Blog

  • Abatwara abagenzi mu Rwanda bagiye kujya basabwa impamyabushobozi yiyongera kuri 'Permis' – #rwanda #RwOT

    Ibi niko bizaba bimeze ku muntu utwara abagenzi ku igare [umunyonzi], kubera ko nabo bazajya babanza guhugurwa by'igihe gito binyuze muri za koperative bakoreramo, nyuma bagahabwa icyangombwa kibemerera gutwara abagenzi.

    Ni ibigiye gusubizwa n'itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka, mu mazi no mu nzira za gari ya moshi by'umwihariko mu ngingo yaryo ya 32.

    Ni umushinga washyikirijwe Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, kugira ngo iwusuzume, iwutangeho ibitekerezo mbere yo kuwutora.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yari mu Nteko ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, ubwo abadepite bemezaga uwo mushinga w'itegeko.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko iri tegeko rije gufasha mu kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu.

    Ati “Icya mbere ni ukubanza kwishimira iri tegeko intera rigezeho, rimaze kugera ku ntera ya nyuma. Ni itegeko rije gusa nk'aho rituma uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu bunozwa kurusha uko bwari bumeze.”

    “Muri rusange hariho amateka cyangwa amabwiriza hirya no hino mu bigo ariko iri tegeko rigiye kuza rinoza cyangwa riha imbaraga imitunganyirize y'uyu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu.”

    Ingingo ya 32 y'iri tegeko, iteganya ko abantu bakora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bagomba kugira impamyabushobozi yiyongera ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga baba basanzwe bafite.

    Ivuga ko 'Umuyobozi w'ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y'umwuga.'

    Ni ingingo igena ko hazajyaho iteka rya Minisitiri rigena uburyo n'ibisabwa kugira ngo hatangwe impamyabushobozi y'umwuga.

    Abakora mu rwego rwo gutwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange bakiranye yombi iyo ngingo, bashimangira ko izazana umucyo muri serivisi batanga zikarushaho kuba nziza.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya RITCO Ltd itwara abagenzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Nkusi Godfrey yagize ati ” Bigaragara ko kubona uruhushya rwo gutwara imodoka nkatwe twese ntabwo bihagije, uwo muntu aba akeneye kubona andi mahugurwa yisumbuyeho agahabwa amahugurwa yihariye kuko aba azakenera gutwara abantu mu modoka ari benshi, akamenya ngo icyo kinyabiziga kigomba kuba gifite ibi n'ibi […] na we akamenya uko agomba kuba ameze.'

    Nkusi Godfrey uyobora RITCO yavuze ko amahugurwa ku batwara abantu mu buryo bwa rusange ari ngombwa

    Nkusi avuga ko abagenzi batega imodoka baba batandukanye ndetse harimo n'ababa bafite ibibazo byihariye, ku buryo ubatwara na we agomba kuba yarahuguwe cyangwa afite ubumenyi bumufasha gukemura ibyo bibazo cyangwa gutwara abo bantu.

    Ati 'Mu gutwara abantu mu buryo rusange abantu burya bari mu modoka baba batandukanye, bavuye mu mihanda itandukanye, haba harimo abasinze, abarwaye, abantu bafite ubumuga n'abandi.'

    'Uwo muntu ubatwara rero agomba kumenya uburyo bwo kubacunga, umwe ku wundi haba ari mu buryo bw'imyitwarire n'ibindi.'

    N'abatwara abantu ku magare bazagerwaho

    Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi, Munyangeyo Théogène, yavuze ko iri tegeko rigiye gukemura ibibazo byinshi cyane bitewe n'ingingo nshya zirimo.

    Ku bijyanye n'ingingo yo gutanga impamyabushobozi, yasobanuye ko 'Uruhushya ni urwo gukora umurimo runaka […] ariko impamyabushobozi ku bantu bari mu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu, niba wiyemeje gutwara imodoka ya bisi, kubona permis byo ni ngombwa ariko hari amahugurwa yajya atangwa, amasomo y'igihe gito, nyuma ku buryo uwo muntu yaba afite ubwo burenganzira.'

