Blog

  • Ikipe y’itangazamakuru yakoresheje igihaha it… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ku kibuga cyo mu Nzove, habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Staff ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe y’itangazamakuru rya sipiro ya AJSPOR FC. Uyu mukino wari ugamije gutsura umubano ku mpande zombi, warangiye AJSPOR FC itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri. 

    Butoyi na Fidele nibo bari ba kapiteni ku mpande zombi 

    Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana batari bake, watangiye ku isaha ya saa 16:00 aho waranzwe n’abakinnyi basanzwe bazwi mu buzima busanzwe nka Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports wari Kapiteni wa Staff ya Rayon Sports kuri uyu munsi, na Butoyi Jean wari Kapiteni w’ikipe y’itangazamakuru usanzwe ari na Perezida wayo.

    Uko umukino wagenze

    Umukino watangijwe n’ikipe ya staff ya Rayon Sports, nk’ikipe yari mu rugo ndetse ishyigikiwe. Ku munota wa 5 ikipe y’abanyamakuru yahushije igitego ku mupira watewe na Akira, ariko unyura hejuru y’izamu gato. Ku munota wa 7 ikipe y’abanyamakuru yongeye ibona amahirwe y’igitego ku mupira wazamukanwe na Rusine ariko umupira umubana muremure, umunyezamo wa Rayon Sports arawumutanga.

    Abakinnyi 11 AJSPOR FC yabanje mu kibuga

    22. Moussa (GK)

    4. Hitimana J Claude

    5. Kagame Patrick

    3. Byiringiro Isaac 

    12. Ndacyayisaba Hubert 

    15. Benjamin Akila

    9. Sammy Manishimwe 

    17. Seminega Franck

    16. Rusine Didier 

    6. Ushindi David 

    8. Butoyi Jean (CP)

    Staff ya Rayon Sports yakomeje kuganzwa n’ikipe y’abanyamakuru ndetse yageze imbere y’izamu inshuro zigera 4 mu minota 20 ya mbere, mu gihe Rayon Sports yari imaze kugera imbere y’izamu inshuro imwe. Ku munota wa 20, ikipe y’abanyamakuru yabonye uburyo bw’igitego cyatsinzwe na Claude Hitimana, ariko umusifuzi avuga ko umupira yawukozeho yaraririye. Ku munota wa 25, Staff ya Rayon Sports yakoze impinduka Kapiteni w’ikipe Uwayezu Jean Fidele ava mu kibuga asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel.

    Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akaba yari kapiteni kuri uyu munsi, yakinnye iminota 25 y’igice cya mbere atanga umwanya

    Abakinnyi 11 Staff ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Nzeyimana Ramadan 

    Uwayezu Jean fidele 

    Niyonkuru Vladmir 

    Rwaka Claude 

    Nshimiyimana j Claude 

    Nkubana Admen

    Kayisire Jacques

    Nonde Mohamed

    Namenye Patrick 

    Ngoga Roger 

    Mujyanama Fidele

    Ikipe y’abanyamakuru ya AJSPOR FC nayo yakoze impinduka, Butoyi Jean asohoka mu kibuga hinjira Joshua. Ku munota wa 37 Kayisire Jacques wari wagoye ikipe y’abanyamakuru yarekuye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati, umupira uca ku ruhande rw’izamu gato. Umukino kuva ku munota wa 30, amakipe yatangiye gukinana ishyaka riri hejuru, ndetse hatangira kuzamo no kuvunana kugeretseho n’amakarita.

    Butoyi wari kapiteni wa AJSPOR FC yakinnye iminota 25 atanga umwanya

    Ku munota wa 40 Ikipe y’abanyamakuru yaje gukora impinduka, Mucyo Antha yinjira mu kibuga asimbura Ushindi David. Izindi mpinduka Rayon Sports yakoze, nimero 7 Ngoga Roger yasimbuwe na Nizeyimana Shaffy, naho Nkubana Adrien asimburwa na Mugisha Jean de Dieu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego ubusa ku busa, gusa imbaraga zari nyinshi uko umukino wiyongeraga.

    Niyonkuru Vladmir usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, yagize igice cya mbere kiza aho yakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba umukino watangiye afashe Kapiteni wa AJSPOR FC Butoyi Jean ndetse aza kuvamo asimburwa na Joshua nawe usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa AJSPOR FC ariko bose yabafashe neza cyane. 

    Niyonkuru Vladmir wari wagoye abanyamakuru cyane, yagize igice cya mbere kiza

    Vladmir arimo akuraho umupira aciye ku butaka, ndetse akaba yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kibuga n’ubwo abantu bari bamumenyereye mu izamu 

    Igice cya kabiri ikipe y’abanyamakuru yatangiye yataka izamu rya Staff ya Rayon Sports, nk'uko yari yabitangiye mu gice cya mbere. Ku munota wa 50, Hitimana nanone yahushije igitego ku mupira wari uturutse muri Koroneri, ateretseho umutwe umupira ujya hanze gato. 

    Ku munota wa 56 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka, Kayisire Jacques yaje kuva mu kibuga byatumye staff ya Rayon Sports ihita igira ikibazo mu kibuga hagati. Ku munota wa 66 ikipe y’abanyamakuru ya AJSPOR FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Josya wagiye mu kibuga asimbuye, umunyezamu wa Rayon Sports ayoberwa aho umupira unyuze.

