Blog

  • Haberaho namatora! Byinshi ku rubuga Noneho… – #rwanda #RwOT

    Nibyo! Ni urubuga rw’ikoranabuhanga rwa InyaRwanda Ltd rwiteguye kwakira no gushyigikira abategura ibitaramo, kwakira amarushanwa y’ubwiza n’ibindi bikorwa biri mu Nganda Ndangamuco bisaba ko hifashishwa amatora kugira ngo hamenyekane aba mbere mu majwi.

    Uru rubuga rwakira/ruberaho amatora yo mu bihembo binyuranye; ingero ni nyinshi rwakiriye amatora yo kuri internet y’ibihembo Kiss Summer Awards bya Kiss Fm, amatora y’ibihembo bya The Choice Awards bitegurwa na Televiziyo Isibo biri kuba muri iki gihe n’ibindi.

    Uru rubuga rwashinzwe mu 2022. Hakizimana Samuel uri mu bifashishije uru rubuga hanyuma aguriraho itike yo kujya mu gitaramo ‘Gakondo’ cy’umunyabigwi mu muziki Masamba Intore, Ruti Joel yabwiye InyaRwanda ko rworoshye mu kuguriraho itike.

    Ati “Byansabye gusa kuba mfite internet, kuko mu gihe kitageze ku munota umwe nahise mbona itike yanjye kuri Email. Nari nabanje gushidikanya, ariko mbonye uburyo byihuta nahise ngurira itike n’umukunzi wanjye.”

    Gaspard we yavuze ko mu minsi ishize yanifashishije uru rubuga, ubwo yatoraga umwe mu bakobwa bari bahatanye mu irushanwa 'Rwanda's Global Top Model'.

    Ati 'Mu minsi ishize nararwifashishije mu gutora umuvandimwe wanjye wari mu irushanwa n'ubwo atagize amahirwe yo gukomeza, ariko byaranyoroheye mu gihe cyo kumuha amajwi, kuko hariho inzira zoroshye zo gutora no kwishyura.'

    Hakizimana aravuga ibi mu gihe kuri ubu wifashishije uru rubuga, ushobora kuguriraho itike yo kwinjira mu gitaramo 'Urwejeje Imana' cy’itorero Inyamibwa, kizaba ku wa 19 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Uru rubuga kandi ni rwo rwabereyeho amatora y’irushanwa ‘Rwanda’s Global Top Model’, yasize hamenyekanye abanyamideli batandatu bazaserukira u Rwanda mu bikorwa by’imideli bitandukanye bizabera mu Mijyi irimo Dubai n’ahandi.

    IBIKORWA BIRI KUBERA KURI NONEHO.COM CYANGWA SE BYABEREYE KURI URU RUBUGA:

    1. The Choice Awards 2022:

    Ni ibihembo bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na Televiziyo Isibo, bigamije guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, hagamijwe gushyigikira abarubarizwamo barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya n’abandi.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI THE CHOICE AWARDS 2022

    Aya matora yo kuri internet yatangiye ku wa 6 Werurwe 2023 azarangira, ku wa 25 Werurwe 2023 ari nabwo hazamenyekana abahize abandi. Buri wese uhatanye muri ibi bihembo, ari gukora uko ashoboye kugira ngo azahige bagenzi be bari mu cyiciro kimwe.

    2. Rwanda’s Global Top Model 2023-Final

    Ni amatora yari ahuje abanyamideli b’abasore n’abakobwa bahataniraga kuvamo batandatu, baserukira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku Isi arimo azabera mu Mujyi wa Dubai n’ahandi.

    REBA HANO ABARI BAHATANYE MURI RWANDA’S GLOBAL TOP MODEL

    Aya matora yabaye ku wa 14 Gashyantare 2023 arangira ku wa 24 Gashyantare 2023, ategurwa na sosiyete ya Embrace Afrika Rwanda.

    3. Bright Generation Awards

    Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo byari biteguwe mu Rwanda, aho hari hahatanyemo filime zahize izindi, abanyamuziki, abanyarwenya, abasizi, ababyinnyi b'imbyino zigezweho n’abandi.

    Amatora y’ibi bihembo yabereye ku rubuga rwa Noneho.com, kuva ku wa 1 Mutarama 2023 arangira ku wa 5 Gashyantare 2023. Byateguwe na Sosiyete ya KA. Bright Business Group Ltd.

