Blog

  • ICK yakiriye abarimu baturutse mu Buholandi – #rwanda #RwOT

    Jeroen van der Zeeuw, Erik Geluk ndetse na Cateleijn Schenk batangiye gutanga amasomo mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho mu gashami kajyanye n'Inozabubanyi (Department of Public Relations) guhera ku wa 13 Werurwe 2023.

    Iyi gahunda yatangiye mu myaka ine ishize. Kuri ubu aba barimu bari gutanga amasomo ajyanye na dipolomasi n'ay'uburyo bwo kwamamaza kinyamwuga.

    Cateleijn Schenk yavuze ko ari amahirwe kuba ari mu Rwanda anigisha kuko ngo biba byiza ko umuntu ahindura aho akorera akazi akanareba n'uko ahandi imirimo nk'iyo akora ishyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Nkareba uko abana biga, ubumenyi bashobora kudusangiza n'ubwo natwe dushobora kubungura. Iyi gahunda izadufasha natwe kunguka ubumenyi bwisumbuyeho.'

    Yakomeje avuga ko bishimiye itandukaniro riri hagati y'abanyeshuri ba ICK ndetse n'aba Kaminuza ya CHE ku bijyanye no kugaragaza ubushake bwo kumenya.

    Ati 'Ubona ko abanyeshuri ba hano bafite ubushake bwo kumenya bijyanye n'uko baba babaza ibibazo. Ubona ko bashobora kuba barusha n'abo mu Buholandi baba bashaka gufata buri kintu cyose ubahaye.'

    Mugenzi we Jeroen van der Zeeuw arakomeza ati 'Iyo hari icyo badasobanukiwe ubona bashaka kubaza buri kintu bituma basobanukirwa. Haba ubwo abo mu Buholandi iyo bagize ibyo batumva ubona batanashaka kubaza.'

    Bamwe mu banyeshuri bo muri ICK biga ibijyanye n'Inozabubanyi barimo n'abagaragaza ko biteze ubumenyi bwisumbuye kuri aba barimu.

    Duncan Mahangi na mugenzi we Eugenie Mutarutwa bavuze biteze inyungu nyinshi zirimo kwiga amasomo mashya tukamenya byinshi ku bijyanye n'ubwumvikane na dipolomasi ndetse no kumenya uburyo umuntu yakwamamaza bya kinyamwuga.

    Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Balthazar Ntivuguruzwa yavuve ko 'abarimu bo muri Kaminuza ya CHE badufasha kongerera abana ubumenyi mu buryo bunonosoye binyuze mu kwagura ibitekerezo ku rwego mpuzamahanga.'

    Gahunda yo kuzana abarimu bo muri Kaminuza ya CHE bakigisha muri ICK mu buryo bw'imbonankubone iri mu murongo w'amasezerano ibi bigo bifitanye, amasezerano aterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze muri gahunda yayo y'uburezi ya Erasmus+.

    Mu 2019 ni bwo ICK yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kaminuza ya CHE mu bijyanye no guhanahana abanyeshuri, abarimu no gukorana imishinga y'ubushakashatsi binyuze muri porogaramu ya Eramus+.

    Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho ni ryo ryatangiranye n'iyi gahunda aho abanyeshuri ba ICK bajya kwiga yo ndetse na CHE ikohereza abarimu kwigisha by'igihe gito muri iri shuri rikuru riherereye mu Karere ka Muhanga.

    Muri gahunda y'uko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abazikikije, ICK ngo itanga umusanzu mu bushakashatsi burimo ubukorwa n'ikigo cyayo 'Center of Innovation' gikorana n'abaturage mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro wabwo, uburebana n'imibereho y'abaturage.

    Ubufatanye bwa ICK na CHE butuma bahanahana abarimu n’abanyeshuri

    ICK yakiriye abarimu bo mu Buholandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ick-yakiriye-abarimu-baturutse-mu-buholandi

  • Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza yeretswe amacumbi ashobora gutuzwamo abimukira – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w'inyubako uri kubakwa i Karama mu Karere ka Nyarugenge. Hari kubakwa inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ikirere.

