Blog

  • Ibyo kwitega mu biganiro Perezida w'Ubushinwa aragirana n'uw'Uburusiya arasura #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Burusiya kuva iki gihugu cyatera Ukraine mu mwaka ushize, ndetse byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

    Umwanditsi mukuru wacu ku Burusiya Steve Rosenberg n'umunyamakuru wacu ukorera mu Bushinwa Stephen McDonell, aha baribaza ku byo buri ruhande rushobora kungukira mu biganiro, ndetse no ku byo tuzi ku mubano hagati y'ibi bihugu bibiri.

    Putin arimo gushaka ubufasha ku nshuti

    BBC ivuga ko kuba Putin yaratangije intambara itaragenze uko yabitekerezaga;agafatirwa ibihano ndetse n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rukaba rwarasohoye urupapuro ruriho izina rye rwo kumuta muri yombi kubera ibyaha byo mu ntambara nta gushidikanya ubu acyeneye inshuti.

    Aha ni ho Xi Jinping azamo.

    Perezida Xi yigeze kwita Perezida Putin “inshuti magara” ye. Bombi bafite byinshi bahuriyeho: bombi ni abategetsi b'abanyagitugu, kandi bombi bahuriye ku gitekerezo cy'”isi itegetswe na benshi” itagengwa n'Amerika.

    I Moscow bitezwe gushyira umukono ku masezerano yo “gushimangira ubufatanye bwuzuye” hagati y'ibihugu byabo byombi.

    Uruzinduko rw'akazi rwa Perezida w'Ubushinwa ni ikimenyetso kigaragara cyo gushyingikira Uburusiya – na Perezida wabwo – mu gihe Kremlin (ibiro bya Perezida w'Uburusiya) iri ku gitutu cyinshi cy'amahanga.

    Kandi umubano w'Uburusiya n'Ubushinwa ni ingenzi mu guhangana na cyo.

    Umunyamakuru Dmitry Muratov, wigeze gutsindira igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel, ati: “Putin arimo kubaka urugaga [igice] rwe bwite. Ntacyizera uburengerazuba [Uburayi n'Amerika] – kandi ntazigera na rimwe yongera kubwizera.

    “Rero, Putin arimo gushaka inshuti no kugerageza gutuma Uburusiya buba mu bwirinzi bumwe n'Ubushinwa, hamwe n'Ubuhinde, ibice bimwe by'Amerika y'Amajyepfo n'Afurika. Putin arimo kubaka isi ye ihanganye n'uburengerazuba”.

    Muri iyi “si ihanganye n'uburengerazuba”, Moscow icyeneye cyane Ubushinwa – ubu kurusha ikindi gihe cyigeze kubaho, mu gihe intambara ikaze muri Ukraine.

    Alexander Gabuev, umushakashatsi mu kigo Carnegie Endowment for International Peace, ati: “Intambara yahindutse ihame rigenga politiki y'imbere mu Burusiya, politiki mpuzamahanga na politiki y'ubukungu. Hari ugutwarwa cyane no gusenya Ukraine.

    “Kuri ibyo ucyeneye intwaro, amafaranga n'ingoboka ku bukungu. Ubushinwa buha Uburusiya, nibura, ibigize intwaro, n'ikoranabuhanga rya gisivile rishobora gukoreshwa mu bya gisirikare. Rwose bubuha amafaranga”.

    Mu guhangana n'ibihano by'uburengerazuba, no kuzahura ubukungu bw'Uburusiya, Uburusiya bumaze igihe buteza imbere ubucuruzi n'Ubushinwa, mbere na mbere mu rwego rw'ingufu. Witege ko imiyoboro y'ibitoro, gas (gaz) n'ingufu biba kuri gahunda y'ibiganiro bya Putin na Xi.

