“Ethiopie yateguye uyu mukino ishaka gutsinda kuko yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 kandi njye nari namaze guhindura abakinnyi icumi. Muri rusange ni umukino nafashe nk'imyitozo y'uwa Bénin.”
Abajijwe ku kuba ikipe ye kubona ibitego bikomeje kuba iyanga, Carlos yavuze ko bikiri ikibazo ariko yishimira ko nibura baba baremye uburyo bwabyo.
Ati ” Turacyafite ikibazo cyo gutsinda ibitego ariko nkomeje kubigisha kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu. Igisigaye ni ukwizera ko n'ibitego bizaboneka kuko mu mupira w'amaguru byose birashoboka, dushobora no kuzatsinda Bénin ibitego bitanu.”
Amavubi aragera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Mbere, aho agomba guhurira n'abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagiye gusimbura Kwizera Olivier wagize imvune ku munota wa nyuma ntiyitabira.
Hari kandi Rafael York, Imanishimwe Emmanuel, Steve Rubanguka na Mutsinzi Ange.
Umukino ubanza Bénin izakiramo u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023 i saa 17:00 kuri Stade l'Amitie. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.
Umukuru w'ishyaka ryegamiye kuri Leta muri congo Patrick-Thierry Kakwata yasabye ko amatora y'umukuru w'igihugu yaba habanje kwirukanywa imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu.
Patrick-Thierry ni Perezida w'ishyaka Mouvement des réformateurs libéraux (MRL),yaraye ahamagariye imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga kubavira mu gihugu ngo babone kwinjira mu matora.
Yabivugiye I Lubumbashi mu biganiro ishyaka rye ryagiranye n'umuyobozi mu kuru wa Haut-Katanga.
Patrick yashimangiye ko Leta ya Congo ifite ubushobozi bwo kutihutisha amatora, ahubwo ikabanza guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati' nti bikwiye kwinjira mu matora mu gihe hari igice kimwe cy'igihugu gifitwe n'abanyamahanga. Kuri twe ikihutirwa n'umutekano no kwirukana imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga bari ku butaka bwacu'.
Ibi birajyana no guha ingabo z'igihugu FARDC ubushobozi bwo kurinda byuzuye ubusugire bw'igihugu.
Patrick uyobora ishyaka rya MRL,yongereye ho ko kuba kubarura abatora byaratangiye ariko umunsi nyirizina w'amatora utaratanganzwa ni urugero rwiza rugaragaza ko hari ikibazo cy'umutekano muke kitavugwa uko kiri.
Uyu mutegetsi atanze impuruza mu gihe muri Kivu y'Amajyaruguru ingabo za EAC zikomeje kwisuka , ngo zirebere iyubahirizwa ry'amasezerano ya Luanda agamije kugarura ituze no kumvikanisha impande zihanganye muri Congo. Radio Okapii
Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'Ibyishimo, igitekerezo cyawo cyatanzwe mu 2006 kizanywe na Jayme Illien uyobora umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w'Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk'uburengenzira bw'ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy'ingenzi kigize imibereho y'umuntu.
Mu 2012 nibwo uyu munsi watangiye kwizihizwa ku mugaragaro, aho Umuryango w'Abibumbye watangazaga ko tariki 20 Werurwe ariho Isi yose izajya yizihiza umunsi w'ibyishimo ndetse ikanazirikana akamaro gakomeye ibyishimo bifite mu mibereho ya buri munsi.
Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n'impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga, n'ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.
Umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka
Mu kinyarwanda hari ubwo bavuga ko 'ntawe ukira asongwa', mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Ahangaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.
Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw'ibihugu n'uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n'abandi bantu (socialization), imibereho y'umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n'ibindi.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2023 iragira iti: ''Ba umunyabitekerezo, ibuka gushimira kandi wibuke kugira neza (cyangwa se kugirira neza abandi)'. Mu bihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, gusa byose bigahuriza ku kuba abantu bahurira hamwe nyuma y'akazi bakishimira ibyo bagezeho mu buzima cyangwa se bakawizihiza hagati mu miryango yabo.
Abantu bagirwa inama yo kwizihiza uyu munsi bari kumwe n'abantu bakunda batuma bagira ibyishimo, cyangwa se batuma bagira umuneza usendereye. Uyu munsi kandi buri wese aba agomba kuwumara amwenyura, kuko aricyo washyiriweho ngo abantu bizihize ibyishimo.
Polisi ivuga ko kwicwa kwa Bwana Murray gufite aho guhuriye n'iperereza yakoraga kuri ruswa yashinjwaga abakomeye.
Uyu yarashwe n'abicanyi batazwi ubwo yari atwaye imodoka mu mujyi wa Johannesburg ari kumwe n'umuhungu we w'imyaka 28, Thomas,wari umujyanama mu by'amategeko.
Aba barashwe kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize aho uyu muhungu yahise agwa aho mu gihe Bwana Murray yapfiriye mu bitaro nyuma.
Aba bombi bari mu modoka y'umweru ya Toyota Prado berekeza mu rugo rwabo i Pretoria.
