Blog

  • Moussa Faki Mahamat yanyuzwe nyuma y'urugendo Bujumbura-Kigali mu modoka – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, nibwo Moussa Faki Mahamat yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera avuye mu Burundi.

    Uyu mugabo uyobora komisiyo ya AU, amaze iminsi ibiri mu Burundi aho yari mu ruzinduko rw'akazi, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Évariste Ndayishimiye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko yagize amahirwe yo gutwara imodoka akava i Bujumbura, akagera ku mupaka wa Nemba, akambuka akagera i Kigali.

    Yakomeje agira ati 'Urujya n'uruza rw'abantu ni ibintu binyuze mu bushake buhuriweho mu gushaka amahoro, kwihuza n'imibanire myiza ni uku bimera kuri Afurika twifuza.'

    Ubwo yageraga ku mupaka wa Nemba, Mussa Faki yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya ndetse na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana.

    Mu Ukwakira 2022 nibwo Leta y'u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n'ibindi bihugu harimo n'iyihuza n'u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y'agatotsi kaje mu mubano w'ibihugu byombi.

    Ubwo Mussa Faki yageraga ku Mupaka wa Nemba ugabanya u Rwanda n’u Burundi

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya aramukanya na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moussa-faki-mahamat-yanyuzwe-nyuma-y-urugendo-bujumbura-kigali-mu-modoka

  • Inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira abimukira bo mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru we na mugenzi w'umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ku munsi we wa mbere mu ruzinduko ari kugirira i Kigali.

    Uruzinduko rwa Braverman rugamije gushimangira amasezerano yasinywe mu mwaka ushize, agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Dr Biruta ati 'Inyungu ikomeye ni uko u Rwanda ruzaba rugerageza gushaka igisubizo cy'iki kibazo cy'abimukira bimukira mu mahanga kandi mu buryo butanyuze mu nzira zubahiriza amategeko, ugasanga ari abantu bajyanwa n'abantu tuvuga babungukiramo bacuruza abantu, ababatwara babaca amafaranga kandi ayo babaciye benshi ntibanagerayo.'

    'Abo tuvuga ni bake baba bashoboye kwambuka inyanja, bakanyura mu nzira zigoye cyane, bakagerayo ari na bake hari na benshi basigara mu nzira kandi ababungukiramo bo inyungu baba bayibonye.'

    Biruta yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

    Yakomeje avuga ko abimukira bazakirwa mu Rwanda, batazaba mu nkambi z'impunzi ahubwo ko bazatuzwa ahantu babana n'abanyarwanda, kandi ko u Bwongereza bwatanze amafaranga azafasha mu kubishyira mu bikorwa.

    Ati ' Iyi gahunda igihugu cy'u Bwongereza cyashyizemo amafaranga azadufasha kwakira abo bantu tukabatuza kandi n'abanyarwanda bakaboneraho bagaturana nabo. Ntabwo ari abantu tuzubakira umudugudu wabo wihariye, bazajya baba bari kumwe n'abanyarwanda nk'uko dusanzwe tubikora buri mwaka, nabyo amafaranga amwe azajya muri iyo gahunda.'

    Aba bimukira nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Ibikorwa byose bizagenerwa bariya bantu bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda, ntabwo ari ibikorwa bizaba byihariye gusa, bizajya bigirira akamaro n'abanyarwanda.'

    U Bwongereza bumaze igihe bufite umubare munini w'abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Umwaka ushize, abimukira ibihumbi 45 binjiye mu Bwongereza bifashishije ubwato buto.

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikoresha asaga miliyari 2,4$ mu kubacumbikira.

    Muri Mata 2022, u Bwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kimwe n'abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.

    Muri abo bimukira, abazaba bakeneye ubufasha bwihariye burimo n'ubw'amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw'u Rwanda.

    Bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya bafashijwe n'inkunga izatangwa.

    Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga ndetse n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Ntabwo umubare w'abo u Rwanda ruzakira watangajwe.

    Mu bantu Rwanda ruzakira, hazarebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, gusa u Rwanda rwifuje ko rutakwakira abaturutse mu bihugu by'ibituranyi nk'u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-ruzakura-mu-kwakira-abimukira-bo-mu-bwongereza

  • Ikibuga cyindege mpuzamahanga cya Kigali cyo… – #rwanda #RwOT

    Mu cyegeranyo cyakozwe n'urubuga rwa Skytrax gisanzwe gitegura ibyegeranyo bigaragaza uko ibibuga by'indege bikurikirana, cyagaragaje uburyo ibibuga by'indege bikurikirana mu bwiza aho kibanda ku mugabane wa Afurika.

    Kuri iyi nshuro, uru rubuga rwongeye kugaragaza ibibuga by’indege byiza 10 muri Afurika. Ni urutonde rwiganjemo ibibuga by’indege byo muri Afrika y’Epfo (South Africa). Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu Rwanda, cyaje ku mwanya wa 8, ariko si ubwa mbere kibonetse mu bibuga by’indege 10 byiza muri Afrika.

    Urutonde rw’ibibuga by’indege byiza muri Afrika

    10. Bram Fischer: Ni ikibuga cy’indege cyo mu gihungu cya Afrika y’Epfo, akaba ari cyo cyaje ku mwanya wa cumi.

    9. Jomo Kenyata: Iki kibuga cy’indege cyo muri Kenya cyje ku mwanya wa 9.

    8. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu Rwanda cyaje ku mwanya wa 8

    7. Kuri uyu mwanya hajeho ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole muri Ethiopia

    Ku mwanya wa 6 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Marrakesh muri Morocco

    Ku mwanya wa 5 haza ikibuga cyindege mpuzamahanga cya Sir SR (Mauritius)

    Ku mwanya wa 4 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mohammed V (Morocco)

    Ku mwanya wa 3 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya OR Tambo (South Africa )

    Ku mwanya wa 2 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya King Shaka (South Africa)

    Ku mwanya wa 1 haza ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Cape Town (South Africa)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127211/ikibuga-cyindege-mpuzamahanga-cya-kigali-cyongeye-kuba-mu-icumi-bya-mbere-byiza-muri-afuri-127211.html

  • Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kurwany… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco irasaba urubyiruko kwitwararika no kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane muri ibi bihe abanyarwanda biteguye kwinjiramo byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.

    Ibyo ni ibyagarutsweho mu muganda rusange wihariye w'urubyiruko uba buri gihembwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe ukaba wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu kagali ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge wo karere ka Kamonyi mu Majyepfo y'u Rwanda, rushyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 47 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuganda waranzwe no gusukura ndetse n'indi mirimo y'amaboko ijyanye no gutunganya urwibutso rwa Jenoside rwa Kivuza mu kagali ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge muri Kamonyi mu Majyepfo y'u Rwanda, ni umuganda wihariye w'urubyiruko wateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, mu ijambo yatanze, yavuze ko impamvu yo kwibanda ku gusukura inzibutso muri uyu muganda ari ukugira ngo urubyiruko rurusheho kugira amakuru ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi banagire uruhare mu kurwanya abayipfobya.

    Mu kiganiro Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi yahaye InyaRwanda, yasobanuye ko impamvu nyamukuru y'iki gikorwa ari ukugira ngo hakorwe isuku ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banasubizwe agaciro bambuwe.

    Yagize ati “Impamvu nyamukuru ni ukugira ngo tuhakorere isuku, dukomeza tubibuka aho baruhukiye, ariko cyane cyane urubyiruko ni ukugira ngo bakuremo isomo, bamenye ayo mateka y’igihugu cyacu kugira ngo binabafashe no guhangana ku mbuga nkoranyambaga n’abirirwa bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyi ni gihamya ikomeye cyane igaragaza y’uko Jenoside yabaye.

