Blog

  • Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uruzinduko rw'iminsi 2 Umunyamabanga wa Leta y'Ubwongereza , Madamu Suella Braverman yashoje mu Rwanda kuwa mbere tariki 20 werurwe 2023, yatangaje ko yiboneye ko u Rwanda ari nta makemwa mu kwakira no gufata neza abimukira b'abanyamahanga, yewe ndetse no kurusha uko bafatwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi.Amasezerano hagati y'Ubwongereza n'uRwanda azabera ibindi bihugu urugero.

    Madamu Braverman wagenzwaga no gushimangira amasezerano Ubwongereza bufitanye n'uRwanda, ateganya ko ruzakira abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, yashoboye kubonana n'abimukira bari mu Rwanda, barimo abavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bari barageze bagerageza kwambuka ngo bajye gushakira imibereho ku mugabane w'uBurayi, abavuye muri Afghanistan bahunga ubutegetsi bw'intagondwa z'abatalibani, n'abandi benshi bahisemo gutura mu Rwanda, mu gihe mu bihugu byabo ibintu bitarasubira mu buryo, cyangwa mu gihe amadosiye asaba ubuhungiro mu bindi bihugu byo mu Burayi n'Amerika agisuzumwa.

    Abo bose batangarije Madamu Suella Braverman ko bahamwe amacumbi ajyanye n'icyubahiro gikwiye umuntu, bamubwira ko biga uko bikwiye, bakavuzwa neza, bakidagadura, mbese ngo babaye abenegihugu mu bandi.Agisubira mu gihugu cye, Umunyamabanga wa Leta Suella Braverman yabwiye itangazamakuru ndetse n'izindi nzego bireba, ko nta gikwiye gukoma imbere umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, ko ndetse aya masezerano azabera urugero n'ibindi bihugu bihangayikishijwe n'abimukira binjira muri ibyo bihugu rwihishwa, abenshi ndetse bakanapfira mu nzira batarahagera.

    Ubuhamya bwa Suella Braverman bugamburuje abarwanya aya masezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza, bikaba byari bisanzwe bizwi ko abo ari abanga u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo ku mpamvu zizwi nabo ubwabo gusa, kimwe n'ababonera amaronko ku bimukira, babeshya ngo barabafasha kurengera uburenganzira bwabo. Indege itwaye icyiciro cya mbere cy'abimukira bavuye mu Bwongereza, ishobora kugwa i Kanombe mu minsi mike iri imbere, kuko impande zombi zemeranyijwe kwihutisha gushyira mu bikorwa amasezerano. Kuki abimukira bari mu mudendezo mu Rwanda, nyamara hakaba Abanyarwanda bahisemo kuzapfira ishyanga?

    Iyo ushishoje, Abanyarwanda binangiye bakanga gutaha, si uko batazi ko mu Rwanda ari amahoro. Ahubwo biganjemo ababa mu mashyamba ya Kongo no mu bihugu bike by'Afrika, Uburayi n'Amerika, bibwira ko ngo bazataha barasa, baje gufata ubutegetsi mu Rwanda, bagasubizaho leta y'ibigarasha n'abajenosideri.

    Abo ni abari mu mitwe y'iterabwoba nka FDLR, RNC, FLN n'indi itagira epfo na ruguru. N'abitwa ko bajijutse, bakiyita' abatavuga rumwe na Leta', bazi neza ko ibyo gufata ubutegetsi mu Rwanda ari inzozi zidashoboka, ariko bagahitamo gushuka ab'ubwenge buke, ngo babahe udufaranga tubasunika mu buzima bubi barimo, iyo rubanda inababere agakingirizo iyo mu mahanga, kuko batinya gutaha kubera ibyaha binyuranye basize bakoze mu Rwanda. Wakwiyita ute'impunzi' kandi uri mu mitwe yitwaje intwaro?

    Tumaze iminsi tugaruka ku bukangurambaga bw'abajenosideri n'ibigarasha birimo Ingabire Victoire na FDU-Inkingi ye, Ntaganda Bernard, Faustin Twagiramungu, Anasthase Gasana, Gaspard Musabyimana, abaparimehutu bo Dominiko Mbonyumutwa, n'abandi bacuramye ubwonko, ngo batabariza 'impunzi z'Abanyarwanda ziri muri kongo'.