Uyu yagenzuraga kompanyi ya Bosasa,kompanyi ya leta yari ishinzwe ibijyanye na serivisi z'imfungwa.
Iyi kompanyi yashinjwaga gutanga ruswa ku rwego rwo hejuru mu bagize guverinoma n'abanyapolitiki bakomeye mu gihe cy'imyaka icyenda ku butegetsi bwa Jacob Zuma,kuva 2009 kugeza 2018.
Umunyapoliriki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya, akaba n'umuyobozi w'Ihuriro Azimio la Umoja one Kenya, Raila Odinga, yavuze ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwaPerezida William Ruto nk'iyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023.
Mu ijambo yagejeje ku bambari be bigaragambyaga mu gace gakorerwamo ubucuruzi bukome ka Eastleigh mu murwa mukuru  Nairobi, Odinga yavuze ko imyigaragambyo yabaye uyu munsi ari intangiriro y'icyo yise kurwanirira ubutabera.
Ati 'Buri wa Mbere haajya haba imyigaragambyo, urugamba rwatangiye kandi ruzarangira ari uko abanya-Kenya babonye uburenganzira wabo.'
Yongeyeho ko imyigaragambyo idateze guhagaraga kugeza igihe igiciro cy'ifu kimanutse.
Yagize ati 'Iyi ni intangiriro. Tuzakomeza kugeza igihe igiciro cy'ifu kigabanutse.'
Ageze i Kamukunji, Odinga yavuze ko abitabiriye imyigaragambyo ari ikimenyetso cy'uko abanya-Kenya barambiwe ubuyobozi bwa Perezida William Ruto.
Odinga wigeze kuba Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, yashimiye Abanya-Kenya kuba bitabiriye ku bwinsho imyigaragambyo, nubwo yavuze ko guverinoma yakoresheje imbaraga ngo iyihashye.
Odinga kandi yari aherekejwe n'umwungiriza we  Martha Karua , hamwe n'abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi briho barimo Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, Umuyobozi w'ishyaka Wiper Party, Kalonzo Musyoka n'abandi.
Odinga yasabwe guhagarika imyigaragambyo
Visi Perezida wa Kenya bwana Rigathi Gachagua yasabye ihuriro Azimio la Umoja, guhagarika imyigaragambyo kuko atari ikintu kiza ku bukungu bw'igihugu, bakareka abaturage bakajya ku mirimo.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023, abambari ba Raila Odinga, baramukiye mu myigaragambyo basaba ko perezida William Ruto arekura ubutegetsi, kuko bamushinja kwiba amajwi mu matora no gushyiraho leta ishyize imbere ubwoko.
Gachagua yavuze ko igihugu gikora iyo bwabaga kigahagarara ku baturage ndetse n'imitungo kandi ko Kenya itaza kwemera ko ubuzima buhagarara.
Uyu mutegetsi nomero ya Kabiri mu gihugu, yavuze ko kugera ubwo twakoraga aya makuru nta muntu wari waguye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi.
Visi Perezida wa Kenya yavuze ko abacuruzi batafunguye ubucuruzi bwabo ahanini batinya gusahurwa no kwibwa n'abigaragambya.
Abapolisi banyanyagijwe ahantu hose hari abigaragambya batesha abaturage, ndetse banabarasheho ibyuka biryana mu maso nk'uko Daily Nation yabibonye.
'Acide folique' cyangwa 'Vitamine B9' ni kimwe mu bifasha imikorere myiza y'ubwonko, bigafasha mu kugira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze. Mililitiro(ml) 125 z'umutobe w'ibitunguru, ni ukuvuga ½ cy'itasi , kiba kirimo 9% bya acide folique ikenewe ku munsi.
4.Ibitunguru ni byiza cyane ku buzima bw'amagufa
Ibitunguru bikomeza amagufa y'umuntu.Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Carolina y'Amajyepfo(Medical University of South Carolina), bwagaragaje ko amagufa y'abagore barya ibitunguru nibura rimwe ku munsi, bagira amagufa akomeye 5% kurusha ababirya rimwe mu kwezi.
Abagore barya ibitunguru ku buryo buhoraho, baba bagabanyije 20% y'ibyago byo kuvunika amagufa yo mu mayunguyungu ugereranyije n'abatabirya.
5.Ibitunguru bifasha abakobwa n'abagore bababara mu gihe cy'imihango
Ubushakashatsi bwakozwe mu 1990 muri Dakota y'Amajyaruguru (Dakota du Nord) muri Amerika, bwagaragaje ko abagore bakunda kurya ibyo kurya bikungahaye ku butare bwa 'manganese' bababara mu nda gahoro ugereranyije n'abatabirya. Kandi ibitunguru bikize kuri ubwo butare.
6.Ibitunguru bigabanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru
Igitego cya Franck Kessie mu minota y'inyongera y'umukino cyahesheje ikipe ya FC Barcelona gutsinda mukeba wayo Real Madrid ibitego 2-1 ndetse ihita iyirusha amanota 12 ku rutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya FC Barcelona itaragaragaje ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino,ikomeje kuzonga bikomeye Madrid kuko mu mikino 6 baheruka guhura yayitsinze eshanu mu gihe uyu mukeba yatsinze umwe gusa.