    4. Story Telling Night:

    Iyi ni gahunda itegurwa na Interact Rwanda igamije guhuriza hamwe abantu banyuranye bakiyungura ubumenyi, binyuze mu biganiro bitangwa n’abahanga n’abandi baba bafite byinshi bashaka gusangiza abantu cyane cyane urubyiruko.

    KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MURI STORY TELLING NIGHT

    Kuri iyi nshuro iki gikorwa kizabera kuri Olympic Hotel, ku wa 31 Werurwe 2023. Ndetse, ushobora kugura itike yo kuzinjira muri iki gikorwa unyuze ku rubuga rwa Noneho.com.

    5. Bene u Rwanda Album Launch by Sengabo Jodas

    Ku wa 3 Gashyantare 2023, umuhanzi mu muziki gakondo Sengabo Jodas yakoze igitaramo gikomeye, yamurikiyemo album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’.

    Iki gitaramo cyabereye ku Kimironko, aho Sengabo yari ashyigikiwe n’abarimo Angel&Pamella, Audia Intore, Iganze Gakondo Group, Rumaga n’abandi.

    UKO BATORA KURI SYSTEM YA NONEHO EVENTS IMAZE KUBA UBUKOMBE MU KWAMAMAZA IBITARAMO N'AMARUSHANWA

    Inzira ya mbere (Step1): Kugera ku rubuga

    Usura urubuga rwa https://events.noneho.com

    Inzira ya kabiri (Step 2): Guhitamo igicyenewe

     Iyo umaze kugera kuri uru rubuga ujya muri 'voting' ugahitamo irushanwa ushaka gushyigikiramo uhatana, cyangwa se igitaramo ushaka kuguramo itike.


    Inzira ya gatatu (Step3): Guhitamo irushanwa

    Iyo umaze kugera aho irushanwa riri kubera, uhitamo uwo/umukobwa/umuhungu ushaka gushyigikira

     

    Inzira ya kane (Step4): Gutora n'inzira yo kwishyura

    Iyo umaze guhitamo uwo ushyigikira uhita ukanda ahari 'button' ya 'Vote', ugahitamo uburyo bwo gukoresha yaba: Mobile Money or Airtel Money cyangwa Master Card or Visa card.


    Inzira ya gatanu (Step5): Kwememeza amafaranga bitewe n'amajwi

    Iyo birangiye uhitamo amajwi ushaka, ndetse waba wakoresheje ikarita bagusaba gukurikiza amabwiraza ukuzuza imyirondoro ukishyura.  

    Umuhanzi Sengabo uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Bene u Rwanda’ aherutse kumurika album ye ya mbere, aho yagurishije amatike y’igitaramo cye yifashishije urubuga ‘Noneho.events’ 

    Amatora yasize hamenyekanye abanyamideli 6 bazaserukira u Rwanda muri ‘Rwanda’s Global Top Model’, yabereye ku rubuga rwa Noneho.events 

    Ubu ushobora gukomeza kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Urwejeje Imana’ kizabera Camp Kigali, unyuze ku rubuga rwa Noneho.events 

    Kugura itike yo kwinjira mu gitaramo: Urugero igitaramo ‘Urwejeje Imana’ ufungura urubuga Inyarwanda.com, ugakanda ahanditse ‘events’ ugahitamo

     

    Ukanda ahanditse ‘Buy Ticket’. Bakwereka ibiciro (5,000Frw; 15,000Frw, 20,000 Frw na 200,000 Frw)- Uhitamo ubwoko bw’itike ushaka kugura- wemerewe kugura itike irenze imwe, Iyo umaze guhitamo umubare w’amatike ugura ukanda kuri ‘Check Out’

     

    Nyuma yo gukanda kuri ‘Check out’ bakwereka uburyo bwo kwishyura harimo MTN Mobile Money, Airtel Money, Visa Card ndetse na MasteCard- Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127157/haberaho-namatora-byinshi-ku-rubuga-nonehoevents-uguriraho-amatike-yo-kujya-mu-gitaramo-127157.html

  • Tanzania: Abantu 5 mu Ntara ya Kagera bapfuye bazize indwara itaramenyekana #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania bazize indwara itaramenyekana iyo ariyo. Minisiteri y'ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry'abaganga kugerageza kumenya iyo ndwara.

    Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe yishe abantu batanu mu karere k'umujyi wa Bukoba, mu Ntara ya Kagera. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru (imyuna), nk'uko umukozi ushinzwe uburezi muri Leta Tumaini Nagu yabitangaje kuwa kane.