    Ariko se mu by'ukuri, ninde wakwirengagiza ubunryo Leta y'uRwanda, ifatanyje n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Impunzi, UNHCR, yewe ndetse n'ibihugu byakiriye impunzi z'Abanyarwanda, nta gihe batabwiye abifuza gutaha ko amarembo afunguye, abashaka kuguma aho bari nabo bakaba bahaguma, ariko batitwa impunzi? Hari ibihumbi byinshi byahisemo gutera umugongo ubuhunzi, abandi batura mu bihugu bahungiyemo, ariko bafite uburenganzira bwo gusura igihugu cyabo, uRwanda. Abatashye ubu baratuye, baratuje, bari mu cyerekezo kizima kimwe n'abo basanze mu Rwanda.

    Abinangiye nta mpamvu n'imwe yumvikana batanga, uretse gusa kuvuga ngo mu Rwanda 'nta bwisanzure buhari', ukagirango kubundabunda iw'abandi nibwo bwisanzure bubakwiye.

    Bishoboka bite se ko umuntu yakwiyita impunzi atarabujijwe gutaha, agahitamo gufata intwaro no kuyoboka imitwe yica, igasahura,igasambanya abagore ku ngufu, mbese imitwe twagereranya n'iya satani?!Niba umunyamahanga akubwira ko mu Rwanda abayeho neza, kuki wowe wahitamo kubaho nabi mu mahanga kandi ufite iwanyu. Abatarafata icyemezo cyo gutaha murakererwa rwose, kuko abari mu gihugu barakomeza kubasiga muri rwa rugendo rw'iterambere turimo.

    Uko imyaka ishira kandi niko musaza, ari nako igihe cyo gukora kibasiga.

    N'iyo kandi waba utunze, burya nta shya ry'ishyanga. Bikarushaho kuba bibi iyo uwo mutungo uwukoresha mu kubangamira inyungu z'igihugu cyakubyaye.Amateka atwereka ko burya amahanga ahanda. Igihe kiragera akaguhinduka, cyane cyane iyo yamenye ko utavugwa neza ku ivuko. Witegereza kuzabura amajyo, kandi uRwanda rwawe ruhora rugutegeye yombi ngo rukwakirane ubwuzu.

    Taha none, utandukane no kubaho nk'utagira gakondo.

    The post Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niba-abimukira-bishimiye-uko-babayeho-mu-rwanda-kuki-hari-abanyarwanda-bahisemo-guhera-ishyanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-abimukira-bishimiye-uko-babayeho-mu-rwanda-kuki-hari-abanyarwanda-bahisemo-guhera-ishyanga

  • Umusifuzi umwe rukumbi w’umunyarwanda muri 55 bageze mu cyiciro cya Elite A #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yamaze gutanza abasifuzi 55 barimo umunyarwanda umwe rukumbi, Uwikunda Samuel bari mu cyiciro cya Elite A.

    Ni icyiciro umuntu yafata nk’icyo ku rwego rwa mbere rwa CAF aho umusifuzi ukigezemo aba yemerewe gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru nk’igikombe cy’Afurika n’icy’Isi, imikino ya nyuma n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

    Aba basifuzi bageze muri iki cyiciro bakaba bafite amasomo azaba tariki ya 14 – 18 Mata 2023 abategurira kuzasifura 1/4 cya Champions League na Confederation Cup.

    Muri rusange uru rutonde rw’abasifuzi 55 harimo 30 bo ku ruhande na 25 basifura hagati ari nabo barimo umunyarwanda Uwikunda Samuel. Uru rutonde kandi ruriho abasifuzi 5 ba VAR.

    Uwikunda Samuel yazamuwe mu cyiciro gisumba ibindi mu basifuzi ba CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-umwe-rukumbi-w-umunyarwanda-muri-55-bageze-mu-cyiciro-cya-elite-a

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MURI CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GROBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE BIGABANYIJE MURI LOT 2 BIHEREREYE MU MUDUGUDU W'AMAJYAMBERE, AKAGALI KA GASHARU, UMURENGE WA KICUKIRO,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 19/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 26/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-iherereye-kicukiro-70024

  • Perezida Putin yasezeranyije mugenzi we Xi ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko azaganira na Perezida Xi Jinping kuri gahunda y'uyu mutegetsi w'Ubushinwa ikubiye mu ngingo 12 yo “gucyemura amakuba akaze yo muri Ukraine”, muri uru ruzinduko rwari rwitezwe cyane rwa Xi i Moscow.

