Blog

  • Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango b'itsinda 'TWITEZE IMBERE' rikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega,  baravuga ko uwari perezidante wabo yabambuye  arenga miliyoni 5 afatanyije n'umubitsi, bakavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye mu kubafasha kubishyuriza umutungo wabo.

    Iri tsinda ryatangiye gukora mu mwaka 2017 ryari rigizwe nabanyamuryango 17, abagore 13 n'abagabo 4.

     Baritangije bafite intego yo kwiteza imbere, aho bateranaga rimwe mu cyumweru buri mu nyamuryango yatangaga umugabane fatizo ungana 1000Frw, bitewe n'ubushobozi bw'umuntu hari n'abafataga umugabane urenze umwe.

    Iri tsinda ryatangiye rikorera ku biro by'Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Gitega.

    Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash, bavuga ko muri Nzeri umwaka wa 2022 ari wo munsi bagombaga kugabana, uwari perezidante Madame Dukundane Bonne chance, ababwira ko nta mafaranga ahari kuko umubitsi wabo yaburiwe irengero.

    Bakomeza bavuga ko batumva ukuntu amafaranga batanganga atigeze ajyanwa kuri Konti y'itsinda, akaba ari naho bahera bavuga ko uyu perezidante wabo yaba yaragize uruhare mu kunyereza umutungo wabo.

    Umwe ati 'Twarahungabanye cyane, twari dufite kwishyura amazu y'abandi turyamamo, kwishyurira abana amafaranga y'ishuri no kuba twakemura n'ibindi bibazo bya buri munsi, tukiteza nimbere.'

    Mugenzi we ati 'Bantwaye amafaranga angana n'ibihumbi magana ane arenga, nayizigamye mu buryo bungoye nteganya kuyakoresha ibintu byinshi bitandukanye. Nateganyaga ko umwana wanjye agomba kujya ku ishuri, nteganya kuyabyaza inyungu. Ibyo byose byarahagaze mbese ubuzima bwarahagaze.'

    Undi ati 'Bamwe muri twe abana babo ntibabashije kujya ku ishuri kandi birazwi ko umuntu yizigama kugira ngo azagire icyo ageraho.'

    Aba baturage bakomeza gushyira mu majwi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagaei ka Kabeza, ko yaba yarakingiye ikibaba uyu perezidante w'iri tsinda bitewe nuko ari inshuti ye y'akadasohoka.

     Ibi byatumye itangazamakuru rya Flash rivugisha uyu muyobozi Madame Uwineza M.claire, avuga ko ibyo abaturage bamushinja ntacyo yabivugaho.

    Ati 'Aaahhh! Ntakintu ndibuze kuvuga, sinibaza ubuvugizi uvuga ushaka ko tubakorera, ngira ngo si ikibazo kije bwa mbere, n'ubundi uwo mwaganiriye ejo bundi yakibajije mu nteko y'abaturage.'

    Aba baturage barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha, amafaranga yabo bakayabona kuko byabateje igihombo gikomeye cyane.

    Umwe ati 'Turifuza ko mwadufasha mukaturenganura bakaduha amafaranga yacu, natwe tukagira uko twigenza kuko turababaye.'

    Undi ati 'Turifuza ko baturenganura tukabona amafaranga yacu kuko itsinda ryacu ryaberaga mu buyoboz, kandi n'ubu biracyari mu buyobozi. Nibaduheshe amafaranga yacu.'

    Mugenzi we ati 'Twebwe turasaba ko baturenganura kandi aya matsinda ni leta ishishikariza abaturage kuyajyamo.'

    Umuyobozi w'Umurenge wa Gitega, Bwana Mugambira Etienne, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zibishinwe zatangiye kugikurikirana.

     Yaboneyeho  gushishikariza abaturage kuba inyangamugayo mubyo bakora.

    Ati 'Iby'iryo tsinda tubiziho batubwiye ko bizigamiye nyuma abayobozi babo babatwara amafaranga, inzego z'ubutabera ziragikurikirana. Icya mbere tubashishikariza ni ubunyangamugayo kuko kiriya gikorwa bakora kiba gishingiye ku bunyangamugayo.'

    Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afite uruhare rugaragara mu iterambere ridaheza kandi rirambye no kuzana impinduka mu bukungu.

    Aya matsinda ni uburyo bwihariye butuma abayagize bafashanya kandi bakusanyiriza hamwe ubushobozi,  ngo bagere ku iterambere rirambye no kwivana mu bukene.

    Aba baturage bavuga ko umubitsi yabatwariye amafaranga arenga miliyoni 5.

    Eminente Umugwaneza

    The post Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa

  • Wema Sepetu wabwiwe ko ashobora kutazabyara, yavuze impamvu yahishe inda ya 3 iheruka kuvamo #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu yavuze ko niba Imana yaravuze ko igiye guha umugisha inda ye, atagomba kubitangaza ngo buri wese amenye ko atitwe.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize umukunzi we Whozu avuze ko muri Kanama 2022 Wema Sepetu yari atwite ariko ubwo inda yari ifite amezi 3 ikaza kuvamo kubera ibibazo bombi bagiranye atakekaga ko byagira ikibazo ku nda, ikaza kuvamo.

    Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi wa filime yahishe ko atwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa burimo igisubizo.

    Ati “ntabwo ngititwe. Ni yo naba ntwite ukeka nzabivugaho? Imana niba ivuze ngo reka mpe umugisha inda ya we Wema hanyuma nkatwita ntabwo nzabibabwira mwese. Gusa nifuza gutwita.”

    Ni nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari nyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukinnyi wa filime muri iki gihugu akaza kwitaba Imana ari we Kanumba.

    Wema yarahanuriwe….

    Umuyobozi w’itorero rya Pantecoste, Nabii Bendera riherereye Kimara mu mujyi wa Dar es Salaam, muri Gashyantare 2020 yavuze ko icyo Wema asabwa ari ukumva ijwi ry’Imana kuko inkuru ye ntaho itandukaniye n’iya Hana wo muri Bibiliya.

    Yagize ati'Wema nta tandukaniro afitanye na Hana wo muri Bibiliya washatse umwana igihe kirekire ariko akamubura kugeza ahuye n’ijambo ry’umukozi w’Imana akabona umwana.'

    'Nusoma igitabo cya 1Samweli 1:10-20 uzamva agahinda uwo mugore yari afite kubera kubura urubyaro ariko nyuma yo gusenga asaba Imana igihe kirekire yaje kumuha umwana.'

    Yakomeje agira ati'Imana ya Hana ni yo ya Wema, icyo asabwa gukora Wema ni ukwicuza imbere y’Imana akemera ikosa rye maze icyo cyiswe umuvumo uzakurwaho na we abyibagirwe, umwaka utaha nziko azabona umwana.'

    Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko gushaka umwana bidashirira mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa bityo ko Wema agomba gusenga cyane ndetse akajya abonana n’umugabo we(kuryamana) kuko ari bwo azatwita.

    Wema aheruka gukuramo inda ya Whozu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-wabwiwe-ko-ashobora-kutazabyara-yavuze-impamvu-yahishe-inda-ya-3-iheruka-kuvamo

  • U Rwanda na FAO batangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa hakurikiranwa inzira zose binyuramo kuva mu murima kugera ku Isoko.

     Ibi ngo bigamije gukumira ibyateza ingaruka kubuzima bw'abantu, biturutse kubyo kurya no kuba ibiribwa biturutse imbere mu gihugu, bibasha kugirirwa ikizere ku Isoko mpuzamahanga

    Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda zigaragaza ko benshi mu bahinzi badafata neza umusaruro wabo, kuburyo ugera ku isoko ufite ubuziranenge.

    Shingiro Jean Bosco ni umushakashatsi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB).

    Ati 'Abahinzi bafite ikibazo kubera ko usanga bamwe batazi amabwiriza y'ubuziranenge amwe na mwe, noneho ugasanga arahinze ariko kugira ngo ubone isoko uzi ko bisaba kuba wujuje ibipimo by'ubuziranenge.'

    Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe umushinga ugamije gukurikiranira hafi inzira ibiribwa binyuramo, kuva mu murima kugera ku isoko hagamijwe kumenya ibikwiye kwitabwaho mu buziranenge bwabyo,  mu kugabanya ibyateza ingaruka ku buzima bw'Abantu no kugira ngo bibashe guhangana ku isoko mpuzamhanga.

    Ni gahunda u Rwanda rufatanyije n'ishami rya Loni ryita kubiribwa n'ubuhinzi FAO, ndetse ikaba iri gukorerwa no mu bindi bihugu umunani bya Afurika biri mu muryango wa COMESA.

     Coumba Dieng Sow, uhagarire FAO mu Rwanda avuga ko muri iki gihe Afurika ishaka gushyira mu bikorwa isoko rusange, ari ngombwa gukurikiranira hafi ubuziranenge bw'ibiribwa uhereye mu kugera ku isoko.

    Ati 'U Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa uyu mushinga uterwa inkunga n'ubumwe bw'uburay , muri macye ni aha twatangiriye, kubera iki gikorwa ari ngombwa muri iki gihe,  ni uko Afurika ishaka gushyiraho isoko rusange. Ibiribwa rero  cyangwa ibikomoka ku buhinzi ni bimwe mubicuruzwa by'ingenzi cyane kuri iryo soko.'

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko gukurikiranira hafi  ubuziranenge bw'ibiribwa hagendewe kumwabirza ya FAO, bizatuma bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana ubuziranenge no kumenya neza icyo ibindi bihugu bisaba cyane cyane nk'ibikomoka ku nzuki, ni ibintu bijya bisaba ubuziranenge buhambaye ibikomoka ku matungo. Ntabwo wagira ubuki bwiza utahuguye abavumvu, ntabwo wagira ubuki bwiza utarebye imachini bakoresha kugira ngo babutunganye, ntabwo wagira amata meza udahuguye aborozi, ntabwo wagira amata meza utarebye imishini bakoresha ngo bayatunganye. Nk'uko nabivuze ni uruhererekane kugira ngo bafashe buri wese ku rwego rwe.'

    Umwaka ushize wa 2022, nibwo u Rwanda na FAO bemeranyijwe gutangira gusuzuma uruhererekane rw'ibiribwa mu gihugu, hifashishijwe uburyo bugezweho mpuzamahanga.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>U Rwanda na FAO batangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/u-rwanda-na-fao-batangije-uburyo-bwihariye-bwo-gusuzuma-ubuziranenge-bwibiribwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-fao-batangije-uburyo-bwihariye-bwo-gusuzuma-ubuziranenge-bwibiribwa

  • Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'Ibyishimo, igitekerezo cyawo cyatanzwe mu 2006 kizanywe na Jayme Illien uyobora umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w'Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk'uburengenzira bw'ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy'ingenzi kigize imibereho y'umuntu.

    Mu 2012 nibwo uyu munsi watangiye kwizihizwa ku mugaragaro, aho Umuryango w’Abibumbye watangazaga ko tariki 20 Werurwe ariho Isi yose izajya yizihiza umunsi w’ibyishimo ndetse ikanazirikana akamaro gakomeye ibyishimo bifite mu mibereho ya buri munsi.

    Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n'impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga, n'ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.

    Umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka

    Mu kinyarwanda hari ubwo bavuga ko 'ntawe ukira asongwa', mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Ahangaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.

    Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw'ibihugu n'uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n'abandi bantu (socialization), imibereho y'umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n'ibindi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2023 iragira iti: ”Ba umunyabitekerezo, ibuka gushimira kandi wibuke kugira neza (cyangwa se kugirira neza abandi)'. Mu bihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, gusa byose bigahuriza ku kuba abantu bahurira hamwe nyuma y’akazi bakishimira ibyo bagezeho mu buzima cyangwa se bakawizihiza hagati mu miryango yabo.

