Blog

  • RDC: Abagizi ba nabi 24 bafatanwe imbunda n'ibikoresho bakoreshaga bica abantu #rwanda #RwOT

    Muri rusange,abantu makumyabiri n'umunani bakekwaho kuba abagizi ba nabi batawe muri yombi na Polisi y'igihugu cya Kongo (PNC) mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe mu duce tune two mu makomine abiri yo mu mujyi wa Beni (Kivu y'Amajyaruguru).

    Aba bafatanwe intwaro,ibikoresho bya gisirikare n'ibyo mu rugo byibwe.

    Aba bantu bafashwe n'abapolisi bavanze n'ingabo, bari bibasiye uduce tune two mu mujyi wa Beni. Utwo duce ni Ngongolio, Byahutu, Tamende na Benengule muri komini ya Beu na Mulekera, aho abaturage bari bamenyesheje inzego z'umutekano ko aba bagizi ba nabi bahari.

    Mu bantu makumyabiri n'umunani batawe muri yombi harimo abagore bane.

    Abashinzwe umutekano bafashe ibintu birimo imbunda ebyiri za AK 47 na magazine zazo .Ibikoresho bya gisirikare.Ibikoresho byo mu rugo,inzoga zisindisha,n'ibindi.

    Ubwo Meya wa Beni yagaragazaga ku mugaragaro aba bagizi ba nabi,yasabye abaturage kuba maso.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abagizi-ba-nabi-24-bafatanwe-imbunda-n-ibikoresho-bakoreshaga-bica-abantu

  • Dani Alves ari kwiyicisha inzara muri gereza kubera umugore we wamwanze #rwanda #RwOT

    Myugariro Dani Alves ngo ari kwiyicisha inzara kubera umugore we wasabye gatanya nyuma yo kuvumbura ko yamuciye inyuma mu kabyiniro ari nabyo byamuviriyemo gufungwa.

    Alves ufungiwe muri Espagne ashinjwa gufata ku ngufu umugire bari bahuye bwa mbere,ntiyishimiye ko umugore we basezeranye yasabye gatanya ariyo mpamvu adashaka kurya.

    Uyu mugabo w'imyaka 39 ukomoka muri Brazil,yafunzwe kuwa 20 Mutarama uyu mwaka nyuma yo kuregwa n'uriya mugore wamushinje kumusambanya ku ngufu mu mpera z'umwaka ushize.

    Muri Gashyantare, umugore wa Alves, Joana Sanz yamusuyemuri gereza mu gihe hari amakuru avuga ko uyu munyamideli yari yaramaze gusaba ubutane.

    Amakuru yaturutse kuri televiziyo yo muri Espagne Cuatro, avuga ko uyu mukinnyi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza afungiyemo.

    Amakuru avuga ko Alves 'afite agahinda kenshi n'ubwoba bwinshi' nyuma y'uko Joana w'imyaka 29 amubwiye ko ashaka guhagarika umubano wabo kandi ngo hari iminsi atarya na gato.

    Bije nyuma yo gusiba amafoto menshi ari kumwe n'uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru kuri Instagram nyuma yuko bivuzwe ko yaryamanye nu'uyu mukobwa umuhagamye- yabanje guhakana ko amuzi.

    Uyu mugore wavukiye muri Tenerife,yashakanye na Alves wahoze ari myugariro wa Barcelona muri 2017, kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri ayo makuru.

    Alves yirukanwe n'ikipe yo muri Mexico UNAM Pumas nyuma yo gufungwa n'umucamanza i Barcelona.

    Uyu mukecuru w'imyaka 23 yavuze ko yatewe na Alves ahitwa Sutton muri uyu mujyi ku ya 30 Ukuboza, bituma atabwa muri yombi ku ya 20 Mutarama.

    Umucamanza yemeje ko Alves agomba gufungwa, ubu ari muri gereza yo hanze y'umujyi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-ari-kwiyicisha-inzara-muri-gereza-kubera-umugore-we-wamwanze

  • Uburusiya bwemeje ko buzarasa indege zose ibihugu byemereye Ukraine #rwanda #RwOT

    Uburusiya bwatangaje ko buzarasaindege izo ari zo zose Ukraine izahabwa n'incuti zayo,nyuma y'aho ibihugu bibiri byemeye kuzitanga.

    Slovakia yabaye igihugu cya kabiri cya OTAN cyemereye Kyiv indege zo mu bwoko bwa MiG-29 ejo ku wa gatanu, umunsi umwe inyuma ya Pologne.