    Yakomeza atangaza ko abavuga ko Jenoside itabaye ntaho babona bashingira. Ati “Bashingira kuki dufite gihamya imeze gutya? Nta nubwo tubikorera kugira ngo tubahe gihamya ariko ni ukugira ngo dutoze abato bacu bakure bazi y’uko ayo mateka ari ayacu ariko tuyirinde ntazongere kuba ukundi”.

    Uwiringira Marie Jose, umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yashimiye Minisiteri y'urubyiruko n'umuco ku gikorwa bateguye ndetse anashimira urubyiruko rwakitabiriye.

    Yanakomoje ku byo Minisitiri Mbabazi yavuzeho, asaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anarukangurira kwibumbira muri club za anti-jenoside zizabafasha kumenya byinshi ku mateka yayo n'uko bakwiye kuyikumira ntizongere kubaho.

    Uyu muganda wari uteganyijwe mu gihugu hose ukabera ku rwego rw'Akagari, ugakorerwa ku Nzibutso zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihugu hose.

    Kuri uru rwibutso rwakozweho umuganda ku rwego rw'igihugu, hashyinguwemo imibiri y’abasaga ibihumbi 47 na 940 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Ni urwibutso rumwe mu ziri muri ako Karere ka Kamonyi kuko gafite inzibutso zigera kuri 3 ndetse n'imva rusange 4.

    Misitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi ari kumwe n'abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bitabiriye umuganda udasanzwe w'urubyiruko


    Minisitiri w'urubyiruko yafatanije n'urubyiruko gukora umuganda ku rwubitso rwa Kivuza

    Urubyiruko rwafuze imyenda izifashishwa mu gihe cyo kwibuka


    Umuyobozi wungirije wa karere Marie Jose na Minisitiri w'urubyiruko Mbabazi bafatanije gukora umuganda


    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku mbuga nkoranyambaga

    Ubwo Min. Mbabazi yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa


    Abakora muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco bitabiriye uyu muganda

    Bamwe mu Ngabo z’Igihugu bitabiriye umuganda w'urubyiruko


    Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urubyiruko rwitabiriye umuganda wihariye

    Umuyobozi wungirije wa karere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye urubyiruko kwigira ku mateka yaranze u Rwanda bakarushaho kurwubaka

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Serge Ngabo – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127201/minisitiri-mbabazi-yasabye-urubyiruko-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-amafoto-127201.html

  • Ccile Kayirebwa na Andy Bumuntu batumiwe mur… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Gatatu iri serukiramuco Nyarwanda rigiye kubera muri iki kigo, hagamijwe kwimakaza no gushimangira umuco w'u Rwanda.

    Iri shuri ritegura iri serukiramuco biturutse ku kuba ari ikigo Mpuzamahanga, kandi kigamo abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye, bityo bahurira hamwe bakiga umuco Nyarwanda, bagasangizanya n'ibindi biri mu muco w'ibihugu.

    Iri serukiramuco ritangizwa n'ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco nyarwanda kuva ku rwego rw’inshuke kugera mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarezi babo baba babukereye.

    Umunsi usozwa n’igitaramo cy’abanyeshuri n’abahanzi gakondo, aho muri uyu mwaka hakazatarama umuhanzi w’inararibonye Cecile Kayirebwa n’umuhanzi w’urubyiruko Andy Bumuntu.

    Umwaka ushize iri serukiramuco ryataramyeho umuhanzi Muyango Jean Marie ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan.

    Ku nshuro ya mbere y'iri serukiramuco, abanyeshuri bakinnyi umukino-shusho witwa 'Robwa nyiramateke' ni mu gihe ku nshuro ya kabiri bakinnye umukino-shusho witwa 'Izuba ry'amahoro'.

    Serge Nahimana uhagarariye ishami ry'umuco mu kigo cya Green Hills Academy, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro muri iri serukiramuco, abanyeshuri bazakina umukino ku 'mabyiruka y'umwana kugeza akuze nawe akazagera aho aba umubyeyi'.

    Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw). Cecile Kayirebwa uzaririmba muri iri serukiramico ni umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n'abazungu.

    Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

    Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

    Andy Bumuntu usigaye ukorera Kiss Fm yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: ‘Ndashaje’, 'Mukadata', 'Mine' cyangwa 'Uwanjye'.

    Muri izi ndirimbo zose, uyu muhanzi avuga ko agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.

    Ni umuririmbyi w'umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n'umuziki. 

    Cecile Kayirebwa yaherukaga gutaramira abakunzi be mu bitaramo birimo Iwacu na Muzika Festival, aho yafatanyije na Angel na Pamella

    Andy Bumuntu uherutse gusohora indirimbo 'Igitego' ategerejwe mu iserukiramuco ry'umuco 

    Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy bategura iri serukiramuco mu rwego rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda 

    Abanyeshuri baherutse gukina umukino witwa 'Rorobwa Nyiramateke' n'indi mikino yubakiye ku muco 


    Iri serukiramuco ry’umuco rizaba ku wa 24 Werurwe 2023

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITEGO' YA ANDY BUMUNTU

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RWANDA' YA CECILE KAYIREBWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127204/cecile-kayirebwa-na-andy-bumuntu-batumiwe-mu-iserukiramuco-ryumuco-127204.html

  • Bararyohewe! Gentil Misigaro na Rhoda bizihij… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 17 Werurwe 2023 ni bwo imyaka 4 yuzuye kuva Gentil Misigaro na Rhoda Misigaro batangiye kubana nk’umugabo n’umugore. Ni umunsi wazamuye amarangamutima yabo ndetse n’abakunzi babo nk’uko bigaragara mu mashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mashusho yafatiwe i Paris kuri Tour Eiffel, Gentil Misigaro agaragara ahetse mu mugongo umugore we. Ibi byakoze ku mitima y’abatari bacye barimo n’umunyamakuru Ally Soudy watangariye ukuntu Gentil Misigaro yavuye mu modoka asuhuza abaturage [yabise Abafaransa].

    Tariki 17 Werurwe ni umunsi uvuze ikintu gikomeye kuri uyu muryango kuko ari wo Rhoda yaboneyeho izuba, ukongera ukaba umunsi basezeraniyeho kubana akaramata mu birori by’agatangaza byabereye i Kigali mu rusengero rwa New Life Bible Church mu mwaka wa 2019.

    Aganira na inyaRwanda, Gentil Misigaro yavuze ko muri iyi myaka 4 amaranye na Rhoda, bungutse byinshi bibatera gushima. Ati “Twungutse abana babiri b’abahungu; Abraham Misigaro na Asaph Misigaro. Ikindi, twarushijeho gukura mu gakiza, tunarushaho kuryoherwa na Yesu buri uko bwije n’uko bukeye”.

    Gentil Misigaro yamamaze mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Biratungana” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, “Iyo mbimenya”, “Buri munsi” yakoranye na mubyara we Adrien Misigaro, n’izindi. “Nzagutegereza” niyo aheruka gukora ikaba imaze amezi 8 iri hanze.

    Rhoda mu mugongo w’umugabo we Gentil Misigaro

    Bagiriye ibihe byiza i Paris ku munara muremure

    Rhoda yizihiza isabukuru y’amavuko ku munsi bakoreyeho ubukwe

    Gentil Misigaro hamwe n’umuryango we 

    Bafite amashimwe menshi cyane 

    “Imyaka 4, abana 2”

    REBA INDIRIMBO “NZAGUTEGEREZA” YA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127207/bararyohewe-gentil-misigaro-na-rhoda-bizihije-imyaka-4-yurushako-mu-mashimwe-akomeye-127207.html

  • Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y'intekorusange y'umukino wa Volleyball #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 nibwo habaye inama y'Intekorusange idasanzwe muri federasiyo y'umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), ni inama yigaga ku ngingo 2 ikaba yitabiriwe n'abanyamuryango 30.