    Abantu bagirwa inama yo kwizihiza uyu munsi bari kumwe n’abantu bakunda batuma bagira ibyishimo, cyangwa se batuma bagira umuneza usendereye. Uyu munsi kandi buri wese aba agomba kuwumara amwenyura, kuko aricyo washyiriweho ngo abantu bizihize ibyishimo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127235/tariki-ya-20-werurwe-ni-umunsi-mpuzamahanga-wibyishimo-127235.html

  • Mahoro Isaac yashyize hanze amashusho y’indir… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 11 Werurwe 2023 ni bwo Mahoro Isaac yafashe amashusho y’iyi ndirimbo yise “Nyigisha”, mu gikorwa cyabereye i Nyamata aho yashyigikiwe n’abakunzi be, abanyamakuru barimo Justin Belis wa Flash Fm na Olivier Baganizi wa Isango Star Tv, ndetse n’itsinda rigari rimufasha mu muziki. 

    Bisabye iminsi 9 gusa kugira ngo amashusho yayo abe ageze hanze kuko yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023. Aririmbamo ko nta cyo yanganya ubuntu Imana yamugiriye, akongeraho ati “Sinshaka kubuvamo namba. Nyigisha guhorana nawe, umbe hafi Mukiza, ne kukuvaho, undeke nkubemo kandi nawe umbemo”.

    Mahoro Isaac watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 [awumazemo imyaka 17], akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ndabizi neza”, “Isezerano”, “Ibihishwe” n’izindi. Indirimbo ye nshya yise “Nyigisha” yari itegerejwe cyane bitewe n’uburyo yayamamaje cyane, agateguza abantu ko ari indirimbo idasanzwe.

    Kera kabaye aya mashusho yageze hanze. Mahoro yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yibazaga iyo aza kuba ataramenye Yesu uko byari kuba bimeze uyu munsi. Aragira ati “Nabyibajijeho kenshi ni bwo haje igitekerezo cyo gushima Imana, nshima umunsi namenyeho umukiza”.

    Mahoro uri gukora umuziki ashyigikiwe cyane na ‘Management team’ ye, yungamo ati “Ariko kandi nkasaba Imana ko yakomeza kumbamo nanjye nkayibamo tukaba umwe, ibindi byose naba mbifite bibaye gutyo. Ariko sinjye wivugaga gusa, ahubwo ni isengesho rya buri wese wamenye Umukiza”.

    Iyi ndirimbo ye isemuwe mu Cyongereza ariko nanone ifite agashya ko kuba isemuwe mu rurimi rw’Amarenga. Abisobanura agira ati “Iyo tuvuga ubutumwa, tureba ingeri zose kuko ntituba tuzi uwo buzakiza. Ni yo mpamvu dushyiraho amagambo y’icyongereza, tugashyira mu marenga, ushyira inshundura nyinshi mu mazi, ubundi hakagira izifata”.

    “Nyigisha” igaragaramo umuzungukazi witwa Eva wo mu Budage, wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo avugamo Ikinyarwanda adategwa. Anita Pendo ukorera RBA, anyuze kuri konti ya Instagram y’umunyamakuru wacu Mupende Gedeon [tman_gideon], [kanda HANO], yatangariye uburyo Eva anasobanukiwe neza umuhamagaro we mu Kinyarwanda. 

    Mahoro yabwiye inyaRwanda ko Eva ari umuvandimwe n’inshuti ye. Ati “Yaje nk’uko n’undi wese w’inshuti yaza”. Asubiza niba ari iturufu yo kugeza muzika ye i mahanga, yavuze ko Imana ibishimye byaba ari byiza, kuko Yesu yasize asabye abigishwa be kogeza izina rye mu mahanga yose.

    Yagize ati “Ariko Imana ibonye ko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kure, nabwo Imana yabikoresha kugira ngo ubutumwa bwayo bugera kure. Kuko tugomba kuvuga ubutumwa amahanga yose, niko Yesu yasize avuze”.