    Yakomeje agira ati 'Impamvu yabyo ni ukunoza umurimo.Hari abantu baba barize gutwara ikinyabiziga ariko baba bakeneye no kuvuga ngo si wowe wenyine utwaye ikinyabiziga, ufite no kumenya ko utwaye abandi bantu.'

    Yavuze ko ibi bintu bizakemura ikibazo cy'abashoferi badakora kinyamwuga ndetse bikazagabanya abakora impanuka kubera ko abazajya bahabwa impamyabushobozi bazajya baba bagaragaje koko ko biteguye gukora kinyamwuga.

    Ati 'Ni kimwe na ziriya modoka zindi twumvise zitangiye kujya zikora impanuka nyinshi, umuntu agomba kubaha igikorwa cye, ariko no kuvuga ngo noneho wowe wararangaye utwara imodoka mbi. Bashobora no kuba bakwambura ubwo burenganzira bwo kongera gutwara.'

    Yakomeje agira ati 'Itegeko rizatuma abantu bita ku kazi bakora. Dushaka ko baba abanyamwuga kuko umwuga bakora ufite agaciro kanini kandi ukora cyane ku buzima bw'abaturage.'

    Depite Munyangeyo avuga ko ku batwara abantu ku magare [abanyonzi] bazajya bahabwa amahugurwa, bayarangiza bagahabwa ibyemezo.

    Ati 'Utwara igare amenye aho anyura, muzi uko bitwara. Muri koperative urimo baguhe urwo ruhushya, ubwo burenganzira bwo kuvuga ngo narahuguwe, dore aho ngomba kunyura, nubyica uhanwe ariko nibura inyigisho za ngombwa warazibonye.'

    Ibihano bikakaye ku muntu utwara abagenzi adafite impamyabushobozi

    Iri tegeko rivuga ko umuyobozi w'ikinyabiziga ukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu mu buryo bwa rusange nta mpamyabushobozi y'umwuga afite, aba akoze ikosa.

    Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw).

    Ni mu gihe muri rusange umuntu ukora umurimo wo gutwara abagenzi nta cyemezo abifitiye, aba akoze ikosa. Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi.

    Uwatwaye bisi acibwa ibihumbi 500Frw, minibisi agacibwa ibihumbi 400Frw. Ni mu gihe uwatwate imodoka nto acibwa ibihumbi 200Frw naho iwatwaye ipikipiki agacibwa ibihumbi 100Frw.

    Bamwe mu bashoferi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hakwiye kujyaho ishuri cyangwa ikigo gitanga amahugurwa ku banyamwuga bakora mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Ni ibintu bashingira ku kuba kubona permis biba bidahagije gusa kugira ngo umuntu abe yajya mu modoka atware ubuzima bw'abandi 50 cyangwa barengaho, atabazi, atazi aho baturutse, ibibazo bafite cyangwa imyitwarire yabo.

    Depite Munyangeyo yagaragaje ko gutanga impamyabushobozi ku bakora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bizakemura byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-abanyonzi-bazagerwaho-abatwara-abagenzi-bazajya-basabwa-impamyabushobozi

  • Umutoza Conte yatutse bikomeye abakinnyi be abashinja kwikunda #rwanda #RwOT

    Umutoza Antonio Conte yibasiye bikomeye abakinnyi be nyuma y'aho batakaje amanota mu buryo budasobanutse kuri uyu wa Gatandatu,banganya ibitego 3-3 na Southampton nyamara bari bayitsinze ibitego 3-1.

    Tottenham yageze ku munota wa 75 iyoboye kuri St Mary's Stadium n'ibitego 3-1,ariko Southampton yaje kubyishyura mu minota ya nyuma baranganya.

