Blog

  • Premier League: Arsenal yanyagiye Crystal Pal… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa kumi zuzuye ikipe ya Arsenal yakiriye Crystal Palace kuri Emirates Stadium iranayitsinda, bituma ikomeza kuzamura ikizere cyo kuba yatwara igikombe cya shampiyona.

    Uko umukino wagenze

    Abakinnyi ba Arsenal batangiye umukino bakina bitonze bahererekanya neza, ariko bakinira mu kibuga cyabo badashaka guhita basatira izamu rya Crystal Palace.

    Abakinnyi ba Arsenal 11 babanje mu kibuga: Ramsdale, Zinchenko, Holding, Gabriel Magalhães, White, Ødegaard, Partey, Xhaka, Saka, Trossard na Martinelli.

    Ku munota wa 10 gusa Crystal Palace yari itunguranye ishaka gutsinda igitego, aho Wilfried Zaha yirukankanye umupira agacenga Ben White maze akarekura ishoti, ariko Ramsdale ashyira umupira muri koroneri.

    Gabriel Martinelli wafunguye amazamu ya Crystal Palace

    Abakinnyi 11 ba Crystal Palace babanje mu kibuga: Whitworth, Mitchell, Guéhi, Andersen, Ward, Milivojevic, Doucouré, Schlupp, Zaha, Édouard na Olise.

    Abakinnyi ba Arsenal bakomeje gukina baciriye umurongo abasore ba Crystal Palace ndetse na Bukayo Saka akabona imipira myiza ku ruhande rw’iburyo,  ariko kwinjira mu rubuga rw’amahina bikagorana.

    Mu minota 23 Arsenal yakije umuriro imbere y’izamu rya Crystal Palace, ariko gutindana umupira kwa Leandro Trossard bituma bawamburwa mu buryo bworoshye. Ku munota wa 27 Ben White yazamukanye umupira neza awuhereza Bukayo Saka arahindukira nawe awushyira kwa Gabriel Martinelli, acenga Joel Ward ahita atsinda igitego cya 1 cya Arsenal gutyo. 

    Nyuma yo gutsinda igitego umurindi w’abakinnyi ba Arsenal imbere y’izamu wagabanyutse gato umupira wongera gukinirwa mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Crystal Palace barimo Olise batangira gukora amakosa bigatuma haboneka kufura nyinshi.

    Ku munota wa 42 Bukayo Saka yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira na Ben White, igice cya mbere cyarangiye Arsenal ikiyoboye n’ibitego 2-0. Arsenal yatangiye igice cya kabiri yongera gusatira cyane ndetse abakinnyi Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bahindura imipira myiza imbere y’izamu, ariko ba myugariro ba Crystal Palace bakirwanaho.

    Ku munota wa 51 Crystal Palace yagerageje kugera imbere y’izamu maze Wilfried Zaha arifora arekura ishoti riremereye, ariko umuzamu arishyira muri koroneri. Kuwa 55 Granit Xhaka yahise abakosora atsinda igitego cya 2, ahawe umupira na Leandro Trossard. Crystal Palace yaje kubona igitego cya 1 ku munota wa 63 gitsinzwe na Jeffrey Schullp, ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Olise.

    Ben White wakoze akazi gakomeye mu kibuga

    Ku munota wa 65 amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga, ku ruhande rwa Arsenal Zincheko yavuyemo hinjiramo Tierney na Trossard avamo hinjiramo Gabriel Jesus, naho ku ruhande rwa Crystal Palace havuyemo Édouard na Milivojevic hinjiramo Jordan Ayew na Hughes. 

    Ku wa 74 Bukayo Saka yatsinze igitego cya 4 ahawe umupira na Tierney, wari winjiye mu kibuga asimbuye. umukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 4-1.

    Kugeza ubu Arsenal iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 69, naho Crystal Palace yo ni iya 12 n’amanota 27.

    Xhaka yishimira igitego cya 3 yatsinze

    Bukayo Saka watsinze ibitego 2 mu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127223/premier-league-arsenal-yanyagiye-crystal-palace-127223.html

  • Inyamibwa bakoze urugendo berekeza mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Muri ya masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba abantu bari kugana muri KCEV ni benshi kubera 'Urwejeje Imana', igitaramo cy'amateka cyabanzirijwe n'urugendo Inyamibwa zagenze ziva kuri hafi ya Marriott Hotel kugera aho igitaramo kigiye kubera.