    Mahoro arakataje mu muziki ari gukora afite ‘Manager’

    Bamwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo

    Isaac yashyize hanze indirimbo ‘Nyigisha’ yari itegerejwe cyane

    Mu ndirimbo “Nyigisha” hagaragaramo Eva ari kuririmbana na Isaac

    Niyomwungeri Pierre niwe Manager wa Mahoro Isaac

    Umugore wa Mahoro Isaac nawe agaragara muri iyi ndirimbo

    Baganizi Olivier wa Isango Star Tv yashyigikiye Isaac muri ‘Nyigisha’

    Justin Belis wa Flash Fm mu ndirimbo ‘Nyigisha’ wa Mahoro

    Hano ni nyuma y’igikorwa nyamukuru cyo gufata amashusho y’indirimbo

    Nyuma y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo basangiye icyo kurya

    REBA INDIRIMBO “NYIGISHA” YA MAHORO ISAAC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127238/mahoro-isaac-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-nyigisha-isemuwe-mu-rurimi-rwamarenga-vid-127238.html

  • MU MAFOTO: Ubwiza bwa Hannah Karema Tumukunde… – #rwanda #RwOT

    Henshi ugenda ureba kuri murandasi mu Karere k'Ibiyaga bigari, inkuru y'amarushanwa y'ubwiza ya Miss Uganda 2023 niyo iri kugarukwaho cyane.

    Birumvikana kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iri rushanwa ryari rigiye kumara imyaka igera kuri 5 ritaba, kuko ryaherukaga mu mwaka wa 2019.

    Gusa na none ikindi kiri kuvugwaho ni ubwiza bwa Hannah wegukanye ikamba, bivugwa ko ari amateka kuba muri Uganda hatowe umukobwa mwiza kuko bitari bisanzwe.

    Uretse kandi Hannah wegukanye ikamba, Ademu Whitney Martha yabaye Igisonga cya mbere naho Prossy Agwang aba icya kabiri.

    Miss Olivier Nakakande niwe waherukaga gutorerwa kuba Miss Uganda 2019, gusa ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikamba yarisigiye Elizabetha Bagaya wari Igisonga cye cya mbere hari muri 2021, akaba ari na we waryambitse Hannah.

    Miss Hannah Karema Tumukunde n’Ibisonga byeUbwiza bwa Miss Hannah bwakangaranyije benshiMiss Hannah biravugwa ko ari we mukobwa mwiza wa mbere utowe muri UgandaHabanje kuba imyiyereko y’abakobwa bose bari bahatanye

    Imyaka yari igiye kuba itanu hataba Miss Uganda kubera ibibazo birimo na COVID19Kuwa 18 Werurwe 2023 nibwo Miss Hannah yambitswe ikambaYitwa Hana Karema ku mbuga nkoranyambaga [@hana.karema]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127237/mu-mafoto-ubwiza-bwa-hannah-karema-tumukunde-wegukanye-ikamba-rya-miss-uganda-2023-127237.html

  • Lupita Nyong’o yahishuye ko ikanzu yambaye mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni ikanzu y'umweru Lupita Nyong’o ukina yitwa Nakia yambaye ku gace ko muri filime 'Black Pather: Wakanda Forever', gatangira bari gushyingura T'Challa wari umwami wa Wakanda, ari we Chadwick Boseman, witabye Imana mu 2020.

    Abinyujije kuri Instagram, Lupita Nyong’o yasobanuye uko iyi kanzu yari yambaye yakozwe, biturutse ku mushanana wambarwa n’Abanyarwanda mu birori bitandukanye. Ni ikanzu yakozwe na Ruth E. Carter usanzwe azobereye mu gukora imyenda ikoreshwa muri filimi zitandukanye, wanakoze iyo muri Black Panther.

    Lupita Nyongo’o w’imyaka 40 ukomoka muri Kenya umaze kwandika amateka i Hollywood, yavuze ko ubwo yajyaga kureba uyu munyamideli yamweretse ibitekerezo by'uko ashaka iyo kanzu na we amusaba kugira ibyo yongeraho, ahita yibuka umukenyero yabonanye umuvandimwe we.

