Blog

  • Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023.

    Braverman yari kumwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n'Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukaruliza.

    Suella Braverman nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yunamiye inzirakarengane zayizize ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, kandi yasuye umudugudu wahawe izina rya 'Bwiza Riverside Homes' uhanzwe amaso nk'ugiye guhindura isura y'imiturire igezweho kandi iciriritse muri Kigali, wubatswe mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge i Karama aho uyu mudugudu uri kubakwa, hateganyijwe inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije.

    Minisitiri Suella Braverman asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

    Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk'impunzi.

    The post Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/18/minisitiri-wumutekano-mu-bwongereza-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wumutekano-mu-bwongereza-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • ICC yashyize hanze inyandiko zita muri yombi Perezida Putin bishimisha US #rwanda #RwOT

    Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherereye i Lahe mu Buhorandi, ICC rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by'intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.

    Uru rukiko rumushinja ibyaha byo mu ntambara cyane cyane ku byo ruvuga byo kujyana mu Burusiya abana b'abanya-Ukraine binyuranyije n'amategeko.

    Ruvuga ko ibi byaha byakorewe muri Ukraine kuva ku wa 24 Gashyantare 2022 igihe Uburusiya bwatangizaga intambara.

    Moscow irahakana ibi birego ikavuga ko ibi birego ari 'amahano'.

    Uyu mwanzuro nta cyizere ko uzashyirwa mu bikorwa – CPI/ICC nta bushobozi ifite bwo gufunga abashinjwa ibyaha, kandi ikaba ikorera mu bihugu by'inshuti gusa — Uburusiya nabwo bukaba butari muri urwo rukiko.

    Hagati aho, ushobora kugira ingaruka kuri uyu mukuru w'igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nko kutamworohereza mu ngendo zo hanze.

    Mu itangazo, CPI ivuga ko ifite ibimenyetso nyabyo byerekana ko Putin yakoze ibyaha we wenyine ubwe, hamwe n'ibyo yakoranye n'abandi.

    Ivuga kandi ko yananiwe no gukoresha ububasha bwe nk'umukuru w'igihugu kugira ngo ahagarike itwarwa ry'aba bana.

    Abajijwe ib'iyi ngingo ya CPI, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati 'yego, ndibaza ko ifite ishingiro'. Avuga ko Amerika atari umurwanashayaka wa CPI, 'ariko ndibaza ko yakoze ikintu gikomeye cyane. Putin 'yakoze koko ibyaha byo mu ntambara'.

    Maria Lvova-Belova ushinzwe uburenganzira bw'abana mu Burusiya na we arashakishwa na CPI kuri ibyo byaha nawe.

    Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Lvova-Belova yavuze ko bamwe mu bana bakuwe mu mujyi wa Mariupol “bavuze nabi [umukuru w'igihugu cy'Uburusiya], bavuga ibintu bibi kandi baririmba indirimbo y'igihugu cya Ukraine'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/icc-yashyize-hanze-inyandiko-zita-muri-yombi-perezida-putin-bishimisha-us

  • Uburusiya bwahembye abapilote bahanuye drone ya Amerika hejuru y'Inyanja yirabura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko ku wa gatanu yahembye abapilote bagize uruhare mu gutuma drone y'Abanyamerika igwa mazi y'inyanja Yirabura.

    Ku wa kane, Washington yashyize hanze amashusho yerekanaga indege za gisirikare z'Uburusiya zihanura iyi drone ariko Moscou ikomeza ivuga ko indege yahanutse nyuma yo kunanirwa kuyoborwa.

    Ubu bushyamirane bwazamuye umwuka mubi hagati ya Moscow na Washington habaho guhamagarana kuri telefoni bidasanzwe hagati y'abayobozi bakuru b'ingabo za Amerika n'Uburusiya.

    Minisiteri yagize ati: “Minisitiri w'ingabo w'Uburusiya, Sergei Shoigu, yahaye ibihembo bya leta abapilote ba Su-27 babujije indege ya MQ-9 y'Abanyamerika kuvogera ikirere cy'agateganyo cy'Uburusiya.”

    Moscow yavuze ko yashyizeho imipaka yo mu kirere ntarengwa hejuru y'inyanja yirabura mu rwego rwo gufasha igisirikare cyayo muri Ukraine hakurikijwe amahame mpuzamahanga.