    Ariko, nanone, ibaze ubaye uri Putin. Mu mwaka umwe ushize wowe na Xi mwatangaje ko ubufatanye bwanyu “nta mipaka” bugira. Niba ari uko bimeze koko, ntiwakwitega ko Ubushinwa bugufasha muri iki gihe muri Ukraine, buha Uburusiya imfashanyo ya gisirikare no korohereza Uburusiya kugera ku ntsinzi ya gisirikare? Amerika ivuga ko Ubushinwa burimo gutekereza ku gukora ibyo. Ubushinwa burabihakana.

    Nkuko biri mu mvugo yo mu Burusiya, “nta kibi kiri mu kwifuza ikintu” – ariko ntibivuze ko kiba kizabaho.

    Niba hari ikintu kimwe umwaka ushize wagaragaje, ni uko “ubufatanye butagira imipaka” bufite imipaka. Kugeza ubu Ubushinwa buboneka ko bwagenze buhoro mu guha Uburusiya ubufasha bwa gisirikare mu buryo butaziguye, kubera ubwoba bwuko bwateza ibihano bya kabiri mu burengerazuba kuri kompanyi z'Ubushinwa. Ku Bushinwa: umbabarire wa Burusiya we… Ubushinwa ni bwo buza mbere na mbere.

    Iyo ngingo yavuzweho mu buryo bweruye cyane mu gihe cya vuba aha gishize mu kiganiro cyo kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya.

    Umusesenguzi mu bya gisirikare Mikhail Khodarenok yagize ati: “Mbere y'uruzinduko rwa Perezida Xi i Moscow, inzobere zimwe za hano zagize amashyushyu menshi arenze, ndetse zirishima cyane.

    “Ariko Ubushinwa bufite inshuti imwe gusa: Ubushinwa ubwabwo. Ubushinwa bushobora kugira inyungu zo mu bwoko bumwe gusa: inyungu zerekeza ku Bushinwa. Politiki mpuzamahanga y'Ubushinwa nta kwigomwa na gucyeya kuyirangwamo”.

    Ibimenyetso bya Xi kuri Putin bishobora kuba ugutatu gusa

    Mu bitangazwa ku mugaragaro, uruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya ni urwo guteza imbere umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi ndetse rwose izi leta zivuga ko zirimo kurushaho kugirana umubano wa hafi cyane.

    Hari amasezerano yitezwe gushyirwaho umukono, amafunguro yo gusangirwa, akanya ko kwifotoza.

    Za leta zose zigira inzinduko nk'izo, none kubera iki uru rurimo kwibandwaho cyane gutya?

    Kubera ko uyu ni umutegetsi wa kimwe mu bihugu bibiri by'ibihangange ku isi ugiye gusura inshuti – iyi nayo ikaba ari umuntu wagabye igitero cyamennye amaraso akigaba ku kindi gihugu cy'i Burayi – ugiye kuyisura muri uyu mwaka wa 2023.

    Abasesenguzi benshi bibajije icyo Ubushiwa bushobora gukora mu gihe byaba bigaragaye ko Uburusiya burimo gutsindwa ku rugamba mu buryo buteye isoni.

    Leta y'Ubushinwa ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho. Bwakwitaza bukareka bikaba, cyangwa bwatangira koherereza intwaro ku bwinshi igisirikare cy'Uburusiya kugira ngo cyitware neza kurushaho?

    Nyuma yuko Xi azaba ageze i Moscow, we na mugenzi we bashobora kuvugana ku bindi bintu, ariko ikizaba kirangamiwe cyane ni intambara yo muri Ukraine.

    Ibimenyetso bye kuri Vladimir Putin bishobora kuba ugutatu gusa:

    1. Igihe kirageze cyo gutekereza kuhava binyuze mu masezerano runaka yo kwikura mu isoni

    2. Uruhushya rwo gukomereza aho ndetse cyane kurushaho

    3. Kutagira ikintu na kimwe umutegetsi w'Ubushinwa avuga kuri ibyo

    Ubushinwa bumaze gutuma Iran na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) byongera kugirana umubano wo mu rwego rwa diplomasi. Burimo kurushaho kwitegura kujya mu bintu birenze imipaka yabwo. Ibi byatuma iyo ngingo ya gatatu idashoboka.