    Yagize ati 'Igihe najyaga kwipima imyenda yo muri Wakanda Forever, Ruth yari akiri gushaka umwambaro Nakia azajyana mu kiriyo cyo kwa Ramonda. Yagerageje kunyereka ibitekerezo yari yakusanyije, ashaka kumva nanjye ibyo nashyiraho.'

    Yakomeje ati 'Icyo gihe nari maze iminsi mvuye muri Kenya, umuvandimwe wanjye Fiona yitabiriye ubukwe bw'inshuti z'Abanyarwanda yambaye umwambaro wabo gakondo.. Neretse Ruth iyo foto ihita imuha igitekerezo cy'iyi kanzu yakoze, iri muzo nakunze cyane.'

    Ruth E. Carter wadoze iyi kanzu ya Lupita Nyong’o agendeye ku mushanana w’Abanyarwanda, niwe uherutse guhabwa igihembo cya Oscar Award 2023 mu kiciro cy’umuhanzi w’imideli wahanze imyenda myiza yambawe muri filime ya 'Black Panther: Wakanda Forever'.

    Ubusanzwe Lupita Nyong’o akunze kwambara imyenda yo muri Africa. Mu 2020 yatangarije Vogue Magazine ko akunda gukorana n’abahanzi b’imideli nyafurika, kuko aba ashaka kwerekana imico y'aho akomoka n’imideli yaho ko imaze gutera imbere.

    Lupita Nyong'o avuze kuri iyi kanzu mu gihe ubwo hamurikwaga igice cya kabiri cya 'Black Panther', musaza we Junior Nyong'o yari yambaye umwenda wakozwe na Matthew Rugamba washinze House of Tayo.

    Ikanzu Lupita Nyong'o yambaye muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yadozwe nk'umushanana w'Abanyarwanda

    Ifoto yagendeweho y'umuvandimwe wa Lupita yambaye umushanana yatumye bamudodera iyo yambaye muri Wakanda Forever

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127240/lupita-nyongo-yahishuye-ko-ikanzu-yambaye-muri-black-panther-2-ikomoka-ku-mwambaro-wabanya-127240.html

  • Zagutunga zikanagushuka: Uko Mwene Karangwa yahiriwe n'imbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Ni umusore ufite abamukurikira barenga ibihumbi 136. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karangwa yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga yiga mu mashuri yisumbuye gusa atangira kubishyiramo imbaraga mu 2017 ubwo yigaga muri Kaminuza.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibazi ko kuri ubu hari ababigize akazi ka buri munsi ku buryo bibinjiriza amafaranga atari make. Benshi muri abo ni urubyiruko aho usanga bafite sosiyete bamamariza zikabahemba buri kwezi, abandi ugasanga banahawe amasezerano n'ibigo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

    Karangwa yavuze ko ashobora kwinjiza arenga ibihumbi 400 Frw kubera imbuga nkoranyambaga

    Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zatangiye kumwinjiriza amafaranga nyuma y'icyorezo cya Covid-19 ngo kuko aribwo yanatangiye kumenyekana cyane muri rubanda bituma zimwe muri sosiyete zitandukanye zitangira kumuhamagara zikamuha amafaranga.

    Ati 'Byaje kuzamuka biva ku mafaranga make noneho atangira kwiyongera ubu nibura nshobora gukorera ibihumbi 400 Frw mu kwezi ariko hari n'igihe arenga cyane bitewe n'ibiraka nabonye mu kwezi ariko ntiyapfa kujya munsi, ayo rero niyo nkoresha mu kwishyura inzu akanantunga.'

    Karangwa wize ibijyanye n'amazi ndetse n'ibidukikije muri kaminuza, yavuze ko ibyo yize kuri ubu yabishyize hasi ahitamo kwamamaza abamugana ngo kuko ariho abona amafaranga.

    Uyu musore avuga ko hari byinshi imbuga nkoranyambaga zimaze kumugezaho birimo kumuha inshuti nshya, kumuhuza n'abakomeye ndetse no kuba abasha kwizigamira buri kwezi amafaranga aba yakoreye.