    Ubwo aba bategetsi bitanaga “inshuti nkunda”, Putin yagize ati: “Buri gihe tuba twiteguye gahunda y'ibiganiro”.

    Mu kwezi gushize, Ubushinwa bwatangaje gahunda yabwo yo gusoza intambara – ikubiyemo “guhagarika imirwano” no gusubukura ibiganiro by'amahoro.

    Ariko ku wa gatanu, Amerika yaburiye ko gahunda y'amahoro ishobora kuba ari “amayeri yo gutinza ibintu”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yagize ati: “Isi ntikwiye kubeshywa n'icyemezo cy'amayeri icyo ari cyo cyose cy'Uburusiya, bushyigikiwe n'Ubushinwa cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, cyo gukonjesha [kuryamisha, guhagarika] intambara hashingiwe ku byo bushaka bwo ubwabwo”.

    Yongeyeho ati: “Gusaba ko habaho agahenge katarimo gukura abasirikare b'Uburusiya ku butaka bwa Ukraine urebye byaba ari ugushyigikira icyemezo cy'igitero cy'Uburusiya”.

    Gahunda y'Ubushinwa ntabwo yavuze byeruye ko Uburusiya bugomba gukura abasirikare babwo muri Ukraine – ibyo Ukraine yavuze ko ari cyo kintu cya ngombwa mbere yuko habaho ibiganiro ibyo ari byo byose.

    Ahubwo, gahunda y'Ubushinwa ivuga ku “kubaha ubusugire bw'ibihugu byose”, ikongeraho ko “impande zose zigomba kuguma zishyira mu gaciro ndetse zikagira kwigengesera” hamwe no “guhosha ibintu gahoro gahoro”.

    Iyo gahunda y'Ubushinwa yanamaganye ikoreshwa ry'”ibihano by'uruhande rumwe” – icyabonywe nk'uburyo buteruye bwo kunenga inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba.

    Ku wa mbere, itsinda rya muzika rya gisirikare ryahaye ikaze Perezida Xi i Moscow. Perezida Putin yashimye Ubushinwa kubera “gukurikiza ihame ry'ubutabera” no guharanira ko habaho “umutekano udacagase [utagabanyije] kuri buri gihugu”.

    Ku ruhande rwe, Perezida Xi yabwiye Perezida Putin ati: “Ku butegetsi bukomeye bwawe, Uburusiya bwateye intambwe ikomeye mu iterambere mu burumbuke bwabwo. Mfite icyizere ko Abarusiya bazakomeza kugushyigikira cyane”.

    Mbere yuko Xi ahagera, Putin yanditse mu kinyamakuru cya leta y'Ubushinwa People's Daily ko ibi bihugu byombi bitazacibwa intege na gahunda y'Amerika “irimo ubushotoranyi”.

    Mu ruhame, abategetsi bo muri Ukraine bakomeje gushimangira icyo bahuriyeho n'Ubushinwa – kubaha ubusugire no kutavogera ubutaka bw'ikindi gihugu.

    Ariko ahiherereye, bamaze igihe baca hirya no hino bashaka ko habaho inama – cyangwa ikiganiro cyo kuri telefone – hagati ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky na Perezida Xi.

    Ubwoba buri i Kyiv ni uko ubufasha bw'Ubushinwa ku Burusiya – muri iki gihe ni ubufasha bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubucuruzi – bushobora guhinduka ubwa gisirikare, bikaba byashoboka ko bubamo no guha Uburusiya ibisasu bya rutura.

    Oleksiy Danilov, umunyamabanga w'akanama k'umutekano w'igihugu n'ubwirinzi ka Ukraine, yagize ati: “Niba Ubushinwa bufashe icyemezo cyo ku mugaragaro cyo guha intwaro Uburusiya, mu bikorwa buzaba burimo kugira uruhare mu ntambara ku ruhande rw'umushotoranyi”.