    Kayisire usanzwe ari perezida wungirije wa Rayon Sports yakinaga mu kibuga hagati, ndetse akaba yari yagoye abakinnyi ba AJSPOR FC. Gusa yaje kunanirwa bamusimbuje, bituma ikipe isubira inyuma

    Ku munota wa 72, ikipe y’itangazamakuru yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rusine Didier wari wagoye ba myugariro ba Staff ya Rayon Sports. Kuva Mucyo Antha yagera mu kibuga ndetse na Sadi Habimana, ikipe y’abanyamakuru yatangiye kurusha hagati ikipe ya Rayon Sports yari yakuyemo Kayisire ndetse byanavuyemo itsindwa rya Staff ya Rayon Sports.

    Imbaraga zabanye nke ikipe ya Staff ya Rayon Sports, ndetse abakinnyi kugera imbere y’izamu rya AJSPOR FC bibabana inkuru. Staff ya Rayon Sports nayo yakoze impinduka Muhayimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yinjira mu kibuga, ndetse na Nkurunziza Jean Paul nawe ahabwa umwanya.

    Antha nyuma yo kwinjira mu kibuga, yahinduye umukino ndetse AJSPOR FC itangira gukina yihuta 

    Ku ruhande rwa AJSPOR FC, Jado Max yinjiye mu kibuga ari kumwe na Kigeli Patrick. Ikipe y’abanyamakuru yakomeje gusatira cyane staff ya Rayon Sports ndetse ihusha ibitego bitandukanye, iminota 90 y’umukino irangira ikipe y’itangazamakuru itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya kabiri.

    Jado Max arimo kwishyushya yitegura gusimbura. Max asanzwe akina nka nimero 9 ushaka ibitego, arimo amaze iminsi atareba mu izamu 

    Abafana bari bagerageje kuza bigendanye n’ingano ya sitade 

    Kamoso ukina gatatu ya AJSPOR FC arimo agenzura umupira 

    Jado Max yinjiye mu kibuga ku mbaraga nyinshi cyane aje gufasha ikipe y’abanyamakuru kutishyurwa ibitego, aho yanyuzagamo akanatindana umupira 

    Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports, yabanje ku ntebe y’abasimbura 

    Mucyo Antha ubanza ibumoso, Sadi Habimana, na Jado Max babanje ku ntebe 

    Ngoga Roger ku mbaraga z’umubiri yatunguye benshi mu kibuga

    Desile Hatungimana umutoza w’ikipe y’abanyamakuru, arimo asoma umukino 

    Sembagare wakiniye Rayon Sports niwe wari umutoza mukuru wa Staff ya Rayon Sports

    Rusine Didier watsinze igitego cya kabiri cya AJSPOR FC, arimo abwira umusifuzi ko atarimo kubabanira 

    Bigirimana Guss usanzwe ari umutoza wungirije wa AJSPOR FC akazi kamwakanye yitabaza amazi 

    Ingeri zose z’abafana zari zabukereye zaje kwihera ijisho uko umukino uhagaze 

    Keza Cedrick usanzwe usanzwe akorera Radio 10, niwe watowe nk’umufana mukuru wa AJSPOR FC, gusa yafanaga anogeza uyu mupira live 

    Keza Cedrick yafanaga agasomeza n’akazi ko kogeza umupira w’abanyamakuru na staff ya Rayon Sports 

    Perezida Fidele asohotse mu kibuga yagiye kwiyicarira ku ntebe y’abasimbura 

    Abanyamakuru batakinnye bari babucyereye bari gufana cyane 

    Intero yari imwe mu bafana n’ikipe y’itangazamakuru 

    Nkusi Denis usanzwe ari Team Manager wa AJSPOR FC, ni umwe mu bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru

    Mihigo Saddam ushinzwe itangazamakuru muri AJSPOR FC yahoze ari umukinnyi wayo, ariko aza kugira ikibazo cy’imvune yatumye amara umwaka hanze y’ikibuga 

    Namenye Patrick usanzwe ari SG wa Rayon Sports, abafana bari ku kibuga bavugaga ko umupira we udakaze cyane 

    Burya ngo intambara ni nk’indi, umukino waje kuzamo imvururu ariko umusifuzi ahita azihosha 

    Nkurunziza Jean Paul wagiye gukina bitavugwaho rumwe aha yarimo yishyushya yitegura kujya mu kibuga 

    Rwaka Claude yagaragaje urwego rwo hejuru rwo kurinda izamu 

    Rwaka usanzwe ari umutoza wungirije muri Rayon Sports, hano yari afashe umwanzuro wo gutereka hasi Ndacyayisaba Hubert ariko abanje umupira 

    Rwaka washoje umukino ari kapiteni wa staff ya Rayon Sports, aha yari amaze kugeza ku butaka Ndacyayisenga 

    Kigeli Patrick ukorera B+ TV, arimo atanga ibitekezo by’uko abona umukino uri kugenda

    Djamila yinjiye mu kibuga asimbuye, agaragaza ubuhanga bukomeye cyane ku mupira w’amaguru akaba n’umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino 

    Abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bari bitabiriye uyu mukino 

    Moussa Camara ari mu bakinnyi ba Rayon Sports barebye uyu mukino 

    Moussa umunyezamu wa AJSPOR FC, yagoye ba rutahizamu ba staff Rayon Sports 

    Uwimana Jeanine wari Team Manager wa staff ya Rayon Sports, asanzwe ari SG wa Rayon Sports y’abagore 

    Kagabo Canisius usanzwe ukorera Isimbi.com, arimo kwigana uko abasifuzi bandika nimero z’abakinnyi bagiye kujya mu kibuga n’abagiye kuvamo 

    Umukino warangiye AJSPOR FC ibonye amanota 3 ya mbere nyuma y’imikino 3 idatsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127228/ikipe-yitangazamakuru-yakoresheje-igihaha-itsinda-staff-ya-rayon-sports-amafoto-127228.html

  • Bahawe inka! Inyamibwa batanze ibyishimo mu i… – #rwanda #RwOT

    Bakoze iki gitaramo cy'uburyohe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Weurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo bitsimbaza umuco w’u Rwanda.

