Blog

  • Abafana ba PSG bateguye imyigaragambyo yo kwamagana Messi #rwanda #RwOT

    Abafana b'abanyarusaku ba Paris Saint-Germain ulbatangaje ko bari gutegura imyigaragambyo yo kwamagana kizigenza Lionel Messi.

    Messi yananiwe kugaruka mu bihe byiza yahozemo muri FC Barcelona kuva yakwerekeza muri PSG avuye i Catalonia muri 2021 nyuma y'imyaka isaga 20 akinira Nou Camp.

    Uyu mugabo watwaye Ballon d'Or zirindwi ntabwo yabashije kugira PSG ikipe ikanganye nkuko yari abyitezweho nyuma yo gufasha Argentina gutwara igikombe cy'isi mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibintu byaruhijeho kuzamba ubwo umutoza Christophe Galtier n'abakinnyi be barimo uyu wa mbere ku isi basezererwaga bigayitse muri 1/16 cya Champions League na Bayern Munich.

    Messi waje muri PSG ku isiri ryo gutwara Champions League nta kintu kidasanzwe yakoze ku mukino wa Bayern.

    Abafana b'akadasohoka ba SPG bavuze ko barambiwe kumwitegaho ibitangaza ntabyo asigaranye bityo baraza kumwamagana ku mugaragaro ku mukino wa Ligue 1 wo kuri iki cyumweru iyi kipe ikina na Rennes kuri Parc des Princes.

    Aba bavuga ko akayabo ahembwa buri kwezi katangana na busa nibwo atanga mu kibuga bityo baramwereka ko batanyuzwe.

    Umwe mu bahagarariye aba bafana ba PSG yabwiye Mundo Deprtivo ati: 'Tuzavugiriza induru Messi kuri iki cyumweru.

    Ahembwa umushahara mwinshi utangana nibyo atanga mu kibuga.”

    Icyakora ngo iyi myigaragambyo ntabwo byitezwe ko ikwirakwira muri stade yose.

    Amasezerano ya Messi azarangira mu mpeshyi ariko PSG ikunda amazina cyane irashaka kumwongeza andi mafaranga.

    Abahanga mu gusesengura ruhago bavuga ko PSG ikwiye kureka ibyo gutunga abakinnyi bakuze badakora ikinyuranyo ikigana Real Madrid nayo ikubaka ikipe y'igihe kirekire igizwe n'abakiri bato ariko bafite ubuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-psg-bateguye-imyigaragambyo-yo-kwamagana-messi

  • Abagabo buriye igiti cyo kuri Polisi bigaragambya bambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri bateje akavuyo ku biro bikuru bya Polisi by'ahitwa Nakuru muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe ubwo bazindukaga burira igiti kiri hafi aho bambaye ubusa

    Aba ngo bageze mur iki giti bahise batangira kubwiriza ubutumwa.

    Aba bagabo bageze kuri ibi biro bya polisi kuwa Kane nijoro bagerageza kurira iki giti ariko bamanirwa igitaraganya barirukanwa.

    Icyakora bukeye,bahisemo kubishyira ku rundi rwego,baragaruka bambara ubusa barangije burira icyo giti

    Polisi yagerageje kubambika ku ngufu no kubamanura muri iki giti ariko biba iby'ubusa.

    Yahise ifata umwanzuro wo gufunga aka gace kugira ngo aba bagabo bamanurwe ku kabi n'akeza.

    Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y'amasaha 11 ruri hasi hejuru hagati y'impande zombi,aba bagabo bemeye kumanuka hanyuma bajya mu nguni y'iyi sitasiyo baricara ntibongera kuvuga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abagabo-buriye-igiti-cyo-kuri-polisi-bigaragambya-bambaye-ubusa

  • Samsung 250 yashyize igorora abakiriya bayo i… – #rwanda #RwOT

    Muri Samsung 250 ni byiza gusa, ubu uragura telefone utanze amafaranga macye macye ugahabwa interineti yihuta cyane mu gihugu ya Mango 4G imara ukwezi kose, ndetse ukajya mu banyamahirwe batombora ibikoresho birimo Moto, Amagare, Blender n’ibindi byinshi.