    Tumaini yagize ati:' Leta yashinze itsinda ry'abanyamwuga bagize 'Rapid Response Team' barimo gukora iperereza kuri iyi ndwara itazwi.' Madamu Tumaini, akomeza saba abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

    Muri Nyakanga(7) ishize, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n'iyo ndwara.

    Nyuma, iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/17/tanzania-abantu-5-mu-ntara-ya-kagera-bapfuye-bazize-indwara-itaramenyekana/

  • MINEMA yahishuye umubare w'abamaze guhitanwe n'imvura iri kugwa inatanga inama #rwanda #RwOT

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, irashishikariza abaturarwanda kwirinda ibiza biterwa n'imvura irimo kugwa muri iki gihe cy'itumba.

    Ni mu gihe kandi yatangaje ibimaze kwangizwa n'imvura, aho abantu 11 bahitanwe n'imvura, mu gihe abantu 48 bakomerekejwe nayo.

    Inzu 335 zasenywe n'imvura, inyubako 2 z'ubuyobozi zarasenyuka, yangiza amateme 8, isenya amashuri 19, urusengero 1 n'uruganda rumwe.

    Uturere twibasiwe kurusha utundi harimo akarere ka Gakenke ķo mu ntara y'Amajyarugu kapfuyemo abantu 2 bishwe n'imvura n'aka Kayonza ko mu ntara y'Iburasirazuba nako kapfuyemo abantu 2.

    Inzu hafi 200 zarasenyutse mu karere ka Rubavu, mu gihe inzu 40 mu karere ka Nyagatare zasenyutse. Mu karere ka Gicumbi na Nyanza hasenyutse inzu 12 muri buri karere.

    Mu karere ka Gatsibo mu ntara y'Iburasirazuba hamaze gupfa inka 4 zishwe n'ibiza bikomoka ku mvura, mu gihe abantu 11 bakomereketse muri iki gihe cy'iminsi 15 imvura imaze igwa.

    Imvaho Nshya yamenye amakuru ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, yangije bimwe mu bikorwa remezo mu karere ka Gatsibo.

    Yangije umuhanda uhuza Santeri ya Kabeza mu murenge wa Kiziguro n'ikigo cya G.S Rugarama mu murenge wa Rugarama.

    Bivugwa ko umuhanda utarimo gukoreshwa bitewe n'ikiraro cyangiritse, gihuza umurenge wa Rugarama na Kiziguro.

    MINEMA iratangaza ko mu gihe imvura irimo inkuba, ko buri wese yakwihutira kugama mu nzu iri hafi, akava byihuse mu mazi.

    Abaturage barasabwa kwirinda kureka amazi no kugama munsi y'ibiti.

    Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, busaba buri wese kwirinda gukoresha telefoni mu mvura no gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.

    Iyi Minisiteri yakomoje ku gukumira umuyaga, imyuzure n'inkangu.

    Irakangurira abaturarwanda kuzirika neza ibisenge by'inzu hifashishije imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n'igiti giteyeho amabati.

    Gufata amazi y'imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara.

    Ubutumwa bwa MINEMA bugira buti 'Turasaba gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n'ibiraro.

    Abafite ibinyabiziga, birinde kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/minema-yahishuye-umubare-w-abamaze-guhitanwe-n-imvura-iri-kugwa-inatanga-inama

  • RURA yashyizeho amabwiriza agenga Imodoka nshya zizemererwa gutwara abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza mashya agenga umurimo wo gutwara abanyeshuri, aho guhera muri Nzeri uyu mwaka imodoka za Minibisi (Hiace) cyangwa izindi ntoya zakodeshwaga n'amashuri zitazongera gukora uwo murimo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni amabwiriza asohotse nyuma y'uruhuri rw'ibibazo byagaragajwe ku modoka zitwara abana ku mashuri by'umwihariko abiga mu mashuri y'incuke n'abanza haba muri Kigali no mu yindi mijyi.

    Ikibazo cy'ubucucike kigaragara muri za bisi n'imodoka nto zitwara abana zikanabavana ku mashuri, ni kimwe mu byari bihangayikishije ababyeyi ndetse n'inzego zirimo Polisi y'Igihugu n'izishinzwe uburezi muri rusange.