    Uru rukaba ari urugendo rushushanya ibihe bitandukanye Imana yabanyujijemo mu myaka 25 bamaze.

    Iri torero mu 1998 nibwo ryashinzwe n'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda 'NUR' ubu isigaye yarabaye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

    Kuva icyo gihe iri torero ryagiye rigirira umumaro benshi barinyuzemo yaba mu buryo bw'ubuzima birumvikana bwari butoroshye nyuma ya Jesnoside ariko hamwe n'imbyino n'indirimbo iri torero ryabereye umuryango benshi.

    Ibyiza bagezeho byose nibyo byatumye kuri iyi nshuro igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Inyamibwa zimaze zibonye izuba igitaramo cyabo bagitura Imana yahabaye igatuma u Rwanda rwiyubaka ndetse igatuma babagihagaze.

    Ibi bifite ishingiro nkuko mu bizi ni kenshi hatangira amatorero nyamara bikarangira adakomeje kubaho  bitewe n'impamvu nyinshi nyamara ishingiro ry'Inyamibwa kuba rirenze kuba itorero rikaba umuryango wamaze kugaba amashami mu mirimo itandukanye binyuze mu barinyuzemo ricyahagaze.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 5000Frw, 15000Frw, 20000Frw ni tabule 200000Frw gusa aha ni kubaguze itike mbere ku muryango ibiciro biragenda byiyongera.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga n'abarimo Winnaz, Sports View Hotel na Yves Sounds mu gihe umuteguro mwiza [Decoration] uri muri iki gitaramo wakozwe na Nita Impressions.

    Abakobwa n’inkumi bagize Uno Protocol Team nibo bakiraga abashyitsi ikaba ari ikompanyi yatangijwe n’umuhangamideli n’umunyamideli Kwizera Danny usanzwe afite inzu y’imideli yitwa Uno Fashion izwiho kugira amakositimu meza.

    Bakoze urugendo bishimira imyaka 25 bamaze batangiye bikaba byararenze kuba itorero ukaba umuryango Uretse ubuhanga mu mibyinire Inyamibwa zifite ubwiza butangaje kuva mu ntangiriro kugera nubuUbwo bavaga kuri Sports View Hotel aho bahagurukiye bari bishimye cyaneAbakobwa bari kwakira abitabiye igitaramo cy’Inyamibwa nabo nizo mu mwambaro wanditseho ‘Urwejeje Imana’Abasore b’Inyamibwa mu ikositimu nziza bacyereye gutaramira abanyarwanda babakunda kubwinshiImyaka yari ibaye itanu Inyamibwa zidakora igitaramo bivuze ko bakumbuwe cyaneKCEV igiye kuberamo igitaramo ni uku yari imeze mbere y'uko abantu batangira kwinjira

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127222/inyamibwa-bakoze-urugendo-berekeza-mu-gitaramo-bizihirizamo-isabukuru-yimyaka-25-amafoto-5-127222.html

  • Amavubi yatsindiwe mu nzira yerekeza muri Ben… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa gicuti, wateguwe mu buryo bwo gufasha imyitozo ikipe ya Carlos Alos Ferrer. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Adama Science and Technology iri muri Ethiopia, aho watangiye ku isaha ya saa 15:00 za Kigali.

    Amavubi yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, aho bageze muri Ethiopia bahakorera imyitozo kuri uyu wa Gatandatu bitegura uy mukino wa gicuti. Ni umukino wabaye mu buryo bwo gusuzuma abasore Carlos Alos Ferrer afite, nyuma y’abandi bari kugenda biyongera mu ikipe buhoro buhoro.

    Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

    Ntwari Fiacre
    Omborenga Fitina
    Manzi Thierry 

    Nsabimana Aimable
    Ishimwe Christian
    Sahabo Hakim
    Bizimana Djihad
    Mugisha Gilbert

    Muhozi Fred
    Mugenzi Bienvenue
    Muhire Kevin

    Ku munota wa 85 Kenean Markneh yatsindiye igitego ikipe y’igihugu ya  Ethiopia, ndetse umukino urangira Ethiopia ibitse amanota 3 mu mufuka.