    Izo ngingo zibanzweho ni izo kuzunza inzego z'ubuyobozi zitari zuzuye ndetse no kwemeza igihe shampiyona ya 2023 igomba kuzatangirira.

    Ku ngingo yo kuzuza ubuyobozi hatowe Bwana Geoffrey Zawadi nka Vice Perezida wa 2 ushinzwe amarushanwa, aha akaba asimbuye Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar weguye kuri izi nshingano umwaka ushize.

    Ku ngingo ya kabiri yari iyo kwemeza igihe shampiyona izatangirira, Inteko rusange yemeje ko shampiyona ya 2023 izatangira taliki ya 22 Mata 2023.

    Nk'uko abanyamuryango ba FRVB bari bitabiriye iyi nama y'intekorusange bemeje ko amakipe azakinwa mu byiciro bitandatu, hazakinwa ibice 3 kibanza niyo kwishyura bivuze ko nyuma y'uduce 3 amakipe ashobora kongera abakinnyi mu makipe yabo mbere y'uko agace ka kane gatangira.

    Usibye shampiyona kandi hemejwe  ndetse hanagaragajwe uko amarushanwa y'imbere mu gihugu no hanze ariko ku rwego rw'ama Club azakinwa.

    Ku rwego rw'ikipe y'igihugu ingengabihe ivuguruye izatanga hagendeye kuri gahunda y'impuzamashyirahamwe y'uyu mukino ku rwego rw'Isi (FIVB) ndetse na Afurika (CAVB).

    The post Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y'intekorusange y'umukino wa Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/geoffrey-zawadi-yatorewe-kuba-visi-perezida-wa-frvb-asimbuye-jado-castar-ibyavuye-mu-nama-yintekorusange-yumukino-wa-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=geoffrey-zawadi-yatorewe-kuba-visi-perezida-wa-frvb-asimbuye-jado-castar-ibyavuye-mu-nama-yintekorusange-yumukino-wa-volleyball

  • Sibomana Patrick yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya mbere #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick ukinira Ferroviário de Beira yo muri Mozambique yayifashije kwegukana Super Cup 2023.

    Iki gikombe kiruta ibindi muri Mozambique, kibanziriza shampiyona bakegukanye uyu munsi batsinze Liga Desportiva.

    Sibomana Patrick Papy akaba yari mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino warangiye ari 0-0.

    Byasabye ko bitabaza penaliti maze Ferroviário de Beira itsinda 4-2 yegukana iki gikombe kibanziriza shampiyona.

    Muri Gashyantare 2023 nibwo Sibomana Patrick Papy yatandukanye na Police FC yo mu Rwanda maze yerekeza muri Mozambique muri Ferroviário de Beira.

    Papy (ubanza iburyo mu bicaye) yegukanye igikombe cya mbere

    Yari yabanje mu kibuga (wa 3 mu bunamye uturutse ibumoso)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sibomana-patrick-yafashije-ikipe-ye-kwegukana-igikombe-cya-mbere

  • Abantu 17 barangije kaminuza bari kugororerwa Iwawa – #rwanda #RwOT

    Iwawa ni kimwe mu bigo bigororerwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango mugari, irimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi. Baba biganjemo urubyiruko.

    Abajyanwa Iwawa bavurwa indwara baba baratewe n'ingeso mbi baba barijanditsemo zirimo n'uburwayi bwo mu mutwe, bakanigishwa imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi bwa kijyambere no gutwara ibinyabiziga.

    Ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, Minisitiri Musabyimana yari mu Nteko Ishinga Amategeko aho yaganiriye na Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.

    Mu byo abadepite bagaragarije Minaloc, harimo ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'abajyanwa mu bigo ngororamuco, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo guhangana n'iki kibazo.