    Uburusiya ni ahantu h'ingenzi Ubushinwa bukura ibitoro byo gukoresha mu iterambere ry'ubukungu bugari cyane bwabwo, ndetse bubonwa nk'umufatanyabikorwa w'Ubushinwa mu guhangana n'Amerika.

    Iyi nama ya Putin na Xi ibaye hashize iminsi urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rusohoye urupapuro rwo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya ku birego by'ibyaha byo mu ntambara.

    Ibi bivuze ko Putin ashobora gutabwa muri yombi mu bihugu 123 – nubwo Ubushinwa n'Uburusiya bitari kuri urwo rutonde rw'ibihugu.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Blinken yavuze ko gukorera uruzinduko i Moscow nyuma gato cyane yuko ICC itangaje urwo rupapuro rwo guta muri yombi Putin, byumvikanisha ko Ubushinwa bwumva “nta nshingano bufite yo kuryoza Kremlin [ibiro bya Perezida w'Uburusiya]” ibikorwa by'ubugome byayo byo muri Ukraine.

    Kuva mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize, abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bakomeje kugerageza gushyira Uburusiya mu kato, nyuma y'igitero gisesuye bwagabye kuri Ukraine.

    Ariko ntibashoboye gushyiraho kuvuga rumwe ku rwego rw'isi. Ubushinwa, Ubuhinde n'ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje kwigononwa (kudashaka) kwamagana Putin.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-putin-yasezeranyije-mugenzi-we-xi-ikintu-gikomeye

  • Ibyo wamenya ku mugabo w'imyaka 54 wigana n'abuzukuru be #rwanda #RwOT

    Yaherukaga mu ishuri mu 1983 ubwo yahagaritse kwiga ari mu ishuri ribanza, umwaka ushize, nyuma y'imyaka 39, yafashe icyemezo kidasanzwe, yambara ikabutura n'ishati bya Khaki asubira ku ishuri.

    Jean Marie Vianney Rusengamihigo w'imyaka 54, ubu yigana n'abana wagereranya n'abuzukuru be, ari mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Shangi mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw'u Rwanda.

    Mukigaaniro yagitanye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati: 'Bambona nk'umunyeshuri nka bo, amasomo tuyatwara kimwe, iyo turi mu ishuri dusubiza kimwe.'

    Mu karuhuko, usanga abanyeshuri bashaka kumwegera ngo bamukureho ubundi bumenyi afite nk'umugabo mukuru.

    Nyuma y'imyaka hafi 40 ibintu byinshi byarahindutse mu burezi bw'u Rwanda, ku gihe cye byose babyigaga mu Kinyarwanda, ubu barabyiga mu Cyongereza.

    Rusengamihigo agerageza gukurikira, ndetse avuga ko atsinda bigereranyije, ariko ngo hari ibikimugora.

    Ati: 'Nari nzi ko twiga nka kumwe kwa kera, ariko isomo nka Social n'iyo mbonye amanota sinjya ndenza 10 cyangwa 12 kuri 40, ntegereje kubona igitabo cya Social cy'uwa gatanu kugira ngo nunguke ubumenyi muri yo.'

    Mwalimu we Pascal Ruganintwali avuga ko Rusengamihigo agaragaza umuhate mu ishuri ariko ko kwiga akuze cyane bitoroha.

    Ruganitwali ati: 'Usanga akurikiye mu ishuri kandi afite n'amatsiko, ariko nk'umuntu wize igihe kirekire mu Kinyarwanda akamara ikindi gihe kirekire atagana ishuri bitewe nuko ubu turimo kwigisha mu Cyongereza, usanga rimwe na rimwe ibyo tumwigisha ashobora kuba yabivanga, nk'imibare urugero turi kwiga ingero z'uburebure yajya kwandika 7 meters agahita yandika metero zirindwi.'

    U Rwanda, igihugu cy'abaturage miliyoni 13 [2022], abize amashuri abanza ni 53%, abarangije ayisumbuye ni 6% naho abize kaminuza ni 3%, nk'uko ibarura rusange riheruka kubigaragaza.

    Hari impamvu Rusengamihigo yashatse kuva mu mubare w'abatarize, kandi afite intego yo gukomeza akagera kure.

    Ati: 'Nabonye imikorere ndimo nta bumenyi mfite, nkagira ngo wenda ndahombeshwa na Covid kuko nari umucuruzi, maze guhomba rero ndavuga nti 'reka nisubirire ku ishuri kuko imirimo nakoraga ntayo ngifite'.

