Blog

  • Perezida Kagame yagiye i Doha mu ruzinduko rushimangira imikoranire y'u Rwanda na Qatar – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Qatar n'u Rwanda bisanzwe ari ibihugu by'inshuti, bifitanye imishinga itandukanye igamije iterambere.

    Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ndetse n'Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.

    Qatar Airways iri mu biganiro na RwandAir hagamijwe kugura 49% by'imigabane muri iyi sosiyete nyarwanda. Ibiganiro ntibiragana ku musozo ariko impande zombi zivuga ko bikomeje kugenda neza.

    RwandAir yatwaye abagenzi 1.037.025 mu mwaka ushize ndetse irateganya gukomeza kuzamura ibikorwa byayo harimo kongera ibyerekezo ku buryo biva kuri 27 bihari hakiyongeraho bitatu bishya.

    Iherutse kandi kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus izajya yifashishwa mu ngendo ndende zirimo izo ku mugabane w'u Burayi. Ubu ifite indege 13 zitwara abagenzi n'imwe y'imizigo.

    Usibye imigabane muri RwandAir, Qatar yanashoye imari mu mushinga w'iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere igeze kuri 66%.

    Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1,3.

    Iki kibuga kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14.

    Ku rundi ruhande, Qatar ifite imishinga yo kubaka amahoteli mu Rwanda ku buryo rukomeza kugera ku ntumbero zarwo zo kuba igicumbi mu bukerarugendo.

    Perezida Kagame yageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

    Byitezwe ko Umukuru w’Igihugu aza kugirana ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiye-i-doha-mu-ruzinduko-rushimangira-imikoranire-y-u-rwanda

  • Kylian Mbappe yahawe inshingano zitoroshye #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappe ku myaka ye 24 yahawe inshingano zitoroshye agirwa kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’umutoza Didier Deschamps.

    Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain yaraye agizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu rugendo iyi kipe igiye gutangira rwo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi 2024.

    Yagizwe kapiteni w’u Bufaransa nyuma y’uko uwari usanzwe ari kapiteni, umunyezamu Hugo Lloris asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar.

    Mbappe w’imyaka 24 akaba abaye umwe mu bakapiteni bato babayeho mu mateka y’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

    Mbappe yagizwe kapiteni w’u Bufaransa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yahawe-inshingano-zitoroshye

  • RIB yataye muri yombi uwashishikarije abantu gusambanya abana kuri Twitter #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB),rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W'IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y'uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

    RIB yatangaje ko mu iperereza ry'ibanze yakoze ryagaragaje ko Tuyisenge uzwi nka NTAMA W'IMANA 2 akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z'ibyo yandika.

    Evariste Tuyisenge yatawe muri yombi mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, yifashishije urubuga rwa Twitter asaba imbabazi ku butumwa yari yatanze.

    Ati 'Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka yubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy'ubugome. Murakoze'

    Uwatawe muri Yombi  afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB),rurakangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha, bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    The post <strong>RIB yataye muri yombi uwashishikarije abantu gusambanya abana kuri Twitter</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/rib-yataye-muri-yombi-uwashishikarije-abantu-gusambanya-abana-kuri-twitter/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yataye-muri-yombi-uwashishikarije-abantu-gusambanya-abana-kuri-twitter

  • Umuhanzi Christopher ni umuhamya w’uburyo PSG yandagarijwe mu rugo #rwanda #RwOT

    Mbere yo gutaramira mu Bufaransa, umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher yirebeye umukino wa shampiyona wo Paris Saint Germain yatsindiwe Parc des Princes na Rennes.

    Tariki ya 19 Weruwe 2023 Paris Saint Germain yari yakiriye Rennes mu mukino wa shampiyona.

    Muneza Christopher umaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi aho afite ibitaramo bitandukanye akaba yarakurikiranye uyu mukino.

    Uyu mukino waje kuwurangira Rennes itsindiye Paris Saint Germain mu rugo ibitego bibiri ku busa.

    Biteganyijwe ko tariki ya 24 Werurwe 2023 Muneza Christopher azataramira Lyon mu gitaramo azahuriramo na Bwiza na Riderman.

    Muneza Christopher yarebye uyu mukino PSG itsindwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-christopher-ni-umuhamya-w-uburyo-psg-yandagarijwe-mu-rugo

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Qatar #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw'akazi, aho aza kubonana n'Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.

    Abayobozi bombi baraganira ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Qatar.

    Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry'ikibuga cy'Indege cya Bugesera ndetse n'Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.