    Imyaka 25 ishize batangiye gukora, ni urugendo rurerure ariko kandi rwatumye baguka, yaba mu baririmbyi, ibyo bakora, kwiteza imbere n’ibindi.

    Iki gitaramo bacyise ‘Urwejeje Imana’ mu gisobanuro cy’u Rwanda rwagutse, ruhorana itsinzi, iterambere n’Imana.

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kucyita 'Urwejeje Imana' mu kumvikanisha imyaka 25 ishize y'urwibutso baherekejwe n'Imana.

    Akomeza ati “Ni urugendo rurerure! Mu by’ukuri impamvu yo kucyita ‘Urwejeje Imana’ icya mbere ‘Urwejeje Imana’ ni u Rwanda rwejeje Imana. Bishatse kuvuga ngo ni u Rwanda ruhora rutsinda, ni u Rwanda ruhorana intsinzi, ni u Rwanda ruhorana iterambere, ni ya Mana irara ahandi, yirirwa ahandi ikarara i Rwanda.”

    Iki gitaramo cyafunguwe ku mugaragaro n'itsinda ry'abana ryitwa 'Nyundo Kids Drummer' ahagana saa 19:11', binjiriye mu murishyo w'ingoma wanyuze benshi.

    Ni igitaramo cyihariye kuri iri torero, kuko ryizihiza isabukuru y'imyaka 25 ishize babonye izuba.

    Amateka agaragaza ko ryavutse mu 1998, rishinzwe n'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare.

    Umushyushyarugamba Mukiza Eric wo mu Itorero Inganzo Ngari wayoboye iki gitaramo, atangiza iki gitaramo yavuze ko Inyamibwa bizihiza 'Urugendo rutari rworoshye ariko babashije kugera ntego bari bihaye.'

    Uburyohe budashira mu gitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero Inyamibwa

    Umwe mu babyinnyi b'itorero Inyamibwa yatangije iki gitaramo avuga uburyo iri torero ryagutse kuva mu myaka 25 ishize.

    Yavuze ko batangiye bakina ikinamico, nyuma baza no gutangira ibyo kubyina imbyino gakondo no gususurutsa abantu mu birori binyuranye.

    Avuga ko uko ahagana mu 2012 batangiye bajya gutaramia muri Kenya, ibihugu bibatumira bikomeza kwiyongera kugeza ubwo bagiye n'ibwotamasimbi.

    Uyu mukobwa yanavuze ko kuva icyo gihe itorero ryagutse, bunguka imiryango mishya, barashyingira, barashyingirwa n'ibindi byakomeje urugendo rwabo.

    Imyaka 25 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Umwaka ushize (2022) iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa.

    None ubu ni 'Urwejeje Imana'. Inyamibwa bigaragaje mu bihe bitandukanye-

    Abasore n'inkumi baserutse mu myambaro ya Kinyarwanda, abandi bavuza ingoma ubundi batanga ibyishimo mu ndirimbo n'imbyino bateguye.

    Abasore binjiriye mu ndirimbo igaruka ku gusingiza Intwari z'u Rwanda. Muri iyi ndirimbo bavuga ko intwari arizo zubakiyeho amateka meza y'u Rwanda. Ati 'Banyarwanda muze dusingizwe intwari.'

    Bari bitwaje ibyapa byanditseho ibyiciro by'intwari z'u Rwanda 'Imanzi', 'Imena' n'ingenzi'. Nyuma banzitse mu ndirimbo ishishikariza abantu gukunda umuco w'u Rwanda. Bati 'Umuco w'u Rwanda tuwusakazeho hose.'

    Iyi ndirimbo bayibyinnye abakobwa babyina bafite ingoma, bambaye imyambaro y'inshabure.

    Bakinnye kandi umukino wumvikanisha ibigwi by'Inyamibwa. Bakomereza ku ndirimbo igaruka ku Nkotanyi bati 'Inkotanyi cyane yabyirutse itsinda.' Iyi ndirimbo yaririmbwe n'abahanzi bubakiye ku muco barimo Masamba Intore.

    Iki gitaramo kitabiriwe n'abarimo Masamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze n'abandi banyuranye.

    Muri iki gitaramo kandi, abakuru mu Inyamibwa basanganiye bagenzi babo bafatanya nabo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Inyamibwa baherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2018.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Bwana Jonathan Gatera, yakanguririye abantu umuco wo kwizigama. Yavuze ko abagize Inyamibwa batangiye kwizigamira uyu munsi, mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere baba 'bafite inyibuko y'imyidagaduro yabo bwite' (Inyamibwa Cultural Exbihition).'

    Aba babyinnyi kandi baserutse mu kindi gice cy'umubyino, aho bagiye bagaragaza amwe mu mafoto ashushanya ibikorwaremezo u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize y'urugendo rw'iterambere, birimo nk'inyubako ya Kigali Convention Center, imishinga ihanzwe ijisho n'ibindi binyuranye.

    Iri torero ryanatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo 'Komeza imihigo Rwanda'. Basoje kuririmba no kubyina iyi ndirimbo bakomewe amashyi y'urufaya, aherekejwe n'akaruru k'ibyishimo mu rwego rwo kubashimira uburyo babataramiye.