    Ukraine isaba ibihugu by'uburengeraazuba kuyiha indege zikomeye vuba, ariko kubera ko bisaba ibiganiro by'igihe kirekire, bizafata umwanya munini.

    Ibona ko mu gihe yahabwa izindi ndege byayifasha mu kwirinda ndetse ikanakora n'ibitero byo guhangana n'umwanzi, muri iyi ntambara imaze umwaka urenga itangijwe n'Uburusiya.

    Ibindi bihugu bya OTAN biri gushaka uburyo byakoherereza Ukraine indege nk'izi za MiG-29 — ubwoko bw'indege bwo kuva mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abasoviyeti — ubu abanya-Ukraine bakaba barimo barigishwa kuzikoresha.

    Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yamaganye iyi migambi,avuga ko izi ndege ntacyo zizahindura ku ntego ya Moscow y''igikorwa kidasanzwe cya gisirikare' nk'uko ikunze kwita iyi ntambara.

    Avuga ko nta kindi zizamara atari ukongerera akaga Ukraine n'abaturage bayo.

    Ati: “Ni byo, muri iki gikorwa kidasanzwe cya gisirikare, ibi bikoresho byose ni ngombwa bizaraswa'.

    Izi ndege zemewe na Pologne hamwe na Slovakia ni inkuru nziza kuri Ukraine isanzwe ifite abapilote benshi baruta indege, ariko si ukuvuga ko zije gukora ibidasanzwe.

    Abanya-Ukraine bavuga ko ibyo bakeneye cyane ari indege z'intambara za Amerika zo mu bwoko bwa F-16.

    Yuri Sak, umujyanama mukuru wa Ukraine mu by'ingabo, avuga ko izi ndege z'ubu zifite ububasha budasanzwe.

    Birasa nk'aho Ukraine itarazibona vuba kuko bizasaba igihe kitari gito cyo kwigisha abanya-Ukraine gutwara izi ndege z'Uburengerazuba.

    Abategetsi ba gisirikare bo mu Burengerazuba baracyafite impungenge ku ndege z'ubu. Intego yabo nyamukuru ni ugufasha Ukraine gutsinda intambara yo ku butaka.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwemeje-ko-buzarasa-indege-zose-ibihugu-byemereye-ukraine

  • Amavubi yageze muri Ethiopia gukina umukino wa gicuti mbere ya Benin #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 26 b'Ikipe y'Igihugu Amavubi bageze muri Ethiopia aho agomba gukina umukino wa gicuti mbere yo kwerekeza muri Bénin gushaka itike y'igikombe cya AFCON y'umwaka utaha.

    Mu bakinnyi 30 bahamagawe n'umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahagurukanye 26 batarimo umunyezamu wa mbere, Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia ndetse n'abandi barimo Haruna Niyonzima,Ruboneka Jean Bosco,n'abandi bari bahagaze neza benshi.

    Kwizera yagize ikibazo cy'imvune ku wa Gatanu, mu mukino wa Shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1.

    Abandi batabonetse ku rutonde rwa nyuma rwagiye muri Ethiopia ni Nyarugabo Moise wa AS Kigali, Mugisha Didier wa Police FC na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC.

    Iyi kipe yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Werurwe 2023 aho igomba gukomeza urugendo yerekeza Adama Nazret mu ntara ya Oromia.

    Amakuru aravuga ko uyu mukino wa gicuti uzafasha u Rwanda kwitegura imikino ibiri ya Bénin.

    Uyu mukino wa gicuti Ethiopia izakiramo u Rwanda uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023 saa kumi.

    U Rwanda rugiye gukina imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane rufitanye na Bénin mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

    Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y'icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.

    Aya makipe ari mu itsinda L, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

    Abakinnyi 26 Amavubi yahagurukanye

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba myugariro ni Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)

    Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)

    Abataha izamu ni Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yageze-muri-ethiopia-gukina-umukino-wa-gicuti-mbere-ya-benin

  • Iradukunda yasobanuye ibyo kujya gukina mu cyiciro cya kabiri mu Budage #rwanda #RwOT

    Iradukunda Elie Tatou wamaze kubona ikipe yo mu Budage, yavuze ko aba yaranagiye uretse ko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa.

    Uyu mukinnyi ukiri muto w’imyaka 16 usatira anyuze ku mpande, akinira ya Mukura VS yamaze kumvikana na Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu Budage ikina mu cyiciro cya kabiri.

    Elie Tatu yabwiye ISIMBI ko aba yaragiye umwaka ushize ariko agorwa no kubanza kubona ibyangombwa.