    Kuri uyu wa Mbere Amavubi arakomeza urugendo yerekeza muri Benin aho afite umukino w’umunsi wa 4, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire mu mwaka utaha, aho bazakina n’ikipe y’igihugu ya Benin. 

    Amavubi ntabwo yitwaye neza imbere ya Ethiopia iheruka no kubatsinda muri CHAN 

    Mugisha Gilbert yari yongeye kugirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu 

    Abakinnyi 11 Ethiopia yabanje mu kibuga 

    Mugenzi Bienvenue arimo agenzura umupira mu kibuga hagati 

    Ishimwe Christian ari mu bakinnyi bagomba guhatanira umwanya na Imanishimwe Emmanuel 

    Muhire Kevin yongeye gutanga imbaraga ze mu ikipe y’igihugu Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127224/amavubi-yatsindiwe-mu-nzira-yerekeza-muri-benin-127224.html

  • U Bwongereza bwatanze isoko rya miliyoni $95 yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aka kayabo k'asaga miliyari 95 Frw kazahabwa umuntu ku giti cye cyangwa ikigo kizatsindira iryo soko ryo kuvana abimukira n'abasaba ubuhunzi baba barageze mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe n'amategeko [English Channel].

    Bivugwa ko iri soko ryatanzwe tariki 8 Werurwe 2023, aho uzaritsindira azarikora mu gihe cy'imyaka itatu kuko ariyo masezerano azagirana n'u Bwongereza.

    Reuters yabonye inyandiko zitanga iri soko yatangaje ko amasezerano agenga iryo soko ateganya ibijyanye na serivisi zose zo gutwara aba Bimukira, kubaherekeza bakagera mu gihugu bazaba bajyanywemo.

    Izo serivisi kandi ziteganywa n'amasezerano u Bwongereza bwagiranye n'u Rwanda arebana no kwakira abo bimukira azwi nka MEDP [Migration and Economic Development Partnerships].

    Ni isoko ryatanzwe nyuma y'uko mu Cyumweru gishize Guverinoma y'iki gihugu yatangaje umushinga w'itegeko rishya rikumira abacyinjiramo mu buryo bunyuranije n'amategeko bagiye gusaba ubuhunzi.

    Gahunda iki gihugu gifite ni uko aba bimukira bazajya bafatwa bambutse muri iyi nzira izwi nka English Channel bazajya bafungwa, bagasubizwa mu bihugu baturutsemo cyangwa bakajyanwa mu bihugu bifitanye amasezerano yo kubakira birimo n'u Rwanda.

    Muri Mata 2022 ni bwo u Bwongereza bwasinyanye n'u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

    Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi ari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali aho kuri iki Cyumweru yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

    Yavuze ko mu kwezi gutaha, hategerejwe umwanzuro wa nyuma w'Urukiko rw'Ubujurire, nyuma yaho hakazangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17,000.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko gushaka umuti w'iki kibazo cy'abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

    Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, avuga ko gukemura ikibazo cy’abimukira ari ingingo yihutirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwatanze-isoko-rya-miliyoni-95-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Igisubizo cya Minisitiri Musabyimana ku guhanisha umuzunguzayi 'kujyanwa mu kigo cy'inzererezi' – #rwanda #RwOT

    Ni ibitangazwa na Minaloc mu gihe hari gutegurwa gahunda yo kuvugurura imikorere n'imiterere y'Ibigo Bigororerwamo abantu by'Igihe gito [Transit Centers].

    Transit Centers ni ibigo bijyanwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye rubanda irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe n'indi myitwarire ibangamiye abaturage.

    Ujyanywe muri icyo kigo ashobora kumara iminsi ishobora kuba irindwi cyangwa ikagera kuri 30, kugira ngo abanze aganirizwe, harebwe impamvu yatumye agira iyo myitwarire nyuma arekurwe cyangwa ajyanwe mu Kigo Ngororamuco.