    Ibi byarakaje bikomeye umutoza Conte avuga ko ikipe ye ntacyo imaze kuko ngo yikunda kandi abakinnyi be badakina nk'ikipe.

    Yabwiye BBC ati “Ndababaye cyane kuko ntabwo aribwo bwa mbere kandi ndatekereza ko uyu munsi nshobora kukubwira ko ibi bibabaje kuko twari twatsinze ibitego 3-1 kandi hasigaye iminota 15 gusa ndatekereza ko uba ugomba gutsinda .

    Ahubwo twongeye kwerekana ibi bintu, ibintu byari byatangiye kuba byiza mu mwaka w'imikino ushize ariko twatakaje ishyaka ryo muri shampiyona ishize. Sinshaka kuvuga ibijyanye na tekiniki, ahubwo guhatana byabuze.

    “Ntabwo turi ikipe. Turi ikipe buri wese yitekerezaho wenyine.

    “Iyo uri muri ibi bihe,byose bishobora kubaho,gutsindwa na Sheffield United ukava mu gikombe cya FA hamwe na AC Milan hanyuma ukarangiza ibyo bihe utsinda 3-1 hanyuma hasigaye iminota 15 ugatanga amahirwe yo kugaruka kuwo muhanganye.

    “Ntabwo mbona gufata inshingano kw'abakinnyi.”

    Conte yongeyeho ko yizera ko ikipe ye iri gusubira inyuma kandi ko gutakaza kuri uyu gatandatu “bitemewe”.

    Conte yakomeje agira ati: “Ubu biragoye -turakorana cyane n'iri tsinda kugira ngo tujye mu cyerekezo cyiza.

    Turi gusubira inyuma,ndabona ibintu byinshi bibi ndetse n'ibibazo byinshi byo kwikunda ndetse n'abakinnyi ndakunda. Nzi uburyo bwo gutsinda amakipe, mu bihe byashize natsinze amakipe menshi, ntsinda amakipe.

    “Ubu turi gusubira inyuma, ntawe ushishikajwe n'iki kibazo. Ndababaye cyane kubera ibi kuko njye n'abo dukorana dukora buri munsi kugira ngo dushake uburyo bwo kuzamura urwego. Mvugishije ukuri, igihe kirageze ko mfata inshingano zanjye, n'abakozi dukorana,ubuyobozi ariko n'abakinnyi.

    Tottenham ikomeje guhatanira umwanya wa Champions League -yicaye ku mwanya wa kane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-conte-yatutse-bikomeye-abakinnyi-be-abashinja-kwikunda

  • RwandAir yaguze indege itwara abagenzi ifite ikoranabuhanga ridasanzwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu kirere (RwandAit), bwatangaje ko bwishimiye kwakira indege nshya kandi igezweho igiye kwagura ingendo zo mu kirere za kure.

    Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaraye igeze i Kigali ku wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

    Ni indege ifite ikoranabuhaga rigezweho rishobora gutuma igenda yongerwamo udushya tugezweho mu rwego rw'ubwikorezi mu gihe kirenga imyaka 20, ari na yo mpamvu ishyirwa mu ndege zigezwehozo kandi zizewe muri iki kinyejana.

    Yiyongereye kuri ebyiri zisanzwe zikora mu byerekezo by'ingenzi RwandAir igeramo ku mugabane w'i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Afurika, birimo i Brussels mu Bubiligi, Lagos muri Nigeria ndetse na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir yavuze ko bishimiye kwakira iyo ndege, yongeraho ko igiye gufasha mu rugendo rwo kwagura ingendo n'ibyerekezo by'iyo Sosiyete imaze kuba ubukombe muri Afurika no mu bindi bice binyuranye byo ku Isi.

    Yagize ati: 'Tumejejwe no kuba tugiye kwagura ingendo zacu zo mu kirere kubera ko tubonye indege ya gatatu ikora ingendo za kure. Kuba iyi ndege yiyogereye ku zari zisanzwe bigiye kudufasha kongera ibyerekezo no kurushaho guhuza abalikiya bacu n'ibyerekezo birushijeho kuba byinshi.'