    Ati 'ahubwo mba naragiye umwaka ushize ariko hari ibyangombwa ntari mfite ariko ubu narabibonye, isaha n’isaha nagenda.'

    Avuga ko ataramenya igihe azagendera kuko bategereje ko iyi kipe ibabwira igihe azagendera, gusa ngo umwaka utaha w’imikino azaba ayikinira.

    Ati 'ntabwo ndemenya igihe nzagendera, dutegereje ko ikipe itubwira ariko ibindi byose biri mu buryo. Urumva n’ubundi ntabwo nagenda ngo mpite nkina kuko bari muri shampiyona hagati, umwaka utaha bwo nzaba nyikinira.'

    Iradukunda Elie Tatou avuga ko yabonye iyi kipe abifashijwemo n’umujyanama we, Tuyisenge Aimable ari na we uvugana na yo umunsi ku munsi.

    Iradukunda Elie Tatou, ni umukinnyi wakuriye mu bato ba Mukura VS, mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-23 utangira akaba yarazamuwe mu ikipe nkuru akaba yakinaga umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere.

    Elie Tatou yavuze ko isaha n’isaha azerekeza mu Budage

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iradukunda-yasobanuye-ibyo-kujya-gukina-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-budage

  • Abatuye mu Mirenge ya Mareba na Musenyi bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mazi mabi #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu mirenge ya  Mareba na Musenyi, baravuga ko bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mwanda w'amazi banywa yo mu gishanga cya Mwogo Nord.

    Icyo aba baturage bo muri iyi mirenge ibiri barahurizaho,  ni uko bakomeje kurwara indwara z'inzoka zikomoka  ku kunywa amazi mabi y'ibishanga ,bityo ngo barasaba guhabwa amazi meza kimwe n'abandi banyarwanda.

    Umwe ati 'Tutabonye amazi meza n'abana tubyara barazonzwe nizo nzoka nta mwana ufite isura nziza ngo ubone ko afite umubiri. Ayo mazi tunywa ni mabi rwose.'

    Undi ati 'Kubera ko ari mabi bituma turwara inzoka , tukarwara amib, tukarwara maraliya idashira, nagira ngo mudukorere ubuvugizi.'

    Ikibazo cyo kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n'umwanda gisa nk'icyamenyerewe kuri abo baturage, gusa igiteye inkeke niko ngo abana bo muri Mareba na Musenyi basigaye bamwe basiba ishuri, abandi bagasanga hari amwe mu masomo arangiye kubera kuzamuka imisozi bajya kuvoma mu gishanga cya Mwogo Nord. Abaganiriye na Radio na TV flash barasaba guhabwa Robine hafi.

    Umuyobozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n'Isukura WASAC, Bwana Vincent De Paul Mugwaneza, ushinzwe ishami ryo gukwirakwiza amazi mu bice by'icyaro, aramara impungenge aba baturage ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka  bazaba bavoma amazi meza.

     Ati 'Muri Musenyi mu Mudugudu wa Rugarama, nk'uko abaturage babibawiye nta tiyo ihaca ariko kuko ari mu gice Wasac itangamo serivisi, binyuze mu ishami rya Wasac ya Bugesera umuyobora uzagurwa ukagera mu mudugudu wa Rugarama muri uyu mwaka w'ingtengo y'imari. Ni ukuvuga ngo bitarenze ukwezi kwa 6 k'uyu mwaka […] kugira ngo abo baturage babashe kubona amazi.'

    Muri muri bareba nabo bahawe  icyizere ko umwak wa 2023 uzarangira bafite amazi meza.

    Vincent De Paul niwe ukomeza agira ati   'Tukazageza amazi muri Mareba yose ku kigero cy'100%, tukaba turi kwiha amezi ane uhereye mu kwezi kwa Karindwi ko aribwo umushiga washyirwa mu bikorwa , bivuze ko nibura nabo uyu mwaka wa 2023 warangira abaturage bo muri Mareba nabo bafite amazi.'

    Imwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera ikunda kugarukwaho cyane n'ibibazo by'ibikorwaremezo bitabasha kugera ku baturage, cyane cyane nk'ibura ry'amazi meza  ni  Mwogo,Rilima,Rweru,Musenyi na Mareba.