    Ku wa gatanu, Moscow yongeye gushimangira ko abapilote bayo”batakoresheje intwaro zo mu ndege, ko batigeze bakoranaho na UAV kandi basubiye ku kibuga cy'indege iwabo.”

    Amerika ikoresha MQ-9s mu kugenzura no kugaba ibitero, kandi imaze igihe kinini ikorera hejuru y'Inyanja Yirabura, ikomeza gukurikirana ingabo zirwanira mu mazi z'Uburusiya.

    Washington nyuma y'ibyabaye yavuze ko “izakomeza kuguruka no gukorera aho amategeko mpuzamahanga abemerera.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwahembye-abapilote-bahanuye-drone-ya-amerika-hejuru-y-inyanja

  • Umutoza wa Chelsea yavuze ibigwi N'golo Kante wakize imvune y'amezi arindwi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Chelsea,Graham Potter aritegura kugarura mu ikipe kizigenza N'Golo Kante bakina na Everton kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'amezi arindwi adakina kubera imvune ikomeye yagize.

    Kante yarabazwe nyuma yo kuvunika byatumye amara aya mezi arindwi adakina ndetse binatuma Chelsea ihura n'uruva gusenya.

    Uyu mufaransa aheruka gukinira Chelsea mbere y'uko bwana Potter asimbura Thomas Tuchel muri Nzeri.

    Chelsea yari ikumbuye cyane uyu mugabo w'imyaka 31 kuko ubu iri ku mwanya wa 10 muri Premier League kandi yasezerewe mu bikombe byo mu gihugu byombi na Manchester City.

    Icyakora Kante ashobora gufasha Chelsea muri Champions League akuko yatomboye umwami wayo Real Madrid muri kimwe cya Kane.

    Mu byishimo byinshi Bwana Potter yabwiye abanyamakuru ati “Hari amahirwe kuri we yo kuba mu ikipe.Araba ari inshuro ye ya mbere,ni byiza cyane.Abatoza bambanjirije bashimye cyane N'Golo kuko n'umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane.

    Twari tumukumbuye bitavugwa.Ntabwo ari ukuvuga ko abandi bakinnyi batatanze ibyo bafite byose ariko N'Golo Kante ni N'Golo Kante. N'umukinnyi wo hejuru.

    Ni byiza cyane kuba yagarutse.Tugomba kugira ubwenge kubera ko amaze igihe kinini adakina ndetse dukwiriye gutera intambwe ikurikiraho yo kumugarura ku muvuduko wa Premier League, kandi tuzabikora.”

    Potter amaze imikino 3 yikurikiranya atsinda kandi ari hejuru byamukuyeho igitutu gikomeye yotswaga.Mbere y'aho yatsinze inshuro ebyiri mu mikino 15.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-chelsea-yavuze-ibigwi-n-golo-kante-wakize-imvune-y-amezi-arindwi

  • Rwanda-UK: Minisitiri Braverman mu biganiro byigira hamwe gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu mu Bwongereza Suella Braverman, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw'akazi, rugamije kuganira ku kuzana mu Rwanda abimukira binjiye mu bwongereza binyurranyije n'amategeko.

    Ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Suella Braverman yakiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

    raverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi aje kuganira na bagenzi be bashinzwe ububanyi n'amahanga bo mu Rwanda ku ngingo zirimo uko gahunda yo kuzana mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza bidakurikijye amategeko yakomeza.

    Suella Braverman asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

    Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk'impunzi.

    The post <strong>Rwanda-UK: Minisitiri Braverman mu biganiro byigira hamwe gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/18/rwanda-uk-minisitiri-braverman-mu-biganiro-byigira-hamwe-gahunda-yo-kuzana-abimukira-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-uk-minisitiri-braverman-mu-biganiro-byigira-hamwe-gahunda-yo-kuzana-abimukira-mu-rwanda

  • Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yageze i Kigali mu rugendo rwiga ku masezerano y'abimukira – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe ku Kibuga cy'Indege i Kanombe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka.

    Braverman yazanywe n'indege ya RwandAir yaturutse i Londres. Asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

    Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk'impunzi.