    Iki gitaramo kitabiriwe na Minisitiri ndetse n'abadepite:

    Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Isi, Udahemuka Audace, yavuze ko bishimira ko iyi myaka ishize 'tubasha gutaramira Abanyarwanda, tugasusuruka kandi tukaganira'.

    Yavuze ko nyuma ya 1994, bitari byoroshye kubona abantu bongera gutarama, bagasakuza (gusakuza), bagaca imigani. Avuga ko aha ari naho havuye igitekerezo cyo gushinga iri torero kugira ngo rijye rifasha abantu kwegerana.

    Yashimye ingabo zari iza RPA 'kuko bahagaritse Jenoside uyu munsi tukaba tuhagaza neza twishimye'. Yashimye kandi ababyeyi 'batubaye hafi muri bya bihe byari bigoye'.

    Uyu muyobozi yashimye kandi abitabiriye iki gitaramo, Ati 'Kubona abantu bangana gutya ni ibyo kwishimira cyane.'

    Yavuze amazina y'abantu barimo Fulgence, Raissa, ikipe tekinike ndetse n'abandi bose bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo. Ati 'Aba bantu bakoze ibi bintu byiza tubahaye inka.'

    Umukino ndetse n'ibindi byose Inyamibwa bagaragaje muri iki gitaramo byateguwe na Landry afatanyije na Mpinganzima Joselyne.

    Udahemuka yavuze ko mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iki gitaramo n’imyaka 25 ishize mu rugendo “Tubahaye inka”. Yayihaye itorero ryose muri rusange'.

    Ababyinnyi b'iri torero kandi basabye Min.Ngabitsinze kubasanga ku rubyiniro, ubundi abakora mu ntoki mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iki gitaramo. 

    Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo, wavugijwe ahagana saa 22: 37'.


    Minisitiri Ngabitsinze yatanze ibihembo ku bahize abandi mu kwizigamira mu kigega RNIT, anashimira Itorero Inyamibwa


    Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline n’umugabo we Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz] wamenyekanye cyane muri filime ‘City Maid’


    Umukinnyi wa filime Yvan ukina muri filime Bamenya. Muri iki gihe ahatanye mu bihembo Rwanda International Movie Awards


    Umuhanzi Jules Sentore uherutse mu bitaramo mu Burayi yashyigikiye Itorero Inyamibwa



    Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo “Urwejeje Imana” cy’Itorero Inyamibwa










    Abakobwa b’Inyamibwa bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo binyuze mu mbyino

    Kamikazi Queen Loxanne witabiriye Miss Rwanda ya 2022 imbere y’abitabiriye ‘Urwejeje Imana’




    Abasore b’Inyamibwa bifashishije indirimbo zirata Intwari z’u Rwanda, banyuze benshi







    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero Inyamibwa 

    Angel na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Gwera’, ‘Rusengo’ n’izindi bitabiriye iki gitaramo

    Hacanwe urumuri mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Inyamibwa

    Inyamibwa bateye barikirizwa…… Mu mashyi no mu mudiho

    Muri iki gitaramo bashimiye kandi barata Intwari z'u Rwanda, zasubije agaciro umunyarwanda

    Hashimwe Polisi y'u Rwanda ku bw'umutekano watumye ibitaramo by'umuco n'ibindi bikorwa mu Rwanda bikomeza kuba


    Itorero Inyamibwa ryatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo bizihirijemo isabukuru y'imyaka 25 bamaze 

    Mukiza Eric wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyubakiye ku muco

    Inyamibwa batangiye urugendo rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda, bahereye ku gukina ikinamico bagenda baguka, banataramira mu bihugu bitandukanye


    Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, ni we waririmbishije aha hantu binyuze muri sosiyete yashinze yashinze yise ‘Nitha Impressions’

    Abakaraza b’itsinda ry’abana bo ku Nyundo ryafashishije benshi gususuruka binyuze mu murishyo w’ingoma

    Abasore n’inkumi bari biteguye uyu munsi mu buryo budasanzwe!

    Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, wabanzaga kwerekana ko waguze itike ikwemerera kwinjira

    Kamikazi Queen Roxanne witabiriye Miss Rwanda 2022 ni umwe mu babyinnyi bagize Itorero Inyamibwa

    Keza Melissa uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022

    Mu muhanda wo kuri Kigali Serena Hotel werekeza Camp Kigali aho iki gitaramo cyabereye

    Aba babyinnyi bahagurukiye kuri Spor View Hotel Kicukiro berekeza Camp Kigali


    Mu gitaramo nk’iki cy’imbonekarimwe ugerageza gufata amafoto cyangwa se amashusho bisiga urwibutso rudasa


    Umuyobozi wa Uno Fashion, Kwizera Danny [Uri iburyo] ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo

    INYAMIBWA BANDITSE AMATEKA AVUGURUYE MU GITARAMO CYABO NYUMA Y’IMYAKA INE

    “>

    INYAMIBWA NKURU ZASANGANIYE BAGENZI BABO MURI IKI GITARAMO BANYURA BENSHI

    “>

    RYARI IJORO RYA GAKONDO MURI IKI GITARAMO CYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 25

    “>

    MBERE Y’IGITARAMO, ABAGIZE INYAMIBWA BAKOZE AKARASISI MU BYISHIMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo ‘Urwejeje Imana’

    AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    VIDEO: Rwigema Freddy&Nyetera Bachir-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127225/bahawe-inka-inyamibwa-batanze-ibyishimo-mu-isabukuru-yimyaka-25-minngabitsinze-arabashima–127225.html

  • Kenya: Odinga yatangije imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto #rwanda #RwOT

    Hirya no hino muri Kenya hari kubera imyigaragambyo yateguwe na Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, urimo kwamagana leta ya Perezida William Ruto.