    Samsung 250 ikomeje kudabagiza abakiriya bayo ibagezeho ibikoresho bikomeye kandi bihendutse nka telefone nshya za Original zifunze mu makarito Samsung Galaxy : S23, S22, A73, A53, A33, A23, A04, A03 ndetse si izo gusa kuko bagufitiye n’ama iPhone; 14,13,12 n’izindi nyinshi.

    Bagufitiye kandi n’ibikoresho bya Electronics birimo Televiziyo, Firigo, Laptop, Desktop, Gas yo gutekaho, Imashini imesa, Sound Bar, n’amakamera y’umutekano. Bahaye ikaze buri wese bati “Ngwino ugure ibintu byiza muri Samsung 250”. 

    Iri duka rikorera mu Mujyi wa Kigali muri KCT ku muryango urebana n’agastation kari ruguru ya T2000 ku muryango wa 18 na Gisimenti hafi ya Equity hegeranye na Mango 4G. Aha hose havuzwe hejuru uhasanga ibyapa bya Samsung 250. Hamagara 0788316891, wigurire phone za Original.

    Kugira ngo ujye mu mubare w’abakomeje kwegukana moto, igare n’ibindi bishya muri Samsung 250, nta kindi bisaba uretse kubabera umukiriya, ukagura imwe muri telefone bacuruza. Kandi wibuke ko bafite telefone z’ubwoko bwose yaba iPhone, Samsung n’izindi. 

    Ugura telefone gusa ukinjira muri tombora irimo moto, amagare n’ibindi

     

    Iyi moto ishobora kuba iyawe nugura telefone muri Samsung 250

    Ugura telefone muri Samsung bakaguha internet y’ubuntu imara ukwezi

    Tombora irakomeje, iri gare ushobora kuryegukana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127182/samsung-250-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-ibashyiriraho-tombola-ya-moto-amagare-blender–127182.html

  • Umukinnyi wa Arsenal yavuganye n’umwana wa Ki… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino Kim Kardashian yagiye kureba ni uwa 1/8 muri Europa League ariko byarangiye Arsenal isezerewe. Umukino wari warangiye ari igitego 1-1 maze bagiye kuri penariti Gabriel Martinelli arata iye bituma Sporting CP ikomeza ku kinyuranyo cya penariti 5-3. 

    Nyuma y’uko uyu munyamideri ari kumwe n’abana be bagaragaye kuri Emirates ariko Arsenal igatsindwa, byatumye abafana batangira kuvuga ko ari we wateye umwaku ikipe.

    Kim Kadashian yari yaje kuri uyu mukino afite gahunda y’uko we n’abana be bari buhure na Bukayo Saka, ariko birangira bidakunze aribyo byatumye ku munsi w’ejo Bukayo Saka afata umwanya akavugana n’umwana wa Kim Kardashian barebana kuri telefone. Mu mashusho mato yagiye hanze, uyu mukinnyi yagize ati: “Mumbabarire kuba narababuze ejo, nari mfite umupira wawe. “

    Bukayo Saka avugana na Kim Kardashian ndetse n’umwana we ufana Arsenal cyane

    Umwana wa Kim Kardashian yamusubije ati: “Tuzagaruka nimutwara igikombe cya Premier League”, Bukayo Saka yahise aseka ati: “Nibataba se”. 

    Uyu mukinnyi yakomeje abwira Kim Kardashian ati: “Babwire nimugaruka nzabimenye kuko tuzabashakira umupira”.

    Nyuma y’aya magambo y’uyu mukinnyi, umwana wa Kim Kardashian witwa Saint yabyaranye na Kanye West ari nawe wihebeye Arsenal, yahise akora ibimenyetso bimushimira.