    Kuri aka gasozi kitegeye Ruyenzi muri Kamonyi n'umugezi wa Nyabarongo wigoronzora hasi mu bishanga, abafundi bubaka amanywa n'ijoro kugira ngo babashe gutuza neza abaturarwanda mu buryo bugezweho.

    Uyu mushinga watangijwe na rwiyemezamirimo w'Umunyamerika Soleman Idd na Sosiyete ye y'ubwubatsi ADHI Rwanda Ltd.

    Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'amasezerano Ikigo ADHI Rwanda Ltd cyasinye na Guverinoma y'u Rwanda mu Ugushyingo 2020. U Rwanda icyo rutanga ni ubutaka, ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi, amashanyarazi, umuyoboro wa internet n'ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.

    Minisitiri w'Umutekano w'u Bwongereza, Suella Braverman, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda. Mu bikorwa yasuye, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n'umushinga wa 'Bwiza Riverside Homes'.

    Nta byinshi byigeze bitangazwa ku mpamvu yahisemo gusura uyu mushinga, gusa itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavuze ko bigamije kureba imishinga y'inyubako zishobora gutuzwamo abantu mu Rwanda ku buryo bishobotse hanatuzwa abimukira.

    Ubusanzwe abimukira bo mu Bwongereza byari byavuzwe ko bazacumbikirwa by'agateganyo mu nyubako ya Hope Hostel, ariko bikaba by'igihe gito nko mu mezi atatu cyangwa se atandatu mbere y'uko bajya mu muri sosiyete nk'abandi baturage.

    Braverman yabwite Telegraph ati 'Ndashaka kureba imwe mu mishinga mishya, igezweho y'ubwubatsi iri kubakwa muri Kigali, aho abimukira benshi bazagira amahirwe yo kwita iwabo mu myaka iri imbere.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda ruratekanye, ni igihugu giha ikaze buri wese, kandi amasezerano nk'aya agaragaza uburyo dushobora gukemura ikibazo cy'abimukira binjira mu buryo butemewe, tugafasha impunzi kandi tukarwanya ubucuruzi bukorerwa abantu.'

    Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko yiteguye kongera amacumbi bitewe n'umubare w'abimukira bazoherezwa n'u Bwongereza.

    Amacumbi yari asanzwe ahari ashobora kwakira abimukira 200.

    Uyu mushinga ukorwa mu buryo butangiza ikirere

    Bwiza Riverside Homes amacumbi ari kubakwa mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Karama

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yishimanye n’urubyiruko rwasoje amahugurwa mu bwubatsi rukora muri uyu mushinga

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasobanuriwe uburyo uyu mushinga ugamije gutuza abaturarwanda kandi ku giciro gito

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yitegereza ahari gukorerwa uyu mushinga

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ubwo yerekwaga igishushanyo mbonera cy’inyubako zizubakwa muri uyu mushinga

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ubwo yakirwaga n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-yeretswe-amacumbi-ashobora-gutuzwamo

  • Ni vuba – Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza avuga igihe abimukira bazagerera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Braverman ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri. Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya Saa Moya azanywe n'indege ya RwandAir yari iturutse i Londres.

    Yahise asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo nyuma asura umudugudu wahawe izina rya 'Bwiza Riverside Homes', uzatuzwamo abimukira bazoherezwa mu Rwanda n'u Bwongereza.

    Yanasuye Norrsken House Kigali, abona uburyo ba rwiyemezamirimo bafashwa kubyaza umusaruro imishinga yabo.

    Braverman yabajijwe igihe amasezerano yasinywe n'impande zombi azatangirira gushyirwa mu bikorwa, ku buryo abimukira ba mbere bakirwa mu Rwanda.

    Mu gusubiza yavuze ko ibyo bizaba 'mu gihe cya vuba'.

    Yakomeje agira ati 'Twatsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rw'u Bwongereza mu mpera z'umwaka ushize, aho abacamanza bakuru bemeje ko aya masezerano akurikije amategeko, ko ajyanye n'amahame y'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ibiteganywa ku rwego mpuzamahanga, kandi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.'

    Braverman yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, ari uko ikibazo kiri mu Rukiko rw'Ubujurire, aho mu kwezi gutaha abacamanza batatu bazafata umwanzuro wa nyuma.