    Odinga avuga ko iyi ari imyigaragambyo iri kwamagana igiciro gihenze cy'imibereho, n'icyo yita perezida utemewe.

    Ubwo ni bwose mu baturage ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo rukomeye n'ubusahuzi, icyakora Polisi yavuze ko itari bwihanganire abashaka guhungabanya ituze ry'abanyagihugu.

    Mu gace ka Kibera, mu murwa mukuru, mu gitondo abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryana mu maso, nk'uko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.

    Amashuri amwe yatangaje ko uyu munsi atigisha, umwuka w'ubwoba ni wose mu bice bimwe by'igihugu cyane cyane mu bice bimwe bimwe by'umurwa mukuru Nairobi.

    Odinga yavuze ko uyu munsi wa 20 Werurwe 2023, ari itariki ifite igisobanuro.

    Amaze iminsi asaba abamushyigikiye kuzitabira iyi myigaragambyo ari benshi ngo bamagane ibyo batishimiye mu gihugu.

    I Nairobi, abigaragambya barahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aho Odinga avuga ko ari bugaragaze ubusabe bwe busaba ko perezida uriho 'agenda kuko yibye amatora', nubwo Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko William Ruto ari we wayatsinze.

    Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, nubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy'ibi.

    Minisitiri w'ubutegetsi yaburiye ko igipolisi kiri bukore ibishoboka mu kurengera abantu n'ibyabo. Abapolisi benshi n'ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.

    Ruto yavuze ko abona nta mpamvu y'iyi myigaragambyo kandi yashinje Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n'akajagari.

    The post <strong>Kenya: Odinga yatangije imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/kenya-odinga-yatangije-imyigaragambyo-yamagana-ubutegetsi-bwa-perezida-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-odinga-yatangije-imyigaragambyo-yamagana-ubutegetsi-bwa-perezida-ruto

  • Intsinzi ya Perezida Jinping, imyenda, umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda: Ikiganiro na Ambasaderi Kimonyo – #rwanda #RwOT

    Mu 2021 nibwo u Rwanda n'u Bushinwa byizihije imyaka 50 ishize ibihugu byombi byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.

    Mbere ya COVID-19 yagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019, abanyeshuri b'Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

    Mu buzima, nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage 700.000 barimo 37.500 babazwe.

    Iki gihugu kandi kirateganya kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka, ndetse n'ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y'u Bushinwa mu 1992.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yagarutse ku bikorwa bikomeje kuranga umubano w'ibihugu byombi ndetse n'icyerekezo cyawo.

    Ni ikiganiro kibaye mu gihe hashize iminsi mike Perezida Xi Jinping atsindiye manda ya gatatu ndetse hashyizweho Guverinoma nshya irangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe, Li Qiang.

    IGIHE: Hashize iminsi Perezida Xi Jinping atorewe manda ya gatatu. Intsinzi ye u Rwanda rwayakiriye gute?

    Ambasaderi Kimonyo: Twe gahunda tugenderaho iwacu ni uko abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo uwo bashaka kandi kuba Abashinwa baratoye perezida wabo mu buryo bumvikanyeho ni uburenganzira bwabo kandi bibafitiye akamaro.

    Uko ubuyobozi bwa hano busimburana, bwose bwerekana ibyo bwamaze kugeza ku gihugu cyabo. Kuba Xi Jiping yaratowe ntekereza ko ari byiza ku Bushinwa kuko hazakomerezwa ku byari bimaze kugerwaho.

    Abashinwa babyitwayemo neza, batora neza kandi benshi bashingiye ku gushikama no gukomereza ku bo igihugu cyabo cyagezeho. U Bushimwa ni kimwe n'u Rwanda bose bibanda ku bumwe bw'abaturage kandi ubona ko ari ikintu gikora neza.

    Kuba baramutoye ni ukubera icyizere bamufitiye ndetse banafitiye CCP nk'ishyaka kubera ko buri mwaka cyangwa itanu irangiye berekana icyo bakoze.

    U Bushinwa buheruka gushyiraho Guverinoma nshya, ese isanze umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa uhagaze gute?

    Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa uhagaze neza cyane mu buryo bwose bw'imikoranire, ubufatanye hagati y'ibihugu byacu mu nzego zitandukanye. Mu 2021 twizihizaga imyaka 50 u Rwanda n'u Bushinwa bitangije umubano mu bya dipolomasi kuva mu 1971.

    Ubu imaze kuba 52, iyo urebye ibyabaye cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo ubona koko harabayeho ubufatanye bukomeye hagati ya CCP na RPF.

    Navuga ko umubano ugaragazwa n'ibintu byinshi; nko mu migenderanire Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda mu 2018, na Perezida wacu aza hano, abayobozi bakuru ku rwego rwa za minisiteri baje mu Rwanda nubwo Covid-19 yivanze. Ibyo bigaragaza umubano mwiza dufitanye.

    Ikindi ni uburyo dushyigikirana ku rwego mpuzamahanga ku bibazo bitandukanye haba mu mu Muryango w'Abibumbye n'ahandi, bigaragaza ko umubano dufitanye ari mwiza. Navuga ko tubanye neza n'u Bushinwa.

    Uyu munsi mu bijyanye n'ubutwererane ni izihe nzego u Rwanda rufatanyamo n'u Bushinwa cyane?