    Aya masezerano agena ko hazahangwa imirimo mishya ndetse n'ishoramari rishya. U Bwongereza buvuga ko bwagiranye aya masezerano n'u Rwanda kuko 'rusanzwe ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye' nk'uko bigaragazwa n'ibipimo bitandukanye.

    Muri gahunda za Braverman harimo ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma ahure na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent ndetse bivugwa ko azanabonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Umukuru w'Igihugu aherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, byanagarutse ku bufatanye impande zombi zifitanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ibiganiro bye n'abayobozi b'u Rwanda bigamije kunoza imikoranire y'uburyo abo bimukira n'impunzi bazajya bakirirwa mu Rwanda, bazagira amahirwe yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu.

    Hari amakuru avuga ko Braverman azahura n'abakora ishoramari bagitangira kugira ngo baganire amahirwe y'ishoramari n'umurimo ahari mu Rwanda. Azahura kandi n'abakora ibijyanye no kubaka amacumbi ndetse anaganire n'impunzi zimaze kubaka ubuzima mu Rwanda.

    Yazanywe n’indege ya RwandAir

    Urugendo rwe i Kigali rugamije gushimangira imikoranire n’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yerekeye abimukira impande zombi ziherutse gusinyana

    U Bwongereza bwishimira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye

    Yagiranye ibiganiro na Clementine Mukeka ndetse na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair

    Suella Braverman yageze i Kigali ku isaha ya Saa Moya za mu gitondo

    Suella Braverman yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-yageze-i-kigali-mu-rugendo-rwiga-ku

  • Perezida Kagame yahishuye icyamuteye kuzana Zipline mu Rwanda n'uburyo hari abatarabyumvaga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo Cliffton kigaruka ku ntambwe iki kigo kimaze iminsi giteye yo gutangira kugeza ibicuruzwa bitandukanye mu ngo z'abantu.

    Keller Rinaudo Cliffton yagaragarije Perezida Kagame ko ari umwe mu bantu babateye imbaraga ndetse bakabagirira icyizere mu gihe ikigo cyabo cyari kikiri gito nta bikorwa bihambaye kiragira.

    Yakomeje agira ati 'Ubwo twatangizaga ibikorwa byacu mu Rwanda mu 2016 twari itsinda ry'abantu 15, inzobere nyinshi twaganiriye na zo zatubwiraga ko igitekerezo cyacu kitazashoboka, mu by'ukuri ni wowe muntu wa mbere washyigikiye igitekerezo cy'itsinda ryose rya Zipline.'

    Perezida Kagame mu gusubizwa yagaragaje ko iyo urebye mu mateka y'u Rwanda usanga hari byinshi igihugu cyagezeho harabanje kubaho imbogamizi, yemeza ko akamaro k'ibyo Zipline yashakaga gukora ari ko katumye ayishyigikira.

    Ati 'Nuramuka urebye no mu mateka yacu, aho twavuye uzasanga hararanzwe n'ingorane nyinshi ariko turabizi neza ko tugomba gukora ibyo dusabwa ubundi urugendo rugakomeza. Nubwo mu ntangiriro byasaga n'ibikomeye kugira ngo dukora ibyo twakoranye, twatekereje ko tugomba kubigerageza kandi ibintu twibandagaho ni bitatu, abantu, ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bushya bw'imikorere bishobora guhindura ubuzima bw'abantu.'

    Keller Rinaudo Cliffton yatangaje mu kiganiro bagiranye na Perezida Kagame ubwo batangizaga ibikorwa byabo mu Rwanda, yabasabye ko mu cyerekezo cyabo bareba n'uburyo bazatangira kugira ibindi bintu batwara atari amaraso batangiye bageza ku bitaro bitandukanye gusa.

    Yabajije Perezida Kagame niba ari ibintu yabonaga ko koko bizashoboka nk'uko uyu munsi Zipline yabashije kubigeraho.

    Ati 'Ntabwo ari ibintu byigaragazaga ariko twizeye igitekerezo cyari gihari n'ibijyanye no kugerageza kugishyira mu bikorwa. Iyo uteye intambwe ya mbere ukabona hari ibiri gukunda bituma ushaka gukora ibindi birenzeho. Nubwo ntari kubihamya neza ariko nemeraga ko hari ikintu cyiza kizavamo.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda na Zipline byagezeho bishobora kuba urugero rwa gahunda zishobora guhindura ubuzima bw'abaturage ndetse yemeza ko kuba iki kigo gikomeje kwagura ibikorwa byacyo bizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Bizafasha byinshi duhereye kuri gahunda yo kwinjira mu zindi nzego zirimo inyungu zirimo nk'ubucuruzi bwo kuri internet, aho umuntu wicaye hano ashobora kuvuga ngo nkeneye iki, kikamusanga ku muryango[…] ibyo byose bifasha mu gukoresha neza igihe n'amafaranga.'

    Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe hagiye gushira imyaka irindwi sosiyete ya Zipline itangiye gukorera mu Rwanda ndetse ibikorwa byayo bigenda byaguka umunsi ku munsi, aho byavuye ku gutwara amaraso ubu bikaba bigeze ku bindi bintu bitandukanye.

    Muri iki cyumweru nibwo Zipline yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwa drones zivuguruye bwiswe 'P2' buzajya buzifasha kugeza imizigo ku bakiliya mu buryo bwiza kandi butekanye.

    Ubu buryo bushya bukubiyemo drones zisa nk'aho ari ebyiri aho hari igice kizajya kiba gishinzwe gutwara umuzigo cyizwi nka 'droid' n'ikindi cyo hejuru gisigaye gituma drone ibasha kugenda.

    Mu buryo bugaragarira amaso, urebeye kure ubona ari drone imwe ariko iyo bigeze aho bijyanye imizigo nibwo bitandukana 'droid' cyangwa igikanka kikamanuka ukwayo hasi ku butaka kugemura imizigo yatumwe, hanyuma ikindi gice cy'iyo drone kigasigara mu kirere.

    Zipline yatangaje ko ubu buryo bushya bwisumbuye ku bwari busanzwe kandi bukaba butanga umutekano wo kugeza imizigo mu ngo z'abantu nta rusaku no mu mutuzo.

    Mu rwego rwo gukomeza kwagura imikorere ya Zipline mu Rwanda, iki kigo giherutse kuvugurura amasezerano gifitanye na Guverinoma yongerwaho imyaka irindwi.

    Muri aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni 61 z'Amadolari, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzaba rungana n'ibirometero miliyoni 200.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yashyigikiye ibikorwa bya Zipline mu Rwanda kuko byari bafite intego zo guhindura ubuzima bw'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-icyamuteye-kuzana-zipline-mu-rwanda-hari

  • Jay Jay Okocha yasogongeje urubyiruko rw’u Rwanda inzira itoroshye yanyuzemo, abagira inama ikomeye #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w’umupira w’amaguru Augustine Azuka Okocha wamenyekanye nka Jay-Jay Okocha yavuze ko atorohewe n’urugendo rwo gukina umupira w’amaguru asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwita ku masomo.

    Hari mu muhango wo gutangaza abakapiteni 8 bazaba bayoboye amakipe mu gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

    Okocha ari kumwe n’abandi banyabigwi 8 baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho uyu muhango wabereye ejo hashize ku wa Gatanu.

    Jay Jay Okocha yabajijwe ku rugendo rwe niba yari inzira iharuye cyangwa se niba yarahuye n’inzitizi nyinshi.

    Uyu munyabigwi wakunzwe na benshi, yavuze ko byamugoye cyane kuko ku myaka 17 ari bwo yavuye iwabo ajya i Burayi.

    Ati “ntabwo byari byoroshye, ku myaka 17 ni bwo navuye muri Nigeria njya i Burayi, nta rurimi nari nzi bitewe n’uko ururimi bavugaga rwari rutandukanye n’urwo nari nsanzwe nzi, urumva byari ibibazo.”

    “Urumva imyaka nari mfite kuba kure y’umuryango wanjye, mu bihugu ntazi n’imico itandukanye n’iyacu. Narimo nyura mu buzima butandukanye n’inzozi zanjye, ariko intego kwari ukugera ku ntsinzi yo hejuru.”

    Yakomeje avuga ko ubwo yari agiye i Burayi intego kwari ukuzamura ibendera rya Afurika kuko nubwo akomoka muri Nigeria ariko yari ahagarariye Afurika.

    Ati “ubwo nari ngiye i Burayi numvaga ko ngomba gukora itandukaniro (…), nagombaga gukora ibishoboka nkazamura ibendera rya Afurika, ntabwo nari nihagarariye ahubwo nari mpagarariye Afurika.”