    Ubusanzwe indege zo muri ubwo bwoko ziba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babarirwa hagati ya 210 na 250, ikaba ifite amababa abiti areshya na metero 5.6.

    Iyo ndege ishobora gushyirwamo ibyicaro bigera kuri 406 mu gihe intebe zegeranye, ikaba ifite ububasha bwo gukora ibyerekezo bifite uburebure bwa nautical miles (nm 7,250), ni ukuvuga ibilometero 13,427.

    Imyanya ishyirwa muri iyi ndege ishobora kongerwa cyangwa kugabanywa bitewe n'igikenewe kandi ahari ibice binyuranye hashobora guhindurwa hagamijwe kurushaho kunoza umutekano w'abagenzi.

    Kubera no igenewe gukora ingendo ndende, iyi ndege ifite ahantu hihariye aho abakozi bo mu ndege baruhukira ariko hakaba hashobora guhindurwa mu gihe indege ifashe icyerekezo cya bugufi.

    Ibyo bice byo kuruhukiramo bifite ibyumba birindwi kandi ntibishobora gukora ku gice cyahariwe abagenzi.

    Icyo iyi ndege n'izindi zo mu muryango wayo bikundirwa ni uko zishobora guhindurwa mu buryo bwose bushoboka kandi ikaba ishobora gushyirwamo n'ikoranabuhanga rigezweho ririmo irifasha abagenzi gususuruka.

    Iryo koranabuhanga ririmo amashusho agezweho, serivisi za telefoni ndetse no kuba umugenzi yasoma imeyili (e-mail) ahujwe na internet y'ibyogajuru. Abagenzi bashobora gukora ingendo bareba filimu zigezweho kuri ecran ziri imbere y'ibyicaro, kandi buri wese ashobora guhitamo iyo ashatse.

    Ikindi kidasanzwe ni uko bashobora gukomeza kuryoherwa n'ubunararibonye bw'ibyo bakorera ku butaka mu byiciro byose uhereye ku bigenewe abana ukageza ku bakuze, baba bagiye mu biruhuko n'abagiye mu ngendo z'ubucuruzi.

    IVOMO:IMVAHO NSHYA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rwandair-yaguze-indege-itwara-abagenzi-ifite-ikoranabuhanga-ridasanzwe

  • M23 yarakajwe n'ibyo FARDC yakoze binyuranyije n'amasezerano yatanzwe #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zashinje ingabo za FARDC kwirukira mu bice bavuyemo kandi byemerewe gucungwa n'ingabo za EAC.

    Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wavuze ko izi ngabo za Congo hari ibice zigaruriye kandi byagombaga kujya mu maboko y'ingabo z'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

    Izi nyeshyamba kandi zashimiye ingabo z'uyu muryango EACRF ku gikorwa ziri gukora cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko basaba izi ngabo kujya no mu bice bya Mweso,Kibirizi no mu tundi duce tuhakikije kugira ngo barinde umutekano w'abaturage bahatuye kandi bakaba bashobora kwibasirwa n'ingabo za DRC.

    Bagarutse kandi ku gikorwa cya Leta ya Congo cyo gukorana FDLR nk'umutwe w'inyeshyamba ukomoka mu mahanga wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994 ndetse wagera muri Congo ugakomeza gukora ubwicanyi ku bwoko bw'abatutsi.

    Bagaragaza ko kandi binjije imitwe y'inyeshyamba yamaze abantu mu burasirazuba bwa Congo mu gisirikare aho kubahana bityo abo bakaba aribo bari kwifashisha ngo bari gucunga umutekano w'igihugu.