    Amabwiriza ya RURA yo kuwa 6 Werurwe 2023, avuga ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku, buri mwanya ufite umukandara, ubufasha bw'ibanze, kizimyamoto, igishobora kumena ibirahuri igihe bibaye ngombwa, hari aho zifatira zikanakuriramo abanyeshuri.

    Uru rwego rusobanura ko 'ikijyanye no gukura minibisi n'izindi modoka ntoya amashuri akodesha mu zitwara abanyeshuri ndetse no gushyira imikandara kuri buri mwanya w'umunyeshuri bizatangira gukurikizwa muri Nzeri 2023'.

    RURA iti 'Ku bw'umudendezo n'umutekano w'abana bari mu modoka y'ishuri, uhawe uruhushya rwo gutwara abanyeshuri ategetswe kugira umugenzuzi muri buri modoka'.

    Mu byo usaba uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri asabwa kuzuza harimo kuba afite nibura imodoka nini 10 zifite nibura imyanya 25 ku bakorera mu mujyi wa Kigali, bivuze ko ari bisi za Coaster.

    Ku bakorera mu ntara, barasabwa kuba bafite nibura imodoka eshanu, buri imwe ifite imyanya nibura 19, bivuze ko ari Minibisi.

    Ku bigo by'amashuri bifite imodoka zabyo, umubare fatizo w'imodoka zikenewe ngo uburenganzira butangwe uzajya ugenwa n'ingano y'abiga muri iryo shuri.

    Amafaranga yo gusaba gutanga serivisi zo gutwara abanyeshuri ku bantu babyifuza ni 50,000 ku bafite bisi zitarenze eshanu n'ibihumbi 100Frw ku bafite bisi zitarenze 10. Abafite bisi zirenze 10 bazajya bishyura ibihumbi 200Frw. Aya mafaranga ntasubizwa.

    Nyuma yo gusaba no kwemererwa uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri, uwasabye azajya yishyura 200,000Frw y'icyemezo (licence) naho kuyikura muri uyu murimo ni 10,000 Frw ku modoka.

    Mu gihe ari ishuri rifite imodoka zitwara abanyeshuri, amafaranga yo gusaba gukora uyu murimo ni 20,000Frw ku modoka zitarenze eshanu, ibihumbi 50Frw ku modoka zitarenze 10 n'ibihumbi 100Frw ku modoka zirenze 10.

    Muri iki cyiciro, amafaranga y'icyemezo cyo gutwara abanyeshuri (licence) ni ibihumbi 100Frw naho amafaranga yo kuyikura muri uyu murimo ni 5000Frw ku modoka.

    Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba zisize irangi ry'umuhondo. Icyakora hari umwihariko ku modoka z'amashuri aho ishuri rihitamo ibara rishatse ndetse rikanandikaho izina ryaryo.

    Ijambo 'School Bus' riri kumwe n'izina ry'abakoresha iyo modoka cyangwa undi bizajya byandikwa ku modoka.

    Ibirahuri by'imodoka zitwara abanyeshuri bigomba kuba bibona, bifungurwa bitarenze sentimetero 10 yaba hejuru cyangwa ku ruhande. Amarido ntabwo yemewe ndetse birabujijwe gushyira ibyuma mu madirishya y'imodoka zitwara abanyeshuri, byaba inyuma cyangwa imbere.

    Zigomba kuba kandi zifite akagabanyamuvuduko 'Speed Governor' n'ikoranabuhanga rya GPS rituma hamenyekana aho imodoka iherereye. Imodoka izatwara abanyeshuri itabifite izajya icibwa ibihumbi 100Frw.

    Imodoka zahawe uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri ntabwo zemerewe gukora ibindi bikorwa by'ubwikorezi mu gihe cy'amasomo. Icyakora, zishobora gukodeshwa mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru cyangwa ku minsi y'ibiruhuko.

    Impushya zo gutwara abanyeshuri zizajya zimara imyaka itatu ishobora kongerwa nyuma yo gusuzuma ibisabwa.

    Aya mabwiriza azakemura ikibazo cy'uko wasangaga bisi zitwara abana bagiye ku ishuri zihabwa ubwishingizi bw'abantu 45 kandi ubundi harimo intebe 30.

    Ni ukuvuga ko imyanya yagenwe iba irenzeho abantu 15, badafite aho kwicara, bashobora kuba bagenda mu modoka bahagaze cyangwa se hakaba aho bicarana ku ntebe ari babiri. Ku rundi ruhande ariko bishobora kuzazamura ikiguzi cyo gutwara abanyeshuri.