    “Ibyo ukora byose uba ugomba kubikorana icyubahiro, icya mbere ugomba gukunda ibyo ukora uko waba ufite impano kose cyangwa uri umunyamwuga kandi ukubaha akazi ka we kuko utakubashye ngo wubahe ibyo ukora ntacyo wageraho.”

    Yasabye abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kubaha amasomo ya bo kuko batabikoze byazabagora mu minsi iri imbere.

    Ati “Nkamwe banyeshuri niba mutubashye amasomo yanyu, niba mudasomye ngo mwige, muzabaho nabi, mugomba kubaha umwuga mwahisemo.”

    Jay Jay Okocha ni rutahizamu wakiniye amakipe arimo Fenerbache na Paris Saint Germain… Ikipe y’igihugu ya Nigeria kuva 1996-2006 aho mu mikino 74 yayitsindiye ibitego 14.

    Jay Jay Okocha yaganirije abanyeshuri abasaba kwita ku masomo

    Baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jay-jay-okocha-yasogongeje-urubyiruko-rw-u-rwanda-inzira-itoroshye-yanyuzemo-abagira-inama-ikomeye

  • Bigereye ku isoko; urubyiruko rwasobanuriwe imikorere ya Sena (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Abasenateri bamurikiye ibikorwa byabo abagize Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu n'Umujyi wa Kigali n'abahagariye abandi mu Mashuri Makuru na za Kaminuza.

    Sena yatekereje ku rubyiruko ari ukugira ngo ibagaragarize ibikorwa byayo, yakire ibitekerezo n'ibyifuzo byabo kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Ibiganiro byahuje urubyiruko n'Abasenateri byibanze ku iyubarizwa ry'amahame remezo ateganywa mu Itegeko Nshinga.

    Senateri Dushimimana Lambert yasobanuriye urubyiruko ko amahame remezo yashyizweho hagamije gukosora imiyoborere mibi yaranze u Rwanda.

    Ni imiyoborere mibi yatangiranye n'ubukoloni no mu gihe cya Repubulika ya mbere n'iya kabiri, byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko amahame remezo ari imirongo migari y'imiyoborere Leta y'u Rwanda n'Abanyarwanda biyemeje kugenderaho no kubahiriza: politiki, amategeko, gahunda n'ibikorwa bya Leta bigomba gushingira ku mahame remezo kandi bikaba bigamije ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Senateri Umuhire Adrie yasobanuye inshingano z'umwihariko za Sena n'uburyo igenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo binyuze mu gutora amategeko.

    Hari kandi kugenzura ibikorwa n'imikorere bya guverinoma, gusura abaturage, kwemeza ishyirwaho ry'abayobozi no kugenzura imikorere y'imitwe ya politiki.

    Agaruka ku mpamvu hateguwe iyi gahunda, Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda yagize ati 'Ni ikimenyetso cy'umwanya mwiza Leta y'u Rwanda iha urubyiruko muri gahunda igenera Abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Biragaragara ko urubyiruko ari icyiciro cy'Abanyarwanda kigomba gutegurwa bihagije, kuko ari rwo mbaraga n'amizero by'igihugu cyacu.'

    Bigereye ku isoko

    Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe bagize yo kuganirizwa ku mikorere ya Sena, bakamenya uko amategeko atorwa, uruhare baba bagomba kuyagiramo nk'Abanyarwanda ndetse n'ibindi bikubiye mu nshingano za Sena.

    Umuyobozi w'Abanyeshuri muri Akilah -Davis College, Muhakwa Legis, yagize ati 'Ahantu nk'aha, tuba dusanzwe tuhabona mu nkuru ariko iyo ubashije kuhagera, ni nko kwigerera ku isoko. Ni umwanya mwiza wo kuvoma ibyo nsangiza abandi banyeshuri bagenzi banjye.'

    'Hari abumva ko ahantu nk'aha ari ahantu hafatirwa imyanzuro gusa, ahubwo nk'uko babitubwiye, abantu batanga ibitekerezo noneho imyanzuro igafatwa ikagirira akamaro abantu bose.'