    U Bushinwa bufatanya n'u Rwanda mu nzego zitandukanye bitewe n'aho u Bushinwa bufite imbaraga cyane. Birumvikana bufite imbaraga mu bintu byinshi ariko urebye cyane nk'ibijyanye n'ibikorwaremezo, imihanda, ingomero z'amashanyarazi, ni ukuvuga ngo Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'ibigo byayo bikorana n'ibyo mu Bushinwa, birimo n'ibyubaka imihanda.

    Twavuga nk'imihanda yo mu Mujyi wa Kigali mwabonye, uwa Huye, uriya wa Prince House ugiye kubakwa, uwa Bugesera, Urugomero rwa Nyabarongo II n'ibindi byinshi. Usanga ubufatanye mu rwego rw'ibikorwaremezo rukomeye.

    Ahandi ni mu burezi , uretse kohereza Abanyarwanda baza kwiga mu Bushinwa hari n'ibindi dukorana.

    Nk'urugero hari nka sosiyete yabo ya Huawei ikorana na Minisiteri y'Uburezi ndetse n'iy'ikoranabuhanga kugira ngo begereze internet yihuse ku mashuri agera ku 1500 kugira ngo bazajye biga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu buzima ho ubufatanye bumaze igihe kirekire kuko u Bushinwa bwohereza abaganga buri gihe kugira ngo bafashe inzego z'ubuzima cyane ko ari abanganga bafite ubuhanga buhanitse.

    Bubatse ibitaro bya Kibungo ndetse boherezayo n'abaganga buri gihe. Ubu barimo bagura ibitaro bya Masaka bigiye kuba ibitaro bikuru mu gihugu, no mu bihe bya Covid-19 mwabonye ko bari mu bambere badutabaye bohereza ibikoresho.

    Hari n'urwego ruri gukura rujyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri internet (e-commerce) u Bushinwa bufatanya na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB ku buryo turi kuzamuka.

    Musanga Abanyarwanda babyaza umusaruro amahirwe yo kuba bafite isoko rinini nk'u Bushinwa?

    Ibisohoka mu Bushinwa biracyari byinshi kurusha ibyo twe twinjizayo ariko turi gukora ibishiboka kugira ngo tuzamure natwe ibisohoka mu gihugu cyacu kugira ngo tuzamure ibyo ducururiza ku isoko ry'u Bushinwa.

    Ayo ni amahirwe kuba dufite isoko ringana rityo kandi ritworohereza cyane. Niba mwarabikurikiye muri Nzeri 2022 u Rwanda rwatangajwe nka kimwe mu bihugu bya mbere byavaniweho amahooro yose ku bicuruzwa ruzana mu Bushinwa.

    Bikajyana no kuba baratwemereye ko tuzana igihingwa cya stevia ariko ntiturakibona ku buryo buhagije. Urumva ko hari uburyo bwo korohereza ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda ku bijyanye no kuba byazana ibicuruzwa bitandukanye.

    Noneho ubwo bafunguye ku mugaragaro n'ibikorerwa mu Rwanda byose bishobora kuzanwa kandi abantu ba hano baragura.

    Ubundi umuntu iyo afite ibyo acuruza abyuka yibaza ngo arabicuruza he? Kuba ufite isoko ukabura ibyo ucuruza ni ikibazo. Niyo mpamvu ubona na leta yacu ishyira imbaraga nyinshi nko mu buhinzi bigamije kongera umusaruro.

    Niba umuntu abona toni ebyiri kuri hegitari yakagombye kubona eshanu urumva icyo cyuho kiracyari ikibazo. Niyo mpamvu mvuga ko isoko rirahari ariko ntituribyaza umusaruro uko bisabwa.

    Dukeneye gukora tukazamura umusaruro ku buryo buhagije.

    Nko muri Kamena 2023 hari imurikagurisha rigenewe Abanyafurika gusa ndetse no mu Rwanda baduhaye umwanya mwiza kubera ko dukorana nabo neza ku buryo dushobora kuzana ibigo nka 12 bishobora kuza kugaragaza ibyo bikora.

    Mu Ugushyingo 2023 na none hari irindi murikagurisha rizabera i Shanghai ryo rizaba ari rinini kurusha.

    Iyo ufite ingano ihagije y'ibyo ucururuza banatumiza ibindi bikaboneka biba ari byiza. Isoko rirahari igikenewe ni uko dukora kugira ngo twongere umusaruro tuzana hano mu Bushinwa.

    Tuvuze ku burezi, uyu munsi Abanyarwanda baza kwiga hano bangana bate? Iyo basubiye mu gihugu ni uwuhe musaruro batanga?

    Kuri ubu 99% by'Abanyarwanda baba hano ni abanyeshuri. Bari mu byiciro bitandukanye, haba abari gushaka impamyabumenyi y'ikirenga, PHD, iy'icyiciro cya gatatu , Master's ndetse n'abo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Abanyarwanda bize hano iyo batashye mu Rwanda batanga umusaruro. Abashinwa bigisha neza bikiyongera ku kintu baha aba bana cyo gu cyane.

    Mbere y'uko Covid-19 iza imibare yabo yahoraga irenga 2000. Twashakaga kongera, iyo ndwara irabihagarika ku buryo hari n'abatarashoboye kuza dusigarana nk'igihumbi.

    Turifuza kubongera kuko hari za buruse zitangwa ndetse hari n'abiyishyurira kuko hano amafaranga aba ari make kandi bagatanga uburezi bufite ireme.