    'Naravuze nti 'reka nze nshake ubumenyi bushobora kumfasha mu bikorwa byanjye', kuko ndi umugabo ufite ibikorwa birimo n'amashyamba, nkavuga nti 'rero ndamutse nagurishije ngasubira ku isoko ry'ubucuruzi nagombye kuba nzi imibare'.'

    Ku ishuri ntibiga ubumenyi gusa, ahubwo banatozwa imyifatire ikwiriye.

    Nubwo Rusengamihigo ari umuntu mukuru ntibyamubujije guhindurwa n'ishuri ugereranyije na mbere atiga, nk'uko umugore we Tamari Nyirasafari yabibwiye BBC.

    Ati: '[Kuba yiga] Biranezeza cyane nubwo urugo rundemerera rukandushya, njye natangajwe n'uko kuva ndi umugeni atigeze afata umwenda wanjye ngo awumese, nubwo isabune yaba ihari, ariko ubu hari igihe iyo ntahari nsanga yameshe, agashyira inkono ku ziko, akamenya amatungo, nkumva ndatunguwe.

    'Naho ubundi yamaraga umwaka iyo ngiyo akawurangiriza iyo mu kabari.'

    Rusengamihigo avuga ubuzima bwe yabweguriye ishuri ndetse ko intego ye ari ukwiga kugeza arangije Kaminuza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ibyo-wamenya-ku-mugabo-w-imyaka-54-wigana-n-abuzukuru-be

  • Perezida wa Sénégal yavuze amagambo ashobora guteza akavuyo mu gihugu cye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sénégal yahakanye ko byaba binyuranyije n'itegekonshinga mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

    Ayo magambo ya Macky Sall, yavugiye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru L'Express cyo mu Bufaransa, ashobora kwenyegeza ubushyamirane mu rubuga rwa politiki rwa Sénégal rusanzwe rurimo impagarara.

    Mu 2016 itegekonshinga rya Sénégal ryaravuguruwe mu rwego rwo kugabanya igihe cya manda ya perezida, kiva ku myaka irindwi gishyirwa kuri itanu.

    Rivuga ko nta muntu n'umwe ushobora gutegeka igihe kirenze manda ebyiri zikurikiranye, ibyo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza ko Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

    Macky Sall, w'imyaka 61, asanzwe ari we ukuriye umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, umwanya usimburanwaho buri mwaka n'abakuru b'ibihugu by'Afurika.

    Abanenga Sall bashinja leta ye gukoresha inkiko mu kwigizayo umunyapolitiki utavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko.

    Kuri ubu, Sonko aregwa mu manza ebyiri zishobora gutuma atemererwa kwiyamamaza mu matora.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-senegal-yavuze-amagambo-ashobora-guteza-akavuyo-mu-gihugu-cye

  • Umuherwe Rupert Murdoch w'imyaka 92 agiye kurongora umugore wa gatanu #rwanda #RwOT

    Rupert Murdoch umuherwe ufite ibinyamakuru byinshi yatangaje ko akundana n'umugore witwa Ann Lesley Smith, wahoze ashinzwe amasengesho n'ubufasha mu mwuka mu bapolisi.

    Murdoch w'imyaka 92, na Smith w'imyaka 66, bahuye muri Nzeri ishize ahantu akorera ubuhinzi bw'imizabibu ikorwamo imivinyu i California muri Amerika.

    Murdoch yabwiye ikinyamakuru New York Post, kimwe mu bye, ati: 'Natekerezaga urukundo — ariko mbizi ko ruzaba ari rwo rwa nyuma. Byaba byiza ari rwo. Ndishimiye.'

    Umwaka ushize nibwo yatandukanye n'umugore we wa kane Jerry Hall.

    Murdoch yatangaje ko yasabye Ann Lesley kuzamubera umugore ku munsi wa Mutagatifu Patrick, yongeraho ko icyo gikorwa 'cyanteye igihunga'.

    Uwahoze ari umugabo wa Ann Lesley ni Chester Smith, yari umuririmbyi w'injyana ya country n'umukuru wa radio na televiziyo, yapfuye mu 2008.