    Minisitiri Musabyimana ku wa Kane, tariki 16 Werurwe 2023, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, ko abenshi mu bajyanwa muri ibi bigo ari ababa babuze andi mahitamo.

    Kuri we ngo ajya atekereza ko hashobora no kubaho uburyo bwo gufata ibi bigo bigashyirwa ahantu hegereye ibikorwa, ku buryo ababijyanwamo bajya batozwa kubikora.

    Ati 'Niba dufite inzererezi mu Mujyi wa Kigali, kuki Transit Center y'Umujyi wa Kigali ntagenda nkayishyira mu ruganda rw'Icyayi rwa Gisovu rukeneye abasoromyi noneho ba bantu tukabatoza gusoroma icyayi.'

    'Tukabarinda, tukabaha ibiryo nyuma y'amezi abiri bakaba bafite ubushobozi bwo kwitunga kuko n'ubundi ntabwo ari ibyaha mpanabyaha bakoze byo kubafunga. Oya ni ukugira ngo abantu basubizwe mu buzima busanzwe.'

    Nk'urugero rw'abasaga 3400 baheruka kurangiza kugororerwa i Iwawa muri Gashyantare 2023, harimo abagera ku 140 bahise bahabwa akazi mu mirimo yo kubaka amashuri n'amacumbi y'abakozi bakora muri iki kigo.

    Barimo 48 bahawe akazi k'ubwubatsi na Reserve Force na 49 badafite aho baba bagomba kuba bagumye Iwawa mu gihe uturere bakomokamo tukibashakira aho bazaba nibataha.

    Minisitiri Musabyimana atanga urundi rugero rw'abantu bakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe, avuga ko benshi muri bo baramutse bahawe akazi bashobora kubuvamo.

    Ati 'Dufate umuntu w'umuzunguzayi, uriya muntu burya akenshi aba akeneye akazi […] ntabwo ari icyaha kidasanzwe aba yakoze, buriya n'ubwo tubibabuza ni byo ariko ntabwo ari icyaha cy'ubugome aba yakoze.'

    Yakomeje agira ati 'Uriya muntu, nkeka ko abonye akazi, abenshi babivamo. Kuki nta bafata ngo mbashakire ahantu hari akazi, nshyireho 'Transit center' yabo, mbahe akazi […] ibyo byose ni ibitekerezo bihari tuzagenda tureba uko twabihuza.'

    'Ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye zo kurwanya ubukene, gushakira abantu akazi, kwigisha no guhana ariko abantu bakora ibintu bitari byo, byose tugerageza kubitwarira hamwe ngo turebe uko twabona umusaruro mwiza, hakaboneka igisubizo kirambye cy'ibi bibazo.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kandi itangaza ko mu gihe cya vuba hazavugururwa itegeko rigenga imiterere y'ibi bigo bigororerwamo abantu by'igihe gito ndetse bigahindurirwa izina bikitwa 'Amagororero y'Ibanze'.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, agaragaza ko abazunguzayi batajya mu muhanda kubera imyitwarire mibi ahubwo biba ari gushaka imibereho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-minisitiri-musabyimana-ku-guhanisha-umuzunguzayi-kujyanwa-mu-kigo

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Moussa Faki yakiriwe na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.

    Moussa Faki yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu, tariki 18 Werurwe 2023, aho yageze i Kigali avuye i Bujumbura mu rugendo yakoze n'imodoka akanyura ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko yagize amahirwe yo gutwara imodoka akava i Bujumbura, akambuka akagera i Kigali.

    Yakomeje ati 'Urujya n'uruza rw'abantu ni ibintu binyuze mu bushake buhuriweho mu gushaka amahoro. Kwihuza n'imibanire myiza ni uku bimera kuri Afurika twifuza.'

    Ubwo yageraga ku Mupaka wa Nemba, Moussa Faki, yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya ndetse na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana.

    Moussa Faki Mahamat ni umunyapolitiki ukomoka muri TChad ndetse yiteze kuba Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu. Kuri ubu ni Perezida wa Komisiyo ya AU muri manda ye ya kabiri.