    Yavuze ko mu gihe na none umwanzuro wasohoka ugaragaza intsinzi ku ruhande rw'u Bwongereza ' twahita dutangira mu gihe cyihuse gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano yacu'.

    Braverman yavuze yishimiye urugendo rwe mu Rwanda, kuko yagize amahirwe yo guhura na ba rwiyemezamirimo, akareba uburyo bagira uruhare mu guhanga imirimo no gukora ibikorwa bibyara inyungu.

    Ati 'Ikindi kandi [nanyuzwe no gusura] Bwiza Estate ndeba aho imirimo y'ubwubatsi igeze aho amacumbi amwe azifashishwa mu gutuza abimukira baturutse mu Bwongereza.'

    Usibye gusura ibi bikorwa, Braverman yavuze ko impande zombi zasinye amasezerano y'inyongera 'agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda'.

    Braverman yavuze ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera, ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Bwongereza buri gukora ishoramari mu Rwanda rigamije guha amahirwe meza 'abimukira n'Abanyarwanda'.

    Ati 'Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugira uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by'abimukira ku Isi. Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw'abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y'iterambere ku bantu.'

    Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n'u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

    Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

    Iki ni icyemezo Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo masezerano amaze gusinywa yamaganwe n'imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw'abimukira, na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza.

    Hahise hitabazwa urukiko ndetse abagombaga koherezwa mu Rwanda bakurwa mu ndege yendaga guhaguruka ku wa14 Kamena 2022.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakorsheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17,000.

    Nibura buri mwaka u Bwongereza bwishyura miliyoni 5.5 z'amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

    Mu masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze muri iki gihugu.

    Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko inyungu ya mbere ikomeye u Rwanda ruzakura muri aya masezerano, ari uko ruzatanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy'abimukira

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, akurikiye ibisubizo Braverman na Biruta bahaga abanyamakuru

    AMAFOTO: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-vuba-minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-avuga-igihe-abimukira-bazagerera

  • Bishop Brigitte yagiriye abashakanye inama yo kurebana Porono mu cyumba #rwanda #RwOT

    Bishop Mukanziga Brigitte wo mu itorero Imbaraga z'Imana yagiriye inama itangaje abashakanye yo kurebana filimi z'urukozasoni mu cyumba kugira ngo bige uburyo bushya bwo gutera akabariro.

    Nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa The Chronicles,uyu mugore w'Umubwirizabutumwa uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yavuze ko ibi ngo bikomeza ishyingiranwa.

    Yagize ati “Mushyire televiziyo ntoya mu cyumba cyanyu….Interineti irahari….niba mufite telefoni zigezweho [smartphone],niba ntayo mufite mutire umuturanyi.

    Yakomeje ari “Bakwiye kubyiga bakaryoshya ubuzima bwabo kuko nicyo twabasezeranyirije, twababwiye ko umubiri w'umwe ari uw'undi babaye umuntu umwe. Icyo kintu iyo kibaryohera aho kugira ngo kibateranye nibacyigire hamwe.'

    Iki kiganiro yagikoreye kuri shene ya youtube ya 3D, aho yavugaga ko ibibazo byo mu buriri bidakwiye gusenya ingo mu Rwanda rw'iki gihe rurimo ikoranabuhanga.

    Bishop Mukanziga Brigitte ubwo yaganiraga na Isimbi TV muri 2021,yagarutsweho ubwo yasabaga abashakanye kutarara bambaye imyenda kuko ngo byica umubano w'abashakanye.

    Ati “Ninde wababwiye ko umugore arara yambaye? Nibyo byasenye ingo nanjye mvuge nka 'Mpyisi', nta mugore urara yambaye, nta mugabo urara yambaye, uriya ni umuryango w'abambara ubusa ninjoro'.

    Madamu Brigitte azwi cyane mu gutanga inyigisho zubaka ingo kuri “GOLOGOTA TV”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bishop-brigitte-yagiriye-abashakanye-inama-yo-kurebana-porono-mu-cyumba

  • Bukayo Saka yemereye impano yihariye umwana wa Kim Kardashian #rwanda #RwOT

    Kizigenza wa Arsenal,Bukayo Saka yaganiriye n'umwana wa Kim Kardashian ku rubuga FaceTime nyuma gato y'uko uyu mugore agaragaye ku kibuga cya Emirates akareba umukino iyi kipe yakinnye na Sporting CP.