    Uyu mutwe kandi ukomeza ushinja Leta ya Congo kwanga kubahiriza imyanzuro ikubiye mu masezerano no mu biganiro by'abakuru b'ibihugu i Luanda, Bujumbura ndetse na Nairobi, ahubwo igahitamo kwigwizaho abarwanyi bakomotse impande zose harimo n'abacanshuro, batumiwe n'iyi Leta.

    Ibyo byose rero bikagaragaza ko iki gihugu kidashaka ko amahoro agaruka muri kariya gace, yemwe ko abayobozi b'igihugu badashaka ko intambara yarangira mu mahoro.

    M23 yasabye leta ya DRC kubahiriza ibikubiye muri iriya myanzuro nkuko nabo batangiye kuyubahiriza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yarakajwe-n-ibyo-fardc-yakoze-binyuranyije-n-amasezerano-yatanzwe

  • Meddy numugore we Mimi bakoreye ibirori bya… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho n'amafoto ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga yihariwe n'amashusho ya Meddy, Mimi n'umwana wabo w'imfura ndetse n'inshuti n'abavandimwe bitabiriye ibirori by'agatangaza uyu mwana yagize nyuma yo kwizihiza umwaka umwe.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo yaba Meddy na Mimi basangije ababakurikira amashusho y'ibirori by'umwana wabo, ndetse n'inshuti zabo zaje kwishimana n'umwana wabo maze babyerekanira mu gishushanyo cyabo ari batatu.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

    Umuteguro w’aho ibirori by’umwana wa Meddy byizihirijwe 

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Meddy mu byishimo byinshi nyuma y’uko umwana we yujuje umwaka

    Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

    Buri meza yari iteguweho ibijyanye n’umwana 

    Buri muntu wari uhari yashimwaga n’ibiteguye ku meza

    Meddy na Mimi mu bihe byo gutwita Myla byari umunezero

    Ibirori by’umwana wa Meddy wuzujuje umwaka umwe avutse

    Meddy na Mimi babihamije babinyujije kuri konti yabo ari batatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127218/meddy-numugore-we-mimi-bakoreye-ibirori-byagatangaza-umwana-wabo-myla-wujuje-umwaka-amafot-127218.html

  • Karongi: Babangamiwe n'ibiro by'akagari bitagira ubwiherero – #rwanda #RwOT

    Mu mezi ane ashize nibwo ubwiherero bwabaga ku biro by'aka kagari bwahirimye. Kuva icyo gihe umuntu ukeneye kwiherera ari kuri aka kagari abura aho yiherera bikaba ngombwa ko bamwohereza gutira ubwiherero ku kigo Nderabuzima cya Bubazi.

    Nyiraneza Dorothée utuye muri aka kagari, yavuze ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka ubwiherero yabwubatse nabi imvura iguye burahirima.

    Ati 'Yabwubakishije amatafari adakomeye imvura iguye burahirima. Imbogamizi bitugiraho iyo twagiye gusaba serivise ni uko tubura aho twiherera twababaza ubwiherero bakatwohereza ku ivuriro. Ni ikibazo kujya gutira.'

    Habimana Pierre, avuga ko iyo bagiye kuri aka kagari mu nama cyangwa gusaba serivise bibagora kubona aho biherera.

    Ati 'Ubwari buhari bwarasenyutse. Icyo tubona ni uko bwari bwarubatswe nabi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Mukarutesi avuga ko bidakwiye ko haba hari akagari kadafite ubwiherero, aho yijeje abaturage ko iki kibazo agiye kugikurikirana kigakemuka vuba.

    Ati 'Ntabwo bikwiye ko hari akagari kabaho kadafite ubwiherero. Uretse n'ubwiherero buri mwaka dushyira mu ngengo y'imari inyubako z'utugari, bivuze ngo ahari inyubako haba hari n'ubwiherero.'

    Inzego z'ibanze zifite mu nshingano gushishikariza abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Kuba akagari kaba kadafite ubwiherero byabangamira abayobozi b'inzego z'ibanze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa.