    Ati ' Ni akazi gashya abantu batari bumva ariko gahemba n'amafaranga menshi mu gihe wabyitwayemo neza, niba umuntu muvuganye amafaranga ukamukorera ibyo yagusabye, ubutaha akurangira n'abandi bantu ugashiduka buri munsi ufite abantu runaka muri bukorane kandi bakakwishyura.'

    Imbuga nkoranyambaga zishobora kugushuka

    Karangwa avuga ko imbuga nkoranyambaga kimwe n'ubundi buzima busanzwe byose bisaba gushyiramo ubwenge mu byo ukora ngo kuko iyo udashyizemo ubwenge hari abantu bashobora kukuyobya bakakugusha mu byaha.

    Ati ' Hari umuntu ushobora kugusaba gukora ibintu runaka ngo akwishyure, rero iyo ufashe umurongo wawe ukirinda kujya mu bintu runaka cyane cyane kuba wakurikirana bariya barwanya Leta nabo bagera aho bakagutinya kuburyo ntaho bahera bakubwira gukora ibintu bibi.'

    Hejuru yo kwamamaza, Karangwa avuga ko yifashisha Twitter mu gukorera ubuvugizi abababaye, ibibazo bafite bigakemuka.

    Ati ' Twatangije ubuvugizi kuri bya biciro bya RURA biza guhindurwa, hari abanyeshuri runaka baba bafite ibibazo tukabavuganira bikagenda neza, hari abaturage baba barenganye ukabavuganira. Hari ibikorwa umuntu ategura bihuza urubyiruko bikagenda neza'.

    Karangwa yagiriye inama urundi rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko mu kuzikoresha bakwiriye kumenya ko izi mbuga zigira ibyiza byinshi ndetse n'ibibi byinshi.

    Ati ' Nababwira kuzikora mu buryo batibagirwa ko n'ubuzima busanzwe buhari . Ntazikunde biri ku kigero cyo hejuru, ahe umwanya n'ubuzima bwe busanzwe n'abantu be basanzwe, birinde kuba imbata kandi bamenye kuzikoresha mu buryo bubabyarira inyungu.'

    Karangwa yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitajya zibagirwa ibyo abantu bandika ari nacyo yasaba abazikoresha kujya bibuka bakandika ibifite umumaro.

    Ishimwe Karangwa Claude kuri ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 136

    Yishimira bimwe mu bikorwa ategura bikitabirwa n'urubyiruko

    Igikorwa cyo gusana inzu ya Mukanemeye uzwi mu gufana Mukura n'Amavubi ni kimwe mu byo yishimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zagutunga-zikanagushuka-uko-mwene-karangwa-yahiriwe-n-imbuga-nkoranyambaga

  • Ishyaka riri ku butegetsi muri Nijeriya ryabashije kugenzura ubucuruzi mu umugi wa Lagos #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria, All Progressive Congress (APC) ishyaka riri ku butegetsi ryabashije gushyira ku murongo ihuriro ry'ubucuruzi mu mugi wa Lagos

    Lagos ni umugi munini cyane kandi ufite abaturage benshi babarirwa muri Miriyoni 20 zirenga ndetse ufatwa nk'uri ku mwanya wambere muri Afurika.

    Amatora aherutse muri iki gihugu, abaturage bashyigikiye ku bwinshi umukandida utavuga rumwe n'ubutegetsi Peter Obi, intsinzi iravuzweho rumwe kugera ubwo hitabajwe ubutabera.

    Gushyira ibintu ku murongo mu mugi wa Lagos byaturutse ku kugumana intebe Guverineri uriho ubu, Babajide Sanwo-Olu watsinze uwo bari bahanganye n'amajwi arenga 760.000 akubye kabiri uwo bahanganye cyane – ibisubizo byatangajwe na komisiyo y'amatora.

    Gusa uwo bahanganye yamaganiye kure ibizava mu matora kabone n'ubwo bitaratanganzwa byuzuye, avuga ko agomba kwitabaza inkiko zikamurenganura.