    Kim Kardashian yashyize amashusho kuri Instagram ye umwana we ari kuvugana na Bukayo Saka maze yandikaho ati: “Byinshi bitunguranye ku mukinnyi nkunda wa Arsenal, Bukayo Saka”.

    Bukayo Saka nawe yashyize ifoto kuri Instagram ye ari kuvugana n’umwana wa Kim Kardashian barebana, uyu munyamideri nawe yahise yongera abishyira kuri Instagram ye yongera kwandikaho ati: “Wakoze gukora umunsi w’abahungu banjye”.

    Kim Kardashian ku munsi w’ejo kandi yahuye n’umukinnyi wakiniye Tottenham ariwe Dele Alli, yashyize ifoto kuri Instagram ye uyu mukinnyi ari kumwe n’abana be.

    Umwana wa Kim Kardashian wihebeye Arsenal

    Kim Kardashian n’umwana we kuri Emirates Stadium

    Bukayo Saka ni umwe mu bakinnyi Arsenal igenderaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127188/umukinnyi-wa-arsenal-yavuganye-numwana-wa-kim-kardashian-kuri-telefone-agira-icyo-amwemera-127188.html

  • Rusine yasohoye igitabo yanditse mu myaka 11… – #rwanda #RwOT

    Alexis Rusine ni umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo, akaba n’umugishwanama. Akunze gutanga inyigisho zishishikariza abanyarwanda guhanga agashya kuko ahamya ko ari moteri y’iterambere. Abikora binyuze mu ndirimbo ndetse no mu bitabo.

    Atuye i Nyamirambo, akaba ari umugabo wubatse. Arambye mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yayihimbye mu 1998 yitwa ‘Bakumenye’. Ibindi bihangano bye harimo ‘Amahoro yataha iwanyu’, ‘Ngira umugabuzi w'amahoro yawe’, ‘Nimwakire amahoro’, ‘Turakwiragije’, n’izindi.

    Ubu, azanye igitabo gishya yise ‘Nawe Hanga Agashya’, kigizwe n’amapaji 109. Aganira na inyaRwanda, Rusine Alexis yavuze ko iki gitabo yatangiye ku cyandika mu 2012, ibisobanuye ko amaze imyaka 11 ari kucyandika. Avuga ko kirimo amosomo akomeye y’impamvu buri wese akwiriye guhanga agashya.

    Ati “Igitabo natangiye kucyandika mu 2012. Cyantwaye igihe kuko nagombye gukora ubushakashatsi ku bumenyi bugezweho mu byo guhanga agashya nkabihuza n'icyo nise Igicaniro Gakondo cya guhanga, ari na ko ndema amuga yerekeye guhanga agashya nagitangaho amahugurwa y'igeragezwa kuri cyo! Kigizwe n'amapaji 109”.

    Uyu mwanditsi akaba n’umugishwanama, avuga ko “guhanga agashya ni moteri y'iterambere!”. Yongeraho ati “Nasanze abantu babikangurirwa ariko ntaho byigishwa cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Hari aho wabyize?”.

    Asobanura ko impamvu yacyanditse mu Kinyarwanda “ni uko mu bushakashatsi nakoze, nasanze gakondo nyarwanda yibitsemo inkingi n'amabanga menshi byafasha guhanga agashya! Icya gatatu ni uko buri wese mu cyiciro cy'imirimo akora, ashobora kugira agashya ahanga”.

    Yungamo ati “Ni nayo mpamvu nagishyize mu kinyarwanda ngo ubwo bumenyi buhambaye bwo mu ma kaminuza nka Havard, bugere ku munyarwanda wese kandi bihujwe n'umuco we.

    Guhanga agashya mbere na mbere bisaba kumenya uko bikorwa no kwigiramo icyo twita imyumvire ndemagashya. Ni cyo gishoro cy'ibanze muri isi y'iki gihe aho ubukungu bushingiye ku bumenyi”.