    Hashize amezi ane aka kagari katagira ubwiherero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babangamiwe-n-ibiro-by-akagari-bitagira-ubwiherero

  • Perezida Putin yagiye gukorera ibirori muri Crimea yambuye Ukraine #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yageze mu Ntara ya Crimea aho yari agiye kwizihiza imyaka icyenda ishize bafashe aka gace.

    Ibiro Ntaramakuru by'Abarusiya byavuze ko muri Crimea Perezida Putin yahereye mu gace ka Sevastopol ndetse anitabira ibikorwa byo gutaha ishuri ry'ubugeni rihuzuye.

    Muri aka gace Perezida Putin yakiriwe na Mikhail Razvozhayev uyobora Sevastopol wanavuze ko uyu Mukuru w'Igihugu adahwema kubereka ko abari hafi.

    Ati 'Perezida wacu, Vladimir Vladimirovich Putin azi uburyo bwiza bwo kudutungura. Yafashe urugendo rurerure yitwaye mu modoka agera i Crimea. Ni amateka akomeye ku baturage ba Sevastopol.'

    Uru ruzinduko rwa Perezida Putin rwari ruri mu rwego rwo kwizihiza imyaka icyenda ishize abaturage ba Crimea bafashe umwanzuro w'uko intara yabo yomekwa ku Burusiya binyuze mu matora ya kamarampaka yabaye ku wa 16 Werurwe mu 2014.

    Nubwo amahanga agifata Crimea nk'agace ka Ukraine katwawe n'u Burusiya, iki gihugu cyo kivuga ko ibyo cyakoze ari ukukisubiza kandi bishingiye ku byifuzo by'abagatuye.

    Crimea yahoze ari intara y'u Burusiya kuva mu 1783, ubwo Ubwami bw'u Burusiya bwari buzwi nka 'Tsarist' bwayigaruriga nyuma yo gutsinda Ingabo z'Ubwami bw'aba- Ottoman mu ntambara yabereye Kozludzha.

    Mu 1954 nibwo Guverinoma y'Aba-Soviet yafashe umwanzuro wo gutanga Crimea ikomekwa kuri Ukraine ndetse bigatangazwa ku mugaragaro ku wa 19 Gashyantare mu 1954. Iki gihe ntihigeze havugwa impamvu u Burusiya bwafashe icyo cyemezo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-putin-yagiye-gukorera-ibirori-muri-crimea-yambuye-ukraine

  • Donald Trump wayoboye Amerika yasabye abamushyigikiye kwigaragambya kuko ngo azafungwa ku wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump avuga ko yiteze gufungwa ku wa kabiri byatumye asaba abakunzi be ko batangira imyigaragambyo.

    Hagati aho, umunyamategeko we avuga ko nta butumwa bwatanzwe n'abashinzwe umutekano, akavuga ko amagambo y'uyu wahoze ari umukuru w'igihugu ashyingiye ku bivugwa mu binyamakuru.

    Abacamanza bamaze igihe bashaka uburyo baburanisha Trump. Amakuru avuga ko bishobora kuba mu cyumweru gitaha.

    Mu gihe yaburanishwa, byaba bibaye ubwa mbere uwahoze ari umukuru w'igihugu cya Amerika agejejwe imbere y'urukiko mpanabyaha.

    Uru rubanza rushingiye cyane cyane ku mafaranga avugwa ko yaba yaratanzwe n'umunyamategeko we mu izina rya Trump akayaha icyamamare mu gukina filimi z'urukozasoni (porn) kizwi kw'izina rya Stormy Daniels, imbere y'amatora y'umukuru w'igihugu yo mu 2016.

    Ni rumwe mu manza zitari nke Trump w'imyaka 76 arimo arakorwako iperereza, n'ubwo nta na rumwe ruramuhama kandi hose akomeza avuga ko nta cyaha yakoze.

