Blog

  • Ni zahabu zihishwe! Abahanzi 7 b’impano zitan… – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Ukuboza 2022, hari kuri Noheli, ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka y’umuziki w’u Rwanda aho yujuje BK Arena yakira abantu bagera ku bihumbi 10. 

    Ni ubwa mbere iyi nyubako y’i Remera yari yuzuye mu gihe imaze gutaramirwamo n’abahanzi banyuranye kandi b’amazina akomeye barimo Burna Boy, The Ben, James & Daniella, Bruce Melodie, Hillsong London n’abandi.

    Israel Mbonyi wakoze aya mateka, nta myaka 10 aramara mu muziki kuko ibihangano bye byatangiye gukundwa mu 2014 ubwo yigaga mu Buhinde. Mu 2015 nibwo yagarutse mu Rwanda akora gitaramo cye cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe, bamwe basubiyeyo babuze aho bicara.

    James & Daniella bari kunyeganyeza Kigali mu muziki usingiza Imana, nabo bamaze imyaka micye cyane mu muziki kuko indirimbo “Mpa amavuta” yabafunguriye amarembo yagize hanze tariki 13/05/2019. Ubu, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri shene yabo ya Youtube. 

    Umuziki wa Gospel wakomeje kunguka impano nshya zitangaje aho twavugamo Papi Clever & Dorcas batangiye kuririmbana nyuma yo kurushinga mu 2019 bakakiranwa yombi. Kuri ubu biragoye kuba wakora igitaramo cyangwa igiterane ntutumie iyi Couple kuko iri mu bayoboye.

    Umwaka wa 2020 wabereye umugisha umuziki wa Gospel aho wibarutse abanyempano babiri bavukana ari bo Vestine na Dorcas. Muri uwo mwaka ni bwo bashyize hanze indirimbo ya mbere bise “Nahawe Ijambo” yakunzwe cyane, ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube.

    Umwaka wa 2021 wihariwe cyane na Annette Murava ku itike y’indirimbo ye “Niho Nkiri” yasohotse mu Ugushyingo uwo mwaka, igakungwa mu buryo bukomeye. 

    Yari asanzwe aririmba aho bamwe bari bamuzi ku ndirimbo “Imboni”, ariko ntabwo yari yagakoze indirimbo ngo inyeganyeze bikomeye inkuta z’umuziki wa Gospel. Gukundwa kw’iyi ndirimbo, ubibonera mu barenga Miliyoni 2.4 bamaze kuyireba.

    Abandi banyempano batumbagije ubwamamare muri 2021 harimo Vumilia wo mu Itorero ry’Abadivantise b’Umunsi wa Karindwi, ukunzwe mu ndirimbo “Amahoro”, “Uzandinde gupfa kabiri’, “Ibaga nta kinya” na “Bya bindi”. 

    Uyu mukobwa ufatanya umuziki n’umwuga w’ubwarimu, mu ndirimbo ze harimo izimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500, kandi ni mushya mu muziki awumazemo imyaka 3. Agezweho cyane mu Badive, aho usanga ari ku isonga mu batumirwa cyane.

    Abandi utarenza ingohe ni Jessica Mucyowera na Chryso Ndasingwa. Aba bose bamaze imyaka 3 mu muziki nk’abahanzi bigenga. Reka twitse kuri Ndasingwa kuko Jessica we na mbere y’uko atangira kuririmba ku giti yari asanzwe aririmba mu Injili Bora ndetse n’ubu ari mu nkingi za mwamba zayo.

    Ndasingwa ni umusore w’umuhanga cyane mu kuririmba anicurangira gitari. Mu 2021, yakoze indirimbo “Nzakomeza Kwiringire”, ndetse na “Wahozeho” imaze amezi 5 iri hanze. Izi zombi zamuciriye inzira zimwicaza ku ntebe y’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri Gospel. 

    Uyu musore usengera muri New Life Bible Church, aherutse kubwira umunyamakuru wa InyaRwanda ko ari kwiga amasomo ya Bibiliya kugira ngo ajye ahimba indirimbo zishingiye ijana ku ijana mu Byanditwe Byera. Ni ibintu ashishikariza n’abandi baramyi bagenzi be. 

    Umwaka wa 2022 wagiye mu biganza by’umuziki Gakondo! 

    Umusore ukiri muto witwa Ishimwe Joshua wihimbye Josh Ishimwe ni we munyempano wigaragaje cyane muri uwo mwaka. Indirimbo ye “Reka Ndate Imana” yasohotse kuwa 08/07/2022, yarakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni.

    Ibi byatumye atumirwa mu bitaramo byinshi kandi bikomeye birimo icya Bosco Nshuti cyabaye mbere gato y’uko akora ubukwe. “Yesu Ndagukunda” niyo ndirimbo yinjije uyu musore mu muziki, hari kuwa 10/09/2020, ariko byamusabye umwaka wo gutegereza kuko mu 2022 ari bwo yigaragaje cyane.

    Abanyempano bo kwitega muri uyu mwaka wa 2023

    Ugendeye ku byo tuvuze haruguru, urasanga buri umwaka havuka/hamenyekana cyane umuhanzi w’impano idasanzwe mu muziki wa Gospel. Kuva muri Mutarama kuzageza mu Ukuboza 2023, hari abahanzi bakizamuka inyaRwanda ibona nk’aho kwitega mu muziki wa Gospel. 