    Rusine avuga ko iki gitabo agituye ababyeyi be. Ni igitabo cya gatatu yanditse nyuma ya “Ibanga ry’Ubukire” yanditse mu 2019 ndetse na “Serivisi Ihebuje”. Ateganya kuzashyirwa muri Librairie Caritas kuko ari yo isanzwe imucururiza ibitabo.

    Uwaba yifuza guhanga agashya akabura aho atangirira wamugira inama yihe? Ushobora kwibaza iki kibazo, ariko Rusine afite igisubizo. Aragira ati “Dutanga amahugurwa ku guhanga agashya yubakiye kuri iki gitabo. Ushaka guhanga agashya yatugana tukamuhugura tunabitangira ‘Certificat’. Hari abo twahuguye benshi yagiriye akamaro”.

    Rusine yashyize hanze igitabo cye cya 3 yise “Nawe Hanga Agashya”

    Umuhanzi akaba n’umwanditsi Rusine Alexis

    REBA INDIRIMBO “BURI WESE YUBAHWE” YA RUSINE ALEXIS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127189/rusine-yasohoye-igitabo-yanditse-mu-myaka-11-gishishikariza-guhanga-agashya-kuko-ari-moter-127189.html

  • Rubavu: Abana bandikishwa mu irangamimerere biyongereho 54% – #rwanda #RwOT

    Umwana wavutse afite uburenganzira bwo kandishwa mu bitabo by'irangamimerere kugira ngo igihugu kimumenye, kimushyire mu igenamigambi kandi kinabashe kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose yakorerwa.

    Ibi ni byo ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage bukorwa buri myaka itanu hashyirwamo ingingo yo kubaza buri rugo mu zikorwamo ubushakashatsi niba abana babo bari munsi y'imyaka ine banditse mu irangamimerere.

    Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2019 na 2020, igaragaza ko Akarere ka Rubavu ari ko kongereye ku kigero cyo hejuru umubare w'abana bandikishwa mu irangamimerere kuko bageze 87% kavuye kuri 33%.

    Mukeshimana Chantal wo mu Murenge wa Gisenyi yabwiye IGIHE ko icyatumye bitabira kwandikisha abana bakivuka ari uko ubuyobozi bwabegereje iyi serivise.

    Ati 'Mbere ababyeyi benshi babyarigaraga mu rugo, umubyeyi akaba afite iminsi yo kuba yamaze kujya kwandikisha umwana ya minsi yarenga bakamuca amande, aya mande rero hari igihe twayaburaga bigatuma umwana atandikwa'.

    Sibomana Jean Claude, ufite abana batatu avuga ko icyatumaga mbere abana benshi batandikwa mu irangamimerere ari uko abagabo batari basobanukiwe akamaro ko kwandikisha umwana.

    Ati 'Mbere twabihariga abagore tukumva ko kwandikisha abana twe nk'abagabo bitatureba ariko ubu nsigaye nanjye mbikurikirana nkibukiranya n'umugore wanjye niba serivise zose zigenewe umwana, uwacu yarazihawe'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko hari abana benshi bo muri aka karere batanditse mu irangamimerere bashyizeho gahunda yiswe 'Icyumweru cy'irangamimerere' aho abakozi batanga iyi serivise bajyaga mu midugudu bagatanga iyi serivise ku buntu.

    Ati 'Kugira ngo abaturage basobanukirwe akamaro kwo kwandikisha abana twifashishijwe ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye nk'umugoroba w'imiryango, Umuganda, Inteko z'Abaturage n'umuturage ukeneye iyi serivise agataha ayibonye'.

    Bitewe n'uko iyi gahunda yo kwandika abana bavutse isigaye itangirwa kwa muganga, abaganga bareba niba umwana bagiye guha inkiko yanditse mu irangamimerere basanga atanditse bagahita bamwandika.

    Ati 'Twashyize imbaraga mu mikoranire hagati y'ibigo nderabuzima n'imirenge ku buryo umubyeyi wabyariye ku kigo nderabuzima ahita ahabwa serivise yo kwandisha umwana'.