    Hari n'abakorera mu mijyi ya Guangzhou, Beijing na za Shanghai. Abenshi ni abanyeshuri ariko icyo nabonye cyane ni uko aba bakorera impamyabumenyi z'ikirenga iyo bakora ubushakashatsi baba bibanda ku byagirira u Rwanda akamaro cyane nko mu ikoranabuhanga.

    Twifuza kubahuza n'ibigo byakorana nabo kuri ubwo bushakashatsi. Nk'uko wabibonye ejo bundi aha muri Hangzhou hari abatweretse ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Ejo bundi Minisitiri w'Intebe w'u Bushinwa mushya yavuze ko hari gahunda yo korohereza cyangwa gusonera inguzanyo ibihugu bya Afurika bifitiye iki gihugu. Ese hari ibiganiro nk'ibyo u Rwanda rwagiranye n'u Bushinwa? Ese u Rwanda rubufitiye inguzanyo ingana gute?

    Mu Ugushyingo kwa 2021 mu nama yabereye i Dakar u Rwanda narwo rwari rwitabiriye, mu byo Perezida Xi Jinping yatangaje harimo no gusonera ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ibyo bita 'interest free loans'.

    U Rwanda narwo ruri ku rutonde. Inguzanyo zigomba gusonerwa ziri mu ngeri zitandukanye ariko zikaba zaratangiye kwishyurwa. Ubu tumenye izatangiye kwishyurwa twabona umubare w'izizasonerwa.

    Ariko byaratangiye, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yatangiye gukorana n'inzego z'ubuyobozi hano mu Bushinwa, basuzuma umwenda ku wundi kugira ngo tube twakungukira muri iyo gahunda.

    U Rwanda rutekereza iki ku bavuga ko inguzanyo u Bushinwa buha Afurika ari umutego

    Iyo mbona abantu bavuga ngo u Bushinwa bushaka gushyira Afurika mu mutego w'amadeni mbona ari ibintu bidafite aho bihuriye n'ukuri.

    Twe impamvu dukomeza kwegera u Bushinwa ni uko inguzanyo zabwo ziba zifite inyungu nke ndetse tuba twabiganiriyeho. Ikindi Abashinwa nta muntu bategeka umushinga ahubwo baraza bakabubwira bo mwakorana bakakubaza icyo ushyize imbere haba mu burezi, ubuzima n'ibindi.

    Iyo ubagaragairije umushinga ufite nta kindi bongeraho ahubwo muraganira mugafata umwanzuro bishingiye ku byo mwebwe muharanira.

    Urebye kandi ibyatangajwe mu 2021 ubona ko biotanga icyizere. Icya mbere ni uko Perezida Xi Jinping yagaragaje ko igihugu cye gishaka gufasha Afurika kongera ibyo byohereza mu Bushinwa bikagera kuri miliyari 300.

    Njya numva byasakuje hirya no hino ngo inguzanyo u Bushinwa buha Afurika n'umutego ariko twe turiyizi tuzi ubukungu bwacu, tuzi n'uburyo tugurizwa. Kuko nk'umuntu uwo ari we wese kujya gufata umwenda ukurusha imbaraga ushobora kugutera ibibazo.

    Twe amafaranga tugurizwa ava mu Bushinwa n'ahandi aba agiye mu mishinga iri buzamure ubukungu ku buryo n'umuntu aba ashobora kwishura. Urebye ku rutonde rw'abaguriza u Rwanda, u Bushinwa nta n'ubwo bugeza 9%.

    Guverinoma nshya y'u Bushinwa muyitezeho iki ?

    Icyiza cya hano ni uko habaho uburyo bwo gukomereza ku byakozwe. Perezida atowe kuri manda ya gatatu n'ubwo yashyizemo abandi bayobozi bashya, uko inzego zubatse nta byinshi bizahinduka.

    Ahubwo ni ahacu kwagura ibikorwa nka bimwe nababwiye haba ari ibikorwaremezo, kongera ibyo twohereza ku isoko rya hano, guteza imbere ikoranabuhanga. Turajwe ishinga no gushaka abafatanyabikorwa mu bigo bitandukanye.

    Ikindi turashaka gukorana n'u Bushinwa ku buvuzi bwifashishijwe iya kure (télémédecine), ubu hari n'ibitaro twatangiye gukorana aho tuzabihuza n'Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK kugira ngo babe bagira ibyemezo bafata ku murwayi bafatanyije.

    Ubu turabegera bakadufasha mu bijyanye n'ubuhinzi cyane mu kongera ikoranabuhanga muri urwo rwego haba mu kuhira n'ibindi kugira ngo hongerwe umusaruro uhagije.

    Ibyo bikajyana no kuduha za nguzanyo umuntu yishyurwa ku nyungu nke kuko uyiguha aba afite ubushake bwo gufasha. Hari imishinga itandukanye twabagejejeho ndetse duteganya gukomezanya nabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intsinzi-ya-perezida-jinping-inguzanyo-zirimo-imitego-imyenda-umubano-w-u

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KAREKEZI Denys mwene Gisa Telesphore na Mukaruyonza Immaculee, utuye mu Mudugudu wa Nyirabwana, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KAREKEZI Denys, akitwa GISA Denys mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Guhuza umwirondoro nuwanditse muyindi passport mfite.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-40/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-40

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KYATENGWA Emily Mutaga mwene Frank Mutaga na Jeanne Mujawimana, utuye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KYATENGWA Emily Mutaga, akitwa Emily MUTAGA mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-39/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-39

  • Abakunzi b’ikiganiro cy’imikino Urukiko rw’Ubujurire barangajwe imbere n’abagikora basuye abarwayi batishoboye bari mu bitaro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’ikiganiro cy’imikino Urukiko rw’Ubujurire gitambuka kuri Fine FM, basuye abarwayi batishoboye bari mu bitaro bya Masaka.

    Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023.

    Ni igikorwa cyateguwe n’itsinda ry’abakunzi b’iki kiganiro riyobowe na Ntakirutimana Blandine ku bufatanye n’iyi radio by’umwihariko abanyamakuru bakora muri iki kiganiro.

    Iki gikorwa cyo gusura abarwayi bari mu bitaro bya Masaka ntabwo bagiye imbokoboko gusa ahubwo bari bitwaje ibyo gufasha aba barwayi birimo amata, ibikoresho by’isuku bitandukanye bifasha aba barwayi batishoboye.

    Dukuzimana Jean de Dieu [Jado Dukuze], ni we munyamakuru wari waje ahagarariye bagenzi be ari we wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko iki gikorwa kitarangiriye Masaka kuko abakunzi b’iki kiganiro bazakomeza gukora ibikorwa byo gufasha abababaye.

    Ati “Ni igikorwa cyiza bakoze kandi ni igikorwa kitarangiriye aha kuko hari n’ibindi bikorwa by’urukundo bizakomeza kuranga abakunzi b’Urukiko rw’Ubujurire mu rwego rwo gukomeza kuba hafi no gufasha abababaye.”

    Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire gitambuka kuri Fine FM kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 10h-13h, ni ikiganiro gikunzwe na benshi. Gikorwa n’abanyamakuru Sam Karenzi akaba umuyobozi w’iyi radio, Jado Dukuze, Niyibizi Aime na Muramira François Regis.

    Bari bitwaje ibikoresho bitandukanye

    Amata n’ibikoresho by’isuku ni bimwe mu byo bashyiriye abarwayi

    Blandine na Jado Dukuze ni bo bari bayoboye iki gikorwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakunzi-b-ikiganiro-cy-imikino-urukiko-rw-ubujurire-barangajwe-imbere-n-abagikora-basuye-abarwayi-batishoboye-bari-mu-bitaro-amafoto

  • Miss Vanessa Uwase wahishuye ko nta mukunzi afite, yavuze ku kuba yasubirana n’umu-EX we #rwanda #RwOT

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Uwase Raissa yavuze ko ubu abayeho mu buzima butagira umukunzi nyuma yo gutandukana n’umukunzi mushya yari afite.

    Vanessa yabihamirije abamukira kuri Instagram aho yari yafashe umwanya wo kuganira na bo.

    Umwe yamubajije niba yarafashwe cyangwa nta mukunzi afite maze agira ati “nta mukunzi mfite. “

    Undi yamubwiye ko yatunguwe no kumva ko nta mukunzi afite, maze amubwira ko ari yo mahitamo ye. Ati “nta mukunzi mfite kuko ari yo mahitamo yanjye. “

    Ibyo kuba yakongera gukundana n’uwahoze ari umukunzi we, yirenze ararahira ko bitakunda.

    Ati “muvandi ni nde wakohereje? Ariko ntibishoboka, inzoka ihindura uruhu rwa yo (kwiyuburura) kugira ngo ibe nini kuruhashaho.”

    Miss Vanessa Uwase yavuze ko kandi atiteguye kuba yashinga urugo mu gihe cya vuba. Yifuza ko umugabo we yazaba ari umwizerwa kandi yubaha.

    Nyuma yo gutandukana n’umunyemari Putini Kabalu wari waramwambitse impeta ya fiançailles, mu mpera 2021 yahishuye ko ari mu rukundo rushya.

    Nubwo yagize ibanga iby’urukundo rwe ariko amakuru yavugaga ko ari impamvu z’umutekano w’akazi k’umukunzi we akora kuko byavugwaga ko ari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Vanessa nta mukunzi afite kandi ngo ntiyiteguye gusubirana n’uwo bahoze bakundana

    Ibyo gushaka umugabo si vuba

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-uwase-wahishuye-ko-nta-mukunzi-afite-yavuze-ku-kuba-yakundana-n-umu-ex-we

  • Perezida Kagame na Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza baganiriye ku kibazo cy'abimukira (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri Braverman Suella bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.

    Ni ibiganiro byibanze ku masezerano y'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza yo kwakira abimukira azwi nka MEDP [Migration and Economic Development Partnerships].

    Aya masezerano yasinywe hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza muri Mata 2022, agamije ubufatanye mu gukemura ikibazo cy'abimukira ku Isi ndetse n'ibijyanye n'ubufatanye mu iterambere.

    Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri Braverman byanitabiriwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Abandi barimo Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Maloko n'Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukaruliza.

    Minisitiri Braverman ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, aho yahakoze ibikorwa birimo kugirana ikiganiro n'abanyamakuru.

    Yavuze ko u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'inyongera 'agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda'.

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, na we wari muri icyo kiganiro yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

    Ati 'Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugire uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by'abimukira ku Isi.''

    'Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw'abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y'iterambere ku bantu.'

    Kuri iki Cyumweru kandi Minisitiri Braverman yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

    Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

    Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro.

    Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

    Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu ko gushaka umuti w'iki kibazo cy'abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Braverman n’itsinda ayoboye bamaze iminsi ibiri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali

    Ibiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Minisitiri Braverman byari byanitabiriwe na Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Ubwo Perezida Kagame yaramukanyaga na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella bafashe ifoto nyuma yo kugirana ibiganiro

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-baganiriye-ku-kibazo-cy