    Kim w'imyaka 42,yari kumwe n'umuhungu we Saint ufana ikipe ya Arsenal kuri uwo mukino yatsinzwemo na Sporting muri Europa League.

    Kim yashyize kuri Instagram amashusho agaragaza Saka atsinda penaliti ya mbere muri uwo mukino.

    Kim yafashe amashusho uyu Saint, w'imyaka irindwi afana cyane avuga izina rya Saka ubwo yari agiye gutera umupira.

    Uyu kizigenza wa Arsenal n'Ubwongereza, Saka w'imyaka 21,yahamagaye kuri FaceTime Kim n'itsinda bari kumwe ku cyumweru.

    Iki cyamamare kuri TV, Kim Kardashian yafashe amashusho uyu Saka aganira kuri FaceTime na Saint,wari wambaye umwenda wa Arsenal.

    Muri ayo mashusho,Saka yahishuye ko afite impano y'umupira wo kwambara ashaka kubaha ndetse abasaba imbabazi ko batabonanye kuri Emirates kuwa Kane.

    Mu mashusho,Saka yagize ati “Mumbabarire,ntabwo nababonye ejo.Bambwiye ko mwari mwicaye ahicara abakinnyi.Mbafitiye umupira.

    Mubabwire bazamenyeshe igihe bazagarukira nzabashakire imipira.”

    Kuri ayo mashusho yanditseho ati “Umukinnyi umuhungu wanjye akunda muri Arsenal,Bukayo Saka.”

    Saint n'umwana wa kabiri wa Kim n'uwahoze ari umugabo we Kanye West.Akunda Arsenal cyane ndetse akunda kugaragara yambaye umupira wayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bukayo-saka-yemereye-impano-yihariye-umwana-wa-kim-kardashian

  • Umupolisi yarashwe n'abagizi ba nabi arapfa ubwo yasambaniraga mu modoka #rwanda #RwOT

    Umupolisi yarashwe ahita apfa ubwo yari arimo gusambana n'umukobwa mu gihuru ahitwa Mpumalanga, muri Afurika y'Epfo.

    TimesLive yatangaje ko Bwana Judas Chiloane w'imyaka 60, umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa Bushbuckridge, bivugwa ko yarasiwe mu ntebe z'inyuma z'imodoka ya Ford Ranger bakkie abiri ubwo yari ashishikaye ari kwiha akabyizi n'umukunzi we.

    Icyakora ngo abarashe ntacyo batwaye umukunzi w'uyu mupolisi

    Ku wa mbere, tariki ya 15 Werurwe,nibwo abantu babiri bakekwaho icyaha, Charles Mbungeni Mabuza na Howard Mashego,bakekwaho ubwo bwicanyi, bagejejwe imbere y'urukiko.

    Kapiteni Dineo Sekgotodi, umuvugizi wa Polisi ya Hawks yagize icyo avuga ku byabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Werurwe;

    Ati: 'Aba bagabo bombi batubwiye ko ubusanzwe bajyaga hafi y'umuhanda wa Graskop [aho Chiloane yiciwe] kugira ngo basahure abakundanye bakoreshaga ako gace bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.'

    Aba bavuga ko bamwambuye imbunda ye mbere yo kumurasa mu itako no ku mubiri hejuru. Umukunzi we yashakishije ubufasha, maze abapolisi bahageze, batangaza ko mugenzi wabo yapfiriye aho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisi-yishwe-n-abagizi-ba-nabi-ari-gusambanyiriza-indaya-mu-modoka

  • Uwakinanye nUmunyarwandakazi muri John Wick… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yasanzwe iwe muri California, indwara yari arwaye ntabwo iramenyekana. Yapfuye mu gihe yari ari kuzenguruka mu itangazamakuru mu imenyekanisha rya “John Wick 4”.