    Yatorewe uyu mwanya bwa mbere ku wa 30 Mutarama 2017 mu nama ya 28 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ba AU, asimbuye Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi komisiyo utarashatse kongera kwiyamamaza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-perezida-wa-komisiyo-ya-afurika-yunze

  • UK na Rwanda bemeye ko nta mwimukira uzasubizwa inyuma,bose bazazanwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwongereza bwaraye bushyize umukono ku masezerano n'u Rwanda azatuma umuntu wese winjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi adashobora gusubira iyo yaturutse, azajya ajyanwa muri iki gihugu cyo muri Afrika y'Ibiyaga bigari.

    Ibi byabereye mu rugendo rwa Minisitiri w'Umutekano yo hagati w'Ubwongereza, Suella Braverman, ari na we ushinzwe ibibazo by'abimukira, aho mu gitondo cy'ejo ku wa gatandatu yageze i Kigali, muri gahunda yo kuvugana n'abayobozi b'u Rwanda kuri aya masezerano yerekeye abimukira hagati y'ibi bihugu byombi.

    Uru rugendo rwari rugamije gusubukura amasezerano yo gufashanya mu bijyanye n'urujya n'uruza hamwe n'ubukungu hagati y'ibi bihugu bibiri yasinywe mu kwa kane k'umwaka ushize.

    Aya masezerano ateganya ko abimukira bazinjira mu Bwongereza mu nzira zinyuranye n'amategeko bazahita boherezwa mu Rwanda kugira ngo basabireyo ubuhungiro.

    Abatari bake, harimo abanyapolitike, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ishyirahamwe rishinzwe impunzi kw'isi UNHCR n'abandi, bamaganye aya masezerano yasinywe n'uwari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, Priti Patel, hamwe n'uw'u Rwanda, Vincent Biruta, bavuga ko abangamiye uburenganzira bwa muntu.

    Hagati aho, abayobozi b'ibi bihugu byombi bakomeje gushimangira ko nta ngorane ateye, Ubwongereza bukavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bitekanye.

    Muri uru rugendo rw'iminsi ibiri, abaminisitiri Suella Braverman na Vincent Biruta basinye kuri ano masezerano kuri uyu wa gatandatu.

    Minisitiri Braverman avuga ko aya masezerano aha Ubwongereza akanya ko kwitegura gushyira mu bikorwa imyanzuro iri mu nyigo y'itegeko ryerekeye urujya n'uruza rudakurikije amategeko yashyikirijwe inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize.

    Gahunda y'Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda yagiye iburizwamwo n'abayirwanya, mu gihe byari biteganyijwe ko itangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa gatandatu k'umwaka ushize,ubwo indege ya mbere yari yitezwe kuzana mu Rwanda aba mbere yangiwe guhaguruka ku munota wa nyuma.

    Leta y'Ubwongereza ibona ko iyi ari yo nzira nyayo yo kurangiza ikibazo cy'abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n'amategeko, ariko abayirwanya bo babona ko ari 'ubugome buteye isoni'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uk-na-rwanda-bemeye-ko-nta-mwimukira-uzasubizwa-inyuma-bose-bazazanwa-mu-rwanda

  • Amavubi yatsinzwe na Ethiopia mbere yo guhura na Benin #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yatsinzwe n'iya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga mu Mujyi wa Adama.

    Ku munota wa 85 nibwo igitego cya Ethiopia cyinjiye gitsinzwe na Kenean Markneh ku mupira wamugezeho uvuye ku izamu ry'u Rwanda.

    Uyu mukinnyi wari mu rubuga rw'amahina yateye ishoti rikomeye, rikorwaho na Pierre Ishimwe, umupira wakomereje mu nshundura.

    Amavubi agiye guhita asubira i Addis Ababa aho azahaguruka ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Cotonou muri Benin.

    U Rwanda rukomeje kwitegura imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane rufitanye na Bénin mu yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire muri 2024.

    Mu itsinda L, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

    Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y'icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali), Ishimwe Pierre (APR FC)Hakizimana Adolphe(Rayon Sports).