    Ishimwe avuga ko ikoranabuhanga rya CRVS (Civil Registration and Vital Status) ryagize uruhare mu kongera umubare w'abana bandikwa mu irangamimerere kuko iyi serivise isigaye itangirwa ahantu hatandukanye harimo ku kagari, ku kigo nderabuzima no mu yandi mavuriro mu gihe mbere yatangirwaga ku biro by'umurenge gusa.

    Ati 'Buri munsi hahuzwa imibare y'abana bavutse ndetse n'abanditswe mu bitabo koranabuhanga ry'irangamimerere bigakorwa no muri weekend kugira ngo umuturage ukeneye iyi serivise ayibone bimworoheye'.

    Intego igihugu cyihaye ni uko abana bose bavutse bagomba kwandikwa mu irangamimerere 100%. Mu gihugu hose kwandikisha abana mu irangamimerere abana bavutse bigeze kuri 86%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-bandikishwa-mu-irangamimerere-biyongereho-54

  • Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Braverman yari kumwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n'Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukaruliza.

    Suella Braverman nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yunamiye inzirakarengane zayizize ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.

    Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye bw'ibihugu byombi ahanini ku ngingo ijyanye n'amasezerano yo kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

    Uru ruzinduko rwe ku Gisozi ruje mu gihe u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba u Bwongereza gutanga ubutabera ku bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwongereza.

    Abo barimo Celestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-yunamiye-inzirakarengane-za-jenoside

  • Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira imikino  ihuza ibihugu bigize umuryango w'abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'iburasirazuba (EAPCCO).

    Ni amarushanwa azamara icyumweru, aho azatangira ku wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe, ahuza abitabiriye imikino 13 itandukanye, baturutse mu bihugu 8 bigize uyu muryango.

    Ni ku nshuro yayo ya 4, ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro.'

    Muri iyo mikino harimo umupira w'amaguru, netball, volley ball, basketball, darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe, kurasa n'indi itandukanye.

    Ibihugu bizitabira iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y'Epfo, Ethiopia ndetse n'u Rwanda ruzakira irushanwa.

    Imikino izabera ku bibuga 20 bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera mu gihe umuhango wo gufungura amarushanwa uzabera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, uwo gusoza ubere kuri BK Arena.

    Imikino kandi izaba itambuka irimo kuba ako kanya  ku murongo wa You Tube wa Polisi y'u Rwanda.

    Izitabirwa n'abakinnyi barenga 1250 bagize amakipe 83 ahagarariye inzego za Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, arimo ay'abagabo 55 n'ay'abagore 28.

    Polisi y'u Rwanda izitabira amarushanwa yose uko ari 13.

    Mu nama n'abanyamakuru ku mikino ya EAPCCO yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, CP John Bosco Kabera yavuze ko kwinjira ku mikino yose ya EAPCCO ari ubuntu. 

    Yagize ati: 'Aya ni amakipe ya Polisi, ariko anahagarariye igihugu muri rusange. Turahamagarira abanyarwanda bose kuza gushyigikira amakipe yabo.'

    Komiseri w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, CP Bruce Munyambo, yavuze ko imyiteguro yo kwakira iyi mikino yateguwe neza kandi ko hari icyizere cy'uko izagenda neza.

    Yagize ati: 'U Rwanda rwiteguye neza kwakira imikino ya EAPCCO kandi ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'itangazamakuru ni ntamakemwa, niyo mpamvu tubashishikariza nk'uko bisanzwe kuba abafatanyabikorwa bacu beza kugira ngo iyi mikino imenyekane kandi ishyigikirwe na benshi u Rwanda rubashe gutsinda.'

    Imikino ya EAPCCO igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi zo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, guteza imbere impano z'abapolisi mu mikino itandukanye no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w'abaturage mu bihugu bigize uyu muryango hashingiwe ku bunararibonye bw'inzego za Polisi zo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango.