    Ku ngingo ya mbere, bibaye ko Ubushinwa bwongera gushobora kugaragara nk'igihugu gituma amahoro agerwaho ku rwego rw'isi nyuma y'amasezerano bwatumye Iran na Saudi Arabia bigirana, izi zaba ari imboga zizanye kuri Xi zatuma yigaragaza akabyubahirwa.

    Ikibazo cy'ingenzi kuri iyo ngingo ni ikigero Ubushinwa na bwo bwabyungukiramo.

    Ingingo idashoboka cyane kurusha izindi ni iya kabiri, ariko hari aho biboneka ko intambara y'Uburusiya na Ukraine ihuye na gahunda y'Ubushinwa y'inyungu za politiki zo mu karere.

    Kremlin ihanganye n'uburengerazuba, bigatuma umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) ukoresha ubushobozi bwinshi ndetse, uko intambara ikomeza kumara igihe kirekire, ni ko Ubushinwa burushaho gusuzuma amashyushyu abaturage bo mu burengerazuba bafitiye iyindi ntambara mu gihe igisirikare cy'Ubushinwa cyaba gifashe icyemezo cyo kwigarurira Taiwan ku ngufu.

    Imibare y'Ubushinwa ishobora kuba ko uko intambara irushaho gukomeza igihe kirekire, ni ko abantu bashaka kujya mu yindi ntambara bazarushaho kuba bacyeya.

    Ibyo leta y'Ubushinwa ivuga ko nta ho bubogamiye na byo nta ho bihuriye n'amakuru agenzurwa na leta atangazwa hano.

    Amakuru ya nimugoroba yo kuri televiziyo asubiramo ibivugwa na Kremlin ndetse agaha umwanya munini cyane kwegeka “amakimbirane” ku “burengerazuba”. Ntabwo avuga “intambara” ndetse ntiyarota na rimwe akoresha ijambo “igitero” cyo kuri Ukraine.

    Mu ruhame, Ubushiwa buvuga ko ubusugire bw'ibihugu byose bukwiye kubahwa (bivuze ko harimo n'ubwa Ukraine), ariko ko hakwiye no kubahwa “impungenge ku mutekano zumvikana” z'ibindi bihugu (bivuze ko harimo n'iz'Uburusiya).

    Ariko si Kyiv Xi Jinping agiye gusura. Ni Moscow.

    Rero, ubwo Xi azaba avuye i Moscow mu minsi micyeya iri imbere, birashoboka ko Putin azaba ahangayikishijwe no kugabanuka kw'ubufasha bw'Ubushinwa cyangwa ashimishijwe n'ubufasha bw'umwe mu bantu babiri bakomeye cyane ku isi.

    INKURU YA BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibyo-kwitega-mu-biganiro-bya-perezida-w-ubushinwa-urasura-uburusiya

  • Jimmy Gatete mu bakapiteni 8 bazayobora igikombe cy'Isi[Urutonde] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Amavubi wakoze ibitarakorwa n'undi mukinnyi mu Rwanda, Jean Michel Gatete, wamenyekanye cyane ku izina rya Jimmy Gatete,yashyizwe ku rutonde rw'abazaba bayoboye igikombe cy'Isi 8 , cy'abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) kizabera mu Rwanda muri 2024.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho abanyabigwi 9 bari bitabiriye uyu muhango wo gutangaza abakapiteni.

    Nyuma yo gutangaza abakinnyi, aba bakapiteni ni bo bazitoranyiriza abakinnyi bazaba bagize amakipe ya bo, bitewe n'imigabane babarizwamo.

    Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago 150 baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy'Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Ni igikombe kizakinwa n'amakipe 8.

    Muri rusange iki gikombe kizitabirwa n'amakipe 8, u Burayi buzaba bufitemo amakipe 2, Amerika izaba ifite 2 (Amerika y'Epfo na Ruguru), Afurika izaba ifite amakipe 3 ni mu gihe Asia na Oceania zizaba zifite ikipe imwe.