    RURA kandi yateganyije n'ibihano by'abazanyuranya n'aya mabwiriza, aho gutwara abanyeshuri ufite ruhushya rwarengeje igihe ari ugucibwa ibihumbi 200Frw, kubatwara nta ruhushya ni ugucibwa ibihumbi 100Frw.

    Kutubahiriza ibyagenwe bigamije kubungabunga umutekano w'abanyeshuri ni amande y'ibihumbi 50Frw, ni kimwe no gukora nta zina cyangwa ikirango cy'ikigo byanditse ku modoka.

    Kwamamariza ku modoka y'abanyeshuri nta burenganzira bwa RURA ni amande y'ibihumbi 100Frw, kurenza umubare w'abanyeshuri bemewe mu modoka ni ibihumbi 100Frw, gukura imodoka mu zemerewe gutwara abanyeshuri utabimenyekanishije ni ibihumbi 100Frw.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rura-yashyizeho-amabwiriza-agenga-imodoka-nshya-zizemererwa-gutwara-abanyeshuri

  • RIB yafunze abakozi batanu b'Uturere twa Nyanza na Gisagara – #rwanda #RwOT

    Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

    Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

    RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n'ubukungu by'igihugu bitihanganirwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abakozi-batanu-b-uturere-twa-nyanza-na-gisagara

  • NIRDA yamuritse umushinga ugiye kugabanya ibiribwa byangirika mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika uyu mushinga wabereye muri Kigali Convention Centre, witabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation, Annelies Withofs, Ushinzwe Ibikorwa muri World Resource Institute muri Afurika, Dr. Rebekah Shirley, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga w'imyaka itatu cyasojwe mu Ukuboza 2022, gitanze umusaruro cyari cyitezweho.

    Icyiciro cya kabiri cyawo kizamara imyaka ibiri, kigiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bihanganye n'ikibazo cyo gupfa ubusa kw'ibiribwa byangirikira bitaragera ku masoko cyangwa bikangirikira aho bicururizwa, kubera kutagira uburyo bwiza bwo kubibika ngo bimare igihe kirekire.

    Ni mu gihe hari n'ikibazo cy'ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro, bikavamo ibyo kurya by'amatungo, ifumbire iteguwe neza ndetse n'ibindi.

    Uyu mushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ushyirwa mu bikorwa n'ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resource Institute, birimo ibyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw'Isi.

    Umuyobozi w'uyu mushinga muri World Resource Institute, Eric Ruzigamanzi, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryawo ari igisubizo ku kibazo cy'iyangirika ry'ibiribwa.

    Ati ''Dufite ibisubizo bifasha abantu kugabanya ibyo kurya byangirika mu isarura, cyangwa se n'ibyangirika byageze mu ngo, buriya hari ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa kugira ngo biriya byangirika byageze mu ngo, ibingibi tumena bishobore kuvamo ikindi kintu''.

    Ruzigamanzi avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga hazanibandwa ku kuba ibiribwa bimwe byatunganyirizwa mu nganda kugira ngo bibashe kubikika neza igihe kirekire, aho kwangirikira mu mirima, ku masoko cyangwa no mu ngo.

    Anavuga kandi ko mu kuwunoza hazarebwa ko ushyirwa mu bikorwa ariko ukanarengera ibidukikije, aha hakazagaragaramo n'uruhare rw'abanzi, kuko bazagirwa inama zo gukora ubuhinzi buvuguruye bukoresha ifumbire ikomoka ku ngufu zisubira, hakagabanywa iva mu nganda.

    NIRDA igiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga binyuze mu Kigo kigamije kunoza Imikoreshereze y'Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n'Imihindagurikire y'Ibihe (Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC).

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kugabanya ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

    Ati ''Icyo dushaka kureba, ni ukureba ngo ese ni gute twajya turushaho gukoresha ibiryo neza tugabanya ibyangirika? Twangiza byinshi na none ugasanga hari igice kinini cy'abaturage gishonje kitabona ibiryo''.

    Dr. Sekomo avuga ko muri uyu mushinga hazanarebwa uburyo hafashwa abacuruza ibiribwa byangirika nk'imboga n'imbuto, ku buryo abibumbiye hamwe bashobora gufashwa kugurirwa ibyuma byabugenewe bizikonjesha ntizangirike nyuma y'igihe gito.

    Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation , Annelies Withofs, yatangaje ko mu gukora uyu mushinga, hazanaboneka andi mahirwe atandukanye ku baturarwanda.

    Ati ''Dufasha mu kubaka politike zihanga udushya zashyizweho na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bwisubira (Circular Ecomony), ndetse no gufasha umuhate wa ba rwiyemezamirimo barimo abagore n'urubyiruko, bari guhanga imirimo''.

    NIRDA n'abafatanyabikorwa bayo, bazafasha kompanyi nto n'iziciriritse zigera muri 20 zirimo n'amakoperative , zisanganwe imishinga myiza yagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bwisubira, nyuma hagende hongerwamo izindi.

    U Rwanda ruri gufatanya n'Isi mu gushaka igisubizo gikuraho iyangirika ry'ibiribwa, mu gihe ubushakashatsi butandukanye burimo n'ubwakozwe n'Ikigo cya World Wildlife Fund cyita ku Bidukikije n'icya Tesco Plc gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko imyaka y'ibiribwa ingana na toni miliyari 1.2 ku Isi hose isigara mu mirima mu gihe cyo gusarura na nyuma yacyo.

    Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA) n’abafatanyabikorwa bacyo, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kumurika umushinga uzagabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda

    Ushinzwe Ibikorwa muri World Resource Institute, muri Afurika, Dr. Rebekah Shirley, yavuze ko iki kigo cyagize ubufatanye muri uyu mushinga hagamijwe guteza imbere ubukungu bukoresha bicye

    Umuyobozi w’Agateganyo muri CPCIC, Mugabekazi Sylvie, asaba abari mu nganda cyangwa ahandi hatunganyirizwa ibindi nk’ibiribwa kubona imyanda ibivamo nk’andi mahirwe y’ubukungu bwisubira

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, avuga ko uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo guca isesagurwa ry’ibiribwa, hashyirwaho uburyo bwo kwita ku musaruro ubikomokaho

    Ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation , Annelies Withofs, avuga ko iki kigo kiri gufasha mu gushyigikira politike zashyizweho n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira

    Umuyobozi w'uyu mushinga muri World Resource Institute, Eric Ruzigamanzi, avuga ko uje nk’igisubuzo cyo guhangana n’iyangirika ry’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yamuritse-umushinga-ugiye-kugabanya-ibiribwa-byangirika-mu-rwanda

  • Nyanza-Gisagara: Abanyamabanga Nshingwabikorwa( Gitifu) b'utu turere bari mu maboko atari ayabo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 rwatangaje ko rwataye muri yombi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Akarere ka Nyanza na Gisagara hamwe n'abandi bakozi. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko n'ibindi bya bifitanye isano.

    Mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu mugoroba, yagize iti' RIB yafunze abakozi 5 b'Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utwo Turere twombi'.

    Ikomeza ivuga ko ibyo bakurikiranyweho ari; Ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, rukomeza ruvuga ko Iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

    RIB, muri ubu butumwa yongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko ibi ari byaha bimunga imari n'ubukungu bw'Igihugu kandi ko bitihanganirwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/17/nyanza-gisagara-abanyamabanga-nshingwabikorwa-gitifu-butu-turere-bari-mu-maboko-atari-ayabo/

  • Ku munota wa nyuma Kwizera Olivier yakuwe mu Bakinnyi bazakina na Benin #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze gutangaza abakinnyi 26 agomba guhagurukana mu Rwanda yerekeza muri Benin batarimo umunyezamu wa mbere, Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.

    Amavubi arahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu aho agomba kunyura muri Ethiopia azakina n’iki gihugu umukino wa gicuti ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe agahita yerekeza muri Benin.

    Umukino wa Benin n’u Rwanda ni uw’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Umukino ubanza uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Yari yahamagaye abakinnyi 30, yahagurukanye abakinnyi 26 batarimo Kwizera Olivier usanzwe ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia wagombaga kuzahurira n’abandi muri Ethiopia ejo ku wa Gatandatu.

    Benshi batunguwe no kutabona uyu musore ku rutonde, gusa amakuru avuga ko yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa shampiyona ikipe yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1 uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023.

    Abandi bakinnyi basigaye ni Nyarugabo Moise wa AS Kigali, Mucyo Didier wa Police FC na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC.