    Ann yabwiye New York Post ati: 'Kuri twembi ni impano y'Imana. Twahuye muri Nzeri. Hashize imyaka 14 ndi umupfakazi. Kimwe na Rupert, umugabo wanjye nawe yari umushabitsi…Rero mvuga ururimi rimwe na Rupert. Twemera bimwe.'

    Rupert Murdoch, ufite abana batandatu ku bagore batatu yashatse mbere, yongeyeho ati: 'Twembi twiteze kumara igice cya kabiri cy'ubuzima bwacu turi kumwe.'

    Ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi y'uyu mwaka ubuzima bwabo bazajya babubamo hagati ya California, Montana, New York n'Ubwongereza aho bafite ingo.

    Mbere, Murdoch yashakanye na Patricia Booker umukozi wo mu ndege wo muri Australia, umunyamakuru Anna Mann, n'umushabitsi Wendi Deng wavukiye mu Bushinwa.

    News Corp, kompanyi ya Murdoch, ifite ibinyamakuru amagana by'iwabo muri Australia n'ibindi mpuzamahanga nka The Sun na The Times byo mu Bwongereza, The Daily Telegraph na Herald Sun byo muri Australia, The Wall Street Journal na New York Post byo muri Amerika, na televiziyo ya Fox News.

    Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa kuri miliyari US$21, akaba umuntu wa 71 ku rutonde rw'abakize cyane ku isi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuherwe-rupert-murdoch-w-imyaka-92-agiye-kurongora-umugore-wa-gatanu

  • Afite isura nk'iyumwana !Ihere ishisho uburanga bw'umunyamdirikazi ufite isura itangaje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 31 y'amavuko , umurebye ku jisho ntiwamukekera iyi myaka kuko abenshi bamugereranya n'umwana w'imyaka 10.

    Uyu mukobwa yatangiye kumenyekana cyane, ubwo yakinaga muri filime yamamaye cyane muri Afurika y'epfo bise 'Imbali ka Baba' aho yakinnyemo yitwa 'Mbali'

    Ayanda atuye Durban, muri Kwazuru Natal, uko agaragara nibyo byatumye amenyekana cyane, kuri ubu basigaye bamwifashisha cyane muri filime zitandukanye.

    Muri filime nyinshi yagiye agaragaramo bagiye bamukinisha role y'umwana muto kuko ari nako ingano ye imugaragaza.

    Uyu mukobwa avugako yishimira uko angana nubwo avugako hari igihe aterwa ipfunwe n'abamwita umwana kandi ari mukuru mu myaka.

    Gukina filime no kwerekana imideli muri Afurika y'epfo, Ayanda bimaze kumugira umukire kuburo nawe yashinze iduka ricuruza imyambaro n'ibikoresho by'ubwiza bikenerwa n'abakobwa n'abagore.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afite-isura-nk-iyumwana-w-imyaka-2-ihere-ishisho-uburanga-bw-umunyamdirikazi

  • Rutahizamu wari wafunguriye amarembo Amavubi, u Bubiligi bwamutwaye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Johan Bakayoko avuze ko atazi igihugu azakinira ndetse ko n’u Rwanda arutekerezaho, yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi.

    Uyu musore usatira anyuze ku mpande mu ikipe ya PSV Eindhoven mu Buholandi wari warakiniye abato b’u Bubiligi, aheruka gutangaza ko atizeye kuzakinira ikipe nkuru y’u Bubiligi ndetse akaba atarafa umwanzuro w’igihugu azakinira ndetse ko no mu bihugu atekereza harimo n’u Rwanda akomoka.

    Icyo gihe yagize ati 'nkubwije ukuri ntabwo nzi ubwenegihugu nzahitamo. Ntabwo ndabitekerezaho. Aho nkomoka nshobora gutoranya Côte d’Ivoire cyangwa u Rwanda. Bizaterwa n’ibintu byinshi.'

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 akaba yahise ahamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi, Domenico Tedesco mu kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi uzabahuza na Suède ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Agiyeyo asimbuye rutahizamu w’imyaka 20 wa Rennes mu Bufaransa, Jérémy Doku wagize ikibazo cy’imvune.