    1.Jean Michel Gatete(Jimmy Gatete)

    Rutahizamu wakunzwe n'abanyarwanda benshi, wafashije Amavubi kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2004 kimwe rukumbi rwitabiriye Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports mu Rwanda ndetse na St George muri Ethiopia, ni umwe mu bakapiteni bazaba bayoboye ikipe mu gikombe cy'Isi.

    2.Gaizka Mendieta Zabala

    Gaizka Mendieta Zabala, umunya Espagne w'imyaka 48 wakiniye amakipe nka Barcelona, Lazio, Valencia na Middlesbrough na we azaba ayoboye ikipe imwe y'i Burayi.

    3.Patrick M'Boma

    Patrick M'Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n'andi na we yari muri uyu muhango ndetse azaba ari umwe mu bakapiteni b'ikipe imwe ya Afurika.

    4.Elizabeth Hooper

    Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper w'imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n'andi menshi yari ahari akazaba ayoboye ikipe imwe yo muri Amerika.

    5.Maicon Douglas Sisenando.

    Undi uzaba ari kapiteni w'imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    6.Maicon Douglas

    Undi uzaba ari kapiteni w'imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    7.Wael Kamel Gomaa

    Undi ni umugabo w'umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w'imyaka 47. Azaba ayoboye ikipe imwe ya Afurika. Yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z'iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y'igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

    8.Robert Emmanuel Pires

    Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14. Azaba ari kapiteni w'ikipe imwe y'i Burayi muri abiri azakina.

    Uyu muhango wari witabiriwe n'abanyabigwi 9 bagize umwanya wo kuganira n'abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bababaza ibyo bashaka.

    Aba bakinnyi bahoze bakina bari bahari ni; Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada)

    Mu Kwakira 2022 abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Milla na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n'Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges baje mu Mujyi wa Kigali kumenyekanisha VCWC mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jimmy-gatete-mu-bakapiteni-8-bazayobora-igikombe-cy-isi-urutonde

  • Kenya: Abigaragambya bahutswemo n'igiporisi kirabatatanya n'ibyka biryana mu maso #rwanda #RwOT

    Police muri Kenya yarashe ibyuka biryani mu maso mu baturage bashakaga kuzenguruka umugi wa Nairobi mu myigaragambyo yateguwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyo gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umugi wa Kenya wuzuyemo aba polisi benshi cyane barinze imihanda yose cyane iyerekera ku biro by'umukuru w'igihugu cyabo.

    Kubera imyigaragambyo, ababyeyi bamwe bafashe icyemezo cyo kutohereza abana babo ku mashuri kabone n'ubwo bari mu bihe by'ibizabimini bibinjiza mu ku musozo w'igihembwe cy'amashuri.

    Abatavuga rumwe na leta batangaje ko leta yafunze telephone zabo mu buryo bwo kubakura ku minara nyamara batabimenyeshejwe, ibyo bafata nk'igitugu gikomeje kwiganza.

    Raila Odinga ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya, yahamagariye abanya Kenya bose guhuza imbaraga bakamagana Perezida w'igihugu William Ruto n Guverinoma ye kubera kwiba amatora no kuba baratumye ubuzima buhenda cyane muri Kenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abigaragambya-bahutswemo-n-igiporisi-kirabatatanya-n-ibyka-biryana-mu

  • Kamonyi 2 bafatiwe mu cyuho bari gucukura Colton mu kirombe cyeguriwe COMIKA #rwanda #RwOT

    Ku ya 18 Werurwe 2023, Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yerekanye abagabo babiri bafashwe bari mu bucuruzi bw'amababuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko.

    Abafashwe ni umugabo w'imyaka 37 wari kumwe na mugenzi we w'imyaka 23 y'amavuko bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde mu Murenge wa Rukoma.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'ubuyobozi bwa Sosiyete ikora ibikorwa by'ubucukuzi muri icyo kirombe.