    Qatar yashoye imari mu mishinga y'iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y'u Rwanda ikagira 40%.

    Biteganyijwe ko iki Kibuga cy'Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.

    The post Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Qatar appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-qatar-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-qatar-2

  • RDC: Hakenewe ibiganiro ku gutsindwa kw'ingabo z'amahanga #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa kabiri w'inteko ishinga amategeko wa Kongo Kinshasa, Vital Muhini, yavuze ko hakenewe kuganira ku gutsindwa kw'ingabo z'amahanga zananiwe kugarura amahoro mu ntara ka Kivu y'amajyaruguru.

    Ikinyamakuru Media Congo cyanditse ko ubu amajwi menshi mu gihugu asaba ko ingabo za EAC ziva ku butaka bw'iki gihugu kuko nta kigaragara zahakoze.

    Visi perezida  Vital Muhini Banywesize unavuka mu ntara ya Nord Kivu avuga ko kwirukana MONUSCO n'ingabo za EAC atari ikintu kizahuturwaho, hazabanza kuganira, ariko hari igihe kizagera Kongo Kinshasa ikivana mu muryango wa Afrika y'uburasirazuba,

    Ubu mu ntara ya Nord Kivu haravugwa ubwicanyi buri gukorwa n'abarwanyi ba ADF bakomoka muri Uganda, aho mu mpera z'icyumweru utuvuyemo zishe abantu 10 muri teritwari ya Lubero. Izi nyeshyamba ubusanzwe zagabaga ibitero muri Beni no mu ntara ya Ituri ,abaturage bakaba bavuga ko nta mpamvu y'ingabo z'amahanga kuko bicwa zirebera.

    The post <strong>RDC: Hakenewe ibiganiro ku gutsindwa kw'ingabo z'amahanga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/rdc-hakenewe-ibiganiro-ku-gutsindwa-kwingabo-zamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-hakenewe-ibiganiro-ku-gutsindwa-kwingabo-zamahanga

  • Guverinoma yashyize umucyo ku bizashorwa ku bimukira bazava mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Sanny Ntayombya wa The New Times, cyagarutse ku bufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza mu gushakira umuti ikibazo cy'abimukira.

    Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022, agamije gushakira umuti ikibazo cy'abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga dore ko babanza kunyura mu nzira zigoye.

    Ku ikubitiro u Bwongereza buzatanga miliyoni 140 z'amapawundi, azafasha u Rwanda kwitegura no gufasha abimukira bazahagera mbere, ibihugu byombi bikazakomeza gukorana kugira ngo iyo gahunda igende neza.

    Yolande Makolo yabajijwe niba muri iyo gahunda nta mafaranga azava mu isanduku ya Leta y'u Rwanda, mu gihe igihugu gifite ibindi bibazo bicyugarije cyakabaye gihanganye nabyo.

    Mu gusubiza yagize ati “Ku bijyanye n'amafaranga avuye mu misoro y'abaturage, ni oya. Hari ishoramari rishya u Bwongereza buri gushyira muri iyi gahunda, rizafasha ahubwo amafaranga ava mu misoro y'abaturage gukora ibirenzeho mu gufasha izindi gahunda dusanganywe.”

    U Bwongereza mu mwaka ushize bwatangaje ko nibura ku munsi bukoresha miliyoni 7 z'amapawundi yo kwita ku bimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko. Ubaze ku mwaka, nibura u Bwongereza butakaza miliyari 2.5 z'amapawundi yo kwita kuri abo bantu.

    Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gufasha u Rwanda kubaka ubushobozi buzatuma abo bimukira babishaka baguma mu Rwanda, bakahabona amahirwe atuma bagera ku nzozi zabo.

    Yakomeje ati “Icyo u Bwongereza burimo gukora ni ukubaka ubushobozi bwacu kugira ngo tubashe kwita kuri aba bimukira, noneho hejuru y'iyo nkunga u Bwongereza buzanashora imari mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda, kugira ngo tubashe gukora byinshi ku byo dukora haba mu bikorwa remezo, guteza imbere urwego rwa serivisi, guteza imbere uburezi, mu gutanga amahugurwa menshi haba ku banyarwanda ndetse n'abimukira.”

    Makolo yabajijwe uburyo u Rwanda nk'igihugu gikennye cyakwemera gufasha u Bwongereza muri iki kibazo, aho kubureka ngo bukorane n'inzego bireba nk'ishami ryita ku mpunzi risanzwe ribifitemo ubunararibonye.