    Ba guverineri muri Nigeriya bagenzura ingengo y'imari ifite agaciro ka miliyoni kandi bashinzwe amashuri, ibitaro n'ibikorwa remezo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ishyaka-riri-ku-butegetsi-muri-nijeriya-ryabashije-kugenzura-ubucuruzi-mu-umugi

  • U Rwanda ntirwasohotse muri Raporo y'uko ibihugu bihagaze mu kugira abaturage bishimye #rwanda #RwOT

    Raporo y'uyu mwaka yasohotse uyu munsi irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

    World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk'uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe 'kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y'abatuye isi'.

    Abakora iyi raporo bavuga ko 'abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw'ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by'abaturage bacu'.

    Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y'uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni; ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n'igipimo cya ruswa.

    Urutonde rw'uko ibihugu bikurikirana uyu mwaka ruriho ibihugu 137.

    Mu karere, ku rutonde rw'uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

    Raporo y'uyu munsi ntiriho u Burundi n'u Rwanda n'ibindi bihugu bimwe na bimwe, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

    Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo iheruka kubonekaho ya 2021.

    Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n'ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y'abantu.

    Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi — 2023

    Finland
    Denmark
    Iceland
    Israel
    Ubuholandi
    Sweden (Suède)
    Norway (Norvège)
    Ubusuwisi
    Luxembourg
    New Zealand (Nouvelle-Zélande)
    Austria (Autriche)
    Australia
    Canada
    Ireland
    Amerika
    Ubudage
    Ububiligi
    Czech Republic (République tchèque)
    Ubwongereza
    Lithuania

    Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

    127. Madagascar

    128. Zambia

    129. Tanzania

    130. Comoros

    131. Malawi

    132. Botswana

    133. DR Congo

    134. Zimbabwe

    135. Sierra Leone

    136. Liban

    137. Afghanistan

    Kuki u Rwanda rwakunze kuza inyuma?

    Abakora iyi raporo bahuza ibyishimo by'abaturage mu bihugu n'amateka, ibyorezo, ibyago, ubushobozi, kwitabwaho n'abandi, amagara (ubuzima) y'abantu, na politiki z'imbere mu bihugu.

    Muri raporo ziheruka, u Rwanda — kimwe mu bihugu bigaragaza kuzamuka mu iterambere mu bukungu n'imibereho mu zindi raporo zitandukanye — rwakomeje kuza mu bihugu 10 cyangwa bitanu bya nyuma.

    Uretse ubushobozi bw'abaturage mu by'ubukungu, amagara yabo ni kimwe mu bipimo bishingirwaho n'iriya raporo ku byishimo, amagara yo mu mutwe ni kimwe mu bibazo byihariye mu Rwanda, ashobora kuba indi mu mpamvu u Rwanda ruza inyuma mu byishimo.

    Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n'ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) buvuga ko 20% by'Abanyarwanda 'bagendana n'uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe'.

    Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye agashami k'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko nta bushakashatsi barakora buhuza ibivugwa n'iriya raporo ku byishimo n'ikibazo ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu 2018 bwerekanye.

    Yabwiye BBC ati: 'Ariko nk'uko ubizi ikigaragaza ubuzima bwiza bwo mu mutwe hari umunezero…happiness. Nkeka ko byanze bikunze niba hari ibibazo byo mu mutwe ni ukuvuga ko abantu bagenda bagabanya kunezerwa no kuryoherwa n'ubuzima.

    'Ntabwo nzi abo bantu [bakora ubwo bushakashatsi] methodology [uburyo] bakoresha ariko wenda natwe mu Rwanda dukoze ubwo bushakashatsi twareba niba bifitanye isano.'

    Indwara zo mu mutwe mu Rwanda — zitandukanye kandi mu byiciro bitandukanye — zikomoka ahanini ku mateka ya jenoside ndetse n'ibindi bibazo nka Covid-19 n'ingaruka zayo, nk'uko Dr Iyamuremye abivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-rwanda-ntirwasohotse-muri-raporo-y-uko-ibihugu-bihagaze-mu-kugira-abaturage