    Ali Gilbert Dunia

    The post <strong>Abatuye mu Mirenge ya Mareba na Musenyi bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mazi mabi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/18/abatuye-mu-mirenge-ya-mareba-na-musenyi-bugarijwe-nindwara-zinzoka-zituruka-ku-mazi-mabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-mu-mirenge-ya-mareba-na-musenyi-bugarijwe-nindwara-zinzoka-zituruka-ku-mazi-mabi

  • CHENO yifatanyije n'abatuye Ngororero kwibuka ubutwari bw'abanyeshuri b'Inyange #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe intwari z'igihugu imidari n'impeta z'ishimwe,CHENO, rwifatanjje n'abaturage b'akarere ka Ngororero n'abanyeshuri bo ku kigo cy'ishuri ryisumbuye rya Nyange kwibuka ku nshuro ya 26 ubutwari bw'abanyeshuri b'Inyange.

    Hari mu ijoro rya tariki 18 rishyira tariki 19 Werurwe 1997, ubwo abanyeshuri ba Nyange baterwaga n'abacengezi bagasabwa kwitandukanya hagendewe ku moko,basabwa ko abatutsi bajya ukwabo n'abahutu ukwabo.

    Abanyeshuri barabyanze maze bamwe baricwa abandi barakomereka.

    Yaba abakiriho n'abapfuye bose bagizwe intwari bakaba bari mu cyiciro cy'Imena.

    The post <strong>CHENO yifatanyije n'abatuye Ngororero kwibuka ubutwari bw'abanyeshuri b'Inyange</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/18/cheno-yifatanyije-nabatuye-ngororero-kwibuka-ubutwari-bwabanyeshuri-binyange/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cheno-yifatanyije-nabatuye-ngororero-kwibuka-ubutwari-bwabanyeshuri-binyange

  • Geofrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB #rwanda #RwOT

    Inama idasanwe y'inteko rusange y'ishyirahmwe rya volleyball mu Rwada ( muri FRVB), Geofrey Zawadi atorewe kuba visi perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa w'iri shyirahamwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023.

    Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG VC asimbuye Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Jado Castar, weguye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2022 akimara gufungurwa.

    Castar yari yarafunzwe azira amakosa yakozwe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry'ibihugu bya Afurika mu ikipe y'abagore, rugakinisha abanya-Brazil binyuranije n'amategeko.

    The post <strong>Geofrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/18/geofrey-zawadi-yatorewe-kuba-visi-perezida-wa-kabiri-wa-frvb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=geofrey-zawadi-yatorewe-kuba-visi-perezida-wa-kabiri-wa-frvb

  • Imvano y'ubuke bw'abagore n'abakobwa mu bubaji – #rwanda #RwOT

    Agakiriro ka Rubavu ni kamwe mu dukiriro tugaragaramo umubare muto w'abagore n'abakobwa bakora ububaji kuko gakoreramo abakobwa barindwi mu bagabo 300.

    Niyikomeza Rebecca, umwe mu bakobwa barindwi bakorera mu gakiriro ka Rubavu gaherereye ahitwa mu Mbugangari, yabwiye IGIHE ko akirangiza Icyiciro Rusange yahise akomereza mu mwuga w'ububaji nubwo abantu benshi bamucaga intege bamubwira ko umwuga agiyemo atazawushobora.

    Ati 'Narabishoboye, nzi gukora inzugi, ibitanda, utubati n'ibindi. Impamvu abakobwa benshi batitabira ububaji ni uko mbere twabonaga bikorwa n'abagabo gusa tukumva ko ari akazi k'abagabo'.

    Nyiransabimana Claudine, ni we mukobwa wenyine ukorera ububaji mu gakiriro ka Nyaruguru, kuko bagenzi be biganye uyu mwuga bawuvuyemo bajya gukora ibindi.

    Ati 'Twize ububaji turi abakobwa 5 kubera kwitinya bose babivuyemo ninjye ubisigayemo. Ngitangira nabonaga igitanda nkibwira ko ari ibintu bikomeye ariko ubu nanjye nzi kubyikorera'.

    Nyiransabimana asaba abagore n'abakobwa kwitinyuka bakitabira umwuga w'ububaji kuko uruhare rwabo ari ingenzi mu kunonosora ibikoresho by'ububaji.

    Ati 'Uruhare rw'abakobwa n'abagore rurakenewe kugira ngo uyu mwuga utere imbere kuko abakobwa dukora neza ibikoresho. Igikoresho cyasenwe n'umukobwa w'umubaji kiba gisa neza kurusha icyasenwe n'umugabo cyangwa umusore'.

    Twizerimana Souvenir Grace, uri kwimenyereza umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Karongi yabwiye IGIHE ko bamwe mu bakoresha bagifite imyumvire y'uko ububaji ari akazi gasaba imbaraga.

    Ati 'Imbogamizi ni uko iyo turangije akenshi bataduha akazi bakagaha abahungu, kubera ko bagifite imyumvire y'uko ububaji busaba imbaraga ariko natwe turabishoboye'.