    Yagize ati “U Rwanda rubikora kubera ko Abanyafurika ntabwo turi isoko y'ibibazo gusa dushobora no kuba isoko y'ibisubizo. Muzi ko u Rwanda rufite ubufatanye bwinshi mu nzego zitandukanye, tuzwi mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by'isi, dufitanye amasezerano ajyanye n'umutekano n'ibihugu bitandukanye muri Afurika, tubasha kugira uruhare no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo zitandukanye bireba isi.”

    “Ibyo turimo gukora ubu ku bimukira ni uko ari ikibazo gihangayikishije isi. Niba gikeneye igisubizo gihuriweho n'isi yose, twiteguye kugira uruhare mu gushaka uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy'abimukira, mu buryo budafasha isi mu kugikemura gusa, ahubwo bunadufasha natwe nk'abanyarwanda.”

    Makolo yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza mu guhangana n'ikibazo cy'abimukira ari bushya, bityo abantu bakwiriye kubuha amahirwe bakareba ko butanga umusaruro.

    Ati “Abantu bakwiye kubuha amahirwe kandi butanze umusaruro bwagera no ku bihugu byinshi. Yego turimo gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo bufite, ariko u Bwongereza nabwo burimo gushyira ubushobozi hano mu Rwanda, ku buryo dushobora kubwifashisha mu kubaka u Rwanda rwiza twifuriza Abanyarwanda.”

    Inkunga u Bwongereza buzajya buha u Rwanda yagenewe ibikorwa birimo imyiteguro yo kwakira aba bimukira, hakaba n'igice cyagenewe gutera inkunga iterambere ry'ubukungu nko mu bikorwa remezo, imyubakire, uburezi n'ibindi.

    Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gutanga andi mafaranga bitewe n'abimukira buzajya bwohereza.

    Ati “Nitumara kubona neza umubare w'abimukira bazaza n'igihe bazazira, hazatangwa ubushobozi bw'inyongera kugira ngo babashe kwakirwa neza mu baturage, bahabwe amahugurwa bakeneye bafashwe gutangira ubucuruzi, kubasha kubona ubutaka, bizaterwa n'umubare w'abimukira bazoherezwa hano n'igihe bazazira.”

    Yongeyeho ati “Tuzakira aba bimukira mu ngo zitandukanye muri Kigali, si inkambi, gereza cyangwa ibigo bifungirwamo by'igihe gito, tuzabashakira aho kuba mu muri Kigali no mu Mijyi yunganira Kigali. Bazatuzwa mu baturage ku nkunga ya Guverinoma mu myaka runaka, twizera ko bazaba bamaze kumenyera ku buryo babasha gukomeza ubuzima bwabo.”

    Muri icyo gihe ngo bazafashwa kwiga, bahabwe amahugurwa atandukanye yabafasha gutangira ubucuruzi, ndetse no kwiga indimi zikoreshwa mu Rwanda.

    Ibikorwa bya mbere byo kwitegura abo bimukira byaratangiye aho kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inzu zizatuzwamo abo bimukira mu karere ka Kicukiro.

    Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu.

    Abimukira ba mbere bagombaga kugera mu Rwanda mu mwaka ushize, icyakora byatindijwe n'ikirego cyatanzwe mu nkiko zo mu Bwongereza, bamwe bagaragaza ko kohereza abo bantu binyuranyije n'amategeko. Haracyategerejwe umwanzuro ku bujurire.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko nta mafaranga azava mu isanduku ya Leta muri gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/si-amafaranga-yacu-guverinoma-yashyize-umucyo-ku-bizashorwa-ku-bimukira-bo-mu

  • Rubanguka Steve ntazakina umukino wa Benin #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zimbru muri Moldova, Rubanguka Steve ntabwo azakina umukino ubanza wa Benin uzaba ku munsi w’ejo.

    Uyu musore byari byitezwe ko agomba gusanga abandi muri Benin ku munsi w’ejo hashize ku wa 20 Werurwe 2023.

    Gusa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yafashe indege iza mu Rwanda aho kujya muri Benin.

    Rubanguka Steve akaba yaje gushaka ibyangombwa bishya (Passport) kuko iyo yari afite yarangiye.

    Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo ari bujye ku biro by’abinjira n’abasohoka (Immigration) gugira ngo ahabwe Passport nshya.

    Rubanguka Steve bikaba biteganyijwe ko ku mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023 i Huye azawukina.