    Ngirimana Shadrack wiga muri Carnegie Mellon University Africa yagize ati 'Urubyiruko ni twe tuzaba Abasenateri b'ejo hazaza. Nibo bazatora aya mategeko; kuza hano bifasha kumva amategeko ariho ubu n'uko mu bihe bizaza hari ibyo twahindura kugira ngo abe aberanye n'icyo gihe kizaba kigezweho.'

    Ngirimana avuga ko kuri ubu urubyiruko rutitabira ibikorwa bya politiki ariko igihe kigeze ngo ruhindure imyumvire kugira ngo mu gihe kizaza bazabashe gukomeza bafite ubunararibonye bakuye ku babakuriye.

    Ati 'Nk'ubu niba ndi urubyiruko niba mbona uko abankuriye bakora mu bihe bizaza nzagira ubunararibonye igihe nzaba ndi mukuru ndimo no gutoza abazaba bari munsi yanjye.'

    Umuhuzabikorwa Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu Nyamaswa Francis, yibukije urubyiruko ko rufite uruhare rwo kugendera ku mategeko no kubahiriza amahame ashyirwaho n'igihugu ndetse no kugira uruhare mu kuyumvikanisha muri bagenzi babo.

    Urubyiruko rwafashe ifoto y’urwibutso na Perezida wa Sena

    Urubyiruko rwagaragaje ko rwanyuzwe no kwitabira iri murikabikorwa rya Sena

    Urubyiruko rwagaragaje ko rwanyuzwe no kwitabira iri murikabikorwa rya Sena

    Imaniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite nawe yitabiriye ibi biganiro

    Imurikabikorwa ryabereye mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena

    Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa bya politiki

    Senateri Dushimimana Lambert yasobanuriye urubyiruko ko amahame remezo yashyizweho hagamije gukosora imiyoborere mibi yaranze u Rwanda

    Senateri Umuhire Adrie yasobanuye inshingano z'umwihariko za Sena n'uburyo igenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo binyuze mu gutora amategeko, kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma

    Umuhuzabikorwa Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu, Nyamwasa Francis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigereye-ku-isoko-urubyiruko-rwasobanuriwe-imikorere-ya-sena-amafoto

  • Jimmy Gatete muri bakapiteni 8 bazakinira igi… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali.

    Abakapiteni 8 batangajwe ni: Umunya-Espanye Gaizka Mendieta, Umunya-Cameroun, Patrick Mboma, Umunya-Canada Charmaine Elizabeth Hooper, Umufaransa, Robert Pires, Umunya-Brazil, Maicon Douglas, Wael Kamel Gomaa El Hawty ukomoka mu Misiri, Tsuneyasu wo mu Buyapani na Jimmy Gatete.

    Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru [Veteran Clubs World Championship-VCWC] kizitabirwa n'amakipe umunani (8) arimo abiri yo muri Amerika y'Epfo na Ruguru, atatu yo muri Afurika, abiri yo mu Burayi na Asia na Oceania aho bazaba bafitemo ikipe imwe imwe.

    Iyi mikino izabera mu Rwanda kuva ku wa 10 Gicurasi kugeza ku wa 20 Gicurasi 2024, aho izitabirwa n'abakinnyi barenga 150 bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Ibi bikorwa bizarangwa n'amarushanwa hagati y'amakipe azatoranywa na ba kapiteni bamaze gutangazwa, ariko kandi biri mu murongo wo guteza imbere umupira w'amaguru no kuzamura impano z'abakiri bato muri uyu mwuga.

    Iyi mikino izatabirwa n’abo mu Burengerazuba bw’Afurika no hagati, Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika, Amajyaruguru n’igice cyo hagati ushyira uburasirazuba, Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Burayi, Uburasirazuba n’Amajyepfo y’u Burayi, Amerika y’Amajyepfo, Amajyaruguru y’Amerika ndetse na Asia ndetse na Oceania.

    Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo byatangajwe ko u Rwanda ruzakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.

    Icyo gihe, Siewe Fred uyobora Ishyirahamwe ry'Imikino y'Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), yavuze ko yishimira ko uyu mushinga bawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa.

    Ati 'Ni iby'agaciro kuba turi i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none turahari, u Rwanda ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga'.

    Mboma uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga yavuze ko yizeye ko u Rwanda binyuze mu banyarwanda bazatuma uyu mushinga w'igikombe cy'Isi ugenda neza, ariko by'umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame w'u Rwanda kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike.