Mu mukino wa El Clasico wabaye kuri iki cyumweru ndetse utari ushishikaje benshi,Real Madrid yari yagiye CAMP Nou kureba ko yagabanya ikinyuranyo cy'amanota 9 yarushwana na FC Barcelona ariko byarangiye cyiyongereye kurushaho.
Real Madrid niyo yinjiye neza muri iyi El Clasico ubwo ku munota wa 0 gusa, Vinicius Jr yinjiranye mu rubuga rw'amahina umupira yari ahawe na Camavinga agerageza kuwuhereza bagenzi be ukubita kuri myugariro wa Barcelona witwa Ronald Araujo wigira mu izamu.
FC Barcelona yakinaga nta gihunga na gito yatangiye gusatira aho mu minota yabanje Lewandowski yateye ishoti rikomeye umunyezamu Courtois akuramo umupira wari ukomeye.
Nyuma y'aho kandi,Christensen yahawe umupira mu rubuga rw'amahina awuteye n'umutwe uca iruhande gato rw'izamu.
Barcelona yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Sergi Roberto nyuma y'ishoti rikomeye cyane ryatewe na Raphinha rigarurwa n'aba myugariro ba Madrid usanga uyu myugariro ahagaze wenyine awushyira mu izamu.
Real Madrid itagikanga na gato FC Barcelona,yari hasi mu busatirizi by'umwihariko Karim Benzema utigaragaje na gato.
Mu gice cya kabiri Real Madrid yageageje kwiharira umupira ariko gutera mu izamu birayigora kugez ubwo Rodrygo winjiye mu kibuga asimbuye abonye uburyo bwiza ariko ntiyabasha gutsinda igitego.
Ku munota wa 74,Raphinha yari atsindiye FC Barcelona igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Courtois akora ibitangaza awushyira muri koloneri.
Habura iminota itandatu ngo umukino urangire,Asensio yatsindiye Real Madrid igitego ariko VAR yemeza ko yari yaraririye.
Mu minota yongewe kuri 90 y'umukino,FC Barcelona yashegeshe bikomeye Real Madrid ubwo Frank Kessie winjiye asimbuye yatsindaga igitego ku munota wa 92 abyaje umusaruro uburangare bwa Ferland Mendy wahagaze nabi ntashobore gukuraho umupira wari utewe mu rubuga rw'amahina na Alejandro Balde.
Nyuma y'umukino umutoza Xavi yagize ati “Ntabwo igikombe turagitwara ariko ni intsinzi ikomeye mu by'ukuri.Ntekereza ko twari dukwiriye gutsinda kuko twaruhije cyane Real Madrid.Twaremye uburyo bwinshi.”
Myugariro Sergi Roberto watowe nk'umukinnyi w'umukino yagize ati “Ntabwo twavuga ko twatwaye igikombe ariko ubu tubarusha amanota 12,biragoye kuri bo [kuba bakitwambura].
Ikipe ya Xavi ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri La Liga aho irusha amanota 12 mukeba Real Madrid iyikurikiye mu gihe hasigaye imikino 12 yo gukina.
Ukurikije urwego FC Barcelona iriho muri La Liga rutandukanye cyane n'urwo mu marushanwa y'i Burayi,nta kabuza ishobora gutwara igikombe cya 27 cya La Liga.
Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wambere tariki ya 20 werurwe 2023 bizindutse byandika ko ubutegtsi bwa Congo buhanze amaso SADC mu kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bw'icyo gihugu.
Uku bimeze rero ngo umuti nta wundi usibye kwitabaza ibihugu binyamuryango SADC ngo bakore impinduka no guhashya umwanzi bita u Rwanda bavuga ko rwabateye rwihishe inyuma y'umutwe w'inyeshyamba za M23.
Mu mpera z'icyumweru gishize ,Perezida Tshisekedi yari Luanda muri Angola aho yabonanye na mugenzi we João Lourenço baganira kuri gahunda yo kohereza ingabo za Angola muri Kivu ya Ruguru ngo zihangane na M23.
Radio okapi yanditse ko Perezida Tshisekedi yagenzwaga no gutebutsa ubufasha mu byagisirikare yemerewe na mugenzi we Lourenço, kuko ngo kugeza ubu ingabo za EAC zitari gutanga umuti wo ku mukiza M23 n'u Rwanda nk'uko bikwiye.
Angolo yemeye kohereza abasirikare bayo 500 mu burasirazuba bwa kongo ngo bafashe impande zihanganye no gutuma amasezerano yo kurangiza intambara yashyiriweho umukono I Luanda yubahirizwa uko bikwiye.
Aba basirikare ni baramuka baje bazasanga ingabo z'ibihugu bya EAC zamaze kugera muri congo mu mugambi nk'uwo, icyakora Congo ikazishinja kugenda gake mu kibazo kuko zidahubukira kurasa.