsi hari ayo bashobora kuba baraye babonye kandi bizakomeza.”

    ATPR ivuga ko imodoka zo gutwara abagenzi zitabaye nke nk'uko bivugwa, ahubwo inyinshi ngo zaraparitswe bitewe no kubura amafaranga yo kuzikoresha, ndetse n'ayo guhemba abakozi bazikoresha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minecofin-igiye-kwishyura-ikirarane-ku-bigo-bitwara-abagenzi

  • Nyabugogo:Uwakoraga akazi ko kwikorera imizigo yapfuye urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo uzwi nka Nshimiye uri mu kigero cy'imyaka 25 y'amavuko, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023

    Abasanzwe bakorera muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw'imboga, babwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yari asanzwe ari umukarani wikorera imizigo yiganjemo imyaka.

    Bamwe mu bazi nyakwigendera, bavuze ko ashobora kuba yahitanywe n'indwara y'igicuri, kuko yari asanzwe ayirwara.

    Umwe yagize ati 'Nubwo umurambo wabonetse muri iki gitondo ahagana saa mbiri ariko ashobora kuba yapfuye mu masaha ya kare nka saa kumi n'imwe za mu gitondo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, mu kiganiro yagiranye na Radiotv10, yemeje ko amakuru y'ibanze, yemeza ko uyu mugabo yishwe n'indwara y'igicuri.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyarugenge kugira ngo unakorerwe isuzuma, uzabone gushyikirizwa umuryango wa nyakwigendera, uwushyingure.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nyabugogo-uwakoraga-akazi-ko-kwikorera-imizigo-yasanzwe-yapfuye