    Lance yagaragaye muri filime zirimo “The Wire” ya HBO, 'Fringe,' 'Oz,' 'Lost,' 'Godzilla vs. Kong' , 'Bosch' n’izindi. Biteganyijwe ko  ''John Wick: Chapter 4(JW4)'' izajya hanze ku wa 24 Werurwe 2023. Iyi filime inagaragaramo Umunyandakazi Lous and The Yakuza.

    Iyi filime yayobowe na Chad Stahelski, igaragaramo abakinnyi nka Keanu Reeves, Bill Skarsgard, umuririmbyi Rina Sayama, Umunya-Hong Kong Donnie Yen wubatse amateka muri sinema n'abandi batandukanye bakomeye muri sinema ku Isi.

    John Wick: Chapter 4 igiye kuza ikurikira igice cyaherukaga cyari cyiswe ''John Wick a hitman''. Ntabwo 'role' ya Lous and The Yakuza muri iyi filime iramenyekana, gusa mu gace gato ka filime kagiye hanze agaragara ari gukina ibyerekeye umuziki n'ubundi.

    Iki gice cya kane cya John Wick kigaruka ku nkuru y'umugabo witwa John Wick wahoze ari umwicanyi akaza kubivamo, gusa aba ashakishwa n'abicanyi benshi kubera amafaranga yashyizweho ku muntu uzazana umutwe we.

    Uyu John Wick ahura n'indwanyi zikomeye kuva i New York, Paris, Berlin kugera i Tokyo mu Buyapani.

    Umunyarwandakazi Lous and the Yakuza ugiye kugaragara muri iyi filime, mu mwaka ushize yasinyanye amasezerano na Roc Nation y'umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi bagezweho baririmba igifaransa. Mu mwaka ushize yegukanye igihembo kiri mu bikomeye, bitangirwa mu Bufaransa.

    Ni igihembo yahawe na sosiyete y'abahanzi, abanditsi ndetse n'abanononsora umuziki izwi nka SACEM imaze imyaka 170 ikora ibikorwa byerekeye umuziki mu Bufaransa, yatowe muri ibi bihembo nk'umuhanzi mwiza mushya.

    Muri Mata 2021 ikinyamakuru Forbes cyandika ku bijyanye n'ubukungu no gukora intonde zitandukanye, cyamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 y'amavuko rukorera i Burayi.

    Lous and Yakuza w'imyaka 26 mu bihe byashize aheruka gutorwa nk'umuhanzi w'umwaka mu Bubiligi, mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards. Byari ku nshuro ya 11 ubwo habaga ibi birori byo gutanga ibi bihembo, byabaye tariki 25 Ugushyingo 2020.

    Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w'umwaka, album y'umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n'icy'indirimbo y'umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n'izindi.

    Ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w'u Burayi. Mu minsi ishize yigeze gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa, bemerewe gufashwa n'ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umuraperi akaba n'umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] na nyina w'Umunyarwandakazi.

    Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n'Ikidage n'Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Lance Reddick yitabye Imana 

    Lous and The Yakuza ni umwe mu bakinanye na Lance muri John Wick4

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127194/uwakinanye-numunyarwandakazi-muri-john-wick-4-yitabye-imana-127194.html

  • Umuramyi Etienne Nkuru yatunguye umugore we a… – #rwanda #RwOT

    Etienne Nkuru ni umuramyi utuye muri Canada, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Asante”, “Ndi umunyamugisha”, “Ndi uwawe” yakoranye na Serge Iyamuremye, “Rafiki Mwema” yakoranye na Nice Ndatabaye, “Narababariwe” na “Tuyishime” Ft BKy.

    Kuwa 15/08/2020 ni bwo Etienne Nkuru yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Alice Uwamahoro. Bakoze ubukwe buryoheye ijisho dore ko bwabereye ku mazi ndetse bukarangwa n’utundi dushya tunyuranye turimo n’indirimbo umukwe yaririmbiye umugeni.

    Nyuma yo kurushinga, bakomeje kugaragarizanya urukundo buri umwe akunda mugenzi we, kugeza aho banzuye kuririmbana. Mu myaka 3 bamaranye, Etienne avuga ko hari byinshi akomeje kwishimira ku mugore we Alice, akaba ari muri urwo rwego yamuhaye impano itangaje.