    Ni abanyempano bo kubahwa no gushyigikirwa na cyane ko amateka agaragaza ko benshi mu byamamare dufite mu muziki wa Gospel uyu munsi wa none, batangiye umuziki mu myaka micye ishize aho nabo mu ntangiriro z’urugendo rwabo bagaragaraga nka zahabu zihishwe.

    1. Mabosi

    Niyomukesha Christine niyo mazina ye, ariko mu muziki azwi nka Mabosi. Ni umuhanzikazi w’ijwi ryiza cyane akaba akunzwe mu ndirimbo “Dufite Imana”. Mabosi, umwaka we ushobora kuba ari uyu nguyu, tukamubona mu bitaramo bikomeye bitewe n’impano ye itangaje.

    Mu buryo bwatunguranye, ibihangano bye byarakunzwe cyane dore ko nk’indirimbo ye “Dufite Imana” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni mu mwaka umwe kandi nta mbaraga z’itangazamakuru zirimo. Kugire ubyemere, utungure umunyamakuru runaka umubaze niba azi Mabosi, arakubwira ko atamuzi, kandi nyamara afite butunzi bukomeye.

    Ni amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atanga icyizere cyo kugera ikirenge mu cya Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Tonzi, Sarah Uwera, Vestine & Dorcas, Jessica Mucyowera n’abandi bahanzikazi banyuranye bari ku ruhembe rw’abakunzwe cyane.

    2. SEE

    Cyuzuzo Patrick niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi, ariko we yahisemo kwitwa SEE [bisobanuye Kureba/Kubona] kubera ubuhamya bwe bukomeye. Mu bihe bishize yabwiye Paradise Tv [Kanda HANO] ko Imana yamukijije ijisho mu gihe abaganga bari bamubwiye ko atazabona. 

    SEE afite umwihariko wo kuririmba gusa mu rurimi rw’icyongereza. Amaze gukora indirimbo zirimo “Good For U”, “On my Side” n’izindi. Ni umuhanga cyane yaba mu miririmbiye, imyandikire n’imibyinire. Aherutse kubwira inyaRwanda ko afite inzozi zo kuzahatana mu marushanwa akomeye ku isi nka BET Awards na Dove Awards. 

    Impano ye yo kuririmba si iy’ubu, kuko akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali y’abana yitwaga Asante choir, yambutse imipaka y’u Rwanda, azenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitramo by’ivugabutumwa. SEE ari kuminuza muri Mount Kenya mu ishami ry’Itangazamakuru.

    3. Diane Nyirashimwe

    Nta byinshi byo kumuvaho kuko asanzwe ari icyamamare, ariko ni mushya mu ruhando rw’abahanzi ku giti cyabo. Yamamaye muri Healing Worship Team isigaye yitwa Healing Worship Ministry. 

    Izina rye rizwa kandi muri True Promises Ministry na Zebedayo Family ukongeraho na Asaph DFW yo muri Texas aho asigaye atuye n’umuryango we. Aha hose ari mu batera indirimbo, ariko akabikora mu mwihariko we ari na byo benshi bamukundira. 

    Diane Nyirashimwe amaze ukwezi kumwe gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye. Yahereye ku ndirimbo yise “Kora” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 40. Yabwiye inyaRwanda ko kuririmba ku giti cye yabikoze nyuma yo kubisabwa cyane n’abakunzi be, ndetse Imana ikabimushyigikiramo.

    Impano ye yabengutswe na benshi barimo na Apostle Dr. Paul Gitwaza wamuhaye izina rishya rya Deborah, akamusaba kutazongera kwitwa Diane. Yamwise iri zina rishya nyuma yo kumubonamo impano ikomeye n’ubutwari nk’ubwa Deborah uvugwa muri Bibiliya.

    4. Yvette Uwase

    Yvette Uwase atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho akorera umuziki. Ni muto mu myaka, ariko mugari mu buhanzi. Ari hafi gusoza Kaminuza. Amaze imyaka ibiri gusa mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yise “Thankful” yageze hanze tariki 12/08/2020.

    Ubuhanga bwe bugaragarira mu ndirimbo “Ndareba” yakoranye na Adrien Misigaro, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 144. “Nzahagarara” yakoranye na Serge Iyamuremye niyo igezweho muri iyi minsi, ndetse yazamuye mu kirere ubuhanzi bwe, benshi batangira kubona impano idasanzwe afite.

    Yvette ni uwo kwitega uyu mwaka ugendeye ku buhanga yagaragaje mu ndirimbo yakoranye na Serge, ikaba ikomeje gukundwa cyane aho mu kwezi kumwe gusa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 51. Ari mu bahanzi bafite amajwi meza cyane mu muziki nyarwanda.

    5. Richard. Zebedayo

    Ni musaza wa Diane Nyirashimwe, akaba na murumuna wa Tresor Ndayishimiye washinze itsinda rya True Promises. Richard, amaze umwaka umwe gusa atangiye kuririmba ku giti cye, ariko umuhate we n’ubuhanga mu kuririmba bimwongerera abakunzi umunsi ku wundi.

    Yatangiye umuziki asubiramo indirimbo z’abandi, aho twavugamo Jerusalema ya Master KG Ft Nomcebo, nyuma yaho atangira kuririmba indirimbo ze. “Dutarame” yahuriyemo na Aime Frank, Naomi & Emmy Vox, yamufunguriye amarembo dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 150.

    Izindi ndirimbo ze zakiriwe neza ndetse zikagaragaza ko afite ejo heza ni “Abera” yakoranye na mushiki we Diane, “Mwami wanjye Yesu”, “Nshikamiza” na “Usifurahi Juu Yangu”. Akomeje umuziki mu mbaraga asanzwe awukoramo, nta kabuza uyu mwaka warangira yigaragaje cyane.

    6. Grace Nyinawumuntu

    Hari abakunze kumwita umukobwa wa Apostle Rwandamura Charles bitewe n’uko asengera mu Itorero rye rya United Christin Church (UCC) Niboye. Amaze imyaka 3 gusa mu muziki, ariko indirimbo yamufunguriye amarembo ni “Ndashima” imaze umwaka umwe gusa iri hanze.  

    Ni indirimbo yakunzwe cyane bitewe n’magambo yayo y’umuntu ushima Imana n’imicurangire yayo inyura amatwi. Nyuma yayo, yakurikijeho indi yise “Narakwiringiye” nayo yakiriwe neza cyane. 

    Grace ni umuhanga bidasubirwaho mu miririmbire, bigashimangirwa no kuba azi gukirigita gitari ndetse na piyano, ibikorwa na bacye mu bahanzi nyarwanda. Ni worship leader mu Itorero asengeramo rya UCC Niboye.

    Aririmba ubutumwa bumurimo, bikaryohera umureba. Mu buhamya bwe avuga ko Imana yamukijije indwara ikomeye binyuze mu nzozi. Iyo yibutse icyo gitangaza, muri we hazamuka amashimwe menshi nuko agakora mu nganzo.

    Uyu mukobwa ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel, akaba atanga icyizere cy’ejo heza mu muziki afatanya n’akazi kamutunze. Hari amakuru avuga ko ari gutegura igitaramo cya cya mbere kizaba mu minsi micye iri imbere.

    7. Aloys Habi

    “Mbitse inyandiko nyinshi zuzuye ibyo wambwiye, uko ugenda ukora ngenda mbivivura, ariko icyo nabonye ntujya ubasha kubeshya kuko aho ugejeje ubereye amashimwe. Iyi ndirimbo ndirimba ntabwo ari iya nyuma ntabwo nzaceceka kandi ugikora”.

    Ayo ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo yise “Mbitse inyandiko” yakunzwe n’abarimo Senderi Hit wakunze kuyisangiza cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Aloys Habiyambere [Aloys Habi], arakunzwe cyane ndetse akomerejeho nta kabuza uyu mwaka waba uwe. 

    Afite ubuhamya busharira ari nabwo bumubera isoko y’indirimbo z’amashimwe. Avuga ko yavutse afite ubumuga bwo kutavuga, Imana imukorera igitangaza, aravuga. Iyo avuga ubu buhamya, aba afite amashimwe akomeye. Yivugira ko iyi ndirimbo “Mbitse inyandiko” atari iya nyuma.

    Aloys Habi waririmbye ‘Mbitse inyandiko’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127251/ni-zahabu-zihishwe-abahanzi-7-bimpano-zitangaje-mu-muziki-wa-gospel-bo-kwitega-mu-2023-127251.html

  • Abantu 11 bamaze guhitanwa n'ibiza bitewe n'imvura abandi 48 barakomereka #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko abantu 11 bamaze kwicwa n'ibiza abandi 48 barakomeretse, inzu zisaga 300 zarasenyutse kubera imvura nyinshi.

    Raporo ya MINEMA iva ku itariki ya 1 -15 Werurwe uyu mwaka, ivuga ko ibiza byishe amatungo 53, bisenya inzu 335, ubutaka bwa hegitare 42 bwaratwawe, amashuri 19 yarasenyutse.

    Ibiza byasenye imihanda ibiri, urusengero, ibiraro 8, inzu z'ubuyobozi ebyiri, uruganda ndetse byangije imiyoboro ibiri y'amashanyarazi.

    Minisiteri ivuga ko uturere twakozweho n'ibi biza ari utwa Burera, Gatsibo, Gicumbi, Huye, Kayonza, Muhanga, Ngororero, Nyagatare, Nyanza, Nyarugenge, Nyaruguru, Rulindo na Rubavu .

    Inzu zisaga 162 zasenyutse mu Karere ka Rubavu, 40 ni muri Nyamagabe.

    MINEMA ivuga ko abantu 10 bakomeretse kubera umuyaga mwinshi uvanze n'imvura, mu gihe 7 bishwe n'inkuba inakomeretsa abandi 35.

    Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi igira abantu inama yo kuzirika ibisenge, kwirinda gukoresha telefoni, radio na TV mu gihe cy'imvura.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abantu-11-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-bitewe-n-imvura-abandi-48-barakomereka

  • Asaga miliyari 11 Frw agiye gukoreshwa mu kwigisha Igifaransa mu mashuri yose – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Igifaransa aho u Rwanda rwifanyije n'ibindi bihugu biri Muryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, kuri uyu wa 20 Werurwe 2023.

    Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center, byitabirwa na Minisitiri w'u Burezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye bo mu rwego rw'uburezi, abarimu n'abanyeshuri bafite ibigo bahagarariye n'abandi.

    Minisitiri w'u Burezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko uyu mushinga wakomotse ku cyemezo cya guverinoma cyo guha agaciro gakomeye ururimi rw'Igifaransa mu nzego z'uburezi n'ubucuruzi.

    Uzafasha mu kwagura imikoranire n'ibihugu bikoresha Igifaransa byaba ibyo ku rwego rw'Akarere, mu bucuruzi no mu bukerarugendo n'ibindi.

    Ati ''Icyo ugamije ni ukwigisha Ururimi rw'Igifaransa mu byiciro byose by'uburezi, guhera mu mashuri y'Incuke kuzamura kuzageza kuri kaminuza. Murabizi ko u Rwanda rushaka kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.''

    Yongeyeho ko hashingiwe ku kibazo cy'abarimu bari mu kazi ariko bakaba badasanzwe bazi uru rurimi neza, bazahabwa amahurugurwa ndetse hagategurwa byimbitse abakiri ku ntebe y'ishuri.

    Harerimana Ildelphonse, umwarimu witabiriye ibi birori wigisha Igifaransa kuri TTC Kirambo mu Karere ka Burera, yavuze ko hakiri imbogambizi nyinshi ku banyeshuri biga Igifaransa.

    Ati ''Ntabwo bigeze bagira amahirwe yo gutegurwa hakiri kare ku rurimi rw'Igifaransa, noneho ugasanga iyo uri kubigisha Igifaransa kuri bo kiza ari gishya.''

    Harerimana yongeyeho ko gahunda y'uyu mushinga wo kwigisha Igifaransa nishyirwa mu bikorwa hakanavugururwa integanyanyigishyo zacyo, bizafasha abanyeshuri kumenya uru rurimi neza.

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, na we yavuze ko ari igitekerezo cyiza kuba u Rwanda rwararebye rugasanga ururimi rw'Igifaransa rukwiriye kongendwamo imbaraga mu myigishirize kuko bizoroshya imigenderanire yarwo n'ibindi bihugu bikoresha uru rurimi.

    Ati ''Icya mbere u Rwanda rukeneye ni ugushyiraho ingamba kuko rusanzwe rukoresha Ikinyarwanda nk'ururimi kavukire, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.''

    Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow unahagarariye ba Ambasaderi b'ibihugu bivuga Igifaransa mu Rwanda, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gushyiraho iyi gahunda, bishimangira umubano mwiza rufitanye n'ibihugu biri mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

    Yaboneyeho gushimira Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, washyize imbaraga mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.

    Agera kuri 60% by'amafaranga azashorwa muri uyu mushinga azatangwa na Agence Francaise de Developpement, Minisiteri y'Uburezi itange 25%, Ambasade y'u Bufaransa ishyiremo 5% naho 10% azaturuka ahandi.

    Abafite imiryango n’ibihugu bahagarariye, bateraniye i Kigali mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango wa Francophonie, wizihizwa buri mwaka ku wa 20 Werurwe

    Abayobozi bahagarariye ibyiciro byose by’amashuri baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kwigisha Igifaransa mu mashuri yose, bawugaragaza nk’uzazana impinduka nziza ku isoko ry’umurimo

    Abayobozi bitabiriye ibi birori basobanuriwe byinshi ku byamuritswe, hagendewe ku mico y’ibihugu byo muri OIF baturutsemo

    Abitabiriye uyu muhango barimo n’abarimu, basabye ko abana batangira gutegurwa bakiri bato, mu kwiga ururimi ry’Igifaransa kuri bo kugira ngo batajya bahora bumva ari rushya mu matwi yabo

    Ibigo bya École Française de Kigali, École Belge de Kigali, Green Hills Academy, École Congolaise de Kigali ni byo byahagarariwe muri ibi birori

    Bamwe mu baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa OIF, bamuritse ibikorwa bijyanye n’imico yabo, birimo n’amafunguro ategurirwa mu bihugu byabo

    Abitabiriye ibi birori, baturutse mu bihugu bitandukanye biri mu muryango wa Francophonie

    Abayobozi bitabiriye ibi birori basobanuriwe byinshi ku byamuritswe, hagendewe ku mico y’ibihugu byo muri OIF baturutsemo

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko mu bizakorwa muri uyu mushinga, harimo guhugura abarimu batazi neza ururimi rw’Igifaransa

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yashimiye intambwe y’u Rwanda mu gutangiza umushinga wo kwigisha Igifaransa mu mashuri yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-11-frw-agiye-gukoreshwa-mu-kwigisha-igifaransa-mu-mashuri-yose

  • Nyamagabe: Bahinduye umuvuno kubera impanuro bahawe nyuma y'igihe iwabo zirara zishya – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryashinzwe rigizwe n'abagabo 18 ndetse n'abagore 17. Umuyobozi w'iri tsinda, Nyirimbabazi Jerome akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Cyanika, yavuze ko barishinze kubera ko hari hamaze kugaragara ko hari ikibazo cy'abantu babuzwaga umutekano mu ngo.

    Iri tsinda rigizwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana, abajyanama mu nama Njyanama y'Umurenge n'utugari, abajyanama b'ubuzima, abikorera ndetse n'abajyanama b'ubuhinzi.

    Nyirimbabazi yagize ati 'Abo bose twarateranye kugira ngo duhurire ku gikorwa kimwe cyo kwitwa impumuro kandi tuzane n'impumuro mu miryango nk'uko dushaka ko umuryango wacu watekana kandi ugashobora no gutera imbere'.

    Iri tsinda ryatangiye muri Nzeri 2019 gusa riza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID19.

    Umuyobozi w'iri tsinda avuga ko baterana buri wa Gatatu saa munani kugera saa kumi n'imwe.

    Ati 'Icya mbere twabanje kwihugura natwe ubwacu kugira ngo twirebeho ese koko iyo mpumuro turayifite? Twabonye ko umuntu agomba kuba impumuro agahumurira iwe mu rugo, umugore agahumurira umugabo, umugabo agahumurira umugore. Ibyo bizatuma bashobora kwegerana bagirane imishyikirano, bashyire hamwe.'

    Yavuze ko umusaruro wa mbere wamaze kuboneka kuko imiryango imwe yamaze guhuzwa.

    Ati 'Kuri ubu hari imiryango 11 yari ifitanye amakimbirane twatumije buri muryango ukwawo, umugore n'umugabo turabaganiriza tubasha kubunga, ibyo byarabaye kandi byarashobotse.'

    Kuri ubu iyi miryango 11 na yo ifasha abagize iri tsinda kuganiriza no kunga indi miryango ibanye nabi.

    Havugimana Yohani wo mu Murenge wa Cyanika avuga ko we n'umugore bahoraga mu businzi, bikabaviramo amakimbirane.

    Ati 'Njye n'umufasha twararaga mu businzi mu rugo ntitugire amahoro, ku buryo abayobozi bari barabigorewemo. Buri munsi twageraga mu rugo twanyoye ntitwihangane. Nyuma baradutumiye n'umugore baratuganiriza batwereka ko aho bipfira ari ubusinzi'.

    Havugimana avuga ko nyuma yo kuganirizwa ubu nta businzi bukirangwa mu rugo rwe kandi by'umwihariko umugore we yahise afata umwanzuro wo kuva ku nzoga.

    Dusengimana Diane yavuze ko yigeze kuva mu rugo amara imyaka ine kubera gukubitwa n'umugabo bapfa imitungo, nyuma yo kuganirizwa ubu mu rugo ni amahoro.

    Ati 'Umugabo wanjye ni umumotari akorera mu Ruhango ariko nta kibazo tukigirana, ubu yohereza ibitunga abana nanjye yampaye igishoro ndakora mu isoko, ubu urugo rwacu rubayeho neza bitewe n'itsinda impumuro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yijeje ubufatanye bw'ubuyobozi ku bagize iri tsinda avuga ko amahugurwa bakeneye bazayabashakira.

    Niyomwungeri yasabye ko iri tsinda ryashyiraho Komite y'Impumuro muri buri Kagari kandi bakagira n'iteganyabikorwa bakurikiza.

    Yabasabye ko mu gukomeza ibi bikorwa bakwiha gahunda yo kujya baganira n'imiryango ine mu kwezi muri buri Kagari.

    Abagize iri tsinda basabwe gutekereza no ku bindi bikorwa biteza imbere umuryango kuko umuryango uteye imbere biwubera uburyo nyabwo bwo kugira ngo birinde amakimbirane.

    Umuyobozi w’itsinda ‘Impumuro’ Nyirimbabazi Jerome avuga ko bamaze guhuza imiryango 11 yabanaga mu makimbirane ubu ikaba ibanye neza

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yizeje ubufasha kuri iri tsinda

    Abagize itsinda Impumuro biyemeje kunga imiryango ibana mu makimbirane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bahinduye-umuvuno-kubera-impanuro-nyuma-y-igihe-iwabo-zirara-zishya

  • Utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi #rwanda #RwOT

    Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara.

    Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n'ibindi binyuranye.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje nyamara dufite icyo tumaze ku buzima bwacu.

    Ibintu 12 bitangaje ku kugira ubuzima bwiza

    Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

    Ikawa ifasha gukorana umwete

    Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk'abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.

    Ibi uburyo bikoramo nuko ikawa ituma mu bwonko havamo adenosine, iyi uko yiyongera mu mubiri nibyo bitera kunanirwa.

    Si byiza koza amenyo ukimara kurya

    Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

    Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

    Siporo ikomeza imikaya ituma umubiri wegerana

    Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.

    Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w'ibiro 70 ukora siporo yambarana n'ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

    Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

    Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

    Ibi nabyo kubyumva bisa n'ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke.

    Ibyo kurya birimo poroteyine n'amavuta bitera igihagisha

    Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n'ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiroIrinde ibyo kunywa bya soda niba utifuza kubyibuha

    Soda si nziza iyo utifuza kubyibuha

    Ibyo kunywa byo mu bwoko bwa soda (Fanta, coca, sprite n'ibindi) biba birimo calories n'amasukari menshi bityo bigatera umubiri gukora ibinure byinshi bikavamo kubyibuha. Ni kimwe no ku banywa inzoga zizwi nka za rufuro (primus, mutzig, Amstel, …). Ibi bituma utabasha kwinjiza calorie ziva mu biribwa bisanzwe kandi ari zo nziza ku buzima.

    Niyo mpamvu ibi byo kunywa wari ukwiye kubisimbuza imitobe wowe wikoreye.

    Niba hashyushye nywa ibishyushye

    Icyayi ni cyiza iyo hashyushye

    Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki ? Igisubizo ni iki rero : nywa ibishyushye nk'icyayi.

    Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

    Niba unaniwe kora siporo

    Nyuma y'akazi siporo ifasha ubwonko kuruhuka

    Aha si ukunanirwa umubiri kubera akazi k'ingufu ahubwo nyuma y'akazi ukora, kaba ako mu biro, kwigisha, n'akandi kananiza mu bitekerezo kakanagutera stress cyane ni byiza gukora siporo. N'ubusanzwe iyo unaniwe mu bwonko, uruhurwa no gukora akazi kakunaniza umubiri. Siporo itarengeje iminota 30 rero ifasha umubiri wawe kwinjiza oxygen ihagije. Twibukeko uyu mwuka wa oxygen ariwo umubiri wose ukoresha niyo mpamvu iyo ukoze siporo, ubwonko bwongera kwinjiza umwuka uhagije bukeneye.

    Gerageza kwandika n'ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu
    Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n'ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa.

    Kugira ibyo wandika n'ikaramu byongerera ubwonko ingufu

    Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n'ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gufaransa baravuga ngo 'Celui qui écrit bien, lit deux fois', ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

    Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonjo bwawe

    Irinde 'antibacterial soap' mu kwirinda indwara

    Nubwo dufata isabune nk'ikintu cyoroshye ariko burya isabune ni kimwe mu birinda umubiri wacu indwara zinyuranye kuko isabune yica za bagiteri zinyuranye.

    Isabune isanzwe niyo nziza yo gukoresha buri gihe

    Gusa niba ukoresha isabune zanditseho zica mikorobe 'antibacterial soap', wizimenyereza buri gihe kuko za bagiteri zizagera aho zizimenyere maze ntizongere kuzigiraho imbaraga. Wazikoresha mu gihe ari ngombwa gusa, cyane cyane mu gihe wazandikiwe na muganga w'indwara z'uruhu.

    Isabune isanzwe irahagije kukurinda indwara zinyuranye

    Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine

    Kuba wenyine bigufasha kwitekerezaho
    Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n'abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana.

    Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n'umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y'ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.

    Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe.

    Ibi kandi bizakurinda stress no kwikunda, bishobora kwangiza umubano wawe n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/utuntu-12-dutangaje-utari-uzi-kandi-dufite-akamaro-ku-buzima-bwacu-bwa-buri

  • Rusizi: Imvura idasanzwe yasize imiryango irenga 100 ijya gucumbika #rwanda #RwOT

    Imvura yatangiye kugwa mu mpera z'icyumweru gishize, yateye imigezi ya Cyagara na Katabuvuga kuzura bituma amazi ajya mu ngo z'abaturage adasize no mu mirima ihinzemo imyaka, yangiza amazu ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n'ibiribwa.

    Mukamusoni Berthe wagizweho ingaruka n'iyi mvura, yavuze ko bagiye kubona bakabona amazi abateye mu nzu zabo batazi aho aturuka, akangiza ibyabo byose, ku buryo basigariye aho.

    Yagize ati 'Twagiye kubona tubona amazi yiroshye mu nzu. Nta kintu twasigaranye, ibintu byose ni ibyo natiye, nta basi nta safuriya, ibya matora byo mwabibonye, imwe yo yaranagiye.'

    Bamwe mu baturage bagiye gucumbika mu baturanyi babo ndetse akazi kose kaba gutunganya ibyangijwe n'aya mazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge waBugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuri iyi migezi yateye ibi biza.

    Ati 'Hakwiye gukorwa inyigo ifashe irimo ubuhanga bw'abenjeniyeri, hakarebwa uburyo amazi amanuka mu misozi yafatirwa ruguru hagacukurwa wenda ibyobo byo kuyafata'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yihanganishije abahuye n'iri sanganya, avuga ko ku bufatanye n'umuryango utabara imbarare wa croix rouge bagiye kubaha ubufasha.

    Ati 'Abaturage bahuye n'ibiza turabihanganishije kandi ikindi ni uko ubuyobozi bw'Akarere bubari inyuma mu kubashakira ibyo kurya n'ibyo kuryamaho. Twarangije kuvugana na croix-rouge, hari ibyo yatwemereye ku buryo umunsi w'ejo tuzatangira gutabara iyo miryango.'

    Ibi biza nta buzima bw'umuntu byahitanye, icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga hari hamaze kubarurwa inzu 14 zaguye burundu ndetse n'izigera kuri 220 zangiritse ku buryo bukabije.

    Ibikoresho byo murugo ibyinshi byangiritse ndetse n'ibihingwa birimo n'umuceri byose ku buso bwa hegitari 3.5, hapfa inkoko 32, ihene 6 ndetse n'ingurube imwe.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rusizi-imvura-idasanzwe-yasize-imiryango-irenga-100-ijya-gucumbika

  • Ubutariyani nabwo bwatangaje ko buhanganye bikomeye n'Abimukira Bagana i Burayi #rwanda #RwOT

    Igihugu cy'Ubutaliyani kirifua ko ikigega mpuzamahanga FMI kirekura Miriyari 1 na miriyoni 9 z'amadolari yaragenewe Tuniziya nk'ingurane ngo umutekano ugaruke byuzuye.

    Iki gihugu kivuga ko aya madorari nataboneka vuba igihugu cya Tuniziya kizakomeza kubamo umutekano muke kandi ko bikomeza gushyira uburari ku gitutu cyo kwakira abimukira benshi.

    Ibi byatangajwe na mInisitiri w'ububanyi n'amahanga w' Ubutariyani ,Antonio Tajani, ubwo yakomozaga ku kibazo cy'abimukira bahungira mu gihugu cyabo ku bwinshi muri iki gihe.

    Ibiganiro hagati ya Tuniziya na FMI byerekeye kurekura ayo mafaranga ubu byarahagaze ,leta zunze ubumwe za Amerika n'ibindi bihugu bisaba perezida wa Tuniziya, Kais Saied, kugira bimwe ahindura mu gihugu cye ngo ayo mafaranga asohoke.

    FMI yatangiye guhagarika ibyo biganiro kuva mu kwezi kwa karindwi 2021, Prezida Saied yigaruriye ubutegetsi bwose, ahagarika inama nshingamategeko , atangira kuyoboza amategeko ye bwite nka Perezida.

    Minisiteri w'intebe mu gihugu cy'Ubutariyani , Giorgia Meloni yatabarije ubutariyani avuga ko bushobora guhura n'ikibazo cy'abimukira benshi cyane mu mezi ari imbere mugihe Tuniziya itahabwa ayo mafaranga.

    Ubutaliyani bumaze kwakira abimukira 20.046 bazanywe mu bwato baciye mu Nyanja muri uyu mwaka wa 2023. Kubw'ishyirahamwe mpuzamahnga NU, 12.000 muri bo baje baturutse muri Tuniziya.

    (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ubutariyi-nabwo-bwatangaje-ko-buhanganye-bikomeye-n-abimukira-bagana-i-burayi

  • Umusore yarohamye mu mugezi yari amaze kubatirizwamo #rwanda #RwOT

    Umugabo yarohamye ubwo yarimo kubatizwa mu mugezi witwa Groot Letaba mu mudugudu wa Nwamarhanga, Limpopo, muri Afurika y'Epfo.

    Bivugwa ko uyu musore w'imyaka 27 yanyereye agwa mu mazi ararohama nyuma y'umubatizo ku wa gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023.

    Umuvugizi wa polisi ya Limpopo, Colonel Malesela Ledwaba,yemeje ko ibi byabaye ku cyumweru,ndetse ko uwapfuye ari Ronald Rikhotso.

    Ati'Abapolisi bo muri Giyani bafunguye iperereza nyuma y'umubatizo wahindutse agahinda ubwo umusore w'imyaka 27 yinjiraga mu mazi akarohama nyuma y'umubatizo mu ruzi rwa Groot Letaba mu mudugudu wa Nwamarhanga ku ya 18 Werurwe 2023.

    Dukurikije amakuru twahawe n'abayoboke b'iryo torero bayobowe n'umupasiteri wabo, bakoraga imihango y'idini hanyuma basoje umwe muri bo asubira ku mugezi kuvoma amazi.

    Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko witwa Ronald Rikhotso, ngo yaranyereye ararohama '.

    Colonel Ledwaba yavuze ko abapolisi bamenyeshejwe ibyabaye kandi umurambo wavanywe mu ruzi n'abahanga mu kwibira bo mu itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara mu Ntara ya SAPS.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yarohamye-mu-mugezi-yari-amaze-kubatirizwamo

  • Amafoto n’amateka bya Stade Amavubi azacakiraniraho na Benin yitiriwe uwahoze ari Perezida #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yamaze kugera muri Benin aho igomba gucakirana n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Amavubi yegeze muri Benin kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, ni nyuma yo gutsindirwa na Ethiopia muri Ethiopia ejo hashize 1-0 mu mukino wa gicuti.

    Umukino w’u Rwanda na Benin uzaba ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023, uzakabera kuru Stade del’Amitié Général Mathieu Kérékou.

    Ni Stade y’Ubwatsi (nka Stade Amahoro) iri mu Karere ka Kouhounou kari mu murwa mukuru w’iki gihugu, Cotonou.

    Ni Stade yakira inama z’ikipe y’igihugu ya Benin n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin. Uretse kuba ari ho Benin yakirira imikino ya yo, ni ikibuga kinakoreshwa mu mikino ya shampiyona ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35.

    Bwa mbere yubakwa yatashywe kumugaragaro mu Gushyingo 1982, ikaba yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, icyo gihe yatwaye miliyoni 10 z’amadorali.

    Stade del’Amitié, yakiriye igikombe cy’Afurika cy’ingimbi muri 2005 aho cyegukanywe na Nigeria.

    Muri 2007 FIFA yatangaje ko itari ku rwego kwakira imikino mpuzamahanga, hahise hatangira imirimo yo kuyivugurura aho banayongerereye ubushobozi bw’abantu yakira bugera ku bihumbi 35.

    Havuguruwe Urwambariro, Icyumba cy’Itangazamakuru, Ubwiherero… byose byatangiye muri Gicurasi 2008.

    Yongereweho n’ibindi bibuga ku ruhande nk’ibya Basketball, Volleyball, Tennis… ikaba inafite Pisine Olempike.

    Tariki ya 10 Ukuboza 2015, Yayi Boni wayoboye Benin kuva 2006 kugeza 2016, yafashe umwanzuro wo guhindurira iyi Stade izina, aho kwitwa “Stade del’Amitié” nk’uko yitwaga ahubwo ayitirira Général Mathieu Kérékou wabaye Perezida wa Benin kuva 1996-2006 akaza kwitaba Imana tariki ya 14 Ukwakira 2015 afite imyaka 82, maze iba “Stade del’Amitié Général Mathieu Kérékou”.

    Iyi Stade yubatswe ku nkunga y’Ubushinwa, muri Mata 2016 basinye amasezerano yo kuyivugurura ikajya ku rwego rwo hejuru.

    Uretse ibikorwa bya Siporo, iyi Stade ikoreramo igitangazamakuru ADO TV na ADO FM. Ikorerwamo ibitaramo nk’icya Kassava muri 2011.

    Ubwo Papa Yohani Pawulo II yasuraga iki gihugu muri Gashyantare 1993 na Papa Benedict XVI mu Gushyingo 2011 basuraga iki gihugu ni ho bakoreye Igitambo cya Misa.

    Mbere yo kuvugururwa

    Yaravuguruwe isigaye yakira ibihumbi 35

    Ni ho Amavubi azambaranira na Benin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-n-amateka-bya-stade-amavubi-azacakiraniraho-na-benin-yitiriwe-uwahoze-ari-perezida

  • Menya akamaro ka Beterave mu kurinda indwara… – #rwanda #RwOT

    Beterave ni izina ry'igifaransa ariko mu cyongereza iki gihingwa cyitwa 'Beets' cyangwa 'Beetsroots'. Beterave ikunda gukoreshwa n'igitsinagore, ariko igenewe buri wese kandi yamufasha kubaho ubuzima buzira umuze.

    Zimwe mu ntungamubiri ziboneka muri beterave harimo ubutare (iron cyangwa fer), umuringa, vitamin C, vitamin A, vitamin B, potasiyumu, manganese, fibre, vitamin B9 n'izindi nyinshi.

    Beterave uretse kuba ikungahaye ku ntungamubiri wakoresha mu buzima bwa buri munsi, ivamo umutobe mwiza kandi utagombera isukari. Iki gihingwa kifashishwa na benshi harimo hoteri, resitora ndetse n’imiryango.

    Benshi bakora umutobe wayo bakawuvanga n'inanasi, hakavamo umutobe uryoshye kandi usa neza wazimanira umuntu.

    Imiryango myinshi isobanukiwe n'akamaro ka beterave, ku mafunguro yabo ya buri munsi ntabwo bayiburaho, ndetse bahagaritse kugaburira abana babo isukari ikomoka mu nganda, ahubwo bakoresha iy’umwimerere idatera ikibazo mu mubiri.

    Bamwe bayibona isa n'amaraso bagatekereza ko ibiyigize birimo intungamubiri, bikenewe n'abantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso, ariko igira uruhare mu kugera amaraso akwiye mu mubiri ku buryo yakoreshwa na buri wese.

    'Beta Carotene' iboneka muri vitamin C ifasha byihuse mu kurwanya indwara z'amaso zishobora kuganisha ku buhumyi. Abantu bageze mu zabukuru basabwa kuyikoresha kenshi kuko mu masaziro yabo bakunze gutangira kugira ubumuga bwo kutabona cyangwa ntibarebe neza.

    Uko iminsi igenda yiyongera umubare w'abarwara amaso ugenda wiyongera bitewe no gukoresha mudasobwa cyane, guhora kuri murandasi, abakora akazi kabiriza ku izuba, n'ibindi.

    Aba bantu bakunze kurwara indwara zifata amaso, ariko gukoresha beterave bibafasha koroherwa igihe bamaze gufatwa n'izi ndwara cyangwa bakayikoresha birinda kuzirwara.

    Isukari iboneka muri yo, ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zihagije ku mubiri, ndetse ikarinda abantu indwara yo gususumira ikunze gufata abakuze. Iyi sukari kandi ikomeza umubiri ku buryo umubiri w'umunyantegenke ukomera ntufatwe n'indwara byoroshye.

    Urubyiruko cyangwa n'abandi bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, batakaza isukari nyinshi kandi bagakenera kwinjiza indi mu mubiri. Ni byiza ko hakoreshwa isukari ikomoka mu bimera kuko ubuzima buba buri mu maboko meza.

    National institute of health ivuga ko iyi sukari iboneka muri Beterave nubwo ari ingenzi, hari bamwe batemerewe kuyikoresha harimo, abarwayi ba diabete, abarwaye impyiko n'uruhago.

    Umurwayi urwaye diabete yo kugira isukari nyinshi mu mubiri, ntabwo yemerewe gukoresha beterave kuko aba asabwa kugabanya isukari mu mubiri we.


    Uretse kuba uyu mutobe uryoha, benshi bawukorana n’izindi mbuto ukaryoha kurushaho

    Iki kiribwa cya beterave ntabwo kivamo umutobe gusa, ahubwo gikoreshwa no mu mboga. Ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso, beterave ikoreshejwe neza ikurinda kongera gukoresha ibinini bya hato na hato, bityo ukagira amaraso ahagije.

    Beterave ni igihingwa cyoroha kugihinga, kidasaba ubutaka bunini, ndetse n'abatuye mu mujyi begeranya ubutaka bakaba bayihinga mu mezi atarenze atatu iba yakuze yasarurwa.


    Amababi ya beterave benshi bajugunya, nayo aratekwa mu mboga akaribwa, kandi akungahaye kuri vitamin C. Abahanga mu buzima badusaba kurya ibimera nk'imiti aho kuzabikenera twarwaye.


    Sarade ukora, ni byiza ko wongeraho beterave kugira ngo ubona zimwe mu ntungamubiri ifite kandi igaragare neza

    Gusiga beterave ku ruhu bikangura ubwonko bikazibura n’utwenge ducamo imyanda, ndetse n’uruhu rugasa neza 


    Umuryango wawe ukwiye kugira akarima k’igikoni kariho beterave ku bw’ahazaza habo heza

    Gaburira abana bawe beterave bazaca ukubiri nindwara zifata mu buhumekero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127244/menya-akamaro-ka-beterave-mu-kurinda-indwara-zishegesha-umubiri-127244.html