    Ni ubwa mbere igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w'i Burayi.


    Jay Jay Okocha n'abandi bakanyujijeho baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler

    Iki kiganiro cyatanzwe n'abarimo Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada).

    Basubizaga ibibazo by'abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler, abo muri UNILAK, Kaminuza ya Kigali n'abandi. Ibibazo byabo byibanze cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, icyo bakoze kugira ngo bagera ku ntsinzi, ibihe by'urwibutso bafite ku makipe banyuzemo, uko Arsenal ihagaze muri iki gihe n'ibindi.

    Jay Jay Okacha yabajijwe niba inzira y'urugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru yari iharuye. Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru, yavuze ko atorohewe n’urugendo rwe. 

    Kuko ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko ari bwo yavuye muri Nigeria ajaya mu Budage gukina no mu yandi makipe. Avuga ko atorohewe ‘bitewe n’uko ururimi bavugaga rwari rutandukanye n’urwo nari nsanzwe nzi’.

    Yavuze ko kandi yari agiye kure y’umuryango we n’inshuti bityo ko atorehewe no kuba muri ibi bihugu, ariko muri we yiyumvaga ko ashaka kugera kure no gukurikira inzozi ze.

    Augustine Azuka Okocha [Jay-Jay Okocha] ati “Icyifuzo cyanjye cyo kugera ku ntsinzi cyari hejuru cyane kuri njye kurusha kuba nari kure yanjye n’ubwo buzima nari ndi kunyuramo.”

    Okocha wakiniye AC Milan yo mu Butaliyani avuga ko ‘mu buzima bwose umuntu yerekejeho amaboko habamo ibyiza n’ibibi’ ariko ‘iyo ukomeje guhagarara kucyo ushaka ugera kure’.

    Charmaine Elizabeth Hooper (Canada), uyu mugore yakiniye ikipe y’Igihugu cya Canada hagati ya 1986 na 2006. Ubu yujuje imyaka 55 y’amavuko, kuko yavutse ku wa 15 Mutarama 1986.

    Yabajijwe icyamuteye imbaraga akinjira mu mukino w'umupira w'amaguru. Yavuze ko yiyemeje gukina umupira w’amaguru biturutse ku muvandimwe we nawe wakinaga uyu mukino. Avuga ko buri teka yakinaga ashaka kurenga ‘urwego rwe (rw’umuvandimwe we)’.

    Ati 'Numvaga nshaka kurenga intera agezeho. Buri gihe uko namubonaga numvaga nakora uko nshoboye kugira ngo mbashe kurenga aho we yageze.”

    Uyu mugore ureshya na 1.7m, avuga ko buri gihe yumvaga ko ibyo akora bigomba kuba umwuga ‘bigatuma mporana n’imyitwarire myiza yamfashije kugera aho ndi uyu munsi’. 

    Umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha wagize ibihe byiza mu mupira w'amaguru, yavuze ko imyitwarire myiza (ikinyabupfura) ari wo musemburo wo kugera kure mu buzima 

    Anthony Baffoe (Ghana- uri ibumoso) na Maicon Douglas (Brazil -uri iburyo)


    Patrick M'Boma, rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33 [Ubanza ibumoso]


    Charmaine Elizabeth Hooper wo muri Canada wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n'andi [Uri Uburyo] 

    Geremi Njitap, umunya-Cameroun wakiniye amakipe arimo Real Madrid, Chelsea, Newcastle; yari myugariro yakinaga ku ruhande rw’iburyo 

    Umuna-Senegal Khalilou Fadiga uri ibumoso na Gaizka Mendieta wo muri Espagne uri iburyo


    Uhereye ibumoso: Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada) 


    Abanyeshuri bo muri Kaminuza zinyuranye bagiraniye ibiganiro n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, hagarukwa ku kugira ikinyabupfura no guharanira kugera ku ntego 


    Jimmy Gatete, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe ‘cyane’ mu Rwanda mu myaka ishize

    AMAFOTO: Renzaho Christophe-Rwandamagazine

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127178/jimmy-gatete-muri-bakapiteni-8-bazakinira-igikombe-cyisi-i-kigali-jay-jay-okocha-aganiriza-127178.html