    Yamutunguye amuha impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lexus Sport Full Package (F3). Ni imwe mu modoka nziza kandi zihenze cyane dore ko hari urubuga twifashishije ruvuga ko igura ibihumbi 60 by’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga Miliyoni 60 y’amanyarwanda.

    Ni imodoka Alice akunda mu buryo bukomeye nk’uko Etienne abisobanura mu mashusho yafashwe ubwo yamuhaga iyi mpano y’agatangaza. Mbere y’uko berekeza aho izi modoka zicururizwa, Etienne yagize ati “Mfite surprise idasanzwe namuteguriye, ngiye kwitegura mutware kuri Lexus, iyo modoka arayikunda, niyo mpamvu nayimuguriye ariko ntabyo azi”.

    Asobanura ko umugore kumuherekeza bakajyana guhaha ariko bagaca kuri Lexus kubaza uko imodoka zaho zigura. Ati: “Nitugera Lexus turakomeza tuzenguruke ahongaho, nze kumukorera surprise”. Ni ko byagenze koko, yamutwaye mu modoka barajyana, ariko hagati aho umufotozi yari yamwiherejeyo ndetse iyo modoka yari yamaze kuyishyura.

    “Iyo ukunda umugore wawe nta kintu utamukorera” – Ni ko Nkuru Etienne avuga. Bagezeyo, bareba imodoka zose zihari, Alice yerekana iyo yakunze cyane, bababwira uko igura, nuko bakomeza kwiganirira no gutembera. Ariko ku rundi ruhande, imodoka yashimye, ni nayo bari bamuguriye.

    Etienne yahise ahabwa urufungozo rw’imodoka n’abazicuruza muri Lexus, nawe ahita aruha umugore we Alice wahise agwa mu kantu. Alice yanze kubyiyumvisha, arakomeza arigendagendea ariko umugabo we amwumvisha ko urufunguzo ari urw’imodoka ye bityo ko yarwakira. 

    Yumvikana avuga ngo “Tugende sha’. Abakozi b’iri duka bahita bafunga umuryango mu kwereka Alice ibyo gusohoka bitarimo adatwaye imodok ye. Yahise aturika ararira kubera ibyishimo byinshi.

    Byaje kurangira Alice yemeye ajya mudoka ye, ariko ibyishimo ari byose, nawe urabyumva wibuke ko iyi modoka ari yo akunda kurusha izindi. Abakobwa bafashije Etienne Nkuru gutungura umugore we, bumvikana bamushimira ku bw’igikorwa yakoreye umugore we bati “Ariko Etienne urategura!!”

    Alice Uwamahoro yatangaje ko yishimye byimazeyo, ava mu modoka ahoberana n’umugabo we biratinda, baranasomana. Mu kugaragaza uko yakiriye impano yahawe byongeye akayihabwa mu buryo bumutunguye, yagize ati “Birandenze”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Etienne Nkuru yavuze ko impamvu yahaye umugore we iyi mpano y’agatangaza “ni uko mukunda kandi uwo ukunda ntacyo utamuha ugifite cyangwa se ushoboye kukigura”. Yavuze ko yatekereje ikintu yamukorera akishima kuko nawe ahora amunezeza.

    Yatubwiye ko mu myaka 3 bamaranye babana nk’umugabo n’umugore, hari ibintu byinshi byasendereje umunezero muri we bigizwemo uruhare na Alice. Ati: “Arubaha, ni umukozi (Hard working), Arasenga, ni nshuti magara birenze uko umuntu wese yabibona (She is my best friend), tubyumva kimwe, ni byishi mfite navuga rwose”.

    Etienne na Alice barushinze mu 2020. Bafitanye umwana bise Ewan Reign Nkuru wavutse mu buryo bw’igitangaza dore ko ababyeyi be bari babwiwe n’abaganga ko inda ye izavamo bitewe n’uko Alice yari yakoze impanuka ubwo yari akuriwe. Couple yabo iri mu zikunzwe cyane kandi zibanye neza mu z’abahanzi nyarwanda ba Gospel.