    Abakinnyi 26 umutoza agomba guhagurukana

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)

    Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)

    Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), na Habimana Glen (Victoria Rosport)

    Kwizera Olivier ntabwo azakina umukino wa Benin

    Abakinnyi 26 buriye indege

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munota-wa-nyuma-kwizera-olivier-yakuwe-mu-bakinnyi-bazakina-na-benin

  • Danny Nanone, Ariel Wayz na Kevin Kade baray… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe turi mu ntangiriro z'icyumweru cya kabiri cya Werurwe 2023, twakoze urutonde rw'indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

    'Nasara' Danny Nanone ft Ariel Wayz

    Danny Nanone yongeye gukora mu cyibo, akuramo indirimbo 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz. Iyi ndirimbo ikomeje guca ibintu hanze aha, nyuma y'uko abahanga mu majwi bongeye guhura.

    Iyi ndirimbo yaciye agahigo uyu muhanzi yongera kubaka izina, kuko nyuma y'imyaka 7 atari mu muziki indirimbo ye 'Nasara' yujuje ibihumbi 100 mu munsi umwe, ubu ikaba imaze kuzuza abarenga ibihumbi 300 bayirebye mu minsi ine.

    “>

    'Ikenge' — Nessa ft Bushali

    Nessa umwe mu bahanzikazi b'abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana kubw'amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge.

    Ikenge ni indirimbo yakozwe na Beat Killer ikaba ari indirimbo ushobobora gutangira icyumweru wumva, bitewe na Rap y'imbaraga yahuriyemo abaraperi bakomeye mu Rwanda.

    “>

    'Amayoga' — Kevin Kade

    Indirimbo Amayoga yamaze kuba ikimenyabose aho abantu bose bari kuyumva ubutitsa, bayibyina ndetse bakongera bakayiyongeza bitewe n'imvugo y'amayoga irimo ari nako biyongeza.

    N'ubwo iyi ndirimbo imaze kwakirwa n'abatari bake nta gihe kinini iramara kuko mu minsi 12 gusa imaze, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 100. Iyi ikaba ikomeje gutuma Kevin Kade yiharira abafana be.

    “>

    'Umwanda' — Zeo Trap

    Zeo Trap yihariye ikibuga mu njyana ya Trap aho akomeje kwerekana ko n'ubwo injyana ye yasigajwe inyuma, ariko harimo abazi kuyikora no kuyikora neza.

    Uyu musore kuva yasohora indirimbo umwanda yerekanye ko afite ubudahangarwa ndetse akwiye guhangwa ijisho, nyuma yo gukora ibyananiranye akavugira injyana ye mu butumwa bukubiye kuri Album yasohoye yise Abafana 100.

    “>

    'A Lot' — Logan Joe

    Indirimbo A Lot ya Logan Joe imaze iminsi itanu isohotse, iyi ndirimbo yihariwe n'ubutunwa bwo gukora cyane kuri uyu muhanzi no ku bandi badasiba kwerekana ibyo bashoboye.

    Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 20, ikaba ije ikurikira iyo yakoranye na Kenny K Shot igiye gusohoka n'ibindi bikorwa uyu muhanzi yavuze ko bitegereje abakunzi be.

    “>

    'Bad Boy' – Davis D 

    yasohoye indirimbo Bad Boy, uyu muhanzi yifashishijemo umukunzi we aho aba ashingira ku kumubwira ko ibyo abona byose aribwo buzima abayeho, akamubaza niba yabwakira.

    Davis D ni umwe mu bahanzi batangiranye umurindi ukomeye, aho kuri ubu amaze gusohora indirimbo ya gatatu kuva uyu mwaka watangira.

    “>

    'Only One' The Son

    The Son aherutse gusohora indirimbo yise Only One, iyi ndirimbo yarakunzwe ndetse yakirwa n'abatari bake bamaze kuyikunda  ndetse banamaze no kwerekana ko bayisanije inshuti ze.

    Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze igihe atagaragara, ariko mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com akaba yaravuze ko yari yarafashe umwanya wo kwitekerezaho no gutegurira abakunzi be ibyiza.

    “>

    'Yahweh' Yago

    Umuhanzi Yago Pon That utari gusiba guha abakunzi be ibihangano by'ubwoko bwose, aherutse gusohora indirimbo yavuze ko ari iyo gushima Imana. Iyi ndirimbo ikaba imaze kumvwa n'abatari bake.