    Uwanyirigira Valentine, umaze imyaka ine afite ikigo gikora ububaji mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahamya ko abakobwa n'abagore bakora neza umwuga wo kubaza agasaba abafite ibigo bikora ububaji kubagirira icyizere bakabaha akazi.

    Ati 'Abagore n'abakobwa dupanga neza akazi kacu kandi tugakora ibintu bifite isuku. Abagabo benshi iyo ubahaye komande y'igikoresho ntabwo abasha kugitangira ku gihe ariko twebwe abagore tugerageza kubahiriza amasezerano twahanye n'umukiliya'.

    Mu karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera hari ishuri ry'ububaji rimaze imyaka 10 ritangiye. Abenshi mu bize muri iri shuri ni abahungu, ndetse n'uyu munsi mu banyeshuri 60 baryigamo harimo abakobwa 9 gusa.

    Umuyobozi w'iri shuri Soeur Emmilienne Muhawenimana yavuze ko bagiye gushyiraho ihuriro ry'abagore n'abakobwa bakora umwuga w'ububaji mu Rwanda mu rwego rwo gutinyura ab'igitsina gore batinya uyu mwuga.

    Ati 'Mu bumenyi tubaha tubona ko bashoboye kandi babikora neza ariko hakabaho imbogamizi yo kwitinya. Turashaka kubatinyura kugira ngo umubare wabo wiyongere muri uyu mwuga w'ububaji'.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu birajwe ishinga no kurandura ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore, niyo mpamvu abagore badakwiye gusigara inyuma mu kwiga imyuga. Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni ukongera abanyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro bakagera kuri 60% bitarenze 2024.

    Uwanyirigira Valentine ufite ikigo gikora ububaji asaba abafite ibigo bikora ububaji kugirira icyizere abakobwa bize ububaji bakabaha akazi kuko bashoboye

    Twizerimana Souvenir Grace asaba abakoresha guha akazi abakobwa bize ububaji

    Nyiransabimana Claudine niwe mukobwa wenyine ukorera ububaji mu gakiriro ka Nyaruguru

    Niyonizera Rebecca yize ububaji bamuca intege ko atazabishobora ariko ubu biramutunze

    Soeur Muhawenimana uyobora ishuri ryigisha ububaji avuga ko umubare w’abakobwa mu mashuri yigisha ububaji ukiri muto

    Hatangijwe ihuriro ry’abagore n’abakobwa bakora ububaji mu Rwanda rigamije gutinyura ab’igitsina gore bacyitinya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-ubuke-bw-abagore-n-abakobwa-mu-bubaji

  • Leta ya Congo mu biganiro byo kugura indege zikanganye z'Abashinwa #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Leta ya Congo yakiriye itsinda rivuye mu bushinwa kugira ngo bumvikane uko bagura indege kabuhariwe CAC/PAC JF-17 Thunder zo Kuyifasha kurasa ingabo z'umutwe wa M23.

    Ikipe ikomeye iturutse muri China National Aero-Technology Import & Export Corp (CATIC) yageze i Kinshasa mu cyumweru gishize,iri kumwe n'abayobozi ba People's Liberation Army (PLA),baje kugurisha indege zo mu bwoko bwa JF-17 Thunder igihugu cya DR Congo.

    Ikinyamakuru Africa Intelligence cyemeje aya makuru ndetse kivuga ko hari indi kipe y'abantu bageze i Kinshasa baje kugurisha iki gihugu indege zakoze za Belarus zitwa Sukhoi Su-27 zakozwe mu mwaka wa 1980.

    Iki kinyamakuru kiravuga ko DRC iri gushaka indege zikomeye ku kabi n'akeza kuko imaze kumenya ko ingabo zayo zo ku butaka nta kigenda kuko zikubitwa na M23 byazishobera zikiyirukira aho gushikama ngo zirwane.

    M23 imaze gufata uduce twinshi two muri Kivu ya Ruguru ikubise inshuro FARDC n'inyeshyamba zose bafatanya ukongeraho n'abacancuro.

    Iki gihugu cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda.

    Ibihamya byagaragaje ko FDLR ifasha leta ya DRC nubwo ntacyo byatanze kuko M23 yakomeje kubakubita inshuro bakiruka.

    Indege za RDC ntizitsimbura M23 ahubwo hari amakuru avuga ko abazirashisha hari ubwo bibeshya bakarasa ingabo zabo aho kurasa iz'umwanzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-congo-mu-biganiro-byo-kugura-indege-zikanganye-z-abashinwa