    Ku nshuro ya mbere imikino ya EAPCCO yabaye mu mwaka wa 2017 ibera muri Uganda, ku nshuro ya kabiri yakirwa na Tanzaniya muri 2018, mu gihe ku nshuro ya 3 yabereye muri Kenya mu mwaka wa 2019.

    Yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ku nshuro ya kane, iza guhagarikwa n'icyorezo cya COVID-19.

    Ku nshuro ya gatatu, ku rutonde u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, rwegukana imidari 46; irimo 27 ya zahabu, itandatu ya feza na 13 ya bronze.

    EAPCCO ni urwego rwa za Polisi mu karere rugizwe n'ibihugu binyamuryango 14.

    Yashinzwe mu mwaka w' 1998, igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi n'ingamba zihuriweho zo gusangira amakuru ajyanye n'ibyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    The post Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-basaga-1200-bagiye-guhurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-eapcco-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yiburasirazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakinnyi-basaga-1200-bagiye-guhurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-eapcco-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yiburasirazuba

  • Jado Castar yabonye umusimbura #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 10 yeguye ku nshingano ze nk’Umuyobozi wa 2 wungirije ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yasimbuwe na Geoffrey Zawadi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, habaye Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo 2, gahunda ya shampiyona n’amarushanwa ateganyijwe mu mwaka wa 2023 ndetse no kuzuza inzego.

    Hagombaga gushakwa umusimbura wa Jado Castar weguye ku mwanya we wa visi perezida wa 2 ushinzwe amarushanwa muri FRVB.

    Uyu mugabo usanzwe ari n’umunyamakuru wa siporo akaba na nyiri B&B FM, yeguye muri Gicurasi 2022 aho yavuze ko bitewe n’aho avuye (yari afunguwe) atari kubasha kuzuza inshingano ze.

    Abanyamuryango ba FRVB nyuma y’amezi 10 yeguye bakaba batoye Zawadi Geoffrey nk’umusimbura wa Jado Castar. Zawadi akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa REG VC.

    Zawadi Geoffrey yatorewe kuba visi perezida wa 2 wa FRVB ushinzwe amarushanwa

    Yasimbuye Jado Castar weguye muri Gicurasi 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jado-castar-yabonye-umusimbura

  • Amavubi adafite Kwizera Olivier 11 ashobora kuzabanza mu kibuga #rwanda #RwOT

    Bneshi batunguwe no kumva ko ku munota wa nyuma umunyezamu Kwizera Olivier, umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, atazaboneka ku mukino wa Benin kubera imvune.

    Ni umukino w’umunsi wa 3 uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe muri Benin, n’uw’umunsi wa 4 uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2023 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Ivory Coast.

    Amakuru avuga ko yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1 uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023.

    Amavubi yamaze guhaguruka mu Rwanda ndetse ubu yageze muri Etiopia aho agomba kubanza gukina umukino wa gicuti na Ethiopia ku munsi w’ejo ku Cyumweru akabona kwerekeza muri Benin.

    Mu bakinnyi 26 umutoza yahagurukanye harimo abanyezamu 2 gusa ari bo Ntwali Fiacre na Ishimwe Pierre.

    Bivuze ko Ntwali Fiacre agomba guhita afata umwanya wa Kwizera Olivier akaba ari we ubanza mu kibuga.

    Abakinnyi 26 umutoza yahagurukanye

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)

    Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)

    Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), na Habimana Glen (Victoria Rosport)

    11 umutoza ashobora kuzabanzamo

    Umunyezamu: Ntwali Fiacre

    Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel

    Abakina hagati: Bizimana Djiad, Rafael York na Niyonzima Ally

    Ba rutahizamu: Habimana Glen na Meddie Kagere

    Fiacre agomba gusimbura Kwizera Olivier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-adafite-kwizera-olivier-11-ashobora-kuzabanza-mu-kibuga