    Yagize ati: 'Twahawe amakuru ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice n'ubuyobozi bwa Sosiyete ya COMIKA Ltd. ko hari abantu babiri binjiye mu kirombe bakoreramo giherereye mu Kagari ka Kazirabondi baje gucukura amabuye y'agaciro. Polisi yahise ihagera bafatirwa mu cyuho n'ibikoresho gakondo bari bitwaje.'

    CIP Habiyaremye yihanangirije abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro batabifitiye uruhushya rutangwa n'inzego zibishinzwe ko ari icyaha kandi gihanwa n'itegeko, avuga kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kamonyi-2-bafatiwe-mu-cyuho-bari-gucukura-colton-mu-kirombe-cyeguriwe-comika

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye akaga gakomeye yahuye nako mbere yo gupfusha umwana we #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez, umukunzi wa kizigenza Cristiano Ronaldo yahishuye ko mbere y'uko abyara umwana agapfa,yabanje gutwita inda eshatu zivamo.

    Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo ntiyahiriwe n'umwaka ushize kuko yabuze umwana we w'umuhungu wagombaga kuvukana n'impanga y'umukobwa we wabashije kurokoka.

    Mu kiganiro mbarankuru yahaye Netflix yavuze ko mbere yo gupfusha uyu mwana,inda eshatu yatewe na Cristiano Ronaldo zavuyemo.

    Georgina yagaragaye ari kurira mu gace k'iki kiganiro kasohotse mu cyumweru gishize aho yavugaga ku gahinda ko gupfusha umwana we amubyara.

    Uyu mugore ngo yemeje ibyo kuvamo kw'inda ze eshatu muri iyo nkuru nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru El Espanol.

    Umukobwa we Bella Esmeralda aheruka kubyarana na Cristiano Ronaldo muri Mata umwaka ushize,yavutse ameze neza mu bitaro by'i Manchester mu gihe musaza we atabashije kurokoka.

    Georgina yatangarije mu gace ka kabiri k'iyi filimi ye mbarankuru yise I Am Georgina kazasohoka kuwa 24 Werurwe 2023 ati “Igihe cyose najyaga kureba umuganga wita ku by'ibitsina,mu ijoro nagiraga inzozi mbi kuko nahoranaga ubwoba bw'uko bizaba bimeze,uko nzabyara niba bazambaga.

    Nahoraga mfite ubwoba bwa buri jwi ry'ibyuma byo kwa muganga,nahoraga mpangayitse kubera ko mbere y'aho inda eshatu zari zavuyemo,nkagaruka mu rugo mu gahinda.”

    Yavuze ko gusura ubwo muganga byari biteye ubwoba kuko yahoraga aruka.

    Uyu yavuze ko atigeze abwira abandi bana babo we na Cristiano Ronaldo ko umwana we yapfuye ahubwo ngo yababeshye ko azavuka nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-akaga-gakomeye-yahuye-nako-mbere-yo

  • Ruhango: Umugabo yari yihekuye Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Yamfashe Narcisse utuye mu Ntaray'amajyepfo mu karere ka Ruhango yashatse gutema umugore we , umuhoro ufata umwana we , umukomeretsa mu mutwe no mu kiganza ku bwamahirwe Imana ikinga akaboko umwana ni muzima.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y'ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene baherutse kugurisha mu minsi ishize.

    Uyu muyobozi yatangarije ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mugore yamubajije aho ayo mafaranga bagurishije ihene ari, batangira gutongana nibwo Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema uwo mugore we arahunga noneho umuhoro ufata umwana wabo Turikumana Joseph w'imyaka 14 y'amavuko.

    Ati 'Umuhoro wamukomerekeje bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.'

    Bivugwa ko ayo mafaranga yaguze ihene Yamfasha yayanywereye yose ntiyasigaza n'igiceri.

    Andi makuru yatanzwe n'umuturanyi wabo avuga ko ,iyo hene yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.

    Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w'amashuri abanza.

    Abo baturage kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera umugore we, kuko n'ubushize yagiye gutanga ikirego mu bugenzacyaha Umugabo we abimenye ahita acika ubu nibwo yongeye kubikora.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko uyu Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB, naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n'Abaganga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yari-yihekuye-imana-ikinga-akaboko

  • Amafoto:Ibirori Bidasanzwe Meddy n'umugore we bakoreye imfura yabo yujuje umwaka #rwanda #RwOT

    Mu mashusho n'amafoto byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Meddy,
    Mimi n'umwana wabo w'imfura ndetse n'inshuti n'abavandimwe bitabiriye ibirori by'agatangaza byo kwizihiza isabukuru y'umwana wabo Myla.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo yaba Meddy na Mimi basangije ababakurikira amashusho y'ibirori by'umwana wabo, ndetse n'inshuti zabo zaje kwishimana n'umwana wabo maze babyerekanira mu gishushanyo cyabo ari batatu.

    Ni amashusho kandi agaragaza ahantu hateguye neza mu buryo bubereye ijisho ndetse n'ahantu hose hari hateguye mu buryo uhabonye wese ahita amenya nyiri birori.

    Muri Gicurasi 2021, nibwo Ngabo Medard na Mimi bemeranye kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'abantu n'Imana mu bukwe bwabereye Dallas muri Leta zunze ubumwe za America.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ibirori-bidasanzwe-meddy-n-umugore-we-bakoreye-imfura-yabo-yujuje

  • FARDC yigambye kwambura ibirindiro umutwe wa M23 #rwanda #RwOT

    Lt Gen Marcel Mbangu ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo za Congo, yavuze ko hari ibirindiro bambuye umutwe wa M23 bahanganye ndetse mu minsi mike hari ibindi baraba bafashe.

    Uyu yavuze ko kuba hari ibirindiro bya M23 bari kugenzura,ari intsinzi bagezeho ndetse batazahagarara kugeza batsinze uyu mutwe wabashegeshe mu mezi ashize.

    Uyu avuga ko 'Bashaka no kwambura burundu M23 ibindi birindiro i Kibumba na Rusayo muri Teritwari ya Nyiragongo hanyuma bakurikizeho ibiri Kimoka, Mubambiro muri Gurupema ya Kamuronza.'

    Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima, yijeje abaturage ko' Ingabo za Leta ,FARDC, zitari muri Kivu ya Ruguru gutembera ahubwo inshingano ari ukugarura amahoro.'

    Uyu avuga ko kuwa Gatandatu mu gitondo , M23 yateye ibirindiro by'ingabo za Leta biri Mpati,kabaya ,Nyabibwe,Kadirisha, Rubare na Nyamuzimu byose biri muri teritwari ya Masisi.

    Icyakora uyu mutwe uvuga ko wahagaritse imirwano ku mugaragaro usaba ko hakurikiraho ibiganiro na Leta ya Kinshasa nubwo yo ngo itabikozwa.

    Ubwo M23 yatangazaga ko ihagaritse imirwano,yemeje ko izirwnaho igihe cyose FARDC izayirasaho ndetse niko byaje kugenda kuko nyuma y'amasaha make urugamba rwarongeye rurahinana.

    M23 ishinja FARDC kujya mu duce iheruka kuvamo ndetse ko ikomeje gukorera ubwicanyi abasivili no gukorana n'imitwe irimo n'uwa FDLR.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yigambye-kwambura-ibirindiro-umutwe-wa-m23

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BABONAMPOZE Patrick mwene Dushimirema na Banyagiriki, utuye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BABONAMPOZE Patrick, akitwa MAZIMPAKA Patrick mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-43/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-43

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NYIRANGISHUKE Gakara mwene Kabanda na Nyiranzobe, utuye mu Mudugudu wa Nyagihinga, Akagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NYIRANGISHUKE Gakara, akitwa NYIRAMUGISHA Pascaline mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-42/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-42