    Imodoka Etienne yahaye Alice

    Etienne yahaye umugore we imodoka nshya (0Km)

    Couple yabo ihora mu Ijuru Rito

    Etienne na Alice ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ubwo barebanaga akana ko mu jisho

    Etienne na Alice n’imfura yabo Ewan

    REBA AMASHUSHO UBWO ETIENNE YATUNGURAGA UMUGORE WE ALICE 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127199/umuramyi-etienne-nkuru-yatunguye-umugore-we-amuha-impano-yimodoka-nshya-ya-miliyoni-60-frw-127199.html

  • Real Madrid igiye kwinjira mu rugamba rwo gushaka umukinnyi ukomeye mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi rutahizamu wa Tottenham Hotspurs,Umwongereza Harry Kane w'imyaka 29, mu gihe amasezerano afitanye n'iyi kipe azarangira mu 2024.

    Iyi kipe ikomeye ku isi irashaka guhangana na Manchester United na Bayern Munich ku kwegukana uyu rutahizamu Harry Kane.

    Tottenham iracyafite icyizere cyo kongerera amasezerano uyu kapiteni w'Ubwongereza gusa bishobora kutazayorohera kuko nta bikombe itwara.

    Kizigenza Kane arashaka gutwara ibikombe ndetse umutoza wa Spurs,Antonio Conte yemeje ko ahazaza h'uyu mukinnyi hatazwi.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 29,kizigenza wa Napoli, Victor Osimhen na rutahizamu wa Benfica, Goncalo Ramos bari ku rutonde rwa United gusa umwe muri bo niwe uzagurwa.

    Ikinyamakuru Mail kivuga ko United na Bayern zishobora guhura n'imbogamizi mu gushaka Kane,igihe Madrid yaba yinjiye mu rugamba.

    Umuyobozi wa Tottenham,Daniel Levy arashaka akayabo muri uyu rutahizamu ariyo mpamvu Man United ngo ishobora kugenda gake.

    Ikindi kibazo kiri muri doyiye ya Kane nuko ashobora kwifuza umushahara mwinshi kandi United irashaka kugabanya akayabo yashoraga.

    Spurs nayo ngo irashaka kongerera amasezerano Kane kugira ngo bakomezanye.

    Icyakora Conte agowe nuko Tottenham izarangiza umwaka nabwo nta gikombe itwaye bityo Kane akaba atazemera kuyigumamo.

    Tottenham irahura na Southampton muri Premier League kuri uyu wa Gatandatu mu gushaka umwaka wa kane.

    Icyakora Real Madrid ishaka kongerera amasezerano Karim Benzema ndetse ngo iracyafite ijisho kuri Kylian Mbappe.


    Harry Kane arifuzwa na Real Madrid

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-igiye-kwinjira-mu-rugamba-rwo-gushaka-umukinnyi-ukomeye-mu

  • Umupolisi yarashe mugenzi we aramwica bapfuye umukobwa yateretaga #rwanda #RwOT

    Umwe mu bapolisi bari bari kuburinzi yivuganywe na Mugenzi we bapfuye ko ngo yari yatahuye ko amuca inyuma k'umukobwa yari amaze igihe atereta.

    Uyu mupolisi wari uri mu kazi ke kaburi munsi biravugwa ko yaguwe gitumo n'uwo yacaga inyuma bikarangira amwivuganye.

    Amafoto yacicikanye ku mbugankoranyambaga yagaragazaga ko nyakwigendera aryamanye n'imbunda ye mu kiziba cy'amaraso yamaze gushiramo umwuka.

    Uyu mupolisi batashatse ko umwirondoro utangazwa , umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bikuru i Kinshasa, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Mu minsi yashize nabwo hagaragaye umusirikare wari wishwe ariko we yashinjwaga kwiba , ibintu byahuriranye n'amafoto y'abapolisi yafashwe bari kwiba Moto, bayiteruyeho nyirayo, abandi bakagaragara bateruye ihene nabo bayibye umuturage.

    Ni ingeso isa n'iyokamye inzego z'umutekano za Congo kuko nk'uko bivugwa ngo bakunda gufata ibitari ibyabo cyane, bagakeka ko ari impamvu yo kudahembwa cyangwa bigakorwa nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umupolisi-yarashe-mugenzi-we-aramwica-bapfuye-umukobwa-yateretaga