    Mu bakina inyuma: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)

    Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)

    Abataha izamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatsinzwe-na-ethiopia-mbere-yo-guhura-na-benin

  • Hashyizwe ibuye fatizo ahazubakwa amacumbi y'abimukira bazava mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako biteganyijwe ko izatwara miliyari 60 Rwf ikaba ifite ibyumba 528, ikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yemerera u Bwongereza kohereza abimukira n'abashaka ubuhungiro binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko nubwo kuri ubu atarashyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri Suella Braverman, yavuze ko mu kwezi gutaha, hategerejwe umwanzuro wa nyuma w'Urukiko rw'Ubujurire, nyuma yaho hakazangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.

    Inkuru irambuye mu kanya…

    Minisitiri Suella Braverman, Dr Nsabimana na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa izi nzu

    Iyi nyubako izaba ifite ibyumba bisaga 500

    Babanje gusobanurirwa iby’uyu mushinga ugamije gufasha kubona amacumbi azabamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza

    Suella Braverman yijeje ku mu kwezi gutaha ibibazo by’amategeko biri mu kohereza abimukira mu Rwanda, bizaba byakemutse

    Suella Braverman yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira hirya no hino ku Isi

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizwe-ibuye-fatizo-ahazubakwa-amacumbi-y-abimukira-bo-mu-bwongereza

  • Rayon Sports yasusurukije Abanya Karongi bamaze imyaka 15 mu bwigunge #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe y 'umurenge wa Bwishyura izwi ku izina ry'inkuba ibitego bine ku busa mu mukino wa gicuti wabahuje kuri uyu wa gatanu ,kuri Stade ya IPRC West.

    Uyu mukino wari witabiriwe n'abanya Karongi baturutse hirya no hino, wabonaga ko banyotewe kongera kubona ikipe ikomeye ku butaka bwabo.

    Aba baturage bari mu bwigunge kubera ko ikipe yabo ya Kibuye Fc yasenyutse muri 2009 ndetse na stade ya Gatwaro irasenywa aho yari yubatse hubakwa ibitaro bya Kibuye.

    Kuva icyo gihe abaturage ntibahwemye gutakamba basaba ko iyo kipe yakongera kubaho ndetse bakanabona indi stade isimbura iya Gatwaro, bakongera kwishima ariko byabaye nk'inzozi kuko mu myaka 15 ishize nta cyakozwe.

    Ntakirutimana Emmanuel,umwe mu baturage bari baje kwihera ijisho uyu mukino yagize ati: “Turishimye, ubundi mfana Rayo Sports nishimiye kuyibona aha iwacu mu murenge wa Bwishyura turifuza ko twakongera kugira ikipe mu kiciro cya mbere .

    Ntwari Janvier ni umuyobozi w'imwe muri Hotel zo mu karere Ka Karongi bamwe mu bagize uruhare mu gutumira Rayon Sports, yabwiye Umuryango.rw ko muri gahunda bafite ari ukongera kugira ikipe mu kiciro cya mbere.

    Ati: “Abaturage bakeneye ibyishimo, impano z'i Karongi zikeneye kongera kuzamuka. Hano hari impano nyinshi ariko ntizibona aho zizamukira, twe nk'abafatanya bikorwa twishyize hamwe n'akarere kakatuba hafi birashoboka.

    Umuyobozi w'akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukase Valentine wari witabiriwe uyu mukino yabwiye Umuryango.rw ko hari ikigiye gukorwa.

    Ati: “Nibyo tuzi ko ikipe ikenewe hari ikigiye gukorwa. Mbere na mbere hagomba kuboneka aho bakinira.Hari umufatanyabikorwa tugiye gukorana tukabona ikibuga. Hari ikibuga cya Mbonwa giherereye I Rubengera kigiye gutunganywa n'ejo uwo mufatanyabikorwa yaradusuye ndumva dufite ikizere.

    Uyu muyobozi ariko ntavuga igihe iyo kipe izagiraho nuko izaba yitwa.

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Ndekwe Felex,Musa Essenu,ndetse na Kamara aho icya Kane yagitsinze kuri Penaliti nyuma y'ikosa ryakorewe Rudasingwa mu rubuga rwamahina.

    Ni umukino wari witabiriwe n'bafana basaga ibihumbi bibiri aho kwinjira itike ya make yari ibihumbi 3000 naho iya menshi ari 15000.







    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasusurukije-abanya-karongi-bamaze-imyaka-15-mu-bwigunge