    Hashize iminsi icyenda iyi ndirimbo isohotse, aho kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 158 bayikunze mu buryo bushimishije.

    “>

    'Addicted' — Kenny Sol

    Addicted ni indirimbo ya Kenny Sol. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayisohoye atari mu Rwanda, kuko ari gukorera ibitaramo mu Burayi.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi yongeye guhamya ubuhanga bw'ijwi rye, maze akorera mu nganzo ashimisha abakunzi be batamutenguha. Iyi ndirimbo imaze iminsi itanu, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 120.

    “>

    'Ni Byiza' — Possible ft Papa Cyangwe

    Possible umwe mu bahanzi bari kwerekana itandukaniro no kuzamuka neza mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo 'Ni byiza' yakoranye na Papa Cyangwe.

    Ni byiza ni indirimbo uyu muhanzi akoze ahagaze neza mu muziki, cyane ko indirimbo ze zidasiba kwerekwa urukundo bigahuzwa n'ijwi ry'uyu muhanzi ritandukanye n'ay'abandi.

    “>

    'Umutima w'umusirikare' – Rocky Kimomo, Sean Brizz na Fireman

    Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yamurikiye abakunzi be indirimbo, izakoreshwa muri filime yise 'Wrath of Soldier' amaze igihe atunganya.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Sean Brizz n'umuraperi Fireman, izaba iri muri filime igaragaramo abantu batandukanye b'ibyamamare barimo, Serge Iyuremye, Anita Pendo, Khalifan Govinda. Fatakumavuta, n'abandi.

    “>

    ‘Selebura’ – Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise 'Selebura ' yatunganyijwe na Element mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo akorwa na Sacha Vybez wo muri Uganda.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda, ni indirimbo ya mbere Bruce Melodie akoze muri uyu mwaka.

    “>

    'Komusa' — Confy

    Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya 'Confy' muri muzika, mbere y'uko ajya mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise “Komusa” (Comme Ça)'.

    Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na C'est Pro David asozwa na Flyest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe n'abarimo Chico Berry, Eazycuts na Director C.

    “>

    'Keza' – KIVUMBI KING

    Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n'abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n'amashusho y'indirimbo 'Keza', nyuma ya 'Yalampaye' yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

    Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhanzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

    “>

    'Edeni'- Chriss Eazy

    Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa muri Sosiyete ya Giti Business Group ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi, gusobanura filime n'ibindi, muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise 'Edeni'.

    Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro. Amashusho yayo yakozwe n'abarimo Samy Switch, Ten Lee, Ni Wardu, Dylan Kabaka, Queen Mother, Hussein Traole asozwa na Chris Eazy we ubwe.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127162/danny-nanone-ariel-wayz-na-kevin-kade-bayoboye-mu-bafite-indirimbo-nshya-zakwinjiza-muri-w-127162.html

  • Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye ama… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi umunani yibarutse ubuheture, Butera Knowless yasangije abamukurikira ibihe byo gutwita kwe maze ashimira Imana avuga ko Imana ari nziza.

    Nyuma y'ubwo butumwa bukubiye mu ifoto uyu mubyeyi yambaye ikanzu nziza y'umukara afashe ku nda ye anumva ko umwana ari gutera, abantu benshi biganjemo ibyamamare basazwe n'amarangamutima.

    Miss Mutesi Jolly wabimburiye abasaga 185 batanze ubutumwa kuri iyi foto banyuzwe na Butera Knowless, yamurase amashimwe, ndetse amusezeranya kugaruka kumusura nyuma yo kuvayo kureba umwana.

    Usibye Miss Jolly, harimo kandi Sherrie Silver, Luck Nzeyimana, Anita Pendo, Tricia Tom Close, Nel Ngabo, Christella Kagagire, Ish Kevin n'abandi bahise bagenera ubutumwa bw'amashimwe Butera Knowless.

    Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye n'umugabo we Ishimwe Clement, akurikiye imfura yabo bise Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.

    Ifoto ya Knowless Butera mu gihe yari akuriwe

    Knowless na Clement basezeranye imbere y'amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk'umugabo n'umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

    Byari mbere y'uko basezerana imbere y'Imana kuwa 7 Kanama 2016, ubukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

    Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye amarangamutima ya benshi

    Butera Knowless na Ishimwe Clement barushinze mu mwaka wa 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127180/ifoto-ya-butera-knowless-akuriwe-yakuruye-amarangamutima-ya-benshi-amafoto-127180.html