    Perezida w'iyi komisiyo, Nyirahirwa Veneranda yagaragaje ko nubwo Minaloc isaba ingengo y'imari kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda zo kugorora, ahubwo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukumira.

    Ati 'Iyo urebye mu bigo ngororamuco hirya no hino mu gihugu, umubare w'abajyamo ugenda wiyongera. Ukurikije aho tugeze na gahunda n'inzego zitandukanye n'uburyo bwose bukoreshwa ngo abantu bagororoke, usanga bigoye.'

    'Ibi ndabivuga ko mwari muvuze ngo bongere ingengo y'imari. Nibyo ingengo y'imari irakenewe, ariko se, ingengo y'imari twakagombye kuba tuyishyira mu kugorora abantu bagoramye, cyangwa twakagombye kuyishyira mu gukumira?'

    Depite Nyirahirwa avuga ko hari igitekerezo cy'uko ingengo y'imari nini yashyirwa mu gukumira cyane cyane mu mashuri yaba abanza cyangwa za kaminuza.

    Ati 'Aha rero, hari igitekerezo cyo gushyira ingufu mu kurera abantu no kubatoza imyitwarire iboneye bihereye mu miryango […] aho gushyira ingufu mu bigo bigorora, hajyamo miliyari nyinshi, twakagombye kuba tuzishyira muri izi gahunda zo gukora ikuiura ariko no guteza imbere uburezi abantu bakabona ibyo bakora.'

    Avuga ko ibi byose byo kuba hari abana bakiri mu bigo by'inzererezi ari ingaruka z'ibibazo biba byahereye mu miryango hasi.

    Mu gusubiza, Minisitiri Musabyimana yagize ati ' Ntabwo ibigo ngororamuco bizavaho, yewe ntabwo kaminuza zizavaho […]. Byose bizabaho ahubwo byose byunganirane kubera ko no mu bigo ngororamuco dufitemo n'abantu barangije amashuri.'

    'Iwawa dufitemo 17 barangije kaminuza. Ibyo biravuga ngo ntabwo kaminuza ari igisubizo cy'imyitwarire mibi. Icyo kibazo cy'abafite imyitwarire mibi kiri hasi mu miryango, ariko ni ukuvuga ngo igihe cyose kigihari tugomba gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu kugikemura.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko kubera ko ikibazo kiriho ari yo mpamvu hakenewe ubushobozi bwo kugihashya, bikajyana n'ibisubizo bitanga umusaruro.

    Ati 'Abo bantu nkeneye amafaranga yo kubagorora, kuko ntabwo ngiye kubasubiza inyuma, ntabwo bikunda kuko barahari. Ngomba kubikora mu buryo busanzwe, ubwo buryo rero kugira ngo mbushyire mu bikorwa nkeneye ibikorwaremezo.'

    Yakomeje agira ati 'Hanyuma rero ikindi tugomba gukora ibintu byo gukumira, tujye ku muryango. Umuryango Nyarwanda uhagaze ute? Ni iki turi gukora kugira ngo ugire ubusugire, ubashe kurera abana ufite; ndavuga ibyo kurandura ubukene no kwibutsa abantu gusubira mu nshingano zabo.'

    Minisitiri Musabyimana avuga ko hari ibihugu usanga nk'Ikigo cya Iwawa gikora mu buryo bwo gufasha abantu babaswe n'imyitwarire mibi cyangwa ibiyobyabwenge, ku buryo usanga kukijyanamo umwana ababyeyi ari bo babyishyurira.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko mu bagororerwa Iwawa harimo n’abarangije kaminuza

    Bamwe mu Badepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda,Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko

    Minisitiri Musabyimana na bamwe mu bayobozi muri Minaloc bagiranye ibiganiro n’abadepite ku mikorere y’ibigo ngororamuco

    Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda,Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Nyirahirwa Veneranda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-17-barangije-kaminuza-bari-kugororerwa-iwawa