    Trump yiyemeje gukomeza kwiyamamaza kwe mu matora y'umukuru w'igihugu ahagarariye aba Repubulikani mu mwaka wa 2024, n'ubwo yakurikiranwa n'ubutabera.

    Ejo ku wa gatandatu, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ko “amabanga yasohotse mu buryo bunyuranye n'amategeko” yo mu biro by'umucamanza w'akarere ka Manhattan “yerekana” ko ashobora gufungwa ku wa kabiri.

    Umukuru w'inteko ishinga amategeko ya Amerika, umu Repubulika Kevin McCarthy, yamaganye iri perereza,avuga ko “Umucamanza w'akarere arimo gukoresha nabi ububasha bwe'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/donald-trump-wayoboye-amerika-yasabye-abamushyigikiye-kwigaragambya-kuko-ngo

  • Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyashyizwe mu icumi byiza muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyahawe iyi myanya binyuze mu bihembo mpuzamahanga bihabwa ibigo by'indege bizwi nka 'Skytrax World Airport Awards'.

    Uru rutonde rw'ibibuga by'indege byiza muri Afurika rugaragaraho Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Cape Town ari nacyo cyegukanye umwanya wa mbere, Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Umwami Shaka cyo muri Durban ndetse n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya OR Tambo cy'i Johannesburg cyatwaye umwanya wa gatatu.

    Uretse ibi bibuga by'indege byo muri Afurika y'Epfo, uru rutonde ruriho kandi Ikibuga cy'Indege cya Mohamed V, Ikibuga cy'Indege cya Sir SR, Ikibuga cy'Indege cya Jomo Kenyatta, Ikibuga cy'Indege cya Bole n'ibindi.

    Ubuyobozi bwa SKYTRAX ari nayo itegura ibi bihembo, bwatangaje ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyegukanye uyu mwanya kubera imikorere myiza ikiranga kandi kikaba cyita cyane ku bakiliya bagikoresha.

    Uretse aka gahigo, Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyatoranyijwe kandi nk'icya gatanu muri Afurika gifite isuku, n'icya gatandu kuri uyu mugabane gifite abakozi basohoza neza inshingano zabo.

    Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyegukanye iyi myanya mu bihembo bya Skytrax mu gihe mu mwaka ushize, Sosiyete ya RwandAir nayo yari ahembwe nk'ikigo gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza, 'Best Airline Staff in Africa'.

    Skytrax ni ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubujyanama mu bijyanye n'ingendo z'indege. Gikora isesengura ku bibuga by'indege no kuri sosiyete z'indege kigatanga amanota y'uko bihagaze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cya-kigali-cyashyizwe-mu-byiza-10-muri-afurika

  • Moussa Faki Mahamat yanyuzwe nyuma y'urugendo Bujumbura-Kigali mu modoka – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, nibwo Moussa Faki Mahamat yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera avuye mu Burundi.

    Uyu mugabo uyobora komisiyo ya AU, amaze iminsi ibiri mu Burundi aho yari mu ruzinduko rw'akazi, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Évariste Ndayishimiye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko yagize amahirwe yo gutwara imodoka akava i Bujumbura, akagera ku mupaka wa Nemba, akambuka akagera i Kigali.

    Yakomeje agira ati 'Urujya n'uruza rw'abantu ni ibintu binyuze mu bushake buhuriweho mu gushaka amahoro, kwihuza n'imibanire myiza ni uku bimera kuri Afurika twifuza.'

    Ubwo yageraga ku mupaka wa Nemba, Mussa Faki yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya ndetse na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana.

    Mu Ukwakira 2022 nibwo Leta y'u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n'ibindi bihugu harimo n'iyihuza n'u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y'agatotsi kaje mu mubano w'ibihugu byombi.

    Ubwo Mussa Faki yageraga ku Mupaka wa Nemba ugabanya u Rwanda n’u Burundi

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya aramukanya na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moussa-faki-mahamat-yanyuzwe-nyuma-y-urugendo-bujumbura-kigali-mu-modoka