    Umukinnyi utaragera muri Benin ni Mutsinzi Ange Jimmy na we biteganyijwe ko ari bugere muri Benin uyu munsi nyuma yo kugira ikibazo cy’indege bituma anyura mu Rwanda, akaba ari buhaguruke mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Rubanguka Steve ntazakina umukino ubanza wa Benin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-ntazakina-umukino-wa-benin

  • Hahishuwe icyo Kim Kardashian yavuganaga na Neymar mu mukino hagati ubwo PSG yatsindwaga #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian yari yitabiriye umukino wo Paris Saint-Germain iheruka gutsindirwa mu rugo na Rennes 2-0, akaba yarafotowe arimo avugana na Neymar ufite ikibazo cy’imvune kuri ubu amwifuriza gukira vuba.

    Umwaka w’imikino kuri Neymar w’imyaka 31 wararangiye kubera ko aheruka no kubagwa imvune y’akagombambari.

    Uyu muherwekazi w’umunyamerika yaboneyeho umwanya yifuriza Neymar gukira vuba.

    Yagaragaye avugana na Neymar mu buryo bw’imbona nkubone bifashishije telefoni ari n’aho umuhungu we, Saint yaboneyeho na we akavugana na Neymar.

    Nyuma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “abahungu b’abanyamahirwe ku Isi, aganira imbona nkubone na Neymar amwifuriza gukira vuba.”

    Nyuma y’uyu mukino kandi kuko bari bafite uburenganzira bwo kujya hose hashaka, bamanutse mu kibuga aho umuhungu we Saint yagize amahirwe yo kwifotozanya na Kylian Mbappe.

    Kardashian kandi akaba yarabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga yitwa umuteramwaku, ni nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize yari Emirates Stadium maze Arsenal igasezerwa na Sporting muri Europa League.

    Kardashian yagaragaye avugana na Neymar mu mukino hagati

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hahishuwe-icyo-kim-kardashian-yavuganaga-na-neymar-mu-mukino-hagati-ubwo-psg-yatsindwaga

  • Uganda: Minisitiri Nabanja yanenze abanyapoliti bangiza izina rye bitwaje ubujura bw'amabati mu ntara ya Karamoja #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Robinah Nabanja, yanenze bamwe mu banyapolitiki muri Uganda, gukuririza ikibazo cy'ubujura bw'amabati bagamije kumuharabika no kwangiriza izina rye.

    Uyu mutegetsi ukomeye mu gihugu yavuzwe mu bandi nkawe, bivugwa ko banyereje amabati yari agenewe abaturage bakennye mu ntara ya Karamoja.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse madamu Robbinah Nabanja, avuga ko politiki mbi ariyo iri gukuririza ibintu, asaba ko rubanda ikwiye kureka iperereza rigakorwa hakamenyekana ikizavamo.

    Minisitiri w'Intebe avuga ko akeka ko hari abantu bari kubyihisha inyuma babizamura bagamije kumwangiriza izina rye mu butegetsi nubwo nta mazina yavuze akeka.

    Mu muhango yahagarariyemo Perezida Museveni mu Karere ka Luweero, yavuze ko aba bantu bashatse batuza kuko amabati yatwaye atayasakaje inzu ye yayagejeje kubatishoboye yari agenewe.

    Aha niho yahereye avuga ko kuzana politiki mu bintu byose bibaye mu gihugu bitazagira ikibazo na kimwe bikemura.

    Perezida Museveni amaze iminsi ku gitutu cy'abasaba ko agira icyo akora ku bategetsi akuriye biba leta, ariko nta kintu yatangaje ubwo aheruka mu nteko ishinga amategeko.

     Ibi bamwe babiheraho bavuga ko ruswa yafashe ikibanza mu bushorishori bw'igihugu, nyamara rubanda yirirwa isabwa kuyirwanya.

    Nk'ubu bamwe mubanya-Uganda baguye mu kantu bumvise ko abasirikare bakuru batategetswe kumurika imitungo yabo mu rwego rushinzwe kurwanya ruswa, bavuga ko ari amayeri yo gutanga icyuho cyayo mu gihugu.

    The post <strong>Uganda: Minisitiri Nabanja yanenze abanyapoliti bangiza izina rye bitwaje ubujura bw'amabati mu ntara ya Karamoja</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/uganda-minisitiri-nabanja-yanenze-abanyapoliti-bangiza-izina-rye-bitwaje-ubujura-bwamabati-mu-ntara-ya-karamoja/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-minisitiri-nabanja-yanenze-abanyapoliti-bangiza-izina-rye-bitwaje-ubujura-bwamabati-mu-ntara-ya-karamoja