    Johan Bakayoko yahamgawe mu ikipe nkuru y’u Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wari-wafunguriye-amarembo-amavubi-u-bubiligi-bwamutwaye

  • Umuntu 1% niwe wisuzumisha indwara zo mu kanwa atarwaye – RBC #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kivuga ko uyu munsi usanze u Rwanda ruhagaze nabi mu bijyanye no gusuzumisha amenyo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu 1% ari we ujya kwisuzumisha amenyo atarwaye.

    Ubushakashatsi bwa RBC bwa 2021 bugaragaza ko abantu bangana na 92.8% aribo bagiye kwa muganga kwivuza no gusuzumisha amenyo kuko bababaraga amenyo cyangwa ishinya, mu gihe umuntu 1% ariwe wagiye gusuzumisha amenyo atarwaye.

    Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu bijyanye n'ubuzima bwo mu kanwa mu banyarwanda.

    Dr Pascal Ndayizeye umuganga w'indwara zo mu kanwa n'amenyo, asanga hari igikwiye gukorwa n'abashinzwe ubuzima mu Rwanda, kuko kuba abenshi batazi kwita ku isuku yo mu kanwa bishobora no guteza impfu.

    Yagize ati 'Abanyarwanda benshi bazi ko iryinyo ridashobora kwica umuntu kandi iryinyo riteye mu mubiri, uko warwara iryinyo niko warwara n'ijisho kandi byose bishobora kuganisha ku rupfu mu gihe utabyivuje.'

    Tariki 20 Werurwe buri mwaka, Isi yizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu kanwa.

    Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe mu ishuri ribanza rya Kacyiru.

    Ubuyobozi bwa RBC buvuga bwahisemo kwizihiriza uyu munsi mu kigo cy'ishuri kuko abana iyo bigishijwe bafata vuba, kandi babasha no kwigisha n'ababyeyi babo bikaba byafasha mu kugabanya imibare y'abarwara indwara zo mu kanwa nk'uko bisobanurwa na Madamu Irene Bagahirwa, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu kanwa.

    Ati 'Umwana wamaze gufata ubutumwa neza no mu rugo iyo agezeyo adufasha muri bwa bukangurambaga. Umubwiye kujya kuryama atoze mu kanwa ntabwo yakwemerera kuko azi neza ibyiza byo kujya kuryama abanje koza mu kanwa.'

    Nyuma yo kwigishwa ingaruka zo kutita ku isuku yo mukanwa, bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko basanzwe bazi gukora isuku yo mu kanwa, ariko batajyaga babyitaho kuko batari bazi ko byabagiraho ingaruka.

    Umwe yagize ati 'Indwara zo mu kanwa sinari nzizi, ariko ndabashimiye kuko ndabimenye.'

    Undi nawe ati 'Ikintu ntarinzi ni uko iyo utoze mu kanwa n'umuti w'amenyo ushobora kurwara amenyo.'

    Ku rundi ruhande ariko hari n'abandi usanga badafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa mu gusukura mu kanwa, kandi bishobora kubagiraho ingaruka z'uburwayi.

    Icyakora ku ruhande rwa RBC basanga ari ikibazo cy'imyumvire y'ababyeyi igomba guhinduka, bakamenya ko nabyo bikenewe nk'uko bakenera ibiribwa n'ibindi nkenerwa mu rugo.

    Madama Irene Bagahirwa niwe ukomeza.

     Ati 'Niba umuntu adashobora kurara atanyoye icupa yaba irisindisha cyangwa ridasindisha, kuki ataryigoma uyu munsi kugira ngo agure umuti w'amenyo?Kuko naryigomwa ntacyo byamutwara ariko nagura umuti urafasha umuryango icyumweru cyangwa bibiri. Ni imyumvire tugomba guhindura si ikibazo cy'ubushobozi.'

    Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko mubabajijwe 86% aribo bakoresha umuti w'amenyo bivuze ko abandi 14% batazi akamaro ko kuwukoresha, naho 67% bakoza amenyo rimwe ku munsi mu gihe baba bagomba kuyoza nibura kabiri ku munsi.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Umuntu 1% niwe wisuzumisha indwara zo mu kanwa atarwaye — RBC</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/umuntu-1-niwe-wisuzumisha-indwara-zo-mu-kanwa-atarwaye-rbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuntu-1-niwe-wisuzumisha-indwara-zo-mu-